Category Archives: Politiki

IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA

ishema-congres-menIYI REFERENDUM IFIFITSE,  TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA

Paris, Kuwa 22 Ukuboza 2015

  1. Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n’ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z’umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y’umukuru w’igihugu ari uko apfuye.
  1. Twatewe agahinda n’uko rubanda ishorwa mu matora, itabanje gusobanurirwa neza ingingo zigomba guhindurwa n’izigomba kuzisimbura dore ko umushinga w’Itegekonshinga rishya utigeze ushyirwa ahagaragarara ngo Abanyarwanda bawuganireho.
  1. Iyi Referendum ififitse yagenwe kandi igategekwa na Pahulo Kagame yabaye ku itariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015 yitabiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka ISHEMA hagamijwe ibintu bibiri bikurikira:

Icyambere kwari ukugira ngo tubashe kubona uwo mushinga w’itegekonshinga rishya wagizwe ubwiru. Twamenye neza ko abagize Agatsiko bafite umugambi mubisha wo kubanza gutoresha rubanda umushinga utazwi kugirango nyuma y’itora bazabone uko bongera muri iryo Tegekonshinga izindi ngingo z’urukozasoni zikumira uburenganzira bw’abenegihugu, akaba ariyo mpamvu batashatse kugaragaza umushinga mbere kugira ngo rubanda itawamagana rugikubita.

Icyakabiri twashakaga gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kumva neza ko itora ari akadirishya dushobora kwifashisha duhindura ibintu mu gihugu  mu gihe benshi bafata icyemezo cyo kureka kwituramira no kwanga gutoreshwa ku gahato. Twifuzaga rero kurangiza inshingano yacu nk’abenegihugu kandi  tukagaragaza ko tudashyigikiye uburiganya bwa Paul Kagame  dutora OYA.

  1. Abarwanashyaka b’Ishyaka ISHEMA barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana bagiye kuri ambassade y’u Rwanda i Paris kimwe n’abafatanya bikorwa bacu muri “Nouvelle Generation” bayobowe na Ntaganzwa Jean Damaseni bagiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi bangiwe gukandagiza ikirenge mu byumba by’itora, babwirwa ko batari kuri liste y’abemerewe gutora. Ibi byabaye intangamugabo y’inyongera ihamya ko iyi Referendum yarimo uburiganya bukabije kandi ko politiki ya apartheid ya FPR ivangura abana b’u Rwanda ikomeje guca ibintu , aho bamwe bamburwa uburenganzira bukomeye cyane bwo gutora.
  1. Abarwanashyaka bacu babarizwa mu turere dutandukanye tw’igihugu kimwe n’abandi benegihugu batagira ingano batugejejeho inkuru y’uko bagiye gutora maze bagatungurwa no gusanga imbere y’amazina yabo handitse ko batoye, babaza impamvu yabyo bagasubizwa mu rugo ku ngufu babwirwa ko iyi Referendum igomba gutorwa na YEGO ijana ku ijana.

Twebwe Abataripfana bayobora Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twateraniye mu nama idasanzwe yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2015 i Paris, dutangarije Abanyarwanda ibi bikurikira :

  1. Nibimenyekane kandi urujijo ruveho:

Kubeshyera abaturage ngo ni bo bashaka ko Paul Kagame akomeza kubategeka nyuma y’umwaka wa 2017 ni ikinyoma cyambaye ubusa n’ubushinyaguzi buteye isoni. Ahubwo Umunyagitugu Paul Pahulo Kagame ni  we wenyine ku giti cye wakoresheje iterabwoba rikaze ategeka ko habaho iyi Referendum ififitse hagamijwe  guhonyora Itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo yemererwe kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 kandi azagume ku butegetsi kugeza nibura mu mwaka w’2034. Hari ibimenyetso bibiri simusiga byerekana ko ari we ushaka kwizirika ku butegetsi ngo akazabukurwaho n’urupfu gusa.

(1) Pahulo Kagame ntiyigeze na rimwe yamagana abo we yita ko bamuhatira gukomeza kubayobora nyuma y’umwaka wa 2017 kandi ntiyari ayobewe  ko bihabanye n’amahame ya demokarasi ari mu Itegekonshinga ryo 2003. Aha byagaragaye ko abuze indangagaciro z’umuyobozi mwiza kandi ushishoza.

(2)Pahulo Kagame yari abonye umwanya mwiza wo guhagarika uwo mushinga mubisha wo kwica itegekonshinga igihe imitwe yombi y’Inteko Ishingamategeko imusaba gushyiraho Komisiyo yo guhindura itegekonshinga. Pahulo Kagame we ubwe, nta we umuhagaze hejuru, ni we washyizeho komisiyo yo guhonyora itegekonshinga ayiha n’umurongo ngenderwaho. Ng’uko uko Perezida Pahulo Kagame  yakoze icyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu yica Itegekonshinga yari yararahiriye kurinda no kurengera bityo akaba agomba kubazwa ibibazo byose u Rwanda rugiye kugira bitewe n’inyota ye idashira y’ubutegetsi.

    2. Iyi Referendum ififitse ikoze ishyano :

(1)   mu guhindura Itegekonshinga ryo mu 2003 cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 yashimangiraga inzira iboneye yo gusimburana ku butegetsi mu mahoro ibuza umuntu uwo ariwe wese gufata ubutegetsi nk’akarima ke bwite yiyamamariza manda zirenze ebyiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu;

(2) mu kwandika ingingo nshya(172 ?) yemeza Paul Kagame nka Perezida w’Ikigirwamana uzakurwaho n’urupfu gusa;

(3) yinjije u Rwanda n’Abanyarwanda muri Repubulika ya kane izanye amatwara y’igitugu n’iterabwoba bikaze, ikaba ifite byinshi ihuriyeho n’ingoma ya cyami na gihake twari twarasezereye mu 1961, kuko ubutegetsi bwose busubijwe mu biganza by’umuntu umwe rukumbi ariwe Paul Kagame, ngo uzakurwaho n’uko yishwe! Twibutse ko Repubulika ya gatatu yatangijwe n’Itegekonshinga ryo mu 2003 ryirengagije nkana “Amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 1993 ryagombaga gushingiraho kandi nyamara yarateganyaga inzira iboneye yo gusaranganya ubutegetsi mu rwo gushimangira amahoro arambye mu Bana b’u Rwanda.

3.Iyi Referendum ififitse ibaye ikimenyetso simusiga kinyomoza ibinyoma byose FPR yari yarabeshye amahanga: 

Ibyo kwamamaza hose ko Paul Kagame ari umutegetsi w’akataraboneka muri Afurika, ukunda demokarasi, ushishikajwe n’iterambere ry’abaturage bose kandi ushyize imbere umutekano w’igihugu, BIRAYOYOTSE. Kagame arashyize agaragaje isura ye nyakuri: Umunyagitugu kabuhariwe, ufite inyota y’ubutegetsi irenze igipimo. Iyi Referendum ye ififitse ije isa n’ishaka kwereka Abanyarwanda ko impinduka inyuze mu nzira zitamena amaraso idashoboka. Nyamara aribeshya, ingufu z’ubushake bwa rubanda ntaho zagiye kandi amaherezo azabyibonera.  Gusa iyi Referendum yo gusuzugura no gushotora Abanyarwanda ikinguriye inzira abumva nta kindi gisigaye uretse kwitabaza intambara ya gisilikari itazabura gusenya umuryango nyarwanda kurushaho.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N’IZINDI TUTARONDOYE: 

Turasaba Abanyarwanda aho bari hose ibi bikurikira:

1.Gukora imyigaragambyo karundura, mu Rwanda no mu mahanga, yamagana iyi Referendum ififitse ije gushimangira ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bw’umuntu umwe ushaka kwigira Ikigirwamana.

2.Guhagurukira rimwe maze mu nzira zose zishoboka bakamagana umunyagitugu Pahulo Kagame ushaka ko bahora mu mwiryane n’intamabara z’urudaca zituma bicwa, bicirwa ababo, batindahazwa ntibagere ku mibereho myiza, amahoro n’amajyambere arambye.

3.Gukora ibishoboka byose bagateranya “Urukiko rwa rubanda” rugacira Paul Kagame urubanza ku cyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu no gutatira indahiro yakoze yo kurengera Itegekonshinga ryo mu 2003.

4.Gutinyuka bagatangira ibikorwa bifatika byo kwanga kumvira no kwigomeka ku butegetsi bw’igitugu butagifite icyo bupfana na rubanda kuko iyi Referendum ififitse yongeye kwerekana ko Rudanda yambuwe ubutegetsi bidasubirwaho bukaba buri mu maboko y’umunyagitugu umwe ubukoresha uko yishakiye mu kurengera inyungu ze bwite no kubangamira inyungu rusange z’u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

5.By’umwihariko turasaba ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano kwima amatwi umunyagitugu wigwijeho imitungo, akabakenesha, agahiga kandi akica bagenzi babo abarenganya, ariko akaba ashaka ko bakomeza kuba ibikoresho yifashisha mu migambi ye mibisha. Nibibuke ko icyo biyemeje ari ukurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano wa rubanda, bazibukire rwose kwijandika mu bwicanyi, ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa byose byo guhohotera abaturage bashobora kuzaryozwa bikagira ingaruka zikomeye no ku babakomokaho. Ese amateka y’u Rwanda , aya kera n’aya hafi , ntacyo abigisha ?

Turasaba ibihugu by’amahanga n’umuryango mpuzamahanga:

1.Guha  akato no gufatira Perezida Pahulo Kagame ibihano byihuse byo mu rwego rw’ubukungu, urwego rw’ubutwererane, n’urwego rwa gisirikare. Cyane cyane tuributsa ko ibikoresho bya gisirikare bigurishwa ku Rwanda nta kindi bimaze uretse gukandamiza rubanda no guhungabanya umutekano w’akarere kose.

2. Gutera inkunga abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame kugira ngo barusheho kwisuganya no gukomeza inshingano biyemeje yo gutoza rubanda ibijyanye n’impinduka zinyuze mu mahoro no  gushyiraho ubutegetsi buharanira koko kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’amajyambere arambye kandi asaranganyijwe.

3. Gushyigikira ibiganiro hagati  ya Leta ya Kagame n’abatavuga rumwe na yo hagamijwe kwirinda ko imivu y’amaraso yongera kumeneka mu Rwanda dore ko Kagame yafunze urubuga rwa politiki akaba atemera ko abandi benegihugu bagira uburenganzira bwabo mu miyoborere y’igihugu bikaba nta shiti bizakurura intambara tutifuza.

4. Guteganya umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi ba Opozisiyo biyemeje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017 .Turasaba kandi ko intumwa za ONU n’intumwa za Opozisiyo nyarwanda zazinjizwa muri komisiyo y’amatora kugira ngo zikurikiranire hafi imitegurire y’amatora kandi zikumire uburiganya bwaranze iyi Komisiyo mu matora yose yabanje no mu gihe cy’iyi Referendum ififitse iheruka.

UMWANZURO:

Nk’abenegihugu b’abanyarwanda, nitwumve ko impinduka mu gihugu cyacu izagerwaho ari uko twebwe ubwacu twahagurutse tukagira icyo dukora. “Nta wundi ubitubereyemo” rero.

Muri urwo rwego, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryiyemeje gutumiza Kongere yaryo izaba guhera taliki ya 15 kugeza ku ya 18 Mutarama 2016 hagamijwe kunoza  gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no gufata ingamba nshya zijyane n’ibihe bitoroshye iyi Referendum ififitse itwinjijemo.

Harakabaho Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye,

Harakabaho Abanyarwanda bahagaze bwuma bahangamura ingoma y’igitugu.

Harakazimira bufuni Repubulika ya kane yubakiye kuri Referendum ififitse.

 

Mu izina ry’Ikipe Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA,

Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

RWANDA REFERENDUM: NE PAS ALLER VOTER, C’EST VOTER EN FAVEUR DU « PRÉSIDENT A VIE »!

RWANDA  REFERENDUM: NE PAS ALLER VOTER, C’EST VOTER EN FAVEUR DU «  PRÉSIDENT A VIE »!  

20151217_151553

Entretien entre l’Abbé Thomas Nahimana, Leader du Parti ISHEMA et la Tribune Franco-Rwandaise(TFR).

 

 TFR : Que pensez-vous du Référendum constitutionnel organisé par le Régime de Kagame en vue de lui permettre de briguer un 3e mandat présidentiel ?

 

TN : Le problème n’est pas le Référendum en soi qui est un instrument légal et légitime.  Ce Référendum devrait être une belle opportunité pour le peuple rwandais d’exprimer sa volonté contre la dictature insensée et  en faveur de la démocratie.  Force est de reconnaitre que ce que Paul Kagame et sa clique organisent ne peut pas être un vrai Référendum lorsque le peuple appelé aux urnes ne peut pas voter librement mais plutôt  est forcé  d’avaliser une loi contre-nature qui va instituer une « présidence à vie » pour un individu qui se croit au- dessus de toute loi, fut-elle constitutionnelle. Mais il nous faut faire la part des choses : aucun cadeau n’étant pas attendu de la part de Paul Kagame et sa clique, il revient au peuple et aux Leaders de l’opposition d’organiser la résistance, par tous les moyens, y compris le vote lui-même.

Jadis un Referendum avait banni la monarchie et instauré la République, il y a 54 ans de cela. Aujourd’hui, avec le 2e ce Référendum de l’histoire du Rwanda, Paul Kagame n’est pas en train de briguer un troisième mandat présidentiel mais plutôt plusieurs. L’article 167 de la nouvelle Constitution- qui a plutôt les allures d’une vraie « Charte de la tyrannie »- lui donne la voie libre pour rester au pouvoir au moins jusqu’en 2034 !  Cet homme qui se croit à tort être un roi  indispensable et irremplaçable devient ainsi un réel danger public, national et international. C’est au peuple rwandais -avec l’aide de la communauté internationale- de prendre ses responsabilités et de rappeler à l’ordre son « homme fort », avant qu’il ne soit trop tard.

 

TFR : TFR a été informé d’un incident survenu ce matin à l’ambassade du Rwanda à Paris alors que vous vous apprêtiez à voter.

A. Pouvez-vous nous parler de cet incident ?

 

TN : En réunion des Partis politiques de la coalition dite de « La Nouvelle Génération », nous avons décidé d’aller nous acquitter de notre devoir civique de voter NON à la révision constitutionnelle. Je me suis donc rendu à Paris ce jeudi 17 décembre 2015 accompagné de quelques membres de notre parti. Arrivé à l’ambassade, 12 Rue Jadin, nous nous sommes entretenus avec les policiers français qui assuraient la sécurité du coin, puis avons sonné à la porte. J’ai décliné mon identité et ai présenté mon passeport rwandais. J’ai en outre signalé que j’étais Leader politique issu de l’opposition rwandaise. L’agent d’ambassade  qui ne pouvait pas cacher son trouble n’a pas voulu nous laisser entrer prétextant que nous ne figurions pas sur la liste électorale. Pourtant, il n’avait pas cette liste sous la main. Nous avons souhaité vérifier si nous n’étions pas réellement inscrits sur cette liste. Il a carrément refusé ! Devant cette porte de l’Ambassade, sous les yeux de policiers français  médusés, nous avons eu un échange houleux avec ce Monsieur et nous avons pu expérimenter le MEPRIS que les agents de Paul Kagame vouent au peuple rwandais en général et aux membres de l’opposition en particulier. C’est très grave.

Je signale qu’un pareil incident est également survenu dans la matinée à l’ambassade du Rwanda au Pays-Bas où Jean Damascène Ntaganzwa Vice-président du Parti UDFR-Ihamye et ses compagnons se sont vu refuser le droit d’entrer à l’ambassade pour voter. C’est dire que l’opposition rwandaise n’a plus le droit de voter. Si les agents du FPR osent nous traiter de la sorte en France et au Pays-Bas, avec quels mépris et méchanceté traitent-ils le peuple sous leur griffes à l’intérieur du Rwanda ?

 

B. Pourquoi avoir tenu à participer à ce que vos collègues de l’opposition considèrent comme une mascarade ?

 

TN : Je crois que nous, membres de l’opposition rwandaise de l’extérieure, devrions changer de mentalité et abandonner la politique de la chaise vide qui ne conduit qu’a l’échec et la désolation.

Une élection est toujours une opportunité offerte au peuple. Vous pouvez en faire ce que vous voulez : en profiter ou la laisser filer ! Qualifier  une élection de « mascarade » sans même s’être  donné la peine d’y participer est un signe de plus  d’immaturité politique notoire. Bien pire, faute de motivation ou par peur du risque, certains politiciens prennent le raccourci de prêcher le boycott alors même qu’ils n’envisagent aucune voie de sortie ! Cela ne s’appelle pas faire de la politique, c’est de la lâcheté pure et simple qui conduit à un suicide politique en bonne et due forme ! A quoi servirait-il de s’esquinter en jouant en dehors du terrain ? Allez donc marquer vos très beaux buts, très loin en dehors du terrain !!! On ne peut boycotter un processus électoral auquel on ne participe pas activement. L’opposition burundaise en a fait les fraies à plusieurs reprises ! Et il y en a qui ne comprennent toujours pas ! Arrêtons d’abuser de la patience du peuple en racontant n’importe quoi !

