Category Archives: Amatora 2017

ADELAIDE: Padiri Thomas Nahimana mu ruzinduko rwo gusezera abo muri Australia mbere yo kujya gukorera politiki mu Rwanda .

Adelaide_Convention_Centre-300x225

Nk’uko ubuyobozi bw’ Ishyaka  ISHEMA ry’u Rwanda bwabitangaje nk’umwe mu myanzuro ya  Kongere yabereye  i Buruseli  kuva taliki ya 15 kugeza  ku ya 17 Mutarama 2016, gahunda yo kujya gukorera politiki mu  Rwanda no kwitabira amatora  yo mu 2017 na 2018  ntikuka. Niyo  mpamvu  Padiri  Thomas  NAHIMANA, Umukandida w’Ishyaka Ishema n’a Nouvelle Génération   atangiye  ingendo  zo gusezera , ubu rero akaba yarangije gusesekara mu gihugu cya Australia.

Hateganyijwe  ko agomba kuganira  n’Abanyarwanda,  Abarundi n’Abanyekongo kuri  ubu  buryo bukurikira :

I. Kuri  uyu wa Gatanu taliki  ya  29/04/2016 , guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro ( 17h-21h) azaganira n’abatuye  ADELAIDE.

Icyumba  bazahuriramo  kiri muri:

 Mawson Lakes Hotel &Function Centre

10 Main Street,

Mawson Lakes, SA 5095

II. Ku wa Gatandatu  taliki  ya 30/04/2016 , azaganira  n’abatuye  MELBOURNE, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.  ICYUMBA  tuzahuriramo  muzakimenyeshwa.

III. Insanganyamatsiko  y’ikiganiro : « Ibanga ryo gusezerera  ingoma  y’ igitugu no  gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro ».

Ushaka amakuru arambuye  yerekeye  gahunda y’uru ruzinduko  n’ibiganiro binyuranye  bizakorwa , yahamagara   tel no  : (+61) 432 547 257.

Twizeye ko muzaza muri benshi kuganira no kugira inama uyu  munyapolitiki wa  Nouvelle Génération.

« Nta wundi  ubitubereyemo ».

 

Emmanuel Mugenzi ,

Komiseri ushinzwe  Australia na New Zealand

ISHEMA Party.

REFERENDUM 2015: Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR bongeye kugusha Kagame muri “rugondihene”! Ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu 2017 !

red lineKubera inyota y’ubutegetsi irenze igipimo Paul Kagame yagaragaje guhera mu 1994, Abacurabwenge ba FPR n’Abanyamategeko banditse Itegekonshinga ryo mu 2003 bararidanangiye ku buryo bashakaga kumufungira inzira kugira ngo atazaguma ku butegetsi ubuziraherezo. Niyo mpamvu bagombye kwandika ingingo y’101 itarashoboraga gupfa guhindurwa bitanyuze muri Referendum. Iyo ngingo igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi.  Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Mu mezi ashize, Paul Kagame n’Agatsiko ke bakomeje guteka imitwe mu buryo bunyuranye kugira ngo barebe uko iyi nzitizi y’amategeko yakurwaho bityo akazongera kwiyamamaza mu matora ataha yo mu 2017.

Twabonye ikinamico riteye isoni ryakozwe mu minsi ishize, abaturage bakikorezwa ibiseke byuzuye impapuro ngo zisaba ko Kagame yagirwa Ikigirwamana akazategeka u Rwanda kugeza apfuye,ngo kuko ariwe wenyine wavukiye gutegeka!

Byarangiye habayeho Referendum ififitse, Itegekonshinga rivuguruwe ritorwa mu cyumeru kimwe gusa, ngo ku majwi “atekinitse” arenga 98% !  Kugira ngo bigerweho abaturage baratorewe, abashaka gutora OYA babuzwa gutora, bamwe barakubitwa, abandi barafungwa , sinjye wahera.

Itegekonshinga rivuguruwe ntiryemerera Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza mu 2017.

Icyo Paul Kagame atamenye ni uko, muri iyo rwaserera yose, Abanyamategeko n’Abacurabwenge bo muri FPR-Inkotanyi bamuteze umutego wa rugondihene kandi akawugwamo bidasubirwaho . Mu by’ukuri iyo witegereje neza uko Itegekonshinga rivuguruye ryanditswe , uhita ubona ko ritemerera Paul Kagame kuzongera kwitoresha mu 2017.

Kugira ngo Abanyamategeko n’Abacurabwenge ba FPR Inkotanyi babigereho  bakoresheje amayeri yo mu rwego rwo hejuru : birinze kwerekana umushinga wanditse w’Itegekonshinga rishya kugira ngo abambari ba Kagame badahita batahura umutego wagobetswemo ! Mu by’ukuri abaturage bake bashoboye kujya gutora , ntabwo bigeze bamenya icyo bari gutora icyo aricyo . Muri bo hari abibwiraga ko bari guha Kagame inzira yo kuzongera kwiyamamaza mu 2017, ariko siko biri .

Dore impamvu 3 z’ingenzi zerekana ko Paul Kagame atemerewe n’Itegekonshinga rivuguruye kongera kwiyamamaza:

  1. Nta munyarwanda wemerewe gutorerwa manda zireneze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Itegekonshinga ryo mu 2003 ryabigennye ku buryo busobanutse mu ngiyo yaryo y’101; yagira ga iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyeri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Iri niryo tegeko Perezida Paul Kagame yarahiriyeho ni naryo rigenga manda ze . Kugira ngo Paul Kagame abashe gusimbuka  iyi “KIRAZIRA”, Itegekonshinga rivuguruye ryagombaga kuvuga mu magambo yeruye  ko Perezida uriho (Paul Kagame)  mu gihe cy’iri vugururwa ahawe “uburenga-nzira “bwo kuzongera kwiyamamaza kuri manda ya gatatu (2017). Ntibyakozwe.  Ahubwo ingingo y’101 y’Itegekonshinga ryavuguruwe mu 2015 yongera kwemeza ko umuntu atorerwa manda ebyiri gusa .

Dore uko iyo ngingo y’101 ivuguruye ivuga :

“ Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe ».

Mu yandi magambo, icyahindutse ni umubare w’imyaka manda imara. Yavanywe ku myaka irindwi ishyirwa ku myaka 5.  Ariko « KIRAZIRA»  yo kutarenza manda ebyiri yo yagumyeho .Ni ukuvuga ko nta munyarwanda wemerewe gutorerwa umwanya wa Perezida incuro zirenze ebyiri. Principe ya « Limite des mandats » yagumyeho.

Twibuke ko icyo Agatsiko ka Paul Kagame n’ Abafana be barwanyaga ari iyi « KIRAZIRA » babonaga nk’izitizi ikomeye y’amategeko. Biragaragara rero ko uru rugamba barutsinzwe kuko Kirazira igumyeho.

  1. Umwihariko wa Paul Kagame wagomba kugenwa n’ingingo y’172 ni icyuka gusa !

Hari abibwiraga ko ingingo y’172 yashyizweho kugira ngo Paul Kagame akunde agirwe « Irengayobora »(Exception) » bityo azashobore kwiyamamaza manda zirenze ebyiri. Siko bimeze. Iyi ngingo y’172 ntaho yerekana ko Perezida Paul Kagame Kagame ari irengayobora ku buryo yakongera kwiyamamaza bwa gatatu mu mwaka w’2017.

Ahubwo iyi ngingo y’172 igena manda y’imyaka 7 izatangira mu 2017, hanyuma guhera mu 2024 hagatangira kubahirizwa manda y’imyaka itanu.  Bivuze ko umunyarwanda wese  uziyamamaza kandi agatorerwa kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017 azaba atorewe manda y’imyaka 7, yarangira , Perezida akazajya atorerwa manda y’imyaka 5, nk’uko bigenwa n’ingingo y’101 ivuguruye.

Nk’uko mubibona, ntaho bigaragara ko BWANA Pahulo Kagame uzaba urangije manda ze ebyiri, ahawe uburenga-nzira bwo kuziyamamaza mu 2017.

Ikintu kimwe gusa iyi ngingo y’172 yemerera Perezida uriho (Paul Kagame)  ni ugukomeza manda yatorewe kugeza mu 2017. Ariko ntabwo imukuriraho ya « KIRAZIRA ».

Bishatse kuvuga ko iyi ngingo y’172 y’Itegekonshinga ryo mu 2015 nayo itamwemerera kuzongera kwiyamamaza.

Dore uko ingingo y’172 ibivuga:

« Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, akomeza manda yatorewe.

Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye ; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo .

Ibiteganywa mu ngingo y’101 y’iri Tegeko Nshinga, bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi(7) ivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo ». 

