Category Archives: ISHEMA

IMINSI 2 GUSA NIYO ISIGAYE NGO ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RYIZIHIZE ISABUKURU Y’IMYAKA 5 RIVUTSE!

IMG-20180126-WA0092

ISHEMA RY’U RWANDA 2013-2018:   HABAYE AH’ABAGABO. …

Gukora umurimo wa politiki ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu nk’ubwimitswe na FPR Inkotanyi ni ikintu kitoroshye ndetse n’ubu kigifatwa n’abatari bake nk’ubwiyahuzi. Iyi myemerere ya benshi mu Banyarwanda ifite inkomoko : Agatsiko-Sajya kimitse iterabwoba mu Banyarwanda, kabapfuka umunwa, kababuza kuvuga icyo batekereza n’ubigerageje agacibwa umutwe aka Rwisereka, cyangwa agafungwa aka Ingabire Victoire, Déo Mushayidi, Theoneste Niyitegeka n’abandi. Ku babashije gufata iy’ubuhungiro bo, FPR ibinyujije mu biro by’umushinjacyaha mukuru yakoze urutonde rw’abo ishinja ibyaha (ababikoze koko kimwe n’abo ibigerekaho batarabikoze) , ibashumuriza inkiko mpuzamahanga ngo zibahigishe uruhindu, bamburwa batyo uburenganzira bwabo bwo gukora  politiki. Ng’uko uko ikibuga cya politiki nyarwanda cyabaye ubutayu, ugerageje kuvugira rubanda akabanza agahenengera mu mwobo, akiyita amazina atabaho ndetse akaba atakwerekana isura ye. Icyari gikenewe ni uguhindura iyi myumvire tugahangara Agatsiko-sajya izuba riva ,tukakabwiza ukuri ko tudatinya gupfa kuko no hakurya y’imva hari ubugingo.

Twari tuzi neza ko igikorwa dutangiye cyasabaga ubwitange, gushirika ubwoba no gusobanura tudategwa umurongo duhisemo gufata w’ubutaripfana. Hari hakenewe guhangana n’imyemerere y’ubwoba yokamye benshi, ndetse rimwe na rimwe twanyuzagamo hakazamo no gucyocyorana n’abadushotoraga. Nanone byari ngombwa kwishakamo ubutwari bwo kwitandukanya n’ibidusubiza inyuma harimo utunyungu tw’umuntu ku giti cye, impungenge z’abo duhuje imiryango, gukorera kuri « baranyica »,  n’isoni zo kubwiza ukuri abaturuta!

Mu masaha 72 yakurikiye ishingwa ry’ishyaka ISHEMA twakiriye ubutumwa bw’abantu 467 badusezeraho ngo aheza ni mu ijuru tuzahurirayo ! Batwemezaga ko tu ta mara ebyumweru  bibiri Kagame ataduciye imitwe twese!

  1. Ese Ishyaka Ishema ry’u Rwanda hari igishya ryazanye mu rubuga rwa Opozisiyo nyarwanda ?
  • Twazanye umuco wo kujya impaka zubaka (DÉBAT constructif) haba mu nyandiko cyangwa ku ma radiyo. Uwadutumiye ngo tuganire wese twaramwitabye cyakora hari benshi bakomeje kudutinya ndetse bakatwita abirasi n’abishongozi. Hari n’abo twasabye guhura tukaganira ariko baranangira.
  • Twahaye agaciro gakomeye ihame ry’uko politiki nziza igomba gukorerwa mu Rwanda kandi ko abanyapolitiki bakorera mu buhungiro bakwiye gukora ibishoboka byose bagataha mu Rwanda gufatanya urugendo rw’impinduka na Rubanda.
  • Twatsindagiye ko inzira y’amahoro ikwiye kwitabazwa mu gukemura ibibazo by’u Rwanda cyane cyane ko twabonye ingaruka mbi cyane intambara ya FPR Inkotanyi yatangiye taliki ya 1/10/1990 yakururiye u Rwanda.
  • Twahamagariye ‘Nouvelle génération’ kwitabira ibikorwa bya politiki no kwirinda ko urubuga rukomeza kwiharirwa n’abafite ibiganza bijejeta amaraso y’Abanyarwanda.
  • Twakanguriye Abanyarwanda kwemera no kugira iryabo ihame ry’uko nta wundi ubibabereyemo kandi ko ak’imuhana kaza imvura ihise bityo bakitegura guhagurukira mu majyaruguru , amajyepfo, uburengerazuba n’uburasirazuba bagasimbukana agatsiko-sajya kabahinduye Abagereerwa n’Inkomamashyi mu gihugu cyabo.
  1. Ese hari umuganda wihariye Ishyaka ISHEMA ryatanze ?

Ngo nyiramaso yerekwa bike,ibindi akibonera.

  • Habonetse abasore n’inkumi batinyuka bakajya ku mugaragaro bakamagana badatinya ubutegetsi bw’agatsiko, ikintu cyari imbonekarimwe mbere.
  • Ibi byatumye nà bake cyane bari barabitangiye mbere bagira imbaraga ntibacika intege ntibacogozwa n’ibizazane bahuraga nabyo
  • Bityo rero, ubu nta wavuga ko ari umunyapolitiki nibura adatinyuka kwerekana ifoto ye ngo avuge ibyo yemera ahagaze ku maguru yombi.

Ubutaha tuzakomeza turebera hamwe aho Ishyaka ISHEMA rigeze rishyira mu bikorwa gahunda ryiyemeje.

Biracyaza…

Chaste GAHUNDE,

Umunyabanga Nshingwabikorwa,

Tel: 00 33 6 43 60 13 11

HASIGAYE IMINSI 3 GUSA ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIKIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 5 RIVUTSE

IMG-20180125-WA0036

ISHEMA ry’u Rwanda 2013-2018 : Utazi iyo ava, ntamenya aho yerekera .