Sachons au moins une chose : le droit de vote est un droit très sacré. Rappelons-nous que, au Rwanda comme ailleurs, des hommes et des femmes respectables se sont battus bec et ongles jusqu’à verser leur sang pour acquérir ce droit. Ainsi, quand un régime même criminel comme celui du FPR appelle le peuple aux urnes, ne pas aller voter est un CRIME CIVIQUE !  Nous savons bien que le FPR organise des élections non pas par conviction démocratique mais parce que, pour une fois, il est liée par des obligations internationales. C’est l’unique opportunité dont le peuple dispose pour administrer une bonne fessée au Dictateur !  Appeler le peuple à ne pas aller voter, c’est faciliter la tâche au Dictateur qui ne manque pas d’avoir très peur du changement à chaque échéance électorale. En l’occurrence, ne pas aller voter NON c’est jouer le jeu de Paul Kagame  qui attend toujours d’être sauvé par la lâcheté et la couardise des Leaders politiques de l’opposition qui préfèrent fuir le champ de bataille ! En effet, si 20 % de la population se déplace pour voter (pour Kagame),  les élections sont validées au détriment des 80 % de lâches qui ont décidé  de rester à la maison. Par leur non-engagement,  les 80 % de lâches auront réellement validé le STATU QUO ! A qui cela profite-t-il donc ?

20151217_151752

C. Quelle action comptez-vous entreprendre pour dénoncer cette violation flagrante de votre droit d’expression ?

TN : Ce qui est sûr c’est que nous ne resterons pas les bras croisés ! Une réunion d’urgence du Bureau politique du Parti ISHEMA se tiendra ce dimanche 20 décembre 2015, à 20h  et décidera d’une vraie stratégie d’action pour les jours avenir. Avec les partis de « La Nouvelle Génération », nous serons à mesure d’organiser une réplique appropriée, et nous vous laisserons le soin de l’apprécier en ses effets.  Au-delà d’un Référendum truqué, la politique doit continuer.

D. Pouvez-vous expliquer à nos lecteurs votre décision de retourner au Rwanda, le 28 janvier 2016, afin de vous présenter comme candidat à l’élection présidentielle de 2017  contre le Président sortant Paul Kagame ?

 

TN : Que voulez-vous que j’explique ? Paul Kagame ne partira pas s’il n’est pas évincé ? Or, il n’y a que deux voies pour réussir une telle éviction : la voie des armes et celle des urnes. N’étant pas armés pour le moment, notre coalition de partis de «  La Nouvelle Génération » a stratégiquement opté pour la voie des urnes. La voie de la non-violence reste pour nous la meilleure des options. De fait, nous ne sommes pas aveugles, nous n’ignorons pas que cette voie est trop dure au vu des crimes et agissements dont notre adversaire est capable. En revanche, nous ne sommes pas du nombre de ceux qui cherchent le salut dans la fuite, voilà tout.

E. Pensez-vous comme certains que votre candidature sert à légitimer des élections gagnées d’avance par Kagame ?

 

TN : Seuls les lâches,  les amateurs et les propagandistes du FPR peuvent adopter un raccourci aussi mortifère ! Aucun politicien avisé ne peut succomber à une telle erreur de jugement. Ceux qui professent une telle contre-vérité sont mathématiquement du camp de Paul Kagame et ils ont pour mission de tuer dans l’œuf toute tentative d’organisation de l’Opposition. Comment le Dictateur Kagame pourra-t-il déguerpir si personne ne l’évince ? Ne me croyant être ni lâche, ni amateur,  ni propagandiste du FPR,  je vais donc mon chemin. Seule l’histoire jugera notre action.

Pour de vrai, ceux qui  « légitiment des élections gagnées d’avance par Kagame » sont les lâches qui laissent Kagame seul dans le jeu et n’essaient aucunement de lui barrer la route. En cela, je salue avec respect le courage et l’action de Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA qui doit être libérée sans délai et sans condition aucune. Et je m’inscris avec fierté dans la continuité de l’engagement citoyen  qu’elle a entrepris.

 

Vive la République,

Que Vive le peuple rwandais.

 

Abbé Thomas Nahimana

Leader du Parti ISHEMA

Candidat de «  La Nouvelle Génération »aux présidentielles rwandaises de 2017

 

Source :

http://www.france-rwanda.info/2015/12/rwanda-referendum-ne-pas-aller-voter-c-est-voter-en-faveur-d-une-presidence-a-vie-thomas-nahimana.html

ISHEMA PARTY : Notre fructueuse visite en Australie.

20151111_022433

LE CANDIDAT DU PARTI ISHEMA AUX ELECTIONS RWANDAISES DE 2017 TERMINE SA TOURNÉE AUSTRALIENNE

Le Parti Ishema a pris une décision sans recul : rentrer au Rwanda pour travailler main dans la main avec tous les Rwandais, pour déraciner le pouvoir dictatorial de Kagame, et restaurer l’Etat de droit. La situation sociopolitique du pays comporte une urgence non ajournable : combattre  le mensonge institutionnalisé ; le terrorisme érigé en système de gouvernement  ; l’accaparement des biens du pays par une clique criminelle sans scrupule ; le développement séparé (apartheid) entre les Rwandais sur critères ethniques et le lieu de naissance etc. Avec détermination, le Parti Ishema a fait de la lutte contre cette dictature impitoyable sa priorité. Pour ce faire, le Parti Ishema s’est fixé la date du 28 janvier comme jour J pour sa rentrée au Rwanda.

1. Préparation de la rentrée au Rwanda.

20151114_105345

Dans le cadre de cette imminente rentrée au Rwanda, le Parti Ishema porte sur son agenda de multiples visites aux quatre coins du monde pour un double objectif :

*Rencontrer la diaspora rwandaise pour un échange sur la situation du pays et les solutions à envisager .

*Concertation avec les acteurs clés de la politique internationale intéressés par  la stabilisation politique du Rwanda et de la région des Grands Lacs.

C’est dans ce cadre que les visites et rencontres à haut niveau ont eu lieu avec l’Union Européenne (juin) ; le Royaume Uni (août) ; les États-Unis (octobre) et l’Australie (novembre). Le travail de concertation internationale est long, laborieux et demande beaucoup de soutiens.

Dans ces concertations, nous insistons sur les points principaux de la crise politique rwandaise  provoquée par les  agissements du régime de terreur et dictatorial imposé par la mafia (Agatsiko) du FPR.

2. Visite en Australie.

20151111_071917

Dans notre visite du 11au 23 en Australie, un échange fructueux avec les hautes autorités du pays a été focalisés sur cinq points.

(1)Au même titre que l’Australie, le Rwanda est membre du Commonwealth, formé par les anciennes colonies britanniques. Cette organisation repose sur des idéaux clairs en faveur de la démocratie et des droits humains. Malheureusement, le pouvoir rwandais agit de façon répétitive en flagrante violation des principes fondamentaux du Commonwealth dont il est membre depuis 2009.

(2)L’Australie fut partie prenante de la force de maintien de la paix au Rwanda en 1994. Le contingent australien fut témoin du massacre des refugiés de Kibeho, massacre porté à terme par le Colonel Fred Ibingira, sous les ordres du général Paul Kagame, et qui se solda par 8000 tués , tous civils. Les militaires formant ce contingent australien ont eu le courage de dénoncer ces crimes de guerre et de maintenir active la mémoire de ces victimes innocentes.

(3)L’Australie offrit une terre d’accueil à  environ 19 milles familles de  refugiés rwandais fuyant la barbarie du FPR. Ces Rwandais ont pu, au bout d’un calvaire atroce, retrouver en l’Australie une terre de paix.

(4)L’Australie collabore au développement du Rwanda par des bourses octroyées à la jeunesse rwandaise, principalement dans le domaine de l’agriculture et de l’élevage.

(5)Le peuple australien, connaisseur des crimes du régime du FPR, a marqué ses distances avec la dictature de Kigali. Pour cela, le gouvernement australien s’est opposé à l’ouverture d’une ambassade rwandaise sur son sol. De ce fait il a mis un frein à l’insécurité que la diplomatie belliciste de Kagame sème sur son passage à la poursuite des opposants réels et imaginaires.

20151120_025734

Les autorités australienne se sont montrées réceptives et partagent nos inquiétudes. Elles se sont engagés à :

*La plaidoirie sur le déficit criant en matière des droits humains et des libertés violés constamment per le FPR.

*Soutien et appui en vue du changement pacifique au Rwanda.

*Implication pour une tenue d ‘  élections libres et pacifiques  en 2017.

 

3. Échange avec la Diaspora rwandaise vivant en Australie.

Les échanges avec les Rwandais vivant sur le sol australien, surtout dans les villes de Sydney et Perth, ont permis un dialogue de convergences sur les point suivants :

*Il est temps de mettre fin à la dictature du FPR et de rétablir la souveraineté du peuple  rwandais.

20151121_100126

*Les 2 mandats constitutionnels du président Kagame prennent fin en 2017. L’ordre constitutionnel et l’alternance politiques sont les bases d’une stabilité politique durable.

*Les tentatives d’une revision  constitutionnelle taillée sur les mesures d’un individu en la personne de Kagame portent les germes d’une instabilité aux dimensions imprévisibles.

*L’alternance et les élections de 2017 constituent une exigence non négociable.

L’objectif du Parti Ishema de pacifier  la scène politique rwandaise ne peut être atteint  sans la participation de tous les rwandais, de l’intérieur comme de l’extérieur.

La politique extérieur belliciste du régime de Kigali préoccupe à l’extrême. Plus particulièrement, l’agression flagrante contre le voisin Burundi doit s’arrêter sans délai.

20151111_072858

Remerciements.

Nos remerciements sincères vont à tous les militants et sympathisants d’Australie, particulièrement à ceux et celles de Sydney et Perth.  Le pire soutien à la dictature c’est l’indifférence, la peur et la résignation. La cause du Rwanda et des Rwandais est nôtre.

Ensemble nous vaincrons.

Vive le Rwanda

Vive la démocratie

Vive le peuple amis d’Australie.

 

mandela-300x148

Nelson Mandela ati :   “Kwibohoza bitangirira mu mutwe”.

Mu kiganiro mpaka radio Itahuka yagiranye na Padiri Thomas Nahimana (taliki ya 28/11/2015), umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, hagarutswe ku ihinduka ry’ubutegetsi muri 1959 nk’icyitegererezo cy’ibishobora kuba mu myaka iri imbere. Hari uwahamagaye ari muri Kanada agira ati “Kayibanda kuba yarageze kuri iriya revolisiyo ni ukuba ababiligi baramurwaniye”. Umutumirwa mukuru we, Padiri Thomas, yagiraga ati umurimo wakozwe na bariya bayobozi, Kayibanda na bagenzi be, ni uwo gushimwa no gufataho icyitegererezo. Nzinduwe no kugira ngo turebere hamwe uko ubutegetsi buhirima, muri rusange, ndetse tunarebe uko ubwa cyami bwahirimye muri 1959, byadufasha kumva ibiri imbere.

1. Urugendo rwa politiki.

Mu gusobanura isano hagati ya politiki n’ubutegetsi, reka nifashije ibyanditswe n’umuhanga Jean Hakorimana, umwarimu mu gihugu cya Espagne, muri Kinyamateka numero 1852 yo muri Nyakanga 2015. Yaragize ati, “mu bumenyi bwa politiki (science politique), politiki ni igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi bivuze ko ibyo abantu bakora mu mbere bamaze kwegekaho urugi bititwa ibikorwa bya politiki, kabone n’aho byagira ingaruka mu migendekere yayo…Politiki itangira ku myumvire y’umuntu umwe cyangwa bake, bikazabyara impaka, abantu bakagenda biyegeranya bakurikije aho buri wese ahagaze, bikazakura bikabyara amashyirahamwe, amashyaka, amatora n’amategeko. Akenshi ibi by’amashyirahamwe n’amashyaka ni byo abantu bita politiki. Nyamara uru rwego rwa politiki ntirwagerwaho hatabanje ziriya ntambwe zibanza. Dufate urugero mu mateka y’Amerika. Mu myaka ya za 1960, abirabura baho ibihumbi n’agahumbagiza bigabije imihanda bamagana amategeko yabavanguraga. Nyamara imbarutso yatanzwe n’igikorwa cy’umugore umwe witwa Rosa Parks. Umunsi umwe, mu ruhame, yanze kwimukira umuzungu ku ntebe yo muri bisi, nk’uko amategeko y’ivangura yabiteganyaga”.

2. Itandukanyirizo hagati ya politiki n’ubutegetsi.

Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi, uyu musesenguzi abigereranya mu buryo bwumvikana neza. “Ugereranyije politiki n’ubutegetsi, wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugira ngo bigerweho, ababona ibintu kimwe bishyira hamwe bagafata ubutegetsi mu nzira zinyuranye, yaba amatora cyangwa ingufu. Ubutegetsi ni bwo butuma ibitekerezo bihinduka amategeko, kandi ayo mategeko akagenga bose, ababyibonamo n’ababirwanya. Nyuma y’iyi ntambwe, izo mpande zombi zikomeza kugaragarira mu bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na bo (opozisiyo).

Aho demokarasi itaniye n’igitugu, ni uko demokarasi igena umwanya ibikererezo bitari ku butegetsi bikomeza kwigaragarizamo mu ruhame. Yemera ko ibitekerezo bitari ku butegetsi bikomeza kubyara ibikorwa bya politiki, ku buryo na byo umunsi umwe bishobora kuzagera ku butegetsi. Naho igitugu cyo, gicungira ku muryango ngo ibitekerezo bitari ku butegetsi bitabyara ibikorwa bya politiki (bitajya mu ruhame), ahubwo bigume gusa mu nzu no mu mutima wa buri wese. Nyamara igitugu ntigishobora gusiba burundu ibitekerezo badahuje. Icyo gikora gusa, ni ukubuza ko bijya ku karubanda mu nzira iyo ari yo yose, ngo bitabyara ibikorwa bya politiki. Mu yandi magambo, igitandukanya demokarasi n’igitugu, ni uko muri demokarasi, nyuma yo gutera intambwe yo gufata ubutegetsi (binyuze mu matora), politiki irakomeza. Urubuga rwo kujya impaka z’ibitekerezo ntiruhagarara. Naho mu miyoborere y’igitugu, ugeze ku butegetsi ahita afunga urubuga rwa politiki”.

3. Icya mbere kiranga ubutegetsi ni uko nta wifuza kuburekura. Ikibazo ni Inzira zo kubukomeza.

Muri kamere y’ubutegetsi, nta muntu ubufata agamije kuburekura. Ibi hari uwo byatungura, ariko reka nisobanure. Ubutegetsi bushobora kugirwa n’ishyaka cyangwa umuntu. Ishyaka riba rifite umurongo rigenderaho. Riba ryifuza ko ibyo bitekerezo byaryo byazayobora igihugu ubuziraherezo. N’iyo ubutegetsi bufitwe n’umunyagitugu, aba ashaka kuzaburaga umwana we cyangwa agatsiko ke (nk’igihe bufitwe n’itsinda rya gisirikari). Muri rusange, igitandukanya demokarasi n’igitugu ni inzira zinyurwamo mu kugumana ubutegetsi:

• Muri demokarasi, ufite ubutegetsi aharanira guhora imbere mu kugeza abaturage ku byo bashima kuko ari bo babutanga. Ikindi muri demokarasi, ushaka kuramba ku butegetsi areba inzira amategeko yateganyije. Niba wenda manda zemewe umuntu umwe ari ebyiri, agategura umukandida mushya azamamaza nyuma yazo.

• Mu butegetsi bw’igitugu ho, ubufite aburindisha intwaro kabone n’aho abaturage baba batamushaka. N’iyo hateganyijwe inzira zimuha nyirantarengwa, aca mu kigunda, mu kibunda no mu myobo ngo akunde abugumeho. Mbese nk’ibi byogeye muri Afurika byo guhindura Itegeko Nshinga.

Mu yandi magambo, muri demokarasi, uguma ku butegetsi si umuntu ni ibitekerezo. Ibitekerezo bya politiki biharanira kuguma ku butegetsi ariko abantu babisegasiye bo bakagenda bahinduka. Ikindi kiranga ubutegetsi bwa demokarasi, ni uko ubugumishwaho no kuba ari wowe ukorera abaturage kurusha abandi. Iyo habonetse ugutambutse, aragutsimbura, ugasubira kwisuganya mu myumvire n’imikorere, nyuma ukazagaruka kwiyereka abaturage. Igitugu aho gitandukaniye na demokarasi ni uko aha ho ibitekerezo atari cyo gikuru. Si ibitekerezo biharanira kuguma ku butegetsi, ahubwo ni abantu. Bashobora no kugenda bahindura ibitekerezo, igikuru ni uko bo badahinduka. Icya kabiri ni uko ikigumisha ku butegetsi atari ukurusha abandi gukorera abaturage, ni ingufu z’amoko anyuranye.

4. Icya kabiri kiranga ubutegetsi ni uko nta wishimira abatavuga rumwe na we.

Turetse no ku butegetsi bw’igitugu, no muri demokarasi nta wishimira opozisiyo. Ndetse iyo ayibonye urwaho arayisenya. Urugero rutari kure twarufatira mu Bufaransa. Ubwo Sarkozy n’ishyaka UMP bari ku butegetsi, bakoze ibishoboka byose ngo abo batavuga rumwe b’abasosiyalisti bacike intege. Barabanje ab’inkwakuzi muri bo ariko na none b’inkundarubyino nka Bernard Kushner barabiyegereza babaha imyanya, ariko banaboneraho barabacuyura muri politiki. DSK (Dominique Strauss Khan) byagaragaraga ko ashobora kuzabahagama mu matora bamushukishije kuyobora ikigega cy’imari (FMI) umutego umutsinda yo (ndavuga gupfa mu bya politiki). N’ahandi ni uko abantu batabyitaho, ubonye urwaho abo abatavuga rumwe na we ntabarebera akari urutega. Gusa muri demokarasi bikoranwa ubwenge n’uburere, nta rugomo n’amahane.

