Category Archives: News

Kagame narekeraho kugira abanyarwanda abanyamahanga mu gihugu cyabo.

abaministiri-ndi-umunyarwanda-280x100

Kagame yemeje Abaministri gushyigikira gahunda ya Jeannette Nyiramongi ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ngo “Ndi Umunyarwanda,” nk’aho ntari mbizi.

Ariko se ubundi, nari nsanzwe ndi umunyamahanga?

Abazi uko igiti iyo kijya kugwa kivuga gikaka, ndabona prezida Paul Kagame na FPR ye ariho bageze. Nta garuriro pe!!! Ahubwo ababishoboye babari hafi ni ugukiza amagara n’ibintu, ibintu bigishoboka, naho ubundi igiti cy’amarumbo magari gishobora kubagwa hejuru nibatitaza ibintu bikigenda.

Ngo “Ndi Umunyarwanda,” nk’aho ntari mbizi.
Ariko se ubundi abantu, aha ndavuga abahutu kurusha abandi baturarwanda bose, Urabica uberekako atari abantu,
Urabatwara utwabo twose,
Urababuza kwiga,
Urababuza kwivuza,
Urababuza guhinga,
Urababuza kubyara,
Urababuza kuvuga gusoma cg kwandika ibyo bashaka,
Urabafunga umunsi n’ijoro,
Urabicisha inzara uko ubishoboye kose,

MURI MAKE URABABUZA KUBA ABANTU,

Warangiza ngo nibabe abanyarwanda?

KANDI WARANZEKO MBERE NA MBERE YUKO NO KUBA ABANTU UTABIBIFURIZA!!!

Naho se abo iyi myaka yose witaga Abanyarwanda, aha ndavuga abatutsi kurusha abandi baturarwanda bose, baraba iki? Cyangwa nabo warababeshyaga, nabo icyo gihe cyose nti bari Abanyarwanda!!!

Cyangwa ni wowe utari umunyarwanda, ukaba ufite ikibazo cy’ubunyarwanda, kuberako wumva kikuremereye, ukumvako ugifashijwe n’abandi baturarwanda, cyakorohera!!!

Abarera, n’abakirera bafite akazi gakomeye. Kwumvisha abana mu mikurire yabo abo baribo, kugirango mu mikurire yabo, ndetse no misazire yabo, bitazakomeza kubabera ikibazo, ndetse bakaba bagitera n’abandi. Nkuko birikugaragara muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Kuba umwenegihugu runaka, ntabwo byerekanwa no kubiririmba.
Byerekanwa cyane cyane n’uburenganzira busesuye uwo mwenegihugu aba afite mu gihugu cye. Mu gihe rero Kagame na Leta ye ntabwo baha abaturarwanda benshi, cyane cyane abahutu, ariko n’abatutsi bamwe n’abamwe, ndetse n’abatwa, we n’ubutegetsi bwe nibarekere aho kuvuza iy’abahanda na “Ndi Umunyarwanda.”

Cyakora birababaje pe!!!
U Rwanda rwarahuye koko!!!
Rwarakubititse!!!
Imyaka irenze makumyabiri ni myinshi cyane.

Reka ndekere aha, nirinde kwandika byinshi.
Ngo agahinda ntikica, hica… Kagame na FPR.

Mu mitegekere mishya nyuma ya Kagame, abantu bagomba kuzashyiraho uburyo ubutegetsi butari buzima, bugaragaza ibimenyetso byuko nta kigenda, bigaragara ko rwose burwaye, bwananiwe, buzajya buvaho. Hazaba hakwiye no kureba ndetse no kwerekana ibyo bimenyetso, abantu bose bakabimenya, bakamenyako ubutegetsi bwananiwe bugomba kuvaho.

Ambrose Nzeyimana

Mwarimu ni we uhembwa makeya cyane mu Rwanda ku buryo ageze n’aho asaba kugaburirwa!

download (1)

John Rutayisire bamusaba ibiryo akabahata amasomo y’icyongereza

Kuwa kane tariki ya 14 umwaka wa 2013, Abarimu bagaragaje ko bababajwe n’uko Leta ibasaba gukora umurimo mwiza no gutanga umusaruro, nyamara yo ntiyite ku bibazo byabo. Ibi byagaragaye mu nama yahuje Abarimu n’ abafite aho bahuriye n’uburezi baturuka mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi na Rutsiro two mu ntara y’iburengerazuba. Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’ikigo cya Leta gishyinzwe guteza imbere uburezi REB.

Mu gihe umushahara wa mwarimu ukomeje kuba intica ntikize kubera ko Leta y’agatsiko isa n’aho igamije kubadindiza, noneho bigeze aho Abarimu batobora bakavuga uko bamerewe. Barifuza rwose ko Leta yashaka uburyo yabafasha nibura bakabasha kujya babona ifunguro rya saa sita. Mutekereze kubona Mwarimu wajyaga yihaza mu biribwa kera, ubu noneho ageze aho asaba kugaburirwa!

Mu by’ukuri jye uko mbibona, Abarimu ntibashakaga kugaburirwa ahubwo bwari uburyo bwo gukangura Leta ngo yumve uburemere bw’ikibazo bafite. Uretse ikibazo cyo kubona ibibatunga bihagije, Abarimu baninubira urugendo bakora bajya kandi bava aho bigisha, ibi nabyo bikaba bituma bakererwa, bikanandidiza abanyeshuri.

Abarimu bagaragaje ko umushahara wabo ari muto cyane ku buryo nta kindi babasha kwimarira. Nk’abafite abana biga mu mashuri yisumbuye n’amakuru bo bahura n’ingorane zitoroshye kuko n’ibyiciro by’ubudehe bashyirwamo usanga bitabemerera guhabwa inguzanyo ya bourse.

Gusa rero amarira y’abarimu yabaye imfabusa kuko umuyobozi wa REB yagaraje ko atabyitayeh,o ahubwo avuga ko azabaha umwarimu wo kubigisha icyongereza ngo babashe gutanga umusaruro! Niba kwiga icyongereza aribyo bizongera  imibereho yabo sinamenya.

Iyo witegereje usanga koko akarengane mwarimu ahura na ko mu Rwanda gasa n’agahimano kizweho neza. Mu mwaka w’2000, ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali rimaze igihe gitoya ritangiye, Leta yizezaga abaryigamo ko umuntu azajya ahembwa hakurikijwe impamyabushobozi agezeho  bityo ko n’umwarimu yagombaga guhembwa nk’undi mukozi muri ministeri bahuje impamyabushobozi . Nyamara si ko byaje kugenda kuko nk’uko bizwi FPR ibeshya kurusha uko ihumeka.

