Category Archives: Kizito

Mu ijwi rye bwite, KIZITO MIHIGO yavuze abamukoreye iyicarubozo.

Mu gice cya mbere cya filime mbarankuru, documentaire twateguriwe kandi tugezwaho n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyarwanda , Global Campaig for Rwandans’ Human Rights ufite icyicaro mu Bwongereza.

 

 

Source: Global Campaign for Rwandans’ Human Rights

An Interpol officer involved in Kizito Mihigo’s death.

In his own voice, while he was in prison, the late Kizito Mihigo stated that prior to his unlawful detention, he was tortured, the generals and those high ranking officials, such as ministers, the Vice President of Rwandan  senate took turn in torturing him. Notable Among them is a woman called Ines Mpambara, who was the chief of staff in Kagame’s office. Continue reading

Rwanda : Kizito Mihigo was killed for acknowledging that Hutu are human.

IMG-20200223-WA0023Rwanda: Kizito was not killed for preaching the sole peace and recociliation, rather for acknowledging that Hutu are humans.

How many sang peace and reconciliation and were killed for it? No one. The message from National Unity and Reconciliation, isn’t about peace and reconciliation? Pastor Rutayisire doesn’t teach peace and reconciliation? How about Gitwaza and all churches, etc ? Aren’t they safe?
Now it must be clear in all your heads.

Kizito Mihigo was not killed because he sang peace and reconciliation. His only sin was that he dared say ” Na bo ni abantu, ndabazirikana” Meaning, they are also humans, I think of them.
Rwandans from hutu families are not allowed to express their sufferings and their mistreatment. Not only Kizito Mihigo, whoever else will say it openly, will face consequences.

Because that is the political pillar of the RPF: dehumanize the Hutu, negate their existence, diabolize them in order to control the power. Kizito was killed for the sole reason that he acknoweledged that Hutu are human, that their victims must be commemorated as it is done for Tutsi victims, no matter what kind of death they faced.

I call on all citizens of goodwill to distance themselves from this satanic mindset, rebuke the RPF regime, and know that our diversity constitutes more an advantage than a disadvantage.

Being Hutu or Tutsi is not a crime, it is rather our social construct on which we can build an equal and equitable society by cooperation and “comparative advantage”.
May the blood of Kizito Mihigo help us grasp this great principle.

Chaste Gahunde

ISHEMA Party : 17 Gashyantare, umunsi ngarukamwaka w’ubwiyunge witiriwe Kizito Mihigo.

IMG-20200302-WA0017

TUGENNYE KO ITARIKI NGARUKAMWAKA YA 17 GASHYANTARE IBAYE “UMUNSI W’UMURAGE W’UBWIYUNGE” WITIRIWE KIZITO MIHIGO.

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° Ish 2020/02/001

Nyuma yo kumenyeshwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rutunguranye kandi ruteye agahinda rwa Kizito MIHIGO,

Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yateranye kuwa 23/02/2020 iyobowe na Nyakubahwa Claire Nadine KASINGE tuzirikana ubutwari bwaranze ubuzima bwa Nyakwigendera Kizito MIHIGO.

Abataripfana bari muri iyo nama banzuye ibi bikurikira:

1.       Kizito MIHIGO ntiyiyahuye nk’uko byakwirakwijwe n’ubutegetsi bwa RPF/INKOTANYI, ahubwo yahotowe n’ubwo butegetsi, ku itegeko rya Paul Kagame.

2.       Twamaganye twivuye inyuma uyu muco mubi w’ubwicanyi wokamye Leta ya Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR/INKOTANYI bakaba barihaye intego mbisha yo kurimbura abenegihugu bose badashyigikiye politiki ruvumwa y’irondakoko  bubakiyeho ubutegetsi bwabo.

3.       Turashimira byimazeyo intwari Kizito MIHIGO kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa byubatse inkingi z’ubwiyunge nyakuri mu myunvire y’abanyarwanda benshi.

4.       By’umwihariko, turemera kandi turashimangira ko Kizito MIHIGO yishwe azira ubutumwa bwubaka bukubiye mu ndirimbo ye yise “Igisobanuro cy’urupfu”, aho atinyuka kwemeza ko amahoro arambye n’ubwiyunge nyabwo bizagerwaho ari uko Abahutu nabo bahawe uburenganzira bwabo bwose nk’abenegihugu ndetse n’ababo bishwe na RPF/INKOTANYI bakajya bibukwa uko bikwiye.

