Category Archives: political space

Abacamanza bakorera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basubitse Isomwa ry’urubanza rwa ba Rwigara

Rwigaras1

 

Diane RWIGARA mu bihe bitandukanye azanwa mu rukiko

Nibyo koko, Bari bategereje amabwiriza ya nyiri kubafunga; Paul KAGAME wari mu nama ya Karindwi ya ICGLR (International Conference on the Great Lac Region).

Bitwaje ko “Dossier ari nini, batabonye umwanya wo kuyisuzuma”. Mu wundi mwanya bakaba barakoze iyo bwabaga bima abaregwa iyo dossier arinako batanguranwa mu kwihutisha urubanza. Bahugiye mu guhisha ukuri, bibagirwa ko bashinzwe gutanga ubutabera bakorera igihugu aho gukorera Président.

Paul KAGAME ubwe yarivugiye ati : “Ikiraro nzacyambuka ari uko nkigezeho”
Mu Ishema ry’u Rwanda turamubwira tuti : Intateganya ejo hazaza hayo, igera ku ikiraro cyabaye umwuzure, ikarohama.”

Umukono w’ Afande muri uru rubanza uragagarira buri wese :

– Byose byatangiye ari rwihishwa, tubyutse twuynva ngo RWIGARA Assinapol yapfuye (Imana Imuhe Iruhuko Ridashira). Ngo yakoze impanuka. Anne RWIGARA ahageze ako Kanya bamwima Se kandi akiri muzima. Bamumuhaye ari uko bamumazemo umwuka. (Imana Imwakire Imbere y’abayo)
– Agize icyo Abaza bati uwamwishe aracyarwaye impumu. Nibyo koko Afande PC arwaye Impumu. None uRwanda rwose yarwanduje impumu, none n’abacamanza be bananiwe gufata icyemezo k’urubanza baburanishije.
– Bati kandi nimukomeza kuvuga ndabahonda. Ubwo Hôtel umubyeyi wabo yaruhiye baba bayisenye m’umunsi umwe. Babaha fagitire Ngo bishyure. Namwe munyunvire ubwo bunyamanswa.
– Amasambu yabo baba barayigabije, Inganda zabo bazigabiza Ingengera.
– Umuryango w’Intwari nawo uti : Murampondagura sinoga ! Nibwo Diane yiyamamarije kuba président. Azana imikono hafi 1200 kandi hari hakenewe 600 gusa.
– Bati uraruhira ubusa, njyewe Afande mu mukino ndi rutahizamu nkaba n’umusifuzi. Kandi abafana nabo n’abanjye.
– Diane ati aho urabeshya reka tubipime. Aba afunguje INTABAZA ,Mouvement pour le Salut du Peuple.
– Afande PC ashya ubwoba ati reka Inzika yiyongere nzakwereka nimara kwima ingoma.
– Aho ahugukiye ati : “Niyo waba uri cyangwa se warashatse kuba Président bikakunanira, nta Immunité (ubudahangarwa) ufite” Buracya umuryango wa RWIGARA urafungwa.
– Arahubuka abaka za téléphones zabo, audio bazishyira hanze kugirango bakange abagifite ubugwari n’ubwoba, babangishe ku bagifashe ku ruhu, inka yarariwe cyera. Ntamenye ko k’urundi ruhande akangura abari basinziriye.
– Umunsi wambere babajyana kuburana , bashorewe n’Abapolisi ngabo, twimyoje barahindukira babashoreza Abapolisi ngore.
– Bakekaga ko Audio zakanze abanyarwanda, ko bose barwaye Impumu. Bagiye kubona, babona Imbaga yateranye ku bwinshi: Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda sinakubwira, abanyamakuru ntibahatangwa, inkumi nabasore baza babukereye. Yewe, na Me NTAGANDA, Impirimbanyi y’a Demokarasi irahasesekara.
– Babazanye babatunguye ngo babasebye, baza bambaye imyenda bararanye. Umunsi wakurikiyeho RWIGARA yaberetse ko atari inkirabuheri aza yakwambariye made in Rwanda. Maze ba gafotozi si ukwihera ijisho na camera barafotora. Ibyari urubanza bihinduka “défilé de mode”. Afande abibonye umushiha uramurenga, niko kubinjiriza mu gikari ngo hatagira ubabona.
– Adeline RWIGARA Yiyambaza Christ Umurinzi na Bibiliya ye, ubwoba burabataha.
– Bwakeye Babambura Bibiliya zabo, Abaje kubatera ingabo mu bitugu, barabasaka sinakubwira, téléphone zirafungwa, abanyamakuru barakubitwa n’ibyuma birafungwa. Gusa Uko bukeye bakomeje kuza ku bwinshi kugeza n’ubu.
– Ab’Avocat bandagaza ingingo z’ubushinjacyaha Imwe ku yindi rubura gica.

Kwambuka ikiraro, ukigezeho ukuntu ari bibi, ntabwo utekereza Ngo ushishoze ku ingaruka ushobora guhura nazo, n’iyo uzigezeho nta mwanya ubona Ngo zigire icyo zikwigisha. Abagukurikiye buhumyi bamwe ubambukiraho wagera hagati mu ruzi abandi bakakoshya gukomeza, bacye basigaye mukarohamana.

Ubushinjacyaha bukorera mu kwaha kw’umurwayi w’igihunga wabize ibyuya mu kwaha, abutera igitutu bwirukankana dossier ituzuye Ngo umurwayi arashaka kuvurwa byihutirwa. Kandi umuti ni ugufungirana ikuzimu umuryango wa Rwigara wose, ubuziraherezo.
Abaganga b’umurwayi w’igihunga nabo Ngo turi Abacamanza bigenga. Gusa bananirwa gufata icyemezo ku muti wavura umurwayi kuko batabonye umwanya wo gukora diagnostic(isuzuma) uko bikwiye.

None birangiye umurwayi agiye kwivura. Agiye gusimbuka ikiraro atazi iherezo. Abaganga be bategereje kumuha dossier Yose ngo ku wambere azihitiremo umuti. Ese mama, azasimbuka buhumyi cyangwa azasubira inyuma cyangwa se azashikama igihunga gikomeze kimurye !?.
Ese mama, baba bamubwiye ingaruka za buri muti bamwandikiye !?
Ese mama, baba bamubwiye uko umuti ugomba gufatwa !?
Ese mama, inama avuyemo ntiyaba yahuhuye n’uwatsindagiraga !?

Ibyo aribyo byose IYIHUSE ibyara IMPUMYI. Kandi Ngo Usatira uruzi urwita ikiziba.

Ishema ry’u Rwanda

 

PAUL KAGAME 2017: N’UBWO AFITE UBURAMBE MU KOGA MU MARASO Y’ABAHUTU N’AY’ABATUTSI, NONEHO UBANZA YARANGIJE GUSOMA NKERI!

Kagame final

Nkunda kureba sinema zerekana uko inyamaswa zihiga. By’umwihariko ariko njya nitegereza cyane uko Intare zitwara iyo zirimo guhiga izindi nyamaswa. Sinibuza guseka cyane iyo mbonye intare isimbukiye imbogo ariko byagera aho izindi mbogo zirukaga zihunga zigasa n’iziyunguye agatekerezo, zigahagarara, zikisuganya, zigasubira inyuma gutabara iyazo yasigaye mu nzara z’intare! Nta gishimisha nko kureba ukuntu intare Umwami ishyamba yiruka ibebera, ikimwaro cyayibanye cyinshi!

Muri iyi minsi mwaba muri kwitegereza Paul KAGAME ngo murebe uko asa kandi agenza nk’intare yamwaye ??!!

I.IKIMWARO CYA PAUL KAGAME

Uyu munyagitugu yarabanje avuza iyabahanda, abeshya Abanyarwanda n’ isi yose ngo nibamurebe mu maso ngo ni umudemokarate w’akataraboneka. Ngo nta nyota y’ubutegetsi afite nk’abahutu bamubanjirije. Ngo manda ebyiri yemererwa n’Itegekonshinga nizirangira mu mwaka wa 2017 ntazakenera kurihindura  ngo yihambire ku butegetsi!

Ntibukeye kabiri, yadukana agashya ko kwikoreza abaturage bagowe ibiseke ku ngufu ngo babijyane mu Ntekonshingamategeko kwerekana ko bamukunda byarenze igipimo; akomereza ku kwinginga abakecuru ngo nibaririmbe kandi babyine ko rwose KAGAME ari murumuna wa Yezu Kristu; naho “Abacukuzibimisarani” bo bahindurirwa akazi, bahabwa “mikoro” ngo bazenguruke igihugu cyose bomongana ngo” KAGAME atariho u Rwanda ntirwabaho! Ngo niwe wenyine wavukiye gutegeka, abandi benegihugu bose bakaba bagomba kwiheshereza agaciro mu kumubera abagereerwa n’inkomamashyi”! Ibyo twese twarabibonye turumirwa, Abazungu bari barizeye KAGAME bo baranyonyomba, bikuriramo akabo karenge, umwe umwe nta nduru!

Ingaruka zo gutegekwa n’”Umunyakinyoma utagira indangagaciro n’imwe yubaha”, ubu nizo rero zikomeje kujya ku kabonabose. Kwihishira byarangiye! Reka twibutse bine mu bimenyetso simusiga byagaragaje ko twinjiye mu bihe bidasanzwe:

(1) Mu Ukuboza 2015 KAGAME yategetse ko Itegekonshinga risuzugurwa burundu,kugirango rimwemerere kuzaba umwami w’u Rwanda ubuziraherezo.

