Category Archives: Rwanda

Umwihariko wa Revolisiyo: Kumenya umwanzi w’igihugu ni ngombwa mbere yo kumurwanya

image_abbé-300x300

Igituma abaturage badahuriza hamwe ngo bave kuri uru rubaho, ni uko bagishidikanya ku mwanzi nyawe bafite. Naho ubundi ak’umunyagitugu yahanantuka mu isegonda rimwe gusa.

IBANGA RYA 9: Kumenya gutandukanya inshuti n’umwanzi w’igihugu

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya  inshuti n’umwanzi w’igihugu . Si Paul Kagame wadukanye iby’uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y’umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n’umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y’abenegihugu) ntiyashoboka.

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n’abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira, ububasha bwinshi n’inshingano biguha, umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y’ubutegetsi bw’igihugu ! Uretse mu Rwanda rw’iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta….

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n’ abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk’umwanzi w’igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z’igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z’umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

N’iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso, politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w’igihugu n’amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n’amagambo (vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n’aho ari gashozantambara (polémique), atandukanye rwose n’akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko…..

IBANGA RYA 10 : Umwanzi w’igihugu ni nde ?

Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw’ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w’igihugu.

Mu ivanjili ya Matayo 5, 44 n’iya Luka 6, 27, Yezu yaravuze ati :”diligite inimicos vestros : Nimukunde abanzi banyu“. Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b’igihugu cyanyu (hostes) kandi mubafashe kugisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye !Amateka y’intambara ziswe “Croisades” ashimangira ubwo buryo bwo kumva ibintu.

IBANGA RYA 11 : Ibiranga umwanzi w’igihugu

Mu by’ukuri Umwanzi w’igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu ; ni utera igihugu agasahura umutungo w’abenegihugu kugira ngo bo bicwe n’inzara ; ni wawundi uhungabanya koko umutekano w’abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo ; Umwanzi w’igihugu ni uhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu akababuza kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w’igihugu kuko abangamira inyungu rusange (interêt général) z’abanyagihugu bose, cyangwa iz’igice kimwe cy’abanyagihugu, akazisimbuza inyungu ze bwite.

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n’abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk’umunyamahanga!

IBANGA RYA 12 : Amakosa 4 umuyobozi w’igihugu agomba kwirinda

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n’ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w’igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w’igihugu atagomba gukora :

1. Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2. Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3. Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w’igihugu

4.Gufata igice kimwe cy’abenegihugu ukacyita abanzi b’igihugu.

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w’igihugu, hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye, bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

Iyo Umukuru w’igihugu afashe igice kimwe cy’abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bita guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by’amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

IBANGA RYA 13 : Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w’igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w’inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza, bagafatanya na we mu butegetsi bw’igihugu, ntagire n’igihano abagenera kandi yajyaga avuga ko azi neza amahano ngo basize bakoze ! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b’igihugu, aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N’iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamenye ko icy’ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y’agaciro, maze abana b’Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

Umwanzi w’igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze ! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b’Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k’amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b’abakene batari bake bakiga kaminuza!

Umwanzi w’Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n’izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ! Uwo mutavuga rumwe muri politiki (simple adversaire), si umwanzi w’igihugu byanze bikunze. Umwanzi w’Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n’amahano y’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke k’abahotozi.

IBANGA RYA 14 : Umwanzi w’Urwanda ni nde ?

None se Umwanzi w’Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w’igihugu cyacu ntiyaba ari Paul Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ? Igisubizo ni yego.

Biracyaza… 

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Umwihariko wa Revolisiyo: Abaturage Bakenera umu Leader nyawe Ubafasha Guhirika Umunyagitugu.

Banyarwanda nkunda, nshuti basomyi,

ubushize mu Umwihariko wa Revolisiyo twarebeye hamwe uburyo umuntu umwe n’agatsiko ke gatoya babasha gukandamiza miliyoni 11. Twabonye ko agatsiko gatoya kaba gashyize hamwe kandi kazi icyo gashaka. Abaturage miliyoni 11 bo baba batatanye maze bikorohereza agatsiko kugenda karoba umwe umwe nk’uko 11.000.000= 1+1+1+1+…..

Uyu munsi mu mutwe wa 2 w’Umwihariko wa Revolisiyo turarebera hamwe uburyo leadership ( ubuyobozi) ari ngombwa cyane kugira ngo abaturage bakanguke. Nimwongere mwitegereze iyi foto hasi aha. Murabona ko umunyagitugu arimo atuka abaturage nyamara bo ntibabona ko bashatse bava ku rubaho maze ikibazo kigakemuka. Kuki batabikora? Ni uko habura uwabarya akara.

image_abbé-300x300

UMUTWE WA 2 :  Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA KAGAME YANANIWE KWEGERANYA ABANYARWANDA NGO BASEZERERE AGATSIKO ?

Martin LUTHER KING yafashije abirabura bo muri USA kwisuganya basezerera politiki y’ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !

Ko Urwanda rwagushije ishyano ryo kuba ruyoborwa n’abantu b’abicanyi ruharwa mu by’ukuri bari bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ntawe utabibona kandi nta we bitababaza, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga (Mandats d’arrêt)! Igikomeje kuba urujijo ni ukubona mu banyapolitiki bagaragara ari bake cyane bagerageza gufasha Abanyarwanda kwisuganya ngo duce ingoyi ituziritse, dusezerere bidasubirwaho agatsiko k’uyu munyagitugu Paul KAGAME kadufasheho ingwate! Kuki abanyapolitiki bagerageje kugira icyo bakora badatera kabiri badasubiranyemo! Biterwa n’iki ?

IBANGA RYA 4 : Intwaro za kirimbuzi si ngombwa

N’ubwo umunyagitugu n’agatsiko ke bagaragaza ko bafite imbaraga zidasanzwe ; buriya guhirika ingoma ye ntibisaba gufata intwaro za kirimbuzi, dore ko abaturage badashobora kurusha Paul KAGAME gutunga nyinshi !

Abantu benshi tuganira, dutekereza amaherezo y’ingoma y’umunyagitugu Kagame bagira batya bakagusha ku ntambara. Bati ni ngombwa guhaguruka tukamurwanya mu buryo bwa gisirikari, nta yindi nzira ishoboka, ubwo imbunda ari zo yubakiyeho ubutegetsi bwe, ni nazo zikwiye kubumukuraho. Igitekerezo cyabo singisuzugura. Gusa rero iyo witegereje akarere k’Ibiyaga Bigari, kugira ngo hagire umutwe ufata gahunda yo gutangiza intambara kugera ubwo uzahirika Kagame si ibya none. FDLR imaze imyaka hafi 20 mu mashyamba ntacyo yashoboye kugeraho uretse guhora yitabara gusa! Ndetse njye nsanga uwateza intambara yaba ahaye Kagame amahirwe yo kongera kumara indi myaka itari mike ku butegetsi kuko yaba abonye icyo akora hagati aho : kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda ku mu mugaragaro, yitwaje ko ari mu ntambara.

Intambara tuzi umuntu yakwita classique, iyi yo kurunda ingabo n’intwaro, ukabona igihugu duhana imbibi uhagurukiramo (Base arrière) ugatera Urwanda, ntishoboka muri iki gihe, yenda izashoboka nko mu myaka 20 iri imbere. Ibyo kandi Kagame arabizi neza ! Twita igihe turota ibidafite akamaro mu gihe hari indi zira ya bugufi (plus efficace), ihendutse kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

IBANGA RYA 5 : Uko ingoma y’igitugu ihirima

Guhirika ingoma y’umunyagitugu wigize nk’intare ntibisaba gufata intwaro no kumurwanya. Ikimukoraho bwangu kandi mu buryo budasubirwaho ni ukumwambura imbaraga abaturage bamutiza akaba ari nazo akoresha abica urw’agashinyaguro!

Twabonye ko nta yandi maboko umunyagitugu agira uretse ay’abaturage : ni bamwe muri twe akoresha kugira ngo abohe abandi. Arandengaya nkamwihorera, yahohotera abandi nkituramira. Anyambura inzu yanjye nkamugerekeraho n’isambu yanjye, yamfatira umugore ku ngufu nkamutegeza n’umukobwa wanjye kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri…muri make abaturage bahindurwa ABACAKARA kubera ko bemera kubigiramo uruhare!

