NIBA MUBABABAJWE N’IKIBAZO CY’IMPUNZI ZO MURI KONGO NIMWITABIRE IMYIGARAGAMBYO Y’ IMPURUZA yo kuwa 29/1/2015.

impunzi

“NTA WUNDI UBITUBEREYEMO”

*Mu rwego rwo kwereka Umuryango w’Abibumbye (LONI) ko abaturage benshi cyane b’Abanyarwanda badashyigikiye kandi batishimiye icyemezo cyo kurasa impunzi z’Abanyarwanda zikihishe mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,hagamijwe gusa gukomeza gukingira ikibaba Ingoma y’igitugu gikabije ya Paul Kagame n’Agatsiko ke,

*Turararikira Abanyarwanda aho bari hose, mu bihugu byose bahungiyemo, ko bakwigomwa indi mirimo bakitabira IMYIGARAGAMBYO Y’ IMPURUZA

+izaba ku wa kane taliki ya 29/1/2015,

+guhera saa munani z’amanywa(14h).

+Izabera i Paris ho mu Bufaransa

+Tuzateranira imbere ya Ambassade y’Abanyamerika

*Iyi myigaragambyo y’impuruza izabera kandi no mu bindi bihugu byose birimo impunzi z’Abanyarwanda  cyane cyane ibyo muri Afurika. By’umwihariko ahari inkambi y’impunzi hose, muzahaguruke mutere ijwi hejuru.

*Amashyaka yose ya opozisiyo kimwe n’Imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile yose yahawe ubutumire.

*Muri iyi myigaragambyo y’impuruza tuzatanga ubutumwa busaba ibintu bibiri by’ingenzi:

  • Ko icyemezo cyo kurasa impunzi cyakurwaho bwangu ahubwo impunzi zo muri Kongo zari zaratereranywe zigahabwa ubufasha bwose zikeneye.
  • Gufasha Abanyarwanda gushyira igitutu ku butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame kugira ngo akingure urubuga rwa politiki, amashyaka ya politiki akorere mu bwisanzure, Itangazamakuru ryigenga rikore, imfungwa za politiki zifungurwe nta yandi mananiza, impunzi zibone inzira yo gutaha zitikanga kugirirwa nabi.

*Banyarwandakazi namwe Banyarwanda murambiwe ubuhungiro mwashowemo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame, mwitegereza amabwiriza aturutse i Paris: aho muri hose nimwihutire kwisuganya, mwitoranyemo abategura ubutumwa bwanditse kuri Pancartes kandi muteganye n’abazafata ijambo ku maradiyo mpuzamahanga azabahamagara. Nimutumenyeshe gusa aho muherereye kugira ngo tumenye ko muri kwisuganya.

*Iyi myigaragambyo nimuyishyigikire, muyitabire mwese kugira ngo mushobore kuvuganira abanyu bugarijwe.

*Iyi myigaragambyo y’impuruza nimuyihe agaciro maze itubere nk’akadirishya kadufasha gutangiza impinduka ikenewe mu kibuga cya politiki y’u Rwanda.

*Iyi myigaragambyo y’impuruza nimuyihe ingufu zidasanzwe maze muyihe ubushobozi bwo kuba nk’intangiriro ya Revolisiyo ya rubanda.

*Nusigara mu rugo kuri uwo munsi uzaba ubaye IKIGWARI bidasubirwaho.

Bikorewe I Paris mu Bufaransa tariki 18 Mutarama 2015

Mu izina rya Komite ngari iri gutegura iyi myigaragambyo,

  1. Akishuri Abdallah
  2. Immaculee Uwizeye
  3. Augustin Karengera
  4. Boniface Hitimana
  5. Jean Damascene Ntaganzwa
  6. Dr Murayi Paulin
  7. Claudette Mukamutesi
  8. Padiri Thomas Nahimana
  9. Chaste Gahunde

BASTILLE-PARIS: ITANGAZO RISOZA INAMA Y’AMASHYAKA YA OPOZISIYO NYARWANDA.

Iyo nzira ndende ntizibagirana

ITANGAZO RISOZA INAMA Y’AMASHYAKA YA OPOZISIYO NYARWANDA YATERANIYE BASTILLE – PARIS taliki ya 10 Mutarama 2015.

Mu izina ryacu bwite n’iry’abarwanashyaka duhagarariye,

Mu izina ry’amashyaka ya opozisiyo yatwandikiye atugaragariza ko ashyigikiye byimazeyo  ibi biganiro n’imyanzuro izabiturukamo,

Mu izina ry’imbaga y’Abanyarwanda yibona mu myanzuro y’iyi nama,

Twebwe abayobozi b’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda yahuriye Bastille h’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama 2015

  1. Dushingiye ku muco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda,
  1. Tumaze kumenya ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’ umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo  Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’abibumbye kemeje ko ari ngombwa gusenya imitwe yose y’inyeshyamba zitwaza intwaro kuko  iteza imidugararo muri kariya karere  nk’uko bigaragara mu mwanzuro S/RES/1925 wo kuwa 28 Gicurasi 2010 w’akanama ka LONI gashinzwe umutekano,
  1. Tugendeye ku cyemezo cyafashwe n’Umuryango w’abibumbye cyo kwitabaza ibitero bya gisilikari kugira ngo uhatire kurambika intwaro hasi  urugaga rwa FDLR rwiyemeje kurengera impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame hagenderewe kubohoza imbaga nyarwanda,
  1. Duhereye ku makuru avuga ko  Impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi Kongo zakorewe ibarura ryemeje ko zigera ku bihumbi 250 kandi zikaba zibana  n’uwo mutwe wa gisilikari wa FDLR nawo ugizwe n’abarwanyi babarirwa hagati y’igihumbi na Magana atanu (1500) n’ibihumbi bibiri (2000),
  1.  Kubera ko bigaragara ko ibitero bya gisilikari bizagabwa ku barwanyi ba FDLR bizahitana impunzi nyinshi cyane z’abasivili ndetse n’imiryango y’Abanyekongo batuye muri ako karere,
  1. Tutirengagije  ko impunzi z’Abanyarwanda atari izibarizwa mu mashyamba ya  Repubulika iharanaira Demokarasi ya Kongo gusa kandi ko  abanyarwanda benshi cyane  badahwema guhunga ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame uko bwije n’uko bukeye bityo impunzi z’Abanyarwanda zikaba zikwiragiye mu bihugu byinshi byo ku isi,
  1. Tutaretse kwishimira ko  inshingano nyamukuru y’Akanama gashinzwe amahoro ku isi ari ugufasha abaturage b’ibihugu kubaho mu mutekano ushyitse n’amahoro arambye,
  1. Tumaze kubona ko ari inshingano zacu nk’abanyamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda  kugira uruhare mu gukemura ibibazo bireba igihugu cyacu bikareba n’abakivuka bose,

Turatangariza Umuryango Mpuzamahanga n’Abanyarwanda ibi bikurikira

Niba koko Umuryango w’Abibumbye ushishikajwe no gukemura burundu ikibazo nyakuri cy’umutekano muke wakomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo by’umwihariko ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange  muri iyi myaka 20 ishize,

Turasanga  kwaba ari nko gushaka kuvura ibimenyetso by’indwara  aho kuvura inkomoko y’ibyo bimenyetso.

Muri urwo rwego , turasesengura tugasanga  imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR atariyo ndwara ahubwo ari ibimenyetso by’indwara ikaze kurushaho.

Bityo rero kurasa urugaga rwa FDLR siwo muti w’ikibazo cy’ihungabana  ry’umutekano mu karere. Igikwiye ni ugufata ingamba zikomeye zo gukuraho impamvu z’ingenzi zituma iyo mitwe ikomeza kubaho no kwiyongera.

Kubera iyo  mpamvu dusanga hakwiye kubaho ingeri ebyiri z’ibisubizo :

INGERI YA MBERE Y’IBISUBIZO

1. Twakiriye neza icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kwambura intwaro imitwe  yose y’inyeshyamba ziteza umutekano muke ku baturage batuye mu burasirazuba bwa Kongo  kugira ngo ako karere gasubirane umutekano usesuye gakwiye.