(2) Ingingo ya 25 y’Itegekonshinga  igena ko nta mwenegihugu ugomba kubuzwa gutahuka mu gihugu cye, Paul KAGAME yategetse ko itazongera gukurikizwa ukundi. Byagaragaye cyane taliki ya 23/11/2016 ubwo yafataga icyemezo kigayitse cyane cyo gucira ishyanga Padiri Thomas NAHIMANA, Nadine Claire KASINGE,Venant NKURUNZIZA na KEJO MAHIRWE Skyler bari biyemeje gutahuka mu Urwababyaye bagiye gufasha Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo. Ubwo KAGAME yaduhezaga ishyanga yishuka ko abatuye mu gihugu imbere bose yarangije kubatera ubwoba bidasubirwaho,ko ntawe uzatinyuka kumuhangara mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Icyo atamenye ni uko ubushake y’impinduka bwarangije kuzura mu mitima y’abanyarwanda batagira ingano.

Ntiyamenye aho Diane RWIGARA ateye aturuka, ntiyigeze anamenya uko uwo mwari yatojwe ibya politiki n’amarira y’akarengane yahogoje Abanyarwanda benshi! Kuko batari bamwiteguye, kumucecekesha byakomeje kubera  KAGAME n’Agatsiko ke  ingorabahizi.

diane

  1. AYA MARIRA YATEWE  N’UMUGAMBI MUBISHA WA KAGAME YO KURIMBURA UMURYANGO WA RWIGARA, HARI AHO AHURIYE N’UYU MUKWABU WO GUFUNGA ABAYOBOZI BA FDU BARI I KIGALI?

Gutoteza umuryango wa RWIGARA hagamijwe kuwutindahaza no kuwurimbura bifitanye isano n’umukwabu wo gufata no gufunga abayobozi ba Opozisiyo y’imbere mu gihugu bo mu bwoko bw’Abahutu. Ntiriwe ndondogora reka mbabwire uko tubibona mu tugingo 5 gusa dukurikira.

1.Mu gihe abaturage bari bataribagirwa uko KAGAME yagaraguye mu biziba kandi amurenganya umusore Abanyarwanda twese twakundaga witwa Kizito MIHIGO, yadukiriye Diane RWIGARA n’umuryango we . Mu gutoteza Nyakubahwa Kandida Perezida Diane RWIGARA n’umuryango we ku mugaragaro kandi mu buryo bugayitse cyane, buteye agahinda, ubwoba n’umujinya, Paul KAGAME yivuyemo bidasubirwaho. Yashyize umukono ku bisanzwe bizwi! Yeretse abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi, ko amaraso yabo ntacyo amubwiye, ko abatanze utwabo bagatera inkunga umutwe w’Inkotanyi mu ntambara yatangiye ku ya 1/10/1990 nta kandi gaciro bafite mu maso ye, uretse kumubera ibitambo akeneye! Mu yandi magambo KAGAME yahumuye amaso ya ba Batutsi bake cyane bari batarasobanukirwa, bakaba bacyishuka ko KAGAME aribo yarwaniye, ko ari Umukiza wabo! Mu kugaraguza agati umuryango wa RWIGARA ku kabonabose KAGAME noneho yerekanye uwo yariwe kuva mu ntangiriro: icyo yishakiraga ni UBUTEGETSI kugira ngo abwifashishe maze asahure igihugu, yibere umuherwe ndetse w’umunyamurengwe, we n’umuryango we gusa basezere ku bukene, buri mwana we ajye agenda muri LANDCRUISER y’akataraboneka, mu gihe abana ba rubanda itanga imisoro baribwa n’ingona bagiye kuvoma ibiziba byo kunywa!

Umuhanzi-Kizito-Mihigo-yitangiriye-itama-akimara-kumva-imyanzuro-yurukiko

2.Icyatunguye KAGAME, ni ugutahura ko Abanyarwanda bamuzi neza, ko biteguye no kumubwiza inaninarimwe (Résistance à  l’oppression).  Ngira ngo yaguye igihumura abonye neza ko babandi yari yarabeshye ko yakijije bamuzi nk’AKAMASA KAZACA INKA kugeza n’igihe amarira y’umubyeyi uri mu kaga ashyize ahagaragara kwa kuri abanyarwanda bose bazi ariko batinyaga kuvuga kwerekeye Kagame n’Agatsiko ke kitwaje intwaro“MURI INTERAHAWE Z’UBUNDI BWOKO”Mambo kwisha!

3.Dore icyo gufata abayobozi ba Opozisiyo bo mu bwoko bw’Abahutu bisobanuye:

Kagame ni umugome ariko si impumyi, si n’igipfamatwi! Yamaze kubona ko ubutindi bwinshi yashyize muri gahunda yo kurimbura umuryango wa RWIGARA bugiye kumubyarira amazi nk’ibisusa ku buryo budasubirwaho aherako atangira ya “makinamico asanganywe” bo bita “AMAKATA”, mu rwego rwo kuyobya uburari no kurangaza abanyarwanda:

Boniface-TWAGILIMANA

(1)   Mu gufunga abanyapolitiki bo mu bwoko bw’Abahutu, KAGAME agamije kugerageza guhumuriza no kongera guhuma amaso Abatutsi barangije kumubona nk’ “INTERAHAMWE Y’UBUNDI BWOKO”. Arashaka kubabwira ko “atari we mwanzi w’Abatutsi”. Ko umwanzi wabo ari umuhutu wese, wa wundi wabishe kandi n’ubu akaba agifite umugambi wo kubatsemba! Mwibuke “IKIBAZO-NCENGEZAMATWARA” cyuje urwango Paul KAGAME aherutse kwandikisha ku kinyamakuru cye gishya cyitwa INKOTANYI: “Quelle ethnie est considérée comme responsable du génocide des Tutsi en 1994 au Rwanda? « (« Ni ubuhe bwoko buzwiho kuba bwaratsembye Abatutsi mu mwaka w’1994?” Biragaragara neza ko Kagame ari muri « stratégie » y’amacakubiri, agendereye guteranya Abahutu n’Abatutsi kugira ngo hatagira utabara undi mu gihe abagabyeho igitero.

(2)  Gushinja Abayobozi ba FDU ko bari gukorana n’imitwe y’abahutu ishaka gutera u Rwanda iturutse mu gihugu “kitazwi”(!) ni ugushaka kuvumbura ubwoba n’umujinya w’Abatutsi abashyira imbere igikangisho cy’uko Abahutu bashobora kugaruka ku butegetsi. Icyo agamije ni ukugira ngo Abatutsi bamutereye icyizere muri iyi minsi bamugarukire, hato badatera intambwe yo kwiyemeza gufatanya n’Abahutu bo muri Opozisiyo bashaka guhirika ubutegetsi bwe bw’igitugu gikabije.

(3)  Gufungwa kwa bariya Bahutu bo mu ishyaka rya Victoire INGABIRE UMUHOZA uheze muri gereza arengana, ntihagire ubikinisha, kuko mu kandi kanya amaraso yabo araba ashobora kumenwa kuko KAGAME ayakeneye kugira ngo yongere yerekane nyine ko abereyeho kuba Umukiza na Nyagasani urinda umutekano w’Abatutsi. Mu mutwe wa KAGAME ufite uburambe mu kwiyuhagiza amaraso, nta kundi yakoozwa amaraso ya RWIGARA adakarabye aya Bonifasi Twagirimana na bagenzi be!

(4)  Hagati aho birashoboka ko umuryango wa RWIGARA wahabwa agahenge by’akanya gato ariko baritonde…ntabwo KAGAME wacuje RWIGARA ubuzima, agasenya amagorofa n’amazu bye, agafunga inganda, agafatira amakonti, agashyira umupfakazi n’impfubyi mu mapingu agamije kubivugana rwihishwa…ntabwo azabareka gutyo gusa kuko mu by’ukuri bamukojeje isoni!  Intare yamwaye…muyitege!

(5)  Gusa ubwo abanyarwanda bamaze kumenya ufite uburambe mu koga mu maraso yabo, baramutse bagize ubwenge burenze ubw’imbogo ho gato bamuviraho inda imwe, agasoma nkeri cyangwa akibira ubutazuburuka. None se ngo iyo ukomeje guhishiira umurozi ntakumaraho urubyaro?

 UMWANZURO

Ibihe bya politiki iyi ntindi ngo ni “Manda ya gatatu itemewe” yinjijemo Abanyarwanda birakomeye cyane kandi ntibisanzwe. Birasaba ko abanyarwanda barekera aho kuzarira ahubwo bakihutira kugira imyitwarire mishya: bagakanguka, bagahaguruka, bakagira icyo bakora KIDASANZWE.

Mu bihe bisa nk’icyo tugezemo, na YEZU KRISTU ubwe yageze aho abwira Intumwa ze ati: “Ubu noneho… n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure” Luka 22,36.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, iyaba uyumunsi mwakundaga mukumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu!

 Murakarama.

Padiri Thomas Nahimana.

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

 

GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : IGITERO CYA NYUMA UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME AGABYE KU BANYARWANDA!

DianneRwigaraSisterAnneMotherPoliceArrest_Sep4_2017

GUSENYA UMURYANGO WA RWIGARA : Igitero cya nyuma Umunyagitugu Paul KAGAME agabye ku Banyarwanda ! Tariki ya 05/09/2017

Amakuru y’u Rwanda muri iyi minsi ishize yaranzwe ahanini n’akarengane gakabije umunyagitugu Paul KAGAME akomeje gukorera umuryango wa nyakwigendera RWIGARA Assinapol.

