Major NSABIMANA Callixte SANKARA ni umwere, narekurwe yitahire mu rugo.

NSABIMANA CALLIXTE UZWI NKA MAJOR SANKARA NI UMWERE, KAGAME NAMUREKURE BWANGU YITAHIRE MU RUGO !

Mbere na mbere Imana ihabwe icyubahiro kuba twongeye kubona umuvandimwe Nsabimana Callixte agihumeka !

Leta y’u Rwanda niyiha ibyo gucira  imanza Callixte NSABIMANA uzwi nka Major SANKARA no kumuhamya ibyaha ATAKOZE  izaba yihaye amenyo y’abasetsi , byogeye izaba igaragaje bidasubirwaho ko inzego z’ubutabera bw’u Rwanda ari nta gaciro na busa ziranganwa.

Dushingiye ku ihame ry’ubuhanga bwubakiyeho amategeko ahana igira iti « Nullum Crimen, nulla poena, sine lege », (Nta cyaha cyabaho, nta gihano cyatangwa bidateganyijwe n’itegeko)  turasanga hari impamvu  nibura enye(4)  zituma uzwi nka Major Sankara agomba kurekurwa byihuse agasubizwa mu buzima busanzwe, kuko icyakwitwa icyaha nyakuri yagakurikiranyweho, nta tegeko rigiteganya.

  1. Ubusanzwe, ubucamanza bushinja umuntu icyaha hashingiwe ku bimenyetso simusiga byerekana ko icyo cyaha « giteganyijwe mu itegeko » kandi ko cyakozwe koko. Nta we ushinjwa icyaha bitewe gusa n’uko yigambye kuba yaragikoze ! Ubugenzacyaha bufite inshingano yo gukora anketi bugakusanya ibyo bimenyetso bishinja cyangwa bishinjura umwenegihugu kabone n’iyo we yaba yigamba kuba yarabikoze.
  2. Muri aya mezi ashize, Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko umutekano w’igihugu uhagaze neza, ko abemeza ko bariho barwanira n’ingabo z’igihugu mu ishyamba rya Nyungwe ari ukwigamba ibidafite ishingiro. Ba Ministri Nduhungirehe Olivier na Sezibera Richard birirwa batembereza Abadipolomate babereka ibyiza bitatse Nyungwe  bakomeje kubihamya !

3. Kuba mu minsi ishize harabaye ibikorwa by’urugomo muri Nyungwe, si ikintu gishya. Twese turibuka ukuntu no mu mwaka wa 2015 Padiri Evariste NAMBAJE yiciwe muri Nyungwe izuba riva, bikaba byarakozwe n’abagizibanabi bataramenyekana !  Byongeye, nta gihe ibikorwa by’urugomo bitavuzwe muri Nyungwe haba ku butegetsi bwa FPR ndetse haba no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana. Abajura , abahigi  n’abahinzi b’urumogi  ntibahwemye kwitwikira ishyamba rya Nyungwe bagahungabanye umutekano.

4. Koko rero twese twiyumviye ibiganiro by’uzwi ku kazina ka Majoro Sankara atangaza ko asigaye abarizwa muri Nyungwe , ko rwose arimo arwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda bikomeye. Nyamara twaje kumenya ko mu gihe  NSABIMANA Callixte yavugaga ibyo kuba yibereye muri Nyungwe ahubwo yabarizwaga mu Birwa bya Comores, nk’impunzi isanzwe yishakira umutekano . Ndetse Guverinoma y’ U Rwanda ubwayo, mu ijwi rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Richard SEZIBERA,  yemeje  ko aho mu Birwa bya Comores ari naho nyine Callixte NSABIMANA  yafatiwe ! None se ni uwuhe mucamanza ugiye kugerekwaho umusaraba wo kutwigisha « Géographie » nshya akatwemeza ko  Ibirwa bya  Comores aribyo byaje guhinduka ishyamba Nyungwe ? Comores se yaba yarimukiye muri Nyungwe cyangwa ni ishyamba rya Nyungwe risigaye ribarizwa muri Comores !

IMG_20190517_232330

Umwanzuro

Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara ni umwana wahungabanyijwe n’ibyamubayeho mu ntambara na jenoside yo mu 1994. Yapfushije umuryango n’incuti, bimugiraho ingaruka zikomeye. Ahubwo ni umwenegihugu ukwiye kwegerwa, agahabwa ubufasha akeneye. Akarengane gakomeye yiboneye n’amaso ye kamuteye ubutwari bwo kumva ko yahara byose akitangira  kukarwanya yivuye inyuma kugira ngo hatazagira abandi benegihugu bahangayika nk’uko we yahangayitse. Igifite agaciro Abanyarwanda bazahora bamushimira ni ukuba yaratinyutse agatunga agatoki Intambara yatejwe na FPR guhera taliki ya 1/10/1990, akerekana ko Paul Kagame afitanye urubanza n’abenegihugu muri rusange, n’abo mu bwoko bw’abatutsi ku buryo bw’umwihariko kuko yabatanzeho ibitambo kugira ngo yifatire ubutegetsi.  Niba icyo ari icyaha gikomeye ntabwo ari Nsabimana Callixte wenyine ukwiye kukiryoza…turi benshi twakwihutira kucyemera bitagoranye!

Naho ubucamanza bw’u Rwanda buritonde, bushyizwe mu ihurizo ridasanzwe….buzashingira kuki bucira Callixte Nsabimana urwiteka ? Icyaha cyo  KWIYEMERA se ngo cyaba giteganywa n’iyihe ngingo y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ? Nullum Crimen, nulla poena, sine lege.

Nta yandi mananiza Paul Kagame akwiye  kurekura bwangu Nsabimana Callixte  kandi akamworoherezwa gusubira mu buzima busanzwe.

Padiri Thomas Nahimana.

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

 

Rwanda:umunyagitugu (Paul Kagame) ashobora guhindanya ate imitekerereze y’umunyabwenge (Jean Damascène Bizimana)?

ob_a5a7ae_ob-57de95-16859389357-4f38e228e4-b.jpg

Uhereye ibumoso: Dr Jean Damascène Bizimana, Bwana Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Dimitri LUKIC-GONFRIER wabaye inshuti ya Jean Damascène Bizimana yamwandikiye kuwa 31/04/2019. Dore ibyo Dimitri Lukic Gonfrier, ukomoka mu gihugu cya Serbiya, yandikiye Jean Damascène Bizimana biganye i Toulouse mu Bufaransa:

Muvandimwe Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga mukuru wa CNLG,

Mbanje kukuramutsa mbikuye ku mutima!

Nategereje igisubizo ku ibarwa nakwandikiye igihe mwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 25, ariko ndaheba. Byanteye kwibaza, ariko ntibyantangaje kubera ahantu n’ibihe (environnement) ukoreramo muri iki gihe. Ndizera ko iyo uguma mu Bufaransa wari gukomeza kuba wawundi namenye ku ntebe y’ishuri. Mbere yo kukwandikira nabanje gushidikanya no kwibaza ibibazo byinshi, ariko nyuma niyemeje kukubwira ibyo mbona bidasobanutse kuri wowe. Wowe munyabwenge twasangiye ubumenyi bwo mu ishuri, tukigishwa gushyira mu gaciro, gusesengura, gushishoza no kutabogama; wowe Munyarwanda washenguwe n’agahinda ko kubura abawe, inshuti zawe z’Abatutsi, ariko cyane abo mu muryango wawe w’Abahutu, bishoboka bite ko wagera aho kwibagirwa iby’ingenzi amategeko ashingiyeho?

Namenye bimwe mu byaranze amateka y’igihugu cy’u Rwanda, mbikesha wowe. Wadusobanuriye amahano yagwiriye u Rwanda igihe wakoraga ubushakashatsi utegura impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko mpuzamahanga, uyobowe na Mwalimu Jean Marie Crouzier.

Nshuti yanjye, uribuka, igihe wandikaga igitabo cyawe muri 2004, aya magambo y’ingirakamaro kandi yuzuye ubushishozi wanditsemo, wagize uti: “Byongeye, kubera ibyemezo byafashwe mu manza, Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha rukora akazi k’ingirakamaro mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga. Ariko uru rukiko rwahuye n’ingorane mu nzego zarwo no gufata ibyemezo bibangamiye inyungu z’ubutabera.”

Mu byakemanzwe, watubwiye ko wababajwe, kandi nibyo, nuko ruriya rukiko rutaciriye imanza Abatutsi bo muri FPR batsembye Abahutu, ndetse rukananga gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ihanurwa ryategetswe na Perezida Kagame.

