Author Archives: Chaste Gahunde

Uburezi bw’u Rwanda: Igifaransa kigiye kongera guhabwa agaciro.

Dr-Joyce-Musabeumuyobozi-wungirije-ushinzwe-integanyanyigisho-mu-kigo-gishinzwe-uburezi-mu-Rwanda-REBDr Joyce Musabe yungirije ushinzwe integanyanyigisho mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi-REB

Iyo witegereje umurongo wa politiki y’uburezi mu Rwanda nta gushidikanya uhita ubona impinduka za buri munsi zitwa ko ari ukujyana n’ibihe. Nyamara iyo ubisesenguye neza usanga ari ukujarajara no gutagaguza amafranga ava mu misoro y’abenegihugu kubera ko nta bushishozi bukoreshwa mu gufata ibyemezo.

Nyuma ya jenoside yo mu mwaka wa 1994, politiki y’uburezi yihatiye guhuza systems zitandukanye zari mu Rwanda bitewe n’aho abahungutse baje baturuka. Wasangaga hari system y’icyongereza yizwemo n’abakuriye mu bihugu bya Uganda na Tanzania ndetse na Kenya, na system y’igifaransa yizwemo n’abakuriye mu Rwanda, Burundi ndetse na Congo( Zaire). Wasangaga kandi no muri izi systems ubwazo harimo amatandukaniro. Urugero abize muri Tanzania wasangaga hari aho batandukaniye n’abize muri Uganda ndetse abize mu Rwanda, Burundi na Zaire nabo babaga bafite itandukaniro. Kuri ibi hiyongeragaho n’uko system y’ubuyobozi mu Rwanda yari isanzwe ikoresha indimi ebyiri, Igifransa n’ikinyarwanda kandi amategeko akaba yari yanditswe muri izo ndimi zombi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo hafashwe icyemezo cyo guhuza systems zombi maze igihugu kikinjira mu rugaga rw’ibihugu bikoresha indimi ebyiri z’amahanga (igifaransa n’icyongereza) hakiyoneraho n’ururimi gakondo rw’ikinyarwanda. Nko kwinjira muri kaminuza, umunyeshuri wakuriye muri system y’icyongereza yagombaga kumara umwaka wose yihugura byihuse mu rurimi rw’igifaransa kugira ngo azabashe gukurikira amasomo ye mu gihe habonetse umwarimu ukoresha urwo rurimi. Uwakuriye muri system y’igifaransa na we yagombaga gukora umwaka wose yihugura mu cyiongereza. Uwo mwaka w’indimi wiswe EPLM( Etudes preliminaires en Langues Modernes). Muri icyo gihe hari abanyeshuri baturutse muri Uganda bamaganye iyo system atari uko yari mbi, ahubwo kuko bari bamaze gutsindwa igifaransa. Leta yabasabye kwiga bagatsinda ariko bahisemo guhunga na bo biyita impunzi za politiki.

Ibintu byakomeje kugenda gutyo  ndetse abantu benshi baturutse muri system y’icyongereza biga igifaransa. Paul Kagame na we yaracyize ndetse mu  ijambo rye arahira nyuma y’amatora( afifitse) ya 2003 yavuze agace gatoya mu rurimi rw’igifaransa. Ariko guhera mu mwaka wa 2004, ibibazo bikomeye U Rwanda rwari rufitanye n’Ubufaransa byakomeje gukaza umurego maze igifaransa gitangira kwigizwayo. Nyuma yaho u Rwanda rwatangaje ko rushaka kwinjira mu muryango wa EAC (ibihugu by’afurika y’uburasirazuba) rukava mu muryango wa CEEAC w’ibihugu by’afurika yo hagati. Iyi miryango ikoresha indimi zitandukanye: EAC ikoresha icyongereza naho CEEAC igakoresha igifaransa, cyakora nta gihugu gihezwa bitewe n’ururimi gikoresha kuko iyi miryango ishingiye cyane ku miterere y’akarere ( geography). Nyuma y’aho U Rwanda rwasabye kandi rwemererwa kwinjira mu muryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza.

Mu mwaka wa 2009, u Rwanda rwaraye ruvuga igifaransa n’icyongereza bucya rutakivuga igifaransa. Havugwa ko Paul Kagame yaciye igifaransa akavuga ko buri munyarwanda agomba kuvuga icyongereza. Nta tegeko cyangwa ibwirizwa ryanditse ryigeze rishyirwa ahagaragara. Iyo bijya kubaho, byari kuba binyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ndetse rigakoresha indimi eshatu twavuze haruguru (igifransa, icyingereza n’ikinyarwanda). Guhera icyo gihe wabaye umwanya wo kwigiriza nkana ku bantu batavugaga icyongereza. Ministeri y’uburezi yazanye abarimu b’icyongereza bavuye muri Uganda bikaba byaravuzwe ko bamwe bakoreshaga impamyabumenyi z’impimbano kugira ngo bibonere umugati bakaza kuroga ngo barigisha abana b’u Rwanda. Nta genzura ryigeze rikorwa ngo iki kibazo gikemurwe kuko wasangaga Leta isa n’aho ishaka gukura mu burezi abatavuga icyongereza. Cyakora benshi bihatiye kucyiga n’utacyizi yitoza kujya avuga utujambo nka so, serious n’utundi dukoreshwa n’abayobozi baturutse Uganda. Izi mpinduka zagize ingaruka zikomeye ku burezi bw’u Rwanda kugeza aho kaminuza y’u Rwanda isubiye inyuma ho imyanya yegera 1000 ku rutonde rwa za kaminuza zo ku isi.

Mu nama yabaye ku matariki ya25 na 26 Ugushyingo 2013 noneho hemejwe ko amasaha yo kwigisha igifaransa yongerwa ngo mu rwego rwo gutegura umunyeshuri ufite ubumenyi bwahangana n’isoko. Ibi ntibyagombye kuba byarabayeho iyo system y’indimi ebyiri yari yatangijwe ikomeza. Usanga u Rwanda rufatwa nk’igihugu kivuga igifaransa kuri bamwe ariko abandi nabo bagakeka ko u Rwanda ruvuga icyiongereza. Bake cyane nibo bazi ko higeze kubaho gahunda yo kugira indimi zombi.

Uretse igifaransa cyongeye guhabwa agaciro ku buryo butunguranye,nk’uko bitangazwa na Dr Joyce Musabe, ururimi rw’ikinyarwanda na rwo ruzahabwa agaciro ku buryo amasaha yo kucyiga azongerwa. Igifaransa kizongera kujya gikorwamo ibizamini. Ibi bije bikurikira ikomanyirizwa ryari rimaze iminsi rikorerwa abanyeshuri barangije mu mashuri y’u Rwanda, aho basubizwaga inyuma mu gihe babaga bashaka gukomeza muri zimwe muri kaminuza z’Uburayi cyangwa se America na Canada. Aho batasabwaga gusubiramo ibyo bize, basabwaga kugira amanota arenze cyane ayo bagenzi babo baturutse mu Burundi cyangwa Congo babaga basabwa kugira.