Muri make, ufite ubutegetsi burya aba afite ingufu nyinshi ku buryo ubundi abatavuga rumwe na we batahangana na we kabiri batarasenyuka. Impamvu opozisiyo ikomeza kubaho ikwiye kumvikana.

5. Kuki se opozisiyo zibaho mu gihe abafite ubutegetsi baba batazicira akari urutega.

Opozisiyo ibeshwaho n’impamvu imwe: kuko ari AMABURAKINDI. Ni ukuvuga ngo no muri demokarasi iyaba byashobokaga bayizimya burundu. Muri demokarasi, ikiyigira amaburakindi ni amategeko n’imyubakire y’inzego bihamye. Umwanya wayo uba warateganyijwe ku buryo n’uri ku butegetsi akinishije kurengera amategeko yamucura inkumbi. Yakoresha amayeri cyangwa akitwaza ukutareba kure kw’abagize opozisiyo, akaba yababibamo urumamfu, ariko nta na kimwe yakora hanze y’amategeko. Muri make, muri demokarasi opozisiyo ibaho kuko irengerwa n’amategeko, ndetse n’umuco wa politiki muri rusange ukaba waramaze kuyishingira igiti.

Mu butegetsi bw’igitugu ho biragoye. Nta muco wa politiki uhaboneka washingira igiti opozisiyo ngo ikore mu mudendezo. Akenshi nta n’amatageko aba ahari, n’iyo ahari ntiyubahirizwa. Ni yo mpamvu akenshi kuba muri opozisiyo (kutavuga rumwe n’abari ku butegetsi) byitwa amazina nko kugambana, kudakunda igihugu, kubiba amacakubiri n’ibindi.

Igitangaje ariko, ni uko no mu butegetsi bw’igitugu opozisiyo itajya ibura. Wenda bayica intege bakanayitega imitego yose ishoboka, nyamara ntibiyivanaho burundu. Aha rero ni ho hari ibanga rikomeye.

6. Kuki opozisiyo ishoboka mu butegetsi bw’igitugu.

Niba twavuze ko muri demokarasi ubutegetsi bwemera opozisiyo by’amaburakindi kuko amategeko yayishingiye igiti, mu butegetsi bw’igitugu ho ibintu biragoye. Ubutegetsi bw’igitugu bwemera opozisiyo ku mbaraga (ntihagire uwumva iza gisirikari). Imbaraga ziri amoko menshi: imyigaragambyo, kugumura abaturage, guha ubutegetsi akato (non collaboration) n’ibindi. Ku muhero w’uru rutonde, na za mbagara za gisirikari wazishyiraho. Akenshi iyo ubutegetsi bukoresha ingufu za gisirikari, amaherezo biratinda na opozisiyo ikazageraho ikabyiga. Ni bya bindi ngo ukoze hasi yibutsa umusazi ibuye.

Muri make rero, urugero rwo gushyigikirwa n’abaturage, ingufu zo kwishyira hamwe no kubuza ubutegetsi amahwemo, ni cyo cyonyine gishingira igiti opozisiyo. Iyo ibyo bibuze, bayiniga itaranavuka. Imbaraga z’abaturage abenshi ntibazi uburemere bwazo. Zirusha uburemere izindi zose, ndetse n’iza gisirikari. Iyo abaturage bageze aho bavuga bati turanze, ubutegetsi bw’igitugu n’aho bwaba bukomeye gute buba bwamaze guhirima. Byaragaragaye mu minsi ishize. Za Misiri, za Tuniziya n’ahandi si uko abategetsi baho batagiraga intwaro. Ariko umunsi abaturage bagize bati turanze, bararashe nyamara baratsindwa.

7. Umunzani hagati y’imbaraga za opozisiyo n’iz’ubutegetsi ugendera ku mahame ane.

1. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga kandi na opozisiyo ikaba ari uko ibibona: opozisiyo icisha make ikayoboka.
2. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nyinshi ariko opozisiyo yo yibwira ko ari nke: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.
3. Iyo ubutegetsi bufite intege nke nyamara opozisiyo yo yibwira ko bukomeye: opozisiyo icisha make ikayoboka.
4. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nke kandi na opozisiyo ikaba ibizi: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.

Ziriya mpamvu enye uzitegereje urasanga zubakiye ku byo abantu bemera. Hari ibyo abantu bemera bitariho bikabatsikamira, hari n’ibiriho banga gushyiramo ukwemera bakabitsimbura. Ikigenga ibintu si ikbaraga z’ubutegetsi ahubwo mbere na mbere ni uko opozisiyo ibubona. N’iyo bujegajega ariko opozisiyo yo yibwira ko budahangwarwa iratinya igahora yimunyamunya. Ni yo mpamvu ingoyi ya mbere mbi iba mu mutwe, kwibihora kwa mbere na ko kugahera mu bitekerezo. Uwashingira ahangaha byamufasha kumva byinshi byahise, ibiriho n’ibizaza:

-Impamvu FPR ihoza ku munwa ko ngo ari akataraboneka n’indahangarwa kuva ngo isi yaremwa.
-Icyatinyuye ba Kayibanda bagahangara ubutegetsi bw’umwami muri 1959.

Edmond Munyangaju

(Biracyaza).

Umwihariko wa Revolisiyo: Ni iki gituma Agatsiko-Sajya Kabasha Kunesha Miliyoni 11 z’Abanyarwanda?

people power

Itegereze iyi foto: ibaze aba baturage baramutse bavuye kuri uru rubaho, uriya ubabwira ijambo byamugendekera bite? Ni koko burya umunyagitugu akoresha imbaraga z’abaturage mu kubakandamiza. Abaturage baramutse babimenye bagafata icyemezo, umunyagitugu yarara ahirimye mu manga.

Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti,

twifuje kongera kubagezaho ingingo zikubiye mu butumwa bw’umwihariko wa revolisiyo. Ni amasomo yerekana uko rubanda ikwiye kwitwara mu gihe u munyagitugu akomeje kwikanyiza, kwizirika ku butegetsi, gusuzugura ataretse no gukenesha abenegihugu no kubagira abagererwa mu gihugu cyabo. Iki ni igice cya mbere, ibindi bizakomerezaho.

Muryoherwe.

 

Abantu benshi bakunze kwibaza uburyo bishoboka ko umunyapolitiki umwe gusa nka Paul Kagame ayobora ku gitugu Abanyarwanda miliyoni 11, imyaka irenga 20 igashira, abaturage batamukunda, bakabura imbaraga zo kumukuraho.

Igisubizo :

Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk’uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y’uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane, ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita ku buzima bw’abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n’umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by’ubukungu no mw’ iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n’abambuzi, twese bitugiraho ingaruka mbi, tugahora mu ntambara z’urudaca, mu mwiryane…mbese nk’uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n’umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mw’ijuru, ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n’abo mu ijuru atari umwihariko w’abicanyi, abanyakinyoma n’ingegera z’ubwoko bwose.

Ni gute umuntu umwe nka Paul Kagame ashobora gushyira abantu miliyoni 11 ku ngoyi ?

Birashoboka rwose. Ibanga rye ni uko afata ingufu z’abaturage ubwabo (miliyoni 11), akaba arizo ababohesha! Burya rero icyo Paul Kagame adushoboza ni uko yabashije kurema agatsiko k’abantu bake cyane batarenze 8,(umunani ujya inama uruta ijana rirasana !), abo bakaba ari abantu bamwumvira 100%, badashobora kumugambanira. Si ngombwa ko abo bantu baba abanyamicomyiza, ndetse ahubwo tuzi ko bashobora kuba ari n’abicanyi kabuhariwe! Bariya 8, rero nibo bamufasha gushyira ku ngoyi abandi bantu nka 80, bikundira iraha no gutunga ibyamirenge, ubundi bakiyemeza kugaraguza abaturage agati no kubica urubozo nk’uko Umutware mukuru abyifuza. Abo 80 nabo barakugendera bagaterera abandi 800 ku kiziriko, bakabuvumvisha ko bagomba gukorera Icyama byanze bikunze. Abo 800 iyo bamanutse nabo baragenda bakaboha abandi ibihumbi 8 (Inzego z’ibanze !); abo nabo bakakugendera bakifatira miliyoni umunani, ntizishobora kwinyagambura!

Wajya kureba ugasanga igitugu cya Paul Kagame kirangeraho jye w’umuturage rwimbyi, kikansanga aho nituriye mu ishyamba, kandi uwo Paul Kagame ntaramuca n’iryera ! Igitangaje ni uko iyo mfunguye amaso, nsanga no mu muryango wanjye bwite harimo bene abo abantu bakorera “Umulyango”(w’Abanyarwanda!!!!!), bampoza ku nkeke ko ngomba kuyoboka uwo munyagitugu ubeshejweho no kuncuza utwo nkoreye niyushye akuya, akazashirwa ari uko anyambuye ubuzima !

IBANGA RYA 1: Umunani ujya inama uruta ijana rirasana

Ibanga rya mbere dukwiye kumva ni irihe ? Ni uko ubutegetsi bw’igitugu buba rwose bwubakiye kuri kariya gatsiko k’abantu 6 cg 8 banywanye, batagambanirana. Baramutse basubiranyemo, iby’ingoma y’igitugu byaba birangiye.

IBANGA RYA 2: Agatsiko gahabwa ingufu n’uko abaturage bakumvira

Ibanga rya kabiri ni uko ingoma y’igitugu nta zindi ngufu igira uretse izo ihabwa n’abaturage bayumvira. Umunsi umwe, abaturage bagize bati “ntitugishaka kukumvira”, agatsiko kakwira imishwaro, abaturage bakibohoza !

None se kuki abaturage bamaze kubona ko bakandamijwe batinyagambura ngo birukane ingoma y’igitugu ?

Burya rero ntawavukiye kuba umucakara ubuzima bwe bwose ! Niba abaturage bari ku ngoyi nk’abo mu Rwanda muri iki gihe badahaguruka ngo bahangane n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame, ni uko yenda  batabifitiye imbaraga zihagije, ziruta iz’agatsiko.

IBANGA RYA 3 : Agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?

Ibanga rya gatatu rigomba kumvikana aha ni iri : 8>11 000 000 ? Ni ukuvuga ngo “Ese agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?” Igisubizo ni YEGO.

Kubera iki ? Buriya rero agatsiko k’abantu umunani karusha abaturage miliyoni 11 ingufu kuko ko kaba kashyize hamwe imbaraga zako (équipe ou bande organisée). Iyo kagabye igitero ku baturage, kirinda gutera benshi icyarimwe, ahubwo ingufu z’abantu umunani zigatera umuturage umwe umwe. Ku mpamvu y’uko ziriya miliyoni 11 nta bumwe zifitanye (11.000. 0000=1+1+1+1+1+1+1…. ; masse non organisée), ingufu zabo ziba zitatanye ntizibashe gukanga kariya gatsiko no kugashyigura mu birindiro byako!

Uwabyumva neza ni Umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n’imbunda zabo, mu cya kare nko mu masaa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo “kingura iki gihugu cyawe cy’inzu wa mujinga we”! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabone neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo bashatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka….

Nyamara twese tuzi neza ko atariko igihugu cyakagombye kuyoborwa, hari ukundi byagenda.

Ubutaha tuzarebera hamwe ikibura ngo abantu bagere ku bumwe bwabafasha guhangana na Paul Kagame n’agatsiko ke.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Ikiganiro umunyamakuru Amiel Nkuliza yagiranye na Padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’Ishyaka «Ishema-Party»

Par:Amiel Nkuliza

Amiel Nkuriza

Mu mwaka wa 2017, abanyarwanda bazongera kwitorera umukuru w’igihugu, uzayobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi. Bamwe mu bakandida baziyamamariza uyu mwanya, baravugwa mo uwitwa Nahimana Thomas. Uyu akaba azaba ari umukandida udasanzwe mu Rwanda, kuko ni ubwa mbere uwihaye Imana azaba agerageje kwiyambura ikanzu y’ubupadiri, akinjira muri politiki.

Padiri Nahimana avuga ko yiyemeje gukora politiki, imirimo isanzwe ya paruwasi akayishyira ku ruhande, kuko itabangikanywa na politiki. Ati «Si ugusubira inyuma mu nshingano niyemeje yo kwitangira abantu, ahubwo  ni intambwe ndende nateye mu kwitagatifuza kuko bigaragara ko niteguye kuba namena n’amaraso yanjye, mparanira ubwigenge bwa rubanda, mu gihe kwibera padiri mu Bufaransa nta cyago na gito byajyaga kunkururira ! Ubu ndizera ndashidikanya ko Mutagatifu Thomas More, umurinzi w’Abanyapolitiki, amvuganira mu ijuru buri munsi !»

Padiri Thomas Nahimana ni umupadiri ukiri mutoya, ubarizwa muri Kiliziya Gatolika, muri Diyosezi ya Cyangugu. Ugereranyije na bagenzi be bashingiye amashyaka ya politiki mu buhungiro, Nahimana ni we muto cyane, mu myaka. Ntaruzuza na 45.

Aho atandukaniye n’uwo bazahangana mu matora, ushobora kuba uwari usanzweho, ni uko we yaminuje muri za kaminuza zitandukanye. Ntarangwa mo ibitekerezo by’ishyamba, nk’uyu mugenzi we. Aramutse atowe, akayobora u Rwanda muri Roho Mutagatifu, nta gushidikanya ko ari we Abanyarwanda, bagize umubare munini mu bemera Yezu Kristu, baba bakeneye muri iki gihe.

Mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga azakinira mo, we n’Ikipe bazajyana mu Rwanda, igizwe n’abaturutse mu ishyaka rye ndetse n’andi mashyaka yemeye kwifatanya na we, ngo bazaba basesekaye i Kigali ku wa 28 mutarama 2016.

Aho abarizwa ubu mu mujyi wa Le Havre, mu gihugu cy’Ubufaransa, twaramwegereye, maze atumara amatsiko ku bibazo bikomeye agiye guhura na byo, ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Amiel NKULIZA: Ishyaka ryanyu ryatangaje ko ryatanze umukandida, ari we wowe, mu matora y’umukuru w’igihugu, azaba mu mwaka wa 2017. Ni byo koko uzajya kwiyamamariza uwo mwanya ?

Padiri NAHIMANA Thomas: Ntawe ukwiye kubishidikanyaho, nzagenda. Abanyarwanda bari ku ngoyi y’iterabwoba, bakeneye kubona ko hakiri abasore n’inkumi bakwemera kwitangira guharanira kurengera uburenganzira bwa rubanda rugufi, ikomeje gukandamizwa bitavugwa. Akaga k’abaturage niko kanjye. Njyewe ubwanjye mvuka muri rubanda rugufi, umusonga wabo ukomeje kumbuza gusinzira. Nzajya mu Rwanda rero. Narabyiyemeje, narabyiteguye, nta kizambuza kujyayo. Kandi sinzagenda njyenyine.

A.NK: Waba warabitewe n’iki gutekereza kwiyambura umwambaro w’abihaye Imana, ugahita mo undi mwambaro w’abanyapolitiki ?

Padiri N.T: Mu by’ukuri sinavuga ko niyambuye umwambaro w’abihayimana. Ahubwo nahisemo kuwambariraho uwo guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda. Kwiha Imana ni ugutanga umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose, n’umubiri wawe wose kugira ngo witangire umukiro wa rubanda, ubayobore inzira y’ijuru. Ku buryo bw’umwihariko, umupadiri akorera mu gace ka Kiliziya kitwa paruwasi bamuhaye gukoramo ubutumwa.

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bibazo bikomeye biterwa n’ingoma y’igitugu ikabije, ntibyoroshye kubwiriza abantu ibyerekeye ingoma y’ijuru mu gihe bicwa n’inzara, bafungirwa ubusa, bakubitwa, bacunaguzwa, bavangurwa, bicwa nk’ibisimba…..Abaromani babivuze neza ngo burya « roho nziza itura mu mubiri mwiza » (Mens sana in corpore sano) !

Niyo mpamvu kwitangira kurengera igihugu cyose nk’umunyapolitiki bitambukije agaciro kwitangira paruwasi imwe gusa nk’umupadiri. Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis aherutse kubishishikariza Abihayimana agira, ati « kwitangira gukora umurimo wa politiki ni yo nzira  isumba izindi yo kuba umuhamya w’urukundo rwa gikirisitu ».

Ndagira ngo byumvikane uko biri : mu kwiyemeza gukora politiki, imirimo isanzwe ya paruwasi nkaba nyishyize ku ruhande kuko itabangikanywa na politiki, si ugusubira inyuma mu nshingano niyemeje yo kwitangira abantu, ahubwo ni intambwe ndende nateye mu kwitagatifuza kuko bigaragara ko niteguye kuba namena n’amaraso yanjye mparanira ubwigenge bwa rubanda, mu gihe kwibera padiri mu Bufaransa nta cyago na gito byajyaga kunkururira ! Ubu ndizera ndashidikanya ko Mutagatifu Thomas More, umurinzi w’Abanyapolitiki, amvuganira mu ijuru buri munsi !

A.NK. : Mu mwaka w’1998, naganiriye n’uwitwa Bonaventure Ubalijoro, wahoze ari umuyobozi w’ishyaka MDR, ambwira ko icyo yari afungiwe icyo gihe byari ugusaba ko mu Rwanda habaho amatora. None nawe wagwa mu mutego nk’uwo Ubalijoro yaguye mo icyo gihe, cyane cyane ko byaje no kumuvira mo urupfu rudasobanutse ?

«Mu gihe tubona akaga Abanyarwanda barimo kubera ubutegetsi bwa Kagame bwitwara nka cyami, bukaba bwarimitse ivangura, iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, ntibikwiye ko twese « twahuukwa », tukazingira imirizo mu maguru,….tukemerera Kagame wenyine gukomeza kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe na se, ngo awugenge uko abyishakiye !», P. Nahimana.

