Monthly Archives: December 2014

Rusizi: Ninde wiba amabendera y’igihugu?

arton14196-539e1

Mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2014, nibwo hari ku nshuro ya kane mu kagari ka Kigenge umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi hibwe ibendera ry’igihugu, none mu gitondo cyo kuwa 26 Ukuboza mu kagali ka Gahinga umurenge wa Mururu naho mu karere ka Rusizi hibwe irindi, ibi bikaba bigikomeje kuba urujijo rukomeye cyane hibazwa uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.

Bukeye bwa Noheli, ku wa 26 Ukuboza nibwo iryo bendera ry’igihugu ryibwe muri aka kagari katangajwe haruguru, ryibwa mu masaha ya saa kumi z’igitondo dore ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Muganga Emmanuel avuga ko byatewe n’uburangare bw’abazamu barinda ikigo cy’amashuli aho ryari rizamuye.

Kugeza magingo aya, uwibye iryo bendera ntabwo yari yamenyekana gusa abazamu 2 bari barinze icyo kigo cy’amashuli n’undi muntu umwe batawe muri yombi mu gihe hakirimo gukorwa iperereza.

Abazamu Bayivuge Felicien na Fatisuka Samuel hamwe n’undi witwa Bamporiki wari umaze iminsi 3 yirukanwe ku kazi k’ubusekiriti ndetse akaba ashinjwa cyane kuba yaba yagize uruhare mu iyibwa ry’iryo bendera, nibo bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.

Muganga Emmanuel akaba yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha ababa bihishe inyuma y’ibyo bikorwa ndetse anabashishikariza gukaza amarondo.

Mu kwezi gushize ubwo ibendera ryibwaga mu murenge wa Nzahaha, abaturage bagiye batangariza itangazamakuru ko bacyeka ko icyo gikorwa cyaba cyihishwe inyuma n’abanzi b’igihugu abandi bagacyeka ko ari abaturage babikora mu rwego rwo gushaka guhemukira abayobozi bitewe n’amakimbirane baba bafitanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar we akaba atanga impanuro ku baturage ko bagomba kubaha ndetse bakanatinya ibirango by’igihugu by’umwihariko akangurira abarara amarondo kubyitaho dore ko iyo bibuze ari bo biba bigomba kubazwa mbere y’abandi bose.

Ibendera rya mbere ryo mu kagari ka Kigenge ryabuze mu mwaka wa 2004, irya kabiri ribura mu mwaka wa 2007, irya 3 muri 2013 na ho irya kane n’ubwo bwose nyuma ryabonetse ryari ryibwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014, kugeza magingo aya mu karere kose ka Rusizi hakaba hamaze kwibwa amabendera y’igihugu arenga 7.

Itangishatse Théoneste – Imirasire.com

“Corruption empowers and enriches dictators”- US Department of State

Op-Ed
Tom Malinowski
Assistant Secretary, Bureau of Democracy, Human Rights, and Labor
Washington Post
December 26, 2014

When Viktor Yanukovych fled Kiev in February, the Ukrainian leader left behind a spectacular Swiss chalet-style mansion, a golf course, dozens of antique cars and a private zoo boasting $10,000 nameplates for the animal pens. Even the Ukrainian public, painfully familiar with the corruption of its leaders, was shocked. Yanukovych had managed to keep the chalet hidden because it was owned not by him but by an anonymous shell company registered in Britain. Other corrupt leaders have used the same trick to hide billions of dollars offshore, including through companies registered in the United States.

The rise and fall of Ukraine’s top kleptocrat teaches us a couple of things about corruption.

First, in many countries, corruption and human rights are tightly bound. The chance to profit from corruption is why many authoritarian leaders seize and cling to power. It becomes the glue that holds their regimes together, giving them spoils to distribute while turning their cronies into criminals who could be exposed and punished if they turn disloyal. It is also among the issues most likely to fuel popular resistance to authoritarianism, as we’ve seen from Tunisia to Russia and Venezuela. Any strategy to promote democracy and human rights must have the fight against corruption at its heart.

Second, we can’t fight corruption abroad if we don’t stop its proceeds from flowing through our companies and banks. We already work hard to return illicitly acquired assets to benefit the citizens of such countries, generally after the leaders who stole them have left office. But this kind of “departure tax” for falling autocrats is not enough: We must do more to deny safe haven to such funds while corrupt leaders are still in power. One way to do that is to prevent the registration of anonymous shell companies on our shores.

The Treasury Department recently took a significant step toward limiting the use of such companies by proposing a regulation that would require financial institutions to collect and verify the identity of the people behind company accountholders. President Obama’s 2015 budget includes a much more far-reaching proposal: It would require all companies to identify their “beneficial ownership” — the human beings who own or control them — to the IRS as part of a routine tax filing and make that information more readily available to law enforcement. Congress should enact this proposal now to ensure that our legal and financial systems are not used to hide corruption and facilitate autocracy overseas.

The overwhelming majority of U.S. companies that have a bank account or pay taxes in the United States already disclose their beneficial ownership. Thus, they would not be burdened and would only benefit from a reform that makes registration in the United States a sure sign of legitimacy rather than a cause for suspicion.

It is foreign criminals and corrupt officials who can benefit from the ability to conceal their identities under our current financial system. They are unlikely to file a U.S. tax return, and if they register a paper legal entity in the United States, they can use it to open a bank account on an offshore island. Indeed, they can create a web of 50 anonymous entities overnight simply by calling a state company registration office, or they can even purchase “shelf” companies registered a decade ago, adopting an additional guise of establishment and credibility. When U.S. law enforcement agencies investigate corruption or other crimes, often all they have is the name of a company and a dead end.

The wildly corrupt son of Equatorial Guinea’s president, for example, allegedly set up a slew of shell companies in the United States to launder millions of dollars of bribes from international logging companies, hiding any ties to himself. Teodoro Nguema Obiang Mangue used this money to purchase a $30 million Malibu, Calif., estate, a $38 million private jet and about $2 million worth of Michael Jackson memorabilia, among other luxuries. Meanwhile, most of his compatriots live on less than $2 per day.

Corruption empowers and enriches dictators. But here is another lesson from Ukraine: It can also become their greatest political vulnerability. Authoritarian governments may be able to muster excuses for shooting demonstrators, arresting political enemies or censoring the Internet, but no cultural, patriotic or national security argument can justify thievery. Disgust with corruption can also ease the ethnic, religious and social divisions such regimes exploit to stay in power — it’s a point of agreement between southern and northern Nigerians, nationalists and liberals in Russia, Shiites and Sunnis across the Middle East.

Fighting corruption by improving financial transparency may be one of the most effective ways of promoting liberty around the world. Members of Congress who believe in that cause and who want us to do better should embrace the president’s proposal to strengthen those laws by closing the shell company loophole that enables dictators to conceal their criminality from their people and the world.

Source: US Department of State

MUSHAKA: PADIRI ERIC NZAMWITA ACUNGA PARUWASI NK’UKO FPR ICUNGA IGIHUGU

Ngiyo imodoka Paruwasi Mushaka yahawe na Jeannette Kagame ! Nayo ngo Padiri Eric ari kuyishakira abakiriya bayimugurira ngo ayirye!

