Nkunda kureba sinema zerekana uko inyamaswa zihiga. By’umwihariko ariko njya nitegereza cyane uko Intare zitwara iyo zirimo guhiga izindi nyamaswa. Sinibuza guseka cyane iyo mbonye intare isimbukiye imbogo ariko byagera aho izindi mbogo zirukaga zihunga zigasa n’iziyunguye agatekerezo, zigahagarara, zikisuganya, zigasubira inyuma gutabara iyazo yasigaye mu nzara z’intare! Nta gishimisha nko kureba ukuntu intare Umwami ishyamba yiruka ibebera, ikimwaro cyayibanye cyinshi!
Muri iyi minsi mwaba muri kwitegereza Paul KAGAME ngo murebe uko asa kandi agenza nk’intare yamwaye ??!!
I.IKIMWARO CYA PAUL KAGAME
Uyu munyagitugu yarabanje avuza iyabahanda, abeshya Abanyarwanda n’ isi yose ngo nibamurebe mu maso ngo ni umudemokarate w’akataraboneka. Ngo nta nyota y’ubutegetsi afite nk’abahutu bamubanjirije. Ngo manda ebyiri yemererwa n’Itegekonshinga nizirangira mu mwaka wa 2017 ntazakenera kurihindura ngo yihambire ku butegetsi!
Ntibukeye kabiri, yadukana agashya ko kwikoreza abaturage bagowe ibiseke ku ngufu ngo babijyane mu Ntekonshingamategeko kwerekana ko bamukunda byarenze igipimo; akomereza ku kwinginga abakecuru ngo nibaririmbe kandi babyine ko rwose KAGAME ari murumuna wa Yezu Kristu; naho “Abacukuzibimisarani” bo bahindurirwa akazi, bahabwa “mikoro” ngo bazenguruke igihugu cyose bomongana ngo” KAGAME atariho u Rwanda ntirwabaho! Ngo niwe wenyine wavukiye gutegeka, abandi benegihugu bose bakaba bagomba kwiheshereza agaciro mu kumubera abagereerwa n’inkomamashyi”! Ibyo twese twarabibonye turumirwa, Abazungu bari barizeye KAGAME bo baranyonyomba, bikuriramo akabo karenge, umwe umwe nta nduru!
Ingaruka zo gutegekwa n’”Umunyakinyoma utagira indangagaciro n’imwe yubaha”, ubu nizo rero zikomeje kujya ku kabonabose. Kwihishira byarangiye! Reka twibutse bine mu bimenyetso simusiga byagaragaje ko twinjiye mu bihe bidasanzwe:
(1) Mu Ukuboza 2015 KAGAME yategetse ko Itegekonshinga risuzugurwa burundu,kugirango rimwemerere kuzaba umwami w’u Rwanda ubuziraherezo.
(2) Ingingo ya 25 y’Itegekonshinga igena ko nta mwenegihugu ugomba kubuzwa gutahuka mu gihugu cye, Paul KAGAME yategetse ko itazongera gukurikizwa ukundi. Byagaragaye cyane taliki ya 23/11/2016 ubwo yafataga icyemezo kigayitse cyane cyo gucira ishyanga Padiri Thomas NAHIMANA, Nadine Claire KASINGE,Venant NKURUNZIZA na KEJO MAHIRWE Skyler bari biyemeje gutahuka mu Urwababyaye bagiye gufasha Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo. Ubwo KAGAME yaduhezaga ishyanga yishuka ko abatuye mu gihugu imbere bose yarangije kubatera ubwoba bidasubirwaho,ko ntawe uzatinyuka kumuhangara mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.
Icyo atamenye ni uko ubushake y’impinduka bwarangije kuzura mu mitima y’abanyarwanda batagira ingano.