Nk’iyo urebye imishahara y’abakozi ba Leta  iheruka gushyirwa ahagaragaramu mu itegeko No 92/03 ryasohotse mu igazeti ya Leta numero special yo kuwa 01 Werurwe 2013, usanga mwarimu bamwigirizaho nkana. Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A 2 ahabwa umushahara fatizo ungana na 59,125 mu gihe nyamara umuforomokazi bahuje niveau ahabwa umushahara ungana na 216,081; umushoferi ufite permis gusa agahembwa 127,607. Aya ni nayo ahembwa umukozi ukora ku rugi ku Bitaro bya CHUK  kimwe na kanyamigezi waho. Umushoferi ku kigo nderabuzima mu karere ahembwa 98,258 naho ukora muri labo ufite A 2 agahembwa 166,315. Umushoferi wa Bus ya Onatracom ahembwa 212,679 mu gihe umukarani wa FARG ahembwa 288,109.

Aka karengane kagirirwa Mwarimu gakwiye gucika kuko ntawe utanyura mu maboko ye. Imibereho ye ikwiye kwitabwaho cyane nyamara Leta y’agatsiko ntibikozwa. Abarimu bagira Revolisiyo naho ubundi amarira yabo ntacyo abwira ababakandamiza.

Chaste Gahunde

EAC immigrants expulsion faulted

nchimbi

Tanzanian Minister of Home Affairs, Emmanuel Nchimbi

Deportation of undocumented immigrants within the East African member states has been criticised as going against the EAC spirit of integration.

Speaking at the second Peace and Security Conference in Bujumbura yesterday, the minister for Water and Environment in Uganda, Ms Betty Bigombe, said it was not proper for EAC member states to speak of integration while at the same time forcibly repatriating people from other countries in the same region from their countries.

“Historically, the people of EAC are one regardless of their colonial boundaries…therefore, integration should be felt from the grassroots through allowing free movement of people and services,” she said

The statement comes in the wake of Burundi and Tanzania deporting illegal immigrants from countries that make the East African Community.

Speaking on the sidelines of the conference, the minister for Home Affairs, Mr Emmanuel Nchimbi, said the operation was conducted in the country with the aim of ensuring people were living in Tanzania legally.

He said the last operation of that kind was carried out eight years ago. He further added that since it was aimed at repatriating illegal immigrants from Asia, Europe and outside East Africa, people from the region were also affected by the exercise.

“It’s imperative to remember that while the integration is an important element in EAC, member states are still guided by their national immigration laws,” he stressed.

Meanwhile, the permanent secretary, in the ministry of State, President’s Office – East African Affairs, Mr Jean Rigi, has said people entering other member state countries before the integration process is finalised should adhere to laws of the said countries.

He said that while people of Burundi were also affected by the exercise, it would be remiss to forget that Tanzania has been giving citizenship to the EA people who have lived in the country for decades.

Source: The Citizen

Pope says purported visions of Mary can lead people away from God

 


(CNS/Paul Haring) 

By Carol Glatz
Catholic News Service

VATICAN CITY (CNS) — Purported visions of Mary, if taken in the wrong spirit, can sow confusion and distance people from the Gospel, Pope Francis said.

Curiosities distance people “from the Gospel, from the Holy Spirit, from peace and hope, from God’s glory and God’s beauty,” the pope said Nov. 14 during a homily at morning Mass in the Vatican guesthouse, where he lives.

“Jesus says that the kingdom of God doesn’t come in a way that attracts attention,” the pope said, according to a report by Vatican Radio.

Pope Francis reflected on the day’s Gospel reading from Luke (17:20-25), in which the Pharisees ask Jesus when the kingdom of God will come.

Jesus answers that the “coming of the kingdom of God cannot be observed,” and tells his disciples not to “run in pursuit” of signs of his second coming.

“Curiosity pushes us to want to hear that the Lord is here or over there, or it makes us say, ‘Well, I know a visionary who receives letters from Our Lady, messages from Our Lady,'” the pope said. But Mary is “not a postmaster of the post office sending out messages every day.”

“The kingdom of God is among us,” he said. “Don’t look for strange things, don’t seek novelties with this worldly curiosity.”

The spirit of curiosity is what makes people want to “take control of God’s plans, of the future, of things, to know everything, take on everything,” he said.

“The spirit of curiosity distances us from the spirit of wisdom because it’s interested only in details, news, newsy tidbits of the everyday,” and is always wondering how things will unfold.

This is the “spirit of dispersion, distancing from God, the spirit of talking too much,” the pope said. “This spirit of curiosity, which is worldly, brings confusion.”

But the “kingdom of God doesn’t come with confusion,” he said; it comes from the “action of the Holy Spirit, who gives us wisdom, who gives us peace.”

God speaks to the prophets, not with a storm, he said, but with the soft and gentle “breeze of wisdom.”

A true Christian lives in this spirit, “the spirit of God who helps us judge, make decisions in harmony with the heart of God,” he said. “And this spirit always gives us peace. It’s a spirit of peace, love and fraternity.”

“Ntituzemera kwigizwayo muri EAC… Twatanze byinshi tutahara” Perezida Kikwete.

safe_image.phpNyuma y’iminsi ine Perezida wa Tanzania Kikwete atangaje aho igihugu cye gihagaze ku byerekeye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba( East African Community), noneho Kenya yemeje ko izakora ibishoboka byose ngo Tanzania itongera gushyirwa ku ruhande nk’uko bimaze iminsi bigaragara. Avugira I Dar Es Salaam, Madamu Amina Mohammed, Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, yavuze ko igihugu cye kitazongera kwemera ko Tanzania ihezwa mu biganiro  byo kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba. Madamu Mohammed wageze I Dar Es Salaam mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yavuze ko Kenya yakiriye neza ijambo rya Perezida Kikwete. Uru ruzinduko rufatwa n’abakora ubusesenguzi nk’ikimenyetso cya Perezida Kenyatta cyo gusana umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Kenya  yashimye ririya jambo. Twishimiye uku kureba kure ku muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba” Madamu Mohammed kandi yongeye kwibutsa ko azi neza ko Tanzania na Kenya aribo batangiye uriya muryango.

