GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda ! Tariki ya 05/09/2017
Amakuru y’u Rwanda muri iyi minsi ishize yaranzwe ahanini n’akarengane gakabije umunyagitugu Paul KAGAME akomeje gukorera umuryango wa nyakwigendera RWIGARA Assinapol.
Twibutse ko Bwana RWIGARA Assinapol yari umucuruzi ukomoka mu bwoko bw’abatutsi wazamutse cyane mbere y’intambara yo mu Ukwakira 1990 . RWIGARA ni umuntu wakunzwe kandi wubashywe cyane na Perezida HABYARIMANA Yuvenali w’umuhutu waje kwicwa na KAGAME n’agatsiko ke ka FPR INKOTANYI mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994. Gusa bigeze ahagana mu mwaka wa 1989, Bwana RWIGARA yafashe icyemezo cyo gutera inkunga ku buryo bugaragara inyeshyamba z ‘umutwe wa FPR-INKOTANYI kuko bamwe mu bayoboke bayo bari bashoboye kumwumvisha ko icyari kigamijwe ari ukurenganura no gucyura impunzi z’abatutsi zari zarasohotse mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1959. Gufata ubutegetsi bwose byaje kugerwaho na FPR mu mwaka w’1994 habanje kuba intambara ikaze na jenoside bigahitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ndetse hagasenyuka byinshi.
Twifuje kumenya icyo Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro atekereza kuri iki kibazo cy’umuryango wa RWIGARA, adutangariza ibi bikurikira. Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo The Voice of Rwanda kuri micro ya Angela DANA.
THE VOICE OF RWANDA
- Nyakubahwa Perezida, ndakeka mukurikirana amakuru agezweho ku bijyanye n’umwari Diane RWIGARA n’umuryango akomokamo. We n’abo muri uwo muryango bafashwe na Polisi baregwa ibyaha bibiri aribyo (1) kudatanga imisoro no (2) gukoresha impapuro z’impimbano. Mubitekerezaho iki ?
Padiri THOMAS NAHIMANA :
Bizwi na bose ko igipolisi cy’umunyagitugu Paul Kagame cyakataje mu gutekinika amadosiye kugira ngo gishinje ibinyoma umuntu wese wamaze gutangwa na Kagame ngo afungwe cyangwa yicwe. Ubu rero ikigaragara muri iyi minsi ni ibikorwa biteye agahinda birimo gukorerwa umuryango wa RWIGARA bitegetswe na Paul KAGAME. Uyu munyagitugu Paul KAGAME kandi ni nawe wishe RWIGARA Assinapol kandi nyamara uyu mucuruzi yari yaramufashije bitagira ingano mu gihe yari ku rugamba. Nanone ariko ntitwabura kuvuga ko inzira yakoreshejwe mu gucura ibyaha bigerekwa ku muryango wa RWIGARA igaragaramo ubuswa bukabije. Nawe se, reba nka kiriya cyaha ngo cyo gukoresha impapuro z’impimbano, ntawe kitasetsa ! Ninde se uyobewe ko cyari cyahimbwe hagenderewe gusa kubuza Diane RWIGARA kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ! Ayo manyanga yakozwe twese tubireba. Ariko noneho kubona Paul KAGAME yitera ijeki ngo arashaka gukurikirana Diane RWIGARA mu nkiko hashingiwe kuri icyo cyaha gihimbano nibyo byitwa « kwenderanya » mu kinyarwanda. Twese ntawe utabibona.
Naho ku cyaha ngo cyo « kunyereza imisoro » kinagaragara ko aricyo cyaba nyamukuru, umuntu wese ukurikirana iby’u Rwanda ntiyabura kwibaza ati : ni kuki kandi ni gute inzego zishinzwe kwakira imisoro mu Rwanda zizwiho kutajenjeka zitabonye ubwo buriganya mbere hose, kugeza aho miliyari eshanu zose zigeramo ? Ndetse wakongeraho uti: ni iyihe mpamvu iki kirego kivumbutse muri iki gihe ?
THE VOICE OF RWANDA
- Nyakubahwa Perezida, murashaka gusa n’abemeza ko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda bwaba bufite uruhare mu guhishira iki cyaha cyo kudatanga imisoro kiregwa umuryango wa RWIGARA ?