Iki cyemezo ni cyiza ariko kugifata bitwaye umwanya n’amafranga ava mu misoro y’abaturage yagombaga gukoreshwa mu bindi iyo gahunda yariho yo kuvuga indimi ebyiri z’amahanga idahungabanywa. Tujye twigira ku byo tubona.

Chaste Gahunde

 

ICC: Kenyatta Must be present at trial.

kenyata

Kenyatta at ICC

In a statement released today via the ICC website, the trial chamber recommended that the Kenyan president must be present during the trial proceedings.

“Trial Chamber V (b) held, by majority, Judge Eboe-Osuji dissenting, that as a general rule, Mr Kenyatta must be present at trial. Any future requests to be excused from attending parts of the trial will be considered on a case-by-case basis,” reads the statement.

President Uhuru Kenyatta is allegedly criminally responsible as an indirect co-perpetrator pursuant to article 25(3)(a) of the Rome Statute for the crimes against humanity of:

Murder (article 7(l)(a));

Deportation or forcible transfer (article 7(l)(d));

Rape (article 7(l)(g));

Persecution (articles 7(l)(h)); and

Other inhumane acts (article 7(l)(k)).

Here is the full statement from ICC.

Today, 26 November 2013, Trial Chamber V(b) of the International Criminal Court (ICC) reconsidered its previous decision excusing Uhuru Muigai Kenyatta from continuous presence at trial, in light of the legal clarifications provided by the Appeals Chamber in its recent judgment on the matter.

Trial Chamber V(b) held, by majority, Judge Eboe-Osuji dissenting, that as a general rule, Mr Kenyatta must be present at trial. Any future requests to be excused from attending parts of the trial will be considered on a case-by-case basis.

The Chamber reasoned that the Appeals Judgment, delivered on 25 October 2013 in the case The Prosecutor v. William Samoei Ruto and Joshua Arap Sang, provided important new information which justified the reconsideration.

The Appeals Chamber had concluded that a Trial Chamber enjoys discretion under article 63(1), which states that “[t]he accused shall be present during the trial”, but that such discretion was limited.

The Appeals Chamber had ruled that absence is only permissible under exceptional circumstances, and must be limited to that which is strictly necessary.

It further held that the decision as to whether the accused may be excused from attending part of his or her trial must be taken on a case-by-case basis.

Background: On 18 October 2013, Trial Chamber V(b) had conditionally granted the Defence’s request to excuse Uhuru Muigai Kenyatta from continuous presence at his trial, with the exception of the following sessions: the opening and closing statements of all parties and participants, hearings when victims present their views and concerns in person, the delivery of judgment, and any other attendance ordered by the Chamber.

If applicable, his presence will also be required at sentencing hearings, the delivery of sentence, the entirety of victim impact hearings, and reparation hearings.

On 28 October 2013, the Prosecution filed a motion for reconsideration of the 18 October decision, in which it requested the Chamber to vacate the excusal decision and revert to the general rule under article 63(1).

Mr Kenyatta is charged, as an indirect co-perpetrator, with five counts of crimes against humanity consisting of murder, deportation or forcible transfer, rape, persecution and other inhumane acts allegedly committed during the post-election violence in Kenya in 2007-2008. Charges were confirmed on 23 January 2012, and the case was committed to trial before Trial Chamber V(b). His trial is scheduled to commence on 5 February 2014.

Source: http://www.redpepper.co.ug/icc-kenyatta-must-be-present-at-trial/

Imbabazi zasabwe na Murekezi Anastase zavuzweho byinshi.

Minisitiri-Murekezi-Anastase-ari-kumwe-nabaturage-bo-mu-murenge-wa-Kabacuzi.Foto-Muhizi-E.

Murekezi Anastase (hagati) ngo yaba yavuze akari i murori.

Nyuma y’inkuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Ministri w’umurimo Anastaze Murekezi yasabye imbabazi kubera ibaruwa yanditse mu mwaka wa 1973 yasabaga Leta kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, abantu benshi bagize icyo babivugaho. Bamwe batangaye kuko bari basanzwe bazi ko Murekezi ari umuntu w’inyangamygayo ndetse hari n’abakeka ko ari inkuru Murekezi yihimbiye mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umugambi ruvumwa wa FPR wo gushishikariza Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze mu gihe Abatutsi bakoze ibara nka Paul Kagame, Fred Ibingira, Kabarebe, n’abandi batabarika baryumyeho.

Ikindi ni uko iyi gahunda yatangijwe na Madame Jeannette Kagame ikaza gutwarwa n’uwo bashakanye  ndetse akayishyira muri gahunda zihutirwa za guverinoma, ikomeje kwibazwaho byinshi. Ese ni iy’Abanyarwanda bose? Niba atari bose se ni bande itareba? Ese ko Kambanda Yohai wahoze ari ministri w’intebe yemeye ibyaha ndetse agasaba imbabazi, ubu na we agiye gufungurwa? Ese ko Leon Mugesera ari mu rubanza, ubu agize atya akemera icyaha agasaba imbabazi ibyaha aregwa byahita bihindurwa nk’urubura ruhuye n’akazuba? Ese aho si ubundi buryo FPR yatangije kugira ngo Kagame na we azasabe imbabazi maze ibyaha aregwa abe abibabariwe n’Abanyarwanda bityo atoroke ubutabera? Ese bwo atorotse ubutabera bw’u Rwanda , ubutabera mpuzamahanga bwo bwaha agaciro iyi gahunda bityo ntibumukurikirane? Ni byinshi umuntu yakiwibaza kuri iyi gahunda isa n’igamije kwerekana ko Umututsi= Umumarayika naho Umuhutu= Sekibi yigize umuntu.

Dore uko abantu batandukanye batekereza ku mbabazi zasabwe na Murekezi:

Ndazigaruye:

Ariko ni akumiro. Nizere ko izi informations zitari zizwi n’inzego zishinzwe umutekano. kuko ziramutse zari zizwi akaba yarahawe imyanya yose yagiye ahabwa byaba bitege agahinda. Ari abayobozi b’igihugu ari n’ishyaka arimo bari bakwiye kumuvana muri cabinet no mu ishyaka kandi agasangishwa abandi muri gereza kuko ari muri cerveaux za jenoside yatumazeho abantu. Ibi ni ugukina ku mubyimba abanyarwanda.

Gatera: am sorry to take part kuba yaranditse iriya baruwa nibaza ko niba warize ibutare NUR uzi amabaruwa yaho numva ari ibintu byashyikira umuntu ahubwo bagenzure barebe niba ntakirenzeho yakoze naho kumuha akazi n’abishe baragahabwa.