  1. Perezida Paul Kagame agengwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho.

Mu mategeko habaho igitekerenzo-nkingi (Principe) gifite agaciro kangana n’ak’itegeko ryanditse kigena ko « Itegeko rishyirirwaho igihe kizaza ». Mu kilatini bivugwa bitya : « Lex non habet oculus retro ». Abafaransa bo babyita « Principe de la non-rétroactivité des lois ».

Bisobanurako itegeko ryishyirwaho kugira ngo rigenge igihe kizaza. Muri urwo rwego, Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 ntirizanywe no gusenya ibyakozwe igihe u Rwanda rwagenderaga ku Itegekonshinga ryo mu 2003.  Ahubwo bisobanuye ko Paul Kagame akomeza kugengwa n’itegekonshinga ryo mu 2003 yarahiriyeho kuko ariryo ryamugize Perezida wa Repubulika kuzageza mu mwaka wa 2017.  Mu gihe rero Itegekonshinga rivuguruye ryo mu 2015 nta « burenga-nzira » bushya rimugeneye mu magambo asobanutse, ubwo we azakomeza kubuzwa kwiyamamaza ubwa gatatu kuko ntaho byanditse ko noneho abiherewe uruhushya. Tumwifurije kwihangana !

Umwanzuro

Burya koko FPR irimo abacurabwenge bajijutse kandi barambiwe ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Barongeye barabimweretse nk’uko n’ubundi bari baramudanangiye mu 2003 ubwo bandikaga mu itegekonshinga ko atemerewe kwiyamamariza kuba Perezida  incuro zirenze ebyiri.

Ubu rero Paul Kagame yarangije nanone gusinya no gutangaza mu Igazeti ya Leta, nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015, Itegekonshinga rivuguruye  ritamwemerera kuziyamamaza ubwa gatatu mu 2017, kereka hagati aho niyongera agakoresha irindi vugururwa ry’Itegekonshinga, hakabaho n’indi Referendum yo kuryemeza !

Banyarwandakazi, Banyarwanda, mubimenye hakiri kare, Itegekonshinga rivuguruye ryo 2015 ntiryemerera Paul Kagame kuziyamamaza mu 2017.  FPR nibe ishaka undi mukandida.

Mugire amahoro.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party na Nouvelle Génération mu matora ya Perezida yo mu 2017. 

Le Parti ISHEMA se dit prêt à forcer l’ouverture de l’espace politique au Rwanda:

Ishema congres men

INVITATION À LA CONFÉRENCE DE PRESSE du  JEUDI  04 JUIN 2015  à BRUXELLES, BELGIQUE : 

«  OFFRONS UNE ALTERNATIVE DEMOCRATIQUE AU PEUPLE RWANDAIS ».

  1. Le Parti ISHEMA, parti politique  d’opposition au gouvernement rwandais de Paul Kagame, vous convie cordialement à la Conférence de presse prévue le jeudi 04 juin 2015, de 11h à 12h, à la MAISON DE LA PRESSE, RUE FOISSART 15, B- 1040 Bruxelles.
  2. Cette conférence intervient alors que le Président Paul Kagame en fin de deuxième mandatse  lance dans une campagne de grande envergure dans le but de  « terroriser » au maximum le peuple rwandais en vue d’ « extorquer » par des voies illégitimes,  un troisième mandat présidentiel pourtant strictement  interdit  par l’article 101de la Constitution de 2003 stipulant : « Le Président de la République est élu pour un mandat de sept ans renouvelable une seule fois. En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels».

3.Aussi les Leaders du  Parti Ishema et leurs alliés de la Nouvelle Génération, soutenus par divers conseillers et amis du Rwanda,  ont-ils décidé, non seulement de s’engager corps et âme  pour réclamer l’ouverture d’un espace démocratique au Rwanda, mais aussi et surtout de rentrer sans délai au pays pour offrir, lors de prochains scrutins,  une alternative au peuple rwandais croupissant, depuis juillet  1994, sous le joug d’une dictature militaire qui n’a cessé de maltraiter, emprisonner voire assassiner opposants, journalistes et  militants des droits de l’homme.

  1. Rappelons que le Parti Ishema lors de son Congrès tenu à Paris,  du 7 au 9 février 2014, a déjà désigné son candidat aux élections présidentielles de 2017, en la personne de l’abbé Thomas NAHIMANA qui entend fouler le sol rwandais avec son équipe dès le 28 janvier 2016.
  2. A l’occasion de cette Conférence de presse, le Révérend Thomas NAHIMANA fera le point sur  la violation massive des libertés publiques et droits fondamentaux au Rwanda  et ses implications sur la Région des Grands Lacs (I); il pointera du doigt les vrais défis et enjeux du « mal-être national »souvent dissimulés par  une propagande triomphaliste savamment orchestrée par les hérauts du FPR-INKOTANYI, parti au pouvoir depuis 1994 (II) ;   il esquissera  enfin l’orientation et les grandes lignes des réformes essentielles dont le peuple rwandais a actuellement le plus  besoin pour jouir d’un développement stable et plus harmonieux (III).
  3. Nous espérons avoir le plaisir de vous rencontrer à ladite conférence et vous prions d’agréer, Madame/Monsieur, nos salutations les meilleures.

Fait à Paris, le 20/05/2015

Mr Chaste GAHUNDE,

Secrétaire Exécutif et Chargé de la communication au Parti ISHEMA.

Abbé Thomas NAHIMANA,

Secrétaire Général du Parti ISHEMA et Candidat aux présidentielles rwandaises de 2017

Contacts:

Téléphone :

*00 33 65 21 10 445 (Thomas)

*00 33 78 34 34 672 (Chaste)

Email: ishema_party@yahoo.fr

nahimanathom@yahoo.fr

chaste.gahunde@gmail.com

Mutabare u Rwanda: Ese Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Nyamagabe yasimbujwe Guverinoma n’ Inteko Ishinga Amategeko ryari ?

Dore uko aba baturage bafite agahinda none FPR irabakina ku mubyimba ngo yarabakijije !

Hari abajyaga bavuga ngo ubutegetsi bwa Paul Kagame busigaye buhagaze kuri ‘mteremko’(imanga), nkagira ngo barakabya ! Ibyo Kagame n’abambari be bari gukorera abaturage muri iyi minsi biteye agahinda ariko kandi bikwiye gufatwa nk’ikimwaro gikomeye kuri Leta ye. Ese mu bagize kariya Gatsiko kari ku  butegetsi nta muntu n’umwe ugishyira mu gaciro ngo abe yakwibutsa abandi  gutandukanya ibikorwa n’ibidakorwa ?

Biragaragarira buri wese ko  Paul Kagame ku giti cye yahiye ubwoba kubera ko adashobora gukomeza kuba umukuru w’igihugu nyuma y’umwaka w’2017. Koko rero ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho imubuza rwose kongera kwiyamamariza  manda ya gatatu. Igira iti : “Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika” .

Muri iyi minsi Paul Kagame n’abambari be bariho barazenguruka hirya no hino mu gihugu,  mu banyeshuri ba kaminuza, mu Mirenge n’Utugari, bamena  amatwi abaturage, babingingiriza mu buryo buteye isoni ngo babarwaneho kuko hari abakandida bazava hanze y’u Rwanda ngo baje kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2017 .  Rwose abaturage bakomeje gushyirwaho iterabwoba hagamijwe kubasinyisha ku ngufu impapuro ngo zemeza ko bakeneye ko Itegeko nshinga rihindurwa bityo ngo Paul Kagame abone uko azongera kwiyamamaza mu 2017. Iyo abaturage bababereye ibamba bakanga kubasinyira ibyo bipapuro barafatwa bagafungwa cyangwa bagacunaguzwa, bagatukwa, bagatotezwa bikomeye…ndetse bamwe bakicwa.

Ingero zimaze kuba nyinshi,  uyu munsi turatanga rumwe gusa ariko tunasabe ababishoboye bose mu mpande zose z’igihugu  bakomeze kutugezaho amakuru y’imvaho y’iri totezwa riri gukorerwa abaturage kugira ngo ritangazwe isi yose irimenye.

Mu murenge wa NZAHAHA, akagari ka REBERO, umukecuru witwa NYIRAMUNENGE Felesita uvuka mu Kamahabe,  kwa Munori Duwalidi, afunze azira iki ?  Bahatiye abaturage b’ako Kagari gusinya ko bazatora Perezida Kagame mu 2017, ni uko umukecuru abatera utwatsi maze mu bushishozi asanganywe arababwira ati “ Umuyobozi ukwiye u Rwanda tuzamwitorera tubifashijwemo n’Imana,igihe cy’amatora nikigera” . Kuva ubwo uwo mukecuru yakomeje kwirukanswa imisozi yitaba inkiko zibaho n’izitabaho, ubu ndetse akaba afungiye mu Bugarama, ategereje gukatirwa n’Urukiko rwa Nyakabuye! Uyu mukecuru nta cyaha na kimwe afite, iri terabwoba ashyirwaho rigomba guhagarara. Turasaba dukomeje ko uyu mwenegihugu yafungurwa nta yandi mananiza agasubizwa uburenganzira bwe bwose yambuwe . Ababuriwe irengero nabo bagomba kurekurwa bagasubira mu ngo zabo.