Madamu Mohammed yavuze ko kandi ibi bihugu byombi biramutse bishyize hamwe aribwo bifite amahirwe menshi yo kugera kure bitewe n’amateka yabyo mu bufatanye muri Politiki no mu bukungu.

Kenya ni igihugu cya kabiri mu bishora imari nyinshi muri Tanzania nk’uko bitangazwa n’ikigo Tanzania Investment Centre.

Mu ijambo rye ryo kuwa kane tariki ya 7 Ugushyingo, Perezida Kikwete yabwiye Inteko ishinga amategeko ko Tanzania itazigera na rimwe iva muri uriya muryango, kandi ko izakora ibishoboka byose ngo irokoke imigambi mibisha yo gushyirwa ku ruhande ikorwa na Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Yagize ati “ Turi muri uyu muryango kandi tuzawugumamo. Twavuye kure kugira ngo tugere aho turi. Twatanze ibitambo byinshi cyane ku buryo tutabihara ubu. Tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu byose kugira ngo uyu muryango urokoke kandi ugere ku ntego zawo zo kwishyira hamwe muri politiki (Political Federation)”.

 Kikwete yagize ati: “Tanzania ifite ishingiro ryo kwibaza ku cyiswe ishyirahamwe ry’abashaka (the coalition of the willing)”. Yongeyeho ati “Twahuriye Arusha ku itariki ya 24 Mata uyu mwaka. Hashize amezi abiri barahura bemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro twari twafashe kandi ibi babikora batantumiye. Iki ni ikimenyesto cyo gushaka kwigizayo Tanzania. Ni gute twakwishyira hamwe twigizanyayo?

Bwana Kikwete yavuze iri jambo nyuma y’uko aba perezida Kenyatta wa Kenya, Kaguta wa Uganda na Kagame w’ u Rwanda bakoze inama eshatu zose muri uyu mwaka iherula ikaba yarabereye I Kigali kuwa 28 Ukwakira aho abo baperezida bemeje gutangira gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo, politiki ishyize hamwe no guhuza gasutamo, iyi ikaba ari imishinga uyu muryango wari warihaye gukora.

Madamu Mohammed yongeyeho ko bishimiye cyane ko Tanzania itazava muri uyu muryango ngo kandi guverinoma nshya ya Kenya hari ibintu yigiye muri ririya jambo rya Kikwete. Tanzania na yo mu ijwi rya  Minisitri Mmembe yavuze ko yishimiye uko Kenya yabyakiriye.

Uyu muryango watangiye kuzamo agatotsi ubwo Perezida Kikwete yabwiraga Kagame ngo ashyikirane na FDLR mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka maze Kagame atangira gutukana. Uyu muryango wakiriye u Rwanda n’u Burundi nyuma y’uko Tanzania, Uganda na Kenya byo byari biwumazemo igihe kirekire. Abakora ubusesenguzi basanga n’ubundi uyu muryango utazagira imbaraga wari ukwiye kugira kubera kutumvikana kuri hagati y’ibi bihugu cyane cyane bishingiye kuri politiki z’imbere muri byo, keretse aba bayobozi nibihatira kugira ibyo bahara( sacrifices).

Abazi gusetsa bo bavuga ko aho Kagame ageze hose haba haraye ariko ko hatirirwa kubera amatiku ye cyane cyane ashingiye ku kwikunda no gukunda kwerekana ko ari we mu perezida w’igihangange muri Afurika. Ibi rero birakaza benshi ndetse harimo na Museveni utumva ukuntu kadogo yatoje yiha kumurusha ubunararibonye mu mitegekere. Mu minsi yashize Kagame yarakariye Kikwete ngo kuko Obama yemeye kumusura nyamara akanga gusura u Rwanda!

Kuri ibi hakiyongeraho ko kubera ibyaha by’intambara Kagame yakoze we aba ashaka gushyiraho politiki yo kumukingira ikibaba mu gihe aba Perezida nka Kikwete wa Tanzania na Nkurunziza  w ‘U Burundi bo nta kibi babarwaho.

Nyuma y’iri jambo rya Kikwete, benshi bakomeje kwibaza niba U Rwanda rugiye guhita rusezera muri EAC cyane cyane ko Ministri Mushikiwabo aherutse gutangaza ko igihugu cye cyasabye kongera gusubira muri CEEAC( Communauté Economique Des Etats de l’Afrique Centrale) cyangwa se ECCAS mu rurimi rw’Icyongereza. U Rwanda rwari rwavue ko rusezeye muri uyu muryango mu mwaka wa 2007 kubera ko rutashakaga kuba mu miryango myinshi maze ruhita rwinjira muri EAC. Ubu noneho se ubwo rushaka gusubiramo kandi ngo amahirwe akaba ari menshi yo kakirwa byaba bivuze ko ruhita risezera muri EAC? ni ko ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzania cyibaza.

Chaste Gahunde

Une personne meurt de diabète chaque six secondes- Une recherche révèle.

images

Le nombre de personnes souffrant de diabète a atteint cette année le record de 382 millions, contre 371 millions en 2012, ont déclaré aujourd’hui des experts médicaux.

Une grande majorité de ces personnes souffrent du diabète de type 2, lié à l’obésité et au manque d’exercice, et la maladie se propage à mesure que les populations du monde en développement adoptent le mode de vie urbain occidental.

La dernière estimation en date de la Fédération internationale du diabète (FID), rendue publique à l’occasion de la journée mondiale du diabète, équivaut à un taux de prévalence mondial de 8,4% de la population adulte. A l’horizon 2035, selon les prévisions de la FID, le nombre de malades aura bondi de 55%, à 592 millions.

“La bataille pour préserver les populations du diabète et de ses complications invalidantes et dangereuses, est en train d’être perdue”, déclare la fédération dans la sixième édition de son Atlas du diabète, en faisant remarquer que le nombre de personnes mourant du diabète est désormais de 5,1 millions par an, soit une personne toutes les six secondes.

Source: Le Figaro

Tumenye neza intwari za Revolution ya 1959 : Nyakubahwa Grégoire Kayibanda.

 kayibanda

Nyakubahwa Grégoire Kayibanda ni muntu ki ?