[ Muri iyi minsi isoza umwaka wa 2014, amarira n’imiborogo bikomeje guca ibintu, intimba irenda guturitsa imitima y’abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Gatulika ya Cyangugu. Iyi ntimba iraterwa n’imicungire mibi iranga Padiri Eric Nzamwita uyobora iyo Paruwasi. Ikibazo cy’uyu mupadiri giteye impungenge abakirisitu: Eric agira amahane ndetse akarwana n’abapadiri bagenzi be, yaka amafaranga abakirisitu ku gahato kandi akagurisha amasakaramentu ku mugaragaro,… Iyo umwitegereje, usanga imikorere ye ari nk’iya FPR ica abantu amafaranga akajyanwa mu kigega kitagira ugicunga, igakubita, ikica ndetse igafunga rubanda, ni uko bigakomeza bityo rubanda ikabura kirengera. Abayobozi ba Kiliziya baratabarire hafi naho ubundi no mu Kiliziya haraza gutangira revolisiyo bidatinze. Nimwisomere uko uyu mukirirsitu abisobanura. Ubwanditsi]

Iyi Noheli yo mu 2014 Abanyamushaka twese tuyihimbaje tubabaye cyane niyo mpamvu niyemeje kwandika kugira ngo nshyire ahagaragara agahinda ka benshi.

Iyi nyandiko sinzi uzayisoma wa mbere. Ariko icyampa ngo ubu butumwa buzagezwe kuri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, ari nayo paruwasi ya Mushaka ibarizwamo. Icyampa ngo ibi nanditse, bizagezwe ku bapadiri bose ba diyosezi ya Cyangugu, wenda nibishaka bigere n’i Roma, kuko akababaro turimo duterwa n’ingirwa mupadiri Eriki Nzamwita, gakwiye kumenyekana no hakurya y’imipaka.  Padiri Eriki Nzamwita aranze abaye iciro ry’umugani muri Mushaka yose. Aho unyuze hose no mu byiciro byose by’abantu, nta kindi kiganiro uretse kwibaza ngo “ni iki cyatumye uriya mugome aba padiri ?” . Kandi ni ukuri, kuva Mushaka yabaho, ahari kuva n’ubukristu bwabaho, umenya ku isi hatari habaho umupadiri w’umugome, umunyamushiha n’umunyamwaga, umunyamunabi n’umutindi nka Eriki Nzamwita. Sinshidikanya ko na Musenyeri Damaseni azi iyi mico mibi y’umupadiri we. Ikibazo ni ukumenya impamvu agumya kuturekera kuri uyu musaraba. Ubwishongozi, agasuzuguro n’ubwibone bya padiri Eriki, umururumba n’indi migenzo mibi yose byamukoraniyeho, ku buryo umwanya we wakagombye kuba mu ishyamba, kure y’abantu.

I. Amakuru ya padiri Eriki Nzamwita hano i Mushaka

padri-mukuru-wa-paruwasi--gatulika-ya-mushaka-jean-eric--nzamwita--avuga-ko-urwo-rugendo-rutoroshye

Padiri Jean Eric Nzamwita yafashe Paruwasi nk’akarima ke

Uyu mupadiri yaje asimbura padiri Ubalidi Rugirangoga. Ni nk’aho ari we wamwizaniye, kuko padiri Ubalidi yumvaga ko asimbuwe n’umupadiri w’Umuhutu, gahunda ze yitaga “Ubwiyunge” zahita zihagarara. Ubalidi yabivugaga muri aya magambo : “Wowe Muhutu, saba imbabazi, nawe Mututsi, tanga imbabazi, maze twese tugire amahoro”. Uretse ko hari byinshi bamwe bamugayaga, padiri Ubalidi yakundaga ubutumwa, ukabona na paruwasi ifite ubuzima. Iyo yakoreshaga inama, wabonaga ari inama koko. Ubwo rero yibwiraga ko Eriki azagera ikirenge mu cye, dore ko yumvaga ari Umututsi. Aho bwabuze ! Igishishikaje Eriki ni ukwibonera amafranga. Akoresha amanyanga menshi cyane, kugira ngo agere kuri iyi ntego yihaye. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragara:

1. Padiri Eriki akigera i Mushaka, yahasanze imodoka. Yego yari ishaje, ariko igenda rwose. Iyo ntituzi aho yarengeye. Bwarakeye, yadukana gusaba imisanzu muri twe Abakristu ngo yo kugura imodoka nshya ya paruwasi. Ni ukuvuga imodoka ye mu by’ukuri. Iyo misanzu twayitanze ikiboko kituri ku kibuno. Imodoka iragurwa. Aho ihagereye, madamu wa Perezida, Jeannette Kagame, atanga imodoka muri paruwasi yacu. Iyo twaguze mu mafaranga yacu, ubu ntituzi iyo yarengeye. Ahubwo Musenyeri azatubwire wenda paruwasi yayimuriyemo, nibura tubimenye. Gusa amatwi adusumira, avuga ko padiri Eriki iyo modoka yarangije kuyikanja !

2. Padiri Eriki yadurumbanije paruwasi yacu yose. Akigera i Mushaka, umutungo wa paruwasi wacungwaga na padiri Alufonsi Kabera. Ubwo padiri Ubalidi yabaga yifitiye amafranga ye, akamenya gukora imishinga rusange, ariko umutungo wa paruwasi ukaba ucunzwe neza. Aho Eriki ahagereye, yashatse gufata ku ngufu isandugu ya paruwasi. Padiri Alufonsi wacishaga make, icyo yakoze ni uguterura iyo sandugu yose, ayishyira Musenyeri. Ati : “Ndabona umupadiri wawe afite umururumba, aya mafaranga y’abakristu niba ubishoboye uyamwihere. Umutimanama wanjye ntubinyemerera”. Ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko uwo mupadiri ariwe Musenyeri yimuye shishi itabona, ubundi Eriki Rukanji si ugukanja karahava. Uwabeshya ni uwavuga ko hari umukristu w’i Mushaka ukimenya iby’umutungo wa paruwasi. Eriki ariko si injiji. Ni igisambo cy’imitsi. Kugira ngo abishobore, Abakristu bose bari bamenyereye ibya paruwasi, kandi bakunda Imana, yabigijeyo, abasimbuza ab’inkomamashyi.

3. Agashya yadukanye noneho muri iki gihe, ngo ni ukwagura kiliziya ya paruwasi. Uyu mushinga w’amafuti wo urasekeje. Uroye imyanya ashaka kongera kuri kiliziya twese tuzi, ntiyajyamo n’abantu mirongo itanu (50). Nyamara ubu iterabwoba, n’inkoni bigeretse, riraca ibintu  mu Bakristu b’i Mushaka. Eriki yashyizeho imisanzu ngo akurikije ibyiciro by’abantu n’ibyo bakora.