Ntiyamenye aho Diane RWIGARA ateye aturuka, ntiyigeze anamenya uko uwo mwari yatojwe ibya politiki n’amarira y’akarengane yahogoje Abanyarwanda benshi! Kuko batari bamwiteguye, kumucecekesha byakomeje kubera KAGAME n’Agatsiko ke ingorabahizi.
- AYA MARIRA YATEWE N’UMUGAMBI MUBISHA WA KAGAME YO KURIMBURA UMURYANGO WA RWIGARA, HARI AHO AHURIYE N’UYU MUKWABU WO GUFUNGA ABAYOBOZI BA FDU BARI I KIGALI?
Gutoteza umuryango wa RWIGARA hagamijwe kuwutindahaza no kuwurimbura bifitanye isano n’umukwabu wo gufata no gufunga abayobozi ba Opozisiyo y’imbere mu gihugu bo mu bwoko bw’Abahutu. Ntiriwe ndondogora reka mbabwire uko tubibona mu tugingo 5 gusa dukurikira.
1.Mu gihe abaturage bari bataribagirwa uko KAGAME yagaraguye mu biziba kandi amurenganya umusore Abanyarwanda twese twakundaga witwa Kizito MIHIGO, yadukiriye Diane RWIGARA n’umuryango we . Mu gutoteza Nyakubahwa Kandida Perezida Diane RWIGARA n’umuryango we ku mugaragaro kandi mu buryo bugayitse cyane, buteye agahinda, ubwoba n’umujinya, Paul KAGAME yivuyemo bidasubirwaho. Yashyize umukono ku bisanzwe bizwi! Yeretse abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi, ko amaraso yabo ntacyo amubwiye, ko abatanze utwabo bagatera inkunga umutwe w’Inkotanyi mu ntambara yatangiye ku ya 1/10/1990 nta kandi gaciro bafite mu maso ye, uretse kumubera ibitambo akeneye! Mu yandi magambo KAGAME yahumuye amaso ya ba Batutsi bake cyane bari batarasobanukirwa, bakaba bacyishuka ko KAGAME aribo yarwaniye, ko ari Umukiza wabo! Mu kugaraguza agati umuryango wa RWIGARA ku kabonabose KAGAME noneho yerekanye uwo yariwe kuva mu ntangiriro: icyo yishakiraga ni UBUTEGETSI kugira ngo abwifashishe maze asahure igihugu, yibere umuherwe ndetse w’umunyamurengwe, we n’umuryango we gusa basezere ku bukene, buri mwana we ajye agenda muri LANDCRUISER y’akataraboneka, mu gihe abana ba rubanda itanga imisoro baribwa n’ingona bagiye kuvoma ibiziba byo kunywa!
2.Icyatunguye KAGAME, ni ugutahura ko Abanyarwanda bamuzi neza, ko biteguye no kumubwiza inaninarimwe (Résistance à l’oppression). Ngira ngo yaguye igihumura abonye neza ko babandi yari yarabeshye ko yakijije bamuzi nk’AKAMASA KAZACA INKA kugeza n’igihe amarira y’umubyeyi uri mu kaga ashyize ahagaragara kwa kuri abanyarwanda bose bazi ariko batinyaga kuvuga kwerekeye Kagame n’Agatsiko ke kitwaje intwaro: “MURI INTERAHAWE Z’UBUNDI BWOKO”! Mambo kwisha!
