Tag Archives: Intwarane

Bimwe by’ingenzi byaranze politiki y’u Rwanda muri Nyakanga 2013.

Bimwe by’ingenzi byaranze Politiki y’u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2013.

1.    1.  Ubwigenge bw’U Rwanda.

Taliki ya 1 Nyakanga 1962- Taliki ya 1 Nyakanga 2013, imyaka 51 irashize u Rwanda rwigenga. Mu gihe ibi byagombye kuba ibyishimo ndetse n’ibirori bikomeye ku gihugu cyose, mu Rwanda si ko byagenze. Ahubwo Perezida Kagame yifatiye indege yigira mu Burundi ngo gufatanya na bo kwibuka ubwigenge. Ibi byavuzweho byinshi: Bamwe bati Kagame agomba kuba adasobanukiwe n’icyo ubwigenge busobanura, abandi bati Kagame abikora abizi agamije kwemeza Abanyarwanda ko nta Rwanda rwigeze rubaho mu gihe Abahutu bayoboraga. Ibi bikajyana na ya ideology imaze iminsi itwibutsa uburyo Abahutu batewe ipfunwe kuva FPR yafata ubutegetsi. Kuri Kagame ubwigenge bw’U Rwanda bwajyaga kugira agaciro iyo buza igihugu kitari mu maboko y’ Abenegihugu bagitsindiye nyuma ya Kamarampaka! Ibi biracyagibwaho impaka nyinshi.

2.     2. Umunsi w’ifatwa rya Kigali

Taliki ya 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwibukaho ifatwa ry’mujyi wa Kigali na FPR mu mwaka wa 1994. Kuri FPR n’abambari bayo uyu munsi witwa umunsi wo kwibohoza ndetse wo ukorerwa ibirori bidasanzwe, ibi bigasobanura ko uruta umunsi w’ubwigenge! Nyamara benshi mu Banyarwanda siko babibona. Kuri bo uyu munsi usubiza inkovu z’agahinda ibubisi. Benshi bibuka imbaga itagira ingano yatikiriye mu gikorwa cya gitwari cyo gusohoka muri Kigali muri operation yiswe champagne, aho FPR yashakaga kumarira ku icumu abantu bose bari mu mujyi ariko ingabo za FAR zikabasha gusohora abaturage mu mujyi zinyuze mu Nzove. FPR yo icyo gihe yarimo yohereza ama bombes y’urufaya ntacyo yikoma.  Abandi kandi basanga ifatwa rya Kigali ryarakurikiwe n’ubuzima bubi batigeze batekereza, bityo kubabwira ko babohowe uba ubakina ku mubyimba. Aya ni amateka y’igihugu cyacu atumvikanwaho n’impande zombi akaba ariyo mpamvu ibiganiro bikwiye kubaho ngo abantu babashe kugira icyo bumvikanaho, naho ubundi kwishima kwa bamwe(RPF/RPA) ni ugushenguka kw’abandi(FAR). Ibi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye cyane mu gihe kiri imbere. Ntawe nabyifuriza.

 

 

3.     3. Kuba Minisitiri mu Rwanda ni nko gusoma urupfu”

Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe n’umwe mu bahoze ari abafasha ba hafi ba Kagame(David Himbara) ashaka gusobanura uburyo Kagame ahinduranya Aba minisitiri nk’uhinduranya imyambaro y’imbere(amakariso cg amasutiye). Mu kwezi kwa Nyakanga Kagame yirukanye Minsitri  ushinzwe imirimo y’Afurika y’Uburasirazuba Monika Mukaruriza n’umunyamabanga  we uhoraho Bill Kayonga ngo ku mpamvu zo kugaragaza ubushobozi bukeya. Nyuma yaho Monika yagaragaye mu nama ya FPR, yateshejwe agaciro cyane, ategekwa gusaba imbabazi mu ruhame. We na Musoni Protazi ndetse na Kayonga Bill bacishijwe bugufi basaba imbabazi, ikibazo kikaba ari ukumenya impamvu Tharcisse Karugarama we atahahingutse ! Iyi style ya Kagame yo gutegeka abantu gusaba imbabazi bamwe babibonamo nk’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe aho umuntu ubufite aba ashaka kubona abandi bamupfukamira bamwereka ko ariwe munyamaboko. Ibi bigereranywa n’abana batoya bakirana maze umwe yajya hejuru y’undi akabwira uri hasi ngo emera ko uri imbwa unsabe imbabazi nkuve hejuru. Nuko uri hasi akemera ati ndi imbwa wowe uri umugabo bikaba birangiriye aho. Ikigaragaza ko Perezida Kagame ashobora kuba afite ubu burwayi koko, ni uko umaze gusaba imbabazi akenshi ahabwa akandi kazi kandi mu by’ukuri yari yirukanwe bivugwa ko nta bushobozi afite. Bityo umuntu akibaza niba gusaba imbabazi ukazihabwa bihita bituma ubushobozi bwiyongera ! Ku muntu udasabye imbabazi we ahita abuzwa ubwinyagamburiro no kubona akazi bimubera ikibazo kitoroshye. mbese kimwe n’uko uwamaze gusoma urupfu bitamworohera kugaruka i buntu.

4.    4.  Intambara ya Congo

Ikindi cyagaragaye muri uku kwezi ni intambara M23 yongeye gushoza ku ngabo za Congo, FARDC. Intego y’iyi ntambara ngo kwari ugufata umujyi wa Goma mbere y’italiki ya 30 Nyakanga mbere y’uko Brigade d’intervention y’umuryango w’abibumbye itangira akazi kayo ko kurwanya no kwambura intwaro imitwe irwanira mu karere k’uburasirazuba bwa Congo. Iyi ntambara rero ntiyaguye neza M23 kuko yahakubitikiye ndetse bikaba byaratangaje abantu benshi. Ubusanzwe FARDC yari isanzwe itazwiho ubutwari bwinshi ariko byaragaragaye ko ubu atari bwa bundi. Kabila yagerageje guhagarika FARDC ngo ntikurikirane M23 ariko FARDC yanga kumwumvira ngo kuko baje kuvumbura ko Kabila afatanyije na Kagame mu mugambi witwa Havila cyangwa se Empire Hima –Tutsi. Uyu mugambi ngo uteganya ko ibihugu bya Uganda, Rwanda, Congo, Uburundi na Tanzania bigomba kuyoborwa n’Abatutsi kandi bikagira umwami w’Abami umwe (Emperor).

Icyagaragaye muri iyi ntambara ni uko ari umuryango mpuzamahanga, ari ihihugu by’ibihangange, ari n’itangazamakuru , bamaganye M23 n’igihugu cy’u Rwanda kiyifasha muri iyi ntambara igiye kumarira abana b’u Rwanda mu rugamba rutabafitiye akamaro na busa. Mu nama yabereye ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 25 Nyakanga, ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro mu karere byibukijwe ko bigomba kuyubahiriza. U Rwanda narwo rwavuze ko ruyashigikiye maze ako kanya Congo ihita irushyira mu kizamini cyo guhita rufata abayobozi ba M23 bahungiye mu Rwanda. Dutegereje uko U Rwanda rugiye kubyitwaramo cyane cyane ko bamwe muri abo bayobozi ngo bashobora kuba baremerewe gusubira ku rugamba ndetse bakaba bashobora kuba bararuguyemo. Niba ariko bimeze, Kagame afite ikibazo cyo kuzura abamaze kwigerera mu bundi buzima kandi bakaba badashaka kugaruka mu ntambara z’urudaca yabashoyemo !