2. Gusa turasanga ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR n’icy’impunzi z’ ab’abasivili bigomba gukemurirwa hamwe kandi bigahabwa ibisubizo bikwiye amaraso atagombye kumeneka kuko ayamenetse kugeza ubu arahagije.

3.Turasanga nta mpunzi igomba gucyurwa ku ngufu mu gihe impamvu zatumye ihunga zigikomeza kwiyongera kuko binyuranye n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’impunzi.

4. Turasanga Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na HCR bakwiye kugena igihe kingana nibura n’amezi atandatu yo kubanza kwakira impunzi z’abasivili ziteguye gusohoka mu mashyamba , bakazakira mu nkambi zabugenewe, zigahabwa imfashanyo ikwiye kandi zikaba zahabwa “statut y’impunzi” yemerera abatiteguye guhita bataha mu Rwanda kubaho mu buryo bwemewe n’amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa mu bindi bihugu byakwemera kuzakira.

5. Turashima urugaga rwa FDLR ko rwiyemeje gahunda  yo kurambika intwaro hasi ku bwende, kandi turarushishikariza gukomeza ndetse no kwihutisha iyo gahunda, hanyuma rugakomeza urugamba rwa politiki hamwe n’andi mashyaka ya opozisiyo nyarwanda ashyize imbere inzira y’amahoro.

6. Turasanga imiryango ya LONI, SADC, ICGLR ikwiye kwemera guha urugaga rwa FDLR  andi mahirwe ikarwongerera  amezi atandatu ya ngombwa kugira ngo rube rwarangije  gahunda yo kurambika intwaro hasi nta maraso y’inzirakarengane agombye kongera kumeneka.

INGERI YA KABIRI Y’IBISUBIZO

Haramutse koko hariho ubushake bwo kurandura burundu impamvu nyayo itera iremwa ry’imitwe yitwaza intwaro mu karere k’ibiyaga bigari, ntibyagorana kwerekana ko ikibazo nyakuri gikwiye gufatwa nkaNYIRABAYAZANA gikomoka ku myifatire mibi y’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi  bwubakiye ahanini ku ITERABWOBA, irondakoko ukwikubira ibyiza byose by’igihugu ndetse n’inyota ityaye yo gusahura ubukungu bw’ibihugu duturanye, cyane cyane ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Niyo mpamvu dusanga umuti nyawo waboneka ari uko Umuryango mpuzamahanga wemeye gufata icyemezo kidakuka cyo gukora ibi bikurikira:

1. Gushyira igitutu gikarishye kuri Leta y’igitugu ya Paul Kagame igafungura bidasubirwaho urubuga rwa politiki, amashyaka ya opozisiyo akagira uburengazira bwo gukorera mu gihugu kandi mu bwisanzure; itangazamakuru rigahabwa ubwigenge bwaryo; imfungwa za politiki nka Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi, Theoneste Niyitegeka,… zikarekurwa nta yandi mananiza, impunzi z’Abanyarwanda zigatahuka zitikanga kugirirwa nabi.

2. Gufasha abanyarwanda guca intege  mu buryo bwose bushoboka umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ariwe Paul Kagame muri gahunda afite yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo akunde yiyongeze manda ya gatatu mu nyungu ze bwite.

3.Kugena  Komisiyo idasanzwe ya Loni izakurikiranira hafi amatora y’umukuru w’igihugu azaba  mu 2017 mu Rwanda, ikita ku mitegurire yayo, ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutora no kubarura amajwi ku buryo atongera kwibwa nk’uko byagiye bigenda kugeza ubu kuko noneho rubanda itazongera kwihanganira  kwibwa amajwi bikaba byazateza imvururu zikomeye.

4.Aho kwihutira kugena amafaranga n’umutwe w’ingabo zishinzwe kugaba ibitero ku banyarwanda babarizwa mu mashyamba ya Kongo, Loni ikwiye kugena umutwe wihariye (brigade speciale) w’ingabo zizacunga umutekano mu gihe cy’amatora mu Rwanda, zikarinda abalideri ba Opozisiyo, zigacunga n’ umutekano w’abaturage bazatora.

5. Gushyigikira abaturage b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari mu nzira yo kwishyiriraho ubutegetsi butowe na rubanda hashingiwe ku mahame ya demokarasi kuko dusanga  ariyo nzira yonyine yakemura burundu ikibazo cy’umutekano muke n’imidugararo idahwema guhitana inzirakarengane muri ako karere , kamaze gutakaza abantu barenga miliyoni 8 muri iyi myaka makumyabiri n’itanu ishize.

MU GUSOZA

1. Tuboneyeho akanya ko kwibutsa abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo batatinyutse kwifatanya natwe muri ibi biganiro ko indangagaciro ya mbere rubanda ibatezeho cyane cyane mu bihe bikomeye nk’ibi ari UBUTWARI budasanzwe.

Mu gihe nk’iki ubuzima  bw’abenegihugu b’impunzi  bwenda guhungabana nicyo gihe  gikwiriye cyo kubereka ko dushishikajwe  n’ibibazo byabo bityo bikadusaba ko  twakwigomwa mu buryo bushoboka bwose , tukitoza kwibagirwa  ibisanzwe bidutanya, tugashyira imbere inyungu z’abanyarwanda  tugahura, tukaganira, tukumvikana ku cyakorwa kugira ngo tuvuganire abanyarwanda bakibarizwa mu mashyamba ya Kongo bugarijwe ndetse n’abandi banyarwanda bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi.

2. Twongeye kurarika  abayobozi b’amashyaka yose ya Opozisiyo ngo tuzahurire mu nama itaha nk’iyi tuzakorera mu mujyi wa Paris ku italiki ya 15 Gashyantare 2015, kugirango dushakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu cyacu.

3. Duhamagariye Abanyarwanda bose barambiwe gukomeza kuba impunzi kuzitabira Imyigaragambyo y’IMPURUZA izaba igamije gusaba Umuryango w’abibumbye guhatira Paul Kagame gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo impunzi zitahe mu mahoro. Iyo myigaragambyo izabera i Paris (France),  Canbera (Australia),   Washington DC (USA),  Ottawa (Canada), Maputo (Mozambique), Lilongwe (Malawi), Brazzaville(Congo),Lusaka(Zambia),Bujumbura(Burundi) n’i Kampala(Uganda)  kandi ikorerwe  hafi ya Ambassade z’u Rwanda. Iyi myigaragambyo  tuzayikora ku wa kane taliki  ya 29/1/2015 . Izatangira saa munani (14h) z’amanywa.

Harakabaho u Rwanda rutavangura abana barwo

Harakabaho amahoro n’umutekano ku Banyarwanda bose.

Abahagarariye amashyaka yitabiriye inama

1. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda:

Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru,

Mukandida  mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

Bwana Chaste Gahunde , Umunyamabanga Nshingwabikorwa,

Umuvugizi wa Kongere

3. Ishyaka UDFR Ihamye

Bwana Boniface Hitimana, Perezida

Bwana Jean Damascene Ntaganzwa, Visi-Perezida

3. FPP Urukatsa :

Bwana Akishuli Abdallah, Perezida

4. PS-Imberakuri:

Madamu Immaculee Uwizeye, Umunyamabanga Mukuru

Bwana Augustin Karengera, uhagarariye ishyaka mu Burayi

5. RDU,

Dr Murayi Paulin, Perezida

Madamu Claudette Mukamutesi, Visi Perezida

Security Council calls on DR Congo leader to approve joint action to ‘neutralize’ rebels

618870Democratic_Congo

8 January 2015 – The Security Council today called on the authorities in the Democratic Republic of the Congo (DRC) to “swiftly approve” plans to begin joint operations between the Congolese military and the United Nations peacekeeping force to “neutralize” a rebel group with a long history of heinous crimes in the eastern regions of the vast country.

With the deadline for the unconditional surrender of the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) having passed on 2 January, and no significant additional surrenders of FDLR combatants registered since June, the Council today called, in a presidential statement, on DRC President Joseph Kabila to swiftly approve and implement a joint Congolese and UN plan “to neutralize the FDLR by commencing military operations immediately.”

The Congolese military (FARDC) and the UN Organization Stabilization Mission in the DRC, known by the French acronym MONUSCO, have been preparing for joint action since the rebel group missed the deadline set by the International Conference of the Great Lakes Region (ICGLR) and the Southern African Development Community (SADC).