Mu rwego rwo gusigasira uwo murage mwiza adusigiye:

5.       Tugennye ko itariki ngarukamwaka ya 17 Gashyantare ibaye “Umunsi w’Umurage w’Ubwiyunge” witiriwe Kizito MIHIGO.

6.       Dusabye Abataripfana n’abanyarwanda muri rusange kujya bitabirana ishema uwo munsi, aho bari hose, bamurika intambwe bateye mu kugera ikirenge mu cy’iyo ntwari.

7.       Twiyemeje ko mu gihe rubanda izaba yatwizeye ikadushinga kuyobora igihugu, tuzubaka Bazilika y’akataraboneka tukayita “Ingoro y’Ubwiyunge”, ikazashyingurwamo abanyarwanda bose bishwe kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 kandi tukazayitirira intwari Kizito MIHIGO.

8.       Tuzaharanira twivuye inyuma ko umuryango wa Kizito MIHIGO, kimwe n’indi miryango yose yabuze abayo, uhabwa impozamarira n’ubutabera bunoze bityo abagize uruhare bose mu kwica iyo ntwari y’u Rwanda cyangwa mu bundi bwicanyi bwose bakazafatwa bakabiryozwa.

9.       Mu gusoza twihanganishije umuryango n’umubyeyi wibarutse iyo ntwari y’igihugu, dufatanya gushimira Imana yamuhaye u Rwanda ho impano y’akataraboneka.

 

Bikorewe i Montréal, ku wa 27 Gashyantare 2020

Mme Claire Nadine KASINGE

Perezida w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

logo ishema

Rwanda: Ni nde wishe Kizito Mihigo ?