Nyamara abaturage bafashe icyemezo cyo kwanga kongera gukorera umunyagitugu ubamereye nabi, bakanga kongera kwitabira gahunda ze ; bagize batya bagahagarika akazi kose iminsi 10 gusa (amashuri, amasoko, akazi ko mu biro….), bwa bukaka bw’umunyagitugu bayoberwa iyo burigitiye, za ngufu yiratanaga zayoyoka. None se za ndege ze z’intambara zahaguruka zikajya kurasa ingo z’abaturage batanamututse? Imbunda zajya mu ngo zose kurasa abantu batari no mu myigaragambyo ? Gusa rero kugira ngo abaturage bashobore kwemera ko iyo nzira ishoboka hagomba Abaleaders babitangira, bakabasobanurira igikwiye gukorwa n’inzira byanyuramo, bakababa hafi . Abafite amashyaka ya “opozisiyo” niko kazi kabo! 

Ikibazo : Kuki abagize amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame bahora bacikamo ibice  aho kwishyira hamwe ngo bafashe Abanyarwanda kwisuganya ?

Kuba aya mashyaka yitwa aya “opozisiyo” ahora acikamo ibice si uko abayobozi bayo ari ko baba babyifuza, yewe si n’uko Kagame aba yabahaye ruswa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma aya mashyaka adafata ngo yibyaremo ingufu zihagije zahindura ibintu.

IBANGA RYA 6 : Kuba umuLEADER si ibya bose

Burya abantu bose ntibashobora kuba abanyapolitiki bo mu rwego rw’aba Leader ngo bishoboke ! Impamvu ni uko kuba umu Leader ari impano bose batahawe. Urugero: twese twikundira indirimbo nziza icurangitse neza ; nyamara twese siko twashobora kuyiririmba n’ubwo twaba tubyifuza karijana! Tuvugeko yewe dushoboye gukora imyitozo, tukinjira mu itorero, tukabasha kuyiririmba neza! Nyamara ntibivuze ko dushobora no kuyihimba! Guhimba indirimbo nziza igakundwa n’abantu ni impano yahawe umuhanzi! Benshi twaririmba ariko guhanga ni urundi rwego. Aba Leader ba politiki bagomba kugira iyo mpano imeze nk’iy’abahanzi. Ni nayo mpamvu badakunze kuba benshi!

Igitera ingorane muri politiki ireba Urwanda, ni uko Abanyarwanda bakomeje kwibeshya ko buri wese, ubishatse wese, n’iyo yaba nta n’aho yanabyize, ashobora kuba umu Leader, agahimba ishyaka, rikagira icyo rigeraho ! Oya ibyo ni ukwibeshya, …. ni yo mpamvu amashyaka ya “opozisiyo”, yaba ayo mu gihugu, yaba akorera mu buhungiro, ntacyo arageraho, imyaka ikaba ibaye 20 !

Ikindi Abanyarwanda babuze ni uko batazi gushishoza ngo nibabona muribo havutse umuntu ushobora kuba umu Leader, bamuhe agaciro akwiye, bamwiteho, bamufashe, bamwubahirize, bamurengere!

Umu Leader muri politiki ni muntu ki ?

Si wawundi wirirwa yivuga ibigwi cyangwa yifotoza mu binyamakuru kandi ntacyo akora ngo kigaragare! Umuleader ni umuntu ufite iyo mpano nko mu maraso, uyu uvuga abandi bagatega amatwi kandi bakaryoherwa, kuburyo yababwira ati “nimujye imbere tugende” bakamwumvira! Bene abo nibo dukomeje kubura, abake dufite tukabapfukirana! Ntibajya babura burundu, baba bahari. Dukwiye kubishakamo, tukabashyira imbere, tukabaha ibyo bakeneye (inkunga), nibo bazadufasha gusezerera ingoma y’igitugu ya Paul Kagame n’abicanyi be!

Gusa rero politiki ni ikintu umuntu adakora wenyine n’iyo yaba afite impano y’akataraboneka.

IBANGA RYA 7 : Umuleader akenera ikipe

Kugira ngo umuleader agire icyo ageraho akenera Ikipe y’abantu hagati ya 6 n’ 8, bumvikana batagambanirana, mbese umubare ungana n’uw’abagize ka gatsiko umunyagitugu akenera ! Iyo kipe niyo ibyara imbaraga nyabuzima ziyobora abaturage, zigahangana n’ingufu ntindi umunyagitugu akoresha yangiza ibintu. Kubona abantu 6-8, bameze batyo ntibyoroshye!!!! Babonetse bakishyira hamwe, iby’ingoma y’inkoramaraso ya Paul Kagame byaba birangiye!

Ikipe ya politiki ikorwa ite? 

Ni nk’ikipe y’umupira w’amaguru. Kurundanya abantu 11 ukabashyira mu kibuga ntibihagije ! Hagomba umutoza (Leader), maze agafasha abakinnyi gukora imyitozo ! Uko bagenda bamenyana, barushaho gutahura ubushobozi bwa buri wese : bati “wowe wakina mu izamu kurusha abandi, uriya yakina neza mu ba kabiri, uriya yajya atsinda ibitego”…..bityo bityo buri wese agashyirwa mu mwanya akwiye kandi ufasha Ikipe gutsinda ibitego!

Isima (Principe) ituma ikipe ifata ni iyihe ?

IBANGA RYA 8 : Igituma ikipe ikomera

Hari uburyo bubiri : Agatsiko ka Paul Kagame gafata cyangwa se gakomera kubera iterabwoba abashyiraho. Bazi neza ko uwaca ku ruhande akagambana, ahita akubitwa inyundo. Ubwo bwoba butuma Agatsiko kagira ubumwe buzaramba igihe cyose Paul Kagame azaba agifite ubushobozi bwo kubashyiraho iterabwoba rye! Ntawe uzava muri kariya gatsiko ngo abure kwicwa kuko aba azi amabanga menshi ! N’iyo yahungira mu mahanga, bamusangayo bakamutsindayo! Coloneli Patrick Karegeya bamutsinze muri Africa y’epfo,jenerali Nyamwasa bamaze kumuhusha kenshi,…

Uburyo bwa kabiri bwo gukora ikipe igafata ni ugushaka abantu bashobora kugirana ubucuti bukomeye … Icy’ingenzi ni uko baba abantu bashobora kumenyana, bakagirana icyizere kibyara ubucuti ubu budashobora kugambanirana. Ikipe yubakiye ku bucuti iragora kuyirema ariko iyo ibayeho iraramba kandi igakora byiza kurusha iyubakiye ku iterabwoba, kuko abayirimo banezezwa n’ibyo bakora. Niyo mpamvu bakorera rubanda babyishimiye! 

Ngicyo ikibuze mu mashyaka ya opozisiyo nyarwanda! Nta shyaka na rimwe ririho muri iki gihe rifite umuleader ugaragara n’ikipe ifatika yamufasha kuyobora Abanyarwanda mu nzira y’impinduramitegekere igamije kubungabunga ubwigenge bw’igihugu n’ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu ku giti cye ! N’amashyaka agerageje kwisuganya usanga ari nk’udukipe twa Nyumbakumi cyangwa tw’Akagal ! Umunyagitugu Paul Kagame ntabwo azakurwaho n’ikipe ya Segiteri…azakurwaho n’ikipe y’aba“profesiyoneri” ! Ariko akaga karushijeho kuntera impungenge ni uko iyo habonetse umuleader, aho kumushyigikira ngo tumuhe ibyo akeneye, akore ikipe itunganye yazadutabara twese, turamutererana, cyangwa tukamurwanya! Iyo ngeso isa no kwikora mu nda niyo izatuma Abanyarwanda bahera ku kiziriko cy’umunyagitugu Paul Kagame, abo yashyize mu gihome bapfire ku ngoyi, abagiye ishyanga bagwe ku gasi…

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nitudahindura imyumvire, turaheze….!

Biracyaza… 

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwihariko wa Revolisiyo: Ni iki gituma Agatsiko-Sajya Kabasha Kunesha Miliyoni 11 z’Abanyarwanda?

image_abbé-300x300

Itegereze iyi foto: ibaze aba baturage baramutse bavuye kuri uru rubaho, uriya ubabwira ijambo byamugendekera bite? Ni koko burya umunyagitugu akoresha imbaraga z’abaturage mu kubakandamiza. Abaturage baramutse babimenye bagafata icyemezo, umunyagitugu yarara ahirimye mu manga.

Abantu benshi bakunze kwibaza uburyo bishoboka ko umunyapolitiki umwe gusa nka Paul Kagame ayobora ku gitugu Abanyarwanda miliyoni 11, imyaka irenga 20 igashira, abaturage batamukunda, bakabura imbaraga zo kumukuraho.