Padiri. THOMAS NAHIMANA
Si ugushaka kubyemeza gusa, ahubwo ndabihamya mpagaze ku maguru yombi. Rwose nibyumvikane neza ko haramutse harabayeho koko icyo cyaha cyo kunyereza imisoro byaba ari ikosa ry’inzego zibishinzwe. RWIGARA siwe bikwiye kubarwaho. Ariko koko Abanyarwanda bazabeshywa kugeza ryari ! Abantu bakwiye gusobanukirwa kandi bakamenya intangiriro y’ibi bintu. Reka nze mbabwire neza uko iki kibazo cyifashe. RWIGARA Assinapol yasinye AMASEZERANO yo gutera inkunga urugamba rwa FPR Inkotanyi mu gihe uyu mutwe witwara nk’uw’iterabwoba wari ukiri mu ishyamba. RWIGARA yatanze inkunga ibarirwa mu ma miliyoni menshi y’amadolari kandi ishyikirizwa Paul KAGAME wari umuyobozi ya FPR-Inkotanyi. Muri ayo masezerano, FPR nayo yemereraga RWIGARA ko nibaramuka bafashe ubutegetsi, nta kindi bazamwitura uretse kuzamuha ubwisanzure agakora ibikorwa bye by’ubucuruzi ariko « adatanga imisoro nk’abandi » mu gihe cy’imyaka nibura 30. Babyita mu gifaransa “régime fiscal aménagé”. Ndetse si RWIGARA wenyine wemerewe iyo « régime fiscal amenagé ». N’abandi bacuruzi batanze inkunga ifatika y’amafaranga kimwe na bariya basirikare bakuru bose b’Inkoramutima za Kagame, bacuruza badatanga imisoro nk’abandi banyarwanda kugeza n’uyu munsi ! Iyi mikorere iteye itya ikaba rwose ikomeje gutera icyuho gikomeye mu isanduku ya Leta kubera ko « uko imisoro itangwa » bigaragaramo ivangura rikabije kandi rigamije guhombya « entreprise » yose Paul KAGAME adashaka. Ni na yo mpamvu mubona ubukungu, ubucuruzi n’imari byose by’igihugu byikubiwe n’Agatsiko gato cyane k’abantu bazi « gusangira » n’umunyagitugu Paul KAGAME no kumukomera amashyi amanywa n’ijoro.
THE VOICE OF RWANDA :
- None se murakeka ko Polisi yatewe n’iki kujya gusaka ndetse no gufatira ibintu bitandukanye mu rugo rw’umuryango wa RWIGARA ?
Padiri THOMAS NAHIMANA
Aha nanone hari ibikwiye kubanza gusobanurwa. Kiriya gipolisi cya Kagame, si urwego ruzwiho kubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’uko mubibona mu bihugu nk’u Bufaransa cyangwa ibindi bihugu byateye imbere by’Uburayi. Polisi y’u Rwanda ni “umutwe witwaje intwaro” uri mu biganza by’umunyagitugu Kagame, akaba yarawuhinduye igikoresho yifashisha uko abyifuje mu kurengera inyungu ze bwite zonyine. Umutekano w’abaturage si wo ubashishikaje kandi Abanyarwanda bose barabizi neza!
Reka rero tugaruke kuri ririya saka rya hato na hato , rikorwa amanywa n’ijoro mu rugo rwa RWIGARA. Icyo rigamije namwe mwakibwira! Icya mbere ni uko Kagame arimo gushakisha ahaba haherereye amasezerano RWIGARA yasinyanye na FPR kugira ngo umuryango we utazayashingiraho wiregura mu gihe haba habayeho urubanza. Icya kabiri, ni ugufatira amafaranga yose uyu muryango waba warabashije gushyira ku ruhande mbere y’uko Leta ifatira amakonti yabo mu mabanki. Nanone kandi kuba muri iyi minsi haragaragaye Abajepe bashinzwe kurinda Paul KAGAME birirwa bakanarara ku nzu ya RWIGARA, ni ikimenyetso kitabeshya cyerekana ko umunyagitugu yakuye agahu ku nnyo akaba yariyemeje, we ku giti cye, kurandurana n’imizi umuryango wa RWIGARA.
THE VOICE OF RWANDA
4. Nyakubahwa Perezida, aha umuntu yakumva ko KAGAME mumukabirije ! None se muratekereza ko KAGAME yaba afite iyihe nyungu mu gukorera ubu bugome umuryango wa RWIGARA ?