Twibutse ko Bwana RWIGARA Assinapol yari umucuruzi ukomoka mu bwoko bw’abatutsi wazamutse cyane mbere y’intambara yo mu Ukwakira 1990 . RWIGARA ni umuntu wakunzwe kandi wubashywe  cyane na Perezida HABYARIMANA Yuvenali w’umuhutu waje kwicwa na KAGAME n’agatsiko ke ka FPR INKOTANYI mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994. Gusa bigeze ahagana mu mwaka wa 1989, Bwana RWIGARA yafashe icyemezo cyo gutera inkunga ku buryo bugaragara inyeshyamba z ‘umutwe wa FPR-INKOTANYI kuko bamwe mu bayoboke bayo bari bashoboye kumwumvisha ko icyari kigamijwe ari ukurenganura no gucyura impunzi z’abatutsi zari zarasohotse mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1959. Gufata ubutegetsi bwose byaje kugerwaho na FPR  mu mwaka w’1994 habanje kuba intambara ikaze na jenoside bigahitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ndetse hagasenyuka byinshi.

Twifuje kumenya icyo Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA,  Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro atekereza kuri iki kibazo cy’umuryango wa RWIGARA, adutangariza ibi bikurikira. Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo The Voice of Rwanda kuri micro ya Angela DANA.

THE VOICE OF RWANDA

  1. Nyakubahwa Perezida, ndakeka mukurikirana amakuru agezweho ku bijyanye n’umwari Diane RWIGARA n’umuryango akomokamo. We n’abo muri uwo muryango bafashwe na Polisi baregwa ibyaha bibiri aribyo (1) kudatanga imisoro no (2) gukoresha impapuro z’impimbano. Mubitekerezaho iki ?

Padiri THOMAS NAHIMANA :

Bizwi na bose ko igipolisi cy’umunyagitugu Paul Kagame cyakataje mu gutekinika amadosiye kugira ngo gishinje ibinyoma umuntu wese wamaze gutangwa na Kagame ngo afungwe cyangwa yicwe. Ubu rero ikigaragara muri iyi minsi ni ibikorwa biteye agahinda birimo gukorerwa umuryango wa RWIGARA bitegetswe na Paul KAGAME. Uyu munyagitugu Paul KAGAME kandi ni nawe wishe RWIGARA Assinapol kandi nyamara uyu mucuruzi yari yaramufashije bitagira ingano mu gihe yari ku rugamba. Nanone ariko ntitwabura kuvuga ko inzira yakoreshejwe mu gucura ibyaha bigerekwa ku muryango wa RWIGARA igaragaramo ubuswa bukabije. Nawe se, reba nka kiriya cyaha ngo cyo gukoresha impapuro z’impimbano, ntawe kitasetsa ! Ninde se uyobewe  ko cyari cyahimbwe hagenderewe gusa kubuza Diane RWIGARA kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ! Ayo manyanga yakozwe twese tubireba. Ariko noneho kubona Paul KAGAME yitera ijeki ngo arashaka gukurikirana Diane RWIGARA mu nkiko hashingiwe kuri icyo cyaha gihimbano  nibyo byitwa « kwenderanya » mu kinyarwanda. Twese ntawe utabibona.

Naho ku cyaha ngo cyo « kunyereza imisoro » kinagaragara ko aricyo cyaba nyamukuru, umuntu wese ukurikirana iby’u Rwanda ntiyabura kwibaza ati : ni kuki kandi ni gute inzego zishinzwe kwakira imisoro mu Rwanda zizwiho kutajenjeka zitabonye ubwo buriganya mbere hose,  kugeza aho miliyari eshanu zose zigeramo ? Ndetse wakongeraho uti: ni iyihe mpamvu iki kirego kivumbutse muri iki gihe ?

THE VOICE OF RWANDA

  1. Nyakubahwa Perezida, murashaka gusa n’abemeza ko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda bwaba bufite uruhare mu guhishira iki cyaha cyo kudatanga imisoro kiregwa umuryango wa RWIGARA ?

Padiri. THOMAS NAHIMANA

Si ugushaka kubyemeza gusa, ahubwo ndabihamya mpagaze ku maguru yombi.  Rwose nibyumvikane neza ko haramutse harabayeho koko icyo cyaha cyo kunyereza imisoro byaba ari ikosa ry’inzego zibishinzwe. RWIGARA siwe bikwiye kubarwaho. Ariko koko Abanyarwanda bazabeshywa kugeza ryari ! Abantu bakwiye gusobanukirwa kandi bakamenya intangiriro y’ibi bintu. Reka nze mbabwire neza uko iki kibazo cyifashe. RWIGARA Assinapol yasinye AMASEZERANO yo gutera inkunga urugamba rwa FPR Inkotanyi mu gihe uyu mutwe witwara nk’uw’iterabwoba wari ukiri mu ishyamba. RWIGARA yatanze inkunga ibarirwa mu ma miliyoni menshi y’amadolari kandi ishyikirizwa Paul KAGAME wari umuyobozi ya FPR-Inkotanyi. Muri ayo masezerano, FPR nayo yemereraga RWIGARA ko nibaramuka bafashe ubutegetsi, nta kindi bazamwitura uretse kuzamuha ubwisanzure agakora ibikorwa bye by’ubucuruzi ariko « adatanga imisoro nk’abandi » mu gihe cy’imyaka nibura 30. Babyita mu gifaransa “régime fiscal aménagé”. Ndetse si RWIGARA wenyine wemerewe iyo « régime fiscal amenagé ». N’abandi bacuruzi batanze inkunga ifatika y’amafaranga kimwe na bariya basirikare bakuru bose b’Inkoramutima za Kagame, bacuruza badatanga imisoro nk’abandi banyarwanda kugeza n’uyu munsi ! Iyi mikorere iteye itya ikaba rwose ikomeje gutera icyuho gikomeye mu isanduku ya Leta kubera ko « uko imisoro itangwa » bigaragaramo ivangura rikabije kandi rigamije guhombya « entreprise » yose Paul KAGAME adashaka. Ni na yo mpamvu mubona ubukungu, ubucuruzi n’imari byose by’igihugu byikubiwe n’Agatsiko gato cyane k’abantu bazi « gusangira » n’umunyagitugu Paul KAGAME no kumukomera amashyi amanywa n’ijoro.

THE VOICE OF RWANDA :

  1. None se murakeka ko Polisi yatewe n’iki kujya gusaka ndetse no gufatira ibintu bitandukanye mu rugo rw’umuryango wa RWIGARA ?

Padiri THOMAS NAHIMANA

Aha nanone hari ibikwiye kubanza gusobanurwa. Kiriya gipolisi cya Kagame, si urwego ruzwiho kubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’uko mubibona mu bihugu nk’u Bufaransa cyangwa ibindi bihugu byateye imbere by’Uburayi. Polisi y’u Rwanda ni “umutwe witwaje intwaro” uri mu biganza by’umunyagitugu Kagame, akaba yarawuhinduye igikoresho yifashisha uko abyifuje mu kurengera inyungu ze bwite zonyine. Umutekano w’abaturage si wo ubashishikaje kandi Abanyarwanda bose barabizi neza!

Reka rero tugaruke kuri ririya saka rya hato na hato , rikorwa amanywa n’ijoro mu rugo rwa RWIGARA. Icyo rigamije namwe mwakibwira! Icya mbere ni uko Kagame arimo gushakisha ahaba haherereye amasezerano RWIGARA yasinyanye na FPR kugira ngo umuryango we utazayashingiraho wiregura mu gihe haba habayeho urubanza. Icya kabiri, ni ugufatira amafaranga yose uyu muryango waba warabashije gushyira ku ruhande mbere y’uko Leta ifatira amakonti yabo mu mabanki. Nanone kandi kuba muri iyi minsi haragaragaye Abajepe bashinzwe kurinda Paul KAGAME birirwa bakanarara ku nzu ya RWIGARA, ni ikimenyetso kitabeshya cyerekana ko umunyagitugu yakuye agahu ku nnyo akaba yariyemeje, we ku giti cye, kurandurana n’imizi umuryango wa RWIGARA.

RWIGARAS

THE VOICE OF RWANDA

4. Nyakubahwa Perezida, aha umuntu yakumva ko KAGAME mumukabirije ! None se muratekereza ko KAGAME yaba afite iyihe nyungu mu gukorera ubu bugome umuryango wa RWIGARA ?

Padiri THOMAS NAHIMANA

Ugize neza kumbaza icyo kibazo kidufasha kugaragaza « ipfundo » ry’inkomoko y’akarengane umuryango wa RWIGARA uriho ukorerwa muri iki gihe, iyi mu by’ukuri ikaba ari nayo ntandaro y’uruvagusenya Abanyarwanda benshi bakomeje guhura narwo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Reka rero twibutse ko nyuma y’umwaka w’1994, RWIGARA yongeye gukora ibikorwa bye by’ubucuruzi mu RWANDA,  biramuhira, asubira gutunga amafaranga abarirwa mu mamiliyoni menshi. Ibibazo bikomeye byatangiye Paul KAGAME akimara kuba Perezida wa Repubulika, asimbuye BIZIMUNGU wananijwe, akeguzwa mu mwaka wa 2000. Icyo gihe rero Paul KAGAME yashatse guhabwa imigabane myinshi mu bikorwa bya RWIGARA wari umenyereye kwikorera  ku giti cye. RWIGARA wari waragize igihe gihagije cyo kurunguruka imikorere ya Kagame na FPR, yaricaye, aribaza ,asanga kwemera gufatanya na Kagame mu bucuruzi bidatandukanye no kunywana na Lusufero !  Byamuteye ubwoba afata icyemezo cyo guhakanira KAGAME. Sibwo KAGAME arakaye umuranduranzuzi agatangira gukubita agatoki ku kandi ko azashirwa arimbuye RWIGARA n’ibye byose ! Kuba RWIGARA yarakomezaga gutera imbere mu bucuruzi bwe kandi agatinyuka kwanga « gusangira na KAGAME wiyumva nk’umwami w’u Rwanda », ngicyo icyaha gikabije cyatumye RWIGARA yamburwa ubuzima bwe. Mu by’ukuri nta kindi KAGAME yahoraga RWIGARA kitari icyo, akaba yaratangiye rero kumwenderanyaho ku buryo bugaragara mu myaka ya 2001-2002.