Mbese hagati aho byakungendecyeye bite mumyumvire yawe? Mbere wagayaga abanyabwenge b’Abanyafrika bize i Burayi na Amerika ariko nyuma ntishobore gukoresha ubumenyi n’ubumenyi-ngiro bize ngo bateze imbere ibihugu byabo; none ubu urakora kimwe nabo, ndetse urakora bibi kurushaho kuko watatiye amategeko ukora ibinyuranije nayo!

Reka twigarukire ka mateka yawe yakuranze.

Wabaye imfubyi ukiri muto cyane. Igihe wabitubwiraga, byagaragaraga ko uvugisha ukuri n’agahinda kenshi; natwe byaratubabaje cyane kugeza naho kurira. Ntabwo nzi niba uri Umuhutu cyangwa Umututsi, ariko ndibuka ko warezwe mu muryango w’Abahutu. Kwibuka ibi ningombwa. Wonkejwe n’umubyeyi w’Umuhutukazi. Uwo muryango utagereranwa warakureze, wakujyanye mu ishuri, urakubaka ukugira icyo uri cyo ubungubu. Ndizera ko wawurwanyeho, ukawurinda urwango n’umujinya w’abahezanguni b’Abatutsi.

Nyuma wakomeje kubana n’inshuti zawe z’Abahutu. Watubwiraga uwitwa Alexis Twagirayezu, icyo gihe wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Igenamigambi ndetse n’umuyoboke w’Ishyaka rya Habyarimana. Usibye no kuba inshuti yawe, Alexis Twagirayezu yaje no kuba muramu wawe. Ubwo rero warongoye Umuhutukazi, kandi sobukwe Twagirayezu, wari umwe mu bayoboke b’imena ba MDR Parmehutu, yarafatanije n’abandi mu kuvana Abatutsi ku ngoma no kubirukana mu gihugu. Kuri wowe, byarumvikanaga icyo gihe ko Abahutu bigobotora ingoma y’igitugu y’ubwami bw’Abatutsi. Ndibuka akababaro kawe igihe wamenyaga ko Alexis Twagirayezu yari yishwe kuri 06/04/1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida. Nyuma yaho watubwiye ko uzi uwamwishe, ariwe Karenzi Karake, wayoboraga Batayo ya FPR yari ifite ikicaro cyayo muri Hoteli Méridien! Wabwiraga umuhisi n’umugenzi ko uzamuhorera. Waba ubigeze hehe?

Igihe watuganirizaga ibijyanye n’intambara mu gihugu cyawe, watubwiraga ko hari Abahutu b’imfura n’Abahutu b’abicanyi, harimo abaciriwe imanza. Ntabwo wiyumvishaga ukuntu ubutabera mpuzamahanga bwafunze amaso ku bicanyi ba FPR b’Abatutsi. Kuri ubu bwicanyi, igihugu cyanjye cya Serbiya cyatangwagaho urugero. Muri iki gihe nagize ubwoba budasanzwe menye ko abo bicanyi bakugize umwe mu babo, ko ubakorera. Urabona ibi bitababaje ku muntu waminuje?Bishoboka bite ko umunyabwenge nkawe yatwarwa n’amafaranga n’ubutegetsi witaga ubw’abicanyi wamaganaga kubera ubuhezanguni bwabwo? Uzi neza nkanjye ko igihe kidasibanganya icyaha, cyane ikibasiye inyokomuntu!

Nshuti yanjye, ntabwo tuzibagirwa ukuntu wemeraga Perezida Pasteur Bizimungu w’Umuhutu kubera ubutwari bwe, urugamba rwo kubanisha Abahutu n’Abatutsi. Icyo gihe wamaganaga Paul Kagame n’ingengabitekerezo ye yo kwigira igitambo (victimaire) no kwihorera asagarira Abahutu yari yaragize abaturage bo mu rwego rwo hasi (seconde zone)!Kugeza magingo aya kandi Kagame ntarahindura politiki ye na gato! Ariko wowe wiyibagije ibyo wemeraga!

Muri ibi bihe, namenye ko Perezida wawe Pasteur Bizimungu washimagizaga yahagaritswe, Kagame akaba yaramwigijeyo. Wakoze iki? Watubwiraga kenshi abantu b’iwanyu i Gikongoro barimo inshuti zawe, nkaBernard Makuza wanengaga ubushobozi bwe buke, ariko akaba yari afite umwanya wo hejuru muri Politiki. Watubwiraga ko icyo yagenderagaho ari uko yari mubyara wa Perezida Kagame. Ibi bigaragaza icyenewabo wamaganaga wivuye inyuma igihe wigaga muri Kaminuza. Ubwenge bwawe wabukoresheje iki?

Mbese amakuru ki ya muramu wawe Norbert Muhaturukundo wari superefe igihe cy’ubutegetsi bw’Abahutu? Ndizera ko mutacanye umubano. Naho se bite bya bishywa bawe b’Abahutu ko watubwiye ko wari ufite benshi? Bafata bate imihindukire yawe muri Politiki? Reka turangirize ku mibare. Numvise ko ukoresha imibare mu kugaragaza jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko rero nk’umunyamategeko, biroroshye kwerekana ko iyo jenoside ntawayihakana. Yarabaye bidasubirwaho.

Mbese aho imikorere yawe ntiyaba ipfobya jenoside?Charles Maurice yavuze ko ibintu byose bikabije, birenze urugero bihinduka impfabusa. Mukomeje guhuzagurika mu mibare mukibagirwa ko ukuri kudahinduka. Numvise ko, muri 1991, mu gihugu cyawe imibare y’abaturage yari iteye itya: Abahutu bari 6.467.958 (91.1%), Abatutsi bari 596.387, naho Abatwa bo bari 35.499 (0.5%).

Namenye kandi ko Ibuka na CNLG ubereye Umunyamabanga Mukuru, babaruye mu rwego rw’igihugu, Abatutsi 1.685.784 bishwe kandi Abatutsi bose hamwe bari 596 387 dukurikije imibare y’umuryango udaharanira inyungu w’Abanyamerika USAID. Ese birashoboka ko hashobora kwicwa abarenze umubare w’abariho? Nsobanulira mucuti wanjye?

Abaturage babaruwe muri 1991 Abaturage bishwe muri 1994 (imibare yatanzwe na Leta) Abaturage barokotse Umubare w’abantu bishwe bashyinguwe mu nzibutso (CNLG et IBUKA)
Abatutsi 596 387 800 000 400 000  

1 685 784

Abahutu 6 467 958 0 0
Abatwa 35 499 0 0

Mfite utubazo tubiri nifuza ko unsobanulira:
1° Ushobora gusobanura ute ko iki kinyuranyo ari cyo :596 387 – 800 000 = 400 000?
2° Umuryango wawe CNLG, Ishyirahamwe IBUKA na Leta y’u Rwanda babaruye abantu 1 685 784 bishwe. Abo bishwe ni bande kuko wemeza ko Abahutu n’Abatwa batapfuye (nubwo binyuranije nibyo wemezaga mbere)?

Pierre DAC yaravuze ati: «Amategeko ahana ntavuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyaha». Muvandimwe, si ngombwa kukwibutsa ko mu bijyanye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, aho akababaro k’uwiciwe karenze ukwemera, birahagije kurega kugirango ukuri k’uwareze gutsinde, ariko ibyo akaba ari iby’igihe gito!

Nshuti yanjye Jean Damascène, nkwifurije urugendo rwiza; ukore uko ushoboye ntuzatwarwe n’inkubi y’umuyaga kandi ugarukire vuba amategeko-remezo .

Byanditswe mu rurimi rw’igifaransa na  Dimitri LUKIC-GONFRIER

Source : Veritasinfo

 

Jeanne Mukamurenzi arahamagarira abategarugori revolisiyo ihereye mu mbere

JEANNE MUKAMURENZI 

ABANYARWANDAKAZI TUGOMBA GUTANGIRA IBIKORWA BY’AMAHORO DUHEREYE KU BAGABO N’ABASORE B’ABANYARWANDA.

Intambara iteka zateye ibibazo mu bana b’u Rwanda birakara kuva kubw’Umwami Ruganzu wa Kabili Ndoli,ngiyo Rucunshu… kugeza ubu mu 2019.

A.Mu kwitabira ibikorwa by’amahoro,abanyarwandakazi bose kuva kuwa 01 Nyakanga 2019,itariki u Rwanda rwigengeyeho niba twumva uburemere bwabyo,dusabwe gufatira ibihano abagabo n’abasore bigize ntibindeba n’intakoreka mu rugamba rw’amahoro duhagarika kubumbulira amaguru ibigwali by’abagabo n’abasore.