Igiteye agahinda kurushaho, ni uburyo iyo ngirwa misanzu ihambirwa ku itangwa ry’Amasakaramentu. Mperutse kunyarukira muri paruwasi imwe, numva umupadiri ari gusobanura icyaha bita Simonie. Yavugaga ko icyo cyaha ari kibi cyane, ndetse kikaba kijyana mu muriro utazima, kuko ari ubucuruzi bw’Amasakaramentu. Yongeyeho ati : “Iby’Imana ntibigurwa, twabiherewe ubuntu, tugomba kubitangira ubuntu. Ubucuruzi bw’Amasakaramentu ni Sakirirego !” Ibyo byanteye kwibaza. Harya ubundi, niba nshaka kubatirisha umwana wanjye, kuki padiri Eriki agomba kuvuga ngo niba ndatanze ibihumbi ijana sinshobora kubatirisha ? Niba nje gusaba ifishi yanjye ya batisimu, ngo babanze barebe niba naratanze umusanzu ! Niba ngomba gushyingirwa, ni uko. Yemwe no guhazwa, Eriki abaza niba abajya guhazwa baratanze umusanzu. Ibi ni ibiki koko? Twese tuzi ko tugomba kubaka kiliziya yacu, kandi abanya Mushaka twari dusanzwe tubikora. Ariko umururumba wa Eriki nta handi twigeze tuwubona. Niba rero we yarataye roho ye, twe turacyakeneye gucungura izacu.

II. Si iby’ubu : Padiri Eriki yasize umugani no mu iseminari yo ku Ruganda i Cyangugu

Akimara guhabwa ubupadiri, mbere yo koherezwa muri paruwasi ya Mushaka, Padiri Eriki yabanje kuba Econome (umunyabintu, umubitsi cg. Umucungamari) mu iseminari nto ya diyosezi ya Cyangugu iri ahitwa ku Ruganda. Abantu bahakoraga na bamwe mu baseminari bahabanye nawe, bumvise abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka turira, batubwira ko ku iseminari naho yahasize umugani. Bahamya ko yarangwaga rwose n’ibi bintu bitatu bikurikira :

1.  Kuregaguzwa. Padiri Eriki ngo akarimi ke gahora karegetse.Yahoraga ashyira Musenyeri Yohani Damaseni utugambo two guteranya bagenzi be. Icyakora ngo muri diyosezi yacu uwo muco mubi ureze cyane mu bapadiri. Ikibabaje ni uko Musenyeri asa n’ubishyigikira, cyangwa akabitera inkunga. None se wasobanura ute uburyo abapadiri baregana nk’abana, nawe agahora abatega amatwi ? Ari njye, najya mpamagara buri wese, nkamushyira imbere y’uwamundezeho, maze “imizinga ikavamo imyibano”. Ariko umenya Musenyeri wacu nawe bisigaye byaramurenze. Mperutse kumwitegerezaaaa, mbona asigaye ari amagufwa masa.

2. Amahane no kurwana. Eriki yirirwaga ahondagura abana bo mu bwoko b’Abahutu. Akabima n’amanota babaga bakoreye. Ubundi agatonesha abana bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibyo ngo yabikoraga agira ngo arebwe neza n’abasirikari ba FPR. Eriki yahoraga abwira abo basirikari ko ise na bene nyina bishwe n’Interahamwe, nyamara byahe byo kajya. Ubwo kandi yibwira ko ibye batabizi. Yoooho ! Abonye abo yibeshyaho ! Inkotanyi ?!!!

3.  Gusahura umutungo wa seminari awushyira nyina. Icyo avugwaho cyane, ni ubusahuzi bw’inyama n’ubwo n’indi myaka atayoroheraga. Ariko ku nyama ho ngo yari aroze. Iyo mu iseminari babaga babaze itungo, padiri Eriki yakoraga ibishoboka byose agateza umwuka mubi mu bandi, kugira ngo asigare wenyine hafi y’iryo tungo. Agakata ikinyita agashyira nyina.

Uwo mukecuru umubyara atuye i Nyakanyinya, agasozi gateganye n’aka Ruganda seminari yubatseho. Ubundi hahoze ari muri Komini ya Cyimbogo. Ubu ni mu Karere ka Rusizi. Burya koko ngo “So ntakwanga akwita nabi”. Nako ndibeshye : Nzamwita ni Nzamwita koko. Ntabwo yigeze amenya se umubyara. Ngo abana b’iwabo nta n’umwe uzi ise !   Icyakora Eriki we yigize Umututsi, ndetse w’umucikacumu. Wenda birashoboka ! Uwo nyina rero, ni we wamwise “Nzamwita”. Bisobanura “Kiburazina”. Ikibazo ni ukumenya uburyo yinjiye mu iseminari, kandi numva ko kera batakiraga abana batavutse ku babyeyi bashyingiwe gikirisitu. Burya ruswa ntaho itaba. Wasanga nyina yaratanze ruswa mu bapadiri bakamwakirira umwana ! Uko yize sinkuzi. Gusa bene wabo bavuga ko yamye arangwa n’amahane, n’umwaga, nk’umwana utigeze arya ngo ahage. Uwo muco w’umururumba, ubusambo n’inda mbi byamukurikiranye na hano iwacu i Mushaka.

III. Reka nsoze mbaza !

Paruwasi ya Mushaka imaze gusenyuka burundu. Kandi nyamara muri Cyangugu ni yo yari intanga rugero. Abakristu gatolika barambiwe agasuzuguro ka Eriki ku buryo benshi bari kwigira mu yandi madini. Harya iyo padiri ananiranye, abakristu batakira nde ? Si Musenyeri ? Ubu se ko Abakristu b’i Mushaka duhora dutabaza Musenyeri agasa nutatwumva, tuzaba abande ?

Padiri Eriki nta muco mwiza n’umwe agira. Yaratinyutse akubita mugenzi we padiri Kagenza urushyi. Uyu musore w’imbaraga aramubwira ati : “Nkubahiye ko uri padiri mugenzi wanjye, mba kweretse ko utandusha imbaraga. Icyakora ntuzongere”. Ayo mahane yahoshejwe na padiri Alufonsi wahamagaje muri diyosezi, baza gutabara ! Ubu se ko padiri Alufonsi Musenyeri yamwimuye kandi ari we washyiraga mu gaciro, abo yatuzaniye Eriki niyiha kubakubita bakamwasa, iyo ntambara izahoshwa na nde ?

Twabonye ko Eriki yibaga inyama mu iseminari akazijyana iwabo. Ubu i Mushaka, ibikoresho byose padiri Ubalidi yahasize, biri kubura gahoro gahoro. Harya twe nk’Abakristu, twemerewe kuba twakwitabaza inzego za polisi zikaba zajya gusaka iwabo wa padiri Eriki, tukamenya niba atariho ibya paruwasi birengera ? Harya buriya Musenyeri aba afite uburenganzira bwo kumenya amafranga ari kuri konti ya buri mupadiri ? Aho imodoka yacu yagurishijwe ntiyaba yaragiye gutubura konti ya Eriki ?