IMG-20200223-WA0023
Kizito Mihigo
Na nyuma yo guherekeza bwa nyuma ndetse no gushyingura Kizito Mihigo, hari benshi batariyumvisha ko yatuvuyemo. Uku kutemera ibyabaye, ni ikimenyetso cy’uko hari abatarasobanukirwa n’ubutegetsi dufite mu Rwanda: ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza by’igihugu.
Nk’umuntu wafungutse amaso y’umutima n’ay’umubiri, Kizito Mihigo ntiyashoboraga kubana na FPR, mbese nk’uko Imana rurema itabana na Shitani : Imana ntiyaba muri Gihenomu na Shitani ntiyaba mu ijuru. Kizito Mihigo yari ateye ubwoba FPR Inkotanyi kandi ibimenyetso biragenda bijya ahagaragara. Isomere inkuru zisohoka mu kinyamakuru igihe.com ku rupfu rwe urasangamo ibirenze ibihagije ko agatsiko ka FPR ari ko kirengeje intwari Kizito.
1. Impamvu yo kumwica
Kizito Mihigo yaratoboye avuga ibyo FPR idashaka ko bivugwa: ” Na bo ni abantu ndabasabira”. Nta bandi ni abahutu . Mwese muzi ko FPR mu buryo bwo gusibanganya burundu ikiremwa “Hutu” yakoze byinshi byo kubambura ubumuntu. Igikorwa cya mbere ni uguhakana ko babaho mu kiswe ko nta moko ahari, nyamara “Tutsi” ikaba mu Itegekonshinga. Hiyongera ho kutemera ko abahutu bishwe. (bakwicwa bate batabaho?)
Bityo nta mfubyi n’abapfakazi bandi babaho. amashyirahamwe y’abapfakazi n’imfubyi nta muhutu wabonamo, kuko nta babaho! Ibi byoseKizito yarabihakanye kuko ari ikinyoma, bamutegeka guca bugufi agasaba ngo imbabazi akanasiba indirimbo “igisobanuro cy’urupfu”. Ibi yabanje kubyemera kugira ngo akusanye ibimenyetso bishyira ahabona umugambi mubisha FPR yubakiyeho.
Amaze kubyegeranya, baramubajije bati ya ndirimbo ko utayisiba, ati: “sinzayisiba”. Bamukubita agafuni mu gahanga.
2. Gusibanganya ibimenyetso
Mu nkuru za tracts (zidasinye) zisohoka ku igihe.com abishi ba Kizito baragerageza gusobanura ko Kizito yagombaga gupfa ariko bakerekana ko yiyambuye ubuzima. Abamenyereye ibijyanye n’ibyaha bya za Leta (crimes d’Etat) birazwi ko umuntu yicwa bigakurikirwa no kuvuga ko yiyahuye.
Iyo Kizito aba yariyahuye koko, inzego z’agatsiko zari gukora enquête zigashakisha umuntu watumye yiyahura. Kuko ubwabyo gutuma umuntu yiyahura ni icyaha. Nyamara kugeza n’ubu nta cyakozwe. Ikivugwa ni uko basanze Kizito amanitse mu mugozi, ariko ntibavuga uwamushyizemo.
Abazi iriya police station ya Remera muzi uko amadirishya areshya. Iyo bavuze idirishya hari abagira ngo ni ahantu harehare. Reka da! Byonyine ufashe igihagararo cya Kizito, ubona ko asumba iryo dirishya rivugwa. Nta buryo bushoboka ko umuntu yiyahurira ahantu arusha ubuhagarike (hauteur). Byongeye kandi, muzasome ibijyanye n’amaperereza ajyanye no kwiyahura, iyo hari ikintu , (urukuta, ibuye, idirishya…) uwiyahura ashobora gukandagiraho, nibyo bimutabara mu gihe arimo kurwana no kuva mu mugozi umuniga. (Uwiyahura agera aho ababara agashaka guhagarika kwiyahura) .
3. Umurage w’ubwiyunge nyabwo
FPR yagaragaje ko ubwiyunge nyabwo ntacyo buyibwiye. Abahutu baramutse bemeye ko batabaho, ntibasabe ko ababo bishwe na FPR babona ubutabera ngo bibukwe nk’uko bikorwa ku Batutsi, ntihagire umu lideri (leader) wa politiki uvugira ku mugaragaro ikibazo cy’ihezwa rikorerwa abahutu, kuri FPR ibintu byaba ari bala bala. Ubwiyunge bwaba ari 100%.
Kizito ibi yabyitaga ubwiyunge bw’ikinyoma. Wakwiyunga ute n’umuntu utamuhaye agaciro? Utamubonamo ubumuntu? Umubona nk’uwo mutareshya? Abiyunga ni abashoboye kuganira kandi abaganira ni abareshya. Uwo ari we wese wubakira kuri supremacie Tutsi ntashobora gushyikiira urugero rwa Kizito. Kizito MIHIGO yari muri dimension benshi mu Banyarwanda batarageraho, abo byacangaga cyane bahitamo kumwica aka ya mvugo ngo “Imana bayirasiye i Kinihira” .
Umwanzuro:
Abishi ba Kizito barazwi:
1. Inès MPAMBARA ni we watanze itegeko na we arihawe na Kagame. uyu mugore ubu wagizwe ministre w’ibikorwa bya Guverinoma yari umuyobozi w’ibiro bya Kagame mu gihe cy’imyaka 12. Yumvikanaga neza na Kagame, yari azi neza ibyo Kagame ashaka ndetse kubera ko Kagame ahora mu ndege, uriya mugore ni we wayoboraga igihugu.
2. Paul KAGAME: we nta kumutidaho. yifiteye ibibazo psychologique, yumva ko umuti w’ibibazo ari ukwica, abihoza mu kanwa, ni yo hymne ye. Asigaje kwica abamukomokaho mbere yo kwiyica ubwe.
3. Tito RUTAREMARA na MUGESERA Antoine
Aba ni bo bari bafite ijambo rikomeye mu nama nkuru y’Abatutsi b’abahezanguni yabereye mu biro bya Visi perezida wa Senat. Muri iyi nama niho Kizito yakubitiwe, abwirwa ko ari “imbwa ishaka kuvugira abahutu”. Mugesera ni we watanze igitekerezo cy’uko ashobora kwicwa kandi “isi igakomeza igatembera”.
4. Abahezanguni bashyigikiye uyu mugambi harimo Tom NDAHIRO, MUKAGASANA Yolanda, …
5. Inzego z’iperereza n’iza gipolisi zashyize mu bikorwa iki gikorwa
Chaste GAHUNDE
chaste.gahunde@gmail.com

Rwanda : Yolande MUKAGASANA se réjouit de la mort de Kizito MIHIGO.

RWANDA : YOLANDE MUKAGASANA SE RÉJOUIT DE LA MORT DE KIZITO MIHIGO !

Dans une tribune libre parue dans igihe.com dans son édition du 27 février 2020, Yolande Mukagasana fait un long réquisitoire contre Kizito Mihigo de telle sorte qu’elle apparaît comme faisant partie du complot ourdi de longue date contre le regretté.