2. Twibaze impamvu (1)Ko bari basanzwe bigaragaza nk’abazi “kwigira” no kwihagararaho, ubu  bwoba bungana butya Kagame n’Agatsiko ke barabuterwa n’iki?

(2)Ko bajyaga birirwa biyemera mu bitangazamakuru byo ku isi yose ko bakuye Abanyarwanda bose mu bukene, ko bazaniye u Rwanda iterambere ry’akataraboneka, baratinyira iki amatora kandi nyine rubanda yagakwiye kubatorera ibyo byiza bagezeho ?

(3)Ese ko inzego eshatu zose arizo  Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko mu mitwe yayo yombi zifite ububasha bwo gutangiza umushinga w’ivugururwa ry’Itegekonshinga hifashishijwe ingingo y’193 barabuzwa n’iki guheka umusaraba wo “gukorogoshora” Itegekonshinga,  bakajya kuwikoreza abaturage badafite aho bahuriye n’imigambi yabo mibisha ?

*Yaba se ari Kagame wagize ikimwaro cyo kubihatira inzego zemewe n’amategeko akajya kwikoreza abaturage ibisinde  we yarimye nk’uko amenyereye kubogeraho uburimiro?

*Abadepite n’Abasenateri se baba bamubereye ibamba bakanga kwishora mu manyanga ashobora kuzabakururira gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe ubutegetsi buzaba bumaze guhinduka ?

Uko byamera kose, Kagame ntakiri ku rutonde rw’abashobora kuyobora u Rwanda. Itegekonshinga rirabimubuza. Narirengaho azabibazwa byanze bikunze.

3. Ubu buriganya  FPR itangiye mu 2015 kandi amatora ateganyijwe mu 2017 burerekana iki ?

(1)Burerekana ko, uretse ibyo gukangata gusa, Kagame na FPR nta cyizere na busa bifitiye muri iki gihe.

(2)Bisobanuye ko Kagame yamenye neza ko abaturage biteguye “ KUMWAMURURA” haba muri Referendum (iramutse ibayeho) cyangwa mu  matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017, bityo bakitorera undi mukuru w’igihugu ushishikajwe n’imibereho yabo, utazabashyiraho iterabwoba, uzunamura icumu akayobora igihugu mu mahoro.

(3)Birerekana ikintu gisa no guhuzagurika bikabije  muri politiki : Ese urwandiko rw’abahinzi ba cyayi 4700  ruzamarira iki Kagame?

*Nibura se ni impapuro z’abatoye (bulletins de vote)  FPR yibitseho bityo ngo Kagame abe yizeye ko ayo majwi adashobora kuzajya ku wundi mukandida igihe kigeze ?

*Aho Kagame ntiyaba yitiranya Referendum na ziriya nzandiko  z’amakoperative y’icyayi zifite agaciro k’umurimbo gusa cyane cyane ko abaturage baba bazisinyishijwe ku ngufu ? Aribwira se ko ari kuriya  rubanda ikora Referendum ?

Umwanzuro

Inkuru nk’iyi yasohotse ku igihe.com(http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abahinzi-barenga-4700)  iragaragaza imikorere y’ urukozasoni ya Leta ya Kagame. Yongeye kwerekana ko politiki ya FPR icyubakiye ku buriganya busa  ! Icyo Paul Kagame n’Agatsiko ke badakwiye kwirengagiza ni uko na  bene aya manyanga  yabo atakijyanye n’igihe ! Iyi rwose ni “ Politique-vieille-école’. Rubanda yarangije kubatera imboni ! Izabamurura ku manywa y’ihangu ! Niba bacyibwira ko GUKANGA rubanda  bazabirisha ubuziraherezo, barishuka cyane. Ikigaragara ni uko gutekenika amajwi mu 2017 bigiye kubabera ihurizo rizabasazamo benshi. Iyo rubanda imaze kurambirwa akarengane, ikiyemeza kuva hasi, nta kiyihagarika , bigiye kugaragara mu minsi iri imbere aha.

Turahamagarira abenegihugu cyane cyane urubyiruko ko baba maso maze mu buryo bwose bashoboye bakanga kwishora mu manyanga ubutegetsi buri mu marembera butangiye kubakwegeramo .  Itegekonshinga ntirishobora guhindurwa ngo ni ukugira ngo umuntu umwe yigire Akagirwamana ngo ni we wenyine ushoboye kuyobora igihugu. Paul Kagame ataravuka u Rwanda rwari ruriho, napfa kandi azarusiga.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, aho dutuye , aho twirirwa n’aho turara, mu mitwe no mu mitima yacu , dukwiye kugira uko tuhandika aya magambo mu nyuguti zisomeka neza : «  U RWANDA SI UMUNANI PAUL KAGAME YASIGIWE NA SE  ».

Ng’uko uko Revolisiyo zitangira.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora ya Perezida yo mu 2017

Nta mpamvu n’imwe ifatika yatuma Kagame yongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017

redline

Byatangiye mu mwaka wa 2010 aho umugabo Mussa Fazil yananiwe kwamamaza ibitekerezo by’ishyaka rye PDI maze agatangira gahunda zo kwamamaza no gushimagiza FPR. Mu by’ukuri iki cyabaye ikimenyetso kidasubirwaho ko mu Rwanda amashyaka avugwa muri guverinoma ari ingirwamashyaka zishinzwe guhuma amaso abantu n’umuryango mpuzamahanga, ngo aha hari demokarasi igendera ku mashyaka menshi!

Mussa Fazil ugaragara nk’uwishimiye kuba minisitiri aho kuba perezida wa repubulika, akishimira kuba inkomamashyi aho kwishyira ngo yizane, ni we wahawe misiyo yo kuvuga ko itegekonshinga ari impapuro abantu bashobora guca cyangwa kunyagiza imvura ubuzima bugakomeza. Uyu mugabo ni we watanze impamvu ngo ya karahabutaka yatuma Paul Kagame yongera kwiyamamaza. Iyo mpamvu nta yindi ngo ni uko Kagame yagejeje u Rwanda aheza bityo bikaba bikwiye ko yakomeza gutegeka.

Tubyibazeho

fazil

Mu mitekerereze iciriritse ya Mussa Fazil, abona ko mu gihe umuntu akora neza agomba gukomeza gukora. Reka wenda iby’imikorere ya Kagame tube tubiretse kuko ushyize ku munzani ibyiza yakoze n’ibibi yakoze usanga ibibi ari byo byinshi. Ariko reka twumve iyo reasoning ya Mussa Fazil kuko ubu ari na yo abamotsi b’ingoma bose bashyize imbere.

Mussa aremeza ko itegekonshinga rya repubulika rizajya rihinduka bitewe n’imikorere ya perezida wa Repubulika. Ni ukuvuga ko perezida uzakora nabi mu gihe cy’imyaka ibiri, ngo abaturage babinyujije muri ya ngirwa demokarasi y’utubaruwa ya Depite Kirisitina Muhongayire, bemerewe gusaba ko itegeko rihita rihinduka kugira ngo perezida aveho. Mbese muri make , Mussa Fazil asanga itegekonshinga cyane cyane mu ngingo zirebana na manda ya perezida wa repubulika ari ibihembo cyangwa ibihano bizajya bigenerwa uwakoze neza cyangwa nabi, yakora nabi itegekonshinga rigahindurwa kugira ngo atongera kwiyamamaza, naho yakora neza rigahindurwa kugira ngo akomeze yiyamamaze. Harahagazwe!

Ibi biragaragaza ubwenge bucye cyane, cyangwa se uburiganya, cyangwa se byombi icyarimwe by’uyu mugabo wagizwe cyangwa wigize umumotsi wa FPR. Ikintu abamotsi bose badashaka gusobanurira rubanda, ni impamvu zatumye hashyirwaho ingingo ikumira indi manda mu itegekonshinga.  Ntibashaka kubyumva. Izo mpamvu ni ukwirinda ko hari uwizirika ku butegetsi no kwitiza demokarasi ishingiye ku gusimburana ku butegetsi hatagombye kumeneka amaraso.

Twibutse ko igihugu kitayoborwa n’itegekonshinga gusa. Iyo izo mpamvu ziba ari izoroshye iyo ngingo (101 y’itegekonshinga) yashoboraga gushyirwa mu itegeko rigenga amatora kuko ryo rishobora guhinduka hatabayeho kongera kubaza rubanda.  Bityo rero nta mpamvu yo gusubira ku ijambo rubanda yavuze ejobundi muri 2003.