B.Ntibyumvikana ukuntu hari ababyeyi nkatwe bamaze imyaka 25 mu Magereza abandi 28 babungera bazira ubusa,abiruka mu mashyamba boshye ibikoko banafatwa ku ngufu,abicuruza kubera ubukene bigeretseho n’ibikorwa biteye isoni biba ku mugaragaro mu Rwanda bikorerwa abo duhuje uko Nyagasani yaturemye;uburyo twakomeza gutetesha ibigwari tutabifatira ibihano.Ari Umuhutu,Umututsi n’Umutwa mu Rwanda no mu mashyamba bambuwe ubumuntu na FPR.Abacu bishwe bagizwe ibicuruzwa.Imisoro,imisanzu,amashuri,ubuvuzi,ubuhinzi n’ubworozi …byose byahindutse isayo yamize rubanda.Harya ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira! Iby’iwacu birarenze usinzira ntacyo yibajije ni umurwayi ukwiye kujya mu baganga bita ku ndwara z’ihungabana ritagaragara.

C.Hari abambwiye ngo basaza bacu baduta bakajya ahandi;bizamenywa ku isi kuko nta mwari n’umubyeyi uzakingurira ibigwari yewe n’abicuruza bazabimenya !!!Yaba uwubatse,umupfakazi,uwatandukanye n’utarashaka ubu butumwa burabareba. Muduhe ibitekerezo kandi ntibushingiye ku ishyaka,umuryango runaka,ni igikorwa kireba buri mubyeyi n’umwari ushyira mu gaciro.Ibiducamo ibice tubyirinde tube nka « Mouvement  » ya ba « Jilets Jaunes » mu Bufaransa.

D.Ntituruta Victoire Ingabire uheruka kubaka urugo akiri i Burayi .Yashoboraga kuhaguma ubuzima bugakomeza kurusha benshi muri twe.Ese abagabo bo bibaza bene wabo nka ba Mushayidi Déogratias,Docteur Niyitegeka Théoneste none hikubiseho n’umusore Sankara Callixte uri mu mazi abira naho abandi bari gukina kuri Watsapu mu bazungu no mu bihugu bya Afurika, Aziya na Austaliya.

E.Tugomba kwiga uko twigaragambya i Bruxelles,Genève, New York, Paris, Moscou, Ottawa, Pretoria, Sydney, Lyon,Washington , Oslo n’ahandi.Abanyepolitiki bacu bameze nk’Abajenerali batagira ingabo.Bashyira hamwe gute abayoboka amashyaka ari ntabo ngo babotse igitutu.Njye sinabagaya babuze abanyarwanda bari mu mahanga. Ntacyo amahanga ataduhaye nitwe twinaniwe.

F.Nidutinyuke tuzambare imyenda ihisha imyanya y’ibanga murebe ku isi itumva umubyeyi n’umwari w’i Rwanda.N’ubundi ku mapiscines niko dukora nta kibi kirimo kimwe n’imyambarire runaka.

G.Noneho icy’ingenzi tuzabikora tugamije gutabara atari ukwinezeza no kwiyerekana. Abakuru b’ibihugu bazadutumaho naho nituguma mu bikoni,amakwe,iminsi mikuru, amazimwe n’ibindi ni ukuri tuzabazwa amaraso y’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu Mashyamba.Ibikorwa by’amahoro bikozwe na benshi biruta intwaro Amerika itunze.

H.Abagabo n’abasore batinya gutabara mu mahoro no gufata umuheto koko twabita iki?Murantuka kahave ariko simbura abanshyigikira. Kurya, Kunywa,Kugura Amazu, Gukora cyane cyangwa kunebwa cyane,Gukwiza Impuha, Inzangano, Gusuzugurana mu mago,mu bubari no ku materefoni mutava aho muri mwibwira kw’agatsiko kabyitayeho ka bariya bicanyi b’i Kigali bica ururo n’icyatsi.

I.Abagabo n’Abasore ntibitabira imyigarambyo ikozwe mu mahoro kandi intwaro ya mbere ni iyo izindi zikaza nyuma zirimo itangazamakuru, ibitabo,ibiganiro mbwirwaruhame,Sitini,Kwigisha abo mu Rwanda gukomanyiriza agatsiko mu mayeri mu rwego rw’ubukungu…Abagabo n’Abasore ntibasobanura ikibazo cy’u Rwanda mu turere babamo mu mahanga .Abagabo n’Abasore bacu babuzemo ba Matata Joseph n’abandi banyapolitike babyimeje nk’igihumbi barwanira hirya no hino.

J.Umuntu nka Sezibera wamaze abantu akabatera ubwoba.Niba mudahagurutse mu bikorwa by’amahoro indege zirajya zibamena i Kigali buri munsi guhera umwaka utaha muzira ubusa.Ubwenegihugu bw’amahanga mwiratana,agatsiko kabugize ubusa kanyuze mu Bayahudi bamwe n’abazungu.Maze musange abo mwanze kurengera mu mahoro buzuye ibigo by’iyicarubozo mutinya kubi.Bamwe mwanabibayemo nayo mashyamba.

K.Ibi ntibireba abari n’abategarugoli bo mu Rwanda no mu Mashyamba.N’ubundi abagabo n’abasore baho nabo ubwabo bifitiye ibibazo byuwo mukino ukinwa n’abijuse.Abo mu gatsiko nibo bijuse nk’Abatutsi n’Abahutu bari hanze aha. Abatwa ni mbarwa.

L.Twungurane ibitekerezo maze kuwa 1 Nyakanga 2019 ibigwari by’abagabo n’abasore bikanirwe ibirukwiye kandi bazabone duseruka nka Ndabaga turi benshi.Ibikorwa biruta amagambo. Nibitunanira tuzitwa Ibigwarikazi.Njye nizeye umubyeyi n’umwari w’i Rwanda.

Tubiture Imana y’ i Rwanda.

Jeanne Mukamurenzi,
Norvège.

Post navigation

One thought on “Jeanne Mukamurenzi arahamagarira abategarugori gutangiza Revolisiyo ihereye mu mbere !”

  1. Mukamurenzi ko mbona bitoroshye ibyo uvuga?Ahubwo byo,nimuhaguruke turabajya inyuma. Alla ntiyurukanye Bashir se kureba?Gusa ndakumva pe.Ibyabo iyo bije no intambara ni mwe bisenya cyane. Ni ngombwa rwose gukanguka.Ariko kutatubumburira amaguru,Sinzi niba Hari icyo byatwara kariya gatsiko ahubwo nimuduhate ubushake muhaguruke.Humura kdi Hari benshi barikuza bagera ikirenge my cya Ingabire ,wowe,ba leonila ba Diani…Njye ndagushyikiye cyane kuri icyo cyo guhaguruka pe tukajya mu muhanda no ku rugamba, ariko ntimuterwe NGO namwe mwitere .Igihe cyo kirimo kiregereza.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.

Commentaire

Nom

Site web

 Prévenez-moi de tous les nouveaux articles par e-mail.

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

© 2019 Le Prophète – Umuhanuzi – Tous droits réservés.

Ishema Party : Tugiye gukorera politiki mu RWANDA.

ISHYAKA ISHEMA : TUGIYE GUKORERA POLITIKI MU RWANDA .

Itangazo No 2019/05/001

 Itangazo rigenewe itangazamakuru

« KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA »

Hashingiwe ku ngingo 50, 51 na 52 y’Itegeko -Shingiro rigenga Ishyaka ISHEMA ry ‘ u RWANDA,

ABATARIPFANA bayobowe na Madame  Nadine Claire KASINGE, Perezida w ‘Ishyaka, bateraniye muri KONGERE IDASANZWE yabereye i Paris  kuri iki cyumweru taliki ya 5 Gicurasi 2019.

Tumaze kuzirikana uko abaturage b’ igihugu cy’u Rwanda barushaho kuzahazwa n’ingaruka z’ubutegetsi bw’igitugu bukomeje no gufunga urubuga rwa politiki,

Tumaze gusubiza amaso inyuma no gusuzumana ubushishozi  intambwe zatewe mbere n’Ishyaka no kwicengezamo isomo ry’ibyadukomye mu nkokora :

I. Kongere idasanzwe yafashe ibyemezo bikurikira : 

  1. Yongeye gushimangira umurongo Ishyaka Ishema ry’u Rwanda risanganywe : Kujya gukorera politiki mu Rwanda ni ihame ridakuka.
  2. Yatoye kandi igena Umutaripfana Padiri Thomas NAHIMANA nk’Umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2024
  3. Yagennye abagize Ikipe bazafatanya.

II. Yahaye Umukandida n’Ikipe ye izi nshingano zikurikira:

  1. Gukora ibishoboka byose bakagera mu Rwanda bitarenze taliki ya 1 /11/2019
  2. Kwandikisha ishyaka Ishema ry’u Rwanda
  3. Kwitegura no kwitabira amatora y’Inzego z’ibanze ateganyijwe mu mwaka wa 2020
  4. Gutegura no kwitabira amatora y’abagize Inteko Nshingamategeko ateganyijwe muri 2023
  5. Gutegura no kwitabira itora rya Perezida wa Repubulika rizaba mu mwaka wa 2024

III. Icyo dushishikariza Perezida Paul Kagame na Leta ye :

  1. Gufungura amarembo Abanyarwanda bifuza gusubira mu gihugu cyabo bagataha nta nkomyi
  2. Guha urwandiko rw’inzira (Pasiporo) abagize Ikipe y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda biyemeje gusubira mu gihugu cyabo no kutababangamira mu burenganzira bugenewe buri mwenegihugu.

IV. Icyo dusaba Abanyarwanda muri rusange :

Gushyigikira Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’Umukandida waryo mu bikorwa byose bijyanye n’iyi gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe kugira uruhare mu gufungura urubuga rwa politiki no kugeza ku benegihugu ubutabera, ubwisanzure busesuye n’imibereho myiza basonzeye.

V. Icyo dusaba abanyarwanda bari mu buhungiro :

Turasaba Impunzi z’abanyarwanda guhaguruka tugafatanya urugendo rwo gusubira mu gihugu cyacu.

U Rwanda ni igihugu cyacu twese , nta Nkotanyi n’imwe ifite uburenganzira bwo kwiyitirira u Rwanda no kuduheeza mu Urwatubyaye.

 

Bikorewe i Paris,

Taliki ya 6/5/2019

Nadine Claire KASINGE,

Perezida w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

IMG-20170227-WA0049

Ese Padiri Pierre ntiyaba umwe mu bari bagize “éléments avancés” za FPR ?

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA IGICE CYA 4 :

Guhungira muri Eveché ya CYANGUGU ntibyabujije Padiri  Pierre Habarurema gukomeza kujya kubonana n’abicanyi kabuhariwe buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice !

Padiri Pierre Habarurema yavuye ku Muyange taliki ya 12/4/1994.  Kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Muyange byasaga n’ibirangiye kuko bishwe kuva taliki ya 9 kugera ku ya 11/4/1994. N’ubwo yavuye ku Muyange taliki ya 12, abari muri Evéché bemeza ko yahageze taliki ya 15/4/1994 !

Dore uko Padiri Pierre Habarurema ubwe yivugira ibyo yakoze mu gihe yari amaze kugera mu nzu y’Umwepiskopi(Eveché) ya Cyangugu :

« Rutanga yari yarishe, yarakoze ibyo ashaka byose…uwo muntu  niwe nakoreshaga…nahuraga nawe buri munsi, buri gitondo saakumi n’ebyiri n’igice…  ndakomeza nkorana na we…»

Uwo mwicanyi RUTANGA, ngo yibwiriye Padiri Pierre Habarurema ko yaryaga imitima y’abatutsi ngo ikamuryohera. Nyamara Padiri Pierre Habarurema araduhishurira ko ari we ubwe « wakoreshaga » uwo mwicanyi , ko ndetse babonanaga buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice. Nta bwoba Padiri Pierre Habarurema yigeze aterwa n’uwo mwicanyi ngo waryaga imitima y’abandi batutsi ikamuryohera !

Aha rero niho hateye benshi kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema, umututsi utaratinyaga gukorana /gukoresha abicanyi barimburaga abandi batutsi, yari muntu ki ?

Twibukiranye 

  1. Ubwo Paruwasi ya Muyange yaterwaga taliki ya 9 /4/1994 hishwe abatusi benshi. Abashoboye kurokoka ni abo Padiri Pierre Habarurema ubwe yatoranyije, yumvikana n’Umwicanyi witwa PIMA wari uyoboye igitero, ko atagomba gukora ku ncuti ze. Padiri Pierre Habarurema afatanyije n’umwicanyi PIMA, batoranya incuti za Padiri Pierre bazishyira mu nzu y’abapadiri (Presbytere) yo ku Muyange, kandi koko nta wabariye n’urwara ! Muri bo hari Hyacinthe MUKARUSAGARA, abavandimwe be, umugabo we n’abana be ;  Mzehe Gaetan ZIMURINDA n’umuryango we ;  Celestin MUSABYIMANA, n’abandi.
  2. Taliki ya 13/4/1994 Padiri Pierre Habarurema yagaragaye kuri Bariyeri y’i SHANGI, aha amategeko abari bayiriho kandi bakamwumvira, taliki ya 14/4/1994 Paruwasi ya SHANGI iraterwa, abatutsi baratikizwa karahava.
  3. Bariyeri kabuhariwe yo ku CYAPA i Kamembe, yari iyobowe na Mubyara wa Pierre Habarurema witwa Habimana Vedaste, ubu ni Umuheshawinkiko i Kigali, wawundi mwabonye ateza cyamunara imitungo ya Assinapol Rwigara n’iya Tribert RUJUGIRO…. Iyi Barrière yo ku CYAPA yaguyeho Abatutsi batagira ingabo barimo Padiri Joseph Boneza na Padiri Alphonse Mbuguje.
  4. Padiri Pierre Habarurema ageze muri Evéché yahengeraga Musenyeri n’abandi bapadiri baryasinziriye, akanyarukira kuri barriere yo mu GATANDARA « gukoresha » ba bicanyi yemezako baryaga imitima y’abatutsi!

 

Padiri Pierre Habarurema n’incuti ye

 

Twibaze kandi twisubize

 

  1. Muri Diyosezi ya Cyangugu hari abapadiri bari bafite amakuru y’uko Padiri Pierre Habarurema yajyaga ata Paruwasi yari ashinzwe akajya gukurikira amahugurwa y’Inkotanyi i KINIHIRA. Ibi yabikoze mu myaka ya 1992 /1993.
  2. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, Padiri Pierre Habarurema ntiyongeye gukora muri Diyosezi ya Cyangugu, yewe nta n’indi Diyosezi y’u Rwanda yigeze ashaka gukoramo ubutumwa bwa gisaserdoti. Yikoreraga ibyo yishakiye(Vagus). Yirirwaga agenda n’abasilikari ba FPR ndetse hari n’abamuvugiragaho ko yigize ku ngufu « Aumonier » w’abasilikari ba FPR. Yagendanaga imbunda ebyiri za Revolver mu modoka. Abamuzi ibyo yakoraga muri Kigali bazatange ubuhamya.

 

Kubera izo mpamvu zose dore ibibazo twibaza :

 

  1. Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba ari muri ba ba « Commandos » FPR yagiye yohereza kuri za Barrières ngo bashyushye imitwe abicanyi maze bashishikarire kwica abatutsi kurushaho ?
  2. Ibyo kuvuga ko abahutu bo mu Rwanda no mu burundi bafite umuco wo kurya imitima y’Abatutsi kugira ngo bagire ububasha bwabo bigamije iki ? Ese ubwo bubasha budasanzwe bw’abatutsi Padiri Pièrre ashaka kuvuga bubaho koko ? Ni ubuhe ?
  3. Aho ibyo Padiri Pierre Habarurema yita UBUHAMYA si umuyoboro wo gukwirakwiza ya INGENGABITEKEREZO y’ibimanuka yemeza ko mu Rwanda hari ubwoko busumba ubundi abatutsi bakaba aribo bantu, naho abahutu bakaba abantu-nyamaswa(sous-hommes) ?
  4. Ese aho ntihaba hari n’abandi bapadiri cyangwa Abasenyeri bitwaye cyangwa bitwara nka Padiri Pierre Habarurema muri Kiliziya y’u Rwanda ?

Murakoze.

Joachim Kabera,

Ubwanditsi bw’urubuga Umuhanuzi.

 

Iyumvire UBUHAMYA budasanzwe bwa Padiri Pierre HABARUREMA :

Post navigation

One thought on “Guhungira muri Eveché ya CYANGUGU ntibyabujije Padiri  Pierre Habarurema gukomeza kujya kubonana n’abicanyi kabuhariwe buri gitondo, saa kumi n’ebyiri n’igice !”

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.

Commentaire

Nom

Site web

 Prévenez-moi de tous les nouveaux articles par e-mail.

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

© 2019 Le Prophète – Umuhanuzi – Tous droits réservés.

Padiri Pierre HABARUREMA, umututsi wahigwaga, ngo yatangaga amabwiriza kuri barrière yicirwagaho abatutsi !

PADIRI PIERRE HABARUREMA

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA : IGICE CYA 3

Padiri Pierre HABARUREMA, nk’umututsi wahigwaga, yakoraga iki kuri « Barrière » yiciweho Abatutsi, taliki ya 13/4/1994 ?

Muri iki cyumweru numvise ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema, buntera kwibaza byinshi. Nasomye inkuru ebyiri zasohotse ku rubuga www.leprophete.fr zigaruka kuri ubwo buhamya ndetse zigakomeza kwibaza ngo Padiri Pierre Habarurema ni muntu ki ? Ese yitwaye ate muri biriya bihe bikomeye by’intambara , Jenoside ndetse na nyuma yaho ? Izi nkuru nasomye zarantinyuye numva nanjye natanga ubuhamya bw’ahantu nasanze Padiri Pierre Habarurema, ngataha nibaza icyo yahakoraga !

Italiki ndayibuka neza, hari le 13/4/1994.  Ibintu byari bimeze nabi cyane muri Komini ya Gafunzo yose. Twibuke ko igitero kiyobowe n’umwicanyi kabuhariwe witwa PIMA cyari cyagabwe taliki ya 9/4/1994  kuri Paruwasi ya MUYANGE Padiri Pierre Habarurema yakoragamo ubutumwa, hakicwa Abatutsi barenga 100. Hari n’abandi Batutsi batari bake biciwe mu ngo zabo muri ako Karere.

Kuri iyo taliki rero ya 13/4/1994 natakambiye incuti yanjye, S/Lieutenant Gendarme Augustin NDAMUZEYE, wari Komanda (Commandant) wa Kompanyi yacu  musaba ko yampa uruhushya rwo kujya gutabara famille yo kwa Databukwe yari yugarijwe n’igitero cy’abicanyi aho bari batuye i MUKOMA. S/Lieutenant NDAMUZEYE ntabwo yampaye uruhushya gusa rwo gutabara ahubwo yafashe n’icyemezo cyo kumperekeza. Twageze i Mukoma  ahagana saa yine za mu gitondo, dusanga abo twari dutabaye bose baraye bishwe. Twararize turihanagura, dufata inzira turataha.

Dutaha,twongeye kunyura kuri Barrière yari munsi ya Paruwasi SHANGI ahagana saa saba z’amanywa(13h). Twari mu modoka Toyota-Stout, twari kumwe n’aba Basilikari bakurikira : S/Lieutenant Augustin NDAMUZEYE, Kaporali Nsabimana, Kapolari Bugingo na Kaporali Habakurama.

Tugeze kuri iyo Bariyeri twasanze ibintu byahindutse, haje abandi bantu bafite ubukana budasanzwe, tutari twahabonye mu ma saa tatu n’igice. Baraduhagaritse, batumerera nabi cyane, batubaza impamvu ngo twataye urugamba tukaba turi kuzerera mu giturage. S/Lieutenant Ndamuzeye yagerageje gusobanura ko twari muri Patrouille ariko biba iby’ubusa. Twari tuhaguye ni impamo y’Imana ! Twakijijwe n’uko Padiri Pierre Habarurema yabwiye izo Nterahamwe bari kumwe ngo nibagenzure ibyangombwa byacu nibasanga tutari abo muri ako karere batwice, ariko nibasanga ariho dukomoka cyangwa dukora  batureke twigendere !

Twavuye aho twerekeza ku Bitaro bya Bushenge gusura abasilikari babiri ba Kompanyi yacu bari baharwariye . Ibitaro bya BUSHENGE nibyo abasilikari bivurizagamo. Diregiteri w’ibitaro yaboneyeho adusaba serivise yo kumujyanira abakozi batatu b’ibitaro b’abatutsi (abadamu 2 n’umugabo 1) bagombaga guhungishwa bakajyanwa kuri Stade Kamarampaka. Twarabatwaye kandi twabagejeje kuri Stade.

ICYO TWAKOMEJE KWIBAZA

Padiri Pierre HABARUREMA  ni umututsi wagombye kuba yarahigwaga. Nyamara aho kuri Bariyeri twamusanze yari kumwe n’Interahamwe zariye karungu, ukabona nta kibazo abifitemo, bisa n’aho bumvikana, ndetse twabonye ko yari abafiteho ijambo kuko yababujije kutugirira nabi, kandi bakamwumvira. Mu bari kumwe na we ndibuka umugabo wahoze akora ku makamyoneti y’umucuruzi witwa RURANGWA, uwo mugabo nahoraga mubonana  n’Umushoferi wa Rurangwa witwa Martin.

Sinasoza ntavuze ko ku munsi ukurikira kubona Pierre kuri iyo Barrière, ni ukuvuga taliki ya 14/4/1994, aribwo izo Nterahamwe zagabye igitero kuri Paruwasi ya SHANGI, zirimbura Abatutsi batabarika. Aho Padiri Pierre Habarurema ntiyaba afite amakuru arambuye kuri icyo gitero, abagiteguye, n’abakigabye ?  Turasaba ikinyamakuru UMUHANUZI ko cyazamuha ijambo akatubwira icyo yakoranaga n’Interahamwe kuri bariyeri yicirwagaho Abatutsi  munsi ya Paruwasi ya SHANGI yari iraye iri buterwe. Murakoze.

Gashabizi Jonathan

 

BIRACYAZA…..

Iyumvire ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre HABARUREMA:

Rwanda : Comment Jean Damascène BIZIMANA a pu être corrompu ?!

Comment un dictateur peut- il corrompre l’intelligence à ce point ?

Paris, le 31 avril 2019

Cher confrère Jean Damascène Bizimana, Secrétaire Exécutif de la CNLG.

Reçois tout d’abord mes sincères salutations.

J’ai  attendu en vain la réponse à ma lettre que je t’ai adressée à la veille de la commémoration 25ème  anniversaire du génocide. Ton silence m’a inquiété, mais pas du tout surpris. J’ai appris à connaître l’environnement dans lequel tu baignes actuellement. Si tu étais en France, je suis sûr que tu serais resté la même personne, que je connaissais sur les bancs de la Fac à Toulouse.  J’ai hésité, je me suis posé des questions, beaucoup de questions. J’ai pesé le pour et le contre,  in fine, j’ai franchi le pas, pour t’exprimer mon (notre) incompréhension.

Toi l’intellectuel avec qui nous avons partagé les connaissances, l’esprit critique, l’analyse, l’objectivité, toi le rwandais, meurtri par la perte des proches, tes amis tutsis et surtout les membres ta famille hutue, comment en es-tu arrivé au point où tu oublies les fondamentaux du droit ?

Je connais quelques fragments de l’histoire du Rwanda grâce à toi. Tu nous as plongés dans la tragédie, lors de tes recherches en vue de ta thèse de  doctorat en droit international, sous la supervision du professeur Jean Marie Crouzatier.

Te souviens-tu  cher ami, quand tu écrivais dans ta thèse (2004), ces mots précieux et pleins de bon sens : « En outre, par ses décisions et jugements, le TPIR accomplit une fonction dissuasive indispensable à la paix et à la sécurité internationales. Ce tribunal a cependant vécu une profonde crise institutionnelle accompagnéede nombreux abus contraires à l’intérêt de la justice » 

Des abus, tu nous en as cités, lorsque tu t’indignais, à juste titre, que ce Tribunal n’avait pas jugé les tutsi du FPR qui avaient massacré les hutu, et qu’en même temps, ce même Tribunal ne voulait pas évoquer l’attentat contre l’avion du Président hutu, commandité par l’actuel chef d’état rwandais Paul Kagame.

Entre temps, que c’est-il passé dans ta tête ? 

Hier, tu critiquais les étudiants intellectuels africains, qui après leurs études en Occident, étaient incapables d’utiliser leurs connaissances et compétences pour développer votre continent. Aujourd’hui, tu fais comme eux, voire pire, parce que toi, tu contribues à la négation du droit !

Revenons un peu sur ton histoire personnelle.

Tu as été orphelin en  très bas âge. Lorsque tu nous en parlais, en toute sincérité et beaucoup de tristesse, on était tous très touchés, quelques fois émus aux larmes. Je ne sais plus si tu étais  hutu ou tutsi, mais je me souviens que  tu as été adopté par une famille hutue. Cette précision s’impose. Tu as été nourri à la mamelle d’une femme hutue. Cette famille formidable t’a élevé, elle t’a éduqué, elle t’a construit pour te faire ce que tu es aujourd’hui. J’espère que tu l’as protégée de la haine des tutsis extrémistes.

Ensuite, tu as évolué avec tes amis hutus. Tu nous parlais d’un certain  Alexis Twagirayezu, à l’époque  Directeur général au Ministère du Plan et militant du parti de Habyraimana. En plus d’être ton meilleur ami, Alexis Twagirayiezu est devenu ton beau-frère. Tu as épousé sa sœur hutue. Ton beau-père Twagirayezu, était un membre éminent du parti MDR Parmehutu, qui a chassé les tutsis du trône. Pour toi, à l’époque c’était normal que les hutus se libèrent de l’oppression de la monarchie tutsie.  Je me rappelle de ta souffrance, lorsque tu as appris qu’Alexis Twagirayezu avait été tué le soir du  6 avril 1994, juste après l’attentat contre l’avion du Président. Plus tard tu nous as confié que tu connaissais l’auteur de cet assassinat, un certain Karenzi Karaké , chef du bataillon du FPR qui avait son QG à l’hôtel Méridien ! Tu promettais à qui voulait t’entendre que tu lui rendras justice. Où en es-tu ?

Quand tu nous parlais de la guerre dans ton pays, tu nous disais qu’il y avait  des bons hutus mais aussi des criminels hutus dont certains étaient jugés. Tu ne comprenais pas pourquoi la justice internationale devenait aveugle à l’égard des criminels tutsis. D’ailleurs sur ce point on citait l’exemple de la Serbie, mon pays d’origine.  Aujourd’hui, j’apprends avec stupeur que ces criminels présumés t’ont adopté,  que tu es à leur service! N’est-ce pas cela une aliénation intellectuelle?Comment un intellectuel comme toi peut-il succomber aux sirènes de l’argent et d’un pouvoir que tu qualifiais jadis de criminel, et  dont tu dénonçais la radicalisation des esprits. Tu sais bien comme moi que le temps n’efface pas un crime, de surcroît un crime contre l’humanité !

Chers amis, on n’oubliera pas l’admiration que tu portais à l’égard de votre président hutu le Pasteur Bizimungu, son courage, son combat pour faire cohabiter les deux ethnies. En même temps tu fustigeais Paul Kagame et son idéologie  victimaire et revanchard qui s’en prenait aux hutus qu’il réduisait au rang de citoyens de seconde zone! Il semble que Paul Kagame n’a pas bougé d’un iota sur sa politique. Mais toi, tu as renié tes convictions !

Aujourd’hui, j’apprends que ton président préféré le Pasteur Bizimungu est aux arrêts ou mis à l’écart par Paul Kagame. Qu’as-tu fait ? Tu nous parlais souvent des gens de chez toi, à Gikongoro, de tes amis, dont un certain Bernard Makuza dont tu doutais de ses capacités intellectuelles, mais qui était haut placé politiquement. Sa seule qualité était, disais-tu, d’être le cousin du Président. N’est-ce pas cela le despotisme que tu dénonçais avec hargne sur les bancs de la Fac ? Qu’as-tu fait de ton intelligence ?

Qu’est ce qu’il est devenu ton beau-frère Norbert Muhaturukundo ? Un ancien sous préfet du régime hutu. J’espère que tu n’as pas coupé les ponts avec lui. Et tes neveux hutu, ils sont nombreux, tu nous l’as dit. Que sont-ils devenus ? Que pensent-ils de toi et de ta métamorphose politique?

Enfin, j’en termine avec les chiffres. J’ai appris que tu faisais le marketing des chiffres, pour justifier le génocide des tutsis. En tant que juriste, ce génocide n’est pas discutable. Il a été commis, c’est un fait.

Est-ce que ton action n’est-elle pas plutôt une banalisation de ce génocide ? Tout ce qui est excessive est insignifiant disait Charles Maurice. Vous vous fourvoyez dans des chiffres, mais vous oubliez que la réalité est immuable !

J’ai appris que dans ton pays en 1991, la répartition de la population était la suivante, hutus : 6 467 958 (91.1%), Tutsi: 596 387 (8.4%), Twa 35 499 (0,5%).

J’ai découvert également que IBUKA et le CNLG (commission National de lutte contre le génocide) dont tu es le Secrétaire Exécutif National, a recensé sur le territoire national, un total de 1 685 784 tutsis tués, alors que les tutsis étaient en 1991 estimés à  596 387d’après l’ONG américaine USAID. Peut-on tuer plus qu’il y en a ? Dis-moi cher collègue ?

  Population recensée en 1991 Population tuée en 1994 (source officielle du gouvernement) Population rescapée Nombre personnes massacrées recensées sur les sites Mémoriaux (CNLG et IBUKA)
Tutsis 596 387 800 000 400 000  

1 685 784

Hutus 6 467 958 0 0
Twas 35 499 0 0

Deux questions simples aux quelles je souhaite t’entendre.

1° Comment peux-tu expliquer la justesse de cette opération : 596 387 – 800 000 =400 000

2° Ton organisme CNLG, l’Association IBUKA et le Gouvernement ont recensé 1 685 784 personnes massacrées. Qui sont ces victimes sachant que d’après- toi (contrairement à ce que tu disais avant), les hutu et le twa ne sont pas morts ?

Pierre DAC disait que : « Le Droit criminel ne signifie nullement qu’on ait le droit de commettre un crime »

Inutile de te rappeler cher collègue, que dans les affaires de crimes contre l’humanité,  où la compassion victimaire atteint son paroxysme, il suffit d’accuser pour que la vérité de l’accusateur triomphe, mais pour un temps certain !

Cher Jean Damascène,  je te souhaite bon vent, fais attention à la tempête et reviens vite aux fondamentaux du droit.

 

Par Dimitri LUKIC-GONFRIER/ veritasinfo 

Mu kubeshya ko Padiri MBUGUJE yiciwe mu Gatandara Padiri Pierre arahishira nde ?

KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI  ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?

KUKI PADIRI PIERRE ABESHYA KO PADIRI  ALPHONSE MBUGUJE YICIWE MU GATANDARA ? AGAMIJE GUKINGIRA NDE IKIBABA ?

UBUHAMYA BWA PADIRI Pierre HABARUREMA :  IGICE CYA 2

 

Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?

 


Turi mu yihe si: Abicanyi kabombo nka Vedaste Habimana nibo koko Abanyarwanda bategerejeho ubutabera ?

Nzinduwe no kunganira inkuru Padiri Thomas Nahimana aherutse gutangaza ku rubuga www.leprophete.fr yerekanye ko mu buhamya bwa Padiri Pierre Habarurema harimo byinshi bidahuye n’ukuri. Twibajije niba Padiri Pierre Habarurema yarabeshye nkana cyangwa se niba afite inyungu ashaka kurengera . Twahisemo natwe gutanga ubuhamya tuzi neza bwerekana ko hirya y’ibyo Padiri Pierre Habarurema yatangaje hari ishyamba dukwiye kujagajaga tukamenya ibyaryo ! Uyu munsi turabaganiriza ku byerekeye urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.

Mu buhamya bwe Padiri Pierre Habarurema abeshya ko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri Barrière yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, umutima we n’umubiri we bikaba byarariwe, ibisigazwa bigatabwa muri « fosse commune » y’ahongaho.

Mu nkuru iheruka byagaragaye ko ibyo Padiri Pierre HABARUREMA avuga atari ukuri.

Mu by’ukuri, taliki ya 6/4/1994, Padiri Alphonse Mbuguje w’Umunyagitarama yari muri Cyangugu yaraje gusura incuti ze.  Ubwicanyi butangiye yihishe mu nzu yo kwa Musenyeri wa Cyangugu (Evêché)  kugeza ku munsi Padiri witwa Innocent GASHUGI alias RUMANYURA yapfuyeho azize kubura imiti ya Diyabete. Mu gihe cyo ku mushyingura, Padiri Alphonse Mbuguje yasabwe kudasohoka akaguma mu bwihisho muri Evéché i Cyangugu. Yanze kumvira, arasohoka ajyana n’abandi bapadiri gushyingura. Aho niho Maneko zamuboneye. Bwagiye gucya gendarmerie izana Mandat d’arrêt officieliturutse i Gitarama, ngo uwo mupadiri yarashakishwaga ashinjwa gukorera FPR-INKOTANYI . Ubwo rero bahise bamujyana kuri Gendarmerie ya Cyangugu ngo agiye kubazwa, basezeranya Musenyeri Thadeyo ko bamumugarurira amaze kubazwa. Musenyeri Tadeyo yakomeje gukurikirana iby’uwo mupadiri. Yagiye kumusura kabiri kose, bakamumuha bakavugana. Agiyeyo ubwagatatu aramubura.

Amakuru dufite ni uko Padiri Alphonse Mbuguje yiciwe kuri « Barrière » kabuhariwe yari i Kamembe ahitwa ku CYAPA. Uko yavuye kuri Gendarmerie akagezwa ku CYAPA byasobanurwa n’uwari umuyobozi w’iyo barriere kuko azwi neza. Umurambo we watabitswe hafi aho. Kuko yakomokaga muri Diyosezi ya Kabgayi yaje gutabururwa, ajya gushyingurwa mu cyubahiro iwabo.

Ninde watanga amakuru y’impamo y’Urupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE ?

Umwicanyi wiyitaga TURUNE, yarafashwe arafungwa. Yemeye icyaha atanga n’amakuru yose yerekeye urwo rupfu rwa Padiri Alphonse MBUGUJE.  Reka twibutse ko iyo barrière yo ku CYAPA ari nayo yiciweho n’undi mupadiri wakundwaga cyane muri Cyangugu yose witwaga Joseph BONEZA, abitwa MUSAMBI, Albert, MAFUTA…n’abandi Batutsi batagira ingano. TURUNE rero yavuze amataliki, yerekana uko byakozwe ndetse anarondora amazina y’ ababigizemo uruhare.

Barrière yo ku CYAPA yari ifite UMUYOBOZI wayo kabuhariwe  watangaga amategeko kandi agakurikizwa. Izina rye ni HABIMANA Vedastemwene Mategeko. Yafatanyaga bya hafi n’abandi bicanyi nka we bakurikira : BAVUGAMENSHI Manase mwene Rukubanya ; HABANAKWABO David alias Vicky mwene Nsekambabaye ; HABIRORA Nehemiya mwene Bitwayiki ;  NSENGIYUMVA Patrick mwene Mudeyi, HAVUGIMANA Alphonse mwene Alimas ; KAYUMBA Jean Berchmans mwene KAYUMBA, NDORIMANA Martin mwene HABIYAMBERE na   TURUNE amazina ye y’ukuri akaba ari Vincent MVUYEKURE mwene KABAYA Philipe.

Vedaste HABIMANA uyu yahoze ari Umushinjacyaha (Subtitut du Procuraire)  mu 1994, nyuma aza guhabwa kuba umucamanza i GITARAMA. Urukiko GAGAGA rwaramufashe ruramufunga mu gihe yakoraga akazi k’ Umucamanza . Amaze kubona ko TURUNE atangiye kumushinja no gushyira ahagaragara amabanga y’amabi bakoze yose, yaramugambaniye bamwicira muri Gereza kimwe n’abandi bose bamushinjaga ! Amakuru azwi ni uko yatanze ruswa abacamanza bagenzi be b’i Kigali bakamugira umwere !

Igihe cyo guharanira ko ukuri gutsinsura ikinyoma, ngiki cyageze ! Ntabwo tuzakomeza guceceka, ngo twemere ko ikinyoma n’akarengane bikomeza guhabwa intebe mu Rwanda.

 

Uyu Vedaste HABIMANA ubu akora iki ?

Ubu yibereye i Kigali, adamaraye mu munyenga wo kuba UMUHESHA w ‘INKIKO….niwe muSTAR tujya tubona agurisha imitungo y’abandi « nta sentiments », nk’iyo kwa RWIGARA ASINAPOL, Tribert Rujugiro …..

Uyu Vedaste HABIMANA apfana iki na Padiri Pierre HABARUREMA ?

 

Igitangaza kiragwira !  Nimwipfuke mu maso mudatungurwa : Padiri Pierre Habarurema na Vedaste HABIMANA ni ABABYARA…..ngaho nimusubire i Cyangugu, iyo bakomoka, mubaze neza icyo bapfana…. !

Uwashaka kumva neza icyo Padiri Pierre Habarurema ashya  yarura,  yahera n’aho…

Ahisemo kwambika ibara Abanyacyangugu bose abita « Abaryi b’imitima y’Abatutsi »…agamije gusa kurengera mubyara we ngo ahanagurweho urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje… !

 

UMWANZURO

Umunyarwanda yarivugiye ngo : « Biza tubireba tugaceceka, byamara kuba urukonda tukabogoza » !

Imyaka 25 irashize Abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo uruhuri byaturutse ku Itsembabwoko ryaherekeje intambara yatangiye taliki ya 1/10/1990.

Muri iyi myaka 25 ishije byagaragaye cyane ko kwimika IKINYOMA, byahaye rugari AKARENGANE kakururiye ishyano abenegihugu batagira ingano.

Ndahamagarira abanyarwanda kubura umutwe maze imyaka 25 itaha tukazayimara turwanya twivuye inyuma ikinyoma n’akarengane, duharanira kwimika UKURI n’Ubutabera.

 

Kalisa Martin,

Umukunzi w’Ikinyamakuru UMUHANUZI .

 

BIRACYAZA…

 

Ngaho iyumvire nawe ubuhamya budasanzwe bwa Padiri Pierre Habarurema:

 

 

Post navigation

One thought on “Kuki Padiri Pierre abeshya ko Padiri  Alphonse MBUGUJE yiciwe mu Gatandara ? Agamije gukingira nde ikibaba ?”

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.

Commentaire

Nom

Site web

 Prévenez-moi de tous les nouveaux articles par e-mail.

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

© 2019 Le Prophète – Umuhanuzi – Tous droits réservés.

Padiri PETERO HABARUREMA ngo yakoranaga n’interahamwe zaryaga imitima y’abatutsi !

Muri iki gihe cyo kwibuka abana b’u Rwanda batagira ingano bishwe bazira akamama, birakwiye rwose ko abatanga ubuhamya bakwitondera imvugo bakoresha zisesereza cyangwa zuzuye ikinyoma zitabura gukomeretsa imitima no gutoneka inkovu z’abarokotse. Ubuhamya nk’ubwa Padiri Pierre Habarurema ntibwubaka , burasenya.

I. UBUHAMYA bwa Padiri Pierre HABARUREMA

Padiri Pierre HABARUREMA ni No 473 ku rutonde rw’abasaseridoti b’Abanyarwanda. Yavukiye i Nyamasheke, akora ubutumwa nk’umupadiri wa Diyosezi ya CYANGUGU. Ubu yasuhukiye (cyangwa yahungiye !)  muri LUXEMBOURG.

Benshi batangajwe n’ubuhamya Padiri Pierre HABARUREMA  aherutse gutambutsa mu bitangazamakuru byo muri uku kwezi kwa Mata(4) 2019, aho yemeza ahagaze ku maguru yombi ko mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, muri CYANGUGU,  hari  abantu (Abahutu !) bashinze IZIKO maze si ukotsa no kurya imitima n’amaroti y’imibiri y’Abatutsi, biva inyuma !

By’umwihariko , Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko :

  • Yakoranaga bya hafi n’Interahamwe yitwa RUTANGA ngo yamwibwiriye ko yariye imitima y’Abatutsi Gapfumu, Trojan na Padiri Alphonse MUBUGUJE.
  • Ngo abo bose biciwe kuri Bariyeri yo mu Gatandara, imbere y’urugo rwa Faustin, imibiri yabo itabwa mu gisimu rusange (fosse commune) cy’aho nyine.
  • We ubwe yafatanyije bya hafi n’iyo nterahamwe yitwa RUTANGA, ngo babonanaga buri gitondo saa kumi n’ebyiri,  muri gahunda yo kwambutsa Abatutsi !
  • Iyo nterahamwe y’incuti ye ngo yaje kugirana amakimbirane n’abandi bicanyi bituma ihunga u Rwanda ngo iticwa.

II. Hirya y’amagambo adasanzwe ya Padiri Pierre HABARUREMA, twibukiranye, twibaze kandi twisubize :

 

  • Taliki ya 6/4/1994, Pierre HABARUREMA yari Padiri wungirije (Vicaire) muri Paruwasi ya Muyange (Nyamirundi), Diyosezi ya Cyangugu. Yabanaga na Padiri Fabien KABANDA wari Padiri mukuru. Abo bapadiri bombi bari bazwi nk’abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi.
  • Paruwasi ya MUYANGE yagabweho igitero taliki ya 9/4/1994 ku manywa y’ihangu, hicwa Abatutsi barenga 100. Padiri Fabien KABANDA na Padiri Pierre HABARUREMA nta wabariye n’urwara. Ahubwo Padiri Pierre Habarurema yafataga amafoto y’ubwo bwicanyi ndetse ntawe uyobewe ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’Intarahamwe kabuhariwe yitwa PIMA, yayoboye igitero cyarimbuye imbaga aho ku Muyange ndetse n’ibindi bitero byinshi binyuranye byatikije benshi.
  • Bizwi kandi ko Padiri Pierre HABARUREMA yavuye ku Muyange taliki ya 11/4 /1994, ajya kuba kwa Musenyeri i Cyangugu aho yahisemo kujya ajya kureba undi mwicanyi kabuhariwe yita RUTANGA , ngo babonanaga «  buri gitondo, saa kumi n’ebyiri » !
  • Icyakora ba Nyakwigendera GAPFUMU na BENOIT Padiri Pierre HABARUREMA avuga ko biciwe mu Gatandara bakajugunywa mu gisimu cyaho, siko byagenze. Bizwi neza ko biciwe ku Rusizi, hirya gato ya Home Saint Francois, ahitwa mu IBANGA, imibiri yabo irapakirwa ijya kujugunywa i Mururu,  mu musarani wo kwa Gapfumu, mu rugo. Iyo mibiri yaje gutabururwa ishyingurwa mu cyubahiro kandi ntabwo yashyinguwe kuri Stade i Cyangugu. Ahubwo yashyinguwe mu CYIMBOGO, ahahoze ibiro bya Komini. Imiryango yabo yahamya ko batariwe imitima nk’uko Padiri Pierre HABARUREMA ashaka kubyemeza isi yose !
  • Nanone kandi bizwi neza ko Padiri Alphonse  MBUGUJE aticiwe  mu Gatandara ngo aribwe umutima n’amaroti, hanyuma atabwe mu gisimu cyaho. Ahubwo yiciwe i Kamembe ahitwa ku CYAPA, ajugunywa mu gisimu hafi aho. Abaje gutwara umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro i Kabgayi, bashobora guhamya ko batamusanze mu gisimu cyo mu Gatandara. Umwicanyi wari uzwi ku izina rya TURUNE, wamaze imyaka itari mike afungiwe muri Gereza ya Rusizi, yiyemereye iby’urwo rupfu, aruvuga rwose uko rwagenze, kandi nta wari warigeze avuga ko Padiri Alphonse Mbuguje yaba yarariwe umutima cyangwa ngo akebwemo amaroti !

UMWANZURO : Padiri Pierre HABARUREMA afite nyungu ki mu gutanga ubuhamya bw’impuha zikabije nk’izi?

1) Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane mu Rwanda burakabije, kubukabiriza ntibikenewe, yewe nta n’icyo bimariye ababurokotse n’abanyarwanda muri rusange.

2) Niba koko Padiri Pierre HABARUREMA yari afite amakuru adasanzwe nk’aya , we ubwe yahagazeho, kuki yayahishe imyaka isaga 25, ntayatange muri Gacaca, ngo amurikire ubutabera ?  Icyo si icyaha gihanwa n’amategeko ?

3) Niba Padiri Pierre HABARUREMA yiyemerera ko yakoranye bya hafi n’Interahamwe zaryaga imitima y’Abatutsi, ariko akaba atavuga mu by’ukuri amazina nyayo y’abariwe iyo mitima, ahubwo agatangaza amazina y’abataragize icyo kibazo , aho ntacyo ashaka guhishira ? Aho nta banga afitanye n’izo nterahamwe, ahubwo muri abo batutsi avuga « bambukijwe » hakaba hari abariwe koko imitima ariko Padiri Pierre HABARUREMA atashatse gutangaza, mu rwego rwo guhisha ukuri ? Ese ubundi yaba atandukiriye, uwakwibaza icyo ubwo bucuti yari afitanye n’abo bicanyi kabuhariwe, PIMA, RUTANGA…. bicaga abandi Batutsi « bakabarya imitima » ariko we ntibamukoreho  ahubwo bakaza kubimuganiriza ndetse ntibimubuze gukomeza gukorana nabo ? Hakenewe Anketi yimbitse y’inzego z’ubutabera kuri iki kibazo.

4) Nta we utabona ko  iki cyiswe « ubuhamya bwa Padiri Pierre HABARUREMA » cyagombye gutegereza imyaka isaga 25 kugira ngo gitangazwe, kigamije intego nyinshi zirimo izi eshatu zikurikira:

  • Gukomeretsa imitima, gushinyagura no gukina ku mubyimba abo mu miryango ya GAPFUMU (Jean Marie Vianney HABIMANA), TROJAN (wari umucuruzi i Kamembe)  na Padiri Alphonse MBUGUJE, bazi neza ko abantu babo batariwe imitima n’amaroti, maze iyi nkuru ikaba ije ibituraho isa n’igamije gukinisha no guharabika ba nyakwigendera hagamijwe inyungu zidasobanutse .
  • Guteza urwikekwe no kwenyegeza amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi badafite uruhare na ruto mu byabaye kuva 1990 kugeza 1994.
  • Gusebya no kwambika isura ruvumwa CYANGUGU yose n’abayikomokamo twese tugiye kujya twitwa « Abaryi b’imitima n’imibiri y’Abatutsi » !

Muri make iby’uyu mupadiri si ibyo gukinishwa. Bikwiye kwitabwaho n’inzego zose, ariko cyane cyane abashinzwe itangazamakuru kimwe n’abo mu nzego z’ubutabera bakwiye kumukoraho anketi, bakazatangariza rubanda ukuri ku « nkuru yo kurya imitima y’Abatutsi » yadukanywe na Padiri Pierre HABARUREMA.

Kubera izo mpamvu zose, abakeneye amakuru arambuye ku buzima n’imibereho bya Padiri Pierre HABARUREMA, tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.

Ngaho nawe iyumvire ubwo buhamya budasanzwe :

 

 

BIRACYAZA….

Padiri Thomas Nahimana.

 

Tariki ya 15 kugeza 25 Mata 1994

Ubwo Duherukana nababwiye uko tariki ya 14 Mata 1994 byiriwe byifashe aho mvuka. Nanabasezeranyije kuzakomeza ubuhamya bwanjye ku byo nzi, nabonye cyangwa byavugwaga muri icyo gihe. Abenshi babizi ntibashobora kubivuga abandi ntibakiriho. Reka dukomeze rero.

Hagati ya 14 na 25 Mata 1994 i Mushubati hazwi ubwicanyi bwakorewe umuryango wa Bizimungu warariraga amashuri ya Mushubati. Umugore we n’abana bari bahishwe na Rugerinyange. Abicanyi baje kubavumbura barabica. Hazwi kandi ibitero byagabwe kwa Muhindi nababwiye mu nkuru zibanza. Muhindi yari umu juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera akaba na muramu wa papa (Yari yararongoye Masenge witwaga Tereza babyarana abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe).

Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, Muhindi yashatse abasore b’abahutu ngo bamurinde abasezeranya ko umutekano nugaruka azabagenera ibihembo. Abo basore bari bayobowe n’uwitwa Rwanyindo. Abandi batutsi bamaze kuva i Mushubati, hashize igihe gitoya (icyumweru ) ibitero byerekeza kwa Muhindi. Twamenye ko igitero cya mbere cyagiye cyashaka kwinjira mu rugo kigakubitwa inshuro. Abakigize basubiye inyuma baza kugaruka bafite imbunda na grenades, bararasa abari barinze urugo baratatana. Barafashwe barakubitwa cyane bazira ko ngo babangamiye umutekano w’igihugu.
Abana ba Muhindi batanu barishwe Muhindi n’umugore we barabashorera babicira mu rutoki rwo kwa Sedesiya hafi yo kwa Baranywa.

Muri icyo gihe no mu minsi yakurikiyeho hagaragaye imodoka zanyuraga i Mushubati zihamagarira abantu kujya “gutabara “igihugu zigatwara abantu ku Kibuye cyangwa mu Bisesero ahavugwaga Inkotanyi zivanze n’abatutsi bari bahunze baturutse impande zose.
Havuzwe kandi igitero cyagabwe i Nyamagumba. Nk’uko nabyanditse ubushize, Nyamagumba ya Mabanza, ni agasozi gaherereye ahahoze hitwa Kibingo hakurya y’amashuri ya Bumba.

Abazi iby’intambara ya FPR INKOTANYI ubwo zagabaga igitero mu Ruhengeri zigafungura imfungwa za politiki harimo Lizinde, Biseruka, Muvunanyambo, n’abandi. Bazi kandi igihe Inkotanyi zasakiranye n’Inzirabwoba bakarwanira bikomeye ku musozi wa Nyamagumba.
Agasozi ko muri Mabanza kitiriwe Nyamagumba, bishushanya intambara hagati y’Inzirabwoba n’Inkotanyi.
Ubutaha tuzarebera hamwe uko byagenze i Nyamagumba.
Biracyaza…