Padiri THOMAS NAHIMANA
Ugize neza kumbaza icyo kibazo kidufasha kugaragaza « ipfundo » ry’inkomoko y’akarengane umuryango wa RWIGARA uriho ukorerwa muri iki gihe, iyi mu by’ukuri ikaba ari nayo ntandaro y’uruvagusenya Abanyarwanda benshi bakomeje guhura narwo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Reka rero twibutse ko nyuma y’umwaka w’1994, RWIGARA yongeye gukora ibikorwa bye by’ubucuruzi mu RWANDA, biramuhira, asubira gutunga amafaranga abarirwa mu mamiliyoni menshi. Ibibazo bikomeye byatangiye Paul KAGAME akimara kuba Perezida wa Repubulika, asimbuye BIZIMUNGU wananijwe, akeguzwa mu mwaka wa 2000. Icyo gihe rero Paul KAGAME yashatse guhabwa imigabane myinshi mu bikorwa bya RWIGARA wari umenyereye kwikorera ku giti cye. RWIGARA wari waragize igihe gihagije cyo kurunguruka imikorere ya Kagame na FPR, yaricaye, aribaza ,asanga kwemera gufatanya na Kagame mu bucuruzi bidatandukanye no kunywana na Lusufero ! Byamuteye ubwoba afata icyemezo cyo guhakanira KAGAME. Sibwo KAGAME arakaye umuranduranzuzi agatangira gukubita agatoki ku kandi ko azashirwa arimbuye RWIGARA n’ibye byose ! Kuba RWIGARA yarakomezaga gutera imbere mu bucuruzi bwe kandi agatinyuka kwanga « gusangira na KAGAME wiyumva nk’umwami w’u Rwanda », ngicyo icyaha gikabije cyatumye RWIGARA yamburwa ubuzima bwe. Mu by’ukuri nta kindi KAGAME yahoraga RWIGARA kitari icyo, akaba yaratangiye rero kumwenderanyaho ku buryo bugaragara mu myaka ya 2001-2002.
Icyo gihe RWIGARA yahise abona ko ibintu bitoroshye, ko ndetse ashobora gufungwa cyangwa akwicwa, nibwo yiyemeje guhungira mu gihugu cy’uBubiligi. Iyi nkuru y’uko RWIGARA yatotejwe cyane na FPR yagizwe ibanga, ntiyamenywe na benshi. Gusa rero FPR yaje gukoresha bwa buhendanyi isanganywe, iramushukashuka, irongera imwizeza ibitangaza, yemera kuva mu Bubiligi atahuka mu Rwanda maze bamwivugana ku itariki ya 4/2/2015.
THE VOICE OF RWANDA :
5. Ariko rero igipolisi cy’u Rwanda cyemeje ko RWIGARA yazize impanuka y’imodoka !
Padiri THOMAS NAHIMANA
Ikinamico ryo kubyita impanuka ntiryafashe kuko Diane RWIGARA wahise agera aho iryo shyano ryabereye yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye. Yasanze se akiri muzima, yibonera n’amaso ye uko abapolisi bashishikariye kumutsindagira mu mufuka w’abapfuye kandi agihumeka, nyuma aza kubona n’uko bamuhwanyije bamuteraguye ibyuma, bamukubise n’inyundo mu mutwe, kandi ibyo byose byakorwaga na ba bapolisi ba Kagame mwebwe muvuga ngo barinda umutekano w’abaturage muri disipulini ihambaye!
Iyo witegereje ibyakurikiye urupfu rwa RWIGARA uhita usobanukirwa, ntiwongera gushakisha uwari ufite inyungu muri ubwo bwicanyi(A qui profite le crime !). Ibuka ko tariki ya 12 /9/2015, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahise butangira gukubita hasi igorofa rizwi cyane rya RWIGARA ngo kubera ko ritubatswe rikurikije amategeko. Nyamara iyo nzu yubatswe mu buryo bukurikije amategeko, ikaba imaze imyaka irenga 25 !
Muri make, ibi byagaragaje ko KAGAME atanyuzwe n’amaraso ya RWIGARA yonyine ahubwo ko yari afite umugambi wo « kurimbura » umutungo we hagamijwe gutindahaza n’umuryango we wose.
THE VOICE OF RWANDA :
6. Aho icyemezo Diane RWIGARA yafashe cyo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017 nticyaba cyarabaye nyirabayazana yaje kongera ibibazo byari bisanzwe bitoroshye ?