Hari n’uwavuze ngo ikipe itsinda ntisimburwa, ariko akibagirwa ko ikipe idashobora gukomeza gutsinda mu gihe match final yarangiye. Ikindi kandi ntihakagire uwibeshya ko Kagame ariwe kipe. Ahubwo ni umukinnyi mu ikipe yitwa FPR. Umukinnyi rero agira manda yo gukina kandi ashobora kuvanwa ku mwanya uyu n’uyu agashyirwa mu wundi bitewe n’uko ikipe iyobowe. Ariko na none iyo amategeko ateganya imyaka umukinnyi atagomba kurenza, ikipe ye ikabona itajya mu marushanwa itamufite isezera hakiri kare aho gutsindwa nabi. Ubusanzwe kandi umukinnyi ucyuye igihe agirwa umutoza.

Paul Kagame we rero yibereye inyuma ya rideau arimo arakurura anasunika. Ngo hari aho yigeze kuvuga ko azubahiriza icyo abaturage bazavuga, yirengagiza ko bavuze mu mwaka wa 2003. Kuba baravuze mu mwaka wa 2003 birahagije kugira ngo Kagame yubahirize ibyo bavuze ahubwo niba hari na bakeya bumva ibyo bavuze batarabyemeraga, ni igihe Kagame noneho akwiye kugaragaza ko akazi ke atari ako kuyoborwa ahubwo ari ako kuyobora. Ntiwayobora umuntu ngo maze abe ariwe ukwereka icyerekezo.

Mu gusoza reka nibutse ko mu mahame ya politiki y’amashyaka, iyo ishyaka rigeze ku butegetsi ntiriba rihageze ngo rishyire mu bikorwa ibyo bazaribwira. Riba rihari kugira ngo rishyire mu bikorwa gahunda ryiyamamaje rivuga. Izi gahunda nizo ziba zaratumye barigirira icyizere. Iyo ridakoze ibyo ryasezeranyije abantu risezererwa izuba riva. Cyakora kuri gahunda ryiyemeje rishobora kongeraho izindi ariko zidakuraho izatumye ritorwa. FPR rero niba ikeka ko yatowe, ni uko yari ifite gahunda kandi yari yemeye kubahiriza itegekonshinga. Ubwo inaniwe kuyobora ikaba ishaka kuyoborwa n’utubaruwa tw’abantu batagira amazina, nive mu nzira ireke abandi dukorere igihugu cyacu.

Chaste Gahunde

Abanyarwanda benshi ntibashyigikiye ko Kagame yizirika ku butegetsi.

kagame-bougie

Kw’itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k’ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw’ijana (%)”?

Umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu”.

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w’ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.

Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw’abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari “Ndahindurwa”, bakihisha inyuma y’abaturage !

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y’i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry’iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry’itegeko nshinga (10%). Ati iby’abanyarwanda biterwa n’uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k’ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n’itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k’ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?

Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k’umutima.

Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

  1. Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
  2. Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y’i 101 iba “Ndahindurwa”.

Jean-acques Matabaro; amakuruki.com
25/03/2015

2017: Niba FPR idashoboye kwishakamo undi mukandida, nibise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari.

images

Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n’iyo rubanda ihisemo kugira  aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro (esprit de la loi) cy’ingingo y’193 y’Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y’193 ushobora kwakirwa (clause intangible) bifite ishingiro n’injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, rikorwa n’abantu. Guhindura ingingo iyi cyangwa iriya sibyo byakabaye ikibazo. Uretse n’ingingo  imwe cyangwa ebyiri zaryo, Itegekonshinga ryose uko ryakabaye rishobora kuvaho hagashyirwaho irindi, isi igakomeza ikazenguruka, ndetse ikaba  yazenguruka neza kurusha mbere.

1. Itegekonshinga  ryo mu 2003 si ryo rya mbere u Rwanda rwagize. Ryaje risimbura iryo ryasanze naryo rifite iryaribanjirije.  Guhindura ingingo yaryo y’101 sibyo byakabaye ikibazo, iyo biba koko biri mu nyungu za rubanda (nyamwinshi !) .

2. Ikibazo gikomereye rubanda muri iki gihe si ukumva icyo  itegekonshinga ryo mu 2003  rivuga (interpretation de la loi). Icyo rubanda yifuzaga  mu gusezerera ingoma ya cyami  n’ubungubu nticyahindutse , ni  nacyo mu by’ukuri kigaragarira mu ngingo y’101 : ni uko byakwemerwa na bose, bikubahirizwa n’abayobozi,  ko ubutegetsi bwose ari ubw’abaturage , bukaba mbere na mbere bugomba gukorera  inyungu z’abaturage,  bityo inzozi z’abitwa ko bavukanye imbuto  bacyibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu, zikagenda nk’ifuni iheze !

3. Ikibazo nyakuri kiduhangayikishije twese ntawe utakibona uretse abigiza nkana : ni uko Paul Kagame n’Agatsiko ke nta yindi mpamvu igaragara bafite yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga uretse inyungu bwite  z’Agatsiko  rukumbi  kamaze imyaka isaga 21 ku butegetsi, kakaba karabukoresheje uko kishakiye mu kwimakaza iterabwoba no  kwikubira ibyiza byose by’igihugu,  none ubu kakaba  gashaka « gukorogoshora Itegekonshinga » kagamije gusa  kwihambira ku butegetsi no guheza rubanda mu icuraburindi ry’ingoma y’igitugu. Ibi se ninde wabyemera !?

4. Icy’ingenzi kigomba kumvikana ni uko Itegekonshinga, uko ryaba ryarashyizweho kose, intege nke ryaba rigaragaza zose, iyo  ryatowe n’abaturage, ntiripfa guhindagurwa uko abantu biboneye kose, ku mpamvu ibonetse yose.

5. Niba rero ishyaka rya FPR riri ku butegetsi  nta bantu bazima rikigira, rikaba ridashoboye kwishakamo  undi mukandida  ryakwamamaza  mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 , niryemere ko ricyuye igihe, ribise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari .

6.Niba kandi bigaragaye ko  Abacurabwenge ba FPR  bacyibereye mu 1959, bakaba bacyibitseho imitekerereze y’ingoma ya cyami twaserereye mu myaka 50  ishize, bakaba koko bumva  bafite umuntu umwe rukumbi wavukanye imbuto, ngo ugomba  gutegeka  Abanyarwanda kugera ku iherezo ry’isi, nibakenyere bahangane na Revolisiyo ya rubanda kuko ibintu bigiye kubashyuhana, « match » ikabarenga,  bakabura iyo bakwirwa.

7.Ndongera kwemeza ko  ikibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe atari Itegekonshinga ! Rirahari . Kurivugurura, hagahindurwa  ibikwiye guhinduka  nta kibazo byakagombye gutera ariko « kurikorogoshora » mu nyungu z’Agatsiko , rubanda ntizabyihanganira .

8. Reka  nanone nibutse  abibagirwa vuba ko Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, wari umaze imyaka 27 ku butegetsi,  abaturage baherutse kumwirukankana (28-31/10/2014) mu gihe Inteko Ishinga amategeko yari iteranye iri guhindura ingingo ya 37 y’Itegekonshinga ryo kuwa 11/4/2000,  hagamijwe kumufasha kongera kwiyamamaza kandi yari arangije manda yemererwa n’iri tegeko nshinga.

9. Hafi yacu, abaturage baherutse kuvudukana Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko yashakaga guhindura ingingo ya 220 y’itegekonshinga ryo mu 2006 kugira ngo  arenge kuri manda ebyiri yemererwaga n’iryo tegeko,  bityo ngo mu mwaka utaha w’2016 azashobore kongera kwitoresha  ! Icyakora Joseph Kabila  we yabonye bimukomeranye, kubera abaturage bavuye hasi,  yisubiraho, asaba rubanda imbabazi,  ahagarika ivugururwa, umutekano wagarutse ari uko abanje gutangariza ku mugaragaro ko atazongera kurota yitoresha mu 2016.

10.Mu gihugu tuvuga rumwe cy’Uburundi naho ishyamba si ryeru : ubushake bwa Perezida  Petero Nkurunziza bwo gushaka kongera kwitoresha nabwo bukomeje gukurura amahane . Uko bizarangira turabyiteze twese mu minsi ya vuba aha. Birabe ibyuya…..

Izi ngero z’ibibera ahandi zikwiye gutuma natwe twibaza ariko tukanisubiza :

11.Aho   Paul Kagame n’Abanyagatsiko be , mu gushaka guhindura ingingo y’101 ngo Kagame ahame ku butegetsi ubuziraherezo , nabo ntibaba bagambiriye gukora Abanyawanda mu jisho kugira ngo barebe niba koko iterabwoba  ryarabagize ibikange bidasubirwaho ?   Icyo tuzi  neza ni kimwe: ni uko  iryo ngirwa-vugururwa bashaka kudutura hejuru rishobora  gukururira kabutindi impumyi za FPR zisa n’izitareba neza ngo zibone uburemere bw’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame !

12.Turasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukanguka rukitegura kwamaga rwivuye inyuma  KUDETA (Putsch Constutitionnel)  Kagame n’abambari be biteguye gukorera Itegekonshinga ry’u Rwanda kuko ishobora gusubiza igihugu cyacu mu miborogo, igasenya n’ibyiza byose byagezweho. Ejo hazaza heza ntihashobora gutegurwa n’abategetsi bikunda, bakorera inda zabo gusa, birengagije akaga ka rubanda rugufi.

13.Dukomeje guhamagarira abenegihugu bose, Abatutsi, Abahutu ,Abatwa n’abandi bahawe ubwenegihugu,  kuba maso maze igihe cyagera bagaha Kagame n’abambari be ISOMO ry’uko twasezereye  ingoma ya cyami, gihake na gikolonize bikajyana  ! Ntitwiteguye rero gusubira inyuma ho  imyaka 50 yose !

Muri make, Perezida Paul Kagame arangije Manda ze yemererwa n’itegekonshinga ryo mu 2003(art 101),  si we kamara, nagende, hatorwe undi mukuru w’igihugu,  u Rwanda rukomeze inzira y’iterambere risangiwe na bose .

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

“Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame: Bwana Evode Uwizeyimana ararushywa n’ ubusa” Padiri Thomas Nahimana

evode

Sinirirwa ntinda ku buzima bwite bwa Bwana Evode Uwizeyimana wari waramenyekanye nk’umusesenguzi mu by’amategeko amaradiyo mpuzamahanga nka BBC yakundaga kwifashisha, none ubu abantu batari bake bakaba basigaye bibaza niba ibyo avuga bigifite aho bihuriye n’amategeko ! Ubu noneho ntawe utabibona, ibyo arimo ni ikiraka gisa : yihitiyemo kwibera PROPOGANDISTE wa FPR-Inkotanyi, izuba riva ! Gusa birasa n’aho kuvuganira ingoma ya FPR iri mu marembera bitoroshye , bifite aho bihuriye n’ubupfumu. Ni ugusezera ku bwenge, ukihindura impumyi, ukigira kabuhariwe wirirwa yivugira amagambo agamije guhuma Paul Kagame amaso no kumuha ibitotsi by’ijoro rimwe mu kumubeshya ko azakomeza kuyobora u Rwanda ubuziraherezo kandi manda ye ya nyuma igeze ku iherezo! Nyamara bene aba “ “Bacurabinyoma” barindagiza ubutegetsi aho kubumurikira nibo Paul Kagame aherutse kwambika ubusa mu mwiherero w’abayobozi wabereye i Gabiro mu mpera y’ukwezi gushize , abereka ko ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye !Yari afite ukuri. Azagukomereho.

1. Reka twibande ku kiganiro SOBANUKIRWA giheruka

Ntacyo nirirwa mvuga ku bandi batumirwa b’iki kiganiro , aribo Honorable Christine Muhongayire n’umunyamakuru Theodore Ntarindwa, kuko bo basanzwe bazwi nk’Abakada ba FPR ! Utugambo bavugaga tujyanye n’icyifuzo cy’uko ishyaka ryabo ryaguma ku butegetsi ubuziraherezo duhuye n’inshingano zabo zo kuba abacengezamatwara babihemberwa ba FPR-Inkotanyi . Umunsi FPR yatsinzwe igasezererwa shishi itabona bazi neza ko bazabihomberamo. Ni ukuri .

Umunyamakuru wa TVR, Bwana Barore Cleophas, we turamushimira ubuhanga mu mwuga kuko yabazaga ibibazo byose bya ngombwa. Ni umunyamakuru mwiza. Arashoboye, Kagame yari akwiye kumuzamura mu ntera.

Ku magambo menshi yavuzwe na bwana Evode Uwizeyimana watumiwe ngo nk’umuhanga mu by’amategeko niho dutinda. Mu by’ukuri yagaragaye nk’ufite “Misiyo yihariye” yo gutesha agaciro abanyapolitiki ba Opozisiyo, kubatuka no kubasuzugura . Na we rero si ugushyekerwa, yivuye inyuma mu kubashinja ngo ko batazi amategeko, ngo ko ari “des aventuriers” ! Nanjye nkibaza nti : ariko se abantu bazi ubwenge bwinshi cyane nka Evode Uwizeyimana, bafite ubutegetsi n’amafaranga nka Paul Kagame….barata igihe kuri ba Aventuriers nka “ Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa na wa Mupadiri …” bashaka iki ? Ko mbona ab’i Kigali bacitse ururondogoro hakiri kare, ivata rikaba rimaze kubarenga tukiri muri 2015, italiki yo kwiyamamaza izagera batarashizemo umwuka ?

2. Ingingo y’101 irarikoze !

Iyo ngingo y’101 iragira iti :

Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa repubulika”

Reka twongere twibutse ko iyi ngingo yashyizwe mu itegekonshinga ryo mu mwaka w’2003, Paul Kagame niwe wari Perezida wa Repubulika, si Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali wayisinyeho kugira ngo itangire gukurikizwa ! Abayanditse bari bazi neza Paul Kagame, n’aho ibitekerezo bye bya demokarasi bigarukira! Baramuhambiriye ntiyasobanukirwa ! Bagize neza. Iyi ngingo rero yanditswe hagamijwe (l’esprit de la loi) guca burundu umuco w’abafite inyota ikabije yo kugundira ubutegetsi. Aha niho Repubulika itandukaniye n’ingoma ya cyami . Paul Kagame si umwami w’u Rwanda, turamwibutsa ko Abanyarwanda basezereye ingoma ya cyami na Kalinga birajyana, hari muri Referedumu yabaye taliki ya 25 Nzeri 1961. Ntabwo rero twiteguye gusubira inyuma ho imyaka irenga 50 !

Bwana Evode Uwizeyimana nacurike amagambo uko abifitemo uburambe, yongere ayacuranure uko yabitumwe, ariko ntacyo bihindura ku ngingo y’urubanza: Paul Kagame arangije manda ze ebyiri, agomba kugenda. U Rwanda si akarima ke, kuyobora abanyarwanda si umunani yasigiwe n’ababyeyi be . Kagame navaho imvura izakomeza igwe, inka zizakamwa, ababyeyi bazabyara, amatungo yororoke…. ! Nta munyarwanda n’umwe utabyumva atyo uretse Evode Uwizeyimana wenyine, we ufite misiyo igayitse yo kubeshya no kurimanganya!

3.Koko Evode Uwizeyimana nta n’ipfunwe aterwa no kubeshya kuri radiyo na televisiyo y’igihugu ?

Mu gusobanura ingingo y’101 n’iyi 193 z’Itegekonshinga ryo mu 2003, Bwana Evode Uwizeyimana hari ibyo yasobanuye neza ariko ageze aho aratandukira , ararimanganya biratinda. Hari aho nsanga yibeshya cyangwa se abeshya nkana .

Ijambo rizima yavuze ni uko abaturage bagomba kwibutswa uburenganzira bwabo kuko hari igihe baba babufite ariko batarasobanuriwe aho butangirira n’aho bugarukira. Koko rero bumwe muri ubwo burenganzira rubanda ifite ni uko Perezida Kagame nta bubasha afite bwo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga, ngo abone uko akomeza kwihambira ku butegetsi, abaturage batabyemeye ku buryo busesuye, ndetse binyuze mu itora ryitwa Referendum nka yayindi yasezereye bidasubirwaho ingoma ya cyami ! N’iyo kandi Paul Kagame yahindura itegekonshinga binyuze mu buriganya sibyo bizatuma yongera kuba Perezida wa Repubulika! Yazagomba nanone kunyura mu matora, rubanda ikaba yanamutera utwatsi ikitorera undi mukuru w’igihugu uyinyuze . Inzira iracyari ndende rero kandi ijambo rya nyuma rizaba iry’abaturage BENSHI . Icyo amajwi menshi azemeza nicyo kizakorwa.

Dore uko ingingo y’193 iteye :

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa” .

A. Aho Evode Uwizeyimana yabeshye ni he ?

(1)Aremeza ko umushinga wo kuvugurura ingingo y’101 ushobora kwangwa n’umutwe w’abadepite cyangwa Sena ngo kandi ntibiwubuze gatambuka ngo ugere muri Referendum. Sibyo, Evode arabeshya

(2)Arashuka rubanda ngo ntabwo umushinga wo guhindura ingingo y’101 ukeneye kwemerwa n’imitwe yombi y’Intekonshingamategeko, ngo kwemerwa n’umutwe umwe birahagije. Sibyo, Evode arabeshya !