Alice: Yewe ga ngo abize i Ruhande ngo byakubaho mama shenge we ukaba wakwandikira ubuyobozi ubusaba ngo bugabanye abatutsi mu banyeshuri no mu bucuruzi ?!!! Icyo gihe iyo bikubayeho nyine ugomba guteganya kuzabyirengera igihe cyose !!!

Komera:

Iyo baruwa niba hari aho yaboneka muyitwereke turebe ko nta bandi bayisinyeho bakiriho batabisabiye imbabazi. Hari n’izindi baruwa nk’izo zishobora kuba zaragiye zibaho abagiye bazisinyaho abo aribo bose n’ubwo bwabo bigaragaze nabo babisabire imbabazi. Urugero Intambara yo kwibohora itangiye hari abantu bagiye bavuga ibintu bitandukanye cyangwa bakabyandika ariko ari amaco y’inda.

Npags:

Gacaca yabaye uri hehe kweri! Ubu ndi se mbere yo kwigishwa icyo cyaha waracyemeraga?
Ucyemejwe se no gusobanukirwa cg ni amabwiriza?….

Njye ndimo gutekereza gushyiraho Gacaca number 2, kuko aya ni amayeri abayobozi bishyireyeho none barashaka kwikuraho ibyaha bakoze. Icyaha ntigikurwaho no gusaba imbabazi, ahubwo uzisabye agabanirizwa icyaha.

Iwacu:

Uyu Minister yasabye imbabazi rwose kandi njye ndazimuhaye. Icyo cyaha yakoze ni ukuvugira ubwoko bwabo akanga ubundi bwoko aribwo bw’abatutsi. uko niko abashaka gusaba imbabazi bazisaba. iyo wasambanye ,uvuga imbere ya pasteur cg padiri ko wasambanye ugasaba imbabazi kandi ukemeza ko utazongera .Ndasaba ABANYARWANDA bose ko babarira MUREKEZI.

Senyamwishywa:

Murabeshya nibindi muzabitubwira, burya koko ngo amacumu y’ inda ntashira igorora, ariko koko nawe mayor wa Muhanga ubu aka kanya ugiye kwibagirwa ababyeyi bawe n abavandimwe batikiriye mu kiliziya ya Nyange, ubwo ugiye kubikoreshwa n’ayo matakaragasi ya politiki? Nzaba mbarirwa.

N.Ph:

Yemwe, yemwe! Nduzi ko nari muto mu gihe ibi byose byakorwaga! Ark ndibaza kuki ibi byose bitavugiwe muri Gacaca (Ubutabera bwunga), Ni izihe mpamvu ibyo byose babicecetse ntibivugwe muri gacaca bikaba bije nyuma? Politics ni danger

Nyiraburyohe Zoubeda: 

Ubwo se igiteye ipfunwe ni iki, hagati y’ubuhutu no kuba warigeze kwifuza ko abatutsi ”bagabanywa” none bakaba bagukoresha??
Ukaba ubyiyemereye kumugaragaro, hagiye gukorwa archives z’amashusho n’amajwi!! Iki kibazo si politiki gusa ahubwo ndabona ari plus ”psychologique”, muzaba mureba, mbahaye imyaka ibiri.

Ndanga:

Eeeehhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!
Birantangaje pe!!! Mbega burya abayobozi twizeraga nk’inyangamugayo nibyo badukoreye bagakomeza kwiyoberanya!!!!!mbega mbega!!!!
ndummiwe pe!!!!
Burya mwateguye genocide murangije muriyoberanya ngo muri abantu bazima! Huuuhhhh!!!! Birambabaje pee!!!
Gusa Imana ibababarire kandi namwe banyarwanda mwihangane kandi dufatanye kubabarirana maze twiyubakire igihugu!
Gusa ndumiwe pe!!!

Kanyange:

Okay!!!!!!!!! Ese yabwiwe n’iki ko abanyarwanda bamuhaye imbabazi? Bazazimuha ryari se? Ni automatique se iyo umuntu asabye imbabazi ahita azihabwa? None arakeka ko icyo gikorwa yakoreye abatutsi cyoroshye?
Ntabana bashobora kuba barazize imibereho mibi kuko iwabo bavukijwe amahirwe yabo? Igihano mugesera azahabwa bazamuhe kimwe cyakabiri kuko yasabye imbabazi. ni ukuvuga azagabanyirizwe igihano. Ikindi azatange impozamarira.Kandi mugihe atarahabwa imbabazi agerageze yegure, hanyuma nahabwa imbabazi azasubizwe mukazi. Nguko uko mbyumva.

Gustave:

Sha uwapfuye yarihuse kabisa , nari kubabara iyo mfa ntabonye ibi bintu. Koko minister muzima ubwo se ni imbabazi cg ni umugati ? birantangaje , nk’uyu koko atabajijwe iri jambo ngo byibura akubitwe nk’ibiboko 100 yigaragura hasi ubundi abone gusaba imbabazi?  ubwo koko murumva ibyo bintu byaba aribyo ntafungwe rwose ariko byibura inkoni 100 azajye azibukiraho iryo kosa. Mumbabarire iki gitekerezo mukingereze ku bayobozi rwose nge ndi tayari kuzimutsibura.

Aline:

Ye gusaba imbabazi nk ibi ni agasuzuguro. Kuki atazisabye mbere yari ategereje ko bamwibutsa kubera Ndi umunyarda cg yasanze ni atazisaba bazamwubikira imbere. Umuntu nk’ uyu akwiye forced resignation.

G:

Erega ubwo ni uko mwaduterereje intambara ya 73 maze abatutsi barahunga abandi baricwa. Ese burya ni mu BUBILIGI byaturutse, ni mugende mwaragakoze, harakabaho ndi UMUNYARWANDA

Mafigi:

Oya rwose Leta ntikwiye gushyigikira umuco wo kudahana!; uyu mugabo ntaho atandukaniye na Mugesera
Umuntu wakubujije kwiga yazageraho akagukunda kweri?!?

Akarimurori:

Yes, umuntu wakubujije kwiga, akakubuza no kwishugurikira mu bucuruzi aba agukunda da. Buriya yashakaga ko wazashakishiriza ahari hasigaye nko mu buhinzi kugira ngo igihe yazaba Minister/ MINAGRI azabone uko noneho agukunda???!!!

Cyangwa se Nyagasani yakurinda ukamuca mu rihumye ukiga ukabona akazi, mmukazahurira mu Bakozi ba Leta ayoboye noneho akagukunda cyane yivuye inyuma. Rwose birashoboka cyane ko uwakubujije gutegura no guhanga imibereho agamije kukwica uhagaze iyo agize ibyago ntiwiyahure agera aho akagukunda da kandi noneho akanagukunda cyane. Urugero nyine niwe nk’uko yabyivugiye.