Icyo gihe RWIGARA yahise abona ko ibintu bitoroshye, ko ndetse ashobora gufungwa cyangwa akwicwa, nibwo yiyemeje guhungira mu gihugu cy’uBubiligi. Iyi nkuru y’uko RWIGARA yatotejwe cyane na FPR yagizwe ibanga, ntiyamenywe na benshi. Gusa rero FPR yaje gukoresha bwa buhendanyi isanganywe, iramushukashuka, irongera imwizeza ibitangaza, yemera kuva mu Bubiligi atahuka mu Rwanda maze bamwivugana ku itariki ya 4/2/2015.

THE VOICE OF RWANDA :

5. Ariko rero igipolisi cy’u Rwanda cyemeje ko RWIGARA yazize impanuka y’imodoka !

Padiri THOMAS NAHIMANA

Ikinamico ryo kubyita impanuka ntiryafashe kuko Diane RWIGARA wahise agera aho iryo shyano ryabereye yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye. Yasanze se akiri muzima, yibonera n’amaso ye uko abapolisi bashishikariye kumutsindagira mu mufuka w’abapfuye kandi agihumeka, nyuma aza kubona n’uko bamuhwanyije bamuteraguye ibyuma, bamukubise n’inyundo mu mutwe, kandi ibyo byose byakorwaga na ba bapolisi ba Kagame mwebwe muvuga ngo barinda umutekano w’abaturage muri disipulini ihambaye!

Iyo witegereje ibyakurikiye urupfu rwa RWIGARA uhita usobanukirwa, ntiwongera gushakisha uwari ufite inyungu muri ubwo bwicanyi(A qui profite le crime !). Ibuka ko tariki ya 12 /9/2015, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahise butangira gukubita hasi igorofa rizwi cyane rya RWIGARA ngo kubera ko ritubatswe rikurikije amategeko.  Nyamara iyo nzu yubatswe mu buryo bukurikije amategeko, ikaba imaze imyaka irenga 25 !

Muri make, ibi byagaragaje ko KAGAME atanyuzwe n’amaraso ya RWIGARA yonyine ahubwo ko yari afite umugambi wo « kurimbura » umutungo we hagamijwe gutindahaza n’umuryango we wose.

THE VOICE OF RWANDA :

6. Aho icyemezo Diane RWIGARA yafashe cyo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017 nticyaba cyarabaye nyirabayazana yaje kongera ibibazo byari bisanzwe bitoroshye ?

PADIRI THOMAS NAHIMANA :

Nibyo rwose ntiwibeshye. Akarengane uyu muryango wahuye nako niko katumye Diane RWIGARA afungura amaso amenya neza kamere nyakuri y’ubutegetsi kirimbuzi bwa FPR bwahohoteye Abanyarwanda batagira ingano guhera muri Nyakanga 1994.  Yahise afata icyemezo cyo gutsinda ubwoba akamagana ku mugaragaro akarengane gakorwa na FPR.  Si ibyo gusa ahubwo yiyemeje no gufatanya n’abaturage mu rugamba rwo guharanira impinduka za politiki hagamijwe kwimakaza imibereho myiza y’abaturage. Nyamara mu mutwe wa KAGAME n’abicanyi be, kuba umwari RWIGARA Diane w’imyaka 35 yarafashe kiriya cyemezo cyo gushaka kwiyamamaza, byafashwe nk’ icyaha  ndengakamere cyo kwibagirwa uwo ariwe : umututsikazi w’umunyiginya, wacitse ku icumu rya jenoside bityo akaba yaragombaga guhora asenga kandi asingiza Umucunguzi we rukumbi, Nyagasani Paul KAGAME, umututsi w’umwega ! Ukurikije imitekerereze ya KAGAME, Diane RWIGARA ntiyagombaga, yewe habe no mu nzozi, kumva ko afite uburenganzira bwo guhangana n’ « Umwami » w’u Rwanda mu matora ya 2017!  Ibi nibyo KAGAME yashingiyeho afata icyemezo ko Diane RWIGARA agomba gutotezwa, gufungwa ndetse akazanicwa mu minsi mike iri imbere aha! Niba ntacyo rubanda ikoze hagati aho, kwizera ko hari ukundi bizagenda kwaba ari ukwishuka!

THE VOICE OF RWANDA :

7. Ni ryo jambo  ryanyu ry’umusozo ? 

PADIRI THOMAS NAHIMANA :

Ndareba ngasanga ari ikimwaro ku Banyarwanda bose  bakomeza kuzarira mu gihe ubuzima bwabo n’imibereho yabo biri mu biganza by’Umugabo utaranganwa umutima w’impuhwe, utagira ukuri muri we, utagira indangagaciro n’imwe yubaha, unezezwa no guhemukira abamufashije bakanamugirira neza agamije kuburagiza abapfakazi no gutindahaza impfubyi!

Nka Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ndahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhaguruka nk’abitsamuye, bagaharanira uburenganzira bwabo, bakarwanira ko Diane Shima RWIGARA arenganurwa kimwe n’izindi mfungwa za politiki nka Victoire INGABIRE UMUHOZA, Déogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, n’abandi.

Mboneyeho kandi akanya ko kubwira umunyagitugu Paul KAGAME ko « Guverinoma ye idashakwa n’abanyarwanda » igiye kumushwanyagurikiraho kuko itazashobora guhangana n’ubushake bwa revolisiyo buri guhinda mu mitima y’abenegihugu benshi bakunda ukuri n’ubutabera. Nabimenye neza, kandi abyitegure : nyuma y’aka karengane gakabije kagiriwe Diane RWIGARA n’umuryango we, Abanyarwanda biteguye kumubwira ngo « BURYA SI BUNO ». A très bientôt.

DANA

Ikiganiro cyateguwe na Angela DANA,

Umunyamakuru wa Radio The Voice of Rwanda

https://voiceofrwanda.airtime.pro/

Le cas RWIGARA : La dernière guerre du dictateur Paul KAGAME contre le peuple rwandais

DianneRwigaraSisterAnneMotherPoliceArrest_Sep4_2017L’actualité rwandaise de ces derniers jours a été dominée par le triste sort réservé par le dictateur Paul Kagame à la famille RWIGARA.

Rappelons tout de suite que Monsieur RWIGARA Assinapol fut un businessman tutsi qui avait fait fortune avant la guerre d’Octobre 1990. Il fut très respecté et protégé par feu Habyarimana Juvénal, le président hutu assassinné le 6 avril 1994 par Paul Kagame et son FPR-Inkotanyi. Mais voilà que, vers les années 1989, Mr RWIGARA décida de financer substantiellement la rébellion du FPR dont les membres influents avaient réussi à le convaincre du bien-fondé de la cause des réfugiés tutsi de 1959 qui voulaient rentrer au Rwanda en prônant la prise du pouvoir par les armes.  Ce qui fut accompli en juillet 1994, après une guerre civile atroce et un génocide qui aura emporté plus d’un million de vies humaines et détruit beaucoup de biens matériels.

Nous avons souhaité savoir la position de l’abbé Thomas NAHIMANA, Président du Gouvernement rwandais en exil, sur le “CAS RWIGARA “. Il n’a pas hésité à nous livrer ses profondes convictions. C’est l’objet de l’interview que la Radio Voice of Rwanda lui a accordée au micro d’Angela Dana .

VOICE OF RWANDA

1.Monsieur le Président, vous suivez sans doute l’évolution de l’actualité concernant Diane RWIGARA et sa famille. Elle et tous les membres sa famille sont aujourd’hui arrêtés, accusés de deux crimes à savoir (1) l’évasion fiscale, et (2) faux et usage de faux. Qu’en pensez-vous? 

L’ABBE THOMAS NAHIMANA:

Il est de notoriété publique que “la police du dictateur Paul Kagame “est extrêmement entreprenante quand il s’agit de fabriquer de toutes pièces des dossiers à charge contre des citoyens rwandais innocents que le dictateur a personnellement décidé d’anéantir ou de liquider. En l’occurrence, nous assistons actuellement à des actes successifs d’une tragédie insupportable où la famille RWIGARA est en train d’être “lynchée” voire “liquidée” en direct, par le dictateur Paul Kagame qui a les mains toujours dégoulinant du sang de son ancien allié et bienfaiteur qui s’appelait Assinapol RWIGARA!

Reconnaissons tout de même que l’étape de “fabrication de crimes” contre la famille RWIGARA est maladroitement imaginé !!!  Car, le pseudo-crime de faux et usage de faux ferait rigoler même de petits enfants! Il était destiné à servir de base au refus de la candidature de Diane RWIGARA. C’est fait. Hélas, chercher à poursuivre Diane RWIGARA en justice sur ce chef d’accusation mensongère se nomme “kwenderanya” en Kinyarwanda. Tout le monde l’a bien compris.

Quant au crime d’évasion fiscale”- qui semble être le crime principal-  toute personne avisée ne manquerait pas de se poser la seule question qui vaille la peine : pourquoi le très actif fisc rwandais a pu ignorer pendant si longtemps la fameuse fraude fiscale des RWIGARA, qui vaut plus de 5 milliards de francs rwandais ?  Pourquoi cette fameuse accusation survient-elle seulement aujourd’hui ?