5.     5. Kagame yanze kwakira Intwarane za Yezu na Mariya

Muri Nyakanga kandi indi nkuru yavuzwe ni iy’ifatwa n’ifungwa ry’itsinda ryitwa Intwarane za Yezu na Mariya zahohotewe na Polisi y’igihugu zizira ko zavuze ko zifite ubutumwa buvuye mu ijuru bugenewe umukuru w’igihugu. Ubu butumwa nta wigeze ashaka kubutega amatwi ngo kubera ko Intwarane zisanzwe zigira ubuhanuzi buteye ubwoba. Bityo ari Polisi ari n’umukuru w’igihugu bahisemo kureka ubuhanuzi bukabasohoreraho (bakarimbuka) aho kugira ngo bumve ubutumwa bubafashe kwirinda kurimbuka. Umupadiri witwa Eugene Murenzi wo muri paruwasi ya Kibuye nawe yasogongeye ku bubisha bw’igipolisi cya FPR ubwo yabazwaga niba azi Intwarane. Yapfuye kuvuga ko na we ari Intwarane bamushushubikanya shishi itabona no muri cachot ya Kicukiro ngo ba! Ibi byagaragaje ko hashobora kuba hari ikindi Polisi yashakaga kwerekana kuko Padiri Eugene atigeze ajya ku rugo rwa Paul Kagame. Hari n’abaketse ko ubutegetsi bw’agatsiko bwashatse kwibasira uyu mu padiri kubera ko yashinze ikigo KOMERA cyita ku bana bafite ubumuga muri Paruwasi ya Mushubati mu karere ka Rutsiro. Ibi nabyo nta wabihakana cyane kuko ubundi Agatsiko katishimira kubona umuntu yitangira rubanda kuko ko kagamije gutindahaza Abanyarwanda. Aha abantu benshi bibaza aho ubutegetsi butubaha abakozi b’Imana buzageza Abanyarwanda ndetse bamwe bagashimangira ko ubutegetsi butoteza intumwa buba bugeze mu marembera.

6.    6.  Kikwete yashubije Kagame

Muri Nyakanga kandi ubwo Tanzania yizihizaga umunsi w’intwari, mu karere k’Akagera  Kikwete yavuze ijambo benshi bemeza ko yasubizaga perezida Kagame wari umaze iminsi acitswe akinyuramo agatangaza umugambi mubisha afite wo kwirenza Kikwete. Twibutse ko mu minsi yashize tariki 30 Kamena aribwo Kagame yavuze ijambo benshi bise rutwitsi ryari rikubiyemo ibintu ubundi umukuru w’igihugu atari yitezweho. Mu iryo jambo niho Kagame yahishuye umugambi wo guhoza Abahutu mu ipfunwe kugeza igihe ngo basabiye imbabazi( bijyana na bwa burwayi twavuze haruguru). Kagame ni na bwo yavuze ko azubikira Kikwete akamukubita! Abazi uko Kagame akubita ntibafashe iri jambo bikino ahubwo bahise baryoherereza Kikwete. Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yasubije ko  ko Kagame aramutse yibeshye yakubitwa inkoni nk’akana gatoya! Yongeyeho ati “niba umuntu adashaka kugirwa inama yicecekeye akareka utugambo yaba iki?”

 Ni uko Kikwete nawe mu kwibuka intwari ati “uzadukinisha wese tuzamwereka uko twagize Idi Amin”.  Abazi amateka ya Idi Amin baribuka uburyo yashatse gufata akarere k’ Akagera ngo akomeke kuri Uganda. Yongeyeho n’agasuzuguro kenshi cyane yandika ibaruwa we yise iy’urukundo ayoherereza Nyerere. Iyo baruwa yagiraga iti: “Nshuti nkunda cyane Nyerere, ndagukunda cyane ndetse ndashaka no kukurongora…”. (Documentary The Rise and Fall of Idi Amin). Aha Idi Amin yemeje ko yabonaga Nyerere ari umugore mu bandi bagore! Ibi byatumye Nyerere agira umujinya cyane yohereza ingabo ze ati “muzagaruke mwakuyeho uwo mwirasi”. Abantu benshi bibaza niba Kikwete nawe yaracaga amarenga ko azohereza ingabo ngo zikureho umwirasi!