The Council’s statement follows a 7 January telephone conversation between President Kabila and UNSecretary-General Ban Ki-moon in which the UN chief called for decisive action against the armed group and welcomed Mr. Kabila’s assurance that the DRC was ready to take action, with the available assistance of MONUSCO.

For its part, the Security Council reiterated the need to “put into sustained action the plans of the FARDC and MONUSCO through its Force Intervention Brigade…to neutralize the FDLR by commencing military operations immediately.”

Reiterating support for MONUSCO, the Council called on all parties, including troop-contributing countries, “to remain committed to the full and objective implementation of the mission’s mandate, including military operations to neutralize the FDLR.”

Also, the 15-member Council stressed that ending the threat of the FDLR, “including through robust military action” by the FARDC and MONUSCO, “is a critical and necessary component of civilian protection, and expresses its intention to take into account progress made in ending the threat of the FDLR in assessing next steps in the Great Lakes.”

Source:UNSC

Pope Francis’ Suggested New Year’s Resolutions

resolutions

Pope Francis

When Pope Francis met before Christmas with Vatican employees, mostly lay people with families, he asked them to do 10 things. The list sounded remarkably like suggestions for New Year’s resolutions:

– “Take care of your spiritual life, your relationship with God, because this is the backbone of everything we do and everything we are.”

– “Take care of your family life, giving your children and loved ones not just money, but most of all your time, attention and love.”

– “Take care of your relationships with others, transforming your faith into life and your words into good works, especially on behalf of the needy.”

– “Be careful how you speak, purify your tongue of offensive words, vulgarity and worldly decadence.”

– “Heal wounds of the heart with the oil of forgiveness, forgiving those who have hurt us and medicating the wounds we have caused others.”

– “Look after your work, doing it with enthusiasm, humility, competence, passion and with a spirit that knows how to thank the Lord.”

– “Be careful of envy, lust, hatred and negative feelings that devour our interior peace and transform us into destroyed and destructive people.”

– “Watch out for anger that can lead to vengeance; for laziness that leads to existential euthanasia; for pointing the finger at others, which leads to pride; and for complaining continually, which leads to desperation.”

– “Take care of brothers and sisters who are weaker … the elderly, the sick, the hungry, the homeless and strangers, because we will be judged on this.

– Making sure your Christmas is about Jesus and not about shopping.

Source: CNSBLOG

U.S. Welcomes Robust UN Electoral Observation Mission to Burundi

usdos-logo-seal

Press Statement

Jen Psaki
Department Spokesperson
Washington, DC
January 7, 2015

The United States welcomes the start of the UN Electoral Observation Mission to Burundi (MENUB) on January 1. We look forward to continuing our relationship with the Office of the High Commissioner for Human Rights as it once again becomes a stand-alone entity within the UN system.

Although much has been accomplished in Burundi since the end of its civil war, much remains to be done. With national elections in Burundi beginning in May, MENUB has an important role to play in supporting a peaceful and inclusive electoral process that enables the people of Burundi to continue to build a more stable and prosperous society.

The United States reaffirms the continuing importance of the Arusha Accords, including their provisions regarding presidential term limits, which have been the foundation of a decade-long period of relative peace and stability in Burundi. To strengthen this foundation, all political actors, civil society, and the media need to be able to participate fully and without threats or intimidation in the political process.

MENUB will build on the work of the UN Mission to Burundi (BNUB), which drew down its mission on December 31. In its nearly four years in Burundi, BNUB worked with many partners inside Burundi to promote political dialogue, protect human rights, fight impunity, and promote justice and reconciliation throughout the country. BNUB created a space for Burundians to safely discuss political, economic, and social issues, and the country has profited from that intervention. The United States will support MENUB as it assumes the important role of providing independent assessments of the overall political and technical conduct of elections, and monitoring the security situation as part of the electoral process.

Source: http://www.state.gov/r/pa/prs/ps/2015/01/235664.htm

UMWIHARIKO WA REVOLISIYO : FONDASIYO Y’UBUTEGETSI BWA RUBANDA, BUSHYIZWEHO N’ABENEGIHUGU, BUKORERA ABANYARWANDA

image_abbé-300x300

Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikari, baturutse Uganda, bagategekesha Urwanda igitugu, iterabwoba n’ikinyoma guhera mu 1994 ni REPUBULIKA Y’IMBOHE !

None rero, nk’uko hambere aha rubanda yahagurutse igakuraho ingoma ya cyami n’akarengane kayirangaga, igihe kirageze cyo gushushanya Ubutegetsi Abanyarwanda bakeneye (I) no kugena ingamba zo gusezerera ku neza cyangwa ku nabi Ubuhake bubi bw’Agatsiko k’indobanure (II).

  1. UBUTEGETSI BUKORERA ABANYARWANDA BUZABA BWUBAKIYE KU ZIHE NKINGI ?

IBANGA RYA 27 : Guca ingeso yo kwikubira birihutirwa

Ikibazo ubutegetsi bushya bugomba guhangana na cyo kugeza bukiranduye burundu : UKWIKUBIRA.

Guhera mu ntangiriro twabonye ko agakoko gatera umwiryane w’urudaca muri bene Kanyarwanda ari umuco mubi wo kwikubira, ibyiza by’igihugu bigakungahaza udutsiko, abenegihugu bakagenda barushaho gutindahara.

Muri iki gihe, urugero rutari kure rugaragaza ko iyo ndwara yamunze Abayobozi b’Urwanda ni imitungo irenze ukwemera ya Paul Kagame, ukuriye Agatsiko k’indobanure kigaruriye Urwanda guhera mu 1994. Inyandiko y’uwitwa Aimable Rukundo yasohotse ku rubuga Leprophete.fr tariki ya 8 Nyakanga 2011, inyandiko yitwa ngo “Niba Perezida Paul Kagame ahisemo kwibera umucuruzi, niyegure ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu maguru mashya”, iragaragaza uko Paul Kagame wafashe ubutegetsi ntacyo atunze kigaragara, yasahuye igihugu, ubu akaba yarabaye umuherwe ; nyamara ntazuyaze kwirukana mu ishuri abana ba rubanda rugufi ngo igihugu kirakennye, ntigishobora kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kwiga kaminuza:

(1) Kagame afite amazu 2 n’isambu 1 irimo inzu muri USA.

(2) Afite inzu 2 mu Bwongereza

(3) afite inzu 1 mu Budage

(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea

(5) Afite Hoteli n’indi nzu muri Ethiopia

(6) Afite Hoteli muri Kenya

(7) Afite Hoteli mu Bugereki

(8) Afite amazu 2 n’umurima w’isambu muri Afrika yepfo

(9)Afite inzu ibikwamo ibintu (warehouse) i Dubai

(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa

(11) Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)

(12) Afite imigabane muri sosiyete y’ubwikorezi mu Bwongereza

(13) Afite company icuruza amabuye y’agaciro afatanije n’umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n’inzu mu Buhindi

(14) Afite inzu ibikwamo ibintu (warehouse) mu Buyapani.

(15) Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n’abavandimwe be ndetse n’aba hafi mu miryango ye, hamwe n’abandi bamwe abyandikishaho. Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by’ukuri ashinzwe imitungo y’umuryango.

(16) Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambasade z’ u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye. Ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n’abandi boherezwa nk’abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17) Usibye iyo mitungo yo hanze, twashoboye kumenya ko hari n’indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by’ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta, 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n’Abashinwa. Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y’amafaranga yo kugura ibikoresho by’Ingabo z’igihugu, maze akabihererwa ubuntu n’Amerika n’Abongereza, maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n’ibisahiranda by’Abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18) Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y’abategetsi bose bahunze harimo n’imitungo ya Rujugiro. Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Alfred Kalisa, yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

(19) Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu 50% y’imigabane muri MTN Rwanda ari iye.

(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n’aho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

(21) Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y’abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22) Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n’igihe ashakiye.

(23) Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24) Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25) Twabwiwe uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26) Twabwiwe imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.

(27) Tuzi neza ko umutungo wose w’ Umuryango FPR yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.