VOICE OF RWANDA

2.Monsieur le Président, voulez-vous insinuer que le service rwandais des impôts était en quelque sorte complice de l’évasion fiscale dont est accusée aujourd’hui la Famille RWIGARA

A.THOMAS NAHIMANA

Je n’insinue pas, j’affirme plutôt haut et fort que si évasion fiscale il y avait, il faudrait en mettre toute la responsabilité sur le dos du système fiscal inique de Paul Kagame et son FPR-Inkotanyi. En tout cas, RWIGARA n’en est nullement responsable. Il faut que les gens soient informés de ce qui s’est en réalité passé. En voici la vraie histoire : RWIGARA Assinapol a signé un CONTRAT ECRIT de financement du Front Patriotique Rwandais quand cette Organisation  aux allures terroristes était encore dans le maquis. Ainsi, selon les termes même de ce CONTRAT, Mr RWIGARA s’engagea à donner plusieurs millions de dollars au chef de la rébellion qui n’était autre que Paul Kagame en personne. En retour, Kagame (et son FPR) s’est engagé, une fois le pouvoir pris, à laisser RWIGARA développer son business en toute liberté et en bénéficiant d’un “REGIME FISCAL AMENAGE” pendant au moins 30 ans.  D’ailleurs, Mr RWIGARA n’était pas le seul à profiter d’un tel traitement de faveur. D’autres financiers de cette rébellion et les hauts officiers de l’Armée Patriotique Rwandaise en profitent toujours jusqu’aujourd’hui. Cela fausse d’ailleurs tout le système fiscal rwandais qui est inéquitable et très injuste, conçu en réalité pour couler toute entreprise qui n’a pas les faveurs du dictateur Paul KAGAME! C’est ainsi que tous les pouvoirs économiques et financiers du Rwanda se retrouvent concentrés entre les mains d’une petite clique de personnes très fidèles au Dictateur Paul KAGAME.

VOICE OF RWANDA :

3.Qu’en est-il alors des perquisitions réalisées par la très disciplinée police nationale au domicile des RWIGARA?

A THOMAS NAHIMANA

Là aussi commençons par faire la part des choses. La police nationale rwandaise n’est pas une police respectueuse du droit comme vous en connaissez en France et dans les autres pays de l’union européenne, par exemple ! Il s’agit plutôt d’une“police-outil” entre les mains du dictateur Paul Kagame qui s’en sert avant tout pour protéger et promouvoir ses propres intérêts! La sécurité des citoyens est franchement la cadette de ses préoccupations ! Tous les citoyens rwandais en sont conscients !

Quant aux fameuses perquisitions opérées jours et nuits au DOMICILE des RWIGARA, vous pouvez vous-mêmes le deviner, elles sont destinées avant tout à mettre la main sur les preuves du fameux ACCORD signé entre RWIGARA et le FPR pour les détruire pour que les RWIGARA ne puissent pas s’en prévaloir devant la justice. Les dîtes perquisitions servent en suite à récupérer l’argent liquide que la famille a pu mettre de côté pour se nourrir, avant le gel de leurs avoirs en banques. La présence active d’éléments armés de la Garde présidentielle prouve à suffisance que Paul Kagame a voulu faire du « démantèlement » de la famille RWIGARA une affaire personnelle.

VOICE OF RWANDA

4.Monsieur le Président, vous semblez être assez dûrs envers le régime de Paul Kagame ! Quelle serait, d’après vous, la motivation profonde du président Paul Kagame pour orchestrer toute cette méchanceté envers la famille RWIGARA ?

A THOMAS NAHIMANA

Vous faites bien de poser la question qui touche au coeur du conflit qui a scellé le sort des RWIGARA, paradigme du mal dont souffre en réalité tout le peuple rwandais. En effet, après 1994, RWIGARA a repris ses activités commerciales au Rwanda et a de nouveau prospéré. Il est redevenu le plus grand millionnaire rwandais. Une fois Paul KAGAME devenu Président de la république, après l’éviction de Pasteur BIZIMUNGU en 2000, il a voulu prendre de force des actions consistantes dans les entreprises de Mr RWIGARA , jusque-là privées. Ce dernier qui savait pertinemment que s’allier avec Paul KAGAME et son FPR en matière de business équivalait à signer un pacte avec le Diable, a fini par dire un non catégorique à Paul KAGAME. Tel fut le péché mortel qui devait couter la vie à RWIGARA. Car Kagame n’a pas digéré la réussite personnelle de RWIGARA et son refus d’en faire profiter « le nouveau roi du Rwanda »! Le plan de vengeance de Kagame contre RWIGARA date de cette époque. C’était vers 2001-2002.

D’ailleurs, RWIGARA a vite senti qu’il risquait d’être assassiné et prit la décision de fuir le Rwanda et de s’exiler en Belgique. Peu de personnes savent cette épisode de sa vie ! Finalement, le FPR usant de ruse le convaincra de rentrer au Rwanda pour y être assassiné en date du 4/2/2015.

VOICE OF RWANDA :

5.La police a pourtant dit que la mort de RWIGARA résultait d’un banal accident de la circulation !

A THOMAS NAHIMANA

La mise en scène de la thèse d’un accident de la route n’a pas pu résister longtemps à l’évidence émanant du témoignage de Diane RWIGARA, la fille ainée du défunt, qui fut aussitôt présente sur la scène de crime ! Elle vit son père vivant après le fameux accident. Elle le vit achevé à coups de couteau dans les locaux de “la très disciplinée police nationale rwandaise”, comme vous aimez bien la qualifier !

Regardez vous-mêmes les faits et gestes qui ont suivi la mort de RWIGARA et vous comprendre tout de suite “à qui le crime devait profiter “ ! Rappelez-vous qu’en date du 12 /9/2015, la ville de Kigali débuta la démolition de l’immeuble symbolique des RWIGARA pour soi-disant “non-respect des normes cadastrales” de la ville de Kigali.  Pourtant, cet immeuble avait été construit en toute légalité depuis 25 ans !

Bref, avec ce nouveau forfait, le dictateur Paul KAGAME n’était pas seulement satisfait de la mort physique de RWIGARA,il entreprenait de RUINER complétement sa famille.

VOICE OF RWANDA :

6.La volonté de Diane RWIGARA de se présenter aux élections présidentielles de 2017 ne fut-elle pas, dans un contexte aussi tendu,  la goutte d’eau qui fait déborder le vase ?

A THOMAS NAHIMANA :

Bien évidemment.  C’est l’injustice que subissait sa famille qui a permis à Diane RWIGARA d’ouvrir grandement les yeux et de comprendre la vraie nature de Paul Kagame, du FPR et du système insupportable qui gouverne de Rwanda depuis juillet 1994! Elle a rapidement décidé, non seulement de braver la peur pour condamner publiquement toutes les injustices et violations massives des droits de l’homme par le parti-Etat mais également de s’engager auprès du peuple pour un vrai changement socio-politique. Mais en réagissant ainsi, Mademoiselle RWIGARA Diane, 35 ans, venait, aux yeux de Kagame et sa clique d’assassins professionnels, de commettre “le plus grave crime”, celui d’oublier son statut social : elle, tutsie de la maison des BANYIGINYA, rescapée du génocide devant allégeance “à son seul Seigneur et unique Sauveur”= Paul Kagame, de la lignée des BEGA! Elle ne devait, d’aucune manière, même pas en songes, croire un seul instant qu’elle avait le droit de défier le Monarque, en tentant de se présenter contre lui aux élections présidentielles de 2017 ! Cela lui vaudra non seulement l’emprisonnement aujourd’hui accompli mais surtout l’assassinat à venir ! Nous avons toutes les raisons de craindre pour sa sécurité et sa vie. Espérer le contraire releverait de l’illusion des sens !

VOICE OF RWANDA:

7.Est-ce cela votre dernier mot? 

A THOMAS NAHIMANA :

C’est une honte pour tous les citoyens rwandais de voir leurs destinées entre les mains d’un homme qui ne respecte jamais sa parole, qui savoure son plus grand plaisir en assassinant ses alliés et bienfaiteurs pour enfin réduire à la misère leurs veuves et orphelins!

Nous appelons la jeunesse rwandaise de se lever comme un seul homme et lutter vaillamment pour leur liberté, pour la libération de Diane Shima RWIGARA et pour celle des autres prisonniers politiques tels Victoire INGABIRE UMUHOZA, Déogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, et d’autres.

J’en profite pour dire au dictateur Paul Kagame, que   son gouvernement illégitime ne saura plus résister à la volonté de changement qui gronde dans les coeurs de nombreux citoyens rwandais actuellement. Qu’il sache bien que, désormais, il y aura un AVANT et un APRES l’emprisonnement injuste de Diane SHIMA RWIGARA. A très bientôt.

 

Interview réalisé par Angela Dana,

Journaliste à la Radio Voice of Rwanda

https://voiceofrwanda.airtime.pro/

AMATORA 2017: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAHUMURIZA RUBANDA

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

MU GIHE KITARENZE AMEZI 6 GUVERINOMA YA RUBANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IZABA IMAZE GUHANGA INZIRA YO GUSEZERERA « Ikigirwamana »CYIYICAJE KU NGOMA.