Igisubizo :

Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk’uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y’uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane, ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita ku buzima bw’abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n’umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by’ubukungu no mw’ iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n’abambuzi, twese bitugiraho ingaruka mbi, tugahora mu ntambara z’urudaca, mu mwiryane…mbese nk’uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n’umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mw’ijuru, ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n’abo mu ijuru atari umwihariko w’abicanyi, abanyakinyoma n’ingegera z’ubwoko bwose.

Ni gute umuntu umwe nka Paul Kagame ashobora gushyira abantu miliyoni 11 ku ngoyi ?

Birashoboka rwose. Ibanga rye ni uko afata ingufu z’abaturage ubwabo (miliyoni 11), akaba arizo ababohesha! Burya rero icyo Paul Kagame adushoboza ni uko yabashije kurema agatsiko k’abantu bake cyane batarenze 8,(umunani ujya inama uruta ijana rirasana !), abo bakaba ari abantu bamwumvira 100%, badashobora kumugambanira. Si ngombwa ko abo bantu baba abanyamicomyiza, ndetse ahubwo tuzi ko bashobora kuba ari n’abicanyi kabuhariwe! Bariya 8, rero nibo bamufasha gushyira ku ngoyi abandi bantu nka 80, bikundira iraha no gutunga ibyamirenge, ubundi bakiyemeza kugaraguza abaturage agati no kubica urubozo nk’uko Umutware mukuru abyifuza. Abo 80 nabo barakugendera bagaterera abandi 800 ku kiziriko, bakabuvumvisha ko bagomba gukorera Icyama byanze bikunze. Abo 800 iyo bamanutse nabo baragenda bakaboha abandi ibihumbi 8 (Inzego z’ibanze !); abo nabo bakakugendera bakifatira miliyoni umunani, ntizishobora kwinyagambura!

Wajya kureba ugasanga igitugu cya Paul Kagame kirangeraho jye w’umuturage rwimbyi, kikansanga aho nituriye mu ishyamba, kandi uwo Paul Kagame ntaramuca n’iryera ! Igitangaje ni uko iyo mfunguye amaso, nsanga no mu muryango wanjye bwite harimo bene abo abantu bakorera “Umulyango”(w’Abanyarwanda!!!!!), bampoza ku nkeke ko ngomba kuyoboka uwo munyagitugu ubeshejweho no kuncuza utwo nkoreye niyushye akuya, akazashirwa ari uko anyambuye ubuzima !

IBANGA RYA 1: Umunani ujya inama uruta ijana rirasana

Ibanga rya mbere dukwiye kumva ni irihe ? Ni uko ubutegetsi bw’igitugu buba rwose bwubakiye kuri kariya gatsiko k’abantu 6 cg 8 banywanye, batagambanirana. Baramutse basubiranyemo, iby’ingoma y’igitugu byaba birangiye.

IBANGA RYA 2: Agatsiko gahabwa ingufu n’uko abaturage bakumvira

Ibanga rya kabiri ni uko ingoma y’igitugu nta zindi ngufu igira uretse izo ihabwa n’abaturage bayumvira. Umunsi umwe, abaturage bagize bati “ntitugishaka kukumvira”, agatsiko kakwira imishwaro, abaturage bakibohoza !

None se kuki abaturage bamaze kubona ko bakandamijwe batinyagambura ngo birukane ingoma y’igitugu ?

Burya rero ntawavukiye kuba umucakara ubuzima bwe bwose ! Niba abaturage bari ku ngoyi nk’abo mu Rwanda muri iki gihe badahaguruka ngo bahangane n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame, ni uko yenda  batabifitiye imbaraga zihagije, ziruta iz’agatsiko.

IBANGA RYA 3 : Agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?

Ibanga rya gatatu rigomba kumvikana aha ni iri : 8>11 000 000 ? Ni ukuvuga ngo “Ese agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?” Igisubizo ni YEGO.

Kubera iki ? Buriya rero agatsiko k’abantu umunani karusha abaturage miliyoni 11 ingufu kuko ko kaba kashyize hamwe imbaraga zako (équipe ou bande organisée). Iyo kagabye igitero ku baturage, kirinda gutera benshi icyarimwe, ahubwo ingufu z’abantu umunani zigatera umuturage umwe umwe. Ku mpamvu y’uko ziriya miliyoni 11 nta bumwe zifitanye (11.000. 0000=1+1+1+1+1+1+1…. ; masse non organisée), ingufu zabo ziba zitatanye ntizibashe gukanga kariya gatsiko no kugashyigura mu birindiro byako!

Uwabyumva neza ni Umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n’imbunda zabo, mu cya kare nko mu masaa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo “kingura iki gihugu cyawe cy’inzu wa mujinga we”! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabone neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo bashatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka….

Nyamara twese tuzi neza ko atariko igihugu cyakagombye kuyoborwa, hari ukundi byagenda.

Ubutaha tuzarebera hamwe ikibura ngo abantu bagere ku bumwe bwabafasha guhangana na Paul Kagame n’agatsiko ke.

Biracyaza…

Rwanda : des membres des FDLR condamnés à de la prison ferme en Allemagne

Logo_of_the_FDLR700px-Flagge_FDLR.svg

Trois Allemands d’origine rwandaise ont été condamnés vendredi à des peines de 4 à 2 ans de prison ferme pour appartenance ou soutien aux rebelles hutu rwandais des FDLR (Forces démocratiques de libération du Rwanda), a annoncé un tribunal allemand.

Les deux premiers, identifiés comme Bernard T., 51 ans et Felicien B., 45 ans, ont été condamnés respectivement à 4 et 3 ans de prison pour appartenance aux FDLR, le troisième, Jean Bosco U., 68 ans, à deux ans pour avoir soutenu l’organisation, a précisé le tribunal de Düsseldorf (ouest) dans un communiqué.

Ils avaient été arrêtés le 5 décembre 2012 à Bonn et à Cologne (ouest). Ils avaient reconnu les faits. Tous trois peuvent encore faire appel. Ils ont été reconnus coupables notamment d’avoir créé ou soutenu une cellule des FDLR en Allemagne, pour remplacer le chef de la rébellion rwandaise hutu (FDLR), Ignace Murwanashyaka et de son bras droit Straton Musoni, après leur arrestation en novembre 2009, a-t-il ajouté.

Ces deux hommes sont jugés à Stuttgart (ouest) depuis mai 2011 pour crimes contre l’humanité et crimes de guerre en République démocratique du Congo (RDC) en 2008 et 2009. Ils sont accusés d’avoir dirigé “une organisation terroriste” étrangère et d’avoir piloté à distance de multiples exactions commises par les FDLR contre des centaines de civils dans l’est de la RDC où elles sont basées: plus de 200 meurtres, de très nombreux viols, pillages et incendies de village, le recrutement d’enfants-soldats, notamment.

Les trois militants condamnés vendredi ont ainsi écrit plusieurs communiqués du FDLR et les ont diffusés, faisant la propagande cette organisation, justifiant ou niant les crimes commis par leurs milices en RDC.

Lire l’article sur Jeuneafrique.com : Justice | Rwanda : des membres des FDLR condamnés à de la prison ferme en Allemagne | 

Iby’ingenzi byaranze ukwezi kw’Ugushyingo 2014 muri politiki y’u Rwanda.

Ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) 2014 kwaranzwe n’ibintu bitari bikeya muri politiki y’u Rwanda. Reka tuvuge kuri bimwe muri byo :

  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR
  2. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana
  3. ISHEMA ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo
  4. ISHEMA ryasubije Byiringiro wa FDLR
  5. Louise Mushikiwabo yashize isoni nyuma  y’inama ya Francophonie
  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014 inama y’ umutekano y’umuryango w’abibumye yasohoye itangazo  http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/  ryibutsa ibikubiye mu rindi tangazo ryabanje kuwa 3 Ukwakira 2014, rivuga ko:

* Inama y’umutekano ya ONU ihangayikishijwe n’uko FDLR itashyize intwaro hasi ku bushake ibi bikaba bigaragara muri raporo yo kuwa 20 Ukwakira 2014 yakozwe n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ufatanyije na SADC. Bityo inama iributsa ko nta kindi gihe cy’inyongera kizabaho nibiramuka bigejeje tariki ya 2 Mutarama 2015 FDLR itarambitse intwaro.

* Inama y’umutekano ya ONU irasaba igihugu cya RDC na MONUSCO kurushaho kwitegura vuba ibitero bya gisirikare bizagabwa kuri FDLR bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015. Iributsa kandi RDC na MONUSCO gufatira ibyemezo bya gisirikare (political actions)abayobozi n’abanyamuryango ba FDLR batitabira igikorwa cyo gushyira hasi intwaro ku bushake cyangwa se abakomeza gukora ibyaha byibasira inyokomuntu.