Abisi:

Iyi gahunda iravugisha benshi amangambure cyane cyane abaharanira imyanya.

Rwandacitoyen:

None se uyu we bategereje ngo bamwegereze Mugesera nawe atangire rimu nkiko ko biriya aribyo yivugiye abaumvise baba barumvise ibingana bite ko byumvikana ko yagerageje kubikirisitura! ngo bandikiye leta magambo none akaba akidegembya? none se adahanwe undi wazahanwa ntiyaba arengana? sinababwiraga ko bariya bayobozi bamwe bafite ibyo bikeka none bakaba bari kwitwikira ikivunge cy’abahutu? ese aho mu bubiligi bari barajyanye n’abahutu bose cg bari barajyanye n’inda zabo gusa? ubutabera bukwiye gukora akazi kabwo, jye ndanibaza niba yavuze ibyo yarangiza bakamureka agataha?

 

Ibi bitekerezo byakuwe ku rubuga umuseke.rw

Minisitiri Murekezi yasabye imbabazi ku ivangura yakoze ubwo yigaga mu Bubiligi

download (2)

Minisitri Murekezi Anastase

Nyamara mushatse mwafata amashapure mugasabira u Rwanda, abazi kwiyiriza namwe rwose igihe ni iki. Murekezi yicujije ibyo yakoze mu mwaka wa 1973. Ni byiza. Kagame se we, Rutaremara, n’abandi bazasaba imbabazi ryari ku byaha FPR bayoboye yakoreye ndetse n’ubu igikorera Abahutu? Murekezi ariko hari aho yatubeshye: Ngo mu gihe cy’ubwami nta vangura ryabagaho!? NDLR

Mu gihe hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi.

Hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, nk’umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza, ashingiye kandi ku mateka mabi yabaye mu Rwanda no ku ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yisunze umutimanama we asaba imbabazi Abanyarwanda.

Mu ijambo rye ryafashe akanya mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko yagaragaje nka kimwe mu byo ashingiraho nk’aho mu mwaka wa 1973, nk’abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga mu gihugu cy’u Bubiligi, bihuje bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, kubera ko babonaga urimo kwiyongera.

Nk’umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kuko ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka 21 y’amavuko.”

Kuri byose asaba buri wese ko ikibazo cy’amoko kitagomba guherana Abanyarwanda, aho yatanze ingero ko mu gihe cy’abami, Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho, ariko uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye yigishwa mu baturarwanda bigera n’aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu.

Gusa muri uyu murenge bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bagifite ipfunwe ryo kwemera cyangwa gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside, aho bakikeka uko bafatwa mu miryango yabo, dore kandi ko no mwanya bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye, wasangaga bifashe batabohoka ngo bavuge ibibarimo.

Inkuru dukesha Igihe.com

“Njye sinkorana na Nyamwasa” Tribert Rujugiro Ayabatwa

download (1)

Mu kiganiro Dusangirijambo gihita kuri Radio Ijwi ry’Amerika cyo kuwa 22 Ugushyingo 2013, umunyamakuru Etienne Karekezi afatanyije na Eddie Rwema baganiriye n’umushoramari w’umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa. Muri icyo kiganiro , Tribert asobanura muri makeya imibereho ye, akavuga uko yinjiye muri FPR n’uburyo yayisohotsemo hanyuma akarangiza avuga ko atari kumwe na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya politiki nk’uko benshi na cyane cyane ubutegetsi bwa Kigali bukunda kumwibeshyaho nkana.

Bwana Rujugiro arazwi cyane haba mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Africa y’epfo, nta n’uwaba abeshye avuze ko abatuye akarere k’ibiyaga bigari bose bazi iryo zina. Ibi bituruka ku bikorwa uyu mugabo ahafite akaba yarabitangiye mu myaka ya za 70. Rujugiro avuga ko yavuye mu Rwanda afite imyaka 19 yagera mu Burundi ntiyongere kugira amahirwe yo kwiga, ahubwo ahita ashaka akazi akora mu iposita. Nyuma Rujugiro yaje gukora imirimo itanduknye ariko ku giti cye yatangiriye mu gutwara abantu akoresheje imodoka y’ikamyoneti. Ibikorwa bye byaje gukura ariko ibibazo bya politiki byo mu Burundi byatumye ahungira muri Africa y’epfo nyuma yo gufungwa. Mu gihe Inkotanyi zateraga u Rwanda, Rujugiro yabonanye na Rwigema maze atangira gukorana na FPR gutyo.

Bageze mu gihugu Rujugiro yakoze imirimo itandukanye ku buryo yabaye n’umujyanama wa hafi wa Perezida Kagame. Yashoye n’imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda harimo na center yitwa UTC (Union Trade Center).

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kigali bufatiriye imitungo ya Rujugiro, we asanga hari inama Kagame akwiye kugirwa: Kagame si we Rwanda. Yongeyeho ko nk’uko Kagame yageze ku butegetsi agahinduka na Nyamwasa ntawakwizera ibye neza. Ikindi, Rujugiro avuga ko atazigera arota gutera igihugu cye.

Kanda http://www.radiyoyacuvoa.com/audio/audio/348351.html wiyumvire ikiganiro kirambuye

 

Mu Rwanda hari Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’Inyenzi.

ndahiro220511Hashize igihe ntandika ku kibazo cy’Abapadiri babiri bo muri diyoseze ya Cyangugu bafite ubutumwa bwo kwigisha urwango.

Abo bapadiri ni Thomas Nahimana na  Fortunatus Rudakemwa. Ibyinshi byanditswe kanda aha urebe.

Naherukiye ku kwandika ko Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana  yaba yarafatiye ibyemezo Padiri Nahimana akamwirukana/ akamuhagarika mu kazi kubera ko uwo mu padiri yahisemo kuba umuyobozi w’ishyaka rya PARMEHUTU mu mwambaro w’ISHEMA Party.

Nyuma y’ukwezi n’igice havuzwe ko hari ibyemezo byafashwe, amakuru aturuka i Cyangugu yaje ari ashidikanya ko hari icyemezo cyaba cyarafatiwe Padiri Nahimana.

Abahaba twavuganye bavuga ko umupadiri ahabwa ubupadiri imbere y’abakristu, bose babireba, kandi ko iyo avanyweho cyangwa ahagaritswe bidakwiye gukorwa mu ibanga.

Abo twavuganye bemeza ko nta kintu Musenyeri Bimenyimana yigeze yerekana nka gihamya ko Nahimana atakiri umupadiri. Ngo hari ababimusabye ko yabereka urwandiko ruhagarika “umunyapolitiki” Nahimana batahira amagambo adafatika.

Nagerageje guterefona Musenyeri Bimenyimana akanga kuyifata. Igihe cyari kigeze ko abantu bamenya ukuri kandi ngo n’amategeko ya kiriziya arabyemera.