PADIRI THOMAS NAHIMANA :
Nibyo rwose ntiwibeshye. Akarengane uyu muryango wahuye nako niko katumye Diane RWIGARA afungura amaso amenya neza kamere nyakuri y’ubutegetsi kirimbuzi bwa FPR bwahohoteye Abanyarwanda batagira ingano guhera muri Nyakanga 1994. Yahise afata icyemezo cyo gutsinda ubwoba akamagana ku mugaragaro akarengane gakorwa na FPR. Si ibyo gusa ahubwo yiyemeje no gufatanya n’abaturage mu rugamba rwo guharanira impinduka za politiki hagamijwe kwimakaza imibereho myiza y’abaturage. Nyamara mu mutwe wa KAGAME n’abicanyi be, kuba umwari RWIGARA Diane w’imyaka 35 yarafashe kiriya cyemezo cyo gushaka kwiyamamaza, byafashwe nk’ icyaha ndengakamere cyo kwibagirwa uwo ariwe : umututsikazi w’umunyiginya, wacitse ku icumu rya jenoside bityo akaba yaragombaga guhora asenga kandi asingiza Umucunguzi we rukumbi, Nyagasani Paul KAGAME, umututsi w’umwega ! Ukurikije imitekerereze ya KAGAME, Diane RWIGARA ntiyagombaga, yewe habe no mu nzozi, kumva ko afite uburenganzira bwo guhangana n’ « Umwami » w’u Rwanda mu matora ya 2017! Ibi nibyo KAGAME yashingiyeho afata icyemezo ko Diane RWIGARA agomba gutotezwa, gufungwa ndetse akazanicwa mu minsi mike iri imbere aha! Niba ntacyo rubanda ikoze hagati aho, kwizera ko hari ukundi bizagenda kwaba ari ukwishuka!
THE VOICE OF RWANDA :
7. Ni ryo jambo ryanyu ry’umusozo ?
PADIRI THOMAS NAHIMANA :
Ndareba ngasanga ari ikimwaro ku Banyarwanda bose bakomeza kuzarira mu gihe ubuzima bwabo n’imibereho yabo biri mu biganza by’Umugabo utaranganwa umutima w’impuhwe, utagira ukuri muri we, utagira indangagaciro n’imwe yubaha, unezezwa no guhemukira abamufashije bakanamugirira neza agamije kuburagiza abapfakazi no gutindahaza impfubyi!
Nka Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhaguruka nk’abitsamuye, bagaharanira uburenganzira bwabo, bakarwanira ko Diane Shima RWIGARA arenganurwa kimwe n’izindi mfungwa za politiki nka Victoire INGABIRE UMUHOZA, Déogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, n’abandi.
Mboneyeho kandi akanya ko kubwira umunyagitugu Paul KAGAME ko « Guverinoma ye idashakwa n’abanyarwanda » igiye kumushwanyagurikiraho kuko itazashobora guhangana n’ubushake bwa revolisiyo buri guhinda mu mitima y’abenegihugu benshi bakunda ukuri n’ubutabera. Nabimenye neza, kandi abyitegure : nyuma y’aka karengane gakabije kagiriwe Diane RWIGARA n’umuryango we, Abanyarwanda biteguye kumubwira ngo « BURYA SI BUNO ». A très bientôt.
Ikiganiro cyateguwe na Angela DANA,
Umunyamakuru wa Radio The Voice of Rwanda
Murasetsa rwose, urwo si urukundo mukunda u Rwanda ahubwo ni urwango mwanga utuyobora. Nimuyoboke uwo mu Perezida wanyu ngo ni nahimana uzi gusebanya no gutuka umuntu badahwanyije ibigwi. Rwose nawe uzi neza ko Kagame nta na 10% y’ubushobozi bwe ufite. Keep talking Rwandans will keep going far, wenda ni mukanguka muzaza dukomezanye urugendo rwo guteza imbere iwacu nyuma yo guhindura imitekerereze yanyu. Amahanga arahanda.
LikeLiked by 1 person
Twebwe ubwacu nitwe dufite umwanzuro wanyuma wokwirukankana kanywamaraso wabigize umwuga Kagame paul kuko nitwituriza azatumaraho Imiryango, nimuzwe twese tumusezerere maze afatwe ajyanwe munkyiko abazwe ibikorwa bitindi yakoze guhera 1990 kugeza nanubu.
LikeLiked by 1 person