* Inama y’umutekano  yongeye kwemeza ko yiteguye gufatira ibihano umuntu wese ku giti cye cyangwa se amashyirahamwe(individual or entity) uzagaragarwaho no gufasha FDLRcyangwa se undi mutwe witwaje intwaro muri Congo.

Twibutse ko zimwe mu ngabo za FDLR zashyize hasi intwaro zikaba zari zigitegereje kujyanwa mu nkambi i Kisangani kugira ngo zisubizwe mu buzima bwa gisiviili. Mu rwego rwo kubahiriza icyo cyemezo kuwa 26 Ugushyingo 2014 itsinda rya mbere ry’aba FDLR ryuriye indege ryerekeza Kisangani aho abo basirikare bagiye gushyirwa mu nkambi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Umuryango w’abibumbye ukunze kuvuga ko udashimishijwe n’uko icyo gikorwa kigenda ngo kuko kitihutishwa.

  1. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana

Ku itariki ya 10 Ugushyingo Perezida Kagame yasuye abaturage ba Jabana mu karere ka Gasabo mu ntara y’umujyi wa Kigali. Muri uyu murenge umaze iminsi uvugwamo ibibazo byo gukoresha nabi amafranga ya SACCO, aho usanga ubuyobozi bw’umurenge harimo na secretaire executif  bigabanya amafaranga ngo y’inguzanyo bitanyuze mu mucyo.

Perezida Kagame nawe wari umaze iminsi avugwaho gusesagra amafaranga y’igihugu ayakoresha mu ngendo nyinshi ku buryo bukabije, yabonye umwanya wo kwisobanura dore ko bimaze iminsi bivugwa ko ari inzererezi.(Perezida w’inzererezi) Yavuze ko atari ukuzerera kundi ngo ahubwo aba yagiye gushakakisha imbaraga, ngo kuko hari byinshi U Rwanda rukeneye ku bashoramari bo hanze y’igihugu. Ibi ntawe ubigaye. Ikibazo kinini kiragaragara kuko Kagame atajya yoherezayo aba minisitiri babishinzwe ngo bagende nabo bakore izo mission kandi nyamara bo ingendo zabo ziba zidahenze nk’ize. Ashobora kandi no gutegura ibikorwa bya “showcase” ngo maze agatumira abo bashoramari bityo bakanazanira amadovize u Rwanda.

Reka twongere tubibutse ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa cumi 2014, Kagame yamaze imnsi 90 yose hamwe yibereye mu ngendo. Ingendo z’uyu mugabo kandi ziba zihenze cyane. Urugero mu mwaka wa 2012 yaraye muri Hoteli aho yishyuraga amadolari ibihumbi 20 y’amanyamerika ku ijoro ni ukuvuga hafi miliyoni 14 z’amanyarwanda. Aya mafaranga umwarimu yayakorera mu myaka 19. Ndetse yavamo bourse z’abanyeshuri bo muri akaminuza bagera ku 1200. Ibi Kagame ntajya abikozwa. Hari abashinze ibigo bitsura imari, hari abashinzwe ibigo by’ubukerarugendo aba kuki atari bo bajya gukora izo missions? Baramutse bemerewe kugenda bo bakoresha indege zisanzwe naho Kagame we akoresha indege ze ku giti cye ariko zikishyurwa na Leta mu mafaranga ava mu misoro y’abenegihugu. Ibi birahenda cyane ni no gupfusha ubusa mu gihe 60% by’abaturage bakiri mu bukene.

  1. Ishema ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo

Nk’uko ryabisezeranyije abanyarwanda kuva ryashingwa, ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo gusobanurira abanyarwanda impamvu n’uburyo revolisiyo izakuraho agatsiko ka FPR kigize akari aha kajyahe mu Rwanda. Impamvu nyamukuru ituma revolisiyo iba inzira ya bugufi, ni uko iri mu bushobozi bwa rubanda kandi ntisaba ko hari abandi  babanza kugira icyo badukorera dore ko n’ak’imuhana kaza imvura ihise. Ikindi ni uko revolisiyo idasenya nk’uko intambara bamwe bakunda kogeza cyane ibikora.

Ni muri urwo rwego umunyamabanga mukuru w’ Ishyaka Ishema Padiri Nahimana Thomas yagize uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Australia ku butumire bw’abanyarwanda bahatuye agasura imijyi ya Melbourne, Brisbane, Wagga Wagga na Perth. Muri uru ruzinduko kandi yaganiriye na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu gifite ijambo rikomeye mu muryango wa Commonwealth. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio SBS yo muri Australia 

Muri urwo ruzinduko kandi, Padiri Nahimana Thomas ari kumwe na Bwana Ernest Senga , umunyamabanga ushinzwe logistics akaba ari nawe uhagarariye ISHEMA muri Australia batangije amakipe ISHEMA atanu (5) abanyarwanda bazajya bahurizamo ibitekerezo n’inkunga yabo mu gushyigikira revolisiyo y’abanyarwanda.

  1. Ishema ryasubije Byiringiro wa FDLR

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2014, umuyobozi w’agateganyo w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor uzwi no ku mazina ya Rumuri cyangwa se Iyamuremye Gastoni, yasohoye itangazo yise iryo gukangurira impunzi n’abanyarwanda bose kwiyama bamwe mu banyapolitiki. Muri iryo tangazo, Byiringiro yavuze ko ishyaka Ishema ngo ryaba risaba imisanzu mu izina rya FDLR.

Ishyaka ishema ry’u Rwanda mu nama yabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2014, ryasubije Byiringiro rimugaya ko yaba atekereza :

  • ko impunzi ari akarima ke
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba kuzivugisha
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba no kuzivugira mu gihe zaba ziri mu kaga
  • ko impunzi ziramutse zirashwe ntacyo byaba bitwaye

Ishema kandi ryamaganye ikinyoma cya Byiringiro kivuga ko amakuru yo kurasa impunzi ngo abanyapolitiki bayavana i Kigali no mu binyamakuru byaho. Ishema rikaba ryarashimangiye ko ubwo Byiringiro avuga ko FDLR itaragira umurongo utomoye, adakwiye kubuza Ishema rifite umurongo kuwugeza ku baturage.

Mu magambo akurikira kandi,  Ishema ryamaganye   politiki ishingiye kugucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku buryo ubwo aribwo bwose haba kiga-nduga cyangwa se hutu-tutsi byakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda ari nabyo byakomeje gutiza umurindi politiki-mpotozi ya FPR Inkotanyi”.

Ngo bityo rero “Abanyapolitiki bacyubakira kuri bene ayo macakubiri  ntibakijyanye n’igihe tugezemo. Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ryemera byimazeyo ko hakenewe “Une nouvelle génération” y’abanyapolitiki bataboshywe n’amateka y‘u Rwanda kubera uruhare baba baragize mu gusenya igihugu”.

Mu gusoza ISHEMA risanga atari umwanya wo guterana amagambo nk’uko Byiringiro yabishatse, ko ahubwo ari igihe cyo gufatanya kugira ngo ubuzima bw’impunzi bwugarijwe burokorwe.

  1. Louise Mushikiwabo yashize isoni mu nama ya Francophonie

Mu nama ya 25 yahuje abategetsi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie), taliki ya 29/11/2014 ,iyo nama ikaba yarabereye mu mujyi wa Dakari, mu gihugu cya Senegali,  Nyakubahwa François Hollande Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa yabwiye abategetsi bari bahateraniye ko ubutumwa nyamukuru yageneye abategetsi ba Afurika ari uko bakwirinda kwihambira ku butegetsi, bakitondera umuco mubi wo guhindagura Itegekonshinga ry’igihugu cyabo hagamijwe gusa  guhama ku butegetsi, kubera imidugararo bishobora guteza. Ubwo kandi yahereye aho ashima abaturage bo mu bihugu bya Tuniziya na Burkina Faso kubera ubutwari bagize bwo guhaguruka bakavudukana abaperezida babo bari baragize Repubulika nk’ingoma ya cyami na gihake.

N’ubundi bimaze kumenyerwa ko buri gihe havuzwe ko itegekonshinga ritagomba gukorwaho, abambari ba FPR bahita bazura umugara dore ko kuri bo ngo nta wundi wayobora u Rwanda uretse uwavukanye imbuto Bwana Pahulo Kagame! Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama ngo ntiyishimiye ko Francois Hollande asubira mu iyo gasopo abanyamerika bamaze iminsi batanga. Kuri Louise, ngo Perezida w’u Bufaransa ntazi ko tugeze mu mwaka wa 2014. Aha yashakaga kuvuga ko ubukoloni bwarangiye.

