Ubwami bwakuweho na Kamarampaka none bugaruwe na Kamarampaka. Ese abanyarwanda baribeshye?!

kalinga

Kalinga n’izayo, ikimenyetso cy’ubwami bwakuwe na Repubulika.

Nk’uko umutwe w’iyi nyandiko ubihishura, ntabwo ndwanya Kamarampaka iyo ariyo yose ikozwe mu nyungu rusange z’abanyarwanda cyane cyane ko atari na bwo bwambere abanyarwanda biyambaje Kamarampaka.
Nk’uko amateka abigaragaza Kamarampaka ya mbere mu mateka y’u Rwanda yabaye kuwa 25 Nzeri 1961 hagamije kumenya niba abanyarwanda baba bashyigikiye ko u Rwanda rukomeza kugendera kumatwara n’imyumvire by’ingoma ya cyami. Nimuri iyo Kamarampaka rero abanyarwanda bagera kuri 80% bemeje ko banze ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami ku mugaragaro, maze bihitiramo kugengwa n’ubutegetsi bwa Repubulika bushingiye, kandi bugendera kumahame ya Demokarasi isesuye. Ibyo ni ukuri kandi byashimishije benshi mu banyarwanda b’icyo gihe. Atari uko amatora yabaye mu mucyo gusa ahubwo ari uko Repubulika yari itegerejwe mu kurengera inyungu rusange za Rubanda; binyuranye n’ingoma ya cyami yari yubakiye ku gatsiko k’Abatutsi kandi mu nyungu za ko gusa abandi bakababera abagaragu.

Nyamara kwemeza ko umwami n’ubwami biciwe mu Rwanda ntabwo byari kwishimirwa n’abanyarwanda bose kandi birumvikana. Agatsiko ingoma yakamiye kagizwe ahanini n’umwami n’ibyegera bye bari bibumbiye mu Ishyaka rya UNAR ntabwo bigeze bishimira ayo matora n’imyanzuro yayo kugeza bahisemo guhunga igihugu kuko bumvaga bibagoye gutegekana n’abo bumvaga ko bagomba kubabera abagaragu ubuziraherezo. Iyo ngengabitekerezo ni yo igiye koreka u Rwanda.

Ngo iyo Kamarampaka yakuye ho ubwami ni yo igomba no kubugarura!

Iyo ngengabitekerezo rero na n’ubu ni yo aba bana ba UNAR (FPR) biyemeje kugendera ho. Kugeza ubu abacurabwenge ba FPR bemeza ko amateka yabarenganije ubwo hemezwaga ko ubwami buciwe, hakimikwa Repubulika. Hari abajyaga bavuga ko Paul Kagame we ubwe yarahiriye nyina umubyara amaze kumutekerereza uko byagenze kugira ngo ubwami buveho, maze amubwira ko azakora uko ashoboye kose akabahorera.

Guhora byarabaye ariko kugarura ingoma ya cyami na byo ngo byari biri muri uwo mugambi wo guhorera ubwoko bwe, kandi kuri ubu ingoma arayikozaho imitwe y’intoki, nako ari hafi kuyicaraho. Ntabwo rero ari ingingo y’101 y’itegekonshinga igomba guhindurwa byihuse, kuko hari n’izindi zikibangamiye uyu mugambi w’AGATSIKO ka Paul Kagame kugira ngo bihorere byimazeyo ku banzi babo!

Mu by’ukuri uyumugambi mubisha ugeze kure kuko twagumye kubifata nk’amagambo n’ibikino none igihe kirabitweretse. Nta kindi Paul Kagame n’agatsiko ke bagamije atari ukugarura ubwami n’ubugaragu mu gihugu cy’u Rwanda. Hakaba haratewe intambwe nyinshi kugira ngo uyu mugambi ugerweho, ariko hasigaye gukuraho Repubulika nyirizina hakimikwa ubwami buganje. Mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko abanze ubwami n’umwami bibeshye, ubutegetsi bw’agatsiko bwiyemeje gusenya n’inkingi za Demokarasi na repubulika maze hakimikwa ubwami n’umwami mushya. Iyi Kamarampaka rero biteguriye igamije kwihesha agaciro n’icyubahiro ngo bambuwe muri 1961 ubwo amatora yemezaga ko ubwami n’umwami bisezerewe na Rubanda rugufi.

Hakorwa iki ngo uyu mugambi mubisha wa Paul Kagame uburizwemo?

Umunyarwanda wese wumva ko yiyemeje urugamba rwo kurwanirira inyungu rusange za rubanda aho kurwanirira ubwoko cyangwa akarere… nashingure ahagarare maze atere intambwe adasusumira, akenyere akomeze maze duhangane n’aba bamarayika b’ikinyoma ari bo banzi ba demokarasi mu Rwanda.

Twibuke ko Kagame n’agatsiko ke ari abantu, bavutse nk’abandi bana bose, bagira amarangamutima nk’abandi bose, icyo babarusha barayarenga bagashyira mu bikorwa imishinga yabo mibisha. Kagame aratinya, agira ubwoba n’impungenge ariko arabirenga akikomereza. Ibyo rero nta kindi kibimutera ni twe ubwacu twamworoye. Dukwiye kwishyira hamwe twese tugafatana urunana tugataha mu rwatubyaye mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose maze tugafatanya na bo, tukabahumuriza, kandi tukababera icyitegererezo, maze mukareba ngo agahuru k’imbwa karashya. Kagame yahisemo inzira y’ikinyoma n’iterabwoba. Nta kindi rero twamutsindisha tutabaye intwararumuri z’ukuri n’ubutwari. Tukamutinyuka, tukamubwira tugahangana kugeza dutsinze kuko nta ho ikinyoma cyatsinze ukuri.