Abanyamushaka turababaye kandi turananiwe. Iyi ni impuruza natangaga. Nimudatabara paruwasi ya Mushaka mu bihe bya vuba, birabareba. Mwe abagifite paruwasi zihagaze, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Naho twe, turi kuririra mu myotsi.

Pierre Claver U.,

Umwe mu bakristu bumiwe bo muri paruwasi ya Mushaka.

NOHELI 2014 : ‘ Imana yaturemye twese tureshya ‘,Paul Kagame.

Nguyu umunsi mwiza wa Noheri urageze. Iyaba nashoboraga kugira inama Abanyarwanda bakanyumvira, nabasaba guhimbaza iyi Noheri bazirikana ijambo ryiza riherutse kuvugwa na Perezida Paul Kagame, taliki ya 19 ukuboza, ubwo yagiraga ati :” Imana yaturemye twese tureshya”. Kandi koko rero igisobanuro nyakuri cyihishe mu munsi mukuru w’Ukwigira umuntu kwa Jambo ni uko Imana yaturemye twese tureshya.

Ariko mbere yo kureshya, Imana yaturemye twese turi ABANTU . Kuba umuntu bifite icyo bivuga. Kuba umuntu bitandukanye no kuba IKINTU cyangwa INYAMASWA.  Abantu bose ni abantu kimwe, ntawe uba umuntu kurusha abandi. Kuri iyo ngingo Imana yaturemye twese tureshya.

Aribeshya uwishuka ko ariwe muntu wenyine maze agafata abandi nk’udusimba cyangwa ibikoresho bitagira umutima,ubwenge n’ubugingo. Iribeshya cyane imiryango yishuka ko hari icyo isumbya abandi bantu kubera ahari ko ibarusha ubutunzi bw’iby’iyi si bihita. Twese twavutse twambaye ubusa kandi tuzasubira mu nda yisi ntacyo tujyanye. Ibyo bakurundaho byose mu mva ntacyo biba bikikumariye, ni ibiba bigenewe gushanguka gusa. Kuri iyo ngingo nayo Imana yaturemye twese tureshya.

Imana yaturemye tureshya kuko buri wese muri twebwe atari ishusho y’Imana gusa ahubwo ari Imana rwose muri Yezu Kristu wigize umuntu. Igihe Imana ifashe icyemezo cyo kwigira umuntu ifatiye ku bumuntu bwa Mariya (Incarnation), herekanywe ukuri kose kwerekeye kamere muntu: Kuva mu myaka irenga gato 2000 , ubwenge bw’umuntu bwahawe ubushobozi bwo kumva ibanga ridasanzwe ko Imana y’umuntu ari undi muntu. Kandi rero ni nako bimeze.

Umuntu niwe wenyine urema umuntu; umuntu akorwa n’undi muntu; umuntu abyarwa n’undi muntu; umuntu arerwa n’undi muntu . Ubu butumwa bwa muntu hano ku isi burakarishye, kuko inshingano ye y’ibanze ari ukurema umuntu : Kumubyara, kumurera, kumukuza, kumubeshaho mu munezero no mu bwigenge bukwiye umwana w’Imana. Kwica umuntu bivuguruza ugushaka kw’ Imana; umuntu wica undi muntu akwiye gukurwa mu bantu . Kuri iyo ngingo nanone twese twaremwe tureshya, uwihangishaho ububasha bwo kurimbura abandi bantu amaherezo arabiryozwa ku buryo budasubirwaho.

Uyu munsi mukuru wa Noheri uratwibutsa rya hame rikomeye ryari ryaratewe imboni n’Umufilozophe Protagoras imyaka isaga 500 mbere y’ukuvuka kwa Yezu , ko muri iyi si,  Umuntu ari we mana igena ibihakorerwa, ibyiza n’ibibi : “L’homme est la mesure de toute chose “.

Umuntu niwe ufite ubutumwa bwo gutunganya isi ikaryohera abantu, cyangwa se agateza intambara isi igasharirira abayituye.

Umwanzuro

Ndifuriza Noheri nziza ababyeyi babyaye muri uyu mwaka kimwe n’abitegura bose “gukora umuntu”. Inshingano yanyu irakomeye kuko icyangombwa atari ugutanga umubiri gusa ahubwo kurema umuntu wuzuye imbere n’Inyuma.

Ndifuriza Noheri Nziza abantu bafite inshingano yo gufasha abandi bantu kurushaho kubaba abantu byuzuye , babereyeho umunezero usangiwe. Muri bo Abategetsi b’igihugu baribuke ko bashinzwe kuyobora abantu mu nzira y’amahoro n’umunezero. Guteza intambara, gukwirakwiza imidugararo, kuyoboresha abantu igitugu n’iterabwoba…. ibyo byose ni imico idakwiye abantu ikaba ivuguruza ibanga rya Noheri.

Ndifuriza Noheri nziza Abanyarwanda bari mu kaga, muri gereza, mu mashyamba, mu buhungiro….iyi Noheri izasige itubyariye abagabo n’abagore b’intwari bazitangira ko Umunyarwanda wese aho ari yagira AMAHORO n’ubwigenge bwuzuye.

Ndifuriza Noheri nziza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame n’umuryango we: Iyi Noheri isige ibanditse mu mutima ibanga rikomeye ko “Imana yaremye Abanyarwanda bose bareshya” , kandi ko muri iki gihe ari we ufite inshingano yo gutuma iryo hame ryubahirizwa mu gihugu cyacu, u Rwanda rugakunda rukagira amahoro asesuye.

Ndifuriza Noheri nziza  aba Nouvelle Generation bagiye kwerekana muri uyu mwaka uje w’2015 ‘ ko amahoro n’amahirwe y’Abanyarwanda ” bitazatugwa hejuru nko mu buryo bw’igitangaza, ko ahubwo hariho abantu bafatika bemera kwitangira ineza rusange kuko nyine ” Imana yaturemye twese tureshya”.

Muri irijoro rihire nimucyo twifatanye  n’ Abamalayika bo mu ijuru kuririmba ngo ” Mu nsi abantu Imana ikunda bahorane amahoro”   .

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA

image_abbé-300x300

Umunyagitugu Paul Kagame ntacyo akora kugira ngo umwiryane ushire mu Banyarwanda ahubwo ibikorwa bye byose biba bigamije kwenyegeza umuriro, cyane cyane kuva hatangira intambara yiswe iyo kubohoza igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990 ! Ikibazo gikomeye rero ni uko tudashobora kubona umuti w’uwo mwiryane umaze kuba ikigugu tutabanje gusuzuma neza impamvu nyakuri ziwutera. Indwara y’umwiryane Abanyarwanda turwaye iterwa n’akahe gakoko ?

IBANGA RYA 15 : Mu Rwanda siho honyine haba amoko, ubujiji n’ubukene.