Ikinyamakuru Igihe.com cyo, mu ijwi rya Kubwimana ngo gisanga Kikwete yarabwiraga Malawi, cyakora kinavuga ko ngo Tanzania yaba iri kurwana muri Congo ifatanyije na FARDC na FDLR ngo bagamije gufata u Rwanda, nyamara benshi bakaba bakeka ko ukuri kwabyo kugerwa ku mashyi.

Dukomeze turebe aho byerekeza.

//

Intwarane za Yezu na Mariya: Ubutumwa Abategetsi b’u Rwanda badashaka kumva ni ubuhe ??

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Itabwa muri yombi ry’Intwarane za Yezu na Mariya  si wo muti w’ibibazo u Rwanda rufite.

Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z’ibyaha kabone n’ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y’ipfunwe… Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y’Abanyarwanda ameneka.

Ubusanzwe intumwa ikora akazi ko gutanga ubutumwa yahawe bityo uretse abantu b’abagome, intumwa ntiyagombye kugirirwa nabi. Ahubwo yagombye guhabwa ubundi butumwa ishyira uwayitumye kuko umurimo wayo aba ari ukuba intermediaire hagati y’ uwatanze ubutumwa n’uwo bugenewe. Kuba intumwa yaba ivuga ukuri cyangwa se ibeshya si ikibazo cy’uhabwa ubutumwa. Yego nanone niba ubutumwa buvuga buti “runaka yantumye ngo umpe amafaranga 10,000 mushyire” aha uwagenewe ubutumwa yagombye kwitonda kugira ngo amenye aho ukuri guherereye. Ariko n’iyo utashaka guha agaciro ubutumwa intumwa urayireka igasubirayo ngo ivuge uko byagenze.

Ikibazo cyabayeho ni uko uwagenewe ubutumwa butigeze bunamugeraho. Abamurinda ntibatumye ubutumwa butambuka, Polisi nayo ihuruduka nk’iya Gatera icakira intumwa ishyira mu kagozi. Ku bumvise ubusobanuro commissaire wa Polisi yatanze, we yashinje intumwa ko zakoze imyigaragambyo itemewe ngo kuko aho basengera ari ho bagombaga kuba bari. Ibi bikagaragara ko uyu mugabo ashobora kuba atumva icyari kizinduye Intwarane: Zari zijyanye ubutumwa ntizari zigiye mu Kiliziya.

Commissaire wa polisi akaba mu by’ukuri yatubeshye nkana. None se niba bakurikiranweho gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko abafashwe kandi batarigeze bahakandagiza ikirenge bo barazira iki? Nabo bari mu myigaragambyo? Urugero ni Padiri Eugene Murenzi wafashwe ngo ni uko nawe azi iby’iryo tsinda. Padiri Eugene ntiyigeze ahakana ko nawe ari Intwarane, ariko se kuba intwarane nicyo cyaha? Cyangwa icyaha ni ukujyana ubutumwa( dore ko byo byatekinitswe bigahinduka gukora imyigaragambyo itemewe)? Uko wakwita icyaha kose padiri Eugene ararengana ntaho ahuriye nacyo. Keretse niba bafite akuma kareba imipango iri mu mitima(twakita mipangometre) kakaba kagaragaje ko Padiri nawe yari araye azashyikiriza Paul kagame ubu butumwa.

Padiri_Murenzi_Eugene_ari_kumwe_n_umwana_utavuga_copy_copyKu Ifoto padiri Eugene Murenzi ari kumwe n’umwana utavuga

Iri tsinda ryitwa Intwarane risanzwe ngo rizwi kuko ryigeze no kubonana na Arkiepiskopi wa Kigali cyakora akaba yararisabye ko impano zaryo zajyanwa mu nzego zisanzwe za Kiliziya arizo Umuryango remezo na paruwasi zikoreramo. Ikindi Abaturage bazi Intwarane nabo bemeza ko zitaripfana, ngo ndetse no gufungwa ntizibikangwa kuko uwazitumye afite imfunguzo zifunga n’izifungura. Abafunga murabe mwumva!