Turabyibuka neza Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatangijwe taliki ya 28 Mutarama 2013. Ryaje rizanye amatwara atari amenyerewe muri Opozisiyo nyarwanda.

(1)Ryabimburiwe n’ibitekerezo byatangazwaga mu kinyamakuru UMUHANUZI, http://www.leprophete.fr guhera mu ntangiriro y’umwaka wa 2011.

(2)Ryamenyekanye kurushaho kubera ibiganiro-mpaka n’ubuhamya abayobozi baryo batangaga kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda .

(3) Ryatangijwe n’abasore n’inkumi bakibyiruka batari basanzwe bazwi mu rubuga rwa politiki nyarwanda. Twanyurwaga no kwiyita Abanyapolitiki ba  « Nouvelle Generation ».

(4) Twihaye izina ry’ubuhizi ry’ « ABATARIPFANA » (Ijambo) kandi koko nyuma gato biza kugaragariraga  ko  « GUTINYUKA », kuva mu mwobo no gukorera ku mugaragaro twari tubifite nk’intego.

(5) Gahunda yacu yari iyobowe n’intego-ndangarumuri twashyize hanze rugikubita : UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.

(6) Twavugaga mu magambo yacu ko ikibazo u Rwanda rufite ari  « Ubutegetsi bw’Agatsiko k’Indobanure z’Abasilikari b’Abatutsi baturutse Uganda(Agatsiko-Sajya), bwubakiye ku Kinyoma, Iterabwoba n’Ukwikubira ibyiza byose  by’igihugu ».

(7) Twahamagariraga rubanda kwisuganya hagamijwe kuvudukana ubutegetsi bw’Agatsiko binyuze muri REVOLISIYO ya rubanda idasesa amaraso, hagashyirwaho Leta ihangayikishijwe by’ukuri no guteza imbere inyungu z’umuturage.

(8) Twemezaga ko politiki yagira icyo ihindura ku mibereho y’ubuja abanyarwanda babayemo ari iyakorerwa mu Rwanda . Twabonaga ko igihe cy’amatora ari amahirwe abaturage baba bahawe nk’akadirishya banyuramo bagahindura ubutegetsi.

(9)Twateganyaga ko Ishyaka Ishema rigiye kwiyubaka rishingiye ku matsinda mato-mato (structure-clé ) yitwa « Ikipe Ishema ». Buri Kipe Ishema  ikaba yaragombaga kugirwa n’abarwanashyaka nibura batandatu.

(10) Amakipe Ishema yari agiye gutangizwa imbere mu gihugu yagombaga gukorera mu ibanga kugeza igihe Abalideri b’Ishyaka Ishema bazinjirira mu gihugu , bakandikisha Ishyaka kugira ngo ritangire gukorera ku mugarago.

(11) Twateganyaga kuzajya mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

None dore imyaka 5 irashize ! Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, kwibaza no kwisubiza. Ngo utazi iyo ava ntamenya n’aho yerekera.

  1. Ese Ishyaka Ishema ry’u Rwanda hari igishya ryazanye mu rubuga rwa Opozisiyo nyarwanda ?
  2. Ese hari umuganda wihariye ryatanze ?
  3. Ibyo ryasezeranyije abaturage rigitangira ryaba rigeze he ribishyira mu bikorwa?
  4. Ese intego ryihaye yo guhirika ubutegetsi bw’Agatsiko-Sajya rizashobora gufasha Abanyarwanda kuyigeraho ?
  5. Ese Abanyarwanda bakiriye bate Ishyaka Ishema ?
  6. Ishyaka Ishema rizahimbaza rite iyi Sabukuru y’imyaka itanu?
  7. Ni iyihe ntambwe ikurikiraho Ishyaka Ishema ryiteguye gutera ?

Ibi bibazo hamwe n’ibindi buri wese yakwibaza bizahabwa ibisubizo mu nyandiko zacu zitaha.

BIRACYAZA…..

 

Nadine Claire KASINGE,

Umunyamabanga mukuru wungirije

w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

 

AMATORA 2017: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAHUMURIZA RUBANDA

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

MU GIHE KITARENZE AMEZI 6 GUVERINOMA YA RUBANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IZABA IMAZE GUHANGA INZIRA YO GUSEZERERA « Ikigirwamana »CYIYICAJE KU NGOMA.

Nyuma yo kwitegereza neza no gusesengura bihagije uko u Rwanda rwayobowe guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza uyu munsi n’ibyago bikomeye byarugwiririye biturutse ku byemezo n’ibikorwa by’abategetsi babi , by’umwihariko Paul Kagame udaterwa isoni no kugenda arushaho kwerekana koko ko ari « Umunyagitugu w’umwicanyi utaranganwa impuhwe,Umusazi utagifite igaruriro, Umunyamurengwe usonzeye gusengwa nk’ Ikigirwamana » ;

I. Reka tubanze twibutse urugendo twakoze kugeza ubu :

1. Taliki ya 28/1/2013, Abataripfana b’ikubitiro bateraniye i Paris bashinga Ishyaka ISHEMA ry’URWANDA ryihaye intego yo gufasha abanyarwanda kwisubiza « ishema » ry’abenegihugu, bakanga kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu Rwatubyaye ;

2. Ntibyatinze andi mashyaka ya « Nouvelle Génération » afata icyemezo cyo gushyigikira umushinga w’ishyaka Ishema wo kujya gukorera politiki mu Rwanda hashyizwe imbere « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere »;

3. Twafashe igihe gihagije cyo kuganira , kujya impaka no kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse dukora ingendo zo gusanga impunzi mu bihugu binyuranye;