Niba hanze y’igihugu hakorera amashyaka koko arenga 20, imyaka ikaba irenze 20 umunyagitugu aducinyiza atwica urwagashinyaguro….tukarebera murumva byagenda bite? Njye nta munyagitugu nzi mumateka wigeze yikuraho agihumeka?!!! Uwamumenya yaduha urugero noneho tukizera ko General Paul Kagame na we azamukurikira yenda akaba uwa kabiri.

Igisubizo rero ni ugutinyuka tukaganira uburyo bwo gukorera mu gihugu cyacu cy’amavuko, tugakorana ho tukerekeza mu Rwatubyaye. Buri shyaka rikorera hanze rwose rikwiye kugira uyu mugambi wo kubohora abanyarwanda bidatinze, rikwiye kugira ubutwari bwo kurwana uru rugambwa rwa nyuma. Buri shyaka rikwiye kugira gahunda yo kubohoza urubuga rwa politiki rwafashwe bugwate n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi. Ese ntimurabona ko gutahuka kw’abanyapolitiki n’aba lideri bacu ari ko gufunguka k’urubuga rwa politiki?

Niba koko mugamije inyungu rusange za rubanda ngaho nimusubize ubwenge ku gihe, maze hashakwe umuti w’iki kibazo cy’agatsiko kiyemeje koreka u Rwanda byanze bikunze. Niba urubuga rwa politiki rugenda rwifunga uko bwije n’uko bukeye tukabirebera tukanuma cyangwa tukavugira aho turi ntibigire icyo bitanga, ubu noneho dukwiye gutera indi ntambwe. Ntabwo urubuga rwa politiki rushobora kwifungura, ahubwo ni twebwe ubwacu tuzarufungura nta wundi. Ntabwo Amerika n’Ubwongereza bizavuga ngo bibe kuko atari Imana. Kandi iyo Amerika yarababwiye kandi izakomeza ivuge ariko ntacyo bishobora gutanga niba twihitiyemo kwibera ku mugonero.

Banyarwanda nimugire umuco wo kwirenganura, n’ubutwari bwo kwirwanaho ntimuhezwe mu buja n’ubugaragu n’umuntu nka mwe!

Ni murangwe n’ubutwari, muharanire Ishema ry’u Rwanda.

Venant Nkurunziza
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Open letter to Rwanda prisons director protests intensified isolation of presidential contender Victoire Ingabire

Victoire IngabireSince Friday, July 10, 2015, the management of the central prison in Kigali has decided to severely tighten the prison regime of Madame Victoire Ingabire Umuhoza, chair of FDU Inkingi, without any explanation.

Indeed, this Friday, the prison management refused her lawyer Gatera the authorization to meet her for consultation, on the grounds that he had nothing more to do at the prison since his client has already been sentenced. However, it is public knowledge that Mrs. Ingabire has lodged an appeal to the African Court on Human and Peoples Rights, which has yet to fix a hearing date. In this regard, it does not make any sense to refuse the lawyer access to his client.

The management of the prison at the same time confiscated all her books, including a book of church hymns. It must be noted that she had obtained them with the authorization of the prison management. The guards prevented Mrs. Ingabire from talking to the party members who bring her food, threatening to punish her if she did talk to them. It is quite evident that for someone already detained in solitary confinement, these measures amount to mental torture in violation of the International Convention Against Torture, to which Rwanda is a contracting party.

It is quite evident that for someone already detained in solitary confinement, these measures amount to mental torture in violation of the International Convention Against Torture, to which Rwanda is a contracting party.

Since Saturday, July 11, 2015, Mrs. Ingabire has sought an audience with the management of the prison to find out the reasons behind these draconian measures taken against her. The manager flatly refused to talk to her.

FDU Inkingi takes the opportunity to remind prison management that even prisoners are entitled to a minimum of rights. In witness whereof, FDU Inkingi calls on the prison management to lift those measures or at the very least provide an explanation for those measures.

Boniface Twagirimana is first vice president and Victoire Ingabire is the chair and presidential nominee of the Rwandan political party FDU Inkingi. FDU stands for Forces Démocratiques Unifiées, or United Democratic Forces. Contact the party at (+250) 728636000 or info@fdu-rwanda.com and learn more at http://fdu-rwanda.com andhttp://victoire-ingabire.com. Social media contacts are Facebook, YouTube and Twitter.

Source: SFBV

Rwanda: inteko ishinga amategeko ihisemo gusohoza ubuhanuzi bwa Magayane.

Kagame Emperor

Inteko ishinga amategeko igize Kagame Paul  umwami wa mbere wa Repubulika

Rwanda: inteko ishinga amategeko ihisemo gusohoza ubuhanuzi buvuga imeneka ry’amaraso

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015, inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mitwe yombi yemeje ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho rihindurwa kugira ngo Paul Kagame yongere kuba perezida.  Ni umnsi w’agahinda katagira ibara mu matka y’igihugu cyacu. Hari impamvu eshatu zatumye abagize iyi mitwe batora gutyo.

  1. Ntibahagarariye rubanda

Ubusanzwe uburyo bwiza bwo kugira ngo rubanda ihagararirwe mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse ibibazo by’umuturage bigere aho bibonerwa umuti, ni uko rubanda igomba kwitorera abadepite n’abasenateri. Icyo gihe rubanda iba itumye uzayivuganira kandi kubera ko we aba abana na yo, basangira akabisi n’agahiye, aba azi neza igikwiye bityo agaharanira kandi akumvikanisha icyo ikeneye.

Ibi siko bimeze mu Rwanda FPR yagaruje umuheto. Abadepite bose n’abasenateri bashyirwaho hakurikijwe liste yakozwe na FPR hamwe na twa dushyaka tundi tuyikorera mu kwaha. Bityo rero baba bahagarariye FPR n’inyungu zayo kuko batabikoze yabirukana. Umuturage nta jambo abafiteho.