3.Dore icyo gufata abayobozi ba Opozisiyo bo mu bwoko bw’Abahutu bisobanuye:
Kagame ni umugome ariko si impumyi, si n’igipfamatwi! Yamaze kubona ko ubutindi bwinshi yashyize muri gahunda yo kurimbura umuryango wa RWIGARA bugiye kumubyarira amazi nk’ibisusa ku buryo budasubirwaho aherako atangira ya “makinamico asanganywe” bo bita “AMAKATA”, mu rwego rwo kuyobya uburari no kurangaza abanyarwanda:
(1) Mu gufunga abanyapolitiki bo mu bwoko bw’Abahutu, KAGAME agamije kugerageza guhumuriza no kongera guhuma amaso Abatutsi barangije kumubona nk’ “INTERAHAMWE Y’UBUNDI BWOKO”. Arashaka kubabwira ko “atari we mwanzi w’Abatutsi”. Ko umwanzi wabo ari umuhutu wese, wa wundi wabishe kandi n’ubu akaba agifite umugambi wo kubatsemba! Mwibuke “IKIBAZO-NCENGEZAMATWARA” cyuje urwango Paul KAGAME aherutse kwandikisha ku kinyamakuru cye gishya cyitwa INKOTANYI: “Quelle ethnie est considérée comme responsable du génocide des Tutsi en 1994 au Rwanda? « (« Ni ubuhe bwoko buzwiho kuba bwaratsembye Abatutsi mu mwaka w’1994?” Biragaragara neza ko Kagame ari muri « stratégie » y’amacakubiri, agendereye guteranya Abahutu n’Abatutsi kugira ngo hatagira utabara undi mu gihe abagabyeho igitero.
(2) Gushinja Abayobozi ba FDU ko bari gukorana n’imitwe y’abahutu ishaka gutera u Rwanda iturutse mu gihugu “kitazwi”(!) ni ugushaka kuvumbura ubwoba n’umujinya w’Abatutsi abashyira imbere igikangisho cy’uko Abahutu bashobora kugaruka ku butegetsi. Icyo agamije ni ukugira ngo Abatutsi bamutereye icyizere muri iyi minsi bamugarukire, hato badatera intambwe yo kwiyemeza gufatanya n’Abahutu bo muri Opozisiyo bashaka guhirika ubutegetsi bwe bw’igitugu gikabije.
(3) Gufungwa kwa bariya Bahutu bo mu ishyaka rya Victoire INGABIRE UMUHOZA uheze muri gereza arengana, ntihagire ubikinisha, kuko mu kandi kanya amaraso yabo araba ashobora kumenwa kuko KAGAME ayakeneye kugira ngo yongere yerekane nyine ko abereyeho kuba Umukiza na Nyagasani urinda umutekano w’Abatutsi. Mu mutwe wa KAGAME ufite uburambe mu kwiyuhagiza amaraso, nta kundi yakoozwa amaraso ya RWIGARA adakarabye aya Bonifasi Twagirimana na bagenzi be!
(4) Hagati aho birashoboka ko umuryango wa RWIGARA wahabwa agahenge by’akanya gato ariko baritonde…ntabwo KAGAME wacuje RWIGARA ubuzima, agasenya amagorofa n’amazu bye, agafunga inganda, agafatira amakonti, agashyira umupfakazi n’impfubyi mu mapingu agamije kubivugana rwihishwa…ntabwo azabareka gutyo gusa kuko mu by’ukuri bamukojeje isoni! Intare yamwaye…muyitege!
(5) Gusa ubwo abanyarwanda bamaze kumenya ufite uburambe mu koga mu maraso yabo, baramutse bagize ubwenge burenze ubw’imbogo ho gato bamuviraho inda imwe, agasoma nkeri cyangwa akibira ubutazuburuka. None se ngo iyo ukomeje guhishiira umurozi ntakumaraho urubyaro?
UMWANZURO
Ibihe bya politiki iyi ntindi ngo ni “Manda ya gatatu itemewe” yinjijemo Abanyarwanda birakomeye cyane kandi ntibisanzwe. Birasaba ko abanyarwanda barekera aho kuzarira ahubwo bakihutira kugira imyitwarire mishya: bagakanguka, bagahaguruka, bakagira icyo bakora KIDASANZWE.
Mu bihe bisa nk’icyo tugezemo, na YEZU KRISTU ubwe yageze aho abwira Intumwa ze ati: “Ubu noneho… n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure” Luka 22,36.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, iyaba uyumunsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu!
Murakarama.
Padiri Thomas Nahimana.
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.