Padiri Nahimana Thomas yibukije Louise ko ahubwo FPR n’abambari bayo ari bo bakiyumva mu kinyejana cya 16 mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami aho abantu batekerezaga ko ubutegetsi buvukanwa. Mu gusoza inyigisho padiri Thomas aha Mushikiwabo,  aragira ati : ‘Nyakubahwa François Hollande ayoboye Ubufaransa ari nacyo gihugu nyir’ururimi rw’Igifaransa . Afite uburenganzira bwo guha ubutumwa abibumbiye muri Francophonie bitabiriye kumwumva’ .

Padiri Thomas ariko anibaza akabazo : « Ese ubundi ko mperuka u Rwanda rwaraciye Igifaransa (ikimenyetso cyo kureba bugufi no guhubuka bimwe bidatinda gukora kuri nyirabyo !) ubundi Mushikiwabo yajyaga muri iyo nama agiye gukora iki ? »

Ku mugani wa Padiri Nahimana Thomas, Mushikiwabo ashobora kuzasiga umugani agatuma  bavugira ku bategetsi b’u Rwanda ngo “Icy’imbwa yanze umanika aho ireba” ?

Impamvu yateye Mushikiwabo kurakara ni uko we na shebuja Pahulo Kagame batewe ubwoba na revolisiyo igeze kure itegurwa kandi imbarutso yayo ikaba ishobora kuzaba ubukorikori bwa FPR bwo guhindura itegekonshinga. Iri ni ryo banga ry’imperuka ya FPR. Kuba rero Mushikiwabo yarumvise ko Hollande azashyigikira iyo revolisiyo ntibyagombaga kumugwa neza. Nyamara ubushizi bw’isoni bwe si bwo buzahagarika revolisiyo ya rubanda niba FPR idafunguye amarembo ngo iganire n’abatavuga rumwe nayo.

Muhorane Ishema.

Chaste Gahunde

Ni nde washutse Mushikiwabo ko ubushizibwisoni aribwo butanga kubahwa mu ruhando rw’amahanga ?

Ni nde washutse Mushikiwabo ko ubushizibwisoni aribwo butanga kubahwa mu ruhando rw’amahanga ?

Mu nama ya 25 yahuje abategetsi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie), taliki ya 29/11/2014 ,iyo nama ikaba yarabereye mu mujyi wa Dakari, mu gihugu cya Senegali,  Nyakubahwa François Hollande Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa yabwiye abategetsi bari bahateraniye ko ubutumwa nyamukuru yageneye abategetsi ba Afurika ari uko bakwirinda kwihambira ku butegetsi, bakitondera umuco mubi wo guhindagura Itegekonshinga ry’igihugu cyabo hagamijwe gusa  guhama ku butegetsi, kubera imidugararo bishobora guteza. Ubwo kandi yahereye aho ashima abaturage bo mu bihugu bya Tuniziya na Burkina Faso kubera ubutwari bagize bwo guhaguruka bakavudukana abaperezida babo bari baragize Repubulika nk’ingoma ya cyami na gihake.

Ubwo butumwa  bw’ingirakamaro bwakiriwe nabi cyane na  Minisitiri Louise Mushikiwabo kuko nyine yakubise agatima ku manyanga ubutegetsi bwa Paul Kagame buri gukora bushaka guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ry’u Rwanda kugira ngo abibwira ko aribo bonyine bavukanye imbuto bahame ku ngoma ubuziraherezo. Ubwo uwo mudamu ga yahise yishora mu binyamakuru, maze si ukwikoma Perezida Francois Hollande, akuraho agahu ! Ngo icyo ashinja Perezida w’Ubufaransa ngo ni uko nta burenganzira afite bwo kubwira abategetsi ba Afurika uko bagomba kuyobora ibihugu byabo . Ni aho nyine Louise Mushikiwabo ahera avuga ngo François Hollande ntabwo azi ko isi igeze mu mwaka w’2014 . Aha natwe niho duhera twibaza tuti : Ari Louise Mushikiwabo na François Hollande ni  nde utazi ko isi igeze mu 2014 ?

Twe turasanga, muri aba bombi, utazi ko isi igeze mu mwaka w’2014 atari Francois Hollande ahubwo ari Louise Mushikiwabo na FPR akorera, kubera izi mpamvu zikurikira :

1. Uyu mudamu we ahubwo aracyari mu kinyejana cya 16  kuko bigaragara neza ko atazi icyo Rapubulika  aricyo n’uko ikora.  Louise Mushikiwabo aracyishuka ko abategetsi bakoresha igitugu n’iterabwoba nk’ab’i Kigali bashobora kwihererana abaturage  bakabica urubozo uko bishakiye , ntihagire ugira icyo abivugaho.

2.Louise Mushikiwabo ntabwo aramenya ko u Rwanda rutakiri akarwa kazimiriye mu nyanja gashobora kwikorera amarorerwa yose kishakiye, isi yicecekeye . N’iyo kandi yaceceka imyaka 25 igashira, ntishobora guceceka ubuziraherezo, Madamu ibyo ukwiye kubimenya !

3.Louise Mushikiwabo ntabwo azi icyo « mondialisation » cyangwa « globalisation » bivuga : Ntabwo rwose azi ko isi yabaye nk’umudugudu, ko ibibaye mu gihugu kimwe bigira ingaruka ku bindi bihugu byinshi. Iyo wirukankanye abantu mu Rwanda, bahungira mu Bufaransa kandi bakajyana n’ibibazo byabo byose !!

4. Louise Mushikiwabo akwiye kwigishwa ko muri iki gihe abaturage b’ibihugu byose(n’u Rwanda rurimo) basigaye bafite uburenganzira burenze kure imbibi z’igihugu cyabo ku buryo bushobora kurengerwa n’umuryango mpuzamahanga, mu gihe abategetsi babo baba bananiwe cyangwa bakihindura ba Rubebe nk’ab’iwacu .

5. Louise Mushikiwabo aribwira ko isi irangirira mu Rwanda, ko ingoma y’igitugu iri mu Rwanda igomba guhabwa agaciro n’amahanga yose ! Koko burya nta nkumi yigaya ubwiza . Leta ya FPR yari ikwiye guhindura ingiro ikareka akarengane gakabije igirira rubanda  cyangwa se nibura abategetsi bayivugira nka Mushikiwabo bakajya bagira ubupfura bakicecekera mu manama mpuzamahanga, ntibirirwe biha amanyo y’abasetsi ngo bateye imbere mu miyoborere myiza no mu guteza u Rwanda  imbere muri demokarasi !!!!!

6.Louise Mushikiwabo n’ubutegetsi akorera bameze nk’umwana muto ugera imbere  y’igisimba kimuteye ubwoba(danger) akipfuka mu maso yibwirako  ubwo ataruzi icyo gisimba ubwo nacyo kitamubona : Nk’uko Abaturage ba Tuniziya na Burkina Faso bahagurutse bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakirukana abaperezida bari barigize Intarebatinya, n’Abanyarwanda niko benda kubigenza mu minsi mike iri imbere aha . François Hollande arabicira ijisho ba Mushikiwabo ntibasobanukirwe , mbese bya bindi by’ucira injiji amarenga umara amanonko!

7. Nta cyaha François Hollande yakoze mu kuburira abategetsi b’igitugu b’Afurika, icyo yakoze ni ukubibutsa uko Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi ikora . Kandi nta wahakana ko  Francois Hollande yaba arusha Louise Mushikiwabo ubunararibonye mu byerekeye demokarasi .

8. Ninde wabeshye Louise Mushikiwabo ko ubushizibwisoni  n’ukwirarira (kurarira amahuri!) ari ryo shingiro ryo kubahwa mu ruhando rw’amahanga ? Kera u Rwanda rwagiraga umuco, umuntu akamenya kutaryamira ijambo, mbese akaba umutaripfana, ariko ntibimubuze no kubaha abandi, abato n’abakuru, by’umwihariko abafite icyo bakurusha. Aho Mushikiwabo si we abakurambere bavugiyeho ngo «  Utazi ikimuhatse areba…”? Ko mbona FPR yubakiye kuri ba Mpatsibihugu aho kubihenuraho ntibigiye kugira ingaruka bidatinze ? Hubahwa uwubaha abandi. Perezida Kagame akwiye gucyamura Minisitiri we , Mushikiwabo, imyitwarire ye idahwitse ikomeje kugayisha u Rwanda n’Abanyarwanda.