Ni yo mpamvu usanga umuntu yiyita intumwa ya rubanda kandi  nyamara atajya avugana nayo azwiho uburiganya n’amacakubiri azwiho guhakirizwa n’izindi ngeso rubanda idakunda.

  1. Abanyapolitiki byagwiririye

Indi mpamvu yatumye inteko itora ko Kagame akwiye kuba umwami wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda, ishingiye kuri kamere y’abanyapolitiki ubwabo. Iyo witegereje neza usanga u Rwanda rwaragiye rugira abanyapolitiki batabyiteguye ndetse batigeze babishaka. Ujya kubona ukabona umuntu agizwe minisitiri, depite senateri atarigeze yitoza icyo politiki ari cyo, uko ikorwa n’uko azabyitwaramo nagera muri uwo mwanya. Iyo ahamagawe agahabwa umwanya, aba agabiwe nyine. Bisobanura ko azakora ibyo PDG yamutegetse. Kuri bene uyu, igisobanuro cy’umunyapolitiki nk’umuntu uharanira inyungu rusange z’igihugu n’abenegihugu ntacyo yigeze amenya. Icyo azi ni uko ngo umunyapolitiki ari ukora amanyanga menshi akamenya no kubeshya cyane ubundi umugati ukaboneka.

Ntashobora gufata icyemezo atabajije uwamugabiye umwanya kuko aba azi neza ko yawubonye atawukwiye bityo ko ashobora kuwamburwa. Iyo agize akanya ko gufata icyemezo arabizambya agakora ibidakorwa.

Ibi si ibya none: mu mwaka wa 1994, umugabo witwa Yohani Kambanda bamuraruje ahantu yikoreraga akazi yize kandi azi neza bamugira minisitiri w’intebe. Ntiyari yarigeze yitegura kujya  mu mwanya wa politiki kuko kujya mu mwanya wa politiki n’ubundi byafatwaga nko kugabirwa. Akimara kubona uyu mwanya yakoze amarorerwa kugeza n’aho ahamya ko yateguye kandi agashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yo kumara abatutsi. Nyamara bizwi neza ko atari yarigeze amenya n’aho ibyemezo bifatirwa! Ubu arabyicuza ariko amazi yarenze inkombe.

Umugabo witwa Pahulo Kgame nawe ni uko. Ntiyigeze yumva ko azaba umunyapolitiki. Yakuze n’umujinya mwinshi wo kuba atari mu gihugu cye, uwo mujinya utuma ajya mu gisirikare ndetse niwo wamuranze mu kazi k’ubutasi yakoze mu gihugu cya Uganda. Ibigwi yagize mu ntambara ubundi bigira agaciro nyine imbere y’abarwana, nta gaciro bihabwa mu gihe cy’amahoro uretse kubivuga mu mateka.

Uyu mugabo yabaye perezida bimugwiririye maze ashaka gukoresha igisirikare cy’inyeshyamba ngo ayobore.  Nk’uko na we adahwema kubyivugira, ntiyigeza atekereza ko azaba perezida. Amakosa yakoze arayicuza ndetse iyo aza kuba yariteguye kuba umunyapolitiki wo rwego nk’urwe aba yariteganyirije, agatekereza uko nyuma bizagenda. None asanze bikaze ashaka kwizirika ku ntebe ngo izamuhe protection.

Kuba rero dufite abanyapolitiki batigeze bayitegura ngo bimenyereze uko bikorwa bakure bazi aho bagana n’icyo bagamije, nicyo gitumye inteko itora uko yatoye.

  1. Ubwoba no kwiheba

N’ubwo FPR yabitsemo abantu ubwoba, ariko yo yarihebye. Ibi biterwa n’amateka yayo kuva yatera intambara mu mwaka wa 1990. Ubwicanyi yakoze mbere na nyuma ya jenoside ubu burayiremereye. Byahumiye ku murari ejobundi aho umukuru w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda Karenzi Karake aterewe muri yombi mu mujyi wa Londres akambikwa amapingu n’umwambaro w’abanyabyaha bo mu rwego rwe. Byatumye Kagame asanga koko nawe ejobundi ashobora kuzawambara niko gushushubikanya abamotsi be ngo batore ko abaye umwami wa mbere wa Repubulika y’ u Rwanda.

Nyamara Kagame na FPR kubera kwiheba bakora ikosa ryo kuticara ngo batekereze bashake igisubizo kibanogeye kandi buri munyarwanda kikamugwa neza.

Kagame aramutse aganiriye na opozisiyo bakumvikana uko igihugu kizayoborwa bose hamwe bafatanya guhangana n’amahanga ashaka gukoresha ibyaha bya FPR nk’igikangisho kizahoraho igihe cyose FPR yashaka kunnya aho iteretswe. Ikindi kandi opozisiyo nayo ifite intwaro ikomeye kandi yemerwa n’amahanga mu guhangana na Kagame na FPR. Ni intwaro y’ubutabera mpuzamahanga.

N’ubwo byacecetswe FPR ntihanwe, biragenda bishoboka. Urugero, mu myaka irenga 20, raporo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu yasohotse  uyu mwaka, yinubira ku nshuro ya mbere ko urukiko rwa Arusha rutigeze rufata umuntu n’umwe wa FPR. Ibyo kandi byajyanye n’itahwa ry’inzu urukiko rwa Arusha ruteganya kuzarangirizamo imirimo itararangiye. Mu gutaha iyi nzu, Perezida Kikwete yasabye ibihugu byose gufatanya ngo abatarafatwa bafatwe!

Kagame aramutse aganiriye na opozisiyo, hakumvikanwa uko abakoze ibyaha bafatirwa icyemezo kinoze maze hagacika umuco w’agahorahorane burundu. Mwibuke, kuba abazungu bo muri Africa y’epfo batarashyizwe ku giti ngo babambwe si uko bari abere ku ngoma ya Apartheid.