Ikindi cyongeye gutangaza muri iki kibazo ni uburyo Musenyeri Simaradge yacyitwayemo. Reka tubanze twibutse ko mu kwezi gushize( Kamena 2013)ubwo Simaragde yitabazwaga n’Abakirisitu ngo abafashe kuvugira amasengesho abantu bishwe na FPR yahise avuga ko atavanga iyobokamana na politiki. Ngo gusabira abo FPR yishe ni politiki. Ubu noneho ku byerekeye umupadiri wafunzwe muri kiriya kibazo cy’Intwarane, Simaradge Mbonyintege( bamwe bahimbye Mbuzintege) yagize ati “abakoze ibyaha bagomba kubihanirwa” kandi nyamara azi neza ko Padiri Eugene atari mu mubare w’abagiye ku rugo rwa Paul Kagame.

Ubutumwa abantu badashaka kumva ni ubuhe?

Mbere gatoya y’uko FPR itera u Rwanda, hateye Abahanuzi bagahanura ko babona u Rwanda rugiye gucura imiborogo. Yewe Bikira Mariya nawe yabonekeye abana I Kibeho asaba abantu kwihana kugira ngo bakumire ibyago byari bigiye kugwira u Rwanda. Uwitwa Magayane yahanuriye Habyarimana arabifungirwa. Ubuhanuzi bwabo bwaje gusohora turumirwa. Zimwe mu mpunzi mu gihugu cya Congo zagenderaga ku buhanuzi bwa Magayane cyane. Akantu kose kabaga zageragezaga kugahuza n’ibyo Magayane yavuze. N’ubu hari byinshi Magayane yavuze bamwe bakeka ko bizatinda bigasohora harimo iyicwa ry’uwo yise Rwabujindiri ngo rurya ntiruhage ngo rigakurikirwa n’amaraso menshi azameneka! Nyuma ya Magayane hari abandi baje kumenyekana  harimo n’umusirikare w’umu sergent witwa Nsabagasani, hari n’abandi benshi.

Mu byumweru nka bibiri bishize hari umwana w’umunyeshuri wafatiwe muri Gisenyi arafungwa ngo yatanze ubuhanuzi buteye ubwoba. Uyu mwana na we nta bwoba yagize bwo gutanga ubutumwa yemeza ko yahawe na Yezu Kristu. Mu butumwa bwe nawe yavugaga ko intambara igiye gutangira kandi ko amaraso menshi azameneka. None akurikiwe n’Intwarane za Yezu na Mariya. Ikibazo gikomeye kiri aha: kuki aba bose bagenda bagaruka ku butumwa busa kandi buteye ubwoba? Ubundi umugambi w’ubuhanuzi si ugukura abantu umutima ahubwo ni ukubahwitura ngo bikubite agashyi maze ikibi gikumirwe. Perezida Kagame aherutse kuvuga ati “ushobora kwanga kubwirwa ariko nyamara ntushobora kwanga kubona”! Niba rero aho kureka ngo abo ubutumwa bugenewe babubone bubatere kwikubita agashyi, mfite ubwoba ko iyi polisi ariyo izatuma ibyo biteye ubwoba bibaho. Ndasoza nibaza niba Paul Kagame we atamenye iby’iyi nkuru? Ese ko tuzi ko ari umurwanyi warwanye intambara nyinshi akazitsinda yaba yagize ubwoba bwo guhamagaza Intwarane ngo nibura mbere y’uko zifungwa abanze yumve ubutumwa zari zimuzaniye? Icyo nkundira igihe ni uko gitanga ibisubizo ku bibazo bitajyaga bibonerwa ibisubizo ku buryo bworoshye.