Benshi bemeza ko igitera umwiryane mu banyarwanda ari AMOKO. Ngo kuba hari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni ikibazo. Abatekereza batya mu by’ukuri baba bashaka kuvuga ko ikibangamiye abantu atari uko badahuje amoko, icyo baba batunga agatoki ni IRONDAKOKO. Iri ryo rwose ni ribi cyane, rirasenya ntiryubaka! Ariko irondakoko si indwara, ni ikimenyetso cy’indwara ! Kuvuga ngo Abanyarwanda barwaye irondakoko ni nko kujya kwa muganga bwa mbere, maze muganga yakubaza icyo urwaye ukamusubiza ko urwaye umuriro mwinshi ! Ikibazo si umuriro, icyo muganga aba akeneye kumenya no kuvura ni igitera uwo muriro urenze urugero.

Abandi babona ko Abanyarwanda bapfa UBUJIJI. Simpakana ko kwiga abantu bakajijuka atari ibintu byiza, gusa icyo nzi ni uko Abanyarwanda atari ibicucu ibi byo guta umutsima, ku buryo baba ari impumyi burundu izi ziyobewe ko zikeneye kubaho mu mahoro no mu mutekano. Si ngombwa ko abenegihugu bose biga kaminuza kugira ngo bamenye ko umwiryane usenya.

Niba Abanyarwanda babirengaho bagakomeza kwicana, ni uko bafite ikindi kibazo, bazi neza cyangwa se bataramenya.

Hari n’ababona ko Abanyarwanda dupfa UBUKENE. N’ubwo koko “abasangira ubusa bitana ibisambo“, ariko Abakurambere bari bararenze iyo mvugo bageza n’aho bigisha urubyaro rwabo aribo twebwe ngo “ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”.

Ni byo koko Urwanda ntirubarirwa mu bihugu bikize byo ku isi, ariko Urwanda ni igihugu cyigenga. Burya rero ngo nta Leta igwa mu gihombo burundu (insolvable) : Leta iyo ari yo yose igira inzira nyinshi yanyuramo ikabona amafararanga ahagije yo gutuma ikomeza inshingano zayo zo kurengera abanyagihugu. Ishobora kwaka imfashanyo ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga, ishobora gusaba inguzanyo mu mabanki mpuzamahanga n’ibindi bigega byabugenewe….Iyo kuri ubwo bushobozi bwa Leta y’Urwanda hiyongereyeho ko abenegihugu bafite amaboko yo gukora, ubwenge buhagije bwo kubona ikibantunga bo n’abana babo, n’ubushake bwo kurya duke ariko bakoza akarenge, ikiba kibuze ni iki ? Ikibazo ni uko utwo duke batunze, Abanyarwanda bagira batya bakaturwaniramo, INTARE igashaka kwiharira imbehe yose, ushoboye kubona utuvungukira akarya abitamo amarira, abakene batagira kirengera bagafumbira umunaba. Indwara ni aha ikwiye gushakirwa.

Amoko, ubukene n’ubujiji si umwihariko w’Urwanda kuko hari ibindi bihugu bitari kure yacu bifite amoko menshi, bikaba bitanakize kuturusha, yewe abenegihugu babyo bakaba batanajijutse kuturusha, nyamara ntibihora mu mwiryane n’intambara z’urudaca nk’Abanyarwanda. Abagenda za Tanzaniya na Malawi bazaduhe ubuhamya.

IBANGA RYA 16 : Umwiryane mu Banyarwanda uterwa no kwikubira

Nk’uko tumaze kubibona, agakoko k’umwiryane uhora mu Banyrwanda kitwa “UKWIKUBIRA”. Ibi kandi ntibyazanywe na Paul Kagame n’ubwo we arusha abandi bayoboye Urwanda kugira irari ryo kwirundaho byose nta soni, nta kimwaro ! Umwihariko w’umunyagitugu Paul Kagame ni uko we yihesha agaciro mu byakagombye kumutera isoni ! Abamubanjirije bibaga bihishahisha bityo ntibigarurire umutungo w’igihugu wose. Paul Kagame we, yiba izuba riva, agasahura byose, nk’aho Urwanda ari akarima ke bwite cyangwa umurage yagabiwe ne se na nyina, akagerekaho no kubyigamba.

Uko KWIKUBIRA ntikugaragarira mu kwigwizaho umutungo w’ibintu gusa, kugaragarira no mu zindi ngamba z’ubuzima bw’igihugu : muri Politiki (I), mu rwego rw’Imibereho myiza y’abaturage (II) mu bukungu (III), mu burezi n’umuco (IV).

  1. Mu rwego rwa politiki

Umunyagitugu Paul Kagame yahisemo KWIKUBIRA ubutegetsi bwose. Yimitse ingoma y’igitugu iteye ukwayo, ikaba ishingiye ku ishyaka rimwe rukumbi ryahoze ryitwa FPR-Inkotanyi ; ariko nyuma yo kuryirukanamo ab’inkwakuzi mu barishinze, Kagame akaba yararihaye akandi kazina ka FPR-INTORE. Ndagira ngo dusesengure ubutegetsi bwe turebe uko buhumeka n’inzira bunyuramo kugira ngo bufate Abanyarwanda ho ingwate.

IBANGA RYA 17 : Amahame-shingiro y’agatsiko

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubakiye ku gatsiko gato cyane (abantu 6-8), kagizwe n’Abatutsi b’Indobanure, baturutse Uganda, b’abasirikari, bahisemo gutegekesha IGITUGU, ITERABWOBA n’IKINYOMA. Abashaka kumva neza amahame-shingiro (principes) y’ubwo butegetsi ntibakirirwe bashakira ahandi.

IBANGA RYA 18 : Abamotsi

Agatsiko k’indobanure kifashisha ABAMOTSI batoranijwe mu moko yose (Abahutu , Abatutsi, Abatwa, Abanyamahanga). Abo Bamotsi ni abantu batari inyangamugayo kandi badakunzwe n’abaturage. Kenshi baba ari abantu bakoze ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi, gusahura ibya rubanda no kurenganya inzirakarengane.

Abo Bamotsi bakingirwa ikibaba n’Agatsiko kari ku butegetsi, bagahabwa agaciro gasumbye cyane ako rubanda ibaha. Iyo umunyagitugu Paul Kagame atakibakeneye, abahindura IBIGARASHA, bagafungwa cyangwa bakicwa, iyo badashoboye kumucika hakiri kare. Abo Bamotsi nibo maboko ya kariya gatsiko : nibo bahoza abaturage ku nkenke, bakabagambanira mu buryo bunyuranye, bakabicisha…Nibo NKINGI nyakuri z’ingoma y’IGITUGU.

IBANGA RYA 19 : Ikinyoma n’iterabwoba

Agatsiko k’indobanure gafite umwihariko wo gukoresha ikinyoma kugira ngo kigaragaze neza imbere y’amahanga. Muri urwo rwego:

Agatsiko ntikemera amashyaka ya politiki yanga gukorera mu kwaha kwako. Bene ayo karayasenya, kagafunga cyangwa kakica abayobozi bayo, ahubwo kagahimba amashyaka-muzunga (partis satellites) akaba ariyo gakinga mu maso y’Abazungu.

