Parution: Wednesday 16 April 2014, 21:30
Par:Shema Jeremie , Umutaripfana w’Ishema Party i Kigali.
Twajyaga twibwira ngo Abaministri ba Kagame bafite akenge mu mutwe, bakaba nibura bazi amwe mu mategeko y’ingenzi agenga igihugu, bakamenya nibura ko umuntu utarahamywa icyaha n’urukiko aba ari umwere (Presomption d’innocence)! None uyu we arakonkobotse asimbuye urukiko izuba riva, urubanza araruciye ararangije: “Ntago Kizito akwiriye gukomeza kuba umusitari. Yari umusitari mu ndirimbo no mu buhanzi bwe ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose”.
Ubu se Ministri Mitali(ni aho babuze !) ntatamaje Leta y’Agatsiko, akaba yerekanye ko ubutabera bwabo ari ikinamico risa: ibyemezo byo kugirira nabi Kizito Mihigo byarangije gufatwa kera, urubanza ruzaba rumaze iki kindi uretse kurangaza rubanda ?!Ikimwaro nticyica !
Mitali yihutiye kugaragaza ko kuba Kizito MIHIGO yari “UMUSITARI (Star) ni ukuvugaIcyamamare aribyo byateye iyi Leta y’Inkotanyi kumugirira ishyari risenya none bakaba bafashe icyemezo cyo kumuhimbira ibyaha ngo bamuhananture.Ibi kandi babikorera n’undi wese ubashije kuzamuka akagira icyo yigezaho, yaba umuhutu, yaba umututsi. Iyi ngeso iteye ishozi, ndahamya ko abanyarwanda benshi batagishoboye kuyihanganira.
Uyu Birihanze Mitali yongeraho ngo ntiyifuza ko Kizito akomeza kuba umusitari kandi yafashwe, bishatse kuvuga ko batifuza ko Abakunda Kizito bamuvuganira. Abicanyi ba FPR barifuza rwose ko Kizito yibagirana bakamuniga atagira kirengera nk’uko babikorera abandi bana b’imfubyi batagira ingano, buri munsi.
Ariko barabeshya tu, nibatarekura Kizito Mihigo mu maguru mashya, amaherezo arabahagama.Nibatureke gato tubanze twisuganye, aho bukera imizinga iravamo imyibano.
Urubyiruko rw’u Rwanda rurebere ku bibaye kuri Kizito Mihigo bityo rumenye ko Leta ya FPR idakunda abashobora kugira icyiza bigezaho. Iyi Leta yishimira gusa kubahindura ibikoresho by’inyungu z’Agatsiko,kubashora mu nzangano z’ABEGA n’ABANYIGINYAzidafitiye igihugu akamaro, kubashora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi buhitana abenegihugu b’inzirakarengane, kubinjiza mu ntambara za Kongo basigamo ubuzima bwabo, abazirokotse ikabajugunya mu iyarara nk’ibishingwe(Useless).
Uzashobora kugera kuri Kizito bwangu azamutubwirire ngo yitondere ubuhendabana abicanyi ba Kagame bakomeza kumukinga mu maso, bamushukashuka ngo yemere ibyaha atakoze ngo kugira ngo bazakunde bamufashe! Mumubwire ko uwo yizera ari NYAMURYABANA, mumumenyeshe ko batangiye “campagne” ikomeye yo kumusenyagura no kumuharabika mu bitangazamakuru byo mu gihugu n’ibyo mu mahanga, bamugaragaza nk’”Umuteroriste” kabuhariwe. Mumubwire ngo yihagarareho, yemere apfe nk’umugabo areke kwizera abamusonga, ngo yandavure yigerekaho n’ibyo atakoze. Iyi “technique” yo gushuka abantu ngo bandike inzandiko bemera ibyaha batakoze babone kubabarirwa, FPR iyifitemo uburambe. Ababyemeye bose bagera aho bakabyicuza .Ibyo wigeretseho nibyo FPR ikoresha iguhorahoza!
Banyarwanda , Banyarwandakazi mwirinde gutererana uyu umwana wanyu Kizito Mihigo : ARARENGANA. Ibyo bamushinja ntabyo yakoze.Baratinya ko yazakomeza gukundwa n’abantu benshi noneho akabakura ku butegetsi.Rya shyari ry’umwami Herodi n’umwamikazi Herodiyada si umugani , riri n’iwacu i Rwanda, dore ngiri niryo rigiye kutumaraho urubyaro!
By’umwihariko mwebwe Abatutsi barokotse ntimukwiye guhara uyu mwana w’imfubyi kandi w’inzirakarengane ngo ahambwe abona, azira ubusa. Abo mwapfushije ntibahagije? Mwikwituramira nimutere hejuru musabe ko arenganurwa. Kandi ntimuzatangare ejo mu gitondo nimusanga FPR yamuhinduye UMUHUTU,dore ko aribo Agatsiko kazi kogeraho uburimiro nta kivugira, ntimugatungurwe nibababwira ko bazi n’uko nyina yaba yaramusamye……!
Uko byamera kose, ibyo Ministri Mitali yavugiye mu ruhame ni urukozasoni, akwiye kwegura kuko ari Bihwahwa. Biteye isoni rwose kuyoborwa na Guverinoma irimo umugabo w’ikibwa nka MITALI Protazi. Asyi we!
Ngaho nawe isomere ayo mateshwa yatangaje :
http://kigalitoday.com/spip.php?article16741
Shema Jérémie,
Umutaripfana w,Ishema Party i Kigali