Grégoire Kayibanda ni mwene Léonidas Rwamanywa na Caroline Nyirambeba. Yavukiye Tare, muri Commune Musambira Prefecture ya Gitarama mu majyepfo y’ u Rwanda kuwa 01 Gicurasi 1924. Amashuri abanza yayize i Tare (1932-1934) kandi ayakomereza Kabgayi (1934-1937). Naho ayisumbuye ayiga mu iseminari nto Saint Léon i Kabgayi (1934-1943). Kuwa 28 Ukuboza 1944 Kayibanda yinjiye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, kugeza yiyemeje kuyivamo kuwa 15 novembre 1948, kandi agahagarika n’ibyigipadiri ahubwo akerekeza muby’ubwarimu. Yashakanye na Kayibanda Verdianne. Kuwa 20 Mutarama 1949 atangira umwuga w’ubwarimu muri « Institut Léon Classe » kugeza mu 1952. Ibyo kandi akabifatanyaga n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi mu gukemura ibibazo binyuranye byari byugarije rubanda rugufi aho atuye. [Paternostre de la Mairieu (1994) 75].

Mu 1953 Kayibanda yoherejwe gukora i Kabgayi muri serivise yo gutegura no kunonosora infashanyigisho zijyanye n’igihe mu biro by’ubugenzuzi bw’amashuri. Guhera muri Kamena muri uwo mwaka kugeza m’Ukuboza 1954 Kayibanda yabaye umwanditsi w’ikinyamakuru « l’AMI».Kayibanda yifashishije itangazamakuru rero, yakomeje guhindura imitekerereze ya rubanda kandi ahindura n’imwe mumikorere y’ubutegetsi itari ihwitse muri icyo gihe. Urugero twatanga ni uko mu gihe itegeko ryabuzaga kwishyira hamwe cyane cyane mubikorwa bya politiki, Kayibanda we yasabaga ko uburenganzira bwo kwishyira hamwe mu m’Asosiyasiyo na Koperative bwahabwa rubanda kandi mu buryo butagabanuweho na gato. [Kayibanda Grégoire, “Notre rôle dans la cité” dans L’ami, n°114, janv.1954 nkuko byandukuwe na Paternostre de la Mairieu].

Ibyo byagize ingaruka nziza cyane mu mitekerereze n’imikorere ya politili. Amashyirahamwe menshi yaravutse kugera ku rwego rwo kuba Amashyaka ya Polilitiki. Hagati aho rero guhera Mu 1955 nibwo Kayibanda yavuye mu bugenzuzi bw’amashuri maze aba : President wa komite ncunga mikorere ya Trafipro (Travail, Fidélité, Progrès), umwanditsi mukuru wa Kinyamateka, yabaye kandi umunyamabanga wihariye wa «Monseigneur Perraudin », ndetse aba n’umwe mu bagize inama ngishwanama yaChefferie ya Marangara. Iyo myanya niyo yafashije cyane cyane Grégoire Kayibanda kumenyekanisha ibitecyerezo bye byiza. Kayibanda aha yari yaramaze kwiyunvamo umuhamagaro wo kuba umucunguzi wa rubanda rugufi nk’uko intego ye yabivugaga : Libertatem filiorum Dei : Tubohore Abana b’Imana.

Uwo muhamagaro kandi ugaragazwa n’amagambo basanze mu ikaye ye (carnet de notes), agira ati : « Mu gihugu aho rubanda ikorerwa ivangura rigaragara kandi ryizweho neza….nsanga kwibanda ku kintu kimwe gusa ntacyo byaba bimaze, ahubwo bidatinze nazasanga nange ntacyo ndicyo…mpisemo rero gukangura igihugu cyanjye kumenya ubushobozi kifitemo…maze nkabafasha kuvumbura ibyo ababakikije bakeneye, nkabasunikira kandi nkabingingira gutanga umusanzu wabo…ntekereza ko ariwo muhamagaro wange mu gihugu kikishakisha, kandi kikireba aho gikwiye guhagurukira hakwiye kandi vuba ». (Paternostre de la Mairieu 1994]. Murunva ko Kayibanda rero yabaye nkurahiye ko agiye gutanga ubuzima bwe bwose mu gufasha rubanda kwibohora.

Kayibanda arongera ati : « Chefu (président du Conseil de chefferie) anfata nk’umuntu warwanya ubutegetsi kandi bigaragara ko hari ukuntu antinya . Yamenyereye kwigirizaho nkana aba sushefu be, ariko njye sinemera amahame ye yose! Intekerezo zanjye zuzuyemo akarengane abantu banjye bagirirwa, kandi sinakwihanganira na gato ubutegetsi butakijyanye n’igihe kandi budashoboye.» Nasomye aya magambo anyibutsa ay’umukambwe Nelson Mandera, wavugaga ko iminyururu iri ku bantu be (abirabura) nawe iba imuriho, ko nta kindi yakora uretse kuyibabohora…kandi ko ari gahunda ndende yiyemeje kugeza ayisohoje cyangwa se kugeza abizize biramutse bibaye ngombwa.

Hari taliki ya 19 Nzeri 1962, Perezida J kennedy wa USa yakira Perezida Grégoire Kayibanda nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara, Kayibanda yari umugabo utarebera akarengane ngo yituramire, cyangwa ngo yihutire gukemuraibibazo yifashishije inzira ihutaza, cyangwa se, isesa amaraso. Kayibanda yahangayikishijwe cyane n’ikibazo cya rubanda rugufi rwari rwiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu. Abo bari barambuwe uburenganzira bwose bw’ikiremwamuntu, ahubwo bagafatwa nk’ibikoresho. Umuhutu, ntaburenganzira ku mutungo, ku mutekano no kwishyira ukizana yagiraga,emwe no kubaho kwe byabaga ari impuhwe yagiriwe. Kwaka rero no guharanira uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki n’ubundi bushamikiyeho, murunva ko byo byari inzozi.

Nyamara intwari Kayibanda yakomeje kwitegereza ako karengane kakorerwaga Abahutu kuva aho ubutegetsi bwabo bw’Abahinza butsindiwe n’ingoma nyiginya z’Abatutsi mu gisekuruza cya 15, asanga ataceceka. Nibwo kuwa 24 Werurwe 1957 Kayibanda yegereye bagenzi be aribo: Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama, Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana na Joseph Habyarimana ariwe Gitera, maze basinya kandi batangaza kumugaragaro inyandiko bise « Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda ». Iyo nyandiko yari igenewe Umwami Mutara III Rudahigwa hamwe n’abategetsi b’Ababirigi bakolonizaga u Rwanda. Iyo nyandiko yasobanuraga akarengane gakorerwaga rubanda rugufi ndetse n’inzira ako karengane kakemurwamo. Yasabaga by’umwihariko ko ibyiza by’igihugu bikwiye gusaranganywantavangura iryo ariryo ryose rishingiweho mu bana b’ u Rwanda. Iyi nyandiko rero yamenyekanye mu itangazamakuru nka Manifesite y’Abahutu, niyo yabaye intangiriro y’urugamba rw’Umuhutu mukwibohora ingoma ya cyami.