Bitabaye ibyo rero:  inteko ishinga amategeko yihitiyemo kwihutisha ubuhanuzi: Ihene izabyara isekurume ndwi (7) zose zange konka.

imagesihene7

Umuhanuzi Magayane ni we wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icya nyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Ni byo koko burya ngo nta kiba Imana itabicishije mu bahanuzi ba yo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi mu minsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera ku mutambiko w’urusenge » ari cyo kimenyetso cya nyuma.

Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko nta yindi atari buriya butegetsi bwiyicaje ku ntebe nk’uko tubizi twese. Naho kubyara isekurume ndwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindi (7) ari yo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mu buhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero ni ho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegeka ho. Kwanga konka bigereranwa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.

Icyampa ngo Abategetsi b’u Rwanda batekereze inyungu z’igihugu ziva none zikazageza mu myaka bazaba batakiriho!

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

Chaste Gahunde

“Nimuhindura itegekonshinga muzirengera ingaruka zabyo”: Ubutumwa Ishema ry’u Rwanda rigeza ku Nteko ishinga amategeko

Paris taliki ya 1 Nyakanga 2015.

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

P.O Box 352 / 6729

Kigali -Rwanda

  1. Twebwe Abanyarwanda bibumbiye mu ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda tumaze imyaka irenga ibiri dukurikiranira hafi ibibera muri politiki y’u Rwanda. Twabonye akarengane abaturage bagirirwa mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane gashingiye ku byemezo bibafatirwa batabanje kubazwa icyo babitekerezaho. Twabonye n’aho abaturage bashyirwaho iterabwoba kugira ngo bemere ibyifuzo by’intumwa za Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, bityo binyujijwe mu gisa n’ikinamico, hakagaragazwa ko ibyemezo byafashwe bishingiye ku gushaka kwa rubanda. Twagaye bidasubirwaho uburyo Intumwa za rubanda zitabashije guhagarara zemye ngo zivuganire abaturage.
  2. By’umwihariko muri iyi minsi hagaragaye inkubiri idasanzwe yo guhatira abaturage gusinya ku mabaruwa yateguwe n’abambari ba FPR asaba ko Itegekonshinga ryo mu 2003 ryahindurwa cyane cyane ingingo yaryo ya 101 ivuga ku byerekeye umubare wa manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
  1. Twebwe nk’Abanyarwanda bagaragaje ko bafite igitekerezo cyo gukora umurimo mwiza wa politiki ishingiye ku kubungabunga inyungu rusange z’abenegihugu n’iz’u Rwanda, tugaharanira ko u Rwanda rwagira demokarasi isesuye igendera ku bitekerezo binyuranye bityo buri wese akihitiramo umuyobozi ufite umurongo w’ibitekerezo we yibonamo,
  1. Dushingiye kandi ku ndangagaciro twagize intego arizo UKURI, UBUTWARI no GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu,
  2. Tubandikiye iyi baruwa mwe mugize Inteko nshingamategeko imitwe yombi ngo tubagezeho, tubibutse kandi tunabateguze ibi bikurikira:
  1. Impamvu zatumye ingingo y’101 y’itegekonshinga ijyaho ntizisaza

 Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda,

  1. Dukeneye kubaka igihugu cyiyubashye gifite inzego z’ubuyobozi zikomeye kandi giha buri mwenegihugu amahirwe angana n’ay’undi bityo ntihakongere kubaho igice cy’indobanure z’abavukiye gutegeka bonyine n’igice cy’abaremewe kubabera abagaragu no kuyoboka buhumyi. Ibi kugira ngo bigerweho,hateguwe Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003. Ingingo yaryo ya 101 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

  1. Iyi ngingo yagiyeho mu rwego rwo kwitoza no gutoza buri munyarwanda ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kiyoborwa, kigendera kandi kikubaha amategeko. Ikigamijwe ni ukwirinda ibyo u Rwanda rwakomeje kwigaraguramo nk’uko amateka yacu abitwereka aho buri mutegetsi w’u Rwanda yagiye avaho ari uko yishwe, ndetse bigakurikirwa n’imvururu zasigaga n’abenegihugu benshi bishwe abandi babaye impunzi.
  2. Iyi ngingo kandi yagiyeho hagamijwe kubaka ubuyobozi bwubahiriza inshingano kandi bukabazwa ibyo butatunganyije (accountability). Ni ukuvuga ko nyuma ya manda ebyiri aba ari igihe gikomeye cyo kureba icyo umuyobozi yagezeho , mbere y’uko ajya mu kiruhuko. Bityo yaba yarakoze neza akabishimirwa, yaba yarakoze nabi akabigayirwa ndetse akaba yanakurikiranwa n’amategeko. Ni igihe kandi cyo kwitoramo umuyobozi mushya wo kwakira ucyuye igihe, gukosora ibyakozwe nabi no kumwuzuza ku bitararangiye.
  3. Iyi ngingo si igihano cyagiriyeho guhabwa umukuru w’igihugu wakoze nabi. Bityo bikwiye kumvikana neza ko umukuru w’igihugu waba arangije manda ze ebyiri, yaba akiri mutoya, yaba ashaje, yaba afite ingufu, yaba se afite uburwayi ubwo ari bwo bwose, yaba yarakoze neza cyangwa se nabi, iyi ngingo iramureba kuko icyo yagiriyeho ari ukwimika ugusimburana ku butegetsi mu mahoro, kwigisha no gusigasira imyumvire y’uko nta muntu kamara ubaho, nta muntu ukwiye kuba hejuru y’inzego, no kwibutsa ko umuntu acyura igihe ariko inzego z’igihugu zigahoraho. Izi ni impamvu zidasaza.