Ukuri ni ukuhe ?

Nk’uko ingigo y’193 ibyivugira mu magambo asobanutse, iyo ivugururwa rireba Manda ya Perezida wa Repubulika rigomba kwemezwa na Referendumu ari uko ryabanje gutorwa(kwemezwa) na buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ukwawo, kandi bwiganze bwa 3/4 by’abawugize ! Mu by’ukuri, ibi bishatse kuvuga ko haramutse hagize umutwe umwe wanga kubitora, byaba birangiriye aho, umushinga wo guhindura iriya ngingo watabwa mu ngarani. Ntabwo Referendum yaba ikiri ngombwa. Ibi nibyo bituma inzira yemewe yo guhindura iyi ngingo y’101 iba ndende kandi ikaba yaruhanya. Ikigamijwe ni uguca intege Abanyagitugu bafite inyota ikabije yo kwihambira ku butegetsi. Abadepite n’Abasenateri bakwiye kumenya ubwo bubasha bafite, bakabukoresha bakiza rubanda ingoma y’igitugu.

Kuki Evode Uwizeyimana abeshya ko umutwe w’abadepite cyangwa uw’abasenateri uramutse wanze gutora uyu mushinga w’ivugururwa bitawubuza kugezwa kuri rubanda muri Referendum ?

Sinzi neza impamvu yabimuteye ! Icyakora hari impamvu eshatu zishoboka:

(1)Ashobora kuba atumva neza ingingo y’193,gusa byaba bitangaje ku muntu wiyita umuhanga mu mategeko !

(2) Ashobora kuba yajyanywe mu kiganiro huti huti adafashe umwanya uhagije wo kubanza kuyisoma no kuyitekerezaho.

(3) Umutwe wa sena cyangwa uw’abadepite ushobora kuba utiteguye gutora uyu mushinga wo guhindura iyi ngingo y’101 y’itegekonshinga bityo Evode Uwizeyimana akaba yatumwe kubeshya rubanda ko n’iyo abadepite cyangwa abasenateri babyanga, rubanda ariyo izagira ijambo rya nyuma. Uko byamera kose, tuzasobanukirwa neza icyabimuteye mu minsi iri imbere.

B. Ahandi Evode Uwizeyimana yagaragarije ko adashishikajwe n’amategeko ahubwo akaba yahindutse Propaganditse w’ingoma y’igitugu ya FPR ni aha :

(1)Bamubajije ikiri inyuma y’ingingo y’101 (l’esprit de la loi) ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri, arya iminwa ahubwo ahitamo gutuka abaLideri ba Opozisiyo ngo niba“Aventuriers” no gusingiza umunyagitugu Paul Kagame ngo akwiye kuguma ku butegetsi ngo kuko ari umukinnyi uzi gutsinda ibitego, reka ntiwareba ! Icyakora yibukijwe ko n’umukino w’umupira ugira iminota umara, ku buryo ntawe utsinda ibitego Match final yarangiye ! Aha Evode yamanjiriwe, akanja amanwa. Kagame azakomeza gutsinda ibitego ate ko Match izamurangirana mu 2017 ? Ibyo atatsinze mu myaka 23 amaze ku butegetsi azabitsinda gihe ki ? Evode yananiwe kubisubiza !

(2)Bamweretse ko n’ibihugu by’ibihangange ku isi byahoze bishyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame bikomeje gutera hejuru ko Manda ze zirangiye, ko gushaka kwihambira ku butegetsi kwa Paul Kagame , bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu cy’u Rwanda .

Aha Evode Uwizeyimana yahisemo guca imigani yivugira ibyo muri Canada kandi ntawabimubajije ! Iyo Evode Uwizeyimana aza kuba koko umunyabwenge yari abonye akanya ko kuburira Abanyarwanda:

(a) ko abo Bazungu bari kwamagana Manda ya gatatu aribo batunze u Rwanda;

(b) ko aribo mu by’ukuri bakoze bya bikorwa byose Kagame yiratana kuko aribo bashyira mu ngengo y’imari y’igihugu umugabane urenze 60%;

(c) ko baramutse bahagaritse iyo mfashanyo yabo u Rwanda rwahura n’ingorane zitavugwa….

(d) ko bamaze kumurunguruka ndetse bakaba bararambiwe intambara z’urudaca ahoramo n’ibyaha ndengakamere abarwaho bikaba bibangamiye inyungu zabo ku buryo bukomeye.

Evode Uwizeyimana yahisemo kwikirigita araseka, ngo abatavuga rumwe na Kagame bazagonga urukuta ! Icyo yirengagiza ni uko urwo rukuta bakangishaga ntaho rugihaze !

(3)Evode Uwizeyimana yageze aho na we ahonongera muri wa mutego mutindi wa madamu Kirisitina Muhongayire wo kwitwaza ngo abaturage baziyahura Kagame natongera gutorerwa kubayobora; ngo nibo babisaba; ngo bandika amabaruwa….. uyu mugore aba mu yihe si ? Umuntu aba Umudepite agasuzugura abaturage bigeze hariya ? Atekereza ko igihugu kiyoborwa n’amabaruwa y’amahimbano ngo abaturage batazwi banditse ? Ubu bwoko bwa “Demokarasi y’utubaruwa” Kirisitina yabwigiye he, mwo kabyara mwe ? Pahulo Kagame wivugira ko aba bantu ntacyo bamaze nta n’icyo bashoboye, abavuga uko bari kabisa !

Icyo umuturage ashaka akinyuza mu matora adafifitse. Kirisitina nategereze yihanganye, ubwo ashaka amatora, azayabona. Ariko nanamukoraho, kandi ariwe wayihamagariye, azabyemere !

Evode Uwizeyimana na we yabonye “arguments” zimushiranye, ati Abaturage barashaka Paul Kagame !!! Ororororo! Abo baturage bashaka Kagame ni bande ? Ni bangahe ? Ese twe twiyemeje guhangana n’iyi ingoma y’igitugu ikwiye gusezererwa, Evode n’inshuti ye magara Kirisitina batwambuye ubwenegihugu ryari ? Abavukiye Uganda bo hari ubabwira ko atari Abanyarwanda ? Ntabwo tukibarirwa mu baturage rero ? Abaturage bavugwa mu itegekonshinga ni abayoboke ba FPR gusa ? Murariraye !

RENDEZ-VOUS ni amatora, abo baturage mwitwikira, mukabavugira ibyo batabatumye, bazabereka neza icyo bashaka n’icyo badashaka.

UMWANZURO: La peur a changé de camp ! (Mwinda akawa mwindwa)

Iyo witegereje neza uko Paul Kagame n’abambari be bavuye hasi muri iyi minsi, aho birirwa bavuga ko Kagame ari Umwami w’ijuru n’isi , ugomba kuyobora u Rwanda kugera ku ndunduro y’ibihe, ko itegekonshinga rigomba guhinduka ngo akomeze ategeke wenyine, uhita ubona ko ubu butegetsi bugeze mu mahina, ko bufite ikibazo gikomeye ! Bafite UBWOBA.

Kandi koko ntibavugishwa n’ubusa. Icyambere ni uko Abanyarwanda benshi barambiwe iterabwoba rya Kagame na FPR ye, kimwe n’ubutegetsi bwayo bwahinduye abaturage nk’abacakara mu gihugu cyabo. Imfu za buri munsi, ifungwa rya hato na hato, gusahurirwa imitungo, kuvangurwa, kugirwa abashomeri, gutorongezwa….ibi byose byatumye abanyarwanda bazinukwa FPR. Kubakina ku mubyimba ngo baziyahura Kagame nadakomeza kubayobora, ni igitutsi Kirisitina n’abavuga nka we bazagomba guhanirwa, umunsi umwe ! Rwose Abanyarwanda benshi ntibakeneye Manda ya gatatu ya Paul Kagame. Kandi ibyo ntibigoye kubyerekana, rubanda izabigaragaza muri Referendum, niba ibayeho koko.

Icyakabiri ni uko n’umuryango mpuzamahanga utiteguye gukomeza gutera inkunga abanyagitugu bihambira ku butegetsi bagasuzugura abaturage babo. Aba bazungu barangije kumva no kwakira neza ko abaturage b’ibi bihugu byacu by’Afurika nabo baciye akenge: ubu rubanda yamaze kumenya neza ko KUVUDUKANA umunyagitugu wigize Akarahakajyahe byoroshye cyane, ko ari uguhagurukira rimwe bakamwirukaho ubundi akayabangira ingata mu cyumweru kimwe, yakomeza gufunga umutwe agafatirwa muri ruhurura nka Koloneli Muwamari Kadafi!

Hari abishuka bya rwana ngo nta Revolisiyo ishoboka mu Rwanda. Njye ndababwira ko, ukurikije imyifatire ya Paul Kagame n’imiterere ya FPR-Inkotanyi, mu Rwanda ariho Revolisiyo ya rubanda ishobora kwihuta kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi! Ababishidikanya nibategereze gato bashobora kuzabyibonera n’amaso yabo.

Icyakora abazungu bari basanzwe bafasha Paul Kagame bo barangije kumukurira inzira ku murima kuko bumvise neza ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda bitarenze umwaka w’2017. Kereka abaturage nibirangaraho, igihe icy’impinduka ni ikingiki.

Mu gusoza, hari inama nziza naha Paul Kagame kuko mbona ariyo scenario yonyine asigaranye:

Nabwire ba Evode Uwizeyimana , ba Musa Fazili , ba Kiristina na ba Theodore….bakomeze babwejagure cyane bikomeye, ku maradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga , ko isi izaba irangiye umubyeyi Kagame nadatorwa; ko u Rwanda ruzaba rutakiriho; ko nta wundi rwose ushoboye kuyobora u Rwanda uretse Nyiricyubahirocyose Paul Kagame….Ndetse azahagurutse bamwe mu baturage n’ubundi basanzwe baragowe bakore imyigaragambyo mu gihugu hose bavuga ko bakeneye ko itegekonshinga rihinduka….

Ibyo nibirangiraaaaaaaaa, Kagame afate ijambo, atangaze ko we ubwe ari UMUDEMOKARATE mwiza, ko kubera iyo mpamvu adashobora kwemera ko itegekonshinga rihindurwa kugira ngo akunde yihambire ku butegetsi ! Nabigenza atyo azaba yiteguriye “Sortie itagayitse cyane” kuko mu by’ukuri ariyo yonyine akeneye!

Naho ubundi ingufu zimuteye ubwoba muri iki gihe , zikaba zatumye abantu be bacika ururondogoro imburagihe, ziriho kandi ntaho yazihungira. Izo nizo zizamubuza guhindura itegekonshinga yabishaka, atabishaka. Izo nizo zizamuhatira kurekura ubutegetsi bw’abandi mu 2017, niba agize amahirwe yo kuhagera agihumeka. Izo ngufu si baringa, ziriho.

Padiri Thomas Nahimana, Umukandida w’Ishyaka Ishema

mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu w’ 2017

Guhindura itegekonshinga, ifirimbi yo gutangiza revolisiyo ya Rubanda.

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

Twanze gukomeza kuba abacakara

Niba Paul Kagame akomeje gukoresha inzego z’iterabwoba ngo zihatire abantu guhindura itegekonshinga kugira ngo abashe kuba perezida ubuziraherezo, bizaba bisobanuye ko yarangije gufata icyemezo cyo gukomeza gutegekesha igitugu n’iterabwoba. Azaba yerekanye ko amarira y’abo yagize impfubyi n’abapfakazi ntacyo amubwiye. Tuzaba tumenye neza ko akaga k’abamaze imyaka irenga 20 bafungiye icyaha Paul Kagame n’Agatsiko ke bakoze kagikomeza. Bizaba bigaragaye ko Agatsiko katiteguye koroshya ingoyi kazirikishije Abenegihugu, ndetse ahubwo ko kiteguye kuyikaza kurushaho. Bizaba bigaragaye ko Paul Kagame afata Abanyarwanda nk’ « IBIGORYI, AMASAZI, IBIKERI, UMWANDA, IBIGARASHA BICITSE, IMBURAMUKORO… nk’uko n’ubundi adahwema kubivugira mu mbwirwaruhame !

Icyo gihe Abanyarwanda bazaba bageze mu mayira abiri : Bazahitamo ubwingenge cyangwa bahitemo inzira yo kuba abacakara bidasubirwaho. Nibicecekera ntibagire icyo bakora, bazaba bahisemo guhamba uburenganzira bwose bw’abenegihugu maze basinyire kuba ingaruzwamuheto izuba riva, bature mu gihugu cy’abo nk’aho ari Abanyamahanga cyangwa Abajyanwabunyago. Bazakora, Agatsiko karye ; abana babo bicwe n’inzara, Agatsiko kamena ibiryo kubera umurengwe. Guhera ubwo Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye ABARWANASHYAKA bashaka ko ibintu bihinduka inzira yo kwerekana icyo bahisemo : Ni INZIRA Y’IMYIGARGAMBYO IDAHUTAZA. Bazahaguruka batobore bavuge ko banze kubaho batariho, ko barambiwe iyicwarubozo Agatsiko kadahwema kubakorera, ko bashaka UBWIGENGE, ko Agatsiko nikadahindura imvugo n’ingiro, biteguye GUHANGANA nako. Koko rero « la résistance contre l’oppression », ni uburenganzira umuntu wese avukana. Nta munyarwanda wavukiye kuba umucakara no gukomeza kubaho nk’imfungwa mu gihugu cye cyitwa ko cyigenga. Amahanga azabyumva bwangu, amaso y’isi yose yerekezwe mu Rwanda.

Ibitekerezo-shingiro biyobora imyigaragambyo

Imyigaragambyo idahutaza iyoborwa n’ibitekerezo-shingiro ( principes) bibiri :

  • Kwanga gutiza umurindi umugizi wa nabi (le principe de la non-coopération)

Umunyagitugu nta yandi maboko agira uretse ayo abaturage atoteza bamutiza. Abaturage ni bo ubwabo batiza umunyagitugu ikiboko abakubitisha, bakamuha n’amafaranga agura amasasu akoresha abarasa. Agatsiko kayoboye Urwanda nta zindi ngufu na mba kagira abaturage baramutse bafashe umugambi wo kwanga kugira uruhare mu byemezo gafata birenganya rubanda. None se abo Agatsiko gakoresha mu kurasa ababyeyi, si abana babo ? Abo Agatsiko gakoresha baca imanza zirenganya abacu, si abagore n’abagabo bacu ? Abo Agatsiko gakoresha bambura abaturage amasambu yabo n’imitungo yabo, si abaturanyi bacu ? Iyo Agatsiko kibereye mu maraha, kabyina mu tubari, gatembera mu mahanga, si twe dukora akazi kose ko kubaka igihugu no gushaka amafaranga Agatsiko kazarihira abana bako mu mashuri yo mu Bulayi, nyamara abacu ntibashobore gufashwa ngo bige kaminuza ?

Ibyo byose bisobanura iki ? Abaturage baramutse banze gutanga umuganda wabo ngo Leta mpotozi ikunde ihirime, babigeraho mu minsi itarenze 30, bitagombeye imirwano ivusha amaraso !

  • Kwiyemeza gusuzugura ibyemezo bya Leta irenganya abaturage bayo (le principe de la désobéissance civile).

Burya rero Leta igira ireme ari uko abaturage bayemera bikabatera kuyumvira. Leta nayo iba ifite inshingano y’ibanze yo gutabara abaturage no kubarindira umutekano (schéma protection-obéissance). Iyo Leta nk’iyobora Urwanda guhera mu 1994 itagishoboye kurengera abaturage ahubwo akaba ariyo ihungabanya umutekano wabo, ikabafungira ubusa, ikabambura ibyabo, ikabicira ubusa,…iba igomba kuvaho kuko abaturage baba batakiyifitiye icyizere ndetse bakaba bashobora kurekera aho kuyumvira. Icyo gihe icyitwaga Leta kiba gihinduye isura, kiba kibaye Agaco k’abajura n’abicanyi. Abaturage bahinduka nk’intama ziragiwe n’ikirura, cyica iyo gishatse n’igihe kibishakiye ! Abo baturage baba bateye agahinda : iyo umaze kubona neza ko uwakakuvugiye, uwakakurengeye ,uwakagutabaye agaruka akaba ariwe ukurenganya, uguterera ku ngoyi, ugutabika ; uwakaguhumurije akaba ari we ugutera ubwoba, wabyitwaramo ute ? Biteye agahinda gusa. Nyamara niho Urwanda rugeze. Abenegihugu nibadahaguruka ngo bo ubwabo birwaneho, ibyabo bizaba birangiye, kandi bazaba bizize. None se uwiyishe araririrwa ?

Dore bimwe mu bikorwa abaturage bashobora gukora kugira ngo bereke Leta ko nitarekera aho kubarenganya, bazahaguruka bakayikuraho.

Imyigaragambyo izabera mu migi no mu cyaro

1.Urugendo rutuje (marche pacifique).

Ubusanzwe urugendo nk’uru rubera mu migi minini aho abanyamakuru bashobora gukurikirana ibiri gukorwa kandi bagafata n’amafoto bereka amahanga. Umwihariko wo mu Rwanda ni uko uru rugendo rutazabera mu mugi wa Kigali gusa. Ruzabera mu mirenge yose kuko ikibazo cy’Ubutegetsi bwa Paul kagame n’Agatsiko ke bubangamiye Abanyarwanda bushinze imizi iwacu mu murenge. Benshi mu baturage b’i Rwanda ntibarabona Kagame mu maso, ntibazi n’amazina y’abagize Agatsiko kabatagangaje gakorera i Kigali. Nyamara hari icyo bazi : bazi neza amazina y’abakorera Agatsiko ku murenge wabo. Aha hari ibanga rya politiki rikomeye.