Kayibanda hagati aho, abifashijwemo na «Monseigneur Perraudin », kuwa 09 Nzeri 1957 yoherejwe mu mahugurwa ajyanye n’iby’itangazamakuru mu bwanditsi bw’ ikinyamakuru « Journal Vers l’avenir » cyandikirwaga mu Bubirigi.  Kayibanda yagarutse kuwa 08 Ugushyingo 1958, maze ahita akomereza imirimo ye muri Kinyamateka guhera tariki ya 25 Ugushyingo 1958. [Linden (1999) 325].

Twibutse ko muri Kamena 1957, mbere y’amezi 3 ngo Kayibanda ajye i Burayi, muri ya mahugurwa twavuze, yasize ashinze « Mouvement Social Muhutu» yashingiye programu yayo kuri ya Manifeste y’Abahutu. Hagati aho,Umwami Rudahigwa yaje gutanga kuwa 25 Nyakanga 1959, ikibazo kitarakemuka maze asimburwa na murumuna we wahawe izina rya Kigeli V Ndahindurwa kuwa 28 Nyakanga muri uwo mwaka. Impirimbanyi za Demokarasi zibwiraga ko nibura Ndahindurwa azanye amatwara mashya, niko kumwibutsa ubutumwa bwo guhindura ibintu mu nzira y’amahoro bwari bwarashyikirijwe mukuru we.

Nuko mu ibaruwa bashyikirije Umwami Ndahindurwa ubwe ,kuwa 07 Kanama 1959, bongera gusobanura akarengane k’abahutu ndetse berekana n’ibintu bikwiye guhinduka vuba na bwangu mu mitegekere y’igihugu. Mur’ibyo harimo: kwemera ko umuhutu agomba kugira uruhare mu mitegekere y’igihugu cye, gusaranganya ibyiza by’igihugu no gukuraho abategeka bose batabanye neza rubanda. Iyibaruwa yagaragaje rero urukundo intwali za Demokarsi zakundaga rubanda, yagaragaje kandi ukuri n’ubutwalibidashidikanywaho, aba bagabo bari bafite. Muri iyo baruwa baragira bati : «Ibyo duharanira ntitwabihejeje mu rwihisho twabyanditse mubyo amagazeti yise Manifeste y’Abahutu, twabibwiye umwami, twabibwiye Leta, twabwiye intumwa z’Ububirigi, ntitubihisha cyangwa ngo tubishyigikize inzangano no gusebanya. Duhinyura icyo tutabonamo amajyambere rusange y’Abanyarwanda bose tukavuga icyo twifuza ».  Iyo baruwa nayo yashyizweho umukono n’abayobozi ba ya Mouvement twavuze haruguru yaharaniraga uburenganzira bw’Umuhutu, aribo : KAYIBANDA Grégoire (Président Général), NIYONZIMA Maximilien (V/P Général), MURINDAHABI Calliope (Secrétaire général), SIBOMANA Joseph(Trésorier Général).

Reba:http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/documents/revolisio%2059/requete%20au%20mwami%20ndahindurwa.pdf

Kayibanda wari ukubutse Iburayi, yaritegereje abona ko ibintu bigeze iwandabaga kandi hakenewe impinduka mu Rwanda. Maze kuwa 19 Ukwakira 1959 ashingaga IshyakaPARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu). Iri shyaka naryo rikaba ryariyuburuye muri ya«Mouvement social Muhutu ».  PARMEHUTU yaje guhindura izina, yitwa MDR « Mouvement Démocratique Républicain »kandi yiyemeza kwigobotora ingoma ya cyami n’iya gikoronize maze hakajyaho ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi na Repubulika mu Rwanda. [Paternostre de la Mairieu (1994) 158].

Muri aya mahindura y’imitegekere, Umwami mushya Kigeli V Ndahindurwa yagaragaje ko ingengabitekerezo ya cyami idahinduka kandi ko agikeneye abahutu ho abagaragu, gusa yibagirwa ikintu kimwe ko « nta wahagarika rubanda yahagurukiye gukora revolusiyo ». Ibi tuzabigarukaho tuvuga iby’uko Revolisiyo yatangiye n’uko yagenze(1/11/1959- 01/7/1962).

Revolisiyo yarangiye Rubanda yerekanye imbaraga yifitemo. Reka twiyibutse aya mataliki y’ingenzi cyane :

*Kuwa 26 ukwakira 1960 habayeho amatora adafifitse yarangiye ashyizeho inteko na Leta by’agateganyo. Nyakubahwa Gregoire Kayibanda aba Ministre w’intebe naho Habyarimana Joseph Gitera ayobora Inteko.

*Ku wa 28 Mutarama 1961 i Gitarama habaye Kongere idasanzwe, ikuraho ingoma ya cyami( monarchie), ica Karinga n’izayo zose, itangiza ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika : uwo munsi Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida wa mbere.

*Ku wa 25 Nzeri 1961 habayeho amatora rusange yiswe Kamarampaka : rubanda ihamya bidasubirwaho ko yanze ubutegetsi butunzwe (ubwami) na Kigali , ko ishaka rwose ubutegetsi bushingiye kuri rubanda : nyuma y’ukwegura ka Mobnyumutwa , Geregori Kayibanda yatorewe kuba Perezida wa Repubulika, ashyiraho Leta yagejeje u rwanda ku bwigenge taliki ya 1/7/1962.

Nyakubahwa Grégoire Kayibanda wari wabaye Président wa Repubulika ya mbere, yongeye gutorerwa manda ya 2 mu 1965, na manda ya 3 ari nayo ya nyuma mu 1969.[Reyntjens (1985) 408].