Ahari umwotsi haba hari umuriro….! Biramutse bibaye impamo ko Paul Kagame atunze ibi byose, mu myaka 20 gusa amaze ku butegetsi, ubwo se kuba umukuru w’igihugu cy’Urwanda ntiyaba abihesheje isura mbi cyane kuko ntaho byaba bitaniye no kuba igisambo cy’ingufu, umwambuzi witwaza ubutegetsi afite, igihugu akacyeza ? Ubwo se Abaturarwanda ntibaba barasubijwe mu buhake bubi bwo kugokera inyungu z’umuntu umwe gusa, akiberaho mu murengwe bo bicwa n’inzara kuko asahura byose ntagire icyo asiga inyuma ? Ubwo se umuntu nk’uyu abaturage bazakomeza kumurebera gusa kugera ryari ?

IBANGA RYA 28 : Kubungabunga inyungu rusange

INTEGO ihatse izindi ubutegetsi bushya bukwiye kuzaharanira : kubungabunga INYUNGU RUSANGE (Intérêt général).

Gukora politiki bifitanye isano no gucunga neza inyungu rusange kugira ngo Abenegihugu nibasaranganya bataryamirana, buri wese akagira icyo ahabwa kimukwiye, bibafashe kugera ku munezero buri wese yifuza. Ikibazo abategetsi b’Abanyarwanda bakunze kugira ni uko bashyira imbere inyungu zabo bwite bakazisumbisha inyungu rusange, uhawe umwanya mu buyobozi bw’igihugu cyangwa se agashingwa gucunga ibya rubanda akihutira kubanza “GUKURAMO AYE”! 

Guhera ku gihe cya gikoloni, kwiba umuzungu ntibyafatwaga nk’icyaha, ndetse ahubwo benshi bakabibonamo igikorwa cy’ubutwari ! Nyuma y’ubwigenge bw’Urwanda, uwo muco mubi wakomeje guhabwa intebe mu mutimanama w’Abanyarwanda batari bake. Kwiba Leta aho kugawa byakomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubwenge. Twibuke na wa mugani ugira ngo “Umugabo ni urya utwe akarenzaho n’utw’abandi”, burya nawo ugana akariho!

Nyamara iyo witegereje ibihugu byateye imbere mu majyambere, umwihariko wabyo ni uko byakoze ibishoboka bikumvisha Abenegihugu babyo ko umwiryane udashobora gushira niba umuco wo gushyira imbere gusa inyungu z’umuntu ku giti cye udacitse, hagafatwa gahunda yo kubahiriza ku buryo budasubirwaho inyungu rusange (Intérêt général). Koko rero ishema ryo kwitwa Abasangiragihugu (peuple), ryaturuka he niba abantu badashoboye kumvikana ku ngamba zo gusangira inyungu, ahubwo bagahora bakebagurana nk’abakeba, kuko bamwe barya bagacura abandi ?

Niba Urwanda rushaka kugira amahoro arambye, abaturage bagahinduka by’ukuri abasangiragihugu bashaka kugera ku iterambere ridasiga bamwe ku ruhande, nitwemere duhindure imyumvire n’imyifatire, dushyire imbere INYUNGU RUSANGE, tuzubahirize, tuzibungabunge, ubiciyeho akigira indakoreka abihanirwe. 

IBANGA RYA 29.: Kurwanya icyaha cyo kwiba

ICYAHA kizashyirwa hejuru y’ibindi (crime par excellence) : kwiba no kunyereza umutungo wa Leta, uw’amashyirahamwe…, kugerageza kwikubira umutungo uhuriweho na benshi.

Repubulika y’ABIGENGA izashingira ku itegeko nshinga rigaragaza neza inyungu rusange Abenegihugu bumvikanaho, uburenganzira n’inshingano za buri wese. Andi mategeko azarushaho kuyobora imibanire hagati y’abenegihugu kugira ngo akarengane no kuryamirana bijye biherako bikosorwa bitarahungabanya umutekano n’amahoro buri wese akeneye. Aya mategeko ni nayo azateganya uko amakimbirane akemurwa, yerekane ibyaha Abenegihugu bagomba kwirinda n’uko abakosheje bahabwa igihano gikwiye.

Niba dushaka guhindura igihugu cyacu kigashobora gufata ingufu zo kugana inzira y’iterambere ubutarorinyuma, icyaha cyo gusahura no kunyereza ibya rubanda gikwiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko, dore ko twabonye ukuntu gifite imizi miremire mu muco wacu. Nicyamaganwe mu mashuri, gihabwe induru mu nsengero n’amakiliziya, kiganirweho mu nama z’utugari n’imirenge…ariko kinateganywe n’amategeko asobanutse y’igihugu.

IBANGA RYA 30 : Igihano gihabwa uwanyereje ibya rubanda

UMWANZI W’IGIHUGU : Azitwa umwanzi w’igihugu umuntu wese uzishora mu cyaha cyo kunyereza umutungo rusange, by’umwihariko abategetsi n’abashinzwe gucunga uwo mutungo bazahanwa by’intangarugero.

Politiki aho iva ikagera ishingira ku bushobozi bwo kwegeranya Abanyagihugu, bagafata icyemezo cyo kugena UMWANZI n’INSHUTI. Inshuti ni iyo dusangiye inyungu, tugafatanya kuzibungabunga. Umwanzi ni ubangamiye inyungu zacu, akaba ashobora no kuzangiza. Iyo umwanzi amaze kuboneka, igihugu kirundanya ingufu kikamurwanya kitababarira. Iyo umwanzi ari igihugu cy’amahanga, kumurwanya byitwa intambara (la guerre). Iyo umwanzi agenwe mu gihugu imbere, haba hatangiye intambara y’isubiranamo (la guerre civile).

Aho kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guteshwa igihe no gushorwa mu ntambara zo kwikora mu nda, duhamagarirwa kurwanya abanzi batari bo: Kayumba Nyamwasa, Ibipinga, FDLR…. dukwiye kubona neza ko Umwanzi KABOMBO w’Urwanda ari uriya usahura umutungo uhuriweho n’Abanyagihugu benshi, akawugira uwe bwite! Uwo ni we dukwiye guhagurukira tukamurwanya twivuye inyuma. Arabikwiye, arabikwiye rwose!

IBANGA RYA 31 : Igihano ntangarugero

IGIHANO NTANGARUGERO kizahabwa uwo inkiko zihamije icyo cyaha : gucibwa ikiganza cy’iburyo  mu ruhame.

Icyaha kidasanzwe kigenerwa igihano kidasanzwe. Hejuru y’ibindi bihano biteganyirizwa icyaha cyo gusahura ibya rubanda (harimo no gusubiza ibyibwe) REPUBULIKA y’ABIGENGA ikwiye kuzashyiraho igihano cy’intangarugero, kigatangirwa mu ruhame kugirango uwakoze icyo cyaha abere isomo rifasha abandi kutazongera gutekereza kukigwamo. Gucibwa ikiganza cy’iburyo bigaherekezwa n’ikimwaro gikomeye bishobora gutegenywa n’itegeko.

Na none iki gihano hari abakumva ko kirenze urugero cyangwa se ari icya kinyamaswa. Nyamara ntitwibagirwe ko mu mategeko y’ibihugu bitari bike, igihano cyo kwicwa giteganijwe, kandi kugeza magingo aya abantu bakaba bagihabwa. Uwareba umwiryane watumazeho abantu basaga miliyoni, bazize ko akageso ko gushaka kwikubira kabaye nk ‘umuco karande mu bayobozi b’igihugu cyacu, ni iki tutatanga ngo uwo muco mubi ucike, Abenegihugu ntibazongere kudupfana bazize inda mbi y’ababayobora ?

IBANGA RYA 32 : Ubwami cyangwa Repubulika?

Kuba Ubutegetsi bwafata ishusho y’Ubwami bushingiye ku Itegeko nshinga (Monarchie constitutionnelle), nk’uko hari bamwe mu benegihugu babyifuza, nta kibazo mbibonamo. Hari ibihugu byinshi byateye imbere bifite Abami. Gusa ukurikije amateka y’Ubwami mu Rwanda, ukareba n’aho imyumvire y’Abanyarwanda igeze muri iki gihe, kwemera ingoma ya cyami byagora benshi. Ingoma ya cyami yavuzweho byinshi bibi birimo gushingira ku bwoko no kwikubira kurenze urugero. Mu gihe tugihanganye n’ingaruka mbi z’imitegekere yo mu gihe cya cyami (umuco mubi w’ubuhake), simbona ko aribwo twasubira inyuma ngo tujye gushakira igisubizo ku bwami tugaya ! Abakunzi b’Umwami bihangane, bakomeze urugamba, ariko ndahamya ko inzira ikiri ndende.