9. Nyakubahwa François Hollande ayoboye Ubufaransa ari nacyo gihugu nyir’ururimi rw’Igifaransa . Afite uburenganzira bwo guha ubutumwa abibumbiye muri Francophonie bitabiriye kumwumva . Ese ubundi ko mperuka u Rwanda rwaraciye Igifaransa (ikimenyetso cyo kureba bugufi no guhubuka bimwe bidatinda gukora kuri nyirabyo !) ubundi Mushikiwabo yajyaga muri iyo nama agiye gukora iki ? Aho ntazasiga umugani agatuma  bavugira ku bategetsi b’u Rwanda ngo “Icy’imbwa yanze umanika aho ireba” ?

Umwanzuro

Ntawe utanga icyo adafite ! Francois Hollande aravuga demokarasi kuko ariyo igihugu cye cyubakiyeho kandi ikaba iriyo yatumye gitera imbere kugeza ubwo kibarirwa mu bihugu by’ibihangange byo ku isi . Aho kwikoma Perezida w’Ubufaransa no kwivanga mu mushinga utari uwawe , ubutaha wowe Louise Mushikiwabo nukoresha inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, nawe uzabwire abategetsi babyo ubutumwa ushaka, unabashishikarize gukoresha igitugu n’iterabwoba nk’uko bikorwa mu Rwanda muri iki gihe!

Gusa  icyo  wowe Mushikiwabo ugomba kwinjiza mu mutwe wawe ni uko abenegihugu b’u Rwanda atari “ akarima”  ka Mushikiwabo n’Ishyaka rukumbi rya FPR ukorera.

Kuri twe , ubutumwa bwa Francois Hollande bufite agaciro gakomeye kandi turasaba rubanda kububonamo ikimenyetso gikomeye  cy’ibihe: Umuryango mpuzamahanga ushyigikiye byimazeyo abaturage bahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, byaba ngombwa bakavudukana abategetsi bigize akaraha kajyahe. Muri iki gihe, gukuraho Perezida udakorera inyungu z’abaturage na Leta ye ntibigisaba kudeta isesa amaraso cyangwa intambara zirimbura imbaga . Guhaguruka kwa rubanda, bakanga kongera kumvira ubutegetsi bubahonyora(desobeissance civile), bakigaragambya kugeza buhirimye (Revolisiyo idasesa amaraso) niyo nzira y’ubusamo kandi ijyanye na kamere y’ ”ubutegetsi buturuka kuri rubanda kandi bugomba gukorera rubanda”(Itegekonshinga ryo mu 2003, art 2.)

Kuko turambiwe kuba inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyacu, igihe kiraje ngo rubanda iryooze Mushikiwabo  n’abo bafatanyije imyifatire yabo igayitse yo kwiheshereza agaciro mu bikorwa by’urugomo  byakagombye kubatera isoni bakorera rubanda.

Francois Hollande arababurira aho kumwumva  mukamutuka…..Umwana murizi agera aho akabura uwamukura urutozi !

Padiri Thomas Nahimana. 

Umukandida w’Ishema Party mu matora yo mu 2017.

Itangazo Byiringiro yagejeje ku mpunzi n’abanyarwanda bose turyumve dute?

byiringiro

Uyu mugabo Mzee Byiringiro Victor uzwi no ku mazina ya Iyamuremye Rumuri Gaston akaba avuga ko afite ipeti rya General Major  si kenshi akunze gutanga amatangazo asa n’irihttp://ishemaparty.mobi/news.php?id=247#.VH3d6jGG9LA . Iri tangazo biragaragara ko ryakozwe n’umuntu ku giti cye aho kuba ryarakozwe mu rwego rwa organisation.  Iyo riza gukorwa na organisation, ntihari kubura nibura umuntu umwe ukosora amakosa y’imitekerereze akomeye  arimo. Abenshi  tuzi uburyo igisirikare gikora: habaho “ordre militaire” ikurikizwa n’abayoborwa batiriwe babaza impamvu n’uburyo icyemezo iki n’iki cyafashwe kabone n’iyo byaba bigaragarira buri wese ko icyo cyemezo kizagira ingaruka nyinshi kuri organization no ku gihugu. Ku rundi ruhande nabwo riramutse ryarakozwe na organisation byaba ari ikimenyetso ndakuka ko idakwiye kwizerwa n’abanyarwanda mu gihe abayigize bose batabona amakosa arimo.  Dore amwe muri ayo makosa.

  1. Ngo amakuru yo kurasa impunzi yatanzwe n’ibinyamakuru bya Kigali
  2. Kwivuga amacumu nyuma yo guhohotera  Faustin Twagiramungu
  3.  Ngo abanyarwanda benshi bakunze kugaya ibitekerezo bya Padiri Nahimana Thomas…
  4.  Ngo …gukwirakwiza amagambo acamo impunzi ibice…babeshya ko batumwe….
  5. “Duhagaze neza mu nzego zose”

Reka tubirebere hamwe ingingo ku yindi

1.Ngo amakuru yo kurasa impunzi yatanzwe n’ibinyamakuru bya Kigali

Mzee Iyamuremye yemeza ko ari ibinyamakuru bikorana na Kigali byatanze amakuru ko abanyarwanda bari muri Congo bazaraswa. Bijya gusa n’aho avuga ko umwanzuro wo kubarasa wafashwe na Kigali. Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko aho ibyemezo byafatiwe harazwi. Ibyemezo by’umuryango w’abibumbye ku kibazo cyo kubahirirza no kurinda amahoro mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bivuga ko nyuma yo kwirukana umutwe wa M23 ku butaka bwa Congo, FDLR ariyo itahiwe guhanagurwa( Neutralization). Itangazo http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/  ry’inama y’ umutekano y’umuryango w’abibumye ryo kuwa 5 Ugushyingo 2014, ryibutsa ibikubiye mu rindi tangazo ryabanje kuwa 3 Ukwakira 2014, rivuga ko:

* Inama y’umutekano ya ONU ihangayikishijwe n’uko FDLR itashyize intwaro hasi ku bushake ibi bikaba bigaragara muri raporo yo kuwa 20 Ukwakira 2014 yakozwe n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ufatanyije na SADC. Bityo inama iributsa ko nta kindi gihe cy’inyongera kizabaho nibiramuka bigejeje tariki ya 2 Mutarama 2015 FDLR itarambitse intwaro.

* Inama y’umutekano ya ONU irasaba igihugu cya RDC na MONUSCO kurushaho kwitegura vuba ibitero bya gisirikare bizagabwa kuri FDLR bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015. Iributsa kandi RDC na MONUSCO gufatira ibyemezo bya gisirikare (political actions)abayobozi n’abanyamuryango ba FDLR batitabira igikorwa cyo gushyira hasi intwaro ku bushake cyangwa se abakomeza gukora ibyaha byibasira inyokomuntu.

* Inama y’umutekano  yongeye kwemeza ko yiteguye gufatira ibihano umuntu wese ku giti cye cyangwa se amashyirahamwe(individual or entity) uzagaragarwaho no gufasha FDLRcyangwa se undi mutwe witwaje intwaro muri Congo.

General Major  Gaston yirengagije ibikubiye muri iri tangazo ndetse n’ibindi byemezo azi neza ahubwo akubita ikinyoma agamije gutera ubwoba no gucecekesha uwo ari we wese wabwira rubanda rutabashije kwisomera urubategereje ngo bifatire icyemezo kibavuye ku mutima. Ubu buryo bw’imiyoborere ntibugifite intebe, ahubwo bwajyanye n’ubwiru bwakoreshwaga mu guhisha rubanda amabanga arebana na politiki kandi nyamara ubuzima bwabo bushobora kuba ibitambo.

2.Kwivuga amacumu nyuma yo guhohotera  Faustin Twagiramungu

Mu itangazo rye, Rumuri arishimira ko yajijije Twagiramungu ibitekerezo yari yatanze akurikije uko yumva ikibazo cyabonerwa umuti. Mu magambo ye aragira ati: “Aha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa”.

Nk’uko na Byiringiro abyiyemerera, Twagiramungu yatanze igitekerezo afitiye impuhwe impunzi zishobora kuraswa. Byiringiro we yanze iki gitekerezo ariko ntiyerekana umuti afite (niba uhari) kugira ngo izo mpunzi zitaraswa. Kuba ntawo yatanze ni uko atarawubona nyamara hasigaye iminsi mikeya cyane ngo ba nyakugorwa bongere basukweho amabombe. Ahubwo yihutiye kwivuga amacumu ngo: Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki (NDLR:Twagiramungu) byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose”. Ngaho se Mzee Iyamuremye natwereke ko kwitandukanya na Twagiramungu bizatuma izo mpunzi zitaraswa maze iri tangazo rye rigire icyerekezo. Imikorere nk’iyi yo kwamagana igitekerezo uterekanye aho gikocamye ngo ukigorore, ucyuzuze  cyangwa se utange ikikiruse yacyuye igihe.