Yolande Mukagasana : Rétrospectives

A son arrivée en Belgique après 1994, Yolande Mukagasana, aidée par ses «  nègres littéraires », a été très prolifique. Elle a écrit entre autres « La mort ne veut pas de moi », sorti en 1997.

Alors doctorant à l’Université Catholique de Louvain, Maurice Niwese, dans ses travaux de recherche, a présenté, en 2005, un document intitulé « Le Rwanda face à sa crise identitaire ». Il s’agit d’une analyse faite à partir du livre de Yolande Mukagasana.

Un extrait tiré de ce travail universitaire donne la mesure du contenu du livre :

Dans son témoignage La mort ne veut pas de moi, Yolande Mukagasana se définit comme étant d’ethnie tutsi, à laquelle elle est fière d’appartenir, mais elle semble affirmer en même temps que cette ethnie n’existe pas, puisqu’il n’y a pas d’ethnies au Rwanda. Cette prise de position qu’un raisonnement rigoureux qualifierait d’absurde est un symptôme d’une crise identitaire dont le Rwanda a encore du mal à se défaire. Comment, sans nier sa propre existence, peut-on dire qu’on appartient à une ethnie qui n’existe pas ? Logiquement, si un élément fait partie d’un ensemble, nier l’existence de l’ensemble entraîne la négation de l’élément. Comment peut-on être et ne pas être en même temps ? […] En rassemblant dans un même raisonnement deux discours contradictoires – c’est-à-dire qui ne peuvent être vrais ni faux en même temps – on aboutit à une situation difficilement tenable. Effectivement, pour le cas du Rwanda, c’est à la fragilité identitaire que conduira la contradiction. On assistera à l’émergence des identités mal assumées, ce qui ne va pas sans traîner à sa suite des conséquences néfastes [p 24].

A la publication de ce livre, Yolande Mukagasana a enchaîné des succès. Des TV des pays occidentaux se l’arrachaient les unes après les autres pour des interviews. Dans la foulée, elle a été le principal témoin à charge des premiers procès d’assises en Belgique.

Yolande Mukagasana a été sur tous les fronts avec l’objectif inavoué d’être parmi ceux qui comptent dans le régime incarné par Paul Kagame. Pour ce faire, elle a multiplié des actions de propagande pour contrer toute voix discordante au discours du pouvoir de Kigali. Elle a même une fois tenté d’empêcher une conférence organisée par Paul Rusesabagina au motif que la salle était dans les parages de son habitation et que cela réveillait ses traumatismes de 1994.

En décembre 2010, elle a encore fait parler d’elle à l’occasion de la visite du président Paul Kagame en Belgique. Prenant la parole, elle a dit qu’elle a voulu le rencontrer à plusieurs reprises, mais que cela n’a pas pu se faire suite au refus d’audience de son directeur de cabinet, Dr Thégène Rudasingwa. Elle parlait de celui-ci avec mépris car il venait de s’exiler. Lors de cette prise de parole, elle avait également fustigé le discours d’Evode Twagirayezu, alors représentant de la diaspora rwandaise en Belgique qui avait suggéré au président que son gouvernement se penche sur la question de la qualité de l’enseignement qui laissait à désirer. Yolande Mukagasana avait laissé entendre publiquement qu’elle ne se retrouvait pas dans cette diaspora dirigée par quelqu’un qui tient de tels propos et le président Paul Kagame lui avait donné raison. Depuis lors, elle a acquis ses lettres de noblesse et réside au Rwanda en conseiller occulte du régime. C’est dans ce cadre qu’il faut comprendre sa sortie dans igihe.com où elle est d’avis que la mort de Kizito était justifiée.

Approbation de la mort de Kizito Mihigo

Dans son écrit du 27/2/2020, Yolande Mukagasana raconte qu’elle connaît Kizito Mihigo en Belgique. Ils sont devenus amis et n’ont cessé de se fréquenter. Il l’a accompagnée quand elle a quitté la Belgique pour aller s’installer au Rwanda. Le rendez-vous avait été fixé à Kigali après les études de Kizito Mihigo. Mukagasan  rappelle que Kizito Mihigo, à son arrivé au Rwanda, ne l’a pas appelé comme promis. Et pour cause, il avait basculé du côté des ennemis du régime, précise Mukakagasana, de façon qu’il allait même chanter les messes commémoratives du 6 avril. Ce qui,  pour Yolande Mukagasana, est inacceptable.

