Guhera tariki ya 05 /08/2017 Paul Kagame waranzwe no gutegekana igitugu guhera mu mwaka wa 1994 azaba atakiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Itegekonshinga yarahiriyeho ryamwemereraga kugeza kuri manda ebyiri gusa kuko nta narimwe umuntu yemererwa kuyobora manda zirenze izo. Umunyagitugu abonye manda ebyiri zirangiye yashatse gukora itekinika ngo itegekonshinga rihindurwe bityo yemererwe kwiyamamaza indi nshuro. Cyakora na nyuma ya referendumu ififitse, Paul Kagame ntiyemerewe kwiyamamaza. Abaza gusoma ibi baribaza bati none se ko tumaze minsi tubona Kagame yiyamamaza, ubwo si uko abyemerewe?
Igisubizo kuri iki kibazo kigaragararira mu gisobanuro, imyitwarire n’imikorere y’umunyagitugu. Kagame nk’umunyagitugu wakuye agahu ku nnyo ntakeneye itegeko iryo ariryo ryose ngo yiyamamaze. Ni umunyagitugu utagendera ku mategeko. Kuri we amategeko icyo amaze ni ukwiyerekana mu rubuga mpuzamahanga ariko mu by’ukuri igifite agaciro ni amabwiriza we yishyiriraho ngo agere kubyo ashatse. None se Abanyapolitiki ntibafungwa mu Rwanda kandi itegekonshinga ribemerara gukora umurimo wa politiki? Kwandikisha amashyaka atavuga rumwe na FPR se ntibyabaye ikibazo kandi nyamara u Rwanda rwemera amashyaka menshi? Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu se bo basiba guhungetwa kandi nyamara u Rwanda rwarasinye amasezerano mpuzamahanga agena uburenganzira bw’amashyirahamwe guhera mu mwaka wa 1975? Abantu se birirwa bicwa buri munsi kandi nyamara igihano cy’urupfu kitaravanyweho mu mategeko y’u Rwanda? Kagame ntacyo amategeko amubwiye we ashaka kwigumanira ubutegetsi ngo akomeze ahonyore abenegihugu uko yishakiye ari nako akomeza kwikubira ibyiza by’igihugu. Na manda Paul KAGAME azategeka guhera ku itariki ya 05/08/2017 ntizaba yemewe n’amategeko niyo mpamvu azaba ari umuperezida utemewe, ufite ubutegetsi butemewe, bugomba gusimburwa vuba na bwangu.
Ni iki kitezwe muri iyi manda ?
- Mu rubuga mpuzamahanga: Kagame azaba yamaze guta ibara yitwa umunyagitugu nk’abandi bose, umujura, umunyakinyoma ndetse na bya byaha bye benshi bajyaga batinya kuvuga bazabigarukaho. Bya bigwi n’imidari yajyaga yambikwa ngo yahagaritse jenoside bizahagarara kuko iyo umuntu akoze ibyiza akabirenzaho ibibi byose biba bibi gusa. Niko isi ikora, ni nako tuyibamo.
Cyakora kubera ko Paul Kagame yaryohewe n’ibyo yabonye, azatanga amafranga y’umurengera agure abanyamakuru n’ibigo bikomeye kugira ngo bigerageze kwerekana ko isura ye itari mbi nk’uko igaragara! Hari ibintu bimwe na bimwe batazashobora gukiza Kagame : Nko kuba atihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ntazashobora kubihindura. Kuba mu myaka amaze ku butegetsi atarashoboye kureka ngo abandi bagaragaze impano zabo mu miyoborere ntazapfa kubishobora ngo nibura afungure imfungwa za demokarasi Ingabire Victoire, Deo Mushayidi n’abandi. Kuba mu bo batangiranye umugambi benshi baramucitseho bizakomeza kumwokama.
Kagame azakomeza kugerageza kwiyegereza abahutu b’inkomamashyi agamije kugaragaza ko atavangura ariko ntazashyiraho chef d’état-major cyangwa ministiri w’ingabo utari uwo muri FPR. Abatutsi batinyuka kwamagana politiki ya Kagame nka Kizito Mihigo na Diane Rwigara bazakomeza kwitwa abanzi b’igihugu.
- Mu rubuga rwa politiki nyarwanda: Abaturage bazakomeza guceceka ngo bategereje ko Imana izabakuriraho Kagame. Amashyaka ya opozisiyo akorera hanze azakomeza kwamagana ubutegetsi bwa Kagame ariko arasabwa gushaka udushya. Abalideri bazakomeza kuba bakeya ndetse abazifuza kuva mu mahanga ngo batashye mu Rwanda gufatanya na rubanda Kagame ntazabemerera. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izarushaho kumvikanisha ibibazo by’u Rwanda ari nako yotsa igitutu ubutegetsi bw’umunyagitugu ngo bwemere gufungura urubuga rwa politiki. Urukiko Mpanabyaha rwa Rubanda rwashyizweho na rubanda ruzakira ibirego rukore kandi ruburanishe amadosiye y’abayobozi bakekwaho ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Ibihano bazabahwa bizashyikirizwa ibihugu n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo aba bantu bafatirwe ibihano. Abazaba bahamwe n’ibyo byaha bazagira ibibazo mu kubona visa zo kwinjira mu bindi bihugu, imitungo yabo iri hanze izafatirwa, kandi ntibazemererwa ubuhungiro mu gihe bazaba babusabye. Uzagerageza gusohoka azafatwa maze ashyirwe aho agomba kurangiriza ibihano. Abitwaje intwaro barwanya Kagame bazaba bafite impamvu yo kugaba ibitero ariko imbaraga zabo zizakomeza kuba nkeya ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Ku ruhande rwa APR, abasirikare benshi batangiye urugamba rwa 1990 bazaba bageze mu gihe cy’iza bukuru, bityo Kagame azajya yirukana uwo ashatse yitwaje ibyo.
Ubutegetsi bwa Kagame buzaba butemewe ariko nta munyamahanga uzabukuraho uretse kubuvuga nabi. Abemera iby’ubuhanuzi n’indagu bahamya ko Kgame atazabasha gutegeka iyi myka irindwi igiye kuza, cyakora umupira uri mu kibuga cy’abanyarwanda ubwacu. Turasabwa gukora ibirushije ubukana ibyo twakoraga mbere, gufata ibyemezo bisharira no kwirinda utunyungu tw’abantu ku giti cyabo.
Biracyaza…