Nahimana tuzaba tumugarukaho ubundi.

Hari Fortunatus Rudakemwa wavuye i Burayi akimukira cyangwa akimurirwa muri Canada. Kwambuka inyanja ya Atlantic ntibyamuvanye muri Leprophete. Aracyakoramo cyane.

Ubukana buba mu nyandiko z’urwango za Rudakemwa zagombye kuba zarashingiweho na Musenyeri Bimenyimana akamufatira ibyemezo. Niba yumva bikwiriye.

Inkotanyi ziracyitwa inyenzi

Ndagirango nibarize. Nyakubahwa Musenyeri Bimenyimana, mwumva ari ibintu byumvikana kuba mufite umupadiri ucyita abantu inyenzi n’imburagasani? Mu mwaka w’2012 na n’ubu? Agakomeza kwitwa umupadiri wigisha urukundo, akababarira n’abantu ibyaha?

Niba mutabizi reka mbibibutse. Mu kwezi kwa Gashyantare 2012, Padiri Rudakemwa yakoresheje ijambo ry’Imana yigisha urwango. Muzarebe aho avuga ko Uhoraho imana ababarira agira ati:

“Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z’Inyenzi-Inkotanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y’u Rwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n’Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b’inzirakarengane, zitaretse n’Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y’u Rwanda yarakwihishe.”

Nongere mbaze Musenyeri—Gushyira Interahamwe n’Inkotanyi ku rwego rumwe mwumva ari ibintu by’umuntu muzima witwa ko afite ubwenge bwibuka ibyabereye mu Rwanda?

Nyakubahwa Musenyeri, amafuti menshi uwo mupadiri muyobora yanditse, nirinze kuyagarura aha bitavuze ko ntayabonye. Ariko se kandi, mwaba mwe mwemeranya nawe ko abatutsi bishwe n’Interahamwe batari inzirakarengane?

Icyo Rudakemwa we yemeza n’uko Interahamwe zishe benshi gusa ariko batarengana! Baziraga iki? Harya ngo Imana yari yabatanze?

Mubyo avuga mberetse, Rudakemwa ashimangira ko utumva ibintu kimwe na we amateka yamwihishe. Mwaba mubyumva kimwe ku buryo mukomeza kumubonamo umwigisha mwiza uhuza abantu na Kristu?

Nyakubahwa Musenyeri, umupadiri muyobora, Inkotanyi azise “Inyenzi” yumva bidahagije agerekaho “imburagasani”—namwe muracecetse! Muramwimuye avuye ku mugabane umwe w’isi mumwimuriye ku wundi mugabane. Mu rwandiko mwandikiye Musenyeri mugenzi wanyu wakiriye Rudakemwa muri Diyosezi ye, mwamubwiye ko yakiriye umupadiri cyangwa ari Impuzamugambi?

 

 

Ubutegetsi bwa FPR bufite byinshi buhuriyeho n’umukobwa ushaje!

rose-kabuye-na-we-yakoze-hasiMaze iminsi nitegereza, imitegekerwe y’u Rwanda n’imikorere ya FPR, ngasanga atari bishya, ndetse nkumva bisa n’aho hari ahandi naba narabibonye, narasomye cyangwa narumvise ibisa n’iby’iwacu i Rwanda. Hashize iminsi mike nsobanukiwe ko ibiri ku isi yacu nta gishya ibyinshi bisa ndetse byagera ku mikorere n’imitegekere bikaba mahwi.

Reka duhere k’ubuzima bw’umukobwa kuko nasanze bisa neza neza n’ubutegetsi aho buva bukagera.

Uyu mukobwa n’iyi myenda yambaye urabona bijyanye?

Umukobwa iyo akibyiruka ageze mu myaka hagati ya 21, yisiga ku minwa no ku ngohe, arakandagira rwose akumva ikirenge gifashe hasi, muri iyi myaka aba yambara akaberwa n’umwambaro uwo ariwo wose. Uko akomeza gukura biriyongera akiyumva ubwiza, abasore bakamwegera nawe agatangira kwihitiramo uwo avugisha, uwo asuzugura, uwo yiyama bibaye ngombwa n’uwo akundana nawe; hari n’abageza mu myaka 40 nubwo ari bake cyane bakiryohewe n’ubuzima. Ni kuvuga ko baba bamaze imyaka 20 cyangwa irenga bumva bagezweho. Ariko iyo batangiye kurenza 40 hari bamwe bibagirwa bagakomeza kwambara utwenda tugufi bambaraga bagifite imyaka 20, iki gihe abahisi n’abagenzi batangira kubyitegereza ugasanga rimwe na rimwe baramusetse. Ikindi kandi atangira kwisiga ku minwa ntibifate, yakwisiga utuvuta ntitumufate neza nka cyera. Iyo bikomeje, akenshi, mu myaka 50 bwo biba byararangiye aho yasimbukaga atakihabashije ndetse atangiye gutaka umugongo, imitsi, ingingo zitagikora neza, bamwe za diabete, mu kanwa byarabaye ibihanga n’ibindi byaratangiye kumunga iryari ihogoza. Waganira n’abakuze bakakubwira ko kanaka mu myaka yabo yari mwiza cyane, ukumva ari ikinyoma cyambaye ubusa!

Tugarutse ku mitegekere y’ibihugu, FPR igifata ubutegetsi 1994, ntawuyobewe uko byari byifashe. Vision 2020, twarayiririmbye karahava kandi ni mugihe barayisobanuraga ukumva inogeye ugutwi, ukumva neza ko hahiriwe umunyarwanda uzaba akiriho mu mwaka wa 2020. Bagusobanurira EDPRS byo ukarara urota neza. Nyamara ntiwari umwihariko wa FPR kuko byasaga neza neza n’ibyo Mobutu Sese Seko, agifata ubutegetsi, yijeje Abazayirwa icyo yise Objectif 80; ku bwa Mobutu, mu mwaka wa 1980 Umuzayirwa wari kuba akiriho yari kuba abayeho neza. Byahe byokajya , ahubwo bageze 1980 ari abakene kurushaho! Nyakubahwa Paulo Kagame, aho yajyaga hose mu mahanga no mu gihugu yakirwaga n’isinzi ry’abantu nk’intwari. Nta muhutu aho ava akagera washoboraga kuzamura umutwe ngo agire icyo akopfora, uko iminsi yagiye ihita byagiye bihinduka. Ntanuwashoboraga kuvuga ko ashinze ishyaka rya opozisiyo kuko yitwaga interahamwe ishaka kugaruka kumara abantu idosiye ikaba irizinze. Kandi icyo gihe byarumvikanaga da! Ubu bivugwa ko mu gihe cy’amatora ya perezida wa repubulika, ingabo na polisi, bitwaje imbunda, nibo bakoreshejwe ngo abaturage baze gukurikirana ukwiyamamaza kwa Paulo Kagame. Mu mahanga ho abanyarwanda benshi biboneye uburyo abantu bamwe bamwakirije imyigaragambyo bafite amagi yo kumutera ndetse bikorwa mu maso y’abapolisi b’Ubwongereza. Vuba aha muri Canada ho bivugwa ko hari itsinda ryamwakiriye nabi. Paulo Kagame wo mu 1994 biragaragara ko atakiri Kagame wa 2013, ibintu byahinduye isura.