Dushingiye kuri “la lettre et l’esprit de la loi” tumaze gusobanura haruguru turabibutsa ko guhindura ingingo y’ 101 y’Itegekonshinga ngo  “kuko Bwana Pahulo Kagame ari we wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda ”ari amahano,  kandi ko uzabigerageza wese azabibazwa n’amateka.

2. Ubwinshi bw’Abanyamakosa ntibutuma ikosa ritaba ryo

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda ;

  1. Dukurikije ibiri gukorwa muri iyi minsi tubona neza ko intumwa za FPR hirya no hino mu gihugu ziherekejwe n’inzego zakagombye gucunga umutekano wa rubanda, zahawe ubutumwa bwo gushakisha impamvu yatuma haboneka uburyo bwo guhindura itegekonshinga hakoreshejwe uburiganya n’iterabwoba. Guhindura Itegekonshinga kugira ngo umunyagitugu Pahulo Kagame abashe kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ngo kuko yakoze byinshi byiza biciye ukubiri n’amahame agenga ishyirwaho ry’itegekonshinga. Rimwe muri ayo mahame ni uko itegekonshinga rigomba kuba ribungabunga inyungu rusange z’abenegihugu, rikaba ridashyirirwaho kurengera  inyungu z’umuntu umwe ku giti cye.
  2. Tuzi neza ko hari abaturage bagize ubutwari bwo kwamagana iyi gahunda yo guhindura itegekonshinga cyane cyane ko nta mpamvu ifatika ihari. Nyamara abo benegihugu bashyizweho iterabwoba rikaze, bagategekwa gusinya ku mpapuro zateguwe n’intumwa za FPR. Iki kikaba ari ikimenyetso cy’ingoma ziyobowe n’abanyagitugu.
  3. Ibitangazamakuru bitandukanye bikomeje gutangaza ko amabaruwa menshi ashyikirizwa Inteko ishinga amategeko ashyirwaho umukono n’abaturage babihatiriwe. Gushaka kwerekana ko iri vugururwa ridasobanutse risabwa n’abantu benshi si impamvu ihagije cyane cyane ko n’ubwinshi bw’abanyamakosa butabuza ikosa kuba ikosa.

Mushishoze cyane kandi mube intwari zibungabunga koko inyungu za rubanda maze mwange gutora uyu mushinga w’ivugururwa ry’itegekonshinga rigamije kwimika ingoma y’igitugu ku buryo budasubirwaho. Nimuramuka muwutoye, muzaba mutesheje ishema u Rwanda n’abanyarwanda kandi buri wese muri mwe rubanda izamufata nk’uwahisemo gushora u Rwanda mu mwiryane, kandi amaherezo muzabibazwa.

3.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora yo mu mwaka wa 2017

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Duhereye kubyo twababwiye haruguru, twe twasezereye kuba indorerezi, dufata icyemezo cyo  guhagurukana n’Abanyarwanda tukabafasha guharanira uburenganzira bwabo bityo bagasubirana amahirwe yo kwitorera abayobozi bifuza . Niyo mpamvu:

  1. Twamaganye twivuye inyuma igitekerezo gitindi cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga iteganya umubare wa manda perezida wa repubulika adashobora kurenza. Tubaye tubateguje kandi ko dufatanyije n’ABATARIPFANA bose ndetse n’abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batifuza ko itegekonshinga ritobwa, tuzakoresha uburyo bwose twemererwa n’amategeko n’amahame agenga ikiremwamuntu kugira ngo tuburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mugambi mubisha.

2. Turagaya cyane umuntu wese wishora mu cyaha gikomeye cyo gushishikariza abaturage igikorwa cyo guhindura iriya ngingo kimwe n’ugerageza kubatera ubwoba ngo nibadashyigikira umugambi wo kurihindura bazicwa cyangwa birukanwe ku kazi; kandi tuributsa ko uwo ibyo byaha bizahama amaherezo azabihanirwa n’amategeko.

3.Nta gisibya, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017 ndetse n’ay’abagize Inteko nshingamategeko azakurikiraho kugira ngo ABATARIPFANA dusangiye umugambi mwiza wo kuyobora igihugu muri demokarasi izira igitugu nabo binjire mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu no mu myanya y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Nyakubahwa Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ;

Nyakubahwa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri;

Ba nyakubahwa Ntumwa za rubanda;

Kuri iyi taliki twizihizaho ubwigenge bw’u Rwanda, turabifuriza kugaragaza ubutwari mwanga gutora umushinga w’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga. Turasaba buri wese muri mwe gutega amatwi ijwi ry’umutimanama we umubwira ko ineza y’u Rwanda n’abanyarwanda izaturuka mu kubaha amategeko no gusimburana ku butegetsi mu mahoro. Kunyuranya n’ibi, ni ugukora amahano buri wese muri mwe azaryozwa igihe kigeze.

Bikorewe i Paris, taliki ya 1 Nyakanga 2015

Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Madamu Nadine Claire Kasinge

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka

Bwana Nkurunziza Venant

Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka

Bimenyeshejwe:

  1. Nyakubahwa Pahulo Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
  2. Abahagarariye mu Rwanda ibihugu bikurikira:
  • Leta Zunze ubwumwe z’Amerika
  • Ubuholandi
  • Ubwongereza
  • Ubufaransa
  • Vatikani
  • Ubudage
  • Ububirigi
  • Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
  • Tanzania
  • Uburundi
  • Uganda
  • Kenya
  • Uburusiya

 

US strongly opposes any armed activity or incursions into Burundi

usdos-logo-seal

Press Statement

John Kirby
Department Spokesperson
Washington, DC
July 10, 2015

The United States is deeply concerned by reports that fighting has broken out in several areas of Burundi and by recently broadcast remarks by Burundians threatening to use force against the Government of Burundi.