Nyamara ariko ngo ntawe uneza rubanda kandi ngoubutegetsi buraryoha ! Nyakubahwa Grégoire Kayibanda waharaniye uburenganzira bwa Rubanda nk’uko intwari Nelson Mandela yaharaniye uburenganzira bw’Abirabura bari baratsikamiwe n’abazungu muri Afurika y’Epfo, yaje gukurwa mu mirimo ye kuwa 05 Nyakanga 1973 na kudeta yitiriwe Juvénal Habyarimana n’inshuti ze. Maze Nyakubahwa Grégoire Kayibanda bamugenera igihano cy’urupfu kuwa 26 Kamena 1974. [L’arrêté N° 0001/ 74/ CM de la cour martiale le 29 juin 1974]. Icyo gihano cyaje guhindurwamo gufungwa burundu maze Kayibanda avanwa muri Izari Rwerere aho yari yafungiwe, afungirwa iwe mu rugo i Kavumu ho muri Gitarama kuwa 11 Nzeri 1974, aho yatabarukiye nk’intwari Mahatma Gandhi, kuwa 15 Ukuboza 1976. [Pierre-Célestin Kabanda (2012) 292-294].

Harakabaho intwali za Repubulika.

Umutaripfana Venant Nkurunziza.

Musanze : Umucuruzi Musinga Martin yaburiwe irengero

arton9855-72ffbUmugabo witwa Ndimubanzi Martin uzwi ku izina rya Musinga ubusanzwe utuye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze kugeza ubu yaburiwe irengero nyuma y’uko avuye mu rugo agiye Kigali kubonana n’abantu bamuhamagaraga kuri telefone ye igendanwa bamubwira ko bagiye kumuha Isoko.

Umuryango wa Musinga ukaba wadutangarije ko yavuye mu rugo rwe ruri I Musanze mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo ahamagawe n’abantu atazi I Kigali bamubwira ko bagiye kumurangira isoko isoko cyane ko biri mubyo asanzwe akora.

Mu kugera I Kigali, Musinga ngo akaba yari afite izindi gahunda ariko iy’ibanze ari iy’aba bantu bagiye kumurangira isoko. Aba bantu baje kumuhamagara bamubwira ko bari Nyarutarama kuri Mtn bamusaba ko yabasangayo ariko ababwira ko we ari Kimisagara.

Musinga n’aba bantu bamuhamagaraga baje kumvikana ko bahurira Nyabugogo ahitwa kwa Mirimo, ahita ava Kimisagara yerekeza Nyabugogo atawawe mu modoka n’umwe mu bantu bo mu muryango we (amazina atatangajwe kubera umutekano we) amugeza Nyabugogo ngo ajye kubonana n’abo bantu undi nawe akomeza gahunda ze.

Kuva icyo gihe Musinga yajya kubonana n’abamuhamagaraga kugeza ubu umuryango we uvuga ko utarongera kumuca iryera.

Ni muri urwo rwego kuwa Kane tariki ya 07 Ugushyingo umuryango wa Musinga wafashe umwanzuro wo kugeza ikibazo kuri Komiseri Mukuru wa Polisi nk’uko bigaragazwa na kopi y’iyo baruwa yasinyweho n’ubunyamabanga bwa Komisariya Nkuru ya Polisi.

Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu polisi ibabwira ko iri gukora iperereza kugirango habe hamenyekana aho umuntu wabo aherereye.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu gushaka kumenya ibirambuye kuri aya makuru ariko ntibyadukundira.

Ubusanzwe Ndimubanzi Martin uzwi ku izina rya MUSINGA afite ibikorwa by’ubucuruzi binyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ari na we uhagarariye icuruzwa ry’ibinyobwa bya SKOL mu Mujyi wa Musanze.

Inkuru dukesha urubuga Umuryango.rw

NDLR: Indi nkuru ibabaje cyane ni uko umukecuru wa Musinga yagize ikibazo cy’umutima ahita yitaba Imana nyuma yo kumva ibura ry’umuhungu we. Imihango yo kumushyingura iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2013. Twifatanyije n’uyu muryango mu bihe bikomeye barimo.

Polisi y’igihugu iravuga ko ikomeje gukora iperereza ariko benshi turasanga harimo n’uburangare muri iri perereza. Mu gihugu nk’u Rwanda aho ama telephone yose bayumviriza kandi buri nimero ikagira nyirayo uzwi birahagije kumenya abahamagaye Musinga kuri uwo munsi. Kuba kugeza ubu polisi itaragaragaza abakekwa rero biteye amakenga.

“Nyuma ya M23, hagiye kurwanywa FDLR”: Ambasaderi w’Ubufaransa muri L’ONU.

download (3)

Ambassadeur Gérard Araud

Leta ya Uganda iratangaza ko yafashe umuyobozi wa gisirikare wa M23 n’abafasha be ba hafi. Uyu muyobozi Sultani Makenga nta makuru amwerekeye yari azwi kuva aho M23 itangarije ko irangije ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ibi bikaba byatumaga benshi bakeka ko arimo kongera gusuganya ingabo ze ngo yongere agabe ibitero.

Abakora ubusesenguzi basanga intsinzi y’ingabo za Congo nta wayizera kuko icya ngombwa gikenewe ari amahoro kandi hakaba hari indi mitwe myinshi iyabangamiye.

Umusirikare mukuru wa Uganda utashatse kwivuga izina yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko kuwa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2013 Makenga yishyikirije ingabo za Uganda ari kumwe na bamwe mu ba commanda be. Uyu musirikare yongeyeho ko aho izi nyeshyamba za M23 zicumbikiwe hazakomeza kugirwa ibanga kugeza imishyikirano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo na M23 izaba imaze gushyirwaho umukono.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere basanga iki cyemezo cya Leta ya Uganda gifitanye isano n’ibyo Umunyamabanga wa Department ya Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry aherutse gutangaza mu ijwi ry’umuvugizi ndetse bigasubirwamo n’intumwa ye yihariye mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold. Bavuze ko inyeshyamba za M23 zakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu zigomba gukanirwa uruzikwiye. Bwana Feingold yatangaje kuwa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo ko amasezerano adahana abanyabyaha atazashyigikirwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’abahagarariye umuryango w’ibihugu by’u Burayi kandi ko na Congo itazayashyiraho umukono.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Captain Ronald Kakurungu, we atangaza ko abarwanyi ba M23 bagera ku 1500 bahungiye ku butaka bwa Uganda, uyu mubare ukaba ari munini ugereranyije n’ibyo bamwe bakekaga ko M23 yashize urusorongo. Ibi bikaba bigaragaza ko imirwano hagati ya M23 na Leta ya Congo, koko yaranzwe no kwiruka kuri M23 aho guhangana no kurwana kugeza kuwa nyuma nk’uko Makenga yari yarabivuze.

