Bimwe by’ingenzi byaranze Politiki y’u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2013.
1. 1. Ubwigenge bw’U Rwanda.
Taliki ya 1 Nyakanga 1962- Taliki ya 1 Nyakanga 2013, imyaka 51 irashize u Rwanda rwigenga. Mu gihe ibi byagombye kuba ibyishimo ndetse n’ibirori bikomeye ku gihugu cyose, mu Rwanda si ko byagenze. Ahubwo Perezida Kagame yifatiye indege yigira mu Burundi ngo gufatanya na bo kwibuka ubwigenge. Ibi byavuzweho byinshi: Bamwe bati Kagame agomba kuba adasobanukiwe n’icyo ubwigenge busobanura, abandi bati Kagame abikora abizi agamije kwemeza Abanyarwanda ko nta Rwanda rwigeze rubaho mu gihe Abahutu bayoboraga. Ibi bikajyana na ya ideology imaze iminsi itwibutsa uburyo Abahutu batewe ipfunwe kuva FPR yafata ubutegetsi. Kuri Kagame ubwigenge bw’U Rwanda bwajyaga kugira agaciro iyo buza igihugu kitari mu maboko y’ Abenegihugu bagitsindiye nyuma ya Kamarampaka! Ibi biracyagibwaho impaka nyinshi.
2. 2. Umunsi w’ifatwa rya Kigali
Taliki ya 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwibukaho ifatwa ry’mujyi wa Kigali na FPR mu mwaka wa 1994. Kuri FPR n’abambari bayo uyu munsi witwa umunsi wo kwibohoza ndetse wo ukorerwa ibirori bidasanzwe, ibi bigasobanura ko uruta umunsi w’ubwigenge! Nyamara benshi mu Banyarwanda siko babibona. Kuri bo uyu munsi usubiza inkovu z’agahinda ibubisi. Benshi bibuka imbaga itagira ingano yatikiriye mu gikorwa cya gitwari cyo gusohoka muri Kigali muri operation yiswe champagne, aho FPR yashakaga kumarira ku icumu abantu bose bari mu mujyi ariko ingabo za FAR zikabasha gusohora abaturage mu mujyi zinyuze mu Nzove. FPR yo icyo gihe yarimo yohereza ama bombes y’urufaya ntacyo yikoma. Abandi kandi basanga ifatwa rya Kigali ryarakurikiwe n’ubuzima bubi batigeze batekereza, bityo kubabwira ko babohowe uba ubakina ku mubyimba. Aya ni amateka y’igihugu cyacu atumvikanwaho n’impande zombi akaba ariyo mpamvu ibiganiro bikwiye kubaho ngo abantu babashe kugira icyo bumvikanaho, naho ubundi kwishima kwa bamwe(RPF/RPA) ni ugushenguka kw’abandi(FAR). Ibi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye cyane mu gihe kiri imbere. Ntawe nabyifuriza.
3. 3. “Kuba Minisitiri mu Rwanda ni nko gusoma urupfu”
Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe n’umwe mu bahoze ari abafasha ba hafi ba Kagame(David Himbara) ashaka gusobanura uburyo Kagame ahinduranya Aba minisitiri nk’uhinduranya imyambaro y’imbere(amakariso cg amasutiye). Mu kwezi kwa Nyakanga Kagame yirukanye Minsitri ushinzwe imirimo y’Afurika y’Uburasirazuba Monika Mukaruriza n’umunyamabanga we uhoraho Bill Kayonga ngo ku mpamvu zo kugaragaza ubushobozi bukeya. Nyuma yaho Monika yagaragaye mu nama ya FPR, yateshejwe agaciro cyane, ategekwa gusaba imbabazi mu ruhame. We na Musoni Protazi ndetse na Kayonga Bill bacishijwe bugufi basaba imbabazi, ikibazo kikaba ari ukumenya impamvu Tharcisse Karugarama we atahahingutse ! Iyi style ya Kagame yo gutegeka abantu gusaba imbabazi bamwe babibonamo nk’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe aho umuntu ubufite aba ashaka kubona abandi bamupfukamira bamwereka ko ariwe munyamaboko. Ibi bigereranywa n’abana batoya bakirana maze umwe yajya hejuru y’undi akabwira uri hasi ngo emera ko uri imbwa unsabe imbabazi nkuve hejuru. Nuko uri hasi akemera ati ndi imbwa wowe uri umugabo bikaba birangiriye aho. Ikigaragaza ko Perezida Kagame ashobora kuba afite ubu burwayi koko, ni uko umaze gusaba imbabazi akenshi ahabwa akandi kazi kandi mu by’ukuri yari yirukanwe bivugwa ko nta bushobozi afite. Bityo umuntu akibaza niba gusaba imbabazi ukazihabwa bihita bituma ubushobozi bwiyongera ! Ku muntu udasabye imbabazi we ahita abuzwa ubwinyagamburiro no kubona akazi bimubera ikibazo kitoroshye. mbese kimwe n’uko uwamaze gusoma urupfu bitamworohera kugaruka i buntu.