4. Twagendereye abayoboyi b’ibihugu by incuti tubasobanurira umushinga dufite, barawushima kandi batwizeza kuzawutera inkunga tugeze mu Rwanda ;

5. Hagenwe Ikipe igomba kuva mu buhungiro ikajya mu Rwanda, ihabwa Padiri Thomas Nahimana nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba muri Kanama 2017;

6. Nyamara uwo mugambi mwiza kandi w’amahoro wakomwe mu nkokora n’Umunyagitugu Paul Kagame wahisemo gukumira Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye hifashishwa inzira igayitse yo kubasohora mu ndege zabajyanaga mu Rwanda incuro ebyiri zose, ni ukuvuga taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya na taliki ya 23/1/2017 i Buruseli ho mu Bubiligi;

7. Icyo gikorwa cy’urugomo cyo guheza Ishyanga abenegihugu batavuga rumwe n’Inkotanyi cyahaye Bwana Paul Kagame, icyanzu cyo « kwiyimika nk’umwami wa Repubulika y’u Rwanda » binyuze mu ikinamico yiswe amatora yo ku ya3-4/8/2017;

II. Kubera izo mpamvu zose n’izindi nyinshi tutiriwe turondora, turatangariza Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashyizweho taliki ya 20 /2/2017,ikaba ihuriweho n’amashyaka menshi na Sosiyete Sivile, ntiyemera kandi nta gaciro na busa iha « ingirwamatora y’umukuru w’igihugu » yo ku itariki 3-4/8/2017 yahejwemo mu buryo buteye isoni abandi benegihugu bifuzaga kuba abakandida aribo Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert;

2.Turamenyesha rubanda ko Paul Kagame atakiri Perezida w’u Rwanda kuko manda ye ya nyuma yemererwaga n’Itegekonshinga yarangiye taliki ya 3/8/2017 bityo akaba atagomba kumvirwa no kuyobokwa nk’umukuru w’igihugu cyacu;

3.Dutangaje ko « Igisanaguverinoma » Paul Kagame yitegura gushyiraho ntaho kizaba gitaniye n’ « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » kagambiriye guheza Abanyarwanda mu iterabwoba no mu bucakara hagamijwe gusa gukomeza kubarya imitsi;

4 . Kuko twakomeje gusaba Paul Kagame ko yafungura imfungwa za politiki zirimo Victoire Ingabire Umuhoza, Deogratias Mushayidi, Theoneste Niyitegega, Padiri Eduwari Ntuliye, Padiri Mategeko Amatus n’abandi….ariko akica amatwi, dutangaje ko tutagikeneye kugirana ibiganiro na we;

5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irahumuriza abenegihugu bose kandi irabizeza ko igiye gukorera ibishoboka byose kugira ngo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) hazabe habonetse inzira ikwiye yo kugamburuza « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda »kaduhinduye twese nk’ingaruzwamuheto;

6.Turasaba Abenegihugu bose muri rusange na buriwese ku giti cye kwihutira gushyigikira mu nzira zose mushoboye Guverinoma yanyu ikorera mu buhungiro kugira umugambi mwiza wo kwibohoza ingoyi y’iterabwoba ry’Agatsiko ugerweho mu buryo bwihuse;

7.Turashimira abategetsi b’ibihugu by’incuti batugaragarije ko bahangayikishijwe n’uburiganya bwa Paul Kagame, bakaba batakimubonamo umukuru w’igihugu ukwiye kwemerwa no kwizerwa, ndetse bakaba biteguye gutera rubanda inkunga mu rugamba rwo kwishyiriraho ubutegetsi bushingiye kuri demukarasi nyakuri;

8.Turasaba umuryango mpuzamahanga gutera intambwe yo guha akato aka « Gatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » no kugafatira ibihano bikakaye byo mu rwego rw ‘ubukungu, urwa politiki ,urwagisilikari n’urw’ubutabera mpuzamahanga  kugira ngo karekure ubutegetsi kibye rubanda, bityo hategurwe amatora y’umukuru w’igihugu adafifitse .

Bikorewe i Paris, taliki ya 10 /8/2017
Padiri Thomas Nahimana,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

TWIZIHIZE ISABUKURU YA REPUBULIKA TURWANYA UBWIKANYIZE BWA PEREZIDA W’UMUNYAGITUGU!

img_20161216_200807

IJAMBO ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema ku isabukuru ya Repubulika:

Twizihize Isabukuru ya Repubulika turwanya ubwikanyize bwa Perezida w’umunyagitugu!

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

1.Uyu munsi Abanyarwanda baribukana icyubahiro umunsi muhire w’iya 28 Mutarama,  umunsi Abenegihugu bahagurutseho baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bagahurira i Gitarama, bagafata icyemezo kidasubirwaho cyo gusezerera ingoma ya cyami na gihake, igasimbuzwa Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi . Kugeza n’uyu munsi u Rwanda ni Repubulika. Ushaka guhinyuza yasoma itegekonshinga u Rwanda rugenderaho , mu ngingo yaryo ya mbere :

« Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose niyo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi kandi igamije guteza imbere abaturage kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda« .

2.Reka twibutse ko ingengabitekerezo ya cyami yari yaracengeje mu mitwe y’abenegihugu ko ubutegetsi atari ubwabose, ko ahubwo ari ubwabamwe, ko gutegeka bivukanwa, ko bitangwa mu maraso, ko hari bake bavukiye gutegeka, abandi benshi bakavukira kubabera abagaragu. Ko ubutegetsi bubereyeho gukorera inyungu z’abategetsi mbere na mbere.