Njye mbona Ubutegetsi bwa Repubulika ari bwo bujyanye n’ibyifuzo bya rubanda rugufi nk’uko byagaragaye mu itora rya Kamarampaka  ryo ku wa 25 Nzeri 1961.

IBANGA RYA 33 : Repubulika ya 4 izaba Repubulika y’Abigenga

Repubulika ya 4 twakwita REPUBULIKA Y’ABIGENGA BYUZUYE niyo igomba gushyirwaho ikazagira indangagaciro zivuguruza iza Repubulika ya 3, yabaye REPUBULIKA yahinduye Abenegihugu IMBOHE z’Agatsiko k’Indobanure karangwa n’ Igitugu-Iterabwoba-Ikinyoma.

Agatsiko k’Indobanure kashyizeho itegeko nshinga rihindura bikomeye imiterere y’ubutegetsi bwateganywaga na Repubulika ya Kabiri. Birumvikana ko ubwo REPUBULIKA y’Agatsiko yari ibaye iya 3 n’ubwo bitajya bivugwa muri ayo magambo. Icyo tubona ni uko imvugo n’ingiro by’iyo Repubulika y’Agatsiko binyuranye cyane n’igisobanuro cy’ijambo “repubulika”.

“Repubulika” biva ku kilatini res-publica =la chose publique= Ibya rubanda.

Repubulika ya 3 yita ku nyungu z’Agatsiko gusa, yambura rubanda ibyabo ikabigira iby’Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikari baturutse Uganda. Wagira ngo nibo Benegihugu bonyine, abasigaye twese tukaba udusimba, bagenza uko bishakiye !

Niyo mpamvu tubona ko repubulika ya gatatu igomba gusezererwa bidatinze, itegeko nshinga ririho rikavaho, hagashyirwaho ilyita ku nyungu za rubanda.

REPUBULIKA Y’ABIGENGA yo izaha ireme :

  1. Ukwishyira ukizana kwa buri wese , iterabwoba n’igitugu bigende nk’ifuni iheze.
  2. Kuyoborwa n’amategeko mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Ayo mategeko azashyirwaho n’Intumwa zatowe na rubanda nta gahato. Ayo mategeko si nk’ashyirwaho muri iki gihe agamije kurengera inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi no gukumira ibyifuzo bya rubanda. Azaba ari ayo kubungabunga inyungu rusange ataretse no kurengera inyungu za buri wese ku giti cye. Ntawe uzaba ari hejuru y’amategeko k’uko tubibona muri Repubulika y’Agatsiko. Amategeko azaba areba Abenegihugu bose kimwe.
  3. Kuvugisha ukuri kuko ikinyoma cy’Agatsiko kirambiranye kandi kikaba cyarasenye byinshi. Iyo uwitwaga umukuru w’igihugu ageze aho abeshyera Abenegihugu, akabagerekaho ibyaha we ubwe yakoze, aba akimaze iki kindi ? Iyo uwari umushumba ahindutse ikirura, intama zibishobye ntizikwiye kwihutira gukiza amagara yazo ?…..

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Iyi ntambara igarutse kwicisha abantu mu Burundi ikwiye kwamaganwa!

abarundi bapfuye

Ngaho nimwirebere ibyo aba assaillants barimo gukorera Abanyagihugu.

1. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo” Inkoni ikubise mukeba, uyirenza urugo”

Twese tuzi ukuntu amateka mabi yaranze igihugu cy’u Burundi yagiye agira ingaruka zikomeye mu Rwanda. Amateka mabi y’u Rwanda nayo akagira ingaruka ku Burundi. Niko byahoze, niko bikiri. Icyo umuntu yakwifuza ni uko n’amateka meza yagira ingaruka nziza mu bihugu byombi.

Koko rero kuri iyi si nta bindi bihugu bibiri biteye nk’u Burundi n’u Rwanda: bisangiye ururimi, bisangiye umuco, bisangiye IBIBAZO. Aho amaherezo ibi bihugu byombi ntibizagomba no gusangira IBISUBIZO ?

Muri iyi myaka 10 ishize, U Burundi ni igihugu cyari gitangiye kugaragara nk’ikiri gutera imbere mu nzira ya Demokarasi. Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka (2015) yakorwa neza , mu bwisanzure, mu nzira yubahirije Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha, U Burundi bwaba buteye intambwe y’intangarugero kandi idasubira inyuma mu nzira ya demokarasi.

Gusa iyi ntambara yatangiriye mu CIBITOKE muri iki cyumweru gishize , igatezwa n’insoresore zitwaje ibirwanisho ziturutse mu majyepfo ya Kongo, irasa n’igendereye gukangura no gukabura abazimu b’ububwicanyi bwatsembye abaturage b’Abarundi batagira ingano guhera kera. Iyi ntambara itarasobanura neza abayiri inyuma irasa rwose n’igendereye gusubiza abavandimwe b’Abarundi mu icuraburindi nk’uko igikorwa kibisha cyo kwica Perezida Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage mu buryo bwa demokarasi isesuye cyatesheje igihugu cyose gahunda nziza cyari kimaze gufata, kigishorwa mu ntambara yamaze imyaka irenga icumi, amaraso y’inzirakarengane ameneka ubutitsa!

Abantu biyemeje gutangiza iyi ntambara ntabwo bifuriza Abarundi n’u Burundi amahoro. Ni abanzi b’ineza rusange, bakwiye guterwa utwatsi n’ibihugu by’inshuti n’abaturanyi . Nta gushidikanya ko abashaka iyi ntambara ari babandi n’ubundi bahora baronka inyungu zabo iyo hari akaduruvayo mu gihugu ndetse no mu Karere kose k’ibiyaga bigari. Mu  minsi mike ukuri kose kuraba kwagiye ahagaragara.

Koko rero hari ibibazo abantu b’umutima mwiza bakomeje kwibaza ariko bakabiburira igisubizo :

(1) Ko mu Burundi hateganyijwe amatora mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, udashaka kuyitabira arashaka iki kindi kizima ?

(2)Ko Amashyaka arenga 50 yemewe mu gihugu , ushaka ubutegetsi yakoresheje Ishyaka rye n’abayoboke baryo bakaganira n’abarundi babumva bakabafasha gutsinda amatora mu buryo bunyuze mu mucyo ?

(3)Ko i Burundi hari amaradiyo ane yigenga, hakaba Televiziyo yigenga, hakaba ibinyamakuru bitagira ingano byigenga, hakaba amashyirahamwe ya societe civile arenga igihumbi (1000) akorera mu bwisanzure…kuki hari abacyumva ko bagomba gushinga umurwi umena amaraso y’abanyagihugu kugira ngo bakunde bagere ku butegetsi ?

2.Ubwisanzure bugaragara i Burundi uwabutwihera no mu Rwanda !

                      

                                     Perezida Petero Nkurunziza

Uko bigaragara muri iki gihe, u Burundi bwasize u Rwanda cyane mu kubahiriza uburenganzira shingiro bw’abenegihugu harimo uburenganzira bwo kuvuga no kwandika icyo umuntu ashatse(freedom of expression) n’uburenganzira bwo gukora inama no kwishyira hamwe (droit de reunion et d’association), Ushaka gukora politiki ntafatwa nk’umwanzi wo guhashywa, amategeko aramurengera

Ibi nibyo bintu by’ingenzi cyane bibura mu Rwanda aho abaturage babayeho nk’imfungwa n’abacakara mu gihugu cyabo. Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu ahita afatwa nk’umwanzi w’igihugu, akagerekwaho ibyaha by’ibihimbano atigeze akora, imbwa zikaba ziramubonye! Politiki ya FPR ni agahomamunwa !