Gafite uburambe mu gukoresha amatora afifitse, kagahatira abaturage gutora abantu (abamotsi) badashishikajwe no gukorera rubanda. Ngo iyo niyo demokarasi bereka amahanga ! Nyamara no mu Misiri na Tuniziya baratoraga !

Kugira ngo ako gatsiko gashobore gukandamiza rubanda no kubacecekesha burundu, gakoresha ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano (polisi na Maneko) mu guhohotera abaturage. Niyo mpamvu abaturage birirwa baragijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi. Iterabwoba nk’iryo rigamije gukanga abaturage, bagahora ari ba nyamwigendaho (1+1+1+1+1….), ntibigere babona akanya ko kwishyira hamwe ngo batekereze uko bafatanya kurwanira uburenganzira bwabo badasiba kuvutswa n’agatsiko.

Agatsiko k’indobanure gashyiraho AMATEGEKO arengera inyungu z’abakagize gusa, agakumira ibyifuzo bya rubanda rugufi. Utinyutse kwerekana ko ayo mategeko abangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda (Intérêt général), bucya bamushinja Ingengabitekerezo ya jenoside, guhungabanya umudendezo w’igihugu, gupfobya jenoside, kubangamira gahunda za Leta….ngibyo ibyaha Agatsiko kahimbye bikaba bidahwema gucisha umutwe inzirakarengane zitagira umubare.

Agatsiko ntikazuyaza kwica cyangwa gufungira akamama abantu bose gakeka ko bashobora kubangamira inyungu zako. Abahabonera ishyano kurusha abandi ni Abanyarwanda bajijutse b’inyangamugayo (les meilleurs) katashoboye kwigarurira.

Uko kwikubira ubutegetsi bwose, bukarundwa mu maboko y’Agatsiko k’indobanure konyine bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage….

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Abepiskopi gatolika bashobora guhamagarira abaturage kurwanya ihindurwa ritindi ry’itegekonshinga ?

cenko

Abayobozi ba Kiliziya gatolika ni abenegihugu nk’abandi . Bafite uburengazira bwo kuvuga icyo batekereza ku migendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu hagamijwe guharanira icyarushaho kuzana amahoro n’ubutabera mu gihugu. Bafite uburenganzira bwo gutora abategetsi. Bafite inshingano yo kumurikira intama bashinzwe cyane cyane igihe ibirura byiteguye kuziraramo .  Bafite inshingano yo kubahiriza amategeko y’igihugu no gushishikariza abo bashinzwe kuyubahiriza mu gihe ayo mategeko atarenganya rubanda ahubwo akaba ashingirwaho ineza rusange.

Muri iki gihe mu karere k’ibiyaga bigari hari ikibazo gikomeye cy’abategetsi barangije manda bemererwa n’amategeko ariko bakaba bashaka gusuzugura no gusuzuguza Itegekonshinga kugirango Repubulika bazihindure nk’ingoma ya cyami na gihake , bityo bihamire ku butegetsi ubuziraherezo, mu nyungu zabo bwite.

Ese abeposkopi gatolika bagomba gukomeza kwicecekera cyangwa nk’abayobozi bizewe na rubanda bakwiye gutanga urumuri ?

Abepiskopi bose bo mu gihugu cya Kongo (RDC) bo  ntibazuyaje kugaragaza ko ari  abagabo b’intwari cyane , batagendera ku iterabwoba na baranyica kuko batajya na rimwe bemera kuryamira ijambo ry’ukuri babona neza !

Mu nama yabo (CENCO)yabaye kuva taliki ya 24 kugera ku ya 28 Kamena 2013 batangaje ku mugaragaro ko batazashyigikira ko Perezida Kabila asuzugura itegekonshinga kugira ngo yongere yitoreshe nk’umukuru w’igihugu. Koko rero Itegekonshinga ryo mu 2006 RDC igenderaho muri iki gihe rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa mada y’imyaka itanu , kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri.  Iri tegekonshinga kandi riteganya ko iyo ngingo yaryo ya 220  idashobora guhindurwa .

Abepiskopi gatolika bagendeye kuri iyo ngingo bemeza ko igomba kubahirizwa n’abenegihugu bose kuko basanga ariyo shingiro ry’amahoro mu gihugu. Abepiskopi babiheraho bakibutsa ko Leta ya RD Congo ari Repubulika, atari ingoma ya cyami !

Twibaze impamvu

*Ese mu Rwanda, Abepiskopi bacu nabo bashobora gutinyuka bakamagana ihindurwa,  ryifuzwa n,Agatsiko ka Kagame, ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho iteganya ko Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri ?

*Ese Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bo bemera ko u Rwanda ari Repubulika , atari ingoma ya cyami ?

*Ese abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bemera ko bafite inshingano yo kumurikira rubanda no kubashishikiriza kurengera uburenganzira bwabo mu gihe abategetsi b’inda nini nk’abariho muri iki gihe bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu ?

*Ese aho abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bazi ko kwicecekera mu gihe akarengane gaca ibintu,

-mu gihe urubyiruko rukomeje kuvangurwa hashingiwe ku bwoko,

-mu gihe abantu barigiswa n’ubutegetsi ku mugaragaro,

-mu gihe inzirakarengane zicwa imirambo igatabwa mu nzuzi n’ibiyaga,

-mu gihe urubuga rwa politiki rufungwa nta mpamvu kugira ngo agatsiko k’abantu bamwe gusa bakomeze biharire ubutegetsi,

-….?

Umwanzuro

Aho igihe si iki ko abepiskopi gatolika b’u Rwanda nabo batobora bakamagana ubwikanyize n’igitugu cy’abategetsi bacu ? Aho bakomeje kwicecekera ntibabikore, Kiliziya gatolika ntizafatwa nk’ikorera mu kwaha k’ubutegetsi burenganya rubanda ? Aho iyi rubanda niyibohoza ku mbaraga zayo yonyine Kiliziya yacu ntizarebwa nk umufatanyabikorwa wa FPR-Inkotanyi  mu gusenya u Rwanda n’abanyarwanda ?

Ni ibibazo nibaza gusa , ariko nkababazwa n’uko ndashobora kubibonera ibisubizo, njyewe njyenyine !

Marie Chantal  Bamurange.

Umukristukazi wa Paruwasi Kabgayi

Rwanda: Kubera ibibazo by’ingutu mu bukungu bamwe bakombambehe ba FPR begujwe.