Finalement Mukagasana a pu rencontrer Kizito à Kigali. Elle a remarqué que le jeune homme avait changé, dit-elle. Mais leurs relations sont devenus exécrables quand Kizito a produit la chanson « igisobanuro cy’urupfu » qui, pour Yolande Mukagasana, est une négation du génocide commis contre les Tutsi avec toutes les conséquences que cela comporte.

Dans son écrit, Yolande Mukagasana approuve l’emprisonnement de Kizito Mihigo car il était dans le complot d’assassiner le chef de l’Etat Paul Kagame.

En lisant entre les lignes, le texte de Yolande Mugasana transpire une grande haine contre Kizitio Mihigo. Elle est d’avis que Kizito Mihigo ne pouvait que se suicider vu tout ce qu’il a fait comme traîtrise pour le pays, pour son ethnie et pour sa famille.

Ghislain Mikeno
28/02/2020

Zimwe mu mpuha zivugwa ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

IMG-20200223-WA0023Gusezera kuri Kizito neza ni ukwirinda gukwiza impuha -fake news ku rupfu rwe

Mu gihe tugikomeje kuzirikana nyakwigendera Kizito Mihigo, abamukunda n’abubaha muntu muri rusange bakwiye kugerageza kubahiriza ukuri ku byamubayeho aho batabishoboye bagaceceka.

Mboneyeho rero kugaragaza bimwe mu bikwirakwizwa ku mbuga bikwiye gukosorwa no kwirinda kubikwirakwiza kuko ari ibinyoma.

1. Inkuru y’urupfu rwa Kizito yatangajwe ku wa mbere, bamwe bati yishwe ku wa gatandatu bakabiha n’ibisobanuro byinshi.

Ibi si byo. Ku cyumweru Kizito yari akiriho kuko yabonanye n’umuvandimwe we ririya tangazo rya RIB icyo rivuga ni cyo. Aho ribeshya ni aho rivuga ko yabajijwe ari kumwe na avocat Si byo kuko Kizito yavuze ko adashaka uwo mudamu wari uje avuga ko ashaka kumwunganira. Kizito rwose yabonanye n’abamusuye baranaganira birambuye.

2. Inkuru zakwijwe ngo umurambo we wari wavanywemo amaso n’ibindi bice by’umubiri ni impimbano.

Umurambo abantu barawubonye amaso yari arimo. Gusa yari afite mu maso ibikomere bitatu.

3. Inkuru zakwijwe ngo umunyamakuru wavuze ibi bikomere bitatu yaburiwe irengero.

Ibi na byo si ukuri kuko kugeza mu ma saa ine za mu gitondo uyu munsi tariki 24/02 uwo munyamakuru nta kibazo yari yakagize mu gihe inkuru zimutabariza zatangiye ejo.

Umunyamakurukazi wazikwije ni na we wabwiye aba diplomates ngo umurambo wa kizito nta gikomere kiriho. Kandi nyamara uwo munyamakurukazi ntiyahagaragaye. Umuntu akibaza umukoresha uwo ari we.

IMG-20200222-WA01174. Inkuru zakwijwe ngo umurambo wa Kizito wazanywe n’aba GP, Special Force bafite imbunda n’ibindi.

Si byo. Bariya basore ni abo muri famille ya Kizito barimo na murumuna we basangiye se na nyina abandi ni abo muri fondation ye.

5. Inkuru zakwijwe ngo uwayoboye imihango yo gushyingura (MC) ni uwo mu iperereza ry’u Rwanda (NISS) woherejwe gutanga amabwiriza si ukuri.

Uriya ni muramu wa Kizito warongoye mushiki we bava inda imwe.

6. Inkuru zakwijwe ngo FDLR yunamiye Kizito.

Ibi si byo n’ababihimba sinzi ikibibatera kuko Kizito yitahiye nta mpamvu yo kumurega ibirego atari bwiregureho.

FDLR ntabwo yigeze isohora itangazo ryo kunamira Kizito, iryasohokeye mu babihimbahimba ryari rikoranye ubuswa bwinshi cyane FDLR yaryihakanye.