Iyo ubonye ukuntu abategetsi b’u Rwanda birata ngo ngaha bateje igihugu imbere kurusha abaturanyi b’Abarundi wibaza rwose icyo bashingiraho kikakuyobera. Icyakora koko hari ibintu bine bigaragara ko u Rwanda rubirusha u Burundi muri iki gihe. Ibyo bintu bine ni ukubakira ubutegetsi ku:

  1. iterabwoba,

  2. ikinyoma,

  3. irondakoko no

  4. kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

    Muri ibi koko u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi ruza ku mwanya wa mbere ku isi hose, uwo mudari rukwiye kuwambikwa rwose.

  1. Ducengere ukuri ku ibintu

    Hari abantu benshi batarumva neza ukuntu umugambwe UPRONA watsinzwe ruhenu ukava ku butegetsi! Hari abandi batari bake bajya bibeshya bikomeye iyo bemeza ngo UPRONA “yagandaguye Melchior Ndadaye“ Perezida wa mbere w’umuhutu wari watowe n’abaturage mu mwaka w’1993 akaza kwicwa mu buryo buteye isoni n’abasoda bari bashinzwe kumurinda amaze amezi atatu gusa arahiriye kuyobora u Burundi!

Iyo urebye uko UPRONA byayigendekeye kuva icyo gihe n’uko ihagaze nabi uyu munsi, ubona neza ko ahubwo Melchior Ndadaye ari we “wagandaguye umugambwe UPRONA”, akawusandaza ku buryo budasubirwaho! Urupfu rubi Ndadaye yishwe ntirwashoboraga gusiga UPRONA ari ntaraga! Inabi igira umwihariko wo gusubira inyuma igasenya ibyo yubatse byose ! UPRONA niho igeze. Ubu yacitsemo ibice abasore n’inkumi ba Nouvelle generation bakomeje kubaka UPRONA yabo nshyashya ititeguye guheka no kubazwa ibyaha bikomeye batagizemo uruhare. UPRONA ishaje niyo urupfu rwa Ndadaye rwasize rwivuganye, mbese nk’uko FPR ikeneye abasore bayivugurura ishaje ikajyana n’amahano atagira ingano yakoreye Abanyarwanda,

Koko rero ibyo Melchior Ndadaye yarwaniye yabigezeho kurenza uko yabitekerezaga akiri mu mubiri, ni ukuvuga kurwanya no gutsinda ukwikubira ibyiza byose by’igihugu byari mu maboko ya UPRONA( nk’uko bimeze ku bwa FPR) no guharanira ukureshya kw’Abahutu n’Abatutsi b‘ i Burundi. Ubu Abahutu n’Abatutsi b’i Burundi bari kumwe mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’umutekano. Nta mwenegihugu ugihezwa mu nzego z’ubucamanza, mu gisilikari no mu gipolisi, muri kaminuza, ….hose bagerageza GUSARANGANYA.

Ubu umurundi wese ashobora gutura muri Quartier ashaka mu mujyi wa Bujumbura. Za quartiers z’Abatutsi gusa Abahutu batageragamo ngo babeho, za Quartiers zari zihariwe n’Abahutu gusa, za Avenue de la mort….byose byasubiwemo, biriko birahinduka! Nta gahora gahanze.

Ariko ikiruta ibindi, Abarundi baratinyuka bakavugira ku mugaragaro bati: Wa mututsi we! Wa muhutu we! Nta we ushinjwa ingengabitekerezo ya jenoside kubera ko yivugiye ibiriho. Buri wese aterwa ishema n’icyo aricyo kandi hari benshi bamaze kumva ko bidakwiye guhera ku bwoko bwawe ngo wumve ko ugomba kurimbura abo mutabuhuje ! Iyo mpinduka nziza igeze kure i Burundi.

Ibi se bizagera mu Rwanda ryari ko mbona gusa abirirwa biyemera ngo bateje igihugu imbere ariko wareba ibyo bakoze ugasanga ari amagambo yuzuye ibinyoma bigamije kwibonekeza gusa ! Bateye imbere bate? Guhatira abantu kukuvuga neza kandi nta kizima wabakoreye byitwa gushinyagura cyangwa gukina abandi ku mubyimba! Niyo mikino FPR imaze kumenyereza Abanyarwanda . Amagorofa y’abazungu batuye Kigali se amariye iki abaturage batindahajwe? Isuku yo muri Kapitali imariye iki abaturage 80% bicwa n’inzara n’ubutindi ? Umunyeshuri w’umuhanga waretse ishuri kubera kubura ubufasha , cyangwa uwarangije kaminuza akaba amaze imyaka 5 mu bushomeri….azi iki ku iterambere riririmbwa muri Kigali?….

Umwanzuro

Muri iki gihe, hari byinshi byiza Abanyarwanda bakwiye kwigira ku barundi .Abarundi bari mu nzira nziza yubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyabo, nibirinde gusa gutega amatwi ababashuka ngo bishore mu ntambara zisesa amaraso. Abarundi baraye bari bwinjire mu rwego rw’ibihugu bikomeye bigendera ku mahame ya demokarasi nibitondera amatora yegereje, bagatora mu bwisanzure, bubahirije itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha. Ishyaka riri ku butegetsi rifite “responsabilité” ikomeye mu gutuma ibintu bigenda neza. Rifite abagabo n’abagore batari bake bashyira mu gaciro kandi bamaze kugira ubunararibonye, twizeye ko batazakoza Abarundi isoni.

Nk’uko bivugwa ngo umuturanyi mubi arutwa n’itongon’umuturanyi mwiza ni « cadeau » itagereranywa itangwa n’Imana. Iyaba ibi bihugu byacu byombi byafatanyaga kubaka neza ejo hazaza h’amahoro ndetse amaherezo bikazarushaho kwegerana no gufatanya inzego zimwe na zimwe hagamijwe iterambere riboneye ry’abenegihugu babyo basanzwe bafite byinshi bibahuza kurusha ibibatanya. Akarere kose k’Ibiyaga bigari kabyungukiramo aho guhora gatezwamo imidugararo y’urudaca iturutse ahanini mu Rwanda no mu Burundi.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda.

Umwihariko wa Revolisiyo: Agatsiko kagaragiye Paul Kagame ntigakwiye kwitiranwa n’ubwoko bw’abatutsi.

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage bifitemo imbaraga batazi, akaba arizo umunyagitugu akoresha ngo abeho abakandamiza. Kumeya iri banga ni intambwe ya mbere mu guharanira uburenganzira bwa buri wese!

Umutwe wa 5: AGATSIKO K’INDOBANURE ZIGARAGIYE UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME NTIGAKWIYE KWITIRANYWA N’UBWOKO BW’ABATUTSI.

Imitungo umunyagitugu Paul Kagame yasahuye iteye isoni : indege 2, amato, amazu n’amasambu hirya no hino ku isi, amasosiyeti y’ubucuruzi, amabanki y’igihugu yayasize iheruheru…! Inda ye yonyine ni yo Abenegihugu twese tugokera, si ibyo kwihanganirwa !

Ni ihame : Ubutegetsi bwa Paul Kagame ni ubutegetsi bushingiye ku gatsiko gato, k’Abatutsi b’indobanure, baturutse Uganda, b’Abasirikari. Amazina y’abagize ako gatsiko arazwi neza. Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu batize amashuri, yewe harimo n’abatazi gusoma no kwandika ! Ibyerekeye ubumenyi mu kuyobora igihugu ntacyo bibabwiye, bo bashyira imbere ubunararibonye mu kurasa Abenegihugu. Barimo n’Abagande butwi bakora nk’abacancuro, bakagaragaza ko badakunze abaturage na busa. Abo nibo bonyine bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu, inyungu rusange (Intérêt général) ntibayikozwa, ikibashishikaje ni inyungu z’Agatsiko gusa. Hagati aho Abenegihugu bo bameze nk’intama zitagira abashumba, zigasigara zicunzwe n’IKIRURA.

  1. Ukwikubira kugaragarira no rwego rw’imibereho myiza y’abaturage

Kugira ngo Agatsiko gashobore kuramba mu bwikanyize, dore uko kabigenza :

IBANGA RYA 20 : Kwiyitirira Abatutsi

(1) Kiyitirira ubwoko bw’Abatutsi, kakagerageza kumvisha Abanyarwanda n’amahanga ko kaburengera kanyuze mu nzira yo gukandamiza abo mu bwoko bw’Abahutu (Diviser pour régner).