3.Ngo abanyarwanda benshi bakunze kugaya ibitekerezo bya Padiri Nahimana Thomas byo kuzana amahoro mu Rwanda no mu karere.

Abanyarwanda benshi banga ibitekerezo byo kuzana amahoro mu karere biragaraga ko ari abadakunda umutekano. Benshi bo ni bangahe? Ubundi iyo abantu barenze umwe baba ari benshi. Ariko babaye babiri bari iruhande rwa General Major (wenda ni aba garde de corps be) muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda ubwo bwinshi buba butagifite agaciro. Ubusanzwe ukuvuga ntera “benshi” ikoreshwa mu buryo buziguye bwerekana ko hari ikigereranyo. Ni ukuvuga ko tugize tuti hari abantu “benshi”, twaba twemeza ko ari umubare munini tugereranyije n’abo twatekerezaga, cyangwa se tugereranyije n’ubushize, tugereranyije se  n’abasigaye…..

Reka wenda tuvuge ko koko haba hari abanyarwanda batibona muri gahunda Padiri Nahimana Thomas ateganyiriza igihugu ndetse n’akarere mu rwego rwo kugarura amahoro. Wasanga koko hari abadakunda amahoro! Ibi nta gikuba bikwiye guca kuko muri Demokarasi duharanira kirazira ko abantu bose bahatirwa kwemera ibitekerezo by’umuntu uyu n’uyu. Ikindi muri Demokarasi abantu bangana na 51 % baba bahagije kugira ngo ibitekerezo bishyirwe muri gahunda za leta. N’iyo Mzee Victor yaba abona 49% ntiyibeshye ko ubwo bwinshi hari icyo bwaba bumaze.

Byiringiro arongera akagaca aho yemeza ko Padiri asahura asaba. Aragira ati: “…Perezida w’ISHEMA …akaba akomeje kubasahura abasaba imisanzu…” . Buri wese akwiye kumenya neza ko ku isi yose amashyaka ya politiki abeshwaho n’impano n’imisanzu biturutse mu bayoboke n’ abakunzi baba abantu ku giti cyabo cyangwa se amashyirahamwe na za Leta. None rero ahubwo Mzee Byiringiro atewe ishyari n’uko we iyo asabye imisanzu batayimuha bakayihera Ishema akaba afashe icyemezo cyo kubashyiraho iterabwoba ko utanze umusanzu mu ISHEMA aba azana amacakubiri mu mpunzi!

Imitekerereze y’uyu mukambwe irerekana ko akiri muri ya systeme ya parti unique yavukiyemo, akayirererwamo akanayikorera aho imisanzu yose yabaga ari iy’ishyaka rimwe rukumbi. Uyu kumwumvisha iby’amashyaka menshi bizadutwara igihe kitari gitoya. Nk’uko Ishema ribyemeza mu itangazo http://ishemaparty.mobi/news.php?id=251#.VH3P1DGG9LA  ryo kuwa 28 Ugushyingo 2014 ishyaka Ishema rifite uburenganzira bwo kuganira n’Abanyarwanda rikabagezaho gahunda yo kugarura amahoro. Byiringiro nareke kutujijisha avuga ngo impamvu Ishema ritera imbere we agatera inyuma ni uko imisanzu ya FDLR ihabwa ISHEMA. Ayo mazina yombi Ishema na FDLR ntasa rwose ku buryo abantu bayitiranya.

4.Ngo “…gukwirakwiza amagambo acamo impunzi ibice…babeshya ko batumwe….”

Mzee Byiringiro aduhishuriye akantu. Aravuga ati “Kuva ziriya nkuru ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu banyamashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe”. Uyu mugabo ahari aribeshya ko abantu badakurikirana amakuru dore ko yatangiye anababeshya ko inkuru zo kurasa impunzi zaturutse Kigali. Bityo  ngo kubabwira aho ibyemezo byafatiwe nta wundi ukwiye kubivuga utari Byiringiro. Ngo uwarenga kuri iri teka rya His Excellency Major General aba azana amacakubiri!  Bimeze nk’aho impunzi zose aho ziva zikagera ari abana ba Mzee Rumuri kandi bakaba batarageza ku myaka 18  ku buryo agomba kugena ibiganiro bumva n’ibyo batumva! Ahandi abantu babuzwa kumva ibiganiro ni mu butegetsi bw’igitugu nk’ubwa FPR. Ubwo twese tuzi ko impunzi atari abana ba Mzee Rumuri, biragaragarira buri wese ko ashaka kudushyira mu butegetsi bw’igitugu. Niba abanyarwanda barasezereye igitugu cy’abami nta cyababuza gusezerera igitugu cy’abantu batekereza nk’uyu mukambwe.

Reka nibutse ko impunzi z’abanyarwanda ku isi hose atari ko ari abanyamuryango ba FDLR kandi ko n’uwaba yarayihozemo akaza gusanga ibitekerezo byayo bitakijyanye n’igihe tugezemo afite uburenganzira busesuye bwo kuba mu ishyaka ashatse kuko iby’ishyaka rimwe rukumbi twabisezereye Byiringiro atarasobanukirwa

5.”Duhagaze neza mu nzego zose”

Umuryango w’abibumbye wakomeje kuvuga ko uzarasa kuri FDLR niba itarambitse intwaro hasi bitarenze tariki ya 2 Mutarama. Uyu musaza we arashaka gupfunyikira abantu amazi yemeza ko ibintu bimeze neza  ngo we n’abo avugira bahagaze neza. Ikibabaje abanyarwanda si ukuba muhagaze neza ugashyiraho akadomo na Amen. Ikibabaje ni ukumenya niba abantu batazaraswa. Iyaba watangaga ubutumwa uvuga uti duhagaze neza tuzasubiza inyuma ibitero byose tuzagabwaho wenda aho hagira uruhengekero n’ubwo nabyo bidahagije.  Niba guhagarara neza ari ukuba mwamaze gushyira intwaro hasi bitarenze itariki ya 2 Mutarama 2015 nabyo tobora ubivuge. Niba ari ukuba mwagabye igitero mu Rwanda maze iyo tariki ikazasanga mutakiri mu gihugu cy’abandi bityo ntimuraswe, nabyo uratinyira ubusa kubitubwira ngo abafite umutima uhagaze biruhutse. Niba kandi guhagarara neza ari ukuba mwamaze kudukiza agatsiko ka FPR katumazeho abantu inzuzi n’imigezi zikaba zuzuye imirambo nabyo simbona impamvu utabivuga. Bitabaye ibyo byaba ari bya bindi byo kwiganirira mu bikomeye sin a ngombwa ko wabishyira mu itangazo.

Umwanzuro

Byiringiro ntakwiye gukomeza kwibeshya ko opozisiyo y’u Rwanda ari FDLR yonyine ko abandi batabaho. Andi mashyaka ya politiki nayo afite uburenganzira bwo kwereka rubanda gahunda abafitiye. Niba  we Gaston we nta gahunda afite  akwiye kubanza kuyikora ariko hagati aho namenye ko nta bushobozi afite bwo kubuza abayifite kuyishyira mu bikorwa. Akwiye kandi kuzibukira umuco ushaje wo gushaka gufata impunzi nk’akarima ke. Ahubwo niba hakiri impunzi koko ziyumva ko ari abayoboke ba FDLR, Byiringiro nk’umuyobozi agomba kumva ko igihe tugezemo bitagishoboka ko uyobora abwira abantu ngo “ntimugatekereze ndahababereye” cyangwa se ngo “humiriza nkuyobore”. Uyu mukambwe kandi akwiye kwibuka ko ubu amajyambere ageze kure, ko amakuru abantu bayabona byihuse, kubeshya rero ni ukwikoza isoni no kwiha amenyi y’abasetsi. Ibi byose uyu mukambwe biramutse bitamukundiye kubera imyaka agezemo y’iza bukuru, twamugira inama yo guha urubuga nouvelle génération y’abasirikare we agafata ikiraka cyo kujya abigisha amateka.