FDLR ishobora guterwa

Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye we yavuze ko ingabo z’uwo muryango ziri muri Congo zahaye gasopo indi mitwe iri mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane FDLR. Mu ijambo yagejeje ku  kanama gashinzwe umutekano, uhagarariye Ubufaransa mu muryango w’abibumbye Bwana Gerard Araud yavuze ko Inyeshyamba za FDLR arizo zigiye gukurikizwaho nyuma yo kurwanya no gutsinsura M23. Cyakora umukuru w’ingabo za Monusco we yavuze ko bazarinda umupaka w’u Rwanda na Congo kugira ngo FDLR itinjirana intwaro mu Rwanda, uhagarariye u Rwanda we agasanga FDLR yari ikwiye kurwanywa nk’uko M23 bayirwanyije.  Twibutse ko kurwanya FDLR byarakozwe kuva mu myaka 17 ishize ndetse byageze aho Congo yemerera u Rwanda kohereza ingabo muri Congo ku mugaragaro ngo zifatanye n’iza Congo guhiga FDLR cyakora byarananiranye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Ingabo za Congo zifitanye umubano na FDLR cyakora na FDLR sindumva ibihakana. Biramutse ari byo, nta cyo byamara cyane mu gihe brigade ya MONUSCO yaba ishaka kurasa mu birindiro bya FDLR kuko umuryango w’abibumbye kimwe n’ibihugu by’ibihangange ari byo bitegeka igikorwa. Hagati aho Leta zunze ubumwe z’Amerika ziratangaza ko ziteguye kongera gufasha u Rwanda mu bya gisirikare mu gihe ruzaba rutagifasha M23.

Kubera uburyo Abanyarwanda benshi bababaye muri iki gihe bakaba bashaka uwabakiza ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR, uku gutsindwa kwa M23 kwavugishije amagambo menshi. Bamwe baravuga ko ari FDLR yarwanyije M23 ifatanyije na Brigade d’intervention ya MONUSCO, ndetse bakongeraho ko FDLR irahita ikomeza mu Rwanda. Aya makuru njye nsanga nta shingiro afite nkaba nsaba Abanyarwanda kwitondera ibihuha n’ubwo byaba bitanga moral.

Ba rusahuriramunduru bo batangiye kwirara mu mpunzi z’Abanyarwanda muri Uganda basaba amafranga ngo yo gushyigikira ingabo zihuriweho na FDLR ifatanyije na RNC. Twibutse ko RNC ari ishyaka ryashinzwe na Nyamwasa na bagenzi be bavuye muri FPR. Abahagarariye iyi mitwe (FDLR na RNC) bakwiye gushyira ahagaragara iby’uwo mutwe w’ingabo FDLR/RNC, cyakora abakunze kuvuga ibya FDLR bambwiye ko uwo mutwe w’ingabo (FDLR/RNC) utabaho ahubwo ko ari Leta ya Kagame ishaka kubyinjiza mu myemerere mpuzamahanga.

Tubitege amaso twitonze ari na ko dushishoza, kuko ukuri kuryana kuruta ikinyoma gitanga moral. Ibi binyibutsa umunyamakuru watubwiraga ngo Inyenzi 200 zateye twicamo 300 izisigaye zikwira imishwaro, maze abantu bakabyina ngo Inyenzi zatsinzwe. Abantu bagiraga moral ntibabashe no kwibaza ukuntu maganabiri ukuramo magatatu hakagira n’izisigara?! Uko byarangiye twarabibonye.

Chaste Gahunde

 

PDP-Imanzi vs FPR -Inkotanyi: Intambara ni nk’indi.

pdp-imanzi-rwanda-memoire-ibukaimages

                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                       Mu gihe Ishyaka PDP Imanzi rya Nyakubahwa Mushayidi Deogratias ryari rimaze iminsi ryemerewe gukora congres iritangiza ku mugaragaro, Kagame yategetse ko ubwo burenganzira bukurwaho. Ibi rero bitandukanye n’ibyo Kagame yari aherutse kuvuga ubwo yaganiraga n’urubyiruko mu mbwirwaruhamwe benshi bise Kirimbuzi, aho yategekaga abana b’Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha ba se na ba sekuru bakoze babishaka cyangwa batabishaka. Muri iyi mbwirwaruhame Kagame yavuze ko nta mpamvu yo kwangira ishyaka rya politiki kwiyandikisha, ariko yongeraho ko uzibeshya akavuga ibyo FPR idashaka kumva atazamenya ikimukubise. Ryari iterabwoba asanganywe, ariko Abanyarwanda ntibajya bafata bikino ikintu Kagame avuze kubera ko ibyaha by’ubwicanyi bw’urukozasoni yagiye akora byamuhaye igitinyiro nk’umuntu utagira umutima wa kimuntu. Ngo “ntawe utinya ijoro ahubwo atinya icyo barihuriyemo”.

Iri shyaka PDP-Imanzi ryashinzwe na Deo Mushayidi ryigaragaje ko ryavumbuye hakiri kare ko Kagame atigeze akunda Abatutsi kuva urugamba rwa FPR rwatangira. Uretse kubarasa no kubakubita agafuni kugira ngo abishinje ingabo za Leta ya Habyarimana (na zo ubwazo zanyuzagamo zikamerera nabi Abatutsi), Kagame ntiyigeze agaragaza kwita ku Batutsi babaga mu Rwanda. Kagame icyo yari yimirije imbere kwari ugufata ubutegetsi bwose akabugira ubwe, kandi yari aziko nta ntsinzi itagira ibitambo. “A vaincre sans périr, on triomphe sans gloire”( Uramutse utsinze utagize icyo utakaza, nta gaciro intsinzi iba ifite). Hari benshi bemeza ko Kagame  na we ajya avuga ko utarya umureti (omelette) utabanje kumena amagi.