(2) Bamwe mu Batutsi badashishoza bakomeje kwibeshya ko Agatsiko gaharanira inyungu z’ubwoko bwabo, bakirinda gufungura amaso ngo batabona ko kugeza na n’ubu Agatsiko katazuyaza kwivugana Abatutsi b’inzirakarengane (kubica, kubafunga, kubatorongeza) kagahitamo kwikoranira n’Interahamwe zamaze abantu ku buryo buzwi na bose !

(3) Abo Batutsi b’intagondwa kandi badashishoza ni bo bahuka muri bagenzi babo b’Abahutu, bakabafungisha, bakabacisha amafaranga ya hato na hato kugira ngo batabashinja ibinyoma, bakabiyemeraho birenze urugero, babakangisha ko Ubutegetsi ari ubw’Abatutsi.

(4) Hari n’Abatutsi bashyira mu gaciro, bazi neza ko Agatsiko kabahekuye, ko kandi kabahinduye ibikoresho by’inyungu zako gusa, nyamara bakarenga bagakomeza kukiyomekaho. Ahanini babiterwa no gutinya Agatsiko gashobora gukomeza kubakora mu nda. Babiterwa kandi no kutizera Abahutu kubera Intagondwa zabo zabatsembye.

Aha niho hari IHURIZO RIKOMEYE : Abanyapolitiki bafite ubushake bwo kubaka igihugu babanje gusenya kariya gatsiko k’Indobanure bazashobora bate kugatandukanya n’ubwoko bw’Abatutsi ?

(5) Bamwe mu Bahutu badashishoza bitirira Abatutsi bose akarengane baterwa na kariya Gatsiko, ntibabone ko hari n’Abatutsi benshi barenganywa nako. Ni cyo kibatera guhinduka abahezanguni banga Abatutsi, umwiryane ukaba insobe.

IBANGA RYA 21 : Gucengera amadini, imiryango idaharanira inyungu no gusenya itangazamakuru ryigenga

(1) Agatsiko gacengera imiryango idaharanira inyungu n’amashyirahamwe yita ku mibereho myiza y’abaturage kakayahindura umuvugizi w’inyungu zako bwite, iyanze kubikora igasenywa cyangwa ikirukanwa mu Rwanda.

(2) Gacengera amadini, agasigara asenga abayobozi b’Agatsiko aho gusenga Imana no kurengera abakene. Abayobozi b’amadini batemeye kugirwa ibikoresho bahindurwa ruvumwa, bakicwa cyangwa bagafungwa, abandi bakameneshwa.

(3) Kasenye itangazamakuru ryigenga, gakoresha itangazamakuru rya Leta mu nyungu zako gusa, gashinga ibinyamakuru bishinzwe kubeshya rubanda n’amahanga no kurengera inyungu zako gusa.

III. Mu rwego rw’ubukungu

IBANGA RYA 22 : Umutungo w’igihugu wose ni uw’Agatsiko

Agatsiko kumva umutungo wose w’igihugu ugomba kuba uwako bwite:

(1) Gasahura umutungo w’igihugu kigarurira ibigo bya Leta kakabeshya ngo byeguriwe abikorera ku giti cyabo.

(2) Kigaruriye ubucuruzi bwose bw’igihugu, ushatste gukora uwo mwuga atagakorera arafungwa, akabeshyerwa cyangwa bakamuhombya babinyujije muri Rwanda Revenue Authority.

(3) Kambuye abaturage amasambu yabo ahindurwa ibikingi .

(4) Agatsiko kateje ubushomeri bukomeye mu gihugu kuko kigaruriye inzego zose zitanga akazi : Leta, ibigo bya leta, ubucuruzi, inganda n’amabanki…Akazi gahabwa Abamotsi n’ ABAVUKANYE IMBUTO gusa.

(5) Agatsiko kiyemeje gukenesha abaturage, gasenya Centres de négoces zose zabaga mu cyaro no mu ntara, umutungo wose w’igihugu ushyirwa i Kigali kuko ariho Agatsiko gatuye kandi gakorera.

(6) Ubundi buryo bwo gukenesha abaturage burundu : Agatsiko kashyizeho imisanzu, imisoro n’impano (bidatangirwa reçu!) za buri gihe katitaye ku bushobozi buke bw’umuturage.

(7) Amafaranga kanyunyuje mu mitsi y’abaturage kayabitsa hanze y’  u Rwanda kuko ari ho gashora imari.

(8) Imishahara y’abagize Agatsiko n’Abamotsi babo irenze urugero ugereranije n’umutungo w’igihugu cy’Urwanda, nyamara abandi benshi bakorera abaturage bahembwa intica ntikize.

(9) Agatsiko kitwa ko kayoboye u Rwanda muri iki gihe nta gahunda ihamye gafite yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu nk’uko raporo za PNUD, HRW…nazo zibyerekana.

(10) Agatsiko kiberaho mu murengwe uteye isoni mu gihe abaturage barushaho gutindahara.

Dore igiteye impungenge kurushaho : kuba uko kwikubira kwaranahawe intebe mu rwego rw’uburezi n’umuco bivuga ko Agatsiko kari gusenya n’Urwanda rw’ejo….

Umutwe wa 6: Agatsiko k’Indobanure kigaruriye Urwanda ntabwo kikubira ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu gusa, ahubwo iyo ndwara kayigejeje no mu burezi.

IBANGA RYA 23 : Utize aratakaye

Kugira ngo politiki yo kwikubira byose izarambe imyaka myinshi, Agatsiko kahisemo kwiharira n’ubumenyi. Muri iki kinyejana tugezemo, ishuri ni ikintu cy’ingenzi cyane (Tout passe par l’école) kuko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo bisigaye biyobora isi. Ifoto y’uko igihugu cyacu kizaba gihagaze ejo hazaza ishushanyirizwa ku ntebe y’ishuri.

N’ubwo Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu b’Ibikurankota batize amashuri ndetse badahwema kugaragaza ko basuzugura bitavugwa abenegihugu b’incabwenge (Ngo “injiji ziba mu bize”! Twibuke uko Agatsiko karimbaguye Abatutsi kitaga “Intellectuals”!), ntikayobewe ko revolisiyo zose zabayeho mu bihugu binyuranye, no mu bihugu by’Abarabu muri iki gihe ziyoborwa n’abashoboye kwiga bakajijuka.

Agatsiko ntikaribagirwa ko mu 1959 revolisiyo yasezereye Ingoma ya cyami mu Rwanda yatekerejwe ikanayoborwa n’Incabwenge Kayibanda na bagenzi be, abana ba rubanda rugufi bari baragize amahirwe yo kwiga Seminari nto n’inkuru ya Nyakibanda, akaba ariyo mashuri akomeye yari mu gihugu icyo gihe.

Agatsiko karatinya ko imitungo irenze urugero kamaze kurunda yazaribwa n’abandi ejo hazaza, n’ikuzo ry’ubutegetsi rigasubira mu maboko ya rubanda rugufi. Nicyo cyagateye gushyiraho gahunda ebyiri zigaragaza indwara yo kwikubira ku buryo budasubirwaho :

IBANGA RYA 24 : Amashuri y’abana b’Indobanure

Gushyira abana b’Agatsiko n’abavukanye imbuto mu mashuri y’akataraboneka yo mu bihugu by’Abazungu n’ay’indobanure kashinze mu mu Rwanda nka LA COLOMBIERE na GREEN HILLS aho abo bana bigishwa n’Abazungu ! Igihugu cyacu gitanga amafaranga atagira ingano kugira ngo abo bana b’Indobanure bige neza, bazabone ubushobozi bwo gukomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Ariko kwiga kw’abo bana ntacyo byajyaga kuba bitwaye, kuko nabo ari abenegihugu, iyo Agatsiko kadashyiraho gahunda yo kurindagiza abana ba rubanda rugufi.