Nyuma yo kwitegereza neza no gusesengura bihagije uko u Rwanda rwayobowe guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza uyu munsi n’ibyago bikomeye byarugwiririye biturutse ku byemezo n’ibikorwa by’abategetsi babi , by’umwihariko Paul Kagame udaterwa isoni no kugenda arushaho kwerekana koko ko ari « Umunyagitugu w’umwicanyi utaranganwa impuhwe,Umusazi utagifite igaruriro, Umunyamurengwe usonzeye gusengwa nk’ Ikigirwamana » ;

I. Reka tubanze twibutse urugendo twakoze kugeza ubu :

1. Taliki ya 28/1/2013, Abataripfana b’ikubitiro bateraniye i Paris bashinga Ishyaka ISHEMA ry’URWANDA ryihaye intego yo gufasha abanyarwanda kwisubiza « ishema » ry’abenegihugu, bakanga kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu Rwatubyaye ;

2. Ntibyatinze andi mashyaka ya « Nouvelle Génération » afata icyemezo cyo gushyigikira umushinga w’ishyaka Ishema wo kujya gukorera politiki mu Rwanda hashyizwe imbere « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere »;

3. Twafashe igihe gihagije cyo kuganira , kujya impaka no kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse dukora ingendo zo gusanga impunzi mu bihugu binyuranye;

4. Twagendereye abayoboyi b’ibihugu by incuti tubasobanurira umushinga dufite, barawushima kandi batwizeza kuzawutera inkunga tugeze mu Rwanda ;

5. Hagenwe Ikipe igomba kuva mu buhungiro ikajya mu Rwanda, ihabwa Padiri Thomas Nahimana nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba muri Kanama 2017;

6. Nyamara uwo mugambi mwiza kandi w’amahoro wakomwe mu nkokora n’Umunyagitugu Paul Kagame wahisemo gukumira Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye hifashishwa inzira igayitse yo kubasohora mu ndege zabajyanaga mu Rwanda incuro ebyiri zose, ni ukuvuga taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya na taliki ya 23/1/2017 i Buruseli ho mu Bubiligi;

7. Icyo gikorwa cy’urugomo cyo guheza Ishyanga abenegihugu batavuga rumwe n’Inkotanyi cyahaye Bwana Paul Kagame, icyanzu cyo « kwiyimika nk’umwami wa Repubulika y’u Rwanda » binyuze mu ikinamico yiswe amatora yo ku ya3-4/8/2017;

II. Kubera izo mpamvu zose n’izindi nyinshi tutiriwe turondora, turatangariza Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashyizweho taliki ya 20 /2/2017,ikaba ihuriweho n’amashyaka menshi na Sosiyete Sivile, ntiyemera kandi nta gaciro na busa iha « ingirwamatora y’umukuru w’igihugu » yo ku itariki 3-4/8/2017 yahejwemo mu buryo buteye isoni abandi benegihugu bifuzaga kuba abakandida aribo Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert;

2.Turamenyesha rubanda ko Paul Kagame atakiri Perezida w’u Rwanda kuko manda ye ya nyuma yemererwaga n’Itegekonshinga yarangiye taliki ya 3/8/2017 bityo akaba atagomba kumvirwa no kuyobokwa nk’umukuru w’igihugu cyacu;

3.Dutangaje ko « Igisanaguverinoma » Paul Kagame yitegura gushyiraho ntaho kizaba gitaniye n’ « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » kagambiriye guheza Abanyarwanda mu iterabwoba no mu bucakara hagamijwe gusa gukomeza kubarya imitsi;

4 . Kuko twakomeje gusaba Paul Kagame ko yafungura imfungwa za politiki zirimo Victoire Ingabire Umuhoza, Deogratias Mushayidi, Theoneste Niyitegega, Padiri Eduwari Ntuliye, Padiri Mategeko Amatus n’abandi….ariko akica amatwi, dutangaje ko tutagikeneye kugirana ibiganiro na we;

5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irahumuriza abenegihugu bose kandi irabizeza ko igiye gukorera ibishoboka byose kugira ngo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) hazabe habonetse inzira ikwiye yo kugamburuza « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda »kaduhinduye twese nk’ingaruzwamuheto;

6.Turasaba Abenegihugu bose muri rusange na buriwese ku giti cye kwihutira gushyigikira mu nzira zose mushoboye Guverinoma yanyu ikorera mu buhungiro kugira umugambi mwiza wo kwibohoza ingoyi y’iterabwoba ry’Agatsiko ugerweho mu buryo bwihuse;

7.Turashimira abategetsi b’ibihugu by’incuti batugaragarije ko bahangayikishijwe n’uburiganya bwa Paul Kagame, bakaba batakimubonamo umukuru w’igihugu ukwiye kwemerwa no kwizerwa, ndetse bakaba biteguye gutera rubanda inkunga mu rugamba rwo kwishyiriraho ubutegetsi bushingiye kuri demukarasi nyakuri;

8.Turasaba umuryango mpuzamahanga gutera intambwe yo guha akato aka « Gatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » no kugafatira ibihano bikakaye byo mu rwego rw ‘ubukungu, urwa politiki ,urwagisilikari n’urw’ubutabera mpuzamahanga  kugira ngo karekure ubutegetsi kibye rubanda, bityo hategurwe amatora y’umukuru w’igihugu adafifitse .

Bikorewe i Paris, taliki ya 10 /8/2017
Padiri Thomas Nahimana,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Umunyagitugu Paul KAGAME acyuye igihe. Ni iki kitezwe muri politiki y’u Rwanda ?

kagame

Guhera tariki ya 05 /08/2017 Paul Kagame waranzwe no gutegekana igitugu guhera mu mwaka wa 1994 azaba atakiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Itegekonshinga yarahiriyeho ryamwemereraga kugeza kuri manda ebyiri gusa kuko nta narimwe umuntu yemererwa kuyobora manda zirenze izo. Umunyagitugu abonye manda ebyiri zirangiye yashatse gukora itekinika ngo itegekonshinga rihindurwe bityo yemererwe kwiyamamaza indi nshuro. Cyakora na nyuma ya referendumu ififitse, Paul Kagame ntiyemerewe kwiyamamaza. Abaza gusoma ibi baribaza bati none se ko tumaze minsi tubona Kagame yiyamamaza, ubwo si uko abyemerewe?

Igisubizo kuri iki kibazo kigaragararira mu gisobanuro, imyitwarire n’imikorere y’umunyagitugu. Kagame nk’umunyagitugu wakuye agahu ku nnyo ntakeneye itegeko iryo ariryo ryose ngo yiyamamaze. Ni umunyagitugu utagendera ku mategeko. Kuri we amategeko icyo amaze ni ukwiyerekana mu rubuga mpuzamahanga ariko mu by’ukuri igifite agaciro ni amabwiriza we yishyiriraho ngo agere kubyo ashatse. None se Abanyapolitiki ntibafungwa mu Rwanda kandi itegekonshinga ribemerara gukora umurimo wa politiki? Kwandikisha amashyaka atavuga rumwe na FPR se ntibyabaye ikibazo kandi nyamara u Rwanda rwemera amashyaka menshi? Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu se bo basiba guhungetwa kandi nyamara u Rwanda rwarasinye amasezerano mpuzamahanga agena uburenganzira bw’amashyirahamwe guhera mu mwaka wa 1975? Abantu se birirwa bicwa buri munsi kandi nyamara igihano cy’urupfu kitaravanyweho mu mategeko y’u Rwanda? Kagame ntacyo amategeko amubwiye we ashaka kwigumanira ubutegetsi ngo akomeze ahonyore abenegihugu uko yishakiye ari nako akomeza kwikubira ibyiza by’igihugu. Na manda Paul KAGAME azategeka guhera ku itariki ya 05/08/2017 ntizaba yemewe n’amategeko niyo mpamvu azaba ari umuperezida utemewe, ufite ubutegetsi butemewe, bugomba gusimburwa vuba na bwangu.

Ni iki kitezwe muri iyi manda ?

  1. Mu rubuga mpuzamahanga: Kagame azaba yamaze guta ibara yitwa umunyagitugu nk’abandi bose, umujura, umunyakinyoma ndetse na bya byaha bye benshi bajyaga batinya kuvuga bazabigarukaho. Bya bigwi n’imidari yajyaga yambikwa ngo yahagaritse jenoside bizahagarara kuko iyo umuntu akoze ibyiza akabirenzaho ibibi byose biba bibi gusa. Niko isi ikora, ni nako tuyibamo.

Cyakora kubera ko Paul Kagame yaryohewe n’ibyo yabonye, azatanga amafranga y’umurengera agure abanyamakuru n’ibigo bikomeye kugira ngo bigerageze kwerekana ko isura ye itari mbi nk’uko igaragara! Hari ibintu bimwe na bimwe batazashobora gukiza Kagame : Nko kuba atihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ntazashobora kubihindura. Kuba mu myaka amaze ku butegetsi atarashoboye kureka ngo abandi bagaragaze impano zabo mu miyoborere ntazapfa kubishobora ngo nibura afungure imfungwa za demokarasi Ingabire Victoire, Deo Mushayidi n’abandi. Kuba mu bo batangiranye umugambi benshi baramucitseho bizakomeza kumwokama.

Kagame azakomeza kugerageza kwiyegereza abahutu b’inkomamashyi agamije kugaragaza ko atavangura ariko ntazashyiraho chef d’état-major cyangwa ministiri w’ingabo utari uwo muri FPR. Abatutsi batinyuka kwamagana politiki ya Kagame nka Kizito Mihigo na Diane Rwigara bazakomeza kwitwa abanzi b’igihugu.

  1. Mu rubuga rwa politiki nyarwanda: Abaturage bazakomeza guceceka ngo bategereje ko Imana izabakuriraho Kagame. Amashyaka ya opozisiyo akorera hanze azakomeza kwamagana ubutegetsi bwa Kagame ariko arasabwa gushaka udushya. Abalideri bazakomeza kuba bakeya ndetse abazifuza kuva mu mahanga ngo batashye mu Rwanda gufatanya na rubanda Kagame ntazabemerera. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izarushaho kumvikanisha ibibazo by’u Rwanda ari nako yotsa igitutu ubutegetsi bw’umunyagitugu ngo bwemere gufungura urubuga rwa politiki. Urukiko Mpanabyaha rwa Rubanda rwashyizweho na rubanda ruzakira ibirego rukore kandi ruburanishe amadosiye y’abayobozi bakekwaho ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Ibihano bazabahwa bizashyikirizwa ibihugu n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo aba bantu bafatirwe ibihano. Abazaba bahamwe n’ibyo byaha bazagira ibibazo mu kubona visa zo kwinjira mu bindi bihugu, imitungo yabo iri hanze izafatirwa, kandi ntibazemererwa ubuhungiro mu gihe bazaba babusabye. Uzagerageza gusohoka azafatwa maze ashyirwe aho agomba kurangiriza ibihano. Abitwaje intwaro barwanya Kagame bazaba bafite impamvu yo kugaba ibitero ariko imbaraga zabo zizakomeza kuba nkeya ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Ku ruhande rwa APR, abasirikare benshi batangiye urugamba rwa 1990 bazaba bageze mu gihe cy’iza bukuru, bityo Kagame azajya yirukana uwo ashatse yitwaje ibyo.

Ubutegetsi bwa Kagame buzaba butemewe ariko nta munyamahanga uzabukuraho uretse kubuvuga nabi. Abemera iby’ubuhanuzi n’indagu bahamya ko Kgame atazabasha gutegeka iyi myka irindwi igiye kuza, cyakora umupira uri mu kibuga cy’abanyarwanda ubwacu. Turasabwa gukora ibirushije ubukana ibyo twakoraga mbere, gufata ibyemezo bisharira no kwirinda utunyungu tw’abantu ku giti cyabo.

Biracyaza…

IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

DSC_0019

Uhereye i bumoso: Bwana Abdallah AKISHULI, umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa rubanda, Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE, Ministre w’intebe, Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

IVUGURURWA RYA GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

  1. Ashingiye ku bubasha ahabwa na « CHARTE » igenga Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yasinyiwe i Paris taliki ya 23 Gashyantare 2017 cyane cyane mu ngingo zayo 14,15 na 16 ;
  2. Ashingiye ku myitwarire igayitse y’Umunyagitugu Paul Kagame wakomeje kunangira umutima ntiyite ku nama nziza yo gukingura urubuga rwa politiki yagiriwe na Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro ahubwo akiyemeza kugundira ubutegetsi mu nyungu ze bwite agamije kuzabukurwaho n’urupfu gusa ;
  3. Ashingiye ku byemezo by’inama ya Guverinoma ya rubanda yo kuwa 23/04/2017 yashyizeho « Urukiko Rwa Rubanda » rushinzwe gukurikirana « abayobozi » bashinjwa ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu n’ibyaha bya jenoside byakorewe abanyarwanda guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990, bikaba kugeza ubu bitarahanwa n’inkiko ;
  4. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro Padiri Thomas NAHIMANA yashyizeho  abayobozi b’inzego nkuru z’ « Urukiko Rwa Rubanda » ku buryo bukurikira:
    1. Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda (Procureur Général): Bwana Abdallah AKISHULI
    2. Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Rubanda: Bwana Vénant NKURUNZIZA
  5. Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda Padiri Thomas NAHIMANA ikorera mu buhungiro yashyize mu myanya aba Ministre ku buryo bukurikira:
    1. Ministre w’Intebe ufite n’Ububanyi n’Amahanga mu nshingano : Madame Immaculée Kansiime UWIZEYE
    2. Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
    3. Minisitiri w’Ubutabera: Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Ministre Justin SAFARI

SAFARI Justin

Min.Justin SAFARI (Kentuchy, USA)

4. Minisitiri w’Umuco, Umuryango, Guteza imbere umwari n’umutegarugori: Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE

5. Minisitiri w’Itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE

6. Ministre w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA

7. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Iterambere ry’Umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA

8. Minisitiri w’Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA

9. Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA

10. Minisitiri ushinzwe Kurengera Impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE

11. Minisitiri w’Ibikorwa-remezo n’Imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA

12. Minisitiri w’Ubuzima n’Imibereho myiza y’Abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU

ABAVUGIZI BA GUVERINOMA :

  1. Bwana Chaste GAHUNDE
  2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  3. Madame Marine UWIMANA

Bikorewe i Paris tariki ya 31/07/17
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, umuvugizi wa Guverinoma

IMG-20170227-WA0049

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 002/07/2017 : MUSHIKIWABO NAREKE GUKOMEZA GUSETSA IMIKARA

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda ;

Tariki ya 11/07/2017 mwabashije gusoma mu kinyamakuru IGIHE.COM gikorera mu kwaha kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi inyandiko http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mushikiwabo-yagaragaje-ihurizo-ryatumye-padiri-nahimana-atabasha . Muri iyi nyandiko MUSHIKIWABO yaba yarashatse gutanga ibisobanuro bidafashije, asisibiranya, abeshya Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga ku mpamvu zaba zarateye   Leta y’agatsiko ka FPR-Inkotanyi guheza Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA mu mahanga, akabuzwa atyo uburenganzira bwe bw’ibanze bwo gutahuka mu gihugu cyamwibarutse n’ubwo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika nk’uko yari yabitumwe n’ishyaka rye ISHEMA Party.

Muri aka kanya nifuje kongera kubagezaho inkuru y’impamo yerekeye uko FPR yakoze ibishoboka byose ngo ikumire Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye ngo batajya mu Rwanda gutangiza ku mugaragaro ishyaka ISHEMA Party no guharanira impinduka inyuze mu nzira z’amahoro na revolisiyo itamena amaraso.

1.Mu kwitegura uru rugendo rwerekeza i Kigali rwo ku itariki ya 23/11/2016, Leta y’u Rwanda yanze guha padiri Thomas Pasiporo nshya y’ u Rwanda yari yarasabye, dore ko iyo yari asanganywe yari yararangiye mu mwaka wa 2013.

  1. Iyo pasiporo nshya Padiri Thomas Nahimana yayisabye muri Ambasade y’u Rwanda i Paris taliki ya 19/10/2016. Aho kumubwira igihe bazayimuhera, Ambasade yamubwiye ko iyo pasiporo nshya azayisanga mu Rwanda!Picture1

3.Ni muri urwo rwego Padiri Thomas Nahimana yafashe icyemezo cyo gusaba visa yo kugenderaho nk’umwenegihugu w’umufaransa. Aha twakwibutsa ko amategeko y u Rwanda atabuza umunyarwanda kuba yagira n’ubundi bwenegihugu(double nationalite), mbese nk’uko Paul Kagame afite n’ubwenegihugu bwa Uganda !Picture2

  1. Leta y’u Rwanda yatinze guha Padiri Thomas NAHIMANA igisubizo kuri iyi visa yasabye u Rwanda. Yewe n’uyu munsi akaba ari ntayo baramuha,kandi bakaba bataranamuhakanira ngo bamubwire ko bayimwimye! Nyamara nk’uko bigaragara ku cyemezo ambassade yamuhaye yagombaga guhabwa iyi visa tariki ya 28/10/2016. Ibi bikaba bigaragaza ubushake bwa Paul Kagame bwo gukomeza kurerega Padiri Thomas NAHIMANA ngo azabure uko agera mu Rwanda mbere y’amatora.                                    Picture3
  2. Ngiyo impamvu yateye Padiri Thomas Nahimana, kwerekeza muri Ambasade ya Kenya iri i Paris, agasaba visa ya East Africa Community yemerera uyifite wese gutembera mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya. Iyo visa nayo yemewe n’amategeko y’u Rwanda niyo yagendeyeho mu ngendo zombi.Picture4

6.Ubwambere Padiri Thomas NAHIMANA n’Ikipe imuherekeje bafashe indege taliki ya 23/11/2016 ariko Leta y’u Rwanda ibatangirira i Nayirobi ishingiye ku masezerano ibihugu bigirana n’amasosiyeti y’indege ibabuza kwinjira mu ndege yagombaga kubageza i Kigali ku isaha ya saa munani n’iminota 55.

  1. Icyo cyemezo cyo kubuza abenegihugu Padiri Thomas Nahimana, Madame Nadine Claire Kasinge, Mahirwe Kejo Skyler na Venant Nkurunziza cyafashwe nk’amahano (scandale) kirasakuza cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga irakigaya cyane. Byateye Perezida Paul Kagame kugira ikimwaro n’ipfunwe bityo mu buryo bwo kwikura mu isoni atangaza mu ruhame ko atumva neza « ukuntu umwenegihugu nka padiri Thomas Nahimana yabuzwa kwinjira mu gihugu cye ». Benshi baketse ko ari uburyo bwo gufungura amarembo, ko noneho Padiri Thomas n’Ikipe ye baramutse bongeye gufata urugendo bakwakirwa mu Rwanda nta nkomyi.

8.Taliki ya 23 /1/2017 nanone Ishyaka ISHEMA ryongeye kohereza Padiri Thomas Nahimana na Madame Claire Kasinge mu Rwanda kugira ngo bajye kwandikisha ishyaka kugira ngo rizabone uko rigira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi Kanama 2017.

9.Kubera ko guhera tariki ya 23/11/2016 Leta y’u Rwanda yakomeje kwanga guha padiri Thomas Nahimana Pasiporo nshya y’ u Rwanda, Padiri  yakomeje kwibutsa Ambasade y’u Rwanda i Paris ko yamuha igisubizo kuri visa y’u Rwanda yari yarasabye taliki ya 19/10/2016 kugirango azafate urugendo akoresheje pasiporo ye y’umufaransa kuko yizeraga ko nakandagiza ibirenge mu gihugu azasubirana uburenganzira bwe bwose nk’umwenegihugu w’umunyarwanda. Ambasade igendeye ku mategeko ya Kigali yakomeje kumurerega.

10.Ku wa kane taliki ya 19/1/2017 Padiri Thomas Nahimana yahamagaye muri Ambasade abibutsa ko italiki y’urugendo rwa kabiri yegereje, ko akeneye igisubizo kuri visa yasabye. Ambasade yamusabye ko ayoherereza « réservation » y’indege noneho ngo bakamuha igisubizo muri uwo mugoroba. Nyamara siko byagenze. Ku wa gatanu taliki ya 20/1/2017 ari nawo munsi wa nyuma w’akazi mbere y’italiki y’urugendo, Padiri Thomas Nahimana yongeye kubaza ambasade, imubwira ko Kigali itaratanga uruhushya rwo kumuha visa yasabye.

11.Aha reka twibutse ko Louise MUSHIKIWABO nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ari we ushinzwe guha amabwiriza za ambasade, bityo izi ntambwe zose zatewe akaba azizi neza. Byongeye kandi, ku mabaruwa yose Ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA bwandikiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri iki kibazo, Louise MUSHIKIWABO yahabwaga Kopi.

12.Claire Nadine Kasinge nawe yasabiye visa y’u Rwanda muri Canada aho atuye akoresheje pasiporo ye y’abataliyani ariko banze ku musubiza kandi ubundi abasabiye visa online (Canada) bagomba gusubizwa mu masaha atarenze 72.

13.Hari abandi Bataripfana basabye ibyangombwa byo gutaha mu Rwanda ambasade z’aho batuye zirabibima. By’umwihariko twabamenyesha ko Bwana Vénant Nkurunziza we yari yagombye kubanza gusubiza ibyangombwa bye by’impunzi kugira ngo atahe mu Rwanda.

14.Niyo mpamvu Padiri Thomas Nahimana na Nadine Claire Kasinge nta yandi mahitamo bari bagifite uretse gukomeza urugendo rwabo bagendeye kuri East African tourist visa bari barahawe na Kenya ikaba ibemerera kwinjira mu Rwanda, Uganda na Kenya.

15.Tariki ya 23/01/2017 nanone bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Buruseli mu Bubiligi, ku itegeko ryatanzwe na « Direction Générale de l’immigration » y’u Rwanda mu rwandiko rwanditse mu rurimi rw’icyongereza, rukerekana pasiporo y’infaransa Padiri Thomas NAHIMANA yitwaje na nimero yayo, bakavugamo Pasiporo ya Padiri y’inyarwanda na nimero yayo ; bakavuga ko afite « East african tourist visa », … bagatanga itegeko ko « ibyangombwa byose yaba yitwaje , atagomba kwemererwa kurira indege igana i Kigali ». Hari kandi n’urwandiko nk’urwo rukumira Madame Nadine Claire KASINGE.

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Twibutse ko :

  1. Mu mwaka wa 1990 FPR yo yafashe intwaro igatangiza urugamba rwamennye amaraso y’abanyarwanda batagira ingano ivuga ko irwanya ubutegetsi bwahejeje Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi mu buhungiro.
  2. Agasuzuguro nk’aka FPR-Inkotanyi igaragaza mu kubuza Abanyarwanda gusubira mu gihugu cyababyaye no kubabuza kwiyamamaza mu matora ya perezida wa repubulika gashingiye kuri ya ngengabitekerezo ya kera ngo «hari abavukiye gutegeka abasigaye bakavukira kuba abagaragu n’abagererwa mu gihugu cyabo ».
  3. Gucira abenegihugu ishyanga ni imwe mu mpamvu 20 z’ingenzi zatumye hajyaho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kubera ko Leta ya FPR-Inkotanyi yataye agaciro mu gihe itacyubahiriza uburenganzira bw’umwenegihugu, ikica nkana itegekonshinga ubundi rifatwa nka « contrat » hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Bityo rero, ubwo Kagame Paul atagira abajyanama bazima ahubwo akiringira  abamotsi nka MUSHIKIWABO na bamwe mu basirikare badashyira mu gaciro bakomeza kumufasha mu mugambi mubisha wo kwihambira ku butegetsi ubuziraherezo no kwimakaza akarengane, nibyumvikane neza ko ubutegetsi bwe bwarangije guhinduka « Un régime d’occupation militaire » bityo bukaba bugomba  kurwanywa kugeza buvuyeho. Louise MUSHIKIWABO nareke gukomeza guteza ubwega no kwiyerurutsa, amahano bakorera rubanda isi yose yarangije kuyamenya.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa

Tariki ya 12/07/2017

Chaste GAHUNDE

Ministre de l’Information,

GUVERINOMA y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro

Itangazo « DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

 

government

« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,

I.TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :

  1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
  2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
  3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
  4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
  5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
  6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
  7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
  8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
  9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
  10. Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
  11. Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
  12. Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
  13. Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
  14. Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
  15. Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
  16. Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
  17. Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yitaABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
  18. Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
  19. Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
  20. N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora ;

II. TURASANGA

  1. Iyi Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho icyizere n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
  2. Abaturage b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
  3. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono ;
  4. Guhera kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye gufata   Guverinoma   ya Paul kagame nka Guverinoma itemewe kandi idashakwa n’abaturage.

III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,

Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

  1. Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
  2. Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
  3. Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda

IV. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA

  1. Kwitegura gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul Kagame
  2. Kuvuganira no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
  3. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko
  4. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro
  5. Kwitabaza ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose.

Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :

  1. Gusabira ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
  2. Gushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.

 

nadine

Hon. Nadine Claire Kasiinge

V. INAMA NKURU Y INARARIBONYE

  1. Ifunguriwe Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
  2. Ishinzwe kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere y’igihugu cyababyaye.

VI. INAMA NKURU Y’URUBYIRUKO

  1. Ifunguriwe abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
  2. Ni urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.

VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :

  1. Perezida wa Repubulika : Padiri Thomas NAHIMANA
  2. Minisitiri w’Intebe : Abdallah AKISHURI
  3. Minisitiri w’Intebe wungirije : Madame Nadine Claire KASINGE
  4. Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZAuhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
  5. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga : Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  6. Minisitiri w’Ubutabera : Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA 
  7. Minisitiri w’itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
  8. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
  9. Minisitiri w’imari n’ubucuruzi : Madame Marine UWIMANA
  10. Minisitiri w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
  11. Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE
  12. Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
  13. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
  14. Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU

 

 

speciose

Hon. Speciose Mujawayezu

VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :

  1. Komisiyo y’ububanyi n’amahanga
  2. Komisiyo y’ubukungu
  3. Komisiyo y’itangazamakuru
  4. Komisiyo y’umutekano

 IX. ABAVUGIZI BA GUVERINOMA  :

  1. Bwana Chaste GAHUNDEMadame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
  2. Madame Marine UWIMANA

 

seburanga

Hon. Jean Léonard Seburanga

X.HASHYIZWEHO ABAJYANAMA BAKURU BATANDATU (6)

  1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.

UMWANZURO

XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :

  1. Kwemera no kwihutira kuganira naGuverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  1. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.

Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

  1. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
  2. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.
  1. Tuributsa kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.

Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017

Minisitiri w’Itangazamakuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Chaste GAHUNDE

 

Rwanda : Paul Kagame aux trousses d’un opposant ” fantôme”

Thomas

L’opposant rwandais Thomas Nahimana a été empêché de prendre son vol à Bruxelles (Belgique), ce lundi 23 décembre à destination de Kigali (Rwanda). En novembre dernier, l’opposant, a été aussi refoulé à l’aéroport de Nairobi (Kenya),en partance pour Kigali. Vu la répétition de ces déconvenues, M. Nahimana serait-il un élément  gênant pour les autorités de Kigali ?

Thomas Nahimana a été empêché ce lundi 23 janvier, de prendre son vol en partance de Bruxelles en Belgique pour Kigali, la capitale rwandaise. Au moment où M. Nahimana s’apprêtait à embarquer sur un vol de la compagnie aérienne Brussels Airlines, des employés de cette compagnie sont venus lui notifier l’interdiction de voyage signée des autorités de Kigali.

Il faut souligner que l’opposant rwandais n’en est pas à sa première déconvenue avec le pouvoir de Paul Kagame. En novembre 2016, M. Nahimana, exilé en France depuis 2005, a voulu regagner Kigali via Nairobi. Mais une fois à l’aéroport au Kenya, il a été notifié au Rwandais qu’il ne pouvait pas prendre le vol.

Plus tard ce lundi 23 janvier, les services d’immigration rwandais ont dévoilé les motifs de ces refoulements incessants. Il est reproché à l’opposant de ne pas avoir déclaré sa binationalité et de voyager avec un passeport rwandais expiré. De son côté l’opposant indique que la demande de  renouvellement de son passeport adressée à l’ambassade rwandaise à Paris est restée sans suite.

En réalité, cette guerre que livre Kigali à M. Nahimana semble être d’ordre politique. En effet, Thomas Nahimana, exilé en France depuis 2005, compte rentrer  au pays pour se présenter à la présidentielle de 2017 contre le président Paul Kagame, qui brigue un troisième septennat à la tête de ce petit pays d’Afrique de l’Est. Par ces manières, le chef de l’Etat  montre qu’il a peur d’être concurrencé dans la course à la magistrature suprême. Il est alors prêt à empêcher tout autre prétendant sérieux à se présenter.

M. Nahimana, étant certainement l’une des personnalités dont la candidature allait déranger M. Kagame, celui-ci a simplement préféré ne pas lui permettre de mettre pieds au pays.

Christophe SESSOU-beninmondeinfos.comSource : beninmondeinfos.com