4. 4. Intambara ya Congo
Ikindi cyagaragaye muri uku kwezi ni intambara M23 yongeye gushoza ku ngabo za Congo, FARDC. Intego y’iyi ntambara ngo kwari ugufata umujyi wa Goma mbere y’italiki ya 30 Nyakanga mbere y’uko Brigade d’intervention y’umuryango w’abibumbye itangira akazi kayo ko kurwanya no kwambura intwaro imitwe irwanira mu karere k’uburasirazuba bwa Congo. Iyi ntambara rero ntiyaguye neza M23 kuko yahakubitikiye ndetse bikaba byaratangaje abantu benshi. Ubusanzwe FARDC yari isanzwe itazwiho ubutwari bwinshi ariko byaragaragaye ko ubu atari bwa bundi. Kabila yagerageje guhagarika FARDC ngo ntikurikirane M23 ariko FARDC yanga kumwumvira ngo kuko baje kuvumbura ko Kabila afatanyije na Kagame mu mugambi witwa Havila cyangwa se Empire Hima –Tutsi. Uyu mugambi ngo uteganya ko ibihugu bya Uganda, Rwanda, Congo, Uburundi na Tanzania bigomba kuyoborwa n’Abatutsi kandi bikagira umwami w’Abami umwe (Emperor).
Icyagaragaye muri iyi ntambara ni uko ari umuryango mpuzamahanga, ari ihihugu by’ibihangange, ari n’itangazamakuru , bamaganye M23 n’igihugu cy’u Rwanda kiyifasha muri iyi ntambara igiye kumarira abana b’u Rwanda mu rugamba rutabafitiye akamaro na busa. Mu nama yabereye ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 25 Nyakanga, ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu karere byibukijwe ko bigomba kuyubahiriza. U Rwanda narwo rwavuze ko ruyashigikiye maze ako kanya Congo ihita irushyira mu kizamini cyo guhita rufata abayobozi ba M23 bahungiye mu Rwanda. Dutegereje uko U Rwanda rugiye kubyitwaramo cyane cyane ko bamwe muri abo bayobozi ngo bashobora kuba baremerewe gusubira ku rugamba ndetse bakaba bashobora kuba bararuguyemo. Niba ariko bimeze, Kagame afite ikibazo cyo kuzura abamaze kwigerera mu bundi buzima kandi bakaba badashaka kugaruka mu ntambara z’urudaca yabashoyemo !