3.Niyo mpamvu abaturage babagaho babereyeho guhakirizwa, gutanga imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca. Abaturage baberagaho gukorera umwami n’ibyegera bye , ubuzima bwite bw’ingo n’imiryango yabo nta kandi gaciro bwagiraga ! Umuturage warambirwaga ako gahato akihagararaho akanga kuyoboka yakubitwaga ikiboko akamugazwa, yaricwaga cyangwa agacirwa ishyanga !

4.Italiki ya 28 Mutarama 1960 niyo yahinduye iyo miterere y’ubutegetsi : niyo mpamvu ibyabaye icyo gihe byiswe« Revolisiyo ya Rubanda ». Mu kwemeza ko u Rwanda rubaye Repubulika, ko Kalinga iciwe n’izayo zose, ko ubwiru burangiye…. imiterere y’ubutegetsi yari ihindutse bidasubirwaho, kuko bwari busubijwe mu maboko ya bene bwo : kuva uwo munsi byumvikanye ko « ubutegetsi ari ubwa rubanda, rubanda ikaburagiza abo yishakiye binyuze mu matora adafifitse ». Icyo nicyo duhimbaza uyu munsi ku ncuro ya 57 !

Gusa rero iyi sabukuru tuyihimbaje mu gihe gisa n’ikidasanzwe.

5.Tubabajwe no kuyihimbaza mu gihe umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa aherutse kwitaba Imana ariko n’ubu tukaba tutazi neza aho ashyinguye kugira ngo ababyifuza babe bajya kumwunamira . Nk’uwabaye umukuru w’igihugu , Kigali V Ndahindurwa , yakagombye kuba yarashyinguwe agahabwa icyubahiro kimukwiye, nyamara siko byagenze. Ubu rubanda iribaza niba mu by’ukuri umugogo w’umwami wacu ushyinguye muri Porotugali cyangwa i Mwima ya Nyanza . Ninde uvugisha ukuri, ninde ubeshya Abanyarwanda hagati ya Paul Kagame n’abakunzi ba Kigeli? Politiki yo kurindagiza Abanyarwanda izarangira ryari ! Dukeneye ko iki kibazo gisobanuka .

6.Tuboneyeho akanya ko gusuhuza « Yuhi  VI » wimiye ishyanga bitari bikwiye . N’ubwo ari umwami udategeka ahubwo akaba ari umwami w’umuco nk’uko byasobanuwe, tumwifurije ishya n’ihirwe , Imana imukomeze kandi izamuhe ubushishozi n’imbaraga zo gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe, bityo na we azagire amahirwe kandi aterwe ishema no gutaha mu Rwamubyaye yemye.

7.Nanone ariko mu gihe duhimbaza iyi sabukuru ya Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, turamagana twivuye inyuma imikorere y’umunyagitugu Paul Kagame wagaruye muri Repubulika y’u Rwanda bwa butegetsi bwubakiye ku muntu wishuka ko « yavukanye imbuto, ngo akaba ari we wenyine ushoboye gutegeka u Rwanda « .Dore bigeze n’aho arenga umurongo utukura akadukana ibyo « gucira ishyanga » abandi benegihugu bifuza kugira uruhare mu micungire myiza y’igihugu cyabo , binyuze mu kwitabira amatora . Ubu bubasha  Paul Kagame yihaye bugaragaza neza uko yumva ibintu mu mutwe we :  yiyumva nk’umwami, u Rwanda rukaba rutakiri Repubulika , ahubwo rwarasubiye kuba akarima k’abibwira ko bavukanye imbuto !

8.N’ubwo Abanyarwanda benshi (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) bashyira mu gaciro babibona , bakababara mu mutima wabo ariko bagahitamo kwicecekera, twebweho rwose ntabwo dushobora kwemera kuripfana : ibi bintu ni amahano. Paul Kagame arananiwe.  Akwiye kurangiza manda ye ya kabiri ubundi akegama, akareka abaturage bakihitiramo abayobozi bashaka muri aya matora yegereje. Ntabwo dukwiye kwemera ko asubiza ighugu cyacu mu kaduruvayo no mu ntambara z’urudaca ku nyungu ze bwite n’umuryango  we!

8.Niyo mpamvu twifuza dukomeje  ko hashyirwaho « Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » mu gihe kitarambiranye, bityo ikibazo cy’Umunyagitugu ushaka gukomeza kugira Abanyarwanda bose ingaruzwamuheto kigashakirwa umuti mu maguru mashya.

9. Ntitwasoza iri jambo tutunamiye abenegihugu b’intwari bahanze Repubulika, tugashima by’umwihariko Mbonyumutwa, Gitera , Kayibanda n’abo bafatanyije. Ndasaba imiryango yabo ko idakwiye kwemera gukomeza guhatirwa kubaho mu ipfunwe, ahubwo ko igomba kubyutsa umutwe, ikagira uruhare rugaragara mu kugoboka Repubulika ; igihe kizagera isubizwe ishema kandi ihabwe ingororano ikwiye abitangiye igihugu.

10.Twifurije Abataripfana bose umunsi mwiza kuri iyi taliki bizihizaho ishingwa ry’Ishyaka ryabo « ISHEMA ry’u Rwanda » riharanira « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana ».

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no guharanira ko demokarasi ishinga imizi mu Rwanda.

Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema,

Umukandinda mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017

logo-300x135

Bruxelles 31/7/2016 : Ndabatumiye mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda.

ikipe

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bayobozi b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo namwe muyoboye Amashyirahamwe ya Sosiyete sivile nyarwanda,

Nshuti zacu namwe mwese mwikundira igihugu cy’u Rwanda ,

1.Nzinduwe no kubatumira mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda kugira ngo tuzahurire i Buruseli kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016, guhera saa munani z’amanywa (14:00) , mu cyumba cy’inama kiri  Rue Eloy 80, Anderlecht 1070,    kugira ngo njyewe n’ikipe dufatanyije tuganire namwe birambuye ku rugendo twiteguye gukora rwo kujya gukorera politiki mu gihugu.