Kagame akimara gufata ubutegetsi kubyina intsinzi byarushije kunamira abapfuye. Ibi na byo bikagaragaza ko atababajwe n’urupfu Abatutsi bapfuye. Ikindi cyiyongereyeho ni uko iyo witegereje usanga icyo Kagame yamariye abacitse ku icumu ari nta gaciro. Reka dufate urugero ku muntu wacitse ku icumu, aho gushishikarizwa kujya mu ishuri no gukora amahugurwa mu myuga izatuma abasha kubona akazi, ahubwo agahora yibutswa ko nta cyo ari cyo, ko nta cyo yakwimarira( n’ubwo yaba afite amaboko n’ubwenge byo gukora ). Aho kwigishwa kuroba ifi, ahubwo atozwa kwasama ngo Kagame asukemo umufa dore ko umunopfu uba wamaze kugera mu gifu cya nyakubahwa.

Mu myaka yakurikiye genocide wasangaga hirya no hino Abatutsi bahabwa imyanya y’ubuyobozi badashoboye. Aho kugira ngo habeho formule yo kubigisha ngo bagire competitivité, bakomeje kubeshywa ko ubutegetsi ari ubwabo, cyakora bagasabwa gupfukama bagasenga Kagame wabarokoye akabavana mu menyo y’Abahutu. N’uwarokowe n’umuhutu akigishwa ko yakijijwe n’Imana. Ibi nta wabihakana, ariko rero Imana ikoresha abantu. Ibi hari Abatutsi babyemeye ariko Deo Mushayidi ntibyigeze bimubuza kureba kure.

Hamaze igihe gitoya, Abatutsi batangiye kubona ibyiza by’igihugu bigenda byikubirwa n’Abatutsi baturutse muri UGANDA bazwi ku kabyiniriro k’Abasajja. Ubundi ijambo Omusajja mu rurimi rw’ Uruganda risobanura umugabo. Nuko abari barahawe imyanya barayamburwa basigara badafite icyo bimariye ubu abenshi birirwa basabiriza urwagwa none n’urutoki Kagame yararuciye. Tutirengagije ibyo tubona mu Rwanda ntawe utabona ko Abatutsi babaga mu Rwanda mbere y’umwaduko w’Inkotanyi babayeho nabi cyane mu byerekeye no kwiyumvamo ubushobozi n’icyizere cy’ejo hazaza.

Umuntu ashobora kubaho akennye cyangwa akeneshejwe ariko akaba  azi ubwenge azi kandi abona ko ibintu bishobora guhinduka isaha iyo ariyo yose akabaho neza bumuha imbaraga zo guhangana n’ibibazo ahura na byo. Abatutsi barokotse jenoside bo bahinduwe ibiburabwenge n’imburamumaro mu gihe badapfukamye ngo basenge FPR. Kubera icyunamo kidashira bahozwamo binjujijwe mu miryango nka IBUKA, AVEGA, AERG, CNLG, FARG n’izindi gahunda zinyuranye zikorerwa abacitse ku icumu gusa, aba bantu bahora mu ihahamuka, gutera imbere ntibishoboka kuko kuri bo buri munsi aba ari muri 1994. Muri make buri munsi bahora bapfushije. Abazi iby’ubuzima bwo mu mutwe (mental health) bemeza ko gahunda nk’izi Kagame na FPR ye bashyiriyeho Abatutsi barokotse jenoside zifite ingaruka mbi cyane kuko zigabanya ubushobozi bw’ubwonko kandi ibi bishobora no kugera ku bana bazabakomokaho.

Noneho igiherutse kwiyongeraho ni uko umwana w’umuhutu wese ngo agomba gusaba imbabazi. Madame Kagame na we yongeyeho gahunda ngo yitwa “Ndi Umunyarwanda” ngo igamijeko abantu bavuga amateka yabo. Wareba ugasanga abategekwa kuvuga ari Abahutu kandi ubutumwa batanga bukaba bugomba kwerekana ko Leta y’Abahutu ariyo yatumye mu Rwanda inka zidakamwa ayera. Nta wemerewa kuvuga uko FPR yamurasiye abayeyi muri Congo, nta wemerewe kuvuga uko umubyeyi we yafunzwe imyaka myinshi abeshyerwa, nta wemerewe kuvuga ko yavuye mu ishuri kuko atabasha kubona umwanya w’ishuri kuko ahorana indo ku mutwe agemuriye Nyirasenge ufunzwe aregwa kutavuga rumwe na Kagame,… Nategereje ko muri izi gahunda za Madame Jeannette zavugirwamo n’amateka mabi yaranze ingoma zabanjirije iz’Abahutu, amateka ya FPR agafuni n’akandoyi, ubwicanyi Kagame yakoze ndetse n’ubwo abandi batutsi bakoze ku mirenge hirya no hino haba mu gihe cya jenoside na nyuma yayo. Ibi na none bigirira nabi Abatutsi kuko batangira kwishyiramo ko koko nta ho bahuriye n’Abahutu kimwe n’ababakomokaho. PDP Imanzi yo ishaka ko Umuhtu n’Umututsi baganira amashirakinyoma, barangiza bagasurana bagaturana, bagasabana bagatabarana.

download (2)

Deo Mushayidi yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu kuko yashatse gufungura amaso y’Abatutsi

Kuba PDP Imanzi yarashinzwe n’Umututsi wabaga mu Rwanda kandi akagaragaza amayeri Kagame akoresha kugira ngo yigarurire Abatutsi bacitse ku icumu, ni impamvu ikomeye yatuma iri shyaka ridahabwa uburenganzira bwo gukora. Riramutse ryemerewe gukora mu bwisanzure, Abatutsi bose basobanukirwa uburyo FPR ariyo nyirabayanzana w’amabi yagwiriye u Rwanda, kandi ko Umuhutu n’Umututsi bashobora kubana buzuzanya ako kubana baryana. Birasaba ubushishozi bwinshi kugira ngo Umututsi warokotse jenoside yumve ko ashobora kubaho FPR itariho, nyamara ni ukuri. Cyane cyane muri iyi minsi ya nyuma ya FPR, ni ngombwa ko buri wese ahitamo inzira nyayo ikwiye, kuko bimaze kugaragara ko kuba muri iri shyaka ryiyita umuryango ari nk’uwabona igiti bagitema akacyurira ngo arahunga urupfu kuko agumye hasi cyamugwira. Uyu arutwa n’inyoni kuko ngo izizi ubwenge iyo zibonye ibyo biba zitangira kwigurukira.

Uko byagenda kose PDP iramutse idatatiye umurongo wayo yazahangana na FPR kugeza Yesu agarutse ku isi.

Chaste Gahunde