Kimwe rero na wa mukobwa twavuze haruguru, imyaka yo kuberwa irimo kurenga niba itararenze cyera. Ubu FPR irataka mandat d’arret z’abafaransa n’abaspanyole, irataka guhagarikirwa inkunga n’inshuti, irataka FDLR, irataka amaraporo mpuzamahanga. Nka wa mukobwa twavugaga haruguru wambara utwenda tugera mu ntege yari kwambara mu myaka ya cyera, FPR itangiye kuzana “Ndi umunyarwanda” yagombaga kuzana igifata ubutegetsi kuko mpamya neza ko buri muhutu icyo gihe yagombaga gusaba imbabazi yihuta. Amavuta ntagifata k’umubiri, turisobanura ko tudafasha imitwe irwana yo muri Congo, bikanga bikaba iby’ubusa ntihagire utwumva cyangwa ngo abyemere.

Kuki se ingoma ya RPF ishaje vuba bigeze aha ?

Ubu iyo witegereje, mu 1994, FPR, yari imeze nka wa mukobwa w’imyaka 20 wambara akaberwa, yakwisiga agacya ariko ubu mu myaka 39 gusa (n’ukuvuga nyuma y’imyaka 19 k’ubutegetsi) ibintu byatangiye guhinduka, umukobwa yashaje.

N’abacurabinyoma ba FPR bamaze kunanirwa!

Mu gihe nashakishaga igisubizo cy’icyo kibazo nibajije haruguru, nahereye kuri ba Robert Mugabe, Paul Biya, Obiang Ngwema Basogo, Eduardo Dos Santos na Abdelaziz Buteflika nasanze bamaze imyaka myinshi k’ubutegetsi ndetse hafi gukuba kabili iyo FPR imaze k’ubutegetsi ; nyamara abenshi muribo baracyisiga utuvuta tugafata k’umubiri. Aho niho nahereye nibaza impamvu FPR ibyayo byagenze bite ?

Igisubizo naje gusanga intandaro ari uko FPR yagiye itandukana na benshi mubayiremye bamwe bazira amakosa yabo abandi bazira amakosa ya « chairman ». Ukoze urutonde rw’abayiremye ubu batakirebana nayo ijisho ry’urukundo impapuro zakuzura. Bamwe bari mu gihugu ariko ntibakirebana akana ko mu jisho na FPR nka Bihozagara, Mazimpaka, General Muhire, General Kayonga, Roza Kabuye ; abandi bafashe iy’ubuhungiro nka Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Rujugiro, n’abandi hari ndetse n’abo tutakimenya ko baba mu Rwanda, niba barapfuye se cyangwa bafashe iy’ubuhungiro. Ibyo bihita bikwereka ko FPR ya 1994 yaciye ingingo zari ziyigize.

Urebye nka Uganda, byatwaye imyaka isaga 24 kugira ngo NRM ya Museveni icikemo ibice, abari ibyegera bye bya hafi, nka Col Dr Kiza Besigye, bice ukubiri nawe. Muri Kenya, byatwaye imyaka isaga 30 kugira ngo KANU icikemo ibice, abayiremye basubiranyemo, kimwe na Tanzania kuri CCM, byatwaye imyaka isaga 35 kugira ngo Augustin Mrema yitandukanye na CCM, ashinge ishyaka rye. Muri Kenya uko gucikamo ibice kwagize ingaruka zikomeye kuko KANU yagezeho itakaza ubutegetsi naho muri Uganda ingaruka ntawutazibona kuko niba hari umuntu ubuza Museveni gusinzira ubu ni Kiza Besigye.

Iyo witegereje usanga ntagihe gishyira Paulo Kagame adacanye uwaka n’uwari inshuti ye ni ukuvuga ko nta gihe gishira FPR idatakaje imbaraga. Nyamara urebye uko abanyarwanda bateye, FPR yari yitoraguriye akarima pe ; abanyarwanda ni ndiyo mubyeyi-nta pressure na nkeya bashobora gushyira kuri Leta.

 Ese FPR izashobora kwihanganira izuba ryo mu ki ?

Ingaruka zabaye ko nyuma y’ihunga rya benshi muri baremye FPR, umuhutu yatangiye kumva nawe yavuga. Yatangiye kumva yakora politike, amashyaka yari yarabuze uruvugiro yatangiye kujya ahagaragara. Nahamya ko 99% by’amashyaka ya opozisiyo yavutse hanze y’u Rwanda, yagiye avuka nyuma y’ihunga ry’abenshi mu nshuti za Paulo Kagame (Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa, Gerard Gahima, n’abandi). FDLR yatangiye gusa n’ishaka kongera kuzura umugara, muri diplomasi u Rwanda rusa n’urugenda rudohoka nyamara byari bizwi ko FPR ifite ubuhanga budasanzwe muri diplomasi.

Uko mbibona nsanga nubwo bimeze bityo, FPR igifite indi myaka 10 ku butegetsi; ibi mbishingira ku miterere ya opozisiyo n’imitekerereze y’abanyarwanda muri rusange (nzabigarukaho mu nkuru itaha).

Gusa muri iyo myaka 10 isigaye FPR, izaba irimo kwandara no kugendera kukabando kuko imbaraga zo zirimo gushira rwose, ibihanga, rubagimpande, umugongo no kubura ingingo zimwe z’umubiri byatangiye kuyizambya. Iyo haza kuba hari uwahuhura uyu mukobwa ibintu byari kwihuta ariko ntawe (niba ubihakana rindira nzabikwereke mu nkuru itaha).

Ese wowe FPR usanga igeze muyihe myaka y’umukobwa : 20, 30, 40, 50 cyangwa FPR yakecuye imburagiye nk’umukobwa w’imyaka 70?

C. Kanuma

Rwanda: Sylvain Sibomana, the FDU-Inkingi’s Interim Secretary General, has been unfairly sentenced to two years in prison.

Sylvain-Sibomana-Sec-General-FDU-Inkingi1

Mr Sylvain Sibomana knows what he is fighting for, no matter what…

On Friday November 22, 2013, the Nyarugunga First Instance Court announced the verdict in the trial against Mr. Sylvain Sibomana, the FDU-Inkingi’s Interim Secretary General, and Mr. Dominique Shyirambere, on two accounts:

• Organizing illegal protests while attending the appeal court hearings in the trial against the FDU-Inkingi’s Chairperson, Ms. Victoire Ingabire Umuhoza, on March 25, 2013, within the Kigali Supreme Court’s premises.