Agatsiko mu mikorere yako, kaba muri buri minisiteri n’ibigo bya Leta, mu ngabo z’igihugu, no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Gakorera ku Ntara no ku Karere. By’umwihariko, Agatsiko kegerejwe abaturage, ku Murenge. Usanga naho hari abantu batarenze 8, bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo Agatsiko kari i Kigali kabategetse byose bigamije kurenganya abaturage. Mu by’ukuri abo bantu 8 bo ku Murenge nibo baboshye abaturage bidasubirwaho kuko baba bazi buri muturage wese mu izina rye.

Ni iki cyerekana umuntu uri mu gatsiko ko ku Murenge ?

*Ni wawundi utanga amakuru y’ibyabaye byose mu murenge ndetse akajya yongeramo n’amakabyankuru no kubeshyera abaturage kugira ngo ashimwe n’Agatsiko ko akora neza.

*Ni wawundi wabwiraga inteko y’urukiko Gacaca icyemezo kigomba gufatwa, kitagize aho gihuriye n’amategeko ahubwo kigamije kurenganya umuturage nk’uko Agatsiko gakuru kaba kabyifuza.

*Ni wawundi abaturage bose batinya ko ashobora kubafatira ibyemezo bagafungwa batagira icyaha.

*Ni wa wundi ushinzwe kubaca amafaranga y’umusanzu wa FPR, ay’ikigega Agaciro…akabyongeramo ubukana bwinshi atitaye ku marira y’umuturage waraye inzara.

*Ni wawundi abaturage bazi neza ko ari we “l’homme fort” (igikonyozi) wo mu Murenge, wikorera ibyo yishakiye, abaturage bakamugenera amakoro n’inyoroshyo z’amoko menshi kugira ngo barebe ko bwacya kabiri, ubutegetsi bw’Agatsiko ntibugire icyo bumutwara kabone n’aho yakwica umuturage amuhora ubusa.

Bene abo turabazi neza, mu mazina yabo bwite. Abo rero nibo MWANZI nyakuri w’Abenegihugu ku rwego rw’Umurenge. Abo nibo ba mbere tuzahangana nabo nibiba ngombwa. Ariko mbere yo kubahangara, tuzabanza dutinyuke tubabwire ko igihe kigeze cyo gushyira mu bikorwa ziriya ngingo 12 zigamije kuzahura igihugu no gusubiza inyabutatu nyarwanda icyizere cyo kubaho tubanye mu mahoro.

Abaturage bazahurira ahantu bumvikanyeho maze bakore urugendo rugana ku biro by’Umurenge wabo. Bazitwaza ibyapa byanditseho ko badashaka guhora baragijwe imbunda nk’ibisimba, ko banze ko itegekonshinga rihindurwa hagamijwe inyungu z’umuntu mwe gusa, ko banze ko Agatsiko gakomeza gusahura umutungo w’igihugu konyine, ko bamaganye ifungwa ry’abanyaporiki batavuga rumwe n’Agatsiko… mbese byamagana akarengane bagirirwa n’icyifuzo bafite cyo kubaka igihugu cy’amahoro.

  1. Sit’in

Abaturage bazahurira imbere y’ibiro by’Umurenge wabo ku isaha bumvikanyeho. Bazahicara maze babuze abakozi b’umurenge kwinjira mu biro. Umunsi nuca ikibu, abaturage bazataha, nibucya bongere bagaruke mu gitondo…. bityo bityo kugeza igihe Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba biyemeje kwemera inzira y’impinduramatwara itavusha andi maraso.

Guhagarika akazi

  1. Kwanga kujya ku mirimo itiza Leta y’Agatsiko umurindi

(1)Abarimu bazahagarika gusubira mu ishuri kwigisha

Akarengane abarimu bagirirwa n’Agatsiko gateye isoni. Nibo bakozi basabwa kwitangira umurimo wabo amasaha 20 kuri 24, nyamara bagasuzugurwa, bakimwa ibikoresho n’imfashanyigisho, bagahembwa intica ntikize. Nyamara Abamotsi b’Agatsiko batagize icyo bamariye rubanda bagahembwa amamiliyoni buri kwezi. Abarimu bagomba kugira uruhare rugaragara mu mpinduramatwara dutegereje. Barajijutse, babona neza akarengane kariho. Nibo bagomba gufata iyambere mu guhumura amaso y’abandi benegihugu. Bahagaritse kwigisha iminsi 30 gusa, atari uko banze kurera abana b’igihugu, ahubwo ari uko bagamije kubaraga Urwanda ruzira akarengane n’umwiryane, Leta y’Agatsiko yaba yacyuye igihe ! Ni ngombwa rwose ko abarimu bumva ko bafite izi ngufu zirusha ubumara umuriro w’ibifaru bya Paul kagame n’Agatsiko ke.

(2) Abacuruzi bazafunga amangazini yabo, amasoko ntareme

Igishishikaza Paul Kagame n’Agatsiko ke mbere ya byose ni amafaranga binjiza ku makonti yabo buri munsi. Turetse kwitabira amasoko iminsi 30 gusa, agatsiko twaba tugashegeshe kuko byaba bigaragara ko ubuzima bwahagaze mu gihugu. Amahanga yamenya ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye koko, akadufasha kubona igisubizo cy’Agatsiko kigize indakoreka.

(3)Abatwara abagenzi bazahagarika akazi

Ngaho nawe tekereza iminota ibiri gusa uko igihugu cyaba cyifashe, taxi zose, bisi zose … ziramutse zihagaritse kugenda iminsi 8 yonyine ! Amasosiyete y’Agatsiko atwara abagenzi yahomba, ubuzima bwagahagarara, ubugome n’amanyanga by’Agatsiko bikaba bigiye ahabona !

Bene ibi bikorwa n’ibindi nka byo (urugero : nk’ubu twanze kongera kugura amazi yitwa Inyange kuko ari ubucuruzi bukiza Agatsiko gusa !) byose ni intangiriro nziza yo gukemura ibibazo amaraso atamenetse. Gusa ibyo byose bisaba ko abenegihugu bumva impamvu twagomba kugira ibyo twigomwa, nko kwigora tukagenda n’amaguru iminsi mike, imodoka zabo tukazireka ; nko kwemera kudahembwa ukwezi kumwe ariko nyuma tukazagenerwa umushara ukwiye ; kwemera kudacuruza icyumweru kimwe ariko ubutaha tukazafungura amangazini yacu Rwanda Revenue (Rwange uruvemo) itakiduhagaze hejuru, n’ibindi. Biradusaba twese abenegihugu kureba kure, « ntawe usarura icyo atabibye », kandi ngo « ushaka inka aryama nkazo ». Hatagize abemera kwitanga, ntacyo twageraho gifite agaciro kandi kikazakagilrira n’abana bacu mu myaka iri imbere.

Agatsiko kazabyitwaramo gate ?

Abanyarwanda nibahagurukira kwerekana ko barambiwe politiki mpotozi ya Kagame, Agatsiko kazahitamo imwe muri izi nzira 2 zikurikira :

(1) Paul Kagame n’Agatsiko ke bazicara batekereze, bagishe umutima inama, maze bacishe make bemere impinduka mu gihugu. Bazabona neza ko babifitemo inyungu nyinshi nko kubabarirwa ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda no kudakurikiranwa n’inkiko. Nibahitamo iyo nzira, bizaba ari mahire. Urwanda ruziruhutsa rutangire inzira y’iterambere rirambye kandi Abanyagihugu bose bibonamo.

(2)Agatsiko gashobora kuzahitamo kwerekana ko katemera impinduka, ko gakomeje gahunda yo kuyobora igihugu mu nyungu zako gusa. Icyo gihe kazafata ibyemezo bihubutse nk’uko gasanzwe kabigenza. Kazashaka gukora ibikorwa by’iterabwoba. Kazohereza ingabo zigakomeyeho ngo zijye kwirukana abaturage ku ngufu no gusesa imyigaragambyo. Kazakubita, kazafunga bamwe, kazatera amagerenade rwihishwa, yenda kazakoresha imbunda karase, KAMENE AMARASO y’abaturage , bamwe muri bo bahasige ubuzima. Nibigenda bityo, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazaba bafunguriye abenegihugu inzira ya nyuma  ariyo twakwita INTAMBARA y’ISOZABUNYAGO. Ibizakurikiraho, Paul Kagame n’Agatsiko ke bazabe aribo bonyine babibazwa.

Biracyaza…