2.Muri iyi imyaka 6 ishize twagerageje kubagezaho ibitekerezo n’ibyiyumviro byacu, twerekana ku mugaragaro uko tubona imiyoborere y’igihugu cyacu muri iki gihe, tugaragaza uko twumva n’ibibazo bikomeye cyane bibangamiye rubanda rugufi,  bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu  bw’Agatsiko kayoboye Umuryango wa FPR- Inkotanyi kahisemo kwiyubakira ku kinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

3.Twagize igihe cyo gusesengura,kungurana ibitekerezo no gutangaza agaciro gakomeye duha Inzira y’Amahoro nk’iyafasha Abanyarwanda guharanira  uburenganzira bwabo batagombye kongera kwisenyera igihugu bikabije.

4.Twerekanye ko kuzahura gihugu cy’u Rwanda bisaba ko haboneka Abanyapolitiki  BEMERA kwitanga, bagatsinda iterabwoba kugira ngo begere rubanda bafatanye gukora REVOLISIYO idasesa amaraso ariko yifitemo ububasha bwo gutigisa  ibirindiro by’ingoma y’igitugu bityo igashyira u Rwanda mu nzira ikwiye ya demokarasi ari nayo butegetsi bwa rubanda kandi buharanira by’ukuri inyungu rusange.

5. None rero dore igihe kirageze ngo twereke Abanyarwanda ko imvugo yacu ariyo ngiro.  Koko igihe kirageze  ngo tugere ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije , bityo nka Madame Victoire INGABIRE duhaguruke tuve mu buhungiro, dusange rubanda mu gihugu, tutirengagije inzitizi n’ingorane zidutegereje.

6. Tugiye twitwaje  Umushinga twateguriye Abanyarwanda dushaka kwerekeza mu rugendo ruhire  rwo » Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne »(Together to modernize Rwanda; Rassembler pour moderniser le Rwanda).

7.Bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016, tuzasesekara  mu Rwanda, dufatanye na rubanda rugufi gushinga  ISHEMA rizahatanira gutsinda amatora yo mu 2017 na 2018 kugira ngo tuzahabwe ububasha bwo kuyobora  u Rwanda  mu nyungu  za bose.

8. Nk’ababanye namwe mu buhungiro  imyaka itari mike, ntidushobora kwirengagiza ko umuganda wanyu ukenewe cyane mu gufasha Abanyarwanda bari ku ngoyi mu gihugu kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu hagamijwe kwishyiriraho ubuyobozi butanga amahoro n’ituze mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga bigari.  Kandi mumenye neza ko urwo ruhare rwanyu nyine arirwo ruzabaha kwigenga mu gihugu cyanyu,  abanyu ntibakomeze kugirwa Inkomamashyi n’Abagereerwa mu Urwababyaye,  mugatura mugatunganirwe, mutegatemberana ishema mutekanye mu Urwagasabo.

9.Niyo mpamvu mbararitse ngo muzitabire muri benshi iki Kiganiro mbwirwaruhame cya nyuma tuzakorera i Buruseli kuri iki cyumweru kije. Nimwirengagize ibyakunze gutanya Abanyarwanda,  muze tujye inama, dushyigikire abiyemeje kwitanga,  twirinde kubaca intege.

10.Wowe ugishidikanya ku bushobozi bwacu bwo kuba hari icyo twahindura mu Rwanda, ibuka ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti,  « ntawe uvuma iritararenga « ,   » Na nyina wundi abyara umuhungu  » kandi bukongera ngo n’  » Imana ifasha uwifashije  » , maze utsinde igishuko cyo gukomeza kwigira »Ntibindeba « .

Umwanzuro

téléchargement

Mbega ukuntu nifuza ko Abanyarwanda twese twakumva ko ibibazo bikomeye dufite ntawe uzamanuka mu ijuru ngo abidukemurire, bityo tukagasobanukirwa neza ko  » Nta wundi ubitubereyemo « !

Mbaye nshimiye mbikuye ku mutima abazaza kudushyigikira, Imana izabaha Umugisha kandi nzi neza ko n’igihugu kitibagirwa abakigobotse , mu gihe gikwiye.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Ishema ku benegihugu bose nta vangura.

Bikorewe i Paris, 28 Nyakanga 2016.

 

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w igihugu  yo mu 2017.

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Ejo tuzahurire muri NORVEGE!

CONGRES2016

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération, bikaba byaranyujijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga zinyuranye, umukandida w’Ishyaka ISHEMA ku mwanya wa Prezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe m’uw’2017 mu Rwanda, Padiri Thomas NAHIMANA, yatangiye ingendo hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gusezera ku banyarwanda babituye, kumva ibibazo byabo, kubasobanurira no kubakangurira gushyigikira politiki yo kujya gukorera mu Rwanda, aho we n’ikipi azaba ayoboye bazagera m’Ugushyingo 2016 hagamijwe kwandikisha Ishyaka ISHEMA, bikazakurikirwa nyine no kwiyamamaza.

Rero igihugu cya Norvège(Norge, Norway) gitahiwe kuwa gatandatu, 23.07.2016 aho abayobozi bakuru b’Ishyaka ISHEMA bazaza bakaganiriza abanyarwanda, abarundi, abanyekongo ndetse n’abandi babishaka batuye muri iki gihugu ndetse n’ibindi bicyegereye nka Suède na Danemark, ku bibazo bya politiki n’imibereho bigoye abanyarwanda by’umwihariko, ndetse n’abatuye mu karere k’ibiyabaga bigari muri rusange.