Uretse Louise Karamage ( Louise Mujawayezu Karame) wegujwe kubera ko atabashije guhisha ikibazo cy’abanyeshuri bicwa n’inzara, inama y’aba ministri yo kuwa 15 Ukuboza yemeje:

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku mwanya w’umushinjacyaha Bwana NZIGIYIMANA Chem;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana SEBAZUNGU Alphonse wari intumwa ya Leta ishinzwe Serivisi yo kuburana imanza za Leta muri MINIJUST, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUTABAZI Jean de Dieu, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Special Guarantee Fund (SGF), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

• Iteka rya Minisitiri w’intebe ryemerera Bwana UWASE Aimé, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi n’Ubushakashatsi muri MINEAC, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Louise MUJAWAYEZU Karame( Louise Karamage), wari umuyobozi ushinzwe ishami ry’inguzanyo z’abanyeshuri bo mu mashuri makuru ya Leta muri REB, gusezera burundu ku kazi;

Ibi byose ni ugushakira umuti aho utari. Twibutse ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 ibura amafranga arenga miliyari 700 kugira ngo igihugu kibashe gukora gahunda zacyo. Mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo u Rwanda rukomeje gusabiriza no gushaka guteza indi ntambara muri Kongo ngo rubashe kwiba amabuye y’agaciro.  Nyamara umuti nyawo ni ukogosha ibipusi bibyibushye( Fat cats: imishahara ya ba Minisitiri na Perezida wa Repubulika). Ibi Kagame ntabikozwa dore ko yashimye ka kazina ka Mobayilo Purezidenti uhora mu ndege arya amafranga ava mu misoro ya rubanda. Admin

Dore inkuru ya Aheza.com

KARAMAGE

Louise MUJAWAYEZU Karame (Louise Karamage ) wari ushinzwe inguzanyo muri Rwanda Education Board.

Ibi bibaye nyuma y’uruhuri rw’ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa mu ishami yari akuriye. Ibi ni nabyo byabaye intandaro yo guhamagarwa n’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite mu cyumweru gishize bagiye gusobanura ibibazo by’ itangwa ry’ inguzanyo ku banyeshuri b’ amashuri makuru na za kaminuza.

Ubwo Louise KARAMAGE na Minisitiri w’uburezi Prof SILAS RWAKABAMBA,bitabaga  inteko ishinga amategeko, bombi bigurukije ibibazo biri mu itangwa ry’inguzanyo z’abanyeshuri biga muri za kaminuza. Minisitiri RWAKABAMBA yashinje REB guhuzagurika mu gukora intonde z’abagenerwa iyi nguzanyo.Mu gihe Louise KARAMAGE we yari yavuze ko aya mafaranga REB nayo itinda kuyabona. Yagize ati“Gutinda kw’amafaranga hari impamvu nyinshi zibitera. Iya mbere ni bureaucracy ( usanga liste zica muri institution (ibigo) nyinshi kandi REB idafite ho ububasha.”

Ibi byateye impungenge abanyeshuri bibaza niba ubu bwegure butagiye kudindiza ikemurwa ry’ ibibazo basanganwe. Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Aheza.com bavuze ko nubwo nta kizere bibaha,babona byari bikwiriye .

Louise Karamage, mu nyandiko ye y’ubwegure yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.Ubu bwegure bwa Louise Karamage buje bukurikira: Perezida wa Sena Ntawukuriryayo J. Damascene, Uwari umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais ndetse na komite nyobozi y’akarere ka Nyarugenge. Aba bose bakaba baragiye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Nsengiyumva Vincent/ Aheza.com

FPR: Agatsiko karya ntigahage na Guverinoma y’umurimbo.

abanyeshuri-ba-kaminuza

Abanyeshuri ba kaminuza baricwa n’inzara mu gihe agatsiko kiyuzuriza imifuka

Haramutse habayeho igihugu kitagira  ibibazo, icyo gihugu wakibwirwa n’uko kitagira guverinoma. Kuva mu nzego zo hasi kugera hejuru ubuyobozi bwiza bushishikazwa   no gushakira ibisubizo ibibazo by’ingorabahizi byibasiye abo buyobora.  Inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugukora ibishoboka byose birimo: gukoranyiriza hamwe  abashakashasti, impuguke n’inzobere mu nzego zinyuranye kugira ngo zicare zisuzume amavu n’amavuko y’ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kubikemura no gukumira ingaruka mbi zabyo mu maguru mashya. Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda muri iyi myaka ishije bazi neza ko ubushomeri ari kimwe mu bibazo biteye inkeke bizahaje cyane cyane urubyiruko kandi gikomeje kwiyongera.

Ku kibazo cy’ubushomeri guverinoma y’Inkotanyi isa n’iri kuvunira ibiti mu matwi ubundi ikambara amataratara y’izuba ikihandagaza ikajya imbere y’u Rwanda rw’ejo ruhangaye n’inzara iti ‘niba mudafite akazi ni MWHANGIRE IMIRIMO’. Ariko Mana!? Ibi ntaho bitaniye na wa Mwamikazi w’abafaransa babwiye bati nyakubahwa abaturage barashonje nta   umugati bafite, undi nawe arabasubiza ati : “Niba nta mugati bafite ni mubahe brioches”.!!!

Mu buhanzi bwa ma Slogan apfunyiste ubusa rwose FPR ni indashyikirwa. None se waba wifitemo ubushobozi bwo kwihangira umurimo ukiyicisha ubushomeri? Iyo ushishoje usanga iyi mvugo y’icyaduka ya FPR ikubiyemo ubushinyaguzi ndetse no kwihenura gukabije. Muri iyi mvugo birumvikana rwose ko FPR nta mwanya ifite wo guta ku bibazo bya rubanda ahubwo ko bene byo bagomba kubyikemurira. None se iyi guverinoma ya FPR niba itabereyeho   guhangana  n’ikibazo nk’iki gikomereye cyane abo iyobora, ibereyeho nde? Biragaragara ko hari ikindi kiyishishikaje. Ndetse biragaraga ko impamvu guverinoma ya Kagame idashyira ingufu mu gushakira umuti byinshi mu bibazo by’abaturage ari uko akenshi imikorere yayo ariyo nyirabayazana w’ibyo bibazo.

Uruhare rwa FPR mu kibazo cy’ubushomeri bwugarije abaturarwanda

FPR ikimara gufata ubutegesti muri 1994 bimwe  bikorwa bidasobanuste  byayiranze habayeho kwihutira kugurisha ibyinshi mu byahoze ari ibigo bya Leta. Ibyo bigo byagurishijwe ku bitwaga ko bikorera ku giti cyabo. Ku bahanga mu mikorere y’igihugu ibyo bivuga ko ubushobozi bwa leta bwo guhanga imirimo ikoresheje ibyo bigo byayo icyo gihe bwagabiwe abikorera ku giti cyabo.  Cyane cyane ariko icyari gitangaje ni uburyo ibyo bigo byagiye bigurishwa ku giciro cyo hasi cyane ugereranije n’igiciro nyakuri, ku buryo ubyise kubohoza utaba utandukiye cyane. Abenshi bibajije byinshi kuri iyo mikorere ya FPR. Igisubizo cyaje nyuma aho umwuga w’ubucuruzi wa FPR ugiye  ahagaragara  hamwe n’ivuka rya societe y’agatsiko ka FPR yiswe Crystal Ventures. Byinshi muri ibyo bigo byahoze ari ibya leta ( mbese ibya abanyarwanda bose) ubu bifitanye isano ya hafi cyane na Crystal Ventures. Iyi societe kuyitandukanya na guverinoma ya FPR biragoye kuko banyira yo ari nabo bagize guverinoma. Mu by’ukuri iyi Crystal Ventures ntawatinya ku yigereranya n’ikirondwe cya guverinoma uretse ko cyo cyakuze kugeza  n’ubwo kiruta inka, akaba ari na yo mpanvu nta handi ku isi wakumva ishyaka riyobora igihugu rikanakirusha umutungo.