Kandi abari banarihimbye babikoranye ubuswa bavuga ko ari itangazo Numero 103 ryo ku itariki 21/02/2020. Uretse ko atari na byo ntibinashoka ko FDLR yaba ikoze amatangazo agana kuriya mu mezi atageze no kuri abiri ya 2020. Amatangazo ya FDLR abarwa buri mwaka. iryo kuvuguruza ririya rihimbano ryari 02/02/2020. Kubeshya ni bibi. Birababaje ko abantu n’ibinyamakuru byagombye kwiyubaha nakomeza kurikoresha kandi bamwe bazi ko ari irihimbano.

7. Inkuru yakwijwe ngo misa y’i Buruseli yo ku wa gatandatu yateguwe na opposition.

Sibyo na byo. Yateguwe n’inshuti za Kizito n’urungano bafatanije n’ababyeyi be ba hano mu Bubiligi (famille adoptive).

Ntaho Misa ihuriye n’ibindi bikorwa byarimo ibyari bimaze amezi atandatu biteguwe byayikurikiye bya Institut Sendashonga. Kandi kuva mu misa ukajya muri ibyo bikorwa cyangwa ukavuga kuri Kizito ntibivuze ko ibyo bikorwa byombi byari byateguriwe rimwe.
Misa iyo isomwa haza abantu bose, nta ruhushya (audience) baka, abantu bose baje mu misa ku rukundo bafitiye Kizito nta shyaka ribatumye. Nta mpamvu yo gushakamo impamvu kuko misa zo kumusabira ziracyanadomwa.

8. Kuvuga ko Kizito atigeze ashaka guhunga ahubwo yashimuswe akajyanwa muri Nyaruguru si byo.

Kuba Kizito yarifuzaga gusohoka mu gihugu ni ibintu bisanzwe bitewe n’uko yiyumvaga nyuma yo gufungurwa.
Kubyifuza nta cyaha kirimo ku buryo byatuma abantu bajya kubeshya ngo yajyanyweyo n’inzego z’umutekano.

Igihe yafataga inzira hari abo yavuganye na bo, ndetse akimara gutangirwa n’abaturage bamutungiye agatoki abapolisi n’abasirikare, yabashije kubimenyesha bamwe mu nshuti ze kandi barabyemeza nk’ibinyu bisanzwe.

9. Kizito Ntiyaragiye mu mitwe irwanya Leta

Kuba Kizito yarashatse kugenda aciye hariya yafatiwe ntibivuze ko hari aho ahuriye n’imitwe yigeze kuharwanira . Kwihutira kubimushinja uvuga ko yanze kugira icyo abwira RIB ni ukwivuguruza. Kubimushinja atakiriho na byo ni ugutesha agaciro icyo wakwita iperereza.
10. Amafoto yakwirakwijwe y’inkomere yishwe urubozo si Aya kizito ni amahimbano. Abayakoresha nkana ni abangizi bakwiiye kubireka

Itangazamakuru ryo kuri internet rikwiye kwiminjiramo agafu rikavuga ibyo rifitiye ibimenyetso bizarihesha agaciro. Ni on

Ibyo abantu batazi bajye bihangana babaze aho guhimba ibitarabayeho.

Nyakwigera Kizito Mihigo Imana imuhe iruhuko ridashira!

Jean Claude Nkubito

Kizito, Good bye Rwandan dove of peace.

Good bye Rwandan Dove of peace
May you ever grow in our hearts
You were the Genius of this era,
Where lives were hopeless
You brought love
And you whispered to those in pain kindness.
Now you belong to the Heaven,
And the stars spell out your name ever and ever..
It now seems to me you lived your life
Like a candle in the wind
Never fading with the sunset

When the rain set in
And your footsteps will always fall here
Along Rwanda’s thousand hills
Your candles burned out long before
Your legend ever will

Loveliness we’ve lost
These empty days without your smile
This torch we’ll always carry
For our nation’s golden child
Even though we try
The truth brings us to tears
All our words cannot express
The joy you’ve brought us through the years

And it seems to me you lived your life
Like a candle in the wind
Never fading with the sunset

When the rain set in
And your footsteps will always fall here
Along Rwandan a thausant hills
Your candles burned out long before
Your legend ever will

Goodbye Rwandan Dove of place.
From the country lost
Without your soul who missed the wings of your compassion
More than you will ever know

And it seems to me you lived your life
Like a candle in the wind
Never fading with the sunset
When the rain set in
And your footsteps will always fall here
Along Rwandan a thousand hills
Your candles burned out long before
Your legend ever will

Your footsteps will always fall here
Along Rwandan greenest hills

Your candle burned out long before your legend ever will.

Urabeho Mihigo y urungano!

Nadine Kasinge