Inama n’ibitekerezo bya mwese birakenewe, ibisobanuro bizatangwa k’ubyo mwibaza byose.

Ikiganiro kizaba kuwa gatandatu, 23.07.2016 kuva 13.00 kugeza 17.00 mu cyumba cy’inama cya Komini ya Fredrikstad kuri iyi adresse:

Borgeveien 48
1654 Sellebakk
FREDRIKSTAD

Bikorewe muri Norvège none kuwa 14.07.2016

Abahagarariye ikipe y’Ishyaka ISHEMA muri Norvège:

Jeanne MUKAMURENZI(sé)
Jean Bosco HABIYAREMYE(sé)
Sixbert BITANGISHA(sé)

Igihe kirageze : ISHEMA RY’U RWANDA NA NOUVELLE GENERATION BARABARARITSE MU BIGANIRO MBWIRWARUHAME BYO GUSEZERA KU BANYARWANDA BABA MU BULAYI NO MURI AFURIKA

Decollage-d-un-avion-de-la-Compagnie-Lufthansa-300x168

1. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération bihaye no kuzuza amasezerano bagiriye Abanyarwanda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo twegere rubanda maze dufatanye guharanira ko igihugu cyacu kigira ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi inyuze mu kuri no mu gusaranganya ibyiza by’igihugu,

2. Dushingiye kandi ku myanzuro ya Kongere isanzwe y’ishyaka ISHEMA yateraniye i Buruseli mu Bubiligi guhera tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama(1) 2016,

3. Nyuma y’ingendo zo gusezera ku batuye muri Amerika na Australia,

4. Twishimiye gutumira Abanyarwanda bose batuye mu bihugu by’Uburayi n’Afurika mu biganiro mbwirwaruhame byo gusezera biteganyijwe ku buryo bukurikira:

(1)Mu mujyi wa OSLO mu gihugu cya Noruveji (Norvege/Norway):Kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga (7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Hatumiwe abatuye mu bihugu bya Scandinavia bose. Icyumba bazahuriramo bazakimenyeshwa bidatinze.

(2)Mu mujyi wa BURUSELI mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique/Belgium): Ni ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga(7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Tuzahurira kuri iyi aderesi : Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

3.Mu mujyi wa MUNICH mu gihugu cy’Ubudage: Kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa byihuse.

4. Mu mujyi wa LILLE mu gihugu cy’Ubufaransa: Kuwa gatandatu tariki ya 10 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa mu minsi ya vuba.

(5) Mu mujyi wa LUSAKA mu gihugu cya Zambia: Kuwa gatandatu tariki ya 17 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

(6) Mu mujyi wa CAPETOWN mu gihugu cy’Afurika y’Epfo: Kuwa gatandatu tariki ya 24 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa.

(7) Mu mujyi wa AMSTERDAM mu gihugu cy’Ubuholandi : Kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira (10) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa vuba.

Muri ibi biganiro mbwirwaruhame, Padiri Thomas NAHIMANA umukandida wa Opozisiyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017 hamwe n’Ikipe y’Abataripfana na Nouvelle Generation bazaganirira Abanyarwanda ku mushinga “Kunga abenegihugu kugira ngo babashe kwiyubakira Rwanda-Moderne”(Together to Modernize Rwanda).

*Hazabaho umwanya wo gutanga ubuhamya, kungurana ibitekerezo no kwakira inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo gutangiza Ishyaka mu Rwanda na gahunda zijyanye n’amatora.

*Abafite ibibazo kuri uyu mushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kubaza kandi bahabwe ibisubizo bikwiye.

*Abifuza gufatanya natwe urugendo rugana i Rwanda nabo bazaze twumvikane kuri iyo gahunda y’ingirakamaro.

Mwese murararitswe ngo buri wese atange umusanzu we wo gushyigikira impinduka nziza isonzewe n’Abanyarwanda benshi cyane.

Nta wundi ubitubereyemo.

Bikorewe i Paris kuwa 12 Nyakanga (7) 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE,
Umunyamabanga nshingwabikorwa, ISHEMA ry’u Rwanda
Email:chaste.gahunde@gmail.com
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Visi-Perezida wa UDFR-IHAMYE
Email: ntaganzwa2001@yahoo.fr
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
Perezida wa FPP-URUKATSA
Email:amacumu.acanye@gmail.com
Tél: 00 33 7 58 17 30 72

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

Commonwealth delegation

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

1.After his visits in Australia, Canada, the United States of America and at the European Union office, Reverend Father Thomas NAHIMANA, the presidential candidate of the Rwandan opposition for 2017 elections and his delegation met the Commonwealth Secretariat on July 4th, 2016.

2.It was on the agenda of the trip held in London, UK, from July 3rd to 5th, 2016 on which Rev Fr Thomas NAHIMANA was accompanied by a delegation of six politicians from ISHEMA Party and the New Generation Coalition.

3.The main objective of the visit was to discuss with the officials of the Commonwealth Secretariat the main challenges facing the people of Rwanda, especially the youth, challenges that hinder the promotion of Democracy in Rwanda. These are evidenced by the bad governance style of the leaders and the acolytes of the ruling party, the Rwandese Patriotic Front (RPF) who want to overstay in power and to continue the appropriation of all the national wealth at the expense of the social welfare.

4.A further topic raised was the 2017 presidential elections and the 2018 parliamentarians in which ISHEMA Party and the New Generation Coalition decided to participate. The delegation exposed all the modus operandi used by the RPF in order to block the candidatures of the true opposition.

5.The delegation took the opportunity to present to the officials of the Commonwealth Secretariat the campaign manifesto titled “TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA” which will be launched and shared with the Rwandans by Rev Fr Thomas NAHIMANA in upcoming days.