5. 5. Kagame yanze kwakira Intwarane za Yezu na Mariya
Muri Nyakanga kandi indi nkuru yavuzwe ni iy’ifatwa n’ifungwa ry’itsinda ryitwa Intwarane za Yezu na Mariya zahohotewe na Polisi y’igihugu zizira ko zavuze ko zifite ubutumwa buvuye mu ijuru bugenewe umukuru w’igihugu. Ubu butumwa nta wigeze ashaka kubutega amatwi ngo kubera ko Intwarane zisanzwe zigira ubuhanuzi buteye ubwoba. Bityo ari Polisi ari n’umukuru w’igihugu bahisemo kureka ubuhanuzi bukabasohoreraho (bakarimbuka) aho kugira ngo bumve ubutumwa bubafashe kwirinda kurimbuka. Umupadiri witwa Eugene Murenzi wo muri paruwasi ya Kibuye nawe yasogongeye ku bubisha bw’igipolisi cya FPR ubwo yabazwaga niba azi Intwarane. Yapfuye kuvuga ko na we ari Intwarane bamushushubikanya shishi itabona no muri cachot ya Kicukiro ngo ba! Ibi byagaragaje ko hashobora kuba hari ikindi Polisi yashakaga kwerekana kuko Padiri Eugene atigeze ajya ku rugo rwa Paul Kagame. Hari n’abaketse ko ubutegetsi bw’agatsiko bwashatse kwibasira uyu mu padiri kubera ko yashinze ikigo KOMERA cyita ku bana bafite ubumuga muri Paruwasi ya Mushubati mu karere ka Rutsiro. Ibi nabyo nta wabihakana cyane kuko ubundi Agatsiko katishimira kubona umuntu yitangira rubanda kuko ko kagamije gutindahaza Abanyarwanda. Aha abantu benshi bibaza aho ubutegetsi butubaha abakozi b’Imana buzageza Abanyarwanda ndetse bamwe bagashimangira ko ubutegetsi butoteza intumwa buba bugeze mu marembera.
6. 6. Kikwete yashubije Kagame
Muri Nyakanga kandi ubwo Tanzania yizihizaga umunsi w’intwari, mu karere k’Akagera Kikwete yavuze ijambo benshi bemeza ko yasubizaga perezida Kagame wari umaze iminsi acitswe akinyuramo agatangaza umugambi mubisha afite wo kwirenza Kikwete. Twibutse ko mu minsi yashize tariki 30 Kamena aribwo Kagame yavuze ijambo benshi bise rutwitsi ryari rikubiyemo ibintu ubundi umukuru w’igihugu atari yitezweho. Mu iryo jambo niho Kagame yahishuye umugambi wo guhoza Abahutu mu ipfunwe kugeza igihe ngo basabiye imbabazi( bijyana na bwa burwayi twavuze haruguru). Kagame ni na bwo yavuze ko azubikira Kikwete akamukubita! Abazi uko Kagame akubita ntibafashe iri jambo bikino ahubwo bahise baryoherereza Kikwete. Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yasubije ko ko Kagame aramutse yibeshye yakubitwa inkoni nk’akana gatoya! Yongeyeho ati “niba umuntu adashaka kugirwa inama yicecekeye akareka utugambo yaba iki?”
Ni uko Kikwete nawe mu kwibuka intwari ati “uzadukinisha wese tuzamwereka uko twagize Idi Amin”. Abazi amateka ya Idi Amin baribuka uburyo yashatse gufata akarere k’ Akagera ngo akomeke kuri Uganda. Yongeyeho n’agasuzuguro kenshi cyane yandika ibaruwa we yise iy’urukundo ayoherereza Nyerere. Iyo baruwa yagiraga iti: “Nshuti nkunda cyane Nyerere, ndagukunda cyane ndetse ndashaka no kukurongora…”. (Documentary The Rise and Fall of Idi Amin). Aha Idi Amin yemeje ko yabonaga Nyerere ari umugore mu bandi bagore! Ibi byatumye Nyerere agira umujinya cyane yohereza ingabo ze ati “muzagaruke mwakuyeho uwo mwirasi”. Abantu benshi bibaza niba Kikwete nawe yaracaga amarenga ko azohereza ingabo ngo zikureho umwirasi!
Ikinyamakuru Igihe.com cyo, mu ijwi rya Kubwimana ngo gisanga Kikwete yarabwiraga Malawi, cyakora kinavuga ko ngo Tanzania yaba iri kurwana muri Congo ifatanyije na FARDC na FDLR ngo bagamije gufata u Rwanda, nyamara benshi bakaba bakeka ko ukuri kwabyo kugerwa ku mashyi.
Dukomeze turebe aho byerekeza.
//
Hi everyone, I am sure you will be enjoying here by watching these funny movies.
LikeLike