Padiri N.T: Politiki ni intambara nk’izindi. Kuyishoramo wibwira ko udashobora kuyikomerekeramo byaba ari ukujijwa bikomeye. Ukwitanga kwa Ubalijoro gufite agaciro gakomeye. Guharanira ko habaho « AMATORA » bivuga kurwanira gusubiza rubanda ijambo, kuko ubutegetsi bwose buturuka kuri rubanda, nk’uko ingingo ya 2 y’Itegekonshinga ryo muri 2003 u Rwanda rugenderaho, ibyemeza. Ntabwo u Rwanda rukiri ingoma ya cyami, rumaze imyaka irenga 53 ari Repubulika. Muri Repubulika ubutegetsi butangwa na rubanda, binyuze mu matora adafifitse. Nanone ariko tuzi ko guhera mu 1994, u Rwanda rwongeye kuyoborwa nka cyami na gihake, hagarutse abantu bibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakaba bagomba kubabera abagaragu !

Ubusanzwe, indangagaciro y’ibanze itegerejwe ku munyapolitiki, ni UBUTWARI. Kandi ubutwari bivuga « gutinyuka ». Mu gihe tubona akaga Abanyarwanda barimo kubera ubutegetsi bwa Kagame bwitwara nka cyami, bukaba bwarimitse ivangura, iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, ntibikwiye ko twese « twahuukwa », tukazingira imirizo mu maguru,….tukemerera Kagame wenyine gukomeza kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe na se, ngo awugenge uko abyishakiye !

Njye rero n’Abataripfana dusanga natwe dukwiye kwitanga nka Ubalijoro, tutirengajije ko uwo duhanganye yagaragaje ubugome bukabije mu gihe cyahise. Gusa mu gihe tuzi neza ko turwanira ukuri kwakiza Abanyarwanda bose, tuzi neza ko ukwiyemeza kwacu ariko kuzafasha  rubanda kwibyaramo ingufu zashyigura ingoma y’igitugu, nk’uko byagenze no mu yandi mahanga, mu minsi ishize.

A.NK : Nyuma ya Ubalijoro hari abandi banyapolitiki bashatse guhirika ubutegetsi bwa FPR bakoresheje amatora, birananirana. Aba bari mo Faustin Twagiramungu wabigerageje mu matora yo muri 2003, na madame Victoire Ingabire mu mwaka wa 2010. Twagiramungu, bivugwa ko yari yatsinze ayo matora, nyuma yayo gato yavuye mu gihugu shishi itabona kuko ubutegetsi yashakaga guhirika bwari bugiye kumuhitana. Madame Ingabire na we, urabizi ko nta kindi azira muri iki gihe uretse ayo matora yashakaga guhangana mo na Kagame, muri 2010. Ni iki gishya wowe ufite gituma utahura n’ibibazo bagenzi bawe bombi bahuye na byo ?

Padiri N.T: Burya rero ishingiro rya politiki ni UKWEMERA. Iyo ntacyo wemera nta n’icyo ugeraho.  Njye nabaye mu Rwanda ruyobowe na FPR kuva mu 1994 kugera mu 2005. Njye mbabwiye ko impinduka ishoboka muri ruriya Rwanda. Abantu ibihumbi bibiri gusa  babyumvise nk’uko mbyiyumvamo, ruriya Rwanda twarwambura FPR, indangare ntizisobanukirwe.

Uragira uti Nyakubahwa Faustin Twagiramungu yari yatsinze amatora yo mu 2003. Nibyo rwose. Kandi narabikurikiranye bya hafi kuko icyo gihe nari nyoboye ikipe y’indorerezi mu rwego rwa Kiliziya gatolika. Nzi neza uko byagenze. Twari dufite raporo y’uko byagenze mu gihugu cyose.  Icyo gihe (2003), abaturage bashoboye gusuzugura iterabwoba rikaze ryari ribari hejuru, bitorera Twagiramungu ! Iryo ni isomo rikomeye kuri ba bandi bishuka ngo mu Rwanda abaturage ntacyo bishoboreye, ngo ntacyo bakora, ngo bakutse umutima, ngo ntibatinyuka kwivumbura….Barihenda ni umwana w’umunyarwanda ! Ahubwo se Twagiramungu yakoresheje iki iyo ntsinzi rubanda yari imuhaye ? Icyo ni ikindi kibazo kijyanye na « organisation » y’umukandida n’abo bafatanyaga. Yenda koko aho niho hakwiye kunozwa.  Njye mfata ko amatora yo muri 2003 ari ikizami cyari gihawe abaturage, kandi baragitsinze : abaturage barahari, baracyahumeka, kugezwa kure siko gupfa ! Rubanda irahari kandi  yiteguye kugira icyo yakora iramutse ibonye abalideri bitanga kandi « bazi gupanga ibintu  neza ». Kwibwa amajwi nabyo bishobora kubonerwa umuti !

«Victoire Ingabire yabaye nka wa mugabo umwe ugerwa kuri nyina ! Ntiyafashijwe bihagije (..). Hakwiye kuboneka abakomeza ikivi cyatangiwe na Faustin Twagiramungu na Victoire Ingabire. Ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba buhimwa n’ikintu kimwe gusa : KUBUTINYUKA.», P. Nahimana.

Ku byerekeye amatora yo muri 2010, twe dusanga ari ikizami cyari gihawe abalideri ba Opozisiyo kandi uwagitsinzwe si Victoire Ingabire. We yaratinyutse, aritanga, kandi ukwitanga kwe ntikwapfuye ubusa. Ubu ndahamya ko mu rwego rwa politiki Victoire Ingabire afite agaciro gakubye incuro 20 ako yagiye mu Rwanda afite ! Ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo ako gaciro tukabyaze uwuhe musaruro ? Aha nyine ntitwakwirengagiza ko Victoire Ingabire yabaye nka wa mugabo umwe ugerwa kuri nyina ! Ntiyafashijwe bihagije. Abashaka kumva neza igikorwa cyacu bahera aho ngaho. Hakwiye kuboneka abakomeza ikivi cyatangiwe na Faustin Twagiramungu na Victoire Ingabire. Ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba buhimwa n’ikintu kimwe gusa : KUBUTINYUKA.

Umwaka wa 2017 uzazana ibyawo. Ubu Kagame afite ibibazo bye bitamworoheye, atari afite muri 2003 no muri 2010. Manda yemererwa n’Itegekonshinga zararangiye, ubu agomba gukora ibidakorwa kugira ngo akunde yongere yiyamamaze. Muri 2017, iminsi izaba yararangije kumugaragaza ! Rubanda nayo ifite uko yakomeje kwihanganira AKARENGANE igirirwa, ariko kwihangana bigira iherezo. Igihe kirageze ngo abamaze imyaka isaga 20 ku butegetsi bibutswe ko u Rwanda atari akarima k’ « Agatsiko gato k’indobanure z’ Abassajya » bibwira ko aribo banyarwanda bonyine.  2017  izababera ihurizo ritoroshye.

A.NK : Twagiramungu na Ingabire si bo bonyine bagerageje guhirika ubutegetsi bwa FPR bakoresheje inzira ya demukarasi. Perezida Pasteur Bizimungu na mugenzi we Charles Ntakirutinka, na bo bashinze ishyaka PDR-Ubuyanja, bashaka kuzaryihisha inyuma mu matora yo muri 2003. Pasteur Bizimungu ibyo yabifungiwe imyaka itanu, naho Ntakirutinka abifungirwa imyaka icumi. Ntitwakwibagirwa na Maitre Bernard Ntaganda ndetse na Déo Mushayidi na bo bazize amashyaka bashinze, Ntaganda nyuma yo gufungurwa akaba atemerewe gusohoka mu gihugu, naho Mushayidi we bikaba byaramuviriye mo gufungwa ubuzima bwe bwose. Mukeka ko iyi nzira y’amatora bagenzi banyu bose bagerageje ikananirana, ishoboka mu gihugu kiyobowe n’intagondwa z’abatutsi ba FPR ?

Padiri N.T: Uburenganzira buraharanirwa. Nta hantu na hamwe ku isi abaturage baba bahabwa uburenganzira bwabo batabuharaniye, ndetse byaba ngombwa bagatanga n’ibitambo. Ubutegetsi bw’intagondwa ntibuba mu Rwanda gusa. Imiterere yabwo n’imikorere yabwo irazwi. Intege nke zabwo nazo zirazwi, si ibanga. Kuba abategeka u Rwanda muri iki gihe badashaka amatora bizamara igihe kingana n’ukwihangana kw’Abanyarwanda. Umunsi abaturage babirambiwe bakiyemeza kubihindura, bizahinduka. Twe turifuza ko amatora yo muri 2017 yakwandika indi taliki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda, italiki yo guhangamura ingoma y’igitugu, igasimburwa n’ubutegetsi bwubakiye ku mahame ya demokarasi.

Naho abo uvuga bitanze barwanya politiki y’igitugu ya FPR, lisiti yabo iracyiyongera, ariko abo bose ni ibitambo bidateze gupfa ubusa. Rubanda ijya imenya kugororera abayirwanyeho, mu gihe gikwiye.

A.NK: Abanyapolitiki bashaka guhirika FPR ku butegetsi umuntu ashobora gukeka ko hari ibihugu by’amahanga biba bibashyigikiye, cyane cyane ko abenshi muri mwe muba muturutse hanze y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 10 uri mu gihugu cy’Ubufaransa, hari icyo icyo gihugu cyakwijeje, kiyongera ku majwi y’abazagutora ?

Padiri N.T: Nta banga ribirimo, ibihugu byose byo ku isi biharanira inyungu zabyo mbere y’iz’Abanyarwanda, kandi ni uburenganzira bwabyo. Muri iki gihugu kiducumbikiye abategetsi bacyo banyuranye turaganira, yewe si nabo bonyine kuko hari n’ab’ibindi bihugu tuganira. Bazi neza ibibera mu Rwanda kurusha uko tubitekereza. Bahora bacunga uko tuzamuka mu ngufu, bagakenera no kumenya neza icyo duteganya gukora. Nzi neza ko bakurikira. Ntibashobora kuzaba indorerezi ubuziraherezo, mu gihe gikwiye nabo bazerekana aho bahagaze. Nabo bafite inyungu bakeneye kurengera. Ngayo, nguko.

A.NK: Turi  mu kwezi kw’icyunamo twibuka mo imyaka 21 génocide ibaye mu gihugu. Kubera iyo génocide ubutegetsi bwa FPR bwita génocide yakorewe abatutsi gusa, igihugu cyuzuye mo inzibutso ziri mo ibisigazwa by’imibiri yitwa ko ari iy’abatutsi bishwe muri mata 1994. Ama raporo menshi yakozwe n’impuguke yemeza ko mu Rwanda hatapfuye abatutsi gusa mu gihe cya génocide, ko n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bayiguyemo. Izi mpuguke zinemeza ko génocide yabaye mu Rwanda itari ikwiye kwitwa génocide y’abatutsi gusa, ko ahubwo yari ikwiye kwitwa génocide nyarwanda. Wowe wemera génocide ifite iyihe nyito ?

«Kwibuka abacu BOSE niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda (…). Kwibuka Abatutsi bishwe nta cyaha kirimo ndetse rwose birakwiye. Ariko gufata ingufu z’igihugu cyose zigashyirwa mu kwibuka no gufasha Abatutsi BONYINE ndetse hakemezwa ko nta bihumbi amagana by’Abahutu n’Abatwa bishwe, niho hari ubushake BUBI bwo gukomeza guteranya Abanyarwanda, hagamijwe gusenya igihugu. Icyo cyaha kirakomeye cyane, ntabwo Kagame ateze kukibabarirwa na rubanda. Umunsi umwe azabyumva, kandi azicuza», P. Nahimana.

Padiri N.T: Aha ntabwo ari ikibazo cyo kwemera. Ntabwo ntegetswe kwemera inyito iyi cyangwa iriya mu gihe nzi neza n’ibindi bitarahabwa inyito kandi nyamara biriho. Hari ukuri tuzi kandi twiboneye n’amaso yacu, hari n’inyito abantu bagerageza kubiha mu nyungu za bamwe. Abishwe bose ni Abanyarwanda kandi ntibagombaga kwicwa. Ababigizemo uruhare BOSE bagomba kubibazwa, haba ejo cyangwa ejobundi. Icyakora ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya « Jenoside yakorewe Abatutsi ». Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse.

Uko umutwe wa FPR wateye u Rwanda taliki ya 1/10/1990 ushaka kwifatira ubutegetsi bwose, hari ubihakana ? Uko Inkotanyi zaje zisogota Abanyarwanda uhereye ku mupaka wa Uganda ukazageza i Cyangugu, hari ubiyobewe ? Uko Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe mu ndege bahanuwe taliki ya 6/4/1994, bikaba intandaro yo kurimbura ibihumbi amagana by’Abanyarwanda b’inzirakarengane, hari utabizi ? Uko abiswe « Interahamwe » bahutse mu bana, abakecuru n’abasaza b’Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, bakabatemagura ku manywa na nijoro, hari uwabihakana ? Uko Kagame n’ingabo ze bishe abihayimana i Gakurazo, bakarimbura abari mu nkambi ya Kibeho, bakambuka umupaka bakarimbura impunzi z’Abahutu zari mu nkambi muri Repubulika iharanira demokarsi ya Kongo, hari ugikeneye kubibarirwa ?….

Kwibuka abacu BOSE niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Gusa uko Paul Kagame na FPR babyitwaramo, birimo ikibazo gikomeye. Kwibuka Abatutsi bishwe nta cyaha kirimo ndetse rwose birakwiye.  Ariko gufata ingufu z’igihugu cyose zigashyirwa mu kwibuka no gufasha Abatutsi BONYINE ndetse hakemezwa ko nta bihumbi amagana by’Abahutu n’Abatwa bishwe, niho hari ubushake BUBI bwo gukomeza guteranya Abanyarwanda, hagamijwe gusenya igihugu. Icyo cyaha kirakomeye cyane, ntabwo Kagame ateze kukibabarirwa na rubanda. Umunsi umwe azabyumva, kandi azicuza.

A.NK : Kuri iki kibazo kijyanye na génocide, ndashaka kugaruka kuri iriya mibiri ishinyagurirwa mu nzibutso z’u Rwanda. Mu muco wacu, iyo umuntu yitabye Imana arashyingurwa, aho kwanikwa ku gasozi. Ukudashyingura abo bantu Leta y’u Rwanda ibyita kubibuka. Uko kwibuka kwa buri mwaka wowe ukubona ute, kugamije iki ?

«Abantu ku giti cyabo bazahabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo no gukora imihango yo kubibuka uko babyifuza. Ubutegetsi buvangura abapfuye ntacyo bushobora kumarira abazima», P. Nahimana.

Padiri N.T: Uko bikorwa na FPR, ukwibuka kwa buri mwaka, kumara iminsi IJANA YOSE, nta kindi kintu kizima kugamije uretse gucirira iterabwoba, guhembera umujinya no gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwangana. FPR ikeneye gukomeza gukura umutima Abanyarwanda bose no gupyinagaza abo yita ba Nyamwinshi kugira ngo ibone uko yihambira ku butegetsi. Ingengabitekerezo ya FPR ni aha yubakiye.

Umunsi Ishyaka Ishema ryahawe icyizere na rubanda, rikagera ku butegetsi, ikibazo cyo kwibuka kizakemurwa mu ikubitiro. Hazubakwa Urwibutso rumwe rukumbi rushyingurwemo (mu butaka) ibisigazwa by’Abanyarwanda bose bazize uriya mwiryane, bakaba banamye mu nzibutso no mu mashyamba. Urwo rwibutso ruzitwa « Ingoro y’Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda » cyangwa« Temple de la Réconciliation ». Kwibuka mu rwego rw’igihugu bizakorwa ku italiki imwe ngarukamwaka, izagenwa n’inzengo zibishinzwe. Abantu ku giti cyabo bazahabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo no gukora imihango yo kubibuka uko babyifuza. Ubutegetsi buvangura abapfuye ntacyo bushobora kumarira abazima.

A.NK: Bimwe mu byaha bihejeje madame Ingabire muri gereza, ni uko yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ko ari byiza ko igihugu kibuka génocide yakorewe abatutsi, ariko anibaza igihe hazibukirwa n’abahutu bishwe muri iyo génocide. Wowe waba uteganya kuzasura inzibutso z’u Rwanda nugera mu gihugu, mu mwaka utaha ? Icyo kibazo Ingabire yibajije, nawe waba uteganya kuzakibaza muri mitingi zawe zo kwiyamamaza ?

Padiri N.T: Mu by’ukuri ntabwo Ingabire Victoire azira iriya mvugo cyangwa kuba yaribajije kiriya kibazo ! Kubyemera gutyo byaba ari ukwirengangiza kamere nyakuri ya Paul Kagame n’imikorere ya FPR Inkotanyi ! Ingabire Victoire arazira ubutwari yagize bwo gutinyuka kujya mu gihugu guharanira uburenganzira bwa rubanda ikandamijwe n’Agatsiko kibwira ko u Rwanda ari umunani wako konyine. Icyo cyaha cya Victoire kirakomeye mu maso ya FPR.

Mu kwiyemeza kugera ikirenge mu cya Victoire Ingabire tukajya mu Rwanda umwaka utaha, birumvikana ko tudategereje kwakiranwa ubwuzu na Kagame n’agatsiko ke. Nyamara ibyo ntibishobora kuduca intege, natwe twiteguye kujyayo kuko ari cyo gikorwa gikwiye muri iki gihe. Nicyo cyemezo cyonyine FPR itinya kandi amaherezo nicyo kizayihenangura, ni ukuri kw’ Imana ! Haba ejo, haba ejobundi, FPR izatsindwa ruhenu.

A.NK : Mu nyandiko ye yo muri gashyantare 2008 (Le peuple rwandais crie justice) yashyikirije Umuryango w’Abibumbye, Déo Mushayidi yemeje ko génocide yabaye mu Rwanda yateguriwe muri Uganda, mu mwaka w’1989. Ibyo byongera kwemezwa n’undi mwanditsi, Noheli Ndanyuzwe, mu gitabo cye cyitwa La guerre mondiale africaine. Ko ubutegetsi ugiye guhangana na bwo mu matora yo muri 2017 bwo bwemeza ko génocide yateguwe n’abahutu, abenshi bakaba bakinabifungiwe, wowe génocide yo mu Rwanda wemeza ko yateguwe na nde, gute, ryari, kubera iki ?

Padiri N.T: Déogratias Mushayidi yagize neza gutanga ubuhamya bw’ibyo yahagazeho. Noheli Ndanyuzwe na we akwiye gushimirwa ko yakoze ubushakashatsi bushobora kumurikira Abanyarwanda.

Gusa rero, « Jenoside » ntabwo ariyo « programme politique » y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda. Hari ibikorwa byinshi duteganya gukora bwangu mu rwego rwo kuzahura igihugu, kurenganura abarenganye no guha Abanyarwanda bose amahirwe yo kwibagirwa imyaka isaga 25 bamaze mu iterabwoba, agahinda n’umujinya ukururwa n’Akarengane. Ibyo nibyo Abanyarwanda bategereje ko mbagezaho kandi nibyo nzakora.

Muri ibyo,  bazaba bakeneye ko tubabwira ko nituramuka tugeze ku butegetsi tuzakora ibishoboka byose ubutabera bw’inkiko bukagirwa ishingiro ry’ukwiyunga kw’abanyarwanda. Abagize uruhare mu kwica abanyarwanda bakazagira uko babibazwa. Byumvikane ko kugeza ubu hari igice kimwe gusa cyaryojwe ibyabaye byose, mu gihe abaturutse Uganda bo bigaramiye ! Twese Imana yaturemye tureshya kandi abanyarwanda nyine bagomba kureshya imbere y’amategeko y’igihugu. Buri wese azabazwe ibyo yakoze. Nibwo butabera. Niwo muti w’ikibazo cya Jenoside.

A. NK: Aba banditsi bombi (Déo Mushayidi na Noheli Ndanyuzwe) bemeza ko abateguye génocide yo mu Rwanda bashakaga guhanagura icyitwa umuhutu mu karere k’ibiyaga bigari, bagashyiraho ibyo bitaga «Empire Hamite», ni ukuvuga agahugu k’abatutsi gusa. Byumvikane neza ko hari ibihugu bifite ijambo ku isi byari inyuma y’iki cyifuzo, ibi kubera inyungu byabonaga mu karere k’ibiyaga bigari. Nujya mu Rwanda ko uzaba ukomotse muri kimwe muri ibyo bihugu bifata ibyemezo bikomeye ku isi, hari icyo waba waremereye bamwe mu bayobozi b’aho uvuye, nuramuka ugeze ku butegetsi ?

Padiri N.T: Uko ibitabo byandikwa hari icyo mbiziho. Umuntu agira igitekerezo cy’ingenzi (thèse) yubakiraho ubutumwa ashaka kugeza ku bantu. Nk’umunyapolitiki ndasoma, ndetse cyane. Gusa ibyo dusoma byose, si amahame adakuka, nta n’ubwo ari ubuhanuzi bujya mu bikorwa byanze bikunze. Niba hari abanyapolitiki bafite umushinga wo kubaka Empire hamite, iyo nyine ni gahunda yabo. Icyaba kibabaje ni uko habura abandi Banyapolitiki babona ko uwo mushinga ari « dangereux » noneho ngo nabo bahaguruke bitangire kuwuhagarika no  gutanga undi mushinga utarimbura abenegihugu.

Mvugishije ukuri, ntabwo nemera  ibyo bita « théories du complot » ! =Guhora abantu baririmba ngo TWARAGAMBANIWE ! Icyo abakwiza « théories » nk’izi bageraho  ni uguca abaturage intege, bumvishwa ko bo ntacyo bishoboreye kubera ko bagambaniwe n’abanyamaboko.

Erega bariya ba Kagame si ibimanuka nk’uko bamwe bashaka kubitwemeza, ni abantu tuzi amavu n’amavuko ! Ni abanyarwanda nka twe. Bigiriye ingorane zo kuvuka mu gihe cy’impinduka zikomeye no gukurira mu nkambi z’impunzi. Kandi noneho ubu twese tuzi neza icyo bisobanura kuvukira no gukurira mu mashyamba no mu nkambi ! Babyirutse bicengezamo urwango rukomeye rw’abo bafataga nk’«abadamaraye », ni ukuvuga abahutu n’abatutsi biberaga mu Rwanda. Akaba ari nayo mpamvu mu by’ukuri ukurimbuka kw’Abahutu n’Abatutsi bagumye mu Rwanda, nta mpuhwe kwigeze gutera  Kagame n’agatsiko ke.

Ba Kagame abo, babayeho mu buzima bugoye bw’ubuhungiro, bamaze kuba ingimbi, batangira gushakisha ubundi buryo babaho. Ni muri urwo rwego, bafashe icyemezo cyo kwishora mu ntambara zinyuranye zari mu bihugu duturanye. Benshi muri urwo rubyiruko bahasize ubuzima ntibavugwa kuko amateka yandikwa n’abarokotse kugira ngo biyite ibihangange ! Ba Kagame bagiye gutera u Rwanda batabibwirijwe n’Abanyamerika cyangwa Abongereza ! Nibo babyitekerereje, barabipanga neza, barabyitegura, barangije  bishyira ku isoko. Kuba barabonye inkunga y’ibihugu by’amahanga si uko byari bibaciye urukundo cyangwa ubundi bumanzi. Inkunga bahawe bayikesheje ya « principe » twavuze haruguru y’uko ibihugu by’amahanga biharanira inyungu zabyo mbere y’iz’Abanyarwanda. Ayo mahanga yarapimye asanga kurekura Habyarimana wari umaze imyaka hafi 20 ku butegetsi no gufasha ba Kagame, aribyo bibafitiye urwunguko nibura mu myaka 25 yari igiye kuza. Ni uko byagenze. Abashyira imbere «théories» za «twaragambaniwe», bityo akaba nta kindi cyakorwa, ni abanditsi b’ibitabo gusa, si abanyapolitiki !

Igikwiye ni uko twakwicara tugatekereza bihagije, tugahaguruka, tugashyira mu bikorwa ibyo twapanze bigamije kuzahura igihugu cyacu n’umuturage wacu akagira icyo yinjiza, aho kwirirwa mu marira ngo TWARAGAMBANIWE ! Uwafashije Kagame ntacyo bapfana, nta n’icyo apfa na Padiri Thomas Nahimana. Gusa tumenye ko nta cy’ubu cy’ubusa ! Umuzungu azagufasha kubera ko na we yabonye ko hari icyo azakuramo ! None se ibyo Kagame aha uwo muzungu hari ubwo abikura mu isambu ya se ?! Iyaba Kagame yibukaga rubanda rugufi, nta mahane twakwirirwa tumuteraho. Icyo dupfa ni icyo, nta kindi.

A.NK: Igihugu cy’Ubufaransa uzaba uvuyemo ugiye kwiyamamaza mu Rwanda, kiregwa na Leta y’u Rwanda gutegura, gufatanya, no gufasha abahutu bakoze génocide mu mwaka w’1994. Nta mpungenge ufite z’uko na we wazaregwa ko ushyigikiwe n’Ubufaransa mu gushakisha uburyo wahirika ubutegetsi bwa FPR, wihishe inyuma y’amatora ?

Padiri N.T: Ukubaho kw’imishwi ntiguturuka ku mpuhwe z’agaca ! FPR ifite uburambe mu gutekinika ibyaha, n’abatavuye mu Bufaransa irabibabonera. Twabonye ko ishoboye gushinja ibyaha bya jenoside n’abari baripfiriye mbere y’1990 !

Icyo mbivugaho ni uko ibyo byo gutekinika amadosiye ataribyo byazimya ikibatsi twiyumvamo cyo guharanira ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu. Umucamanza ungenga ni umutimanama wanjye wonyine : nta maraso y’abanyarwanda anjejeta ku biganza kandi nta bya rubanda nasahuye. Abahimba ibyaha ni akazi kabo, si akanjye. Ariko hari igihe nyine amanyanga azabashirana, nta gahora gahanze. Amaherezo ukuri kuzatsinda ikinyoma.

A. NK: Hari ababona ko ukwiyemeza kujya guhangana na Kagame mu matora yo muri 2017 ari ukumushyigikira. Hari n’ababona ko ari uburyo bwo kubaka «carrière politique» yawe yo mu gihe kizaza, kuko ibyo gutsinda amatora yo muri 2017 ngo biri kure nk’ukwezi. Wasubiza iki kuri ibi bibazo byombi abantu benshi bakwibazaho muri iki gihe ?

Padiri N.T: Kwiyemeza kujya guhangana na Kagame si ibintu bisanzwe, niyo mpamvu abantu batabura kubyibazaho. Gusa tujye tureka kwigiza nkana. Kagame ntakeneye gushyigikirwa na Padiri Thomas Nahimana muri 2017 kugira ngo akunde ayobore u Rwanda, kuko amaze imyaka isaga 20 ku butegetsi ! Kureka Kagame ngo akine wenyine byavugwa n’abatazi ibya politiki cyangwa abikunda bikabije, kuko mu by’ukuri guhunga ikibuga twabiterwa no kwitinyira ngo tutagirirwa nabi. Ibyo rero bifite icyo bipfana no kugambanira abaturage mu gukomeza kubagabiza uriya munyagitugu wenyine ngo akomeze abacure bufuni na buhoro. Nibura iyo hagize n’ukangara,  hari igihe ubutegetsi bw’igitugu bworoshya ingoyi, abaturage bagahumekaho nibura icyumweru kimwe. Nabyo si ubusa rero. Ntabwo abanyapolitiki bafasha rubanda iyo bari ku butegetsi gusa. N’iyo bari muri opozisiyo (contre-pouvoir) baba bafite ubushobozi bwo kuvuganira rubanda bikomeye. Niyo mpamvu abitanze kugeza ubu ari abo gushimwa, n’ubwo umusaruro wabo utagaragarira bose.

Naho ku byerekeye gutsinda amatora yo muri 2017, byo ndabona abemeza ko bidashoboka,  baba bihuse cyane ! Kuki se bidashoboka ? Nanone kandi amatora aramutse abayeho, akaba mu mucyo, tukayatsindwa, ikibazo cyaba kiri he ko rubanda yaba yakoze akazi kayo ko kwerekana uwo yishakiye ko ayiyobora ? Icyo turwanira ubu ni uko habaho amatora adafifitse. Ayo nabaho, umurimo wacu w’ingenzi tuzaba tuwutunganyije.

A.NK: Uramutse ugize ibyago ugatsinda aya matora, wamenya utegekana ute n’agatsiko k’abasirikari b’intagondwa z’abatutsi zibona ko nta muhutu uzongera gutegeka u Rwanda bibaho ? Ibi ndabivuga kubera ko ubwo Twagiramungu yiyamamazaga, Général Ibingira yamubwiye ko natorwa, azamwiyicira. Witeguye kuba igitambo cya demukarasi ukiri mutoya ?

Padiri N.T: Wowe uti gutsinda amatora ni ibyago. Bene ibyo byago birakampama ! Erega politiki niyo ibanza, ibindi bigakurikira. Abasore n’inkumi bari mu ngabo z’u Rwanda bose si ba IBINGIRA. Barimo ab’inyangamugayo. Dufite amakuru y’uko babayeho, ntituyobewe ko akaga k’itererabwoba ry’agatsiko nabo kabaremereye, nk’uko karemereye abaturage b’abasivili.

Muri make rero nagusubiza ngira nti ingufu zizaba zatumye dutsinda ayo matora kandi bikemerwa, nizo zizanadufasha gukora « réformes » zose zikenewe kugira ngo igihugu kibe « gouvernable ». Erega abo ba IBINGIRA barazwi, n’amahano bakoze ntawe uyayobewe.  Nta we bakwiye gutera ubwoba kuko nta kindi baricyo uretse kuba ibiremwa bya « système » izaba icyuye igihe ! Ubundi kandi ba IBINGIRA abo ngabo bakagombye kuba bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Nidutsinda amatora bitarakorwa,  tuzabibafashamo bidatinze.

A.NK: Ubwo Twagiramungu yajyaga kwiyamamaza muri 2003, bagenzi be bo muri opposition ntibashyigikiye icyemezo yari yafashe. Wowe waba waramaze kuvugana n’abagize iyo opposition iba hanze ? Aha wenda navuga nka Twagiramungu wakunze kukujomba ibikwasi ko ibyo urimo ari amaraso ya gisore, asa wenda n’ushaka kuvuga ko utazi urugutegereje nugera mu Rwanda.

Padiri N.T: Byaba byiza kurushaho Opozisiyo yose ishoboye kumva ko, muri iki gihe,  nta yindi nzira ifatika dufite yo guhangana n’ubutegetsi bwa FPR, bityo ikakira neza umushinga wo kugira uruhare mu matora yo muri 2017, ikawugira uwayo, ikawushyigikira, ikawitabira. Mu rwego rw’Ishyaka Ishema, twatangiye gahunda yo kuganira n’andi mashyaka kandi tuzakomeza kuvugana nayo. Kugeza ubu hari amashyaka agera kuri abiri yarangije kwemera ko twafatanya urugendo ndetse yamaze no kugena abantu bazajya mu Ikipe tuzajyana mu Rwanda.

Nanone ariko byumvikane neza ko kuganira n’andi mashyaka kuri uyu mushinga bidakuraho ubwigenge bwa buri shyaka  muri gahunda zaryo. Nibisobanuke ko Ishyaka Ishema ntawe ritegetswe gusaba uruhushya rwo kujya mu matora no gutanga umukandida. Kandi nta n’irindi shyaka rikeneye uruhushya rw’Ishyaka Ishema kugira ngo naryo ryiyemeze kuzagira uruhare mu matora.

Burya rero politiki nayo ikoresha imibare cyane. Ishyaka rizumva ko riramutse ryisunganye n’Ishyaka Ishema muri iyi gahunda y’amatora byagirira benshi akamaro, ntirikazuyaze kubitumenyesha. Tuzicara tubiganireho birambuye, tugire icyo twumvikanaho.

Birashoboka kandi ko hagira amashyaka yiyemeza kutadushyigikira na gato. Bibaho, ni uburenganzira bwayo. Hari n’azihitiramo gushyigikira FPR, ibi tukaba nta kibazo dukwiye kubibonamo.

Birashoboka ndetse ko hagira abanyapolitiki bafata icyemezo cyo kuturwanya. Icyo gihe ntibatangazwa n’uko twakwirwanaho twivuye inyuma.

Muri make ni uko bihagaze. Ariko nyine  inkunga y’Abanyarwanda benshi bashoboka yo irakenewe kugira ngo tuzashobore kugira  icyo tugeraho.

A.NK: FPR yafashe ubutegetsi ikoresheje intwaro. Bamwe mu bayirwanya, nawe urimo, umurongo wabo ni uw’ibiganiro, mu gihe Kagame we avuga ko amakaramu akora amaraporo y’ibyo biganiro adafata ubutegetsi, na rimwe. Mu by’ukuri aba ashaka kuvuga ko kugera ku butegetsi bivuga gukoresha intwaro. Ibi na none yigeze kubyemeza ubwo yari akiri mu ishyamba, ubwo yasubizaga abanyamakuru ko ibiganiro bya Arusha ntacyo bivuze, ko icyo we areba ari uruhembe rw’umuheto (Kalachinikov). Ukeka ko Kagame wo mu mwaka w’1993 n’uwo muri 2017, hari icyo yahindutseho mu rwego rwa demukarasi?

Padiri N.T: Uko Kagame yumva ibintu, ni akazi ke. Yahinduka, atahinduka, ibyo niwe bireba, sinjye ushinzwe kumuhindura. Birashoboka ko inzira y’intambara isesa amaraso yanyuzemo kugira ngo afate ubutegetsi ari yo ashobora kuba azi yonyine. Icyakora habaho n’izindi nzira. Niba koko yibwira mu mutima we ko Abanyarwanda yabahinduye ingaruzwamuheto bidasubirwaho, ko bazakomeza kumubera abagereerwa n’inkomamashyi ubuziraherezo, ashobora kuzatungurwa. Ibyo ari byo byose na Kadafi yumvaga ko we ubwe ari Imana yigize umuntu muri Libiya, abandi banyagihugu akabita imbeba ! Na Mubarake yumvaga ko Misiri ari akarima ke wenyine. No muri Tuniziya na  Burkina Foso…. abategetsi baho bibwiraga ko ari ibigirwamana. Ubu se bari he ? Byabagendekeye bite ? Tugomba kumenya ko mu mateka y’isi imbunda itigeze itsinda abaturage bariye karungu !

A.NK: Ikibazo gishingiye ku butabera: Imfungwa za génocide zari zifungiwe Arusha, zimwe zararekuwe, zinahanagurwaho ibyaha zari zikurikiranyweho. Leta ya Kagame yo ivuga ko yiteguye kuzakira kugirango izijugunye mu mva zidapfundikiye z’amagereza yo mu Rwanda. Mu bihugu byo hanze aho imiryango yazo iri, ibyinshi byanze kuzakira n’ubwo zagizwe abere. Ni iki mubona kihishe inyuma y’aka karengane k’izi mfungwa, zishobora no kwisanga mu magereza yo mu Rwanda, niba ibihugu byo hanze bikomeje kwanga kuzakira? Mutekereza iki ku rukiko rwa Arusha, ruteganya ibihano ku bo rufunze, ariko ntiruteganye aho ruzashyira abo ruzagira abere ?

Padiri N.T: Iki kibazo ubajije kiduhaye uburyo bwo gusobanura ibanga rikomeye Abanyarwanda barambiwe ingoyi bagomba kumva neza. Iryo banga ryihishe mu mvugo ya kinyarwanda igira iti “Umwanzi aragatsindwa”. Icyaha cy’abakomeje gufungirwa Arusha nyamara baragizwe abere n’urukiko, ni ukuba bari abayobozi bagatsindwa urugamba, Inkotanyi zikabafatana igihugu. Umusaraba bahetse ni aho ukomoka. Inkiko zo kuri iyi si zigengwa n’abatsinze, zikazengereza abatsinzwe. Ubutabera mpuzamahanga nabwo niko bukora, bukunze kubogamira ku banyembaraga, abanyantege nke imbwa zikabarya. Umwanzi nyine aragatsindwa!

Ishyaka Ishema niriramuka rifashijwe n’Abanyarwanda TUGATSINDA, tuzakora ibishoboka byose abafungiye Arusha no mu bindi bihugu, bimurirwe mu Rwanda, bagengwe n’ubutegetsi bushya bw’u Rwanda. Naho abahanaguwe ho icyaha bo bazatahuka mu gihugu cyabo, batubitse umutwe. Naho ubundi ak’imuhana kaza imvura ihise.

A.NK: N’ubwo ushaka kuyobora u Rwanda, abantu benshi turacyakwita Padiri kuko utigeze usezera kuri uwo murimo w’Imana. Bivuga ko ukibarizwa mu muryango wa Kiliziya gatolika. Nyakwigendera Padiri Andereya Sibomana, mbere y’uko yitaba Imana mu mwaka w’1998, Leta ya Kagame yari yaramwimye pasiporo kugira ngo ashobore kujya kwivuza mu Busuwisi indwara yamuhitanye. Kiliziya gatolika na Diyosezi ya Kabgayi yabarizwagamo, ntacyo byashoboye gukora kuri ako karengane. Ni iki ukeka Kiliziya gatolika cyangwa Diyosezi ya Cyangugu uturuka mo bizakora uramutse ugeze mu kaga kenda gusa nk’ako mugenzi wawe Padiri Andereya Sibomana yahuye na ko?

Padiri N.T: Diyosezi ya Cyangugu ntacyo nyitegerejeho, nta n’icyo nyisaba. Ubutumwa bwa politiki niyemeje gukora ntabwo nabwoherejwemo na Diyosezi ya Cyangugu cyangwa Kiliziya gatolika y’u Rwanda. Gusa muri politiki nshaka gukora, ikintu gikomeye cyane mbona kimpuza na Kiliziya gatolika ni inshingano Kiliziya isanganywe yo kwita mbere na mbere kuri rubanda rugufi (Option préférentielle pour les pauvres). Abandi Bihayimana ntibashobora kwirengagiza iyo ndangagaciro dusangiye. Naho ubundi, uwo nkeneye ko dufatanya ku buryo bufatika (politique active) uru rugamba rwo guharanira uburenganzira bwacu nk’abenegihugu, ni umunyarwanda uwo ariwe wese, yaba umugatolika, umupoloso umuyisilamu cyangwa umupagani. Nemera ndashidikanya ko uwiyumva muri Rubanda rugufi wese azi uburemere bw’igitugu gikabije cya FPR, bityo akaba yibona mu byo tuvuga n’ibyo tugamije gukora. Uwo niwe mpaye “Rendez-vous”, ngo tuzahurire ku itabaro mu mezi make ari imbere.

A.NK: Ugiye kwiyamamariza kuyobora igihugu cyakataje mu bikorwa bigayitse byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu : gufunga abanyapolitiki, abanyamakuru, kwica inzirakarengane, ababurirwa irengero, gucira abantu i shyanga, n’ibindi bibi ubutegetsi bwa FPR bwimakaje kuva bwajyaho mu mwaka w’1994. Ku bwawe wumva u Rwanda ari igihugu ugiye mo cyangwa ni mu rwobo rw’intare zishonje ushaka kwiyahuramo?

«…Ibyemezo byose byahinduye ibihugu bigateza imbere iyi si, byagiye bifatwa n’abantu bashoboraga kwicwa. Hera ku bafashe icyemezo cyo gushinga igihugu cya Amerika, ukomereze ku bakoze Revolisiyo yo mu Bufaransa, usozereze kuri Geregori Kayibanda na begenzi be bitangiye gusezerera ingoma ya cyami na gihake…. Abo bose bahanganye n’urupfu,  nyamara ntibyababujije kugera ku ntego», P. Nahimana.

Padiri N.T: Ibibazo igihugu cyacu gifite ni byinshi, birakomeye cyane kandi byose bikomoka ku butegetsi bubi bwa FPR. Niyo mpamvu u Rwanda rukeneye abagabo n’abagore b’intwari, kandi benshi barwitangira. Ntabwo ndaryama na rimwe ngo ndote ko nitugera mu Rwanda ibintu bizatworohera. Iyo mba nireberaga inyungu zanjye gusa, nakwigumira i Bulayi, nkareka abapfa bagapfa! Gusa gukora politiki ni ukurenga utunyungu twawe bwite, ugaharanira inyungu za benshi bashoboka.  Nanone bijye bisobanuka neza: gukora politiki mu gihugu nk’u Rwanda rw’iki gihe twese tubona, ntabwo ari ibyo umuntu yihangishaho ! Bisaba impano irenze ubushake bwa kamere-muntu yonyine. Nanjye rero niyumvamo ko nta mahoro nshobora kugira ndamutse mpisemo kwiryamira mu Bufaransa, nkituriza mu gihe abana ba rubanda rugufi bakomeje kugongerezwa amanywa n’ijoro, kandi bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro n’umunezero.

Niyo mpamvu niteguye no kuba natakaza ubuzima ngerageza kugira icyo nabafashaho. Nta burenganzira ngifite bwo gukomeza kwituramira. Byararangiye, nzajya mu Rwanda, ikizaba kizabe. Ntabwo ndiho mvuga ko kwiyahura ari byo bikwiye. Kwiyahura ni ukwiyambura ubuzima ubitewe n’uko warambiwe kubaho cyangwa biturutse ku burwayi bwo mu mutwe.

Njye nkeneye kubaho ariko nkanifuza ko n’abandi benegihugu bafashwa kubaho. Aha niho hari ishingiro ry’ukwitanga kwacu. Reka mbonereho kwibutsa ibanga rya politiki abanyarwanda badakwiye kuyoberwa: “ibyemezo byose byahinduye ibihugu bigateza imbere iyi si, byagiye bifatwa n’abantu bashoboraga kwicwa “ (Toutes les décisions qui ont changé le monde ont été prises par des hommes qui risquaient la mort). Hera ku bafashe icyemezo cyo gushinga (founders) igihugu cya Amerika, ukomereze ku bakoze Revolisiyo yo mu Bufaransa, usozereze kuri Geregori Kayibanda na begenzi be bitangiye gusezerera ingoma ya cyami na gihake…. Abo bose bahanganye n’urupfu, nyamara ntibyababujije kugera ku ntego.

Muri iki gihe, imirambo y’abanyarwanda ireremba mu biyaga n’inzuzi, abakubitwa udufuni buri joro, abamburwa amasambu n’indi mitungo yabo buri munsi, abasenyerwa amazu buri cyumweru, abatorongezwa buri kwezi, urubyiruko rwahinduwe mayibobo n’abashomeri buri mwaka, abafunze imyaka irenga 20 batagira amadosiye…..abo bose baradusaba kwitanga ngo imibereho yabo ibe yahinduka. Nta kindi kizabavana muri uko kuzimu uretse ubwitange bwa bamwe mu banyarwanda. Nanjye niyemeje kuba umwe muri abo bemera guhara amagara yabo kubera umukiro wa bagenzi babo. Byumvikane neza rero ko KWITANGA bidakwiye kwitiranywa no kwiyahura.

A.NK: Ubutegetsi bwa FPR, kuva bwabaho, bwaranzwe n’ivangura ku buryo buvangura n’abapfu babwo. Bwashyizeho ibigega byo kwishyurira amashuri abana b’abatutsi gusa, ab’abahutu bahezwa muri ibyo bigega. Ibi bivuga ko umwana w’umuhutu adashobora kwiga niba adafite mwene wabo uzamurihira. Iri vangura rirangwa n’ubutegetsi ushaka guhangana na bwo mu matora, urarivuga ho iki ? Muri gahunda yawe yo kwiyamamaza hari icyo uteganya kuzabwira urubyiruko rwavukijwe kwiga kubera ko ruturuka gusa mu bwoko bw’abahutu ?

«Twarangije gufata icyemezo cyo kubegera tugafatanya urwo rugamba turi mu Rwanda. Amatora ya 2017 nimuyahindure ”ICYANZU” cy’impinduka ya karahabutaka. Nimufate ubutegetsi, igihugu mucyambure abategetsi b’abicanyi, mugishyire mu maboko y’abaharanira ubuzima buzira umuze ku banyarwanda bose. Niyo mpinduka nyakuri ikenewe muri iki gihe», P. Nahimana.

Padiri N.T: Leta idaha abenegihugu bose amahirwe angana ntikwiye no kwitwa Leta. Ntikwiye kubahwa no kuyobokwa.  Uvangura urubyiruko aba arimo guhembera umwiryane n’intambara. Ibyo nibyo FPR isa n’iyanditse muri “ programme politique’” yayo  nyakuri !

Icya mbere nkeneye kubwira abasore n’inkumi ni uko batinyuka kubumbura amaso bakamenya IMPAMVU nyakuri ituma batareshya, bakaba barimo Banyagupfa na Banyagukira. Biraterwa n’impamvu imwe rukumbi: ubutegetsi buriho bwa Kagame na FPR ye nibwo bwabigennye butyo.

Icya kabiri mbwira urubyiruko ni uko rudakwiye gukomeza kwituramira ngo rwishuke ko hari undi ubibabereyemo cyangwa ko hari ikindi gitangaza kizaturuka mu ijuru, kije kurukiza ingoyi ruriho.

Gukomeza gucungira ku butegetsi bwa Kagame ngo nibwo buri kubategurira ejo hazaza heza ni nko gufata abana b’intama ukabaragiza ikirura wishuka ko gishobora kuzabakurerera, kikabakuza. Gutegereza kuzacungurwa n’abasaza n’abakecuru bari barengeje imyaka 30 mu 1994, ni ukwishuka cyane. Iyo «génération» niyo FPR yihatiye gutsemba cyane, abarokotse akandoya ibabika mu magereza, abashoboye gusohoka mu gihugu yababitsemo ubwoba bupima amatoni! Kwizera ko impinduka ishobora kuzaturuka kuri abo ngabo ni ukwiringira baringa. Niyo mpamvu hakenewe «génération» nshya” y’Abarevolisiyoneri.

Icya gatatu mbwira urubyiruko ni uko baramutse bishatsemo abagera ku bihumbi 2000  b’ABIYEMEZIbashobora gutinyura abandi, ubwo butegetsi bw’agatsiko kimitse ivangura, twabutumura izuba riva, kandi bitadusabye gusesa amaraso y’inzirakarengane. Iyo mpinduka ishobora kunyura mu matora cyangwa muri Revolisiyo ya rubanda. Niyo nzira ishoboka muri iki gihe, nta yindi.

Icya kane mbwira urubyiruko ni uko njyewe n’abo tubyumva kimwe tudateganya gukomeza kubabwira amadisikuru twibereye i Bulayi. Twarangije gufata icyemezo cyo kubegera tugafatanya urwo rugamba turi mu Rwanda. Twe turahari,  mwebwe nimubura, ni akazi kanyu. Yenda bizabasaba indi myaka 25 kugira ngo mwongere kubona “opportunité” yo kugira icyo mwakora ngo mushobore kwibohoza. Amatora ya 2017 nimuyahindure ”ICYANZU” cy’impinduka ya karahabutaka. Nimufate ubutegetsi, igihugu mucyambure abategetsi b’abicanyi, mugishyire mu maboko y’abaharanira ubuzima buzira umuze ku banyarwanda bose. Niyo mpinduka nyakuri ikenewe muri iki gihe.

A.NK: Nkiri kuri iki kibazo, Leta ya Kagame nanone ishishikariza uru rubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha ba Se bakoze mu gihe cya génocide. Abenshi muri rwo basabye izo mbabazi atari uko babishaka, ahubwo ari ukugirango barebe ko bwacya kabiri. Ko icyaha cyose ari gatozi, iyi politiki ya Leta ya FPR irusha ubukana iy’abanazi, uyivuga ho iki ?

Padiri N.T: Iyi politiki ruvumwa ya FPR, idatandukanye cyane na « Apartheid », yakorwaga na ba gashakabuhake bo muri Afurika y’Epfo, ifite “logique” yayo: abo Bahutu bitwa ba Nyamwinshi bagomba guhozwa ku iterabwoba n’ihagarikamutima ridahuga kugira ngo bahorane ipfunwe, babeho bubitse umutwe, bahore bigura, babure umwanya wo guharanira uburenganzira bwabo. Ariko mu gutera Abahutu ubwoba n’ipfunwe, harimo no gushukashuka Abatutsi bahoze mu Rwanda, hagamijwe gukomeza kubagira ingaruzwamuheto n’ibikoresho by’inyungu z’Agatsiko-Sajya. Mu by’ukuri, mu maso ya Kagame n’abasangirangeso be bavanye Uganda, ubuzima bw’abahoze mu Rwanda bose, igihe we yari mu kambi z’impunzi, nta gaciro na gake bufite. Guhera taliki ya 1 ukwakira 1990, umukino wo gushyamiranya Abatutsi n’Abahutu babyirukanye, bakigana mu ishuri rimwe, bagasengera mu matorero amwe, bagashyingirana, bakagabirana, bagasangira akabisi n’agahiye ….niwo wonyine ufitiye Kagame akamaro, kuko wakomeje kumufasha kwigaragaza nk’umucunguzi n’umurinzi w’Abatutsi. Abatutsi barokotse 94 bo rero bafite n’umwihariko w’uko Kagame agomba kujya aniga uwo ashatse kandi ntibakopfore, bimeze nk’umushumba ubaaga mu ntama ze.  Hari ibyo ureba ukumva agahinda karakwishe: buriya koko nk’uriya mwana Kizito Mihigo arazira iki? Déogratias Mushayidi, akatirwa igihano cy’urupfu, yarakoze iki ….! Ese urupfu rwa ba Rwigara Asinapoli n’abandi nka we, hari icyo rushobora kwigisha Abatutsi bahoze mu  Rwanda ?

A.NK: Filimi yitwa Rwanda’s Untold story, yakozwe na BBC, yashyize ahagaragara ukuri kose kuri génocide yabaye mu Rwanda, muri 1994. Iyi filimi yerekanye ko imibare itangwa na Leta y’u Rwanda y’uko abatutsi ibihumbi magana inani ari bo bishwe n’abahutu, ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ahubwo iyi mibare y’abishwe irimo n’iy’abahutu. Ni iki wemera muri iyi filimi, ni iki uyigayamo ?

Padiri N.T: Ni iki se ahubwo iriya filimi ivuga Abanyarwanda batari basanzwe bazi ? Yenda igishya kiyirimo ni uko yateguwe kandi igatangazwa na BBC, bikaba nk’ikimenyetso cy’uko noneho igihugu cy’Ubwongereza kirambiwe ibinyoma n’ubwicanyi bya Kagame, n’agatsiko ke. Ikindi ni uko abahoze ari abafasha ba hafi ba Paul Kagame batinyutse gutanga ubuhamya bugamije kwambika Kagame ubusa mu maso y’amahanga. Tuzi twese ko hari byinshi bazi batarashobora kuvuga kandi bishobora kwihutisha ugusenyuka kw’ingoma yubakiye byose ku kinyoma, ubwicanyi n’iterabwoba. Niyo mpamvu Kagame na we abahigira kubamara. Hakwiye indi filimi ivuga n’ibitaravuzwe, ikagaragaza n’ibikorwa by’abiteguye gushyiraho ubutegetsi buzima buzasimbura ubwa Kagame, bwananiwe kuyobora igihugu no guha Abanyarwanda ihumure.

A.NK: Amashyaka amwe mu yaba hanze, yifatanije na FDLR, mu gihe uyu mutwe ufatwa n’amahanga nk’umutwe w’iterabwoba. Kuba hari amashyaka yifatanije na wo nuko wenda abona ko inzira yo gufata intwaro ari yo yonyine isigaye mu gufata ubutegetsi mu Rwanda ? Watubwira impamvu ishyaka ryawe ryo ritahisemo uyu murongo wo gufatanya n’umutwe wa FDLR ?

«Nta mutwe wa gisilikari tuzi waba urwanya u Rwanda, yenda ngo dushinjwe kuba tutawushyigikiye. Niba hari abashoboye kurwana gisilikari na Kagame, ndibwira ko batazavuga ko bafashwe amaboko n’abataripfana bo mu Ishyaka Ishema», P. Nahimana.

Padiri N.T: Nibyo koko gufata intwaro bishobora kuba imwe mu nzira zishobora guhirika ubutegetsi bw’igitugu nka buriya bwa Kagame. Gusa hari impamvu zitari nke zaduteye kudahitamo iyo nzira.

Icya mbere ni uko intambara isenya byinshi, ikubaka bike cyane. Intambara ni icyanzu cyo kurema abanyagitugu nka ba Kagame bifatira ubutegetsi mu nyungu zabo bamaze kwisasira ibihumbi amagana by’abenegihugu.

Icya kabiri ni uko inzira y’intambara isesa amaraso, ikanasaba ubushobozi bwinshi, butoroshye ikusanya. Muri make irahenda cyane.

Icya gatutu gikomeye kurushaho ni uko inzira y’intambara ihindura abenegihugu indorerezi, bagahora bumva ko hari abandi babibabereyemo, ko hari abazabarwanirira. Iyo abo bategerejweho  kubarwanirira bananiwe…..hakurikiraho iki ?

Icya kane ni uko twebwe nta mutwe wa gisilikari tuzi waba urwanya u Rwanda, yenda ngo dushinjwe kuba tutawushyigikiye. Niba hari abashoboye kurwana gisilikari na Kagame, ndibwira ko batazavuga ko bafashwe amaboko n’abataripfana bo mu Ishyaka Ishema.

Icya nyuma ni uko dusanga ikibazo kinini Opozisiyo nyarwanda ifite muri iki gihe ari ugushobora kubanza gutsinda ibitego mu rwego rwa politiki na diplomasi. Uwatsinze aho ngaho, n’iyo byagera aho akenera kwitabaza urugamba rwa gisilikari, yaba afite aho arwerekeza. Ni uko twe tubyumva.

A.NK: Wigeze gutangaza ko abashinze umuryango wa RNC biruhije kwemeza ko bavuye burundu muri FPR bahozemo. Nyamara ubutegetsi bwa Kagame bushakisha uruhindu uwo ari we wese ushaka kwinjira cyangwa uri muri RNC. Colonel Karegeya, umwe mu b’ibanze bawushinze, abicanyi ba Kagame bamunigiye muri Afurika y’Epfo, mu ntangiriro z’umwaka ushize. Niba abayoboke ba RNC bashobora kuba bakiri muri FPR, hanyuma igahindukira ikanabica, ikabahusha, abandi ikabafunga, wasobanura ute kiriya gitekerezo cyawe abantu benshi bakunze gushyira mu majwi ?

«Kubagiraho impungenge ntibyabura kuko babarirwa mu bashinze umutwe wa FPR-Inkotanyi (twe turwanya), bakaba barayikoreye imyaka myinshi, mu gihe yariho ihekura Abanyarwanda. Bo na Kagame bahujwe na byinshi, uhereye ku mateka yo mu nkambi, ugakomereza ku ngengabitekerezo, ugasozereza ku macuti bizera, dore ko ari nayo yoherezwa kubagirira nabi», P. Nahimana.

Padiri N.T: Ntabwo nibuka ko ari kuriya naba narabivuze ! Gusa hari icyo nabivugaho kindi.

Icya mbere, ni uko dukwiye kumenya gutandukanya ibintu. Kuba umwanzi wa Kagame ntibivuga guhinduka umukunzi w’inyungu rusange z’Abanyarwanda. Kuba wari incuti ya Kagame hanyuma mukaza gushwana mufite ibyanyu mupfuye, ntibihagije ngo umuntu afatwe nk’umunyapolitiki ugamije kubaka u Rwanda twese twakwisanzuramo.

Icya kabiri ni uko twese dushobora kwitegereza tukabona ingorane abashinze RNC bafite !

*Kimwe n’abandi banyarwanda bahoze mu butegetsi kuri Leta zabanje, abashinze RNC bafite BILAN. Kuyisobanuraho ntibikunze kuborohera.

*Kubagiraho impungenge ntibyabura kuko babarirwa mu bashinze umutwe wa FPR-Inkotanyi (twe turwanya), bakaba barayikoreye imyaka myinshi, mu gihe yariho ihekura Abanyarwanda. Bo na Kagame bahujwe na byinshi, uhereye ku mateka yo mu nkambi, ugakomereza ku ngengabitekerezo, ugasozereza ku macuti bizera, dore ko ari nayo yoherezwa kubagirira nabi.

*Nanone kandi kugeza ubu hari abanyarwanda batari bake bavuga ko batarumva neza UMUSHINGA w’abashinze RNC mu bijyanye n’inzira yo kugera ku butegetsi, baba bashyira imbere, n’uburyo baba bateganya kuyoboramo igihugu, butandukanye n’ubwa FPR, babayemo.

Icya gatatu ni uko hari ikimenyetso kigaragara, tudakwiye kwirengagiza : abashinze RNC bagize uruhare rukomeye mu guca intege Paul Kagame no kumwambika ubusa mu ruhando rw’amahanga.  Kubihakana byaba ari ukwigiza nkana.

Icyo mbona rero dukwiye kwihatira kugeraho nk’Abanyapolitiki ni ukuubahana no gukomeza gushyira imbere inyungu rusange z’abenegihugu bose. Niyo mpamvu nyuma yo kubona urwo Patrick Karegeya yapfuye, abasigaye nabo Kagame akaba akomeje kubahigisha uruhindu, ntazuyaza KUGANIRAn’Abayobozi ba RNC, cyane cyane ku byerekeye amatora yo muri 2017.

A.NK: Ubona habura iki kugira ngo amashyaka avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame ashyire hamwe, akorere hamwe, niba koko umwanzi wayo yose ari umwe rukumbi: ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bw’abicanyi, buyobowe na perezida Kagame n’agatsiko ke ?

Padiri N.T: Ibikorwa amashyaka ya Opozisiyo yakorera hamwe birakenewe cyane kandi ntawe utabona ko byatanga ingufu zisumbuyeho. Nanone ariko burya amashyaka ya politiki ntapfa kwihuza gutyo gusa hatari umushinga ufatika yahuriraho. Umwe muri iyo mishinga yabyara ubufatanye,  ni amatora. Nizeye ko ubu noneho hariho impamvu ifatika yo kuganira no gushyira hamwe. Amatora yo muri 2017 nataduhuza, tuzahuzwa no ”gucuruza amateke”?!

Amiel Nkuliza, wateguye iki kiganiro, ubu ni umunyeshuri mu Ishami ry’Indimi na Média muri Université ya Dalarna/Sweden

Tel : 0046 60 617 769, 0046 70 877 54 24. 

Uburiganya bw’ ingoma : Inkotanyi Cyane Kagame azakomeza guhotora abahutu n’abatutsi kugeza avanywe ku ngoma

Par:Alexander Kabashoga

Abanyarwanda basa n’aho bemeye kwimenyereza ubwicanyi bwa Kagame kubera igitinyiro ahabwa n’uburiganya bw’ ingoma

Kuva Kagame yatangira kuyobora Inkotanyi, akicisha bagenzi be bo mu ngabo za RPF bashoboraga kumutera icyugazi, yagaragaje ko icyitegererezo cye cya mbere muli politike ari Rwabugiri. Uretse na Kagame wenyine, haba FPR yose ndetse no kuva kera ku bitero by’ Inyenzi (ingangurarugo…), impunzi z’abatutsi zateye u Rwanda zigaragaza ko zishaka kugarura ingoma ya cyami (ubu zikaba zarabigezeho zikimika umwami w’intambara Kigeri wa 6), intego yazo ikaba yari ukwimika umwami uteye igitinyiro cyagereranywa n’icya Sezisoni, alias Rwabugiri wahoraga mu ntambara z’urudaca, akica icyo akeka ko cyamubogamira cyose.

Kuba Kagame yica cyangwa akicisha umututsi n’umuhutu ashatse wese nk’uko Rwabugiri yabigenzaga, si imbaraga n’igihagararo aba abarusha, ahubwo ni igitinyiro n’ ubudahangarwa avana ku buriganya bw’ ingoma.

Kuva acyicaye kuri iyo ngoma rero, nta kizamubuza  guhotora abatutsi bamubangamiye n’abahutu batamushimishije, kuko bigaragara ko amatwara ya Rwabugiri ari yo amumurikira.

Uburiganya bw’ingoma

Igitangaje ni uko muri iyi minsi ingabo za Kagame zifatanyije n’iza Kabila mu kurimbura abahutu baba muri Kivu n’ abatutsi i Kigali, abantu benshi, baracyahugiye mu mpaka z’ibyerekeye ihindurwa ry’ ingingo y’101 y’ itegeko umwami Kagame yishyiriyeho. Bamwe ngo ntashobora kurihindura, abandi ngo hari izindi ngingo zimwemerera kurihindura, nk’ aho Kagame ari umuntu ushishikajwe no kumenya ibyo amategeko amwemerera n’ ibyo atamwemerera.  Ibyo ni ukwiyibagiza nkana ko umwami Kagame akora icyo ashaka muri kariya gahugu ke yigarurije ku ruhembe rw’umuheto.

Biteye inkeke cyane rero kubona abanyarwanda benshi, harimo n’abanyabwenge  b’ukuri  ndetse n’ababyitirirwa, barangazwa n’impaka z’ingingo z’amategeko mu gihe abantu bapfa, nk’aho haba hakiri umuntu waba utarasobanukirwa uburyo Kagame akora. Kagame amaze imyaka hafi 25 yica akarimbura abatutsi n’abahutu, hatagira umuntu n’umwe ushobora kumukoma imbere. Kurangazwa n’impaka z’ihindurwa ry’amategeko Kagame ubwe yishyiriyeho rero ni nko gusiga abana n’impyisi ugasinzira.

Ikindi giteye inkeke ni uko abenshi mu batutsi, (ndetse barimo n’ abiciwe ababo n’inkoramaraso za Kagame) bacyibwira ko ubwicanyi bwa Kagame bo ntacyo bubatwaye, kuko bizwi hose ko yibasira cyane cyane abahutu. Nyamara, niba hari n’abatarashatse kubibona hakiri kare ko Kagame ari umwami w’intambara ufatira urugero kuri Kigeri IV Rwabugiri, ubwicanyi n’umujinya ahorana byagombye kuba bitangiye kugaragariza buri wese ko ingoma ye irimbura abamuteye icyugazi bose, ahereye cyane cyane ku bamuri iruhande ngo badatuma ingoma ye ihungabana.

Iyo Kagame arimbura abahutu nk’uko arimo abigenza muri Kivu ubu nandika, abatutsi n’abahutu benshi barinumira nk’ aho ari ibintu bikwiye kumenyererwa, bikihanganirwa.  No ku ngoma ya Rwabugiri ahubwo batangazwaga no kumva hashize ibyumeru bibiri nta muntu watanwze i bwami ngo yicwe urw’ agashinyaguro. Iyo yiraye muri bamwe mu batutsi yikanze ko bamuteye icyugazi, abanyarwanda ni bwo bashiduka igihe gito bati « batutsi nidukanguke Kagame ni umwicanyi ». Abenshi muribuka inyandiko  Dr. Theogene Rudasingwa yigeze gusohora muri 2013 igira iti« ABATUTSI DUHUMUKE NAHO UBUNDI KAGAME AGIYE KUTUMARISHA! ». Mu kiganiro yagiranye n’ikondera.info avuga ku rupfu rwa muramu we Rwigara, umuririmbyi Ben Rutabana na we yagize ati  « urupfu rwa Rwigara rwagombye guhumura abatutsi ».

Igitangaje rero ni uko abantu bumva izo mpuruza ukagira ngo bagiye gukanguka, ariko na bwo hashira iminsi mike, bose bakongera kwisubirira mu migono, ngo amatora adafifitse, ngo amategekonshinga, ngo iterambere, ngo ubworoherane, ngo imishyikirano, ngo urubuga rwa politiki.

Abatabona ko Kagame arimbura abatutsi n’ abahutu ku rugero rwa Kigeri IV Rwabugiri ni abadashaka kubibona

Yaba Rudasingwa, yaba Rutabana, bombi basobanuye ku buryo buhagije uko ingoma ya RPF itica abahutu gusa, ko n’ abatutsi benshi yabarimbuye. Abo Ben Rutabana abwira rero ni abakomeje  gusinzira kandi Rudasingwa nta ko atagize ngo abumvishe ko kuba ari abatutsi bitababera urukingo ku bwicanyi bw’ ingoma ya RPF n’umwami wayo w’ ubwicanyi n’ intambara, Kigeri VI Kagame.

Njye rero ndavuga nti abahumye n’ abasinziriye bibwira ko ingoma ya Kigeri yica abahutu gusa ni abadashaka kureba, kuko  kuva kera na kare ingoma ya cyami nta gihe itibasiye abatutsi ikabica ku bwinshi, n’abahutu bo yabicanaga ubugome n’agasuzuguro ndetse n’abo itishe ikanabanena. Kandi umugani w’Abadage, ngo udashaka kubona kumwambika amataratara ni uguta inyuma ya Huye (Wer nicht sehen will, dem hilft keine Brille).

Ushaka kumenya kamere y’ ubutegetsi bw’ Inkotanyi ni ngombwa ko abanza agasobanukirwa aho ziyemeje kuvana icyitegererezo kiranga imikorere n’amatwara yazo. Ku bantu bazi amateka y’u Rwanda kandi, ni bake bashidikanya ko ingoma ya Kagame n’Inkotanyi ze ifata icyitegererezo ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri wavutse ari Sezisoni mwene Nkoronko.  Uretse no mu mikorere n’amatwara, hari kandi byinshi mu mazina n’inyito bigaragarira umuntu wese ushaka kureba, ingoma ya Kagame yigana  iya Rwabugiri, haba mu gushoza intambara za buri kanya, haba mu kwica abatutsi no gukandamiza abahutu.

Kuba ingoma ya Kagame ari ingoma ya cyami byo ndakeka ari bake bakibishidikanyaho, cyane cyane nyuma y’ aho abwiriye abagaragu be mu mwiherero ko bose ari ba ‘Ntakavuro’.  Nta muntu wakangara abatware b’u Rwanda kariya kageni atiyumvamo ko we ari umwami nyir’u Rwanda. Birazwi ko Inyenzi-Nkotanyi zimitse ubu butegetsi zitahwemye kugaragaza ko zirwanira kugarura ingoma ya cyami, ariko ikaba ya yindi yicisha  ubukana, nk’ uko  ibimenyetso mu nyito zihaye bigusha kuri Rwabugiri uzwiho kuba yararanzwe no kurimbura uwamutera icyugazi wese:

Icya mbere mu nyito ni uko ingabo za LUNARI  zateye u Rwanda kuva muri 1962 kugeza muri 1967 ziyiseInyenzi. Mu by’ ukuri, iryo zina ryari ihinamagambo rivuga « Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi ». Nk’uko amateka abitwibutsa, Ingangurarugo, zari umutwe w’ingabo bwite zarindaga Rwabugiri (garde prétorienne).

Icya kabiri, cyo gisa n’ aho kidakenewe ibisobanuro ni uko zijya kongera gutera u Rwanda muri 1990, noneho zaje zitwa Inkotanyi, bikaba bizwi hose ko « Inkotanyi cyaneee » ari izina ry’imyato rya Rwabugiri. Ni ukuvuga ko « Inyenzi »,  ari zo zaje kuba « Inkotanyi », muri iyo myaka yose icyitegererezo gikomeye zikuraho amatwara nta kindi kitari Rwabugiri, umwami waranzwe n’ubugome n’ubwicanyi bukabije, bwarimbuye abatutsi bugahekura abahutu nk’ uko ingero zikurikira zo mu mateka y’uwo mwami zibyerekana :

Kubera intambara Rwabugiri yahoraga ashoza mu baturanyi bose (nk’uko Kagame na we adahwema kuzishoza) imiryango myinshi y’abatutsi  yari yarashize, nk’uko Padiri Pagès (umwe mu banditsi ba mbere b’amateka banditse ku by’ ingoma ya cyami yo mu Rwanda) abisobanura  agira ati: « Hari ingero zitangwa z’imiryango abantu bayo hafi ya bose bagiye bicwa mu ntambara z’urudaca, ku buryo ababyeyi bahoraga mu miborogo bikoma izo ntambara zabamariraga abagabo zikabahekura n’abana » ( Pagès, 1933 : Un royaume Hamite au centre de l’Afrique, p. 178).

Rwabugiri yari umuntu ugira umujinya cyane, urakara vuba kandi akabangukirwa no kwica. Ubuzima bw’ umuntu nta cyo bwari bumubwiye ariko ukuri kutavuguruzwa ni uko abenshi mu bagwaga muri ubwo  bwicanyi bwe cyane cyane  ari abatutsi babaga bamwegereye. Abahutu, uretse abaherekezaga ingabo mu bitero, abamugenderaga kure ntibagiraga aho hahurira n’ ubwo bwicanyi bwe (p.179). N’abahutu babaga barayobotse ingoma bakingira inkomamashyi bakamenya umwanya wabo udasagarira ingoma ye, nta cyo Rwabuguri yabatwaraga (mwirebere uko Kagame afata ba Rucagu, Habumuremyi, Bizimana, Murekezi na ba Mukantabana), ariko abatutsi babaga bari ibyegera bye bya hafi kubera imyanya y’ ubutware babaga bafite bamuhoraga iruhande bamukeza, bityo yagira uburakari akaba ari bo yiraramo (op. cit., p. 179). Ibyo byatumaga abatware bakuru bamutinya cyane, kuko yarakazwaga n’akantu gato ntazuyaze kumena amaraso. Ni uko abatware bakuru benshi bashize bishwe ku kagambane, bagatangwa akenshi barezwe ibinyoma bakicwa nta rubanza rubaye ngo biregure.

                        Sezisoni mwene Nkoronko wiyise Rwabugiri

Ni kuri ubwo buryo Rwampembwe yajugunywe mu rwobo rwa Bayanga (mu Bugesera), Byezimbere Rwabugiri amwahuranya inkota i Gashora, Kabaka, se wa Muyogoma yicirwa i Nyagasozi, naho Muhumuza wari umutware w’ Abagwabiro bo mu Bugoyi, yicwa aboshywe ajugunywa ku rutare rwa Nkuli ruri hafi yo mu Rwankeri. Ubwo bwicanyi bwa buri kanya bwari bwaramenyerewe ku buryo mbere y’umwaduko w’abazungu, ngo nta cyumeru cyashiraga i bwami hadatanzwe umuntu ngo yicwe mu gashinyaguro amenewe amaraso. Iyo hashiraga nk’ibyumweru birenze bitatu nta muntu wishwe, ibyo byafatwaga nk’ ikintu kidasanzwe, ku buryo abantu bagendaga bavuga mu gihugu hose ngo « ni ubuhoro  i bwami» (uko byanditswe na, Padiri Pagès, 1933 : p.377).

Ndetse n’abo mu muryango w’i bwami ntiyabareberaga izuba kuko yagiraga ishyari cyane, ntiyemere ko hagira undi muntu abantu bakwishimira cyangwa ngo bamutangarire (ibyo nta muntu bibibutsa?) : Uko ni ko Gacinya (umwuzukuru wa Gagindiro) yishwe, kubera ko bavugaga ko afite abana beza kandi nawe akagira uburanga butuma abantu bamukunda. Ibyo byateye Rwabugiri ishyari rikomeye, maze umunsi umwe Gacinya amugeze imbere amucumita inkoni mu gituza hanyuma aza kwicwa n’icyo gisebe cyarabaye umufunzo.

Abavandimwe ba Rwabugiri, Nyamwesa  na Nyamahe na bo ubwabo kuba bava inda imwe na we ntibyamubujije kubohereza kwa Nyamuzinda: Ngo yumvise abantu bavuga ko na bo bashobora kugirwa abami ahita abanogoramo amaso. Naho Nyambibi, umugore we,  ngo yamubonye akoresha inzaratsi agira ngo Rwabugiri amukunde, aho kumukunda amukubita inkota. Na Sangano wo mu Bwishaza wari warahaye uwo mugore izo nzaratsi yoherezwa inzira imwe n’uwo yazihaye. Giharamagara, Bihire ndetse na Nkoronko (se wamureze) barishwe bakekwaho ubugambanyi mu rupfu rwa Murorunkwere, wahoze ari umugore wa Nkoronko mbere y’uko aba umugabekazi). Rwatambuga, umutware w’Abashakamba, we bamubaze areba kugeza igihe ashiriyemo umwuka. Abandi bagore ba Rwabugiri na bo byababereye umwaku : Nyiraburunga ( nyina wa Rutarindwa, Baryinyonza na Karara) ndetse na murumuna we Nyiramaroba (nyina wa Kamarashavu) na bo Rwabugiri yarabicishije( abaziza ko ngo batamugaragarije ko nyina Murorunkwere adatwite inda y’ umuhutu Serutenganya).  Naho Katebera mwene Nkundiye, akaba umwuzukuru wa Kabego, Rwabugiri ubwe ngo ni we wamwinigiye kandi  (uwo Katebera) yari yaraje kumuhakwaho nyuma y’uko (Rwabugiri) yishe se na sekuru.

Muri izi ngero ntanze, nahisemo kwibanda ku batutsi barimbuwe ngira ngo nibutse ko ingoma Inkotanyi zigenderaho nta gihe itishe abatutsi ariko umubare w’abahutu  n’abanyamahanga Sezisoni yishe cyangwa akicisha na wo ni munini cyane (Uwashaka kumenye urutonde rw’abazwi yasoma mu  gitabo cya Pagès ndetse n’icya Mgr Alexis Kagame).

Uku kwiyibutsa amateka byari bigamije kwibutsa abibwiraga ko ingoma y’abatutsi itica abatutsi, ko gusinzira kutatewe no kubura ibimenyetso ahubwo ko ari ukubyirengagiza.  Abakeka ko ibyo Kagame yakoreye ba Kabera na ba Karegeya ari ibyadukiriye, bibuke ko haba Inyenzi (Ingangurarugo), haba Inkotanyi, zabaciriye amarenga zigaragaza ko ziyemeje kugendera ku matwara y’umwicanyi Rwabugiri utarigeze na rimwe azuyaza kurimbura abatutsi.

Umwanzuro

Ingoma ya Kagame, kimwe n’iya Rwabugiri ifatiraho urugero nta gihe itarimbuye abatutsi bashoboraga kumutera icyugazi. Ibyo kandi Shebuja wa karinga abishobora kubera igitinyiro ahabwa n’ubutiriganya bw’ ingoma. Niba hari abatarashatse kubibona, nk’uko Rudasingwa yabyanditse na Rutabana akabivuga, nibakomeza kwirengagiza ibimenyetso bigaragara, bazaba bakina n’urupfu rubagera amajanja. Kwanga gukina n’urupfu ni ukwiyemeza kwigobotora ubutiriganya bw’ ingoma, kuko kagame wenyine nta butwari cyangwa ubumanzi arusha abandi batutsi n’abahutu.

N’ubwo rero mu mujinya we n’urwango rwinshi Kagame ubu agamije kurimbura abahutu mu Rwanda no muri Kivu, imiryango y’abatutsi ishobora na yo kuzarimbuka nko ku gihe cya Rwabugiri nibahugira mu gukeza ingoma bita ko ngo ari iyabo. Naho kurangazwa n’impaka zerekeranye no guhindura itegeko Kagame ubwe yishyiriyeho na byo ni ukwiyibagiza ko ingoma y’umwami w’intambara idashishikajwe n’ibyanditswe  mu bitabo kandi yariyemeje gukora uko ibyumva nka Kalinga ya Rwabugiri. Birazwi ko umututsi cyangwa umuhutu uzayibangamira wese itazazuyaza kumuboha akandoyi ikohereza muri Rweru.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo akaboko kafashe ingoma ntikarekura kadaciwe. Aho kuguma muri izo mpaka z’itegekonshinga rero, abahutu n’abatutsi aho bava bakagera (baba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo), bari bakwiye kwiyibutsa ko igitinyiro cya Kagame kitava ku butwari cyangwa ubwenge budasanzwe afite ahubwo gishingiye ku buriganya bw’ingoma. Bityo bakiyemeza kujya ingamba zo kuvana uwo Sezisoni mushya kuri iyo ntebe ya Shebuja wa Kalinga nshya (constitution) atari yabarimbura, kuko we agambiriye kubacamo igikuba gikomeye kugira ngo bahore mu bwoba, bamuramye, yice uwo ashatse, nduzi ko nta we azakiza. Abami baranzwe n’ubwicanyi kurusha abandi, ari bo Ruganzu II (wadukanye Kalinga avuye i Karagwe) na Kigeri IV Rwabugiri, uko ingoma zabo zarangiye birazwi. Uyu wundi Kigeri VI waje yiyemeje kurusha ubwicanyi abo bakurambere be, mumenye ko atari inyuguti zo mu bitabo yiyandikishirije zizamuvana ku ngoma.

Père Pagès (1933). Un royaume Hamite au centre de l’Afrique. Institut Royal Colonial Belge.

Nta mpamvu n’imwe ifatika yatuma Kagame yongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017

redline

Byatangiye mu mwaka wa 2010 aho umugabo Mussa Fazil yananiwe kwamamaza ibitekerezo by’ishyaka rye PDI maze agatangira gahunda zo kwamamaza no gushimagiza FPR. Mu by’ukuri iki cyabaye ikimenyetso kidasubirwaho ko mu Rwanda amashyaka avugwa muri guverinoma ari ingirwamashyaka zishinzwe guhuma amaso abantu n’umuryango mpuzamahanga, ngo aha hari demokarasi igendera ku mashyaka menshi!

Mussa Fazil ugaragara nk’uwishimiye kuba minisitiri aho kuba perezida wa repubulika, akishimira kuba inkomamashyi aho kwishyira ngo yizane, ni we wahawe misiyo yo kuvuga ko itegekonshinga ari impapuro abantu bashobora guca cyangwa kunyagiza imvura ubuzima bugakomeza. Uyu mugabo ni we watanze impamvu ngo ya karahabutaka yatuma Paul Kagame yongera kwiyamamaza. Iyo mpamvu nta yindi ngo ni uko Kagame yagejeje u Rwanda aheza bityo bikaba bikwiye ko yakomeza gutegeka.

Tubyibazeho

fazil

Mu mitekerereze iciriritse ya Mussa Fazil, abona ko mu gihe umuntu akora neza agomba gukomeza gukora. Reka wenda iby’imikorere ya Kagame tube tubiretse kuko ushyize ku munzani ibyiza yakoze n’ibibi yakoze usanga ibibi ari byo byinshi. Ariko reka twumve iyo reasoning ya Mussa Fazil kuko ubu ari na yo abamotsi b’ingoma bose bashyize imbere.

Mussa aremeza ko itegekonshinga rya repubulika rizajya rihinduka bitewe n’imikorere ya perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko perezida uzakora nabi mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo abaturage babinyujije muri ya ngirwa demokarasi y’utubaruwa ya Depite Kirisitina Muhongayire, bemerewe gusaba ko itegeko rihita rihinduka kugira ngo perezida aveho. Mbese muri make , Mussa Fazil asanga itegekonshinga cyane cyane mu ngingo zirebana na manda ya perezida wa repubulika ari ibihembo cyangwa ibihano bizajya bigenerwa uwakoze neza cyangwa nabi, yakora nabi itegekonshinga rigahindurwa kugira ngo atongera kwiyamamaza, naho yakora neza rigahindurwa kugira ngo akomeze yiyamamaze. Harahagazwe!

Ibi biragaragaza ubwenge bucye cyane, cyangwa se uburiganya, cyangwa se byombi icyarimwe by’uyu mugabo wagizwe cyangwa wigize umumotsi wa FPR. Ikintu abamotsi bose badashaka gusobanurira rubanda, ni impamvu zatumye hashyirwaho ingingo ikumira indi manda mu itegekonshinga.  Ntibashaka kubyumva. Izo mpamvu ni ukwirinda ko hari uwizirika ku butegetsi no kwitiza demokarasi ishingiye ku gusimburana ku butegetsi hatagombye kumeneka amaraso.

Twibutse ko igihugu kitayoborwa n’itegekonshinga gusa. Iyo izo mpamvu ziba ari izoroshye iyo ngingo (101 y’itegekonshinga) yashoboraga gushyirwa mu itegeko rigenga amatora kuko ryo rishobora guhinduka hatabayeho kongera kubaza rubanda.  Bityo rero nta mpamvu yo gusubira ku ijambo rubanda yavuze ejobundi muri 2003.

Hari n’uwavuze ngo ikipe itsinda ntisimburwa, ariko akibagirwa ko ikipe idashobora gukomeza gutsinda mu gihe match final yarangiye. Ikindi kandi ntihakagire uwibeshya ko Kagame ariwe kipe. Ahubwo ni umukinnyi mu ikipe yitwa FPR. Umukinnyi rero agira manda yo gukina kandi ashobora kuvanwa ku mwanya uyu n’uyu agashyirwa mu wundi bitewe n’uko ikipe iyobowe. Ariko na none iyo amategeko ateganya imyaka umukinnyi atagomba kurenza, ikipe ye ikabona itajya mu marushanwa itamufite isezera hakiri kare aho gutsindwa nabi. Ubusanzwe kandi umukinnyi ucyuye igihe agirwa umutoza.

Paul Kagame we rero yibereye inyuma ya rideau arimo arakurura anasunika. Ngo hari aho yigeze kuvuga ko azubahiriza icyo abaturage bazavuga, yirengagiza ko bavuze mu mwaka wa 2003. Kuba baravuze mu mwaka wa 2003 birahagije kugira ngo Kagame yubahirize ibyo bavuze ahubwo niba hari na bakeya bumva ibyo bavuze batarabyemeraga, ni igihe Kagame noneho akwiye kugaragaza ko akazi ke atari ako kuyoborwa ahubwo ari ako kuyobora. Ntiwayobora umuntu ngo maze abe ariwe ukwereka icyerekezo.

Mu gusoza reka nibutse ko mu mahame ya politiki y’amashyaka, iyo ishyaka rigeze ku butegetsi ntiriba rihageze ngo rishyire mu bikorwa ibyo bazaribwira. Riba rihari kugira ngo rishyire mu bikorwa gahunda ryiyamamaje rivuga. Izi gahunda nizo ziba zaratumye barigirira icyizere. Iyo ridakoze ibyo ryasezeranyije abantu risezererwa izuba riva. Cyakora kuri gahunda ryiyemeje rishobora kongeraho izindi ariko zidakuraho izatumye ritorwa. FPR rero niba ikeka ko yatowe, ni uko yari ifite gahunda kandi yari yemeye kubahiriza itegekonshinga. Ubwo inaniwe kuyobora ikaba ishaka kuyoborwa n’utubaruwa tw’abantu batagira amazina, nive mu nzira ireke abandi dukorere igihugu cyacu.

Chaste Gahunde

Western donors must also encourage Kagame to engage the diverse political views of the Rwandan diaspora.

 

In her article, “Rwanda don’t let the good trump the bad”, Prof Susan Thomson advises ways through which Kagame can be dealt with:

RPF Gicumbi 2010

An RPF rally in Gicumbi, Rwanda. August 2, 2010. Image: Graham Holliday.

There was no doubting that Paul Kagame’s Rwandan Patriotic Front (RPF) would handily win September’s parliamentary elections, which it did with 76% of the vote. His party has ruled the country since July 1994, when it successfully ended the genocide of more than 500,000 ethnic Tutsi. In theory, the RPF was contending with nine other parties. In practice, Rwanda’s nearly six million voters had little choice on the ballot. A total of 98% of the votes went to the RPF and its four coalition parties. The additional five parties were not allowed to participate.

Once-cozy relations with donors have begun to sour because of Rwanda’s increasing authoritarianism at home as well as its continued involvement in neighboring eastern Congo.  The United Nations has systematically documented war crimes and other violations of international law by both the Rwandan army and its Congolese proxies. Since 2009, the RPF has worked with American and British public relations firms whose primary task is to drown out the voices of foreign critics and bury evidence of the RPF’s human rights abuses at home and in the Congo under rosy language about stability, economic growth, and commitments to help the poor. A democratic façade is essential to reassure foreign investors and Western donors that their money is being stewarded well.

This raises the question of how Rwanda’s donors can best work with the incumbent president, mindful that Kagame is constitutionally mandated to step down in 2017 with the next round of scheduled presidential elections. Rwanda’s main donors, notably the United States, the United Kingdom, and the European Union, must continue to nudge the RPF towards a real democratic opening. This must include more than the usual calls for free and fair elections or symbolic stoppages of their foreign aid, such as the Americans’ recent suspension of $200,000 in military aid due to Rwanda’s sponsorship of the now-defunct M23 proxy rebel group.

Rwanda’s influential friends—such as Britain’s Tony Blair and America’s Bill Clinton—must stop extolling president Kagame’s performance on economic policies so that they may hold his RPF government accountable for its lack of political freedoms and human rights abuses. Cutting aid in symbolic amounts will not result in policy changes, but conditioning aid could. Rwanda depends on foreign aid, which currently accounts for more than 40% of its budget. General support for the budget must be withheld until President Kagame demonstrates a sincere willingness to give his political opponents more space and adopts policies that reflect rather than exploit rural realities.

Donors must first evaluate the government’s ability to manage its only natural resources—people and land. The U.S. State Department estimates that by 2020, Rwanda will be home to some 13 million people. This will be the highest population density in Africa, with 225 people per square mile. Some 80 percent of Rwandans seek out their existence as subsistence farmers, living on less that $1.50 a day. The government requires rural farmers to grow coffee and tea instead of the crops they need to feed their families. A new land policy has decreased peasant holdings to less than half an acre, which is far from enough to produce crops for subsistence. International donors can withhold their general support to Rwanda’s budget to press for more equitable land and agricultural policies.

Rwanda’s donors can also encourage open dialogue and a culture of constructive criticism and debate of government policies amongst the political class. Foreigners write most of the academic and policy literature on Rwanda, because Kagame does not allow for thoughtful analysis that is remotely critical of his government’s current policies. Western donors can use their already-existing relationship with Rwanda’s Ministry of Education and other institutions of higher learning to sponsor and protect intellectuals whose ideas differ from those of the government as a way to spur openness and dialogue.

Western donors must also encourage Kagame to engage the diverse political views of the Rwandan diaspora. This is not to suggest that he reach out to those who claim that the RPF organized and implemented the genocide, or hold other extremist views. But he does need to acknowledge that sincere dissidents exist alongside political extremists. Kagame should not be allowed to lump together the good with the bad as a way to justify not including any outside or competing opinions in the Rwandan political sphere.

Without an open political sphere nudged and nurtured along by Rwanda’s Western donors, there will few other potential leaders to succeed Kagame in 2017; his rivals have died, are jailed, or have fled the country. Expect the lack of qualified political leaders to be Kagame’s rationale for amending the constitution to allow him to run for a third term.

Susan Thomson is assistant professor of peace and conflict studies at Colgate University. She has published articles in African Affairs, The International Journal of Transitional Justice and The Journal of Modern African Studies. She is also author of “Whispering Truth to Power: Everyday Resistance to Reconciliation in Postgenocide Rwanda” (Wisconsin UP, 2013). 

Source: http://journal.georgetown.edu/2013/12/16/rwanda-dont-let-the-good-trump-the-bad-by-susan-thomson/