6.It should be recalled that Rwanda joined the Commonwealth in 2009 on the condition that the government of Rwanda should make efforts to abide with the principles and values of the Commonwealth which are Democracy, Good Governance, Rule of Law, Human Rights as well as Social and Economic Development.

7.Rev. Fr. Thomas NAHIMANA and his delegation appreciate the officials of the Commonwealth Secretariat for their hospitality, their attention and their inputs during the discussions held in mutual respect.

Long live ISHEMA Party and the New Generation of Leaders

Long Live the Republic of Rwanda

Long live the Commonwealth

logo-300x135commomwealth logo

 

Done at Paris, on July 05th, 2016
Chaste GAHUNDE,
Executive Secretary
ISHEMA Party.

Twizihize Isabukuru y’ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017

logo-300x135

TWIZIHIZE ISABUKURU Y’UBWIGENGE BW’ U RWANDA DUHARANIRA KWITORERA ABAYOBOZI BATUNYUZE MU 2017.

1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y’Ubwigenge bw’U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y’igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y’Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw’u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na bagenzi be.

2.Ukwigenga k’u Rwanda si amateka akwiye gucamo Abanyarwanda ibice. Utazi aho yavuye ntamenya aho ageze n’aho yerekera. Uwiha guhinyura ubwigenge bw’u Rwanda cyangwa kubunenga ari mu ruhande rw’ikinyoma. Ukutigenga k’u Rwanda nta wundi kwari gufitiye inyungu uretse Umukoloni na gashakabuhake.

Ku isabukuru nziza nk’iyi birakwiye kwibukiranya ibihe by’ingenzi cyane by’amateka yacu tutagomba kwibagirwa.

3.Nyuma y’Italiki ya mbere Nyakanga 1962, abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iyakabiri bakoze uko bashoboye bubaka ibikorwa byinshi by’iterambere ryafashije abaturage mu buryo bwinshi: amashuri,amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, amasoko, ibibuga by’indege, amazu y’ubuyobozi, n’ibindi. Kubihakana ni ukwirengagiza nkana amateka y’u Rwanda.

4.Kuva ku munsi w’ubwigenge kugera mu 1990, abayobozi b’igihugu cyacu bakoze n’amakosa atari make kandi akomeye yaje kugira ingaruka zikomeye mu gusenya ibyiza bari bararushye bubaka. By’umwihariko ntibashoboye gukumira no guhashya burundu amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere yabangamiye cyane ukwishyira n’ukwizana kwa bamwe mu benegihugu. Kubyirengagiza byasa no guhingira ku rwiri.

5.Naho guhera taliki ya 1/10/1990 igihugu cyinjiye mu ntambara y’amasasu isenya kandi ikica yatangijwe ku mugaragaro n’Ishyaka FPR-INKOTANYI. Guhera uwo munsi ntitwahwemye kwicirwa abacu no gusenyerwa ibyiza by’iterambere. Jenoside, itsembatsemba. ….byatutumazeho abantu hasigara « imfungwa, imfubyi n’amatongo « !

1962_IndependanceRwanda-300x209

6.Nyuma ya Nyakanga 1994 , FPR yifatiye ubutegetsi bwose, iyoboresha igitugu n’iterabwoba rikaze, yibagiza Abanyarwanda igisobanuro cy’ubwigenge baronse taliki ya 1 Nyakanga 1962 n’ukwisanzura kwa buri munyarwanda kwari ngombwa.

7.Hari ibikorwa by’iterambere bitari bike FPR yubatse muri iyi myaka 21 imaze ku butegetsi. Kutabyemera ni ukwigiza nkana cyangwa kwitiranya ibibazo.Ikibazo nyamukuru si ibikorwa byiza biriho kandi bigaragara, ikibazo ni ukumenya neza uwo bifitiye akamaro, no kumenya niba bizaramba!

8.Kuri iyi Sabukuru ngarukamwaka y’ubwigenge bw’u Rwanda, biragaragara kandi ko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere ntaho cyagiye. Leta ya FPR-INKOTANYI ntiyashoboye kuyakumira no kuyarandura burundu. AHUBWO ndetse bigaragarira bose ko Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwakomeje kuyacirira, kuyahembera no kuyongerera ubukana. Ibyemezo byinshi bifatwa n’ubutegetsi bikitwa « Gahunda za Leta » nibyo bishyidika icyo kibazo.

9.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirahamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutibagirwa ko ubwigenge bw’igihugu(Independence) n’ « Ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu (Freedom) arizo ndangagaciro zisumba izindi zituma abaturage bashobora kubana mu gihugu kimwe, bareshya kandi batekanye. Bityo rero ubutegetsi bwose bwimika ubusumbane, ivangura n’iterabwoba bukaba budashobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi risangiwe.

10.Aho niho Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rihera ryemeza ko igihugu cyacu gikeneye Abalideri bashya( Nouvelle Génération) , batagize uruhare mu byaha bikomeye byasenye u Rwanda, cyane cyane ibyaha byo kumena amaraso no gusahura umutungo w’igihugu.

11.Turasaba Abanyarwanda bose kwizihiza Isabukuru y’ubwigenge baharanira mu buryo bwose bushoboka KUZITABIRA amatora ateganyijwe mu 2017 na 2018, bityo bakazitorera Umukuru w’igihugu ndetse n’Intumwa za rubanda zitaboshywe n’imyumvire ishaje yo gutegekesha iterabwoba, ikinyoma no gukubira ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’Udutsiko duheeza abandi benegihugu, bagahindurwa Abagereerwa n’Inkomamashyi mu gihugu cyabo. Rubanda igomba kandi kwitegura bihagije kuzarengera amajwi yatanze mu gihe hagira ubagaruraho ka kageso ka « TORA AHA » cyangwa ako kwiba amajwi.

12. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufata inzira tugatahuka mu Rwatubyaye bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016 kugira ngo dufatanye n’Abanyarwanda bari mu gihugu muri iyo gahunda nziza yo  » Kwunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira U Rwanda-Moderne « (TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA).

kayibanda

13. Turarikiye Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi kuzitabira Igiterane kidasanzwe cyo kubasezeraho tuzakora ku cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016. Icyo giterane kizabera mu mujyi wa Buruseli, icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

14. Twifurije umunsi mwiza umunyarwanda wese, ari uri mu gihugu cyangwa hanze hacyo, ari ufashwe neza n’ubutegetsi buriho cyangwa uwo bwagize nyagupfa, …iyi sabukuru y’ubwigenge ibabere UMUNSI W’AMIZERO : Dore impinduka ngiyi yaje kandi nta kigishoboye kuyisubiza inyuma.

Uwemera nahaguruke aze dufatanye urugendo.

Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harahakabaho Abanyarwanda batewe ishema no guharanira ukwishyira ukizaza kwa buri mwenegihugu.

Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w’Ishema Party
Umukandida wa Opozisiyo mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

TweTwayobotse ISHEMA Rishengura FPR !

vital Ramadhan

Uyu musore uri kumwe na Padiri Thomas ni Vital Ramadhan, Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

Twayobotse Ishema rishengura FPR 

Nitwa Vital Ramadhan, mfite imyaka 43, navukiye hariya i Gikondo mu mujyi wa Kigali . Ndubatse mfite umugore umwe n’abana 5. Nyuma y’ubuzima bugoye cyane mu mashyamba no mu nkambi z’impunzi, nagize amahirwe yo gutuzwa mu gihugu cya Australia, mpamaze imyaka ibiri gusa .

Ntabwo rero twibagirwa abavandimwe twasize mu kaga gakomeye mu mashyamba no mu nkambi zo muri Afurika ahubwo turabatekereza kuko tubakunda. Duhora tuzirikana kandi Abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, bahozwa ku ngoyi y’igitugu gikabije cya FPR Inkotanyi. Ntidushobora kwirengagiza ukuntu ubutegetsi bubi bwa Kagame bukomeje guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, bugafunga abaturage batagira kirengera, bukabambura ibyabo, bugahombya abacuruzi, bukavangura abanyeshuri hashingiwe ku bwoko, bugakenesha urubyiruko rukomeje kwicishwa ubushomeri, bukica inzirakarengane…n’ibindi bibi byinshi nk’ibyo bimaze kurambira Abanyarwanda.

Njyewe ku giti cyanjye nari maze igihe kinini  numva mpangayikishijwe no kutabona icyo nashobora gukora ngo ubutegetsi bubi bwa Kagame buveho hajyeho ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda nta kurobanura . Nabiganiriyeho na bagenzi banjye ntangazwa no gusanga hari abandi benshi bifuza kugira icyo bakora ariko bakabura inzira babinyuzamo.

Muri uku kwezi kwa 11 taliki ya 15  na 16 twagize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi bakuru b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yewe bagera n’ubwo badusanga iwacu mu ngo ! Twabahase  ibibazo kuri gahunda zinyuranye  bashyize imbere; harimo :

(1)Icyemezo bafashe cyo gushyira imbere inzira y’amahoro aho gushyigikira intambara isesa amaraso nk’uko benshi bibwira ko ariyo mvugo yonyine Kagame yumva.

(2)Gahunda bafashe yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017

(3)Ikibazo cy’umutekano w’umukandida w’Ishema n’Ikipe bazajyana mu Rwanda taliki ya 28/1/2016

(4)Icyo baba bateganya mu gufasha abavandimwe bacu benda kurasirwa mu mashyamba ya Kongo.

(5)Icyo bateganya mu gukemura ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere

(6) Uko Revolisiyo ya rubanda yashoboka mu Rwanda rwigaruriwe n’Inkotanyi

Ibisubizo baduhaye kuri ibyo bibazo twibazaga byaratunyuze nuko twiyemeza gutera intambwe yo kudakomeza kuba indorerezi ahubwo tukagira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kuzana impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Niyo mpamvu dutangarije Abanyarwanda n’amahanga ko hano mu mujyi wa WAGGA WAGGA twinjiye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  ku mugaragaro, tukaba twahashinze Ikipe Ishema.

Koko rero twasanze iri shyaka ryacu rifite  Abalideri  bitanga kandi badakorera mu bwiru kuko basanga abaturage bakaganira; twasanze Ishyaka Ishema rifite gahunda yumvikana kandi rifite “strategies zinoze” zishobora gushengura igitugu n’igitutu cya FPR Inkotanyi, Abanyarwanda baramutse biyemeje kurishyigikira ari benshi.

Mboneyeho akanya ko gusaba umunyarwanda wese n’inshuti z’abanyarwanda wumva arajwe ishinga n’AKARENGANE kagirirwa rubanda mu Rwanda, akaba yarabuze aho yanyuza umuganda we n’inkunga ye ko yakwegera Ishyaka Ishema, byashoboka akaribera umufatanyabikrwa.

Dutewe ishema no kwitwa ABATARIPFANA bitari mu izina gusa , ahubwo tukaba tugiye kubyerekana mu bikorwa mu minsi mike iri imbere aha.

Nifurije  amahoro Abanyarwanda aho bari hose, kandi mbimbutsa ko bagomba kwihagurukira bagaharanira uburenganzira bwabo aho gukomeza kurota ngo hari abandi babitubereyemo : ak’imuhana kaza imvura ihise!

Vital Ramadhan ,

Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga