14 Mata 1994.

Nari naraye ntasinziriye neza. Naraye nsimbagurika buri kanya,nkarota nsimbuka umukingo muremure ngashidukira hejuru ntaragera mu kabande!
Ariko nari naraye nsezeranyije Freddy na Petero ko nzajya kubareba ngo menye ko bageze mu rugo amahoro. Nahagurutse iwacu nka saa tatu za mu gitondo njya i Rushikiri. Ngezeyo naganiriye na Muhindi na Doroteya baranshimira bambwira ko abahungu bahageze amahoro. Cyakora bampishuriye ko bagenda batakaza icyizere. Ni muri uro rwego bari bahishe Petero na Freddy kwa Mariya, mushiki wa Petero wari yarashatse umugabo w’umuhutu. Uyu Mugabo yakoze uko ashoboye arinda umugore we, Imana ibimufashamo ararokoka. Narahavuye nyura kwa Mariya ndamusuhuza dusangira ibya saa sita ndakomeza ndataha. Nihutiye kugera mu rugo. 

Guhera uwo munsi twakomeje kugira ubwoba bwinshi mu rugo kubera impamvu ebyiri.
Byakomezaga kugaruka mu magambo y’abantu ko abatutsi b’abagabo bagomba gupfa, hagakurikiraho abatutsikazi barongowe n’abahutu ariko hamwe na hamwe hari abataratinyaga kuvuga ko hazasoza abashambo kuko nabo ari abatutsi. Kuri ibi hakiyongeraho ikimasa umututsi witwa Bwanakweri ari yari yarohereje iwacu giherekeje inka yaduhaye mbere gatoya y’uko indege ihanurwa.
Nta mututsi wari ukigaragara. Ubusanzwe Mushubati yari ituwe n’abatutsi benshi rwose ariko byageze kuri iyi tariki baragiye , harishwe abo kwa Murari, kwa Sakindi, Andereya, Nzogera na Musesarugamba bene Rutanga.
Umuryango wa Muhindi wari ukirinzwe n’abasore b’abahutu bari bayobowe na Rwanyindo.

Iminsi yakurikiyeho sinigeze mva mu rugo uretse nko kujyana n’umukozi gukura ibijumba cyangwa kuvoma.
Uretse Freddy na Petero nta wundi muntu wigeze aza kwihisha iwacu. N’ubwo twari dufite ubwoba ariko twakoze uko dushoboye ngo tubarinde risques. Twahoraga dutegereje ko abana Papa na Mama bari barabyaye muri batisimu b’abatutsi cyangwa ababyeyi babo baza kwihisha iwacu cyakora nta waje. Hari icyizere ko kujya ku Kibuye byari gutanga amahirwe yo kurokoka ku batutsi. Imindi yakurikiyeho hagiye haba ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi hirya no hino ariko ibizwi cyane akaba ari igitero cyagabwe kwa Muhindi kikabanza kunanirwa ariko nyuma kikaza gutsemba umuryango wose. Tuzabiharira umwanya wabyo.

Uvuye i Mushubati werekeza iya Rutsiro , hakurya ya Bumba hari agasozi kari kihindiyeho abatutsi mu rwego rwo kwegerana. Mu minsi yakurikiyeho baje kugabwaho igitero bicwamo benshi cyane. Ako gasozi kitiriwe Nyamagumba biturutse ku ntambara yahabereye.
Biracyaza.

13 Mata 1994 (ibikurikira)

Natangiye mbabwira ko tariki 13Mata 1994 awabaye umunsi mubi mu mateka ya Mushubati. Nababwiye kandi ko aribwo umuryango wa Sakindi wishwe wose hagasigara umugore we w’umuhutukazi. Kwa Muhindi, twapanze gahunda yo kuza gukura Freddy na Petero iwacu tukabazana iwabo muri iryo joro. Dore uko umugambi wari uteye.

Jye nari gutegereza ko buhumana maze ngaherekeza abo basore nkabageza ku ivomero ryo mu Kunini. Iri vomero twitaga Kano (bituruka kuri canaux ) ryari riherereye hepfo yo kwa Pascal Gapyisi unyuze iruhande rwa kawa y’ishuri rya primaire rya Mushubati. Aha niho nari guhurira na Rwanyindo akabaherekeza akabageza mu rugo i Rushikiri. Isaha twahanye iya saa moya z’umugoroba. Nta téléphones zabagaho ngo duhamagarane tubwirane aho tugeze. Umugambi tumaze kuwunoza ndasezera ndataha.

Nigiriye inama yo kudaca inzira nanyuze nza mu rwego rwo kwirinda ko hari uwambaza byinshi. Nabanje ariko gusuhuza Mubyara wanjye (mushiki wa Petero ) wari yarashatse hafi aho ku mugabo w’umuhutu.
Ndangije manuka ku Gitega nsha mu ma kawa mpinguka mu muhanda wa Leta nywuvamo nerekeza kuri ya kano twagombaga guhuriraho nzamuka kwa Gapyisi Pascal mpinguka ku nzu mberabyombi ya Paroisse yitwaga “Mubyiruke”. Nta muntu twahuriye muri iyo nzira yose.

Ngeze kuri Paroisse nashatse kujya gusuhuza Umudiyakoni wahabaga mpageze Sergent gendarme ambwira ko Diyakoni adahari ko yerekeje ku ivuriro. Yari yajyanye n’aba gendarmes babiri aho hasigaye babiri.
Nagumye kwa Padiri ntegereje Diyakoni nk’amasaha 2 ari nako nganira na Sergent.

Mbonye atinze kandi ndambiwe kuguma aho ndasezera ndazamuka nerekeza muri Jebeka (GBK).
Mpageze nagiye muri Boutique ya Datawacu Benoît Bayahore ndahaguma. Icyo nari ngamije kwari ukwanga kujya mu rugo ngo hatagira ushaka kwinjira mu cyumba cyanjye kuko ari cyo cyarimo Petero na Freddy. Nifuzaga kuza kugera mu rugo bitinze rwose.
Twicaye aho turaganira hahoraga abantu benshi buri gihe. Ndibuka ko twaganiriye ku byerekeranye n’igisirikari tujya impaka bamwe bavuga ko FPR igeze i Gitarama abandi bahakana.

Hashize umwanya hafi y’isaha n’isaha n’igice, havuze amasasu ku muhanda ujya ku Mashuri ya primaire ahari ishusho rya Bikira Mariya. Kubera ko twarimo tuvuga ibya gisirikare, twagize ubwoba ariko abari aho twese turasohoka ngo turebe. Twabonye imodoka ya Daihatsu y’ubururu yari imaze kuhanyura ivuye ku ivuriro. Ngereranyije bari nka 20. Twamanutse ngo turebe ikibaye tuhageze dusanga aba gendarmes babiri tubona abantu benshi bakurura imirambo bayita mu byobo byari aho. Negereye Diyakoni ngo mubwire ko nari nagiye kumusuhuza nkamubura. Ibintu ntibyari byoroshye. No mu kubyandika si icyoroshye kuko umutima uratera birenze .

Mu modoka imbere harimo Véronique Mukankwiro nababwiye mu bice byashize. Yari afite umwana we muto ku bibero. Yari yicaye hagati ya Diyakoni n’umushoferi. Hanze hari umugabo ufite inkota abwira Diyakoni ngo nabahe iyo nyenzi. Diyakoni yanga gusohoka. Ku ruhande haje abantu benshi mu bo twari tuzanye binginga abari bateze iyo modoka ngo bayireke ikomeze. Wa mugabo wari ufite inkota twaje kumenya ko yaturukaga i Rarankuba ngo akaba yari yarirukanywe mu gisirikare.

Kugira ngo bareke imodoka igende, umwe mu bo twari tuzanye yatanze mafaranga 5000 maze Véronique ahava ntacyo abaye n’uruhinja yari ateruye. Aba gendarmes bari babanje kurasa masasu ariko abicanyi babarusha ubwinshi barabagota mu gihe abandi bicaga. Nyuma twaje kumenya ko mu bahaguye harimo abana ba Véronique, muramukazi we n’abana be. Harimo kandi umusore witwaga Yozefu wari u neveu wa Padiri Clément Kanyabusozo. Mu bari batawe mu byobo harimo umugore witwa Agata wo kwa Munyansanga. We yaje kuvamo ndetse aza kurokoka, Imana ishimwe.
Abapfuye bose Imana ibahe iruhuko ridashira.

Muri abo bahaguye nta n’umwe wari utuye i Mushubati, bose bakomokaga za Buhinga, secteur twari duturanye mu majyaruguru yacu. Abaturage benshi bari baje kureba ibibaye ni nabo batakambye ngo Véronique aticwa. Ni we wari ukiriho. Sinshidikanya ko iyo tuza kuhagera mbere wenda nta wari kwicwa.

Twavuye aho dusubira haruguru muri Jebeka ariko sinahatinda mpita ntaha, ubwoba bwanyishe.
Nambutse Nyakiriba ngera iwacu. Nabwiye ababyeyi amagenzi yanjye na gahunda twafashe yo guherekeza Freddy na Petero. Aba basore nabo nababwiye iby’iyicwa ry’aba bantu.
Isaha yo kubaherekeza iregereza ariko mbona hakibona. Nibwo twiyemeza kuryama gatoya. Nakangutse haciye akanya ndababyutsa ngo tugende. Twarabyutse turambara tugeze hanze ubwoba buramfata. Natekereza ibyari byabaye ku manywa nkumva birandangiranye. Nigiriye inama yo kubyutsa umukozi wacu w’umusore ngo aduherekeze. Ntiyari azi ko Freddy na Petero bahari. Ariko yemeye ko tujyana.
Tugenda tugwa mu migende ya Nyakiriba twomoka ku kibuga cy’amashuri i Mushubati haruguru yo kwa Ngarukiye. Freddy na Petero dusezeranaho, mbizeza ko nzaza kubasura.
Tariki ya 13 Mata 1994 wari umunsi mubi cyane.

Rick Warren’s Saddleback Church hosts Rwandan President, Spurring Outcry

By ANH DO

Rick Warren’s Saddleback Church hosts Rwandan president, spurring outcry
Rick Warren is pastor at Saddleback Church. (Stan Hope / AFP/Getty Images)

Activists are upset that Pastor Rick Warren’s Saddleback Church in Orange County is hosting Rwandan President Paul Kagame at Sunday’s service in remembrance of the 1994 genocide in the east African country, blaming the country’s leader for brutally suppressing his opponents “to save his dictatorship.”

 

Warren invited Kagame to speak “as we join our Rwandan brothers and sisters in remembering the 1994 genocide against the Tutsi and thank God together for the renewal the country has experienced over the last 25 years,” according to an announcement of the event. The president was scheduled to speak at morning services and then a reception afterward.

 

Warren, bestselling author of “The Purpose Driven Life” who has hosted presidents at his Christian megachurch in Lake Forest, was scheduled to interview Kagame on stage.

“Why would he give attention to someone who has closed thousands of churches and who has consistently denied human rights to his own people?” questioned Aristide Rwigara, the younger brother of Diane Rwigara, who ran against Kagame for president and whom he imprisoned along with her mother and sister after he came to power, according to her family.

 

“This cannot go unchallenged. Warren is a global figure, and if you want to wear the mantle of spiritual leadership, why would you do this? I used to think he was the real deal, and then I found out that he backed the government — a government that stifles all manner of opposition, that has no humanity,” said Rwigara, who lives in Los Angeles where he works as a translator.

A spokesperson for the church could not be reached for comment.

 

Kagame has ruled Rwanda since 2000. He led the Rwandan Patriotic Front, a rebel force that took control of the capital, Kigali, during the 1994 genocide and ended the massacre in which 800,000 people were killed by dominant Hutu forces over a three-month period.

Kagame has been credited with revitalizing his country’s economy, boosting access to healthcare and education and pushing for more women to get involved in politics — 64% of Rwandan legislators are women, the highest around the world.

 

But critics say he is also the driver of an authoritarian regime where opponents are routinely jailed or killed under mysterious circumstances. In 2016, Kagame announced to the nation that he would seek a third presidential term after Rwanda’s parliament voted in favor of changes to the constitution that could allow him to seek additional terms and stay in power until 2034.

Critics say Warren serves as a personal advisor to Kagame, noting that his own son lived and was educated in Rwanda.

“They think this guy is a savior, but they’re wrong. To invite him is like inviting Hitler to a Holocaust remembrance event,” said Christine Coleman, a pastor and human rights activist from Rwanda who now leads the Blazing Holy Fire Church in suburban Denver.

 

Coleman had been organizing opposition against the Saddleback gathering and said she didn’t believe “a pastor should invite such a wicked person into his church. Why should people listen to a man who does not even allow his own citizens to dissent freely?”

 

13 Mata 1994

Uyu munsi wabaye mubi cyane mu mateka ya Mushubati.
Nababwiye ko ku mugoroba wa tariki 12 mperekeje umusore w’umuturanyi hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri z’ijoro, twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo iwacu. Twamubajije uwo ari we ? Agira ubwoba ntiyavuga ahubwo atangira gusunika urugi rwo ku irembo ngo yinjire. Twamubwiye ko nativuga tuvuza induru, aratubwira ati muhumure ni jyewe . Wowe nde ? Petero. Petero wuhe? Mubyara wawe.

Ubushize nababwiye ko Masenge witwaga Tereza yari yarashakanye n’umugabo w’umututsi, Muhindi Visenti bakabyarana abana batatu harimo abahungu n’umukobwa umwe. Petero Mutuyeyezu ni umwe muri abo bahungu. Twaramwegereye atubwira ko atari wenyine ahubwo ko azanye na Freddy Mutanguha, murumuna we (yari yarazanywe na nyina Doroteya aje gushakana na Muhindi nyuma y’urupfu rwa Masenge Tereza). Freddy abenshi bitaga Ferdinand yari yasigaye mu nsi y’urugo nawe tujya kumuzana tumwinjiza mu rugo. Nahise mbinjiza mu cyumba cyanjye muri annexe. Nangaga ko hari ubabona. Twari dufite abakozi bo mu rugo babiri, umusore n’umukobwa. Naribwiye nti bamenye ko aba bantu bari hano, bashobora kwibeshya bakagira uwo babibwira bikaba byaba nabi.

Bamaze kwinjira mu nzu nakubiseho urugi ninjira mu nzu nini kubibwira ababyeyi. Nabanje kubibwira Mama nawe ati ngwino tujya muri chambre kubwira Papa. Papa yaranyihanangirije ngo ntihagire n’umwe umenya ko bahari. Yahise ahamagara barumuna banjye babiri nabo bararaga muri annexe abaha itegeko ko batangira kurara mu nzu nini kugeza igihe azababwirira. Nta mwana ujya impaka na se, bahise bemera nta kuzuyaza bajya mu cyumba cy’abashyitsi.
Najyanye na Mama tuganira na Freddy na Petero. Batubwiye ko Muhindi afite abasore yemereye kuzahemba intambara irangiye bakaba aribo bamurinze n’umuryango we. Gusa ngo mu rwego rwo kwiteganyiriza, yari yohereje abahungu ngo baze babe bari iwacu, ntawamenya!

Mu gihe Muhindi yatekerezaga ko iwacu hari umutekano si ko byari bimeze. Mbere gato y’ihanurwa ry ‘indege umututsi w’inshuti ya Papa witwaga Bwanakweri akaba na secrétaire wa paroisse Mushubati yari yaduhaye inka iza iherekejwe n’ikimasa. Ngo wari umuco. Ariko ngo icyo kimasa cyagombaga gusubirayo inka imaze kumenyera.
Icyo kimasa rero cyaduteje umutekano mukeya. Insoresore zinyuzaga hafi aho binavugwa ko tugomba kugitanga bakakirya kuko ari icy’abatutsi. Twari twiteze ko isaha iyo ariyo yose baza bakagitwara. Hahise hazamo ko ikimasa bazaza kugitwara bagasanga si ikimasa gusa ahubwo hari n’abantu!
Byihuse hari hakwiye kuvugana na Muhindi tukamubwira uko ikibazo giteye ndetse tukareba icyakorwa. Ubwo nahawe ubutumwa bwo kujya i Rushikiri kwa Muhindi kugira ngo ntange ubwo butumwa. Nari umwana ku buryo byari binyoroheye kuvuga ko bantumye. Bwari ubutumwa bw’ibanga nakwita “top secret”.

Nararanye na Freddy na Petero ku gitanda kimwe. Bukeye nafashe inzira ngo ngende ariko ngira igitekerezo cyo kuvugana na Masenge Agnès mu rusisiro rwa Gafumba. Naragiye ngezeyo nibuka ko Papa yambujije kugira uwo mbibwira, umutima urandya,…mbwira Agnès ko nari nje kumusuhuza. Nahageze ambwira ko hari igitero cyaje mu gitondo gusaka kwa Kayibanda abatutsi bari bahihishe bagasimbuka urugo.
Umwe muri bo yari azwi ku izina rya Nzogera rimwe na rimwe akiyita caporal. Yaje kwicwa n’abari baturutse mu rutoki agana ku Kinombe.
Nahise numva ko ibintu bitoroshye noneho. Nazamutse nyura mu Kagari ahari aga centre gatoya kagizwe n’utubari. Nta muntu wari uhari.
Nakomeje hirya ku muyoboro w’amazi ngeze kwa Sakindi nsanga umugore yicaye ku irembo.
Sakindi ni umututsi wavaga inda imwe na Murari wishwe rugikubita. Sakindi yari afite umugore w’umuhutukazi twakekaga ko wenda ntacyo abicanyi bazamutwara. Mu gihe namusuhuzaga, yaranyihoreye ngira ngo ntiyumvise ndongera ahita akubita amarira. Arandeba mbura icyo mvuga nkomeza urugendo. Nyuma twaje kumenya ko igitero cyari cyahagabwe mu rukerera kikamwicira umugabo n’abana bose. Wari umuryango mugari nkeka barageraga mu icumi (10) bose hamwe.

Narakomeje nyura ku kagezi kitwa Kazibaziba ngeze ku mugabo bitaga Baranywa hafi yo kwa Murengerantwari Alexis mpasanga abantu benshi bafite intwaro gakondo zitandukanye. Bambajije aho ngiye mbabeshya ko Papa antumye kwa Deo. Uyu Deo Hakizimana yari secrétaire wa Commune Mabanza akaba yari atuye imbere y’ibiro bya secteur Mushubati ahitwaga kuri Foyer. Abo bantu twageranye kuri Foyer mpita nzamuka njya kwa Deo ngo ndeke bagende. Kwa Deo mpageze nabwo byambereye ihurizo rikomeye. Bambajije aho njya mu gihe bitari byiza kugendagenda, mbura icyo mvuga, sinzi ibyo nabeshyabeshye mbona ntibambajije byinshi. Deo arambwira ngo arandega kuri Papa. Hashize akanya mbonye ba bantu bagiye mfata inzira nerekeza kwa Muhindi.

Ngezeyo umwe mu basore bari baharinze afora umuheto agiye kundasa ndatabaza. Yitwa Nzabonimpa yari yarigeze kuba umushumba w’inka iwacu. Yambajije ikingenza mubwira ko Mama antumye kuri Doroteya ,ajya kubaza aragaruka arandeka ninjira mu rugo. Bari bafite ubwoba bwinshi, batonora ibishyimbo byo guteka, anyinjiza mu cyumba ahamagara Muhindi mbagezaho ubutumwa.
Muhindi yafashe icyemezo ko Freddy na Petero bava iwacu bakagaruka iwabo. Dukora na gahunda yo kubagarura mu ijoro. Byabaye ngombwa kwinjiza mu mugambi uwitwa Rwanyindo wari uyoboye abarindaga kwa Muhindi.
Biracyaza…

12 Mata 1994

Tariki ya 12 Mata 1994 i Mushubati hatangiye ubusahuzi mu ngo z’abatutsi bari bahunze berekeza Rubengera kuri Commune Mabanza nyuma bagakomeza bajya ku Kibuye. Umu gendarme wari uyoboye ikipe yari kuri paroisse yohereje babiri muri bo ngo banyure mu ngo zari zituranye na paroisse zari zasizwe na ba nyirazo. Icyari kigamijwe ni ukubuza gusenya no gusahura. Hari icyizere ko ibintu bisubira mu buryo abantu bakazagaruka mu ngo zabo. Hari aho byageze aba gendarmes barasa amasasu babuza ubusahuzi. Kubera ibi, umu sergent wari uyoboye aba gendarmes yiswe ko ari icyitso, ko “n’ubundi umwitegereje uhita ubona ko ari umututsi”.

Ubu busahuzi bwibasiye urugo rwo kwa Petero Gashumba, kwa Gatari Epimaque, Rwakana Ananiya, Munyeshuri, bari abarimu. Aba bose n’imiryango yabo bari bahunze. By’umwihariko kwa Gashumba no kwa Rwakana bari bafite abahungu mu Nkotanyi. Bari abasore bakuranye bakura ari abahereza ba Missa. Bageze mu mwaka wa munani, ntibatsinze ikizamini cya leta ababyeyi babo babashyira mu mashuri yigenga bayavamo basanga Inkotanyi.

Hari imiryango imwe y’abatutsi yari yigabanyijemo abahunga n’abihisha mu baturanyi babo b’abahutu. Ku ivuriro (dispensaire ) ya Mushubati hari abatutsi bahihishe babarirwaga nko muri 20. Umwe mu baforomokazi Mukankwiro Véronique w’umututsikazi (Imana imuhe iruhuko ridashira) yari ku izamu ariko kubera ibihe bikomeye izamu ryarakomeje akomeza kwita ku barwayi.
Véronique ndamuzi cyane. Umututsikazi w’umushambokazi. Njye nkomoka mu muryango w’Abashambo b’abanyiginya ariko baje guhinduka abahutu. Uhereye kuri jyewe ugasubira inyuma mu bisekuru iyo ugeze ku cya 10 ugera mu batutsi. Tuzabigarukaho.

Uretse kuba duhuriye ku bushambo, Véronique yari afite umwana w’umuhungu, Karenzi Théoneste data yabyaye muri batisimu. Uyu yaje kurokoka, ubu ariho. Imiryango yacu yarasuranaga ndetse twumvaga wenda bazaza kwihisha iwacu. Abana bamwe ba Véronique, bari kumwe nawe ku izamu, abandi bihishe ahatandukanye.

Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, havuze induru nyinshi cyane hanze. Ngo bari babonye umugabo w’umututsi witwaga Tadeyo w’i Rarankuba . Bivugwa ko ngo ashobora kuba yari afite imbunda. Iyo nduru ivuze twasohotse mu nzu duhagarara ku irembo. Induru yaturukaga hakurya muri Cellule Kunini. Hashize akanya twasubiye mu nzu tugiye kumva amakuru y’ikinyarwanda ya saa moya z’umugoroba kuri Radio Rwanda. Hari umusore w’umuturanyi.

Tumaze kumva amakuru naramuherekeje kugira ngo nkinge urugi rwo ku irembo. Tugeze hanze twabonye umuntu wububa ashaka kwinjira mu rugo, turamubaza tuti: “uri nde?”
Biracyaza…

11 Mata 1994

Tariki ya 11 Mata 1994 i Mushubati hiriwe havugwa uburyo abatutsi bari mu Kigarama bahahunze mu ijoro ry’iya 10 rishyira iya 11. Bivugwa ko ku gicamunsi cy’itariki ya 10 Mata insoresore ziganjemo abahoze mu gisirikare bayobowe n’umugabo utazwi wiyitaga Lieutenant, zagabye igitero ku gasozi ka Kigarama ahari abatutsi. Icyo gitero cyagerageje kwegera abatutsi ariko kirananirwa kubera ko birwanyeho. Bari bararunze amabuye menshi cyane ku gasozi inshuro zose igitero cyagerageje kuzamuka, cyashubijwe inyuma birangira nta muntu uhaguye. Bwakeye mu gitondo ba batutsi bikubuye bagiye ariko batasubiye iwabo mu ngo zabo. Ni yo mpamvu abatutsi benshi bavukaga i Mushubati batahiciwe, bari bahunze berekeza ku Kibuye na za Bisesero. Scénario nk’iyi yaje kugaragara ku gasozi kari hakurya ya Bumba. Haje kwitwa Nyamagumba byibutsa Nyamagumba ya Ruhengeri. Tuzabigarukaho.

Kuri iyi tariki kandi nibwo i Mushubati hageze ikipe y’aba gendarmes bane bayobowe n’umu sergent, harimo n’umu caporal n’aba soldats babiri. Bacumbitse Kuri paroisse #Mushubati. Icyatumye baza cyakunze kugirwa ibanga rikomeye cyane cyane hagamijwe kurinda ubusugire n’izina bya Kiliziya Gatolika.
Muti gute ?

Nababwiye ibya Padiri mukuru Clément Kanyabusozo n’uwari umwungirije Robert Matajyabo, bombi bari abatutsi bakaba bariciwe ku Nyundo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa. Umudiyakoni wahabaga yabonye imbunda 35 muri plafond ya magasin. Ubusanzwe Robert Matajyabo niwe wari ushinzwe guhaha ukurikije inshingano abapadiri bari bafite, ariko Clément yari yarabimukuyeho avuga ko ajya anywa akayoga kenshi, ko bityo izo nshingano atazivamo. Clément rero niwe wari ufite imfunguzo z’icyo cyumba cyari kibitsemo ibyo kurya. Hashize iminsi Diyakoni yafashe icyemezo cyo kwica urugi kugira ngo ahe abakozi ibyo bateka, muri plafond haza kubonekamo izo mbunda. Izi mbunda zari ubwoko bubiri :23 zari AK47 cyangwa Kalachnikov na 12 za R4.
Diyakoni yabimenyesheje ubuyobozi maze hafatwa icyemezo cyo kohereza aba gendarmes bo kuzitwara ariko hasigara bane barinze aho hantu bafite n’itumanaho.

Byari kuba igisebo gikomeye kuvuga ko Kiliziya yacu yari ibitsemo imbunda.
Uretse patrouille ya police communale yajyaga inyuzamo ikahanyura, hari haherutse kuza igifaru cy’Abafaransa tariki ya 10 Mata gitwara ababikira babaga i Mushubati kibajyana ku Kibuye.

Tugarutse kuri izi mbunda, ukurikije uko byari biteye, biragoye kuvuga ko Clément yari kubika imbunda za Guverinoma. Ahubwo hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko Paroisse yari indiri ya mobilisation ya FPR Inkotanyi.
Aha i Mushubati ni ho Padiri Ruberizesa Innocent, Imana imuhe iruhuko ridashira yari yarandikiye igitabo kizwi ” Nanze kubaho ntariho: Umuti w’agahinda”. Cyakanguriraga abatutsi kwanga kubaho nabi kabone n’aho byaba ngombwa gutanga ibitambo. Padiri Ruberizesa yiciwe muri Paroisse ya Birambo.

Aho i Mushubati abasore babiri baturanye na Kiliziya bari barataye ishuri bajya mu Nkotanyi mu gihe nyamara twe twabonaga ntacyo babaye, ababyeyi babo bari abarimu. Bari inshuti za Padiri Clément Kanyabusozo.
Buri mugoroba abatutsi baturanye na Paroisse bazaga kwa Padiri ngo baje kureba Télévision, bamwe muri bo bemeje ko bajyaga kwiga gukoresha imbunda, ndetse bari bariyise amazina (amapeti ya gisirikare) tukagira ngo ni ukwihangishaho bya gisore. Uwitwaga Egide akiyita Ajida (adjudant) , abandi bakiyita ba Caporal. Mu gihe twakinaga umupira, ukumva umwe arabwira mugenzi we uwugezeho ngo “Murase Kapora” ntitumenye ibyo ari byo.

Izi mbunda zatumye Mushubati ifatwa nk’ahantu stratégique FPR yashoboraga kuza yihutira. Mu nzu ya Paroisse yegereye ivuriro rya Mushubati yabonetse ama stock y’imiceri myinshi Cyane nk’aho hitegurwaga icyiiza. Mu miryango yari ihishe abatutsi bo babazaga niba Padiri Clément ataraza !
Bamaze kumenya ko Clément yishwe nibwo bafashe icyemezo cyo kuva #Mushubati.
Biracyaza…

10 Mata 1994

Tariki ya 10 Mata 1994 wabonaga hari impinduka. Ishyirwaho rya Guverinoma y’Abatabazi ryatumye twumva ko wenda igihugu kigize ubuyobozi ko nta waza kuduhohotera. Ntabwo twongeye kurara mu gasozi.

Kuri uwo munsi nibwo hishwe umututsi wa mbere muri cellule ya Gafumba, yitwaga Andereya bakundaga kwita Kinyuka. Imana imuhe iruhuko ridashira. Twumvise ko abantu bagiye kumwambura inka ye aranga baramwica nayo barayitwara barayirya.

Nk’uko nabyanditse muri poste iheruka, abatutsi benshi ba cellule Kunini bari bahuye n’abandi baturutse hirya no hino muri secteur Mushubati bihindira ku gasozi ka Kigarama, hari cellule Nyakabande. Bari bafite ubwoba bwinshi ariko barundanyije amabuye menshi aho bari bari.

Hari urugo rw’umututsi rumwe muri Mushubati abarutuye batigeze bava iwabo ngo basange abandi. Ni kwa Muhindi Visenti wari juge mu rukiko rwa Kanto ya Rubengera. Imana imuhe iruhuko ridashira. Uyu mugabo yari yararongoye Masenge witwaga Tereza. Tereza yitabye Imana asiga abana batatu abahungu babiri, n’umukobwa umwe. Masenge yari yarapfuye kera bituma Muhindi ashaka undi mugore. Uyu we ariko yari umututsikazi. Yaje gushaka azanye abana babiri umuhungu n’umukobwa twari mu kigero kimwe. By’umwihariko uyu mugore yari yariganye na Mama muri Tronc commun. 94 bombi bari abarimukazi i Mushubati, bari inshuti kandi imiryango yacu yarasuranaga.
Mu gihe abandi batutsi bagiraga ubwoba bakihindira mu Kigarama, Muhindi we yashatse abasore b’abahutu bo kumurinda akazabahemba.

Tugarutse i Gafumba, uretse Andereya wari umaze kwicwa, n’abari bagiye mu Kigarama, abandi batutsi bari bihishe mu baturanyi babo b’abahutu.
Kugeza uwo munsi nta mututsi wari yaza kwihisha iwacu.
Dukomeze twibuke.
Biracyaza…

09 Mata 1994

Tariki ya 09 Mata 1994 i Mushubati abantu bose bari bahiye ubwoba. Bamwe ndetse bari bafashe gahunda yo guhunga. Aho twari dutuye twari twaraye ku gasozi ngo abatutsi bataza kutwica nk’uko inkuru zari zakwiriye ko hari gahunda yo kwica abahutu ngo bakabakurikiza Habyarimana. Uwo munsi hadutse umugabo wambaye gisirikare. Yiyitaga Lieutenant. Yamaze i Mushubati iminsi mike cyane. Kugeza n’uyu munsi nta muntu wigeze amenya uwo mugabo. Yavugaga ko aturutse mu Rutsiro. Cellule twari dutuyemo nta mututsi wari yakwicwa.

Twongeye kurara ku gasozi ka Kamagondo burinda bucya. Iryo joro nta modoka ya polisi yahageze. Hakurya muri cellule ya Kunini, abantu batazwi bitwikiriye ijoro bagaba igitero mu ngo z’abatutsi.

Ingo zagabwemo ibitero ni kwa Gérant wa banque populaire Léonard Ruzigandekwe, kwa Mwarimu Munyandege, kwa Mwarimu Gatari, mwarimu Rwakana, mwarimu Gashumba na Mwarimu Munyeshuri. Kuba ibitero byaragabwe ku batutsi bifashije byatumye hatekerezwa ko ikigamijwe ari ugusahura dore ko ubukene bwari bwinshi mu batari bakeya.

Bivugwa ko aho bageze hose bahasanze amayoga n’ibiryo byinshi ku ma plateaux. Cyakora basanze nta n’umwe uri mu rugo rwe. Mu by’ukuri uko twararaga hanze ngo hatagira uza kutwica, abatutsi nabo bari bahuriye ku gasozi ka Kigarama aba ariho barara. Kuri aka gasozi barahagumye bakajya bagaruka mu ngo gutwara ibyo kurya ariko ntibongera gutatana.

Paruwasi ya Mushubati yayoborwaga na Padiri Clément Kanyabusozo yungirijwe na Padiri Robert Matajyabo bose b’abatutsi. Mu gihe indege yahanurwaga bombi bari mu nama ku Nyundo. Ntitwongeye kubabona ukundi, ntibagarutse. Amakuru yaje kutugeraho ko Clément yaba yarishwe n’abahutu bari bariye karungu hariya mu mirima y’icyayi hafi ya Pfunda arimo agerageza kugaruka i Mushubati.
Paruwasi yasigaye iyobowe n’umudiyakoni wari mu biruhuko yitegura kuba Padiri.
Biracyaza…

08 Mata 1994

Tariki ya 08 Mata 1994 aho twari dutuye hirirwe umutuzo uvanze n’ubwoba no kwibaza byinshi. Nta mututsi wari yakwicwa.

Nk’uko nabyanditse muri poste yindi, abatutsi ba mbere bishwe mu ijoro ry’itariki ya 08 ishyira iya 09 Mata.
Uwo munsi (08/04/1994) hakwiye inkuru ivuga ko Abatutsi baza kwica Abahutu. Ku gasozi kacu twese twavuye mu ngo tujya kurara ku gasozi ka Kamagondo. Abatutsi twari duturanye bo ntibaje aho twaraye.

Uyu mwuka wari wakwiriye wari waturutse ku magambo yari yavugiwe mu kabari , aho umugore w’umututsikazi (Imana imwakire) yari ngo yabwiye abahutu ko akabo kashobotse.
Bigeze mu masaha ya saa munani z’ijoro imodoka ya police communale yaje kuhanyura baraduhumuriza ariko twasubiye mu ngo bukeye. Ni nabo batubwiye ko umuryango wa Murari wishwe n’abantu batazwi.

#Mushubati #Mabanza #Kibuye

Indege igihanurwa Inkotanyi zanyiciye umuryango, abatutsi bari bataricwa.

    Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994 niho abasirikare ba FPR Inkotanyi bari bavuye ku Kimihurura muri CND binjiye mu nzu iwacu bica urwagashinyaguro abo bahasanze bose. Umuto muri bo, Isabelle, yari agiye kuzuza imyaka 6 (umugufi imbere ku ifoto).

FB_IMG_1554741255296.jpg
Iryo joro n’ayakurikiyeho, inkotanyi zishe imiryango myinshi y’abahutu bitwaga ko “bize” (iyo zashoboye gufata) mu gace kose ka RUKIRI. Icyo gihe ubwicanyi bw’abatutsi ntibwari bwagatangiye.

Inkotanyi zatangiye kwica abantu i Remera nyuma y’amasaaha makeya indege iguye. Ubwo bwicanyi hamwe n’ihanurwa ry’indege ni byo byakongeje ikiswe génocide yakorewe abatutsi mu gihugu cyose.

Imirambo y’abacu, yabanje gukusanyirizwa mu byobo rusange hanyuma mu myaka yakurikiyeho yaje kuhavanwa ijyanwa mu nzibutso aho yavanzwe n’iy’abatutsi ubu nayo yitwa iy “Abatutsi bazize génocide”.

Jye nibaza niba Kagame ajya yibuka ko muri bariya avuga ko ariho yunamira harimo n’abo we ubwe n’ingabo ze biyiciye. Ese iyo abyibutse cyangwa abitekereje yumva ameze ate?
Imyaka 25 irashize abacu bagiye ntuzabibagirwa.
Tuzahora tubibuka.
We miss you so much!

Kasinge

Nadine Claire KASINGE