• Uttering defamation against Security Services.

This case had been first presented to the Gasabo High Court but owing to some jurisdiction limitations the High Court declared itself incompetent to try it. The Court had therefore decided to send the case back to the Nyarugunga First Instance Court where the same case had already been heard on November 4, 2013.

In its conclusions, the Nyarugunga First Instance Court found Mr. Sylvain Sibomana guilty of the above mentioned two accounts and sentenced him to two years in prison with a fine of one million Rwandan Francs (1,000,000 FRW) in litigation fee. With regard to Mr. Dominique Shyirambere, the Court sentenced him to five months in prison with the same fine of one million Rwandan Francs (1,000,000 FRW) in litigation fee.

The trial was characterized by the Prosecutor’s inconsistency with regard to some articles of the Penal Code pertinent to the High Court level. The Prosecutor failed to acknowledge the fact that it was because of such jurisdiction limitations that the case was sent back to the First Instance level specifically in reference to the alleged charges against the accused and related punishments according to the Penal Code.

When the Prosecutor was prompted to provide irrefutable evidence that the alleged crimes might have been committed by the accused, he couldn’t say anything better than saying that someone was found carrying in his pocket a badge harboring Ms. Victoire Ingabire’s picture. Surprisingly, the Prosecutor swallowed his tongue when the Judge asked him to explain how such a picture could be linked to the alleged charges against Mr. Sylvain Sibomana and Dominique Shyirambere.

In their defense, the accused demonstrated how their citizen’s rights have been severely violated, a fact that clearly implies that their arrest amounted to intimidation tactics aimed at specifically preventing the Rwandan people from massively attending the court’s hearings of the trial against Ms. Victoire Ingabire even though by attending such court’s hearings, the public did not violate any law. Indeed, throughout the Ingabire’s trial, the court’s hearings have always been held in public. The trial was closely followed by numerous people and various organizations, including the Embassy of the Netherlands in Rwanda.

It is important to remind the public that the case against Mr. Sylvain Sibomana and Dominique Shyirambere had already been tried by the Gasabo High Court on June 10, 2013. At that time, the Judge announced that the verdict would be announced on July 12, 2013 but on that date the Judge postponed the verdict to July 19, 2013 then once again to July 24, 2013. Surprisingly, it is on that date that the same Judge, evoking jurisdiction limitations, declared that the Gasabo High Court was incompetent to try the case. He therefore sent the case back to the Nyarugunga First Instance Court, which is located in Kigali-City.

The political party FDU-Inkingi has always denounced such an inconsistency that is typical of the Rwandan judiciary and is aimed at continuously harassing the Rwandan people by constantly brandishing trumped-up charges in order to muzzle them. We once again call upon the ruling party, the RPF-Inkotanyi, to give a break to the Rwandan people and its political opponents so that we may all live freely.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Interim Vice-President

Joseph Kony might negotiate his surrender, ending a long, murderous rampage

JosephKony_alt1-a163dbc97362ceeea4abe92610179d8e76dd52f4-s6-c30
Mr. Kony, who has been indicted on war crimes charges by the International Criminal Court in The Hague, has been hiding in jungles in the Central Africa for years with a band of child soldiers and a harem of child brides. He formed the Lord’s Resistance Army more than 25 years ago with the aim of overthrowing the Ugandan government. He had been on the run in recent years, sought by more than 2,000 Ugandan troops supported by American Special Operations units.

Officials in the Central African Republic have been in contact with members of the Lord’s Resistance Army who are seeking to surrender, though there is little evidence thus far that Mr. Kony is among them. An African Union official fueled speculation about Mr. Kony, saying that the rebel leader had a “serious illness.”

A State Department official said that the United States had been aware for several months that a small group from the Lord’s Resistance Army was in the Central African Republic, but that there were few signs that Mr. Kony was himself a part of that group.

“Many times in the past, Joseph Kony and his senior commanders have used — and we believe will continue to use — any and every pretext to rest, regroup and rearm,” said the official, who spoke on the condition of anonymity, “ultimately returning to kidnapping, killing, displacing and otherwise abusing civilian populations.”

That skepticism is shared by the Ugandan military. “The L.R.A. is not a very reliable partner,” said Lt. Col. Paddy Ankunda, a spokesman for the Ugandan military. “We support the initiative on principle. If they can get serious that’s good, but they’ve never been serious.”

Mr. Kony was the focus of the video “Kony 2012” by the advocacy group Invisible Children, which became a sensation on the Internet last year, bringing mainstream attention to the altar boy turned brutal rebel, who often wore wigs and costumes. His fighters were known for kidnapping thousands of children and brainwashing them into becoming killers themselves, who committed gruesome acts like sawing off lips.

But the Lord’s Resistance Army has been seriously weakened in recent years and many of his followers have defected. The Central African Republic’s president, Michel Djotodia, told Abou Moussa, the special representative and head of the United Nations Regional Office for Central Africa, that he was in contact with Mr. Kony and that he was encouraging him to surrender.

A spokesman for Mr. Djotodia, Guy Simplice Kodegue, confirmed that the president had recently spoken with Mr. Kony, and that he was in the country. He said Mr. Kony had agreed to lay down his weapons.

Kasper Agger, a field researcher for the Enough Project, based in Uganda and focusing on Lord’s Resistance Army, said that “the report has been circulating for some time behind the scenes.” He said that the group was under “unprecedented pressure” between the American special forces and the Ugandan troops involved in the hunt.

Speaking to reporters at the United Nations on Wednesday, Francisco Madeira, the African Union special envoy for Lord’s Resistance Army issues, said that, “Many reports that we have received indicate that he is suffering from some serious illness, some uncharacterized illness.”

Many analysts have long held that Mr. Kony will not give himself up and risk transfer to The Hague. “Having studied the L.R.A., knowing my history, I see no truth that Kony would ever come out,” Mr. Agger said. “I don’t believe it’s in his game plan to come out peacefully.”

Adam Nossiter contributed reporting from Dakar, Senegal, and Rick Gladstone from New York.

Source: http://www.nytimes.com/2013/11/22/world/africa/african-rebel-leader-said-to-be-considering-surrender.html?ref=africa&_r=0

Ni kuki Kagame yanze kuzayobora EAC mu mwaka wa 2014?

uganda

Ba 3 K: uhereye ibumoso: Kaguta Museveni, Kenyatta Uhuru, na Kagame Paul

Mu gihe ku itariki ya 30 Ugushyingo uyu mwaka wa 2013, umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, EAC mu magambo ahinnye y’icyongereza witegura gukora inama, abiyise ishyirahamwe ry’ababishaka (coalition of the willing) rigizwe na Rwanda, Uganda na Kenya; biravugwa ko bamaze gukora amasezerano atanditse yo kureka Kenya akaba ariyo ifata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC mu gihe u Rwanda arirwo rwagombaga kuzawuyobora muri manda itaha.

Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru The Citizen, ngo Perezida Kagame yagombaga kuzafata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC guhera tariki ya 30 Ugushyingo mu nama iteganijwe I Kampala muri Uganda.

Impamvu u Rwanda rutanga ngo ni uko kuri rwo umwaka wa 2014 uzaba ari umwaka ukomeye kandi ufite ibikorwa byinshi bya politiki biteganyijwe. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko icyo cyemezo cyafashwe biturutse ku mpinduka zirimo kuba mu karere ndetse cyane cyane ibiri kubera muri Kongo.

Ku byerekeye iyi nkuru, ikinyamakuru The Citizen cyabajije umu diplomate w’Umunyarwanda asubiza muri aya magambo:

“Ibintu ntibimeze neza  hagati yacu na bamwe  mu baturanyi bacu… haracyari imvugo y’ishyirwahamwe ry’ababishaka kandi Tanzania yaryamaganiye kure. Ntiturakemura bidasubirwaho ibyo tutumvikanaho na Tanzania, ibi bikaba byaratumye EAC ihungabana cyane mu mezi yo hagati ya 2013”

Uyu mu diplomate wanze ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera ko atari umuvugizi wa Leta, yakomeje agira ati: “ Abayobozi bacu bombi bahuriye I Kampala uyu mwaka kandi bagiranye ibiganiro  byatanze umusaruro, ariko rero haracyari utubazo tugomba gukemurwa kugira ngo hongere hagaruke icyizere hagati yacu”.

Yongeye ko muri iki gihe hari byinshi U Rwanda rusabwa bityo bakaba basanga atari igihe cyo gufata ubuyobozi bwa EAC.

Ikinyamakuru The Daily Nation  cyo muri Kenya  na cyo kiratangaza ko u Rwanda rufite ingingimira zo gufata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC ngo kubera ibibazo rwagiranye (ndlr: kandi rusa n’urugifitanye)na Tanzania.

Kuwa gatandatu ushize The Monitor cyo cyatangaje ko Ministri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeje ko gahunda nyinshi hamwe na politiki byatumye habaho ubwumvikane ngo ikindi gihugu abe ari cyo kiyobora EAC mu gihe cy’umwaka. Ubusanzwe nk’uko biteganywa mu mategeko agenga uwo muryango, umwanya w’ubuyobozi ufatwa n’umwe mu bakuru b’ibihugu mu gihe cy’umwaka umwe.

Mushikiwabo yagize ati: ni byo koko habayeho ubwumvikane kugira ngo U Rwanda rusimbuke ubuyobozi bwa EAC kubera ko mu Rwanda hari gahunda nyinshi mu mwaka utaha wa 2014, harimo kwibuka jenocide ku nshuro ya 20 ndetse no kwibohoza ku nshuro ya 20.” Ibi rero ngo bizafatwaho umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo kuwa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2014.

Uyu muryango ubu wayoborwaga na Uganda ikaba yarasimbuye Kenya umwaka ushize  bikaba byari biteganyijwe ko U Rwanda arirwo rukurikiraho nyuma hakazaza Tanzania, n’U Burundi.

Amakuru yizewe afitwe n’ikinyamakuru The Citizen arerekana ko u Rwanda na Uganda byamaze kugambana kugira ngo Kenya abe ariyo yongera kuyobora EAC. Ejo hashize (24/11/2013) the Daily Nation cyatangaje ko Kenyatta ari we wemejwe ngo azayobore nyuma y’uko u Rwanda rwanze gufata umwanya.

Nyamara Bwana Manoah Esipisu, umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya yavuze ko atazi iby’uwo mugambi wo gshyira Kenyatta ku mwanya w’ubuyobozi bwa EAC.

Nk’uko icyo kinyamakuru kibyemeza, icyemezo cy’u Rwanda cyaturutse mu bwumvikanye bwakozwe hagati ya rya shyirahamwe twavuze haruguru  the coalition of the willing rihuriweho na Rwanda, Uganda na Kenya. Aba perezida b’ibi bihugu bazwi ku kazina ka  3K (K eshatu; Kagame, Kaguta, Kenyatta) bakoze inama zigera kuri eshatu zose banga gutumira abandi ba perezida b’u Burundi na Tanzania. Mu kugamabana ngo Kenyatta ajye ku buyobozi bwa EAC  ba 3 K ngo basanga ari uburyo bwo kumutera ingabo mu bitugu mu gihr afite uruhuri rw’ibibazo bya politiki ndetse hakiyongeraho n’urubanza rutamworoheye afite mu rukiko mpuzamahanga rukorera mu Buholandi mu mujyi wa Lahaye. Ngo ba 3K batekereza ko guha Kenyatta ubu buyobozi bw’ibihugu bifite abaturage bagera kuri miliyoni 134  n’ingengo y’imari igera kuri miliyari 83 bizatuma Kenyatta ashobora guhangana n’Abazungu, kuko batakwifuza guteza akavuyo mu karere kose mu gihe Kenyatta yaba agaragara nk’umuyobozi.

Nyamara ureste ibivuzwe haruguru, Bwana Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa EAC yamaze gutanga gahunda ko Kagame ari we uzafata ubuyobozi.

Mu mujyi wa Kampala amakuru avuga ko abayobozi bo muri ministeri  ishinzwe EAC babwiye bagenzi babo ba Uganda ko Kgame atazafata ubuyobozi bwa EAC mbere gatoya y’uko batangira inama yo gutegura izaba kuwa 30 Ugushyingo.

Bwana  Shem Bageine, Ministri wa EAC nawe yavuze ko atunguwe n’icyo cyemezo yomgraho ko agiye kubanza kubikurikirana ngo amenye uko byifashe. Chris Magoba, umuvugizi wa Ministeri ya EAC yavuze ko adashobora kugira icyo yemeza niba u Rwandaruzafata ubuyobozibwa EAC kubera ko batekereza ko u Rwanda ruzaza mu nama. Yongeyeho ko impinduka zizabaho zizamenyeshwa abanyamakuru igihe kigeze.

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, kamaze kwanga icyifuo cy’uko urubanza rwa Kenyata rwakwegezwa inyuma. U bw’ibyo ba 3K bakeka o kguha Kenyatta ubuyobozi ari ukumurinda kuzajya kwutaba urukiko mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha. Amakuru aturuka mu muryango aremeza ko u Rwanda niruramuka rwanze koko kuyobora EAC bizaba ngombwa ko abakuru b’ibihugu bahitamo umusimbura.

Biramutse bigenze uko u Rwanda rubishaka amatora akaba nta shiti ko Kenyatta yagira ubwiganze bw’amajwi bityo Tanzania yagombaga guhita ikurikiraho ikigizwayo.

Chaste Gahunde