Ubundi muri rusange Igice cyitwa classe moyenne cyangwa middle class, (tugereranije mu rurimi rwacu twavuga  igice cy’abaturage bafite ubushobozi buciriritse), kigizwe n’abakozi ba leta. Bimwe mu bihugu bifatwa ubu nk’ibyateye imbere, mu mateka yabyo habayeho  ko guverinoma  zagombye guhanga imirimo kugira ngo zihe akazi abaturage benshi mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo. Birazwi kandi ko guhabwa akazi muri leta bisaba gukurikiza amategeko yumvikanyweho na bose, ibyo bigafasha mu kurwanya ikimenyane no guha amahirwe uwariwe wese wigaragaje ho ubushobosi. Ku bikorera ku giti cyabo bo, gutanga akazi ku kimenyane si ikibazo nta na gitangira ihari.

Niba rero Crytal Ventures ikize kurusha guverinoma kandi byose bigizwe n’agatsiko kamwe, birumvikana ko hari ahashyizwe byinshi kurusha ahandi. Aho hashyirwa byinshi rero (Crystal Ventures, ama enterprises yigenga y’agatsiko, ingirwa ONG z’agatsiko, ibigo byahoze ari ibya leta bigatwarwa n’agatsiko,…) ni naho  hahandi hakorwa n’abantu bakeya cyane baba barize bitabagoye  kandi bakabona akazi bitabagoye. Nyamara abahanze amaso ahashyirwa bicye (buruse zo kwiga ku batishoboye, ibigo by’ubucuruzi by’abadakorera agatsiko, amashuri adashamikiye ku gatsiko,…) ni nabo biga bibagora kuko ya guverinoma yakagombye kubunganira nta bushake ihashyira.  Abo bagenewe  bicye n’iyo bakwiga bakarangiza, amahirwe yabo yo kubona akazi muri iyo guverinoma ni make kuko bahezwa ari benshi  kandi kuri bo amahirwe yo kubona akazi muri business za FPR yo zero.

Umwanzuro

Mwihangire imirimo’ ya FPR iteye inkeke kurusha na ya article 15 ya Mobutu wa Zaire. Nibura muri article 15 yari ihishe amizero (espoir) ko uwarusha abandi umwete  yashoboraga kuzamuka hejuru mu cyiciro.  Mwihangire imiromo y’agatsiko yo nta mizero. Ariko uzi kubaho nta mizero? Mu Rwanda rwa FPR ugize igitekerezo kiguhangira umurimo ndetse benshi bakaba bakuzamukiraho, uwo umunsi icyama kibimenye kirara kikugabye ho igitero kikagucuza ibyo waruhiye ukaba wanahasiga ubuzima. Niyo mpamvu n’ufite igitekerezo cyo kwihangira imirimo akenshi ahitamo kubikorera hanze y igihugu.

Umuti w’ ikibazo cy’ubushomeri uri mbere na mbere mu gusubiza guverinoma ububasha bwo guha akazi abaturage benshi bashoboka ubundi hakagabanywa ubusumbane no mu kugena imishahara. Gusa rero bimaze kugaragara ko agatsiko ka FPR kubakiye ku kinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu katitaye ku baturage cyane cyane urubyiruko rw’abashomeri. Niyo mpamvu igihe kigeze ngo abaturage bahaguruke maze tuvudukane aka gatsiko, ibyo kikubiye tubisaranganye rubanda.

Muhorane Ishema  mu kuri no mu gusaranganya.

Nadine C. kasinge.

Umwihariko wa Revolisiyo: Kumenya umwanzi w’igihugu ni ngombwa mbere yo kumurwanya

image_abbé-300x300

Igituma abaturage badahuriza hamwe ngo bave kuri uru rubaho, ni uko bagishidikanya ku mwanzi nyawe bafite. Naho ubundi ak’umunyagitugu yahanantuka mu isegonda rimwe gusa.

IBANGA RYA 9: Kumenya gutandukanya inshuti n’umwanzi w’igihugu

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya  inshuti n’umwanzi w’igihugu . Si Paul Kagame wadukanye iby’uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y’umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n’umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y’abenegihugu) ntiyashoboka.

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n’abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira, ububasha bwinshi n’inshingano biguha, umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y’ubutegetsi bw’igihugu ! Uretse mu Rwanda rw’iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta….

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n’ abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk’umwanzi w’igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z’igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z’umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

N’iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso, politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w’igihugu n’amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n’amagambo (vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n’aho ari gashozantambara (polémique), atandukanye rwose n’akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko…..

IBANGA RYA 10 : Umwanzi w’igihugu ni nde ?

Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw’ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w’igihugu.

Mu ivanjili ya Matayo 5, 44 n’iya Luka 6, 27, Yezu yaravuze ati :”diligite inimicos vestros : Nimukunde abanzi banyu“. Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b’igihugu cyanyu (hostes) kandi mubafashe kugisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye !Amateka y’intambara ziswe “Croisades” ashimangira ubwo buryo bwo kumva ibintu.

IBANGA RYA 11 : Ibiranga umwanzi w’igihugu

Mu by’ukuri Umwanzi w’igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu ; ni utera igihugu agasahura umutungo w’abenegihugu kugira ngo bo bicwe n’inzara ; ni wawundi uhungabanya koko umutekano w’abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo ; Umwanzi w’igihugu ni uhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu akababuza kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w’igihugu kuko abangamira inyungu rusange (interêt général) z’abanyagihugu bose, cyangwa iz’igice kimwe cy’abanyagihugu, akazisimbuza inyungu ze bwite.

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n’abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk’umunyamahanga!

IBANGA RYA 12 : Amakosa 4 umuyobozi w’igihugu agomba kwirinda

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n’ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w’igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w’igihugu atagomba gukora :

1. Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2. Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3. Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w’igihugu

4.Gufata igice kimwe cy’abenegihugu ukacyita abanzi b’igihugu.

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w’igihugu, hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye, bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

Iyo Umukuru w’igihugu afashe igice kimwe cy’abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bita guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by’amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

IBANGA RYA 13 : Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w’igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w’inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza, bagafatanya na we mu butegetsi bw’igihugu, ntagire n’igihano abagenera kandi yajyaga avuga ko azi neza amahano ngo basize bakoze ! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b’igihugu, aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N’iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamenye ko icy’ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y’agaciro, maze abana b’Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

Umwanzi w’igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze ! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b’Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k’amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b’abakene batari bake bakiga kaminuza!

Umwanzi w’Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n’izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ! Uwo mutavuga rumwe muri politiki (simple adversaire), si umwanzi w’igihugu byanze bikunze. Umwanzi w’Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n’amahano y’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke k’abahotozi.

IBANGA RYA 14 : Umwanzi w’Urwanda ni nde ?

None se Umwanzi w’Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w’igihugu cyacu ntiyaba ari Paul Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ? Igisubizo ni yego.

Biracyaza… 

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.