IBANGA RYA 25 : Kudindiza uburezi bw’abana ba rubanda

Agatsiko gahora kari maso, gakora ibishoboka byose ngo abana ba rubanda rugufi batiga nabo bakajijuka. Iyo gahunda ya ruvumwa igaragazwa n’ibyemezo byinshi (bitareba amashuri y’indobanure) Agatsiko kagiye gafata bigamije kubangamira uburezi muri rusange :

(1) Gukuraho isomo ry’amateka y’Urwanda kugira ngo abana ba rubanda rugufi batamenya iyo bava n’iyo bajya.

(2) Guca ururimi rw’igifaransa ku kingufu kandi arirwo benshi mu barimu bakoresha n’imfashanyigisho nyinshi zikaba zanditswe muri urwo rurimi.

(3) Guhindagura umwaka w’amashuri ku buryo gahunda z’amashuri zisigara ari akavuyo gatesha abana n’ababyeyi umutwe.

(4) Kubeshya ngo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigira ubuntu ; nyamara wareba imisanzu basabwa, uduhimbazamuskyi tunyuranye, imisoro idasobanutse … ugasanga ababyeyi baracibwa amafaranga arenze ubushobozi bwabo, akubye incuro 10 ayari asanzwe yitwa ay’ishuri (minerval) bivugwa ko yavanyweho hagamijwe ineza ya rubanda ! Iki kinyoma cyarakaje ababyeyi benshi cyane.

(5) Guhemba abarimu umushahara w’intica ntikize kugirango bacike intege, bareke kwigisha, bigire muri shuguri zo gushaka amaramuko, maze abana ba rubanda badindire. Wakwigisha ute abana ba rubanda, abawe bwite baraye inzara ?

(6) Guhindagura kenshi abaminisitiri bashinzwe uburezi kandi buri gihe hagashyirwaho abatagize icyo bashoboye, buri wese akajya azana akajagari ke uko ashatse .

(7) Porogaramu z’inyigisho zihora zihindagurika, kandi ugasanga amashami ashyizweho asigaye yigisha UBUSA( programmes sans substance, vides).

(8) Dipolome zidafite icyo zimaze kuko wagirango zigamije kwerekana ko ba nyirazo ntacyo bazi Urugero : nka dipolome yerekana ko nyirayo yabonye amanota 2/11 (=18% !) ubwo ni dipolome nyabaki ?

Inteko ishinga amategeko y’Urwanda ubwayo yakoze raporo ebyiri zemeje ko uburezi bwazambye cyane mu Rwanda. Nyamara Agatsiko nta ngamba kigeze gafata ngo bikosorwe, ahubwo kakomeje gufata ibyemezo byo kubuhorahoza!

(9) Gukuraho “Internat” ku kingufu mu mashuri ya Leta, kandi ari yo yafashaga abana benshi cyane b’abakene bakomoka mu giturage kubona amazi hafi abafasha kugira isuku, amashanyarazi abafasha kwiga na nijoro, kugaburirwa bihagije, guhabwa disipulini n’uburere bwa kijyambere, kwitoza kubana n’abandi,…

Mu by’ukuri icyemezo cyo gukuraho Internat nicyo cyerekanye kurusha ibindi ko Agatsiko gafite gahunda ndende yo kuvutsa abana ba rubanda rugufi uburere bwiza igihugu kibagomba.

(10) Kubiba umwiryane mu rubyiruko rw’abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bishingiye ku mfashanyo ihabwa abakene n’imfubyi zo mu bwoko bw’Abatutsi zonyine (FARG), imfubyi n’abakene bo mu bwoko bw’Abahutu igihugu kikabatererana! Urugero : Abana 2 ( tutsi na hutu) bavutse nyuma ya jenoside yo mu 1994 wabasobanurira ute ko uko gusumbanya abenegihugu bifite ishingiro ? Ako karengane kabura gate gushyamiranya abo bana ?

Byumvikane neza : ikibazo kiri aha, si uko abana bakomoka ku bazize jenoside yo mu 1994 bakomeza gufashwa n’imisoro iturutse mu baturage twese, ikibazo ni uko bafashwa bonyine gusa mu gihe abandi bana batari Abatutsi, nabo bakeneye inkunga, bakomeje gutereranwa nk’aho bo atari abanyagihugu! Ninde utabona ko Agatsiko kashyizeho iryo vangura ku bwende kagamije gukomeza guhembera amacakubiri kugira ngo Abahutu n’Abatutsi bazahore basubiranamo, ubu no mu gihe kizaza, maze kabone uko gakomeza kubakandamiza ?

(11) Gukuraho amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuri b’abakene kugira ngo bashobore kwiga Kaminuza, maze umunyagitugu Paul Kagame akihandagaza akemeza ko ayo mafaranga atari uburenganzira bw’abo bana! Yabivugiye mu Bwongereza, abitangariza Radiyo BBC. Ibi kandi akabivuga mu gihe abana b’Agatsiko biga mu Rwanda no mu bihugu by’Abazungu bahabwa n’igihugu ibyangombwa birenze ibyo bakeneye nk’aho bo ari uburenganzira bwabo ; bakabaho mu murengwe mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abana ba rubanda rugufi bari kwitura hasi mu ishuri kubera inzara cyangwa bagahitamo kwishyira mu kagozi kubera kwiheba.

IBANGA RYA 26 : Umukuru w’igihugu afite imyumvire mibi

Ijambo nk’iri ry’umukuru w’igihugu ryerekana ibintu 2 :

(1) Ko umukuru w’igihugu Paul Kagame atajijukiwe n’ibyerekeye uburenganzira bw’abenegihugu (Les droits et les libertés) kandi ari we wambere ushinzwe kubwubahiriza no kuburengera !

(2) Ko mu mutwe w’umunyagitugu Paul Kagame, Abanyarwanda basubijwe ku ngoma ya GIHAKE, aho abenegihugu batagira Uburenganzira (leurs droits) ahubwo bagabirwa bishingiye ku neza ya Nyir’Urwanda (les faveurs) gusa ! Kandi koko rero Agatsiko niko gakora, imyaka ishize ari 17, ibyiza by’igihugu byose kabigize nk’ibyako bwite, abandi Banyarwanda bagenda bahinduka buke buke nk’abagaragu n’abasabirizi mu gihugu cyabo. Abazi gucinya inkoro no guhakirizwa (Abamotsi) nibo bagira icyo bahabwa, ariko na bo ntibasiba gucunaguzwa no kumvishwa ko barya iby’umugayo! Imyumvire n’imikorere nk’iyi ikaba atari iyo kwihanganirwa. Abanyarwanda ntibakeneye “les faveurs” bagenerwa n’Agatsiko, buri wese nahabwe icyo akwiye (le principe du mérite). Nta kindi.

Niyo mpamvu, abenegihugu twese dukwiye guhaguruka, tugatekereza igihugu cyiza dushaka kubaka, n’ubutegetsi bukorera abenegihugu uko bwaba buteye. Ese rwose birashoboka ko ingoma y’Agatsiko k’Abatutsi b’indobanure, b’abasirikari, baturutse Uganda, bategekesha igitugu, iterabwoba n’ikinyoma yasezererwa ? Ese Agatsiko kavuyeho, Abanyarwanda ubwacu twashobora kwishyiriraho  UBUTEGETSI BUTIKUBIRA? Bwaba bwubakiye ku zihe nkingi ?.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Umwaka w’impinduka mu guharanira kureshya ku benegihugu bose

Uyu mwaka wa 2015 watangijwe n’amagambo y’abayobozi b’ibitekerezo (leaders of opinions) bo mu Rwanda bakomeye ari bo Paul Kagame umukuru w’igihugu, na Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya nouvelle génération/new generation rikomeje kwigaragaza nk’ishyaka rirangaje imbere amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aya magambo yombi yaranzwe n’ikintu kimwe ari cyo impinduka zishobora gutungura benshi mu bataramenya ko igihe gikemura byinshi muri politiki. Nimwiyumvire ayo magambo yombi:

Padiri Nahimana Thomas aravuga ko hakwiye impinduka mu mikorere y’abiyita opposition naho Kagame akavuga ko hakwiye ko Abanyarwanda bemera impinduka batari biteze. Ni koko byavuzwe ukuri, igiti ntigikwiye kubonwa nk’igihagaze gusa ahubwo gikwiye kubonwa nk’igishobora gutanga umuvure. Cyakora hari imirimo igomba gukorwa. Nimubatege amatwi.