We urge all parties in Burundi to commit themselves to constructive dialogue to resolve peacefully the political impasse that threatens to unravel the peace and stability ushered in by the implementation of the Arusha Agreement over a decade ago. The United States condemns violence as a means to attain political goals, and opposes any attempt to seize power through extraconstitutional means. We strongly oppose any armed activity or incursions into Burundi and will seek to hold accountable those responsible for gross human rights abuses.

Rurageretse hagati ya Olivier Nduhungirehe na Vestine Umugwaneza ku kibazo cya Karenzi Karake

Vestine Umugwaneza

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yo kuwa 7 Nyakanga 2015 ,Umugwanea Vestine yibazaga niba Olivier Nduhungirehe abereho kubeshya FPR cyabgwa niba ari FPR ishaka ko bayibeshya. Ibi byaturutse ku mvugo ya Olivier Nduhungirehe yemeza ko mandat d’arrets zatanzwe na Espagne zaba zarateshejwe agaciro na Interpol (urwego rwa polisi mpuzamahanga). Ari umunyamakuru Nkubito Jean Claude n’abandi benshi bifuzaga kubona inyandiko ya Interpol itesha agaciro izo mandats  cyane cyane mu gihe arizo zashingiweho ngo Karenzi Karake afatwe mu kwezi gushize.

Nduhungireho

Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe ntiyabashije kugaragaza ko ibyo avuga bifite ishingiro. Nyuma yo guhana amagambo kuri iyi ngingo, ku rubuga rwa facebook Vestine Umugwaneza aragera aho akananirwa kwihanganira icyo yita ikinyoma cya Olivier. Dore uko abivuga:

Olivier Nduhungirehe, 

Documents tugusaba zirihe ko icyumweru gishize? Niba ntazo ba impfura uceceke!
Uti “le riducule ne tue pas”. Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye!
1 .Iyo biba uko, (le ridicule ne tue pas ) uba warapfuye ukinjira mu Rwanda ukigira umuvugizi w’abarokotse jenoside mu Rwanda nyuma yo gutoteza abashakaga kwibuka ababo wiga Louvain la Neuve, icyo wabahoraga ni ukwibuka ngo wowe utibuka! Cyakora icyo gihe wari akagabo kazi gushimangira ibyo kemera n’ibyo gashaka! Wabatesheje umutwe barazubara ! No kuregana ubifitemo uburambe! Wari ubishoboye kugeza ubwo na regitora (ndlr:rectorat ) yakumenye kuko wayisabaga kugufasha gusiribanga abo bantu mwari muhanganye.

Urumva ko wowe utanamenye ko intambara yarangiranye umupanga wawugeranye mu Bubiligi. Abo mwari mushyamiranye harimo mon beau frère. Ubu njya mubwira ko yatsinze kuko ndetse ubwejagura mu mwanya we, et en sa faveur kandi ari aya nda, kuko uba uhakwa! A cette époque nazaga mu biganiro byategurwaga ku Karere k’ibiyaga bigari ndetse na activités za association y’abagore narimo membre. Au moins deux fois par mois nabaga ndi LLN(ndlr:Louvain La Neuve). Ubukana n’ubumara wari ufite sinabubwiwe narakumvise. Singushinja ngo ndamuke, bref icyo gihe yari wowe watsimbararaga kubyo wemera. Kuba rero warahindurije ubwonko ntupfe , le ridicule ne tue pas!
2. Ibuka igihe wari umuvugizi wa M23, nakubwiye ko uri mu rugamba utazi uko rwatangiye, intambara utazi abayishoje, ko uri no mu kibuga utazi waracecetse uraruca urarumira M23 imaze kwiha umudende w’ububwa n’ubuswa! Urumva ko na squelette yawe ariyo yari isigaye ntuma ya Louvaine La Neuve, ubu aba ari kadavelé! Cyakora umenyereye gushinja JB Ntaganda buriya uzamufashe woherereza procureur ibyo utunze muri computer uzanabikora ubone icyo urisha! Le ridicule ne tue pas M 23 yarishe, yaribye, yaratsinzwe, yarasunnye izuba riva ,ubu ntuba ukiriho, le ridicule ne tue pas!

Uti “ibisa birasabirana” , yes! Uzi kujya mu bajiji utari umujiji? Nkubito kuva namumenya, ururimi yavugishaga nirwo akivugisha, ntararucurika ngo avugishwe cyangwa ahakirizwe. Avuga uko abyumva n’uko abibona n’uko abyemera kandi ntacyo araba, Vestina nawe ni uko. Ntidushyamirana by’abatindi n’abashumba! Ndetse n’abo wirirwa usakumira ibiri ku mbuga , uhakirizwa ngo urabereka abatabyumva nka leta nako wowe ubita abanzi; njye ibyanjye ntukeneye kubibaha, bari kuri mur yanjye barabyisomera! Bamwe tujya tunabiganiraho batanshinja ubwicanyi unshinza nkaho wambonye nica kwa Nduhungirehe. Nta muntu ndahutaza muziza ubwoko bwe, n’ uzabimbwira nkumva narabikoze mbikuye ku mutima nzamusaba imbabazi ndi Vestina !

Sinigeze nemera intambara narimwe yabaye mu 1990. Sindi Kinyogote wa Nkubito ndi Vestina wo mu basinga b’abayabuza. Sindaba agakoresho cyang wa gasuku y’umuntu n’ umwe! Nsaba Imana ngo nzarinde mpfa ntabaye umumotsi, ntahunahunye nk’uko ubigenza ngo ukundwe! Ubundi bavuga ko abanyabutare bavukana abiri yisumbuye ayo agomba kuba yarasigaye mu ngobyi cyangwa mu nda akaba umurage mwiza w’umwana ugukurikira! Wowe ufite ayo wakoreye, urayatsindira. Iyo ugira ayo wavukanye uba ugira isoni cyangwa ukamwara!
Ngo agahinda? K’iki? Saba imbabazi mu izina ry’ubwoko bwawe nk’uko HE P Kagame abigusaba ubundi ureke abarwanye barurye bagusigire utamire uturapfarapfa, Umire utanduranya, abandi kandi babayeho batanduranya.

Cyakora agomba kuba ari wowe ukorera gahunda gouvernement yo kurwanya la haine ethnique!
Bwana porokireri bénévole rero leta yubakwa n’ibitekerezo by ‘abayinenga ikamenya icyo rubanda bashaka, na porogaramu ikorwa hakurikije ibyifuzo bidapfinagaza , nta leta yubakwa n’ubujajwa, n’uburiganya, bw’abicamakazizwa! Le ridicule ne tue pas! Naho ubundi uba warapfuye kera ! Abakoraga akazi nk’akawe mbere yawe, ubuzima bafite ubu bwagombye kukubera isomo iyo udacurika ubwonko ngo ubwimurire mu gifu nk’uko undi mu motsi witwa Evode yabivugiye muri Canada!
ZANA documents bagusabye musore. Wicurika abasoma . Le ridicule ne tue pas!

Byakuwe ku rubuga rwa facebook ya Vestine Umugwaneza.

Contre Nkurunziza, le Rwanda de Paul Kagame imite Museveni contre Habyarimana en 1990

kagams museveniToutes les sources le confirment: les assaillants qui ont attaqué le Burundi ce vendredi 10 juillet sont entrés par la forêt de Nyungwe. Ils ont attaqué les positions militaires dans la province de Kayanza. Les assaillants estimés autour de 150 combattants lourdement armés se sont heurtés à un feu meurtrier des militaires burundais. Ils auraient perdu beaucoup d’éléments avant de s’attaquer au barrage de Rwegura. Les combats ont duré plusieurs heures et ont provoqué un déplacement d’une population importante. Le gouverneur de Kayanza a clairement accusé le Rwanda d’être derrière cette agression. Dans la soirée, des tirs nourris et des explosions de grenades ont été signalés dans les quartiers de Bujumbura connus pour être le fief de ma contestation ou des insurgés. Ce qui a fait penser à la diversion de Kayanza pour que des éléments infiltrés assiègent la capitale.

Sur RFI,  le journaliste Esdras Ndikumana parle de combats d’une grande intensité à Kayanza. Il pointe du doigt le Rwanda. Même accusation de la part de Sonia Rolley. Cette attaque était très attendue vue que tous les fauteurs de troubles burundais ont menacé de prendre les armes contre Nkurunziza. Le président Paul Kagame souhaiterait, à travers cette attaque, empêcher la tenue des élections présidentielles prévues le 15 juillet.

Maggy Barankitse à Bruxelles

Le Rwanda est le seul pays de l’EAC qui s’oppose à la candidature de Nkurunziza et qui a refusé de reconnaître le bon déroulement des élections des conseillers communaux et des députés au Burundi. Cette attaque survient au moment où Maggy Barankitse venait d’animer une conférence à Bruxelles pour demander d’intervenir militairement et de cesser les résolutions sans effet. Elle a déclaré quitter Bruxelles pour terminer son exil provisoire à Kigali,  aux côtés de ceux qui combattent! Prémonitoire ou complicité?Le parlement européen qui vient de répéter les mêmes accusations contre Nkurunziza et ne condamne que les Imbonerakure serait favorable à cette attaque. Il aurait donné le feu vert et table déjà sur un chiffre de réfugiés de plus de deux cent mille burundais dans la région. Le parti pris des Occidentaux dans cette crise justifie le culot de Paul Kagame qui ouvre un passage des rebelles contre un pays voisin. Cette invasion du Burundi rappelle celle qui a été consommée en 1990 par Museveni contre Habyarimana. Des sources dignes de foi parlent d’une grande infiltration des combattants burundais et des experts rwandais qui aident dans le lancement des grenades, l’usage de l’artillerie lourde et le renseignement. Kagame espère ainsi bloquer Nkurunziza dans son ambition de gagner les élections présidentielles et ainsi obtenir son départ forcé pour installer des marionnettes des Occidentaux. Va-t-il y arriver? Et si Nkurunziza offrait enfin le chemin au RNC et aux FDLR qui se désolent de son indifférence à leurs appels du pied?

Cette guerre contre Bujumbura permettrait à Kagame de faire oublier sa révision de la constitution et ses déboires avec la justice espagnole. La femme de TONY BLAIR qui sert d’avocat à Karenzi Karake ainsi que son ancien Premier ministre de mari sont au four et au moulin pour montrer que Kagame est encore très utile. Mais cette attaque du Rwanda pourrait susciter une réaction de la Tanzanie et de l’Afrique du Sud en soutien à Nkurunziza. Les Américains qui soutiennent l’attaque contre Nkurunziza redoutent l’embrasement et brouillent les pistes avec des communiqués contre toute agression entre pays voisins. Nul n’est dupe. Il appartient plus que jamais au gouvernement de Bujumbura de fournir rapidement les preuves de l’agression et de ne pas tomber dans le piège de la naïveté comme Habyarimana. Inutile de prendre les Occidentaux à temoin mais de mobiliser les pays de la région et les BRICS. Les diplomates burundais doivent mouiller le maillot et contraindre le Rwanda à renoncer à ses folies hégémoniques si récurrentes.

Menya ibyo utari uzi ku mushinga w’iyubakwa rya Nyarutarama FPR yajambije.

nyarutarama-300x151

Nyarutarama yari ikwiye kwitirirwa Nyakwigendera Emmanuel Gapyisi

Nari nabasezeranyije kubagezaho amateka ya Nyarutarama. Nyarutarama yogezwa nk’agahebuzo kakozwe nyuma ya 1994, Nyarutarama agashya ka FPR, Nyarutarama bamwe bakeka ko ari iyabo gusa. Nyamara iyo Nyarutarama ni umushinga wa Emmanuel Gapyisi (wari secrétaire général muri MINITRAP), ni n’umuganda w’abakozi bose ba Leta ba Kigali ba mbere ya 1990, ku mwihariko ni Ishema ry’abakozi ba MINITRAP na ELECTROGAZ.

Igishanga cya Nyarutarama twaragitangatanze, tukirwaniramo n’inzoka z’ubwoko bwose harimo impiri za karahabutaka maze turagitunganya koko ku buryo bushimishije. Ni igikorwa cyerekana ukuntu umuganda uhuza Abanyarwanda mu byishimo byo kwifasha mbere yo kwaka imfashanyo zo mu mahanga. Muri Kigali, muri Capitale yacu (sic!), nyuma y’umuhanda “Boulevard Umuganda” (niba ukitwa gutyo si namenya!), igikorwa cya Nyarutarama ni cyo gikorwa cy’igenzi umuganda watugejejeho kugeza nanubu.

Ubundi mu bindi bihugu byibuka Intwari zose bitavanguye, icyo gikorwa gikwiriye kwitirirwa Emmanuel Gapyisi maze NYARUTARAMA noneho koko igahindura izina ikitwa GAPYISI. Ngiyo indi nzira yo guhuza Abanyarwanda b’ibihe byose, nguko gushima ibikorwa by’ingenzi no gushimira abakozi ba Leta batubangirije, bitanze ngo uru Rwanda tubona ubu rube rufite isura iteje ubwuzu. Kigali rero ntiyikoze umunsi umwe (comme Rome ne s’est pas fait en un jour), Kigali ntiyakozwe n’umuntu umwe, Kigali si iya Kayibanda, si niya Habyarimana, kuyitirira Kagame ni ugufobya amateka y’Urwanda ukima Abanyarwanda agaciro kabo. Kigali ni iyanyu, Kigali ni iyacu, Kigali ni iyacu Abanyarwanda twese! Tureke kuvangura, ntaho twaba tugana. Nta gihugu kitagira amateka yaba meza cyangwa mabi, icya ngombwa ni uko tuyafatanya nta gushyira ibyiza kuri bamwe n’ibibi ku bandi.

Ni iki rero cyo kunenga kuri Nyarutarama yagombye kwitirwa Gapyisi, usibye ko uko narinzi iriya mfura atari kwemera. Nyarutarama abavuye mu buhungiro, ariko nabo b’abanyarwanda, bayishotsemo ituzuye maze umushinga wa Gapyisi baba barawujambije ku buryo budasubirwaho. Muti gute?

Iyo murebye neza ubu Nyarutarama yubatse nka “gereza VIP” ku kirwa kiri hagati y’imihanda ibiri gusa (cyakora aha hoze ikigo cy’abasirikare b’Ababiligi harimo akandi gahanda gato ariko ni ako gusa). Si ko byari biteganyijwe kuko ubundi MINITRAP (urbanisme na nouvelles voiries urbaines) yagombye kuba yarashyizemo ibibanza bikase neza n’imihanda mishya minini. Ibyo byari gukorwa muri 1991 na 1992, Inkotanyi zitera muri 1990 maze imishinga hafi ya yose irahagara. Cyakora hari ibikorwa remezo twari twaratangiye gushyiramo, nk’imiyoboro-fatizo y’amashyanyarazi, iy’amazi ndetse niya téléphone.

Uko rero Nyarutarama yibutse ubu inyuranyigeje n’amategeko agenga imyubakire y’imijyi kandi kubikorosa byatwara amafranga menshi cyane. Icyo nakongeraho, abashotse Nyarutarama bagiye bahafata ibibanza busahuzi tudakoze icyo bita “étude d’impact social et environnemental” harimo cyane cyane ukuntu twari kwimura abari bahatuye. Nti bitangaje rero iyo ujya kumva ukumva ubu Président Kagame ategetse (iyo ikibazo kimugezeho) ko abahihaye ibibanza ku ngufu bishyura ba Gakondo bitaba ibyo ayo mazu akaba ayabo.

Ingero ni nyinshi… ni uko abagirira akabanga! Ubundi kandi hari ikiyaga kinini na za plages byagomba gutunganywa ahegereye terrain ya golf. Ntibyakozwe cyangwa byarapfubye. N’ibindi byinshyi cyane…

Bityo utazi umushinga wa Gapyisi yagirango Nyarutarama ni paradis kandi ahubwo ari fiasco. Tujye tuvuga ibyo tuzi, twogeze ibyo twikoreye ariko kandi tunamamaza ukuri.

Reka ndagize iyi nkuru (itaza gushimisha benshi), nshimira équipe yaba ingénieurs “soviets” bo muri MINITRAP twari tufatanyije mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyarutarama barimo Martin Ndikumana (chef de division “urbanisme”), Évariste Karekezi (chef de division “nouvelles voiries”), Charles Uramutse (directeur de l’hydraulique urbaine), naho jye nkaba nari chef de division “production et transport d’électricité”. Sinareka kandi kuvuga abari badukuriye mu rwego rwo hejuru mu guhuza ibikorwa bya politiques na stratégies sectorielles, ari bo : Félicien Libanje (directeur général de l’urbanisme et des bâtiments civils), Alphonse Ntirivamunda (directeur général des ponts et chaussés), Télesphore Bizimungu (directeur général de l’eau) na Marcel Nsabimana (directeur général de l’énergie)

victor Manege

Victor Manege Gakoko