Chaste Gahunde

People Power in Burkina Faso Has Shaken up Africa’s Autocrats

The people of Burkina Faso, in October 2014, achieved the unthinkable. They literally drove an autocrat out of Burkina Faso. Sub-Saharan Africa is, of course, home to more than half a dozen autocratic rulers that have held the reigns of state power between 20-40 years. Cameroon’s 81-year-old Paul Biya is one year short of 40 years of being at the helm initially as prime minister and as president.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, who is 72 years old, has ruled Equatorial Guinea for 35 years. Jose Eduardo dos Santos who has run Angola for 35 is 72 as well. The 90-year old Robert Mugabe has led Zimbabwe first as prime minister and president for 34 years. At 71, Yoweri Kaguta Museveni of Uganda has been in power for 28 years. The 70-year old Omar al-Bashir has ruled Sudan for 25 years. Initially ruling as vice president through a figurehead and then president, the 57-year old Paul Kagame has been at the helm in Rwanda for 20 years.

Blaise Compaore was a member of this club of African dictators, having ruled Burkina Faso for no less than 27 years. And he was about to to extend his rule through a constitutional amendment when more than a million Burkinabé poured on the streets and said “enough is enough.” The collapse of the regime has resulted in a one-year transitional phase at the end of which there will be presidential and national elections.

The spectacular ouster of Compaoré by “people power” raises a key question: will it inspire similar uprising against Africa’s dictatorships?

There are hopeful signs in that direction. Even before the uprising in Burkina Faso, hundreds of people in Benin in September, 2014, had poured onto the streets to give solidarity to the “Red Wednesday movement” whose slogan is ”Don’t touch my constitution.” The incumbent head of state, Thomas Yayi, has in the past hinted on the need of removing term limits to enable him to stay in power. Barely two weeks after the disintegration of the Compaoré regime, thousands of Togolese demonstrated for several days demanding reforms of electoral laws that have entrenched a father-son dictatorship that has run by the country for more than 50 years. The current ruler, Faure Gnassingbe, took power in 2005 following the death of his father, Gnassingbe Eyadema, who had ruled Togo for 38 years.

For millions of Africans, most of whom have lived under one ruler all their lives, developments in Burkina Faso have breathed a new life and hope into nascent democratic movement across Sub-Saharan Africa. The Burkina Faso’s people power is bound to affect every other Sub-Saharan country in some way — small or large, direct or indirect, proving that Africa is not preordained to remain under dictatorship forever.

Source: Huffingtonpost

Byiringiro Victor wa FDLR arashinja ISHEMA gucamo impunzi ibice

byiringiro

Byiringiro Victor Alias Gaston Rumuri

Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  

fdlrAha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.

Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Kubera ibyo byose byakomeje gushyira impunzi mu gihirahiro hakaniyongeraho ibihuha bikwirakwizwa n`inyangabirama hirya no hino mu mpunzi, Ubuyobozi bwa FDLR buboneyeho gutangariza Impunzi z`Abanyarwanda zose ibi bikurikira:

1. Kuva  ziriya nkuru  ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu bayobozi b`amashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe.

2. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda aho ziherereye ku isi hose ko itigeze ibatumaho abanyamashyaka abo aribo bose. Murasabwa rero kubima amatwi ahubwo mukegera inzego za FDLR zibegereye kugira ngo mubone amakuru y`imvaho.

3. FDLR iributsa Impunzi zose ko intumwa zayo ibatumaho ari izifite ubutumwa bwanditse kandi bufite ibirango by`ishyaka (mandate/lettre d`accreditation) bibemerera kuyihagararira mu bihugu  mutuyemo.

4. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda n’abari mu Rwanda bose muri rusange ko ihagaze neza mu nzego zose.

FDLR izakomeza kwita ku mutekano w`impunzi yiyemeje kurinda no gukora ibishoboka byose ngo zitahuke mu Rwanda zidapfukamye kandi n`amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu no mu karere giherereyemo.

Mugire amahoro y`Imana.

Bikorewe I Walikale, 26 Ugushyingo 2014

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa FDLR  

Gen. Maj. Byiringiro Victor 

fichier pdf itangazo rya FDLR ryamagana abanyamashyaka biha kubeshya impunzi ko batumwe

TweTwayobotse ISHEMA Rishengura FPR !

vital Ramadhan

Uyu musore uri kumwe na Padiri Thomas ni Vital Ramadhan, Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga

Twayobotse Ishema rishengura FPR 

Nitwa Vital Ramadhan, mfite imyaka 43, navukiye hariya i Gikondo mu mujyi wa Kigali . Ndubatse mfite umugore umwe n’abana 5. Nyuma y’ubuzima bugoye cyane mu mashyamba no mu nkambi z’impunzi, nagize amahirwe yo gutuzwa mu gihugu cya Australia, mpamaze imyaka ibiri gusa .

Ntabwo rero twibagirwa abavandimwe twasize mu kaga gakomeye mu mashyamba no mu nkambi zo muri Afurika ahubwo turabatekereza kuko tubakunda. Duhora tuzirikana kandi Abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, bahozwa ku ngoyi y’igitugu gikabije cya FPR Inkotanyi. Ntidushobora kwirengagiza ukuntu ubutegetsi bubi bwa Kagame bukomeje guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, bugafunga abaturage batagira kirengera, bukabambura ibyabo, bugahombya abacuruzi, bukavangura abanyeshuri hashingiwe ku bwoko, bugakenesha urubyiruko rukomeje kwicishwa ubushomeri, bukica inzirakarengane…n’ibindi bibi byinshi nk’ibyo bimaze kurambira Abanyarwanda.

Njyewe ku giti cyanjye nari maze igihe kinini  numva mpangayikishijwe no kutabona icyo nashobora gukora ngo ubutegetsi bubi bwa Kagame buveho hajyeho ubutegetsi bukorera inyungu za rubanda nta kurobanura . Nabiganiriyeho na bagenzi banjye ntangazwa no gusanga hari abandi benshi bifuza kugira icyo bakora ariko bakabura inzira babinyuzamo.

Muri uku kwezi kwa 11 taliki ya 15  na 16 twagize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi bakuru b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yewe bagera n’ubwo badusanga iwacu mu ngo ! Twabahase  ibibazo kuri gahunda zinyuranye  bashyize imbere; harimo :

(1)Icyemezo bafashe cyo gushyira imbere inzira y’amahoro aho gushyigikira intambara isesa amaraso nk’uko benshi bibwira ko ariyo mvugo yonyine Kagame yumva.

(2)Gahunda bafashe yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017

(3)Ikibazo cy’umutekano w’umukandida w’Ishema n’Ikipe bazajyana mu Rwanda taliki ya 28/1/2016

(4)Icyo baba bateganya mu gufasha abavandimwe bacu benda kurasirwa mu mashyamba ya Kongo.

(5)Icyo bateganya mu gukemura ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere

(6) Uko Revolisiyo ya rubanda yashoboka mu Rwanda rwigaruriwe n’Inkotanyi

Ibisubizo baduhaye kuri ibyo bibazo twibazaga byaratunyuze nuko twiyemeza gutera intambwe yo kudakomeza kuba indorerezi ahubwo tukagira uruhare rugaragara mu rugamba rwo kuzana impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Niyo mpamvu dutangarije Abanyarwanda n’amahanga ko hano mu mujyi wa WAGGA WAGGA twinjiye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  ku mugaragaro, tukaba twahashinze Ikipe Ishema.

Koko rero twasanze iri shyaka ryacu rifite  Abalideri  bitanga kandi badakorera mu bwiru kuko basanga abaturage bakaganira; twasanze Ishyaka Ishema rifite gahunda yumvikana kandi rifite “strategies zinoze” zishobora gushengura igitugu n’igitutu cya FPR Inkotanyi, Abanyarwanda baramutse biyemeje kurishyigikira ari benshi.

Mboneyeho akanya ko gusaba umunyarwanda wese n’inshuti z’abanyarwanda wumva arajwe ishinga n’AKARENGANE kagirirwa rubanda mu Rwanda, akaba yarabuze aho yanyuza umuganda we n’inkunga ye ko yakwegera Ishyaka Ishema, byashoboka akaribera umufatanyabikrwa.

Dutewe ishema no kwitwa ABATARIPFANA bitari mu izina gusa , ahubwo tukaba tugiye kubyerekana mu bikorwa mu minsi mike iri imbere aha.

Nifurije  amahoro Abanyarwanda aho bari hose, kandi mbimbutsa ko bagomba kwihagurukira bagaharanira uburenganzira bwabo aho gukomeza kurota ngo hari abandi babitubereyemo : ak’imuhana kaza imvura ihise!

Vital Ramadhan ,

Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Wagga Wagga