Tag Archives: FPR

Rwanda’s Untold Story Documentary

Twenty years on from the Rwandan genocide, This World reveals evidence that challenges the accepted story of one of the most horrifying events of the late 20th century. The current president of Rwanda, Paul Kagame, has long been portrayed as the man who brought an end to the killing and rescued his country from oblivion. Now there are increasing questions about the role of Kagame’s Rwandan Patriotic Front forces in the dark days of 1994 and in the 20 years since.

The film investigates evidence of Kagame’s role in the shooting down of the presidential plane that sparked the killings in 1994 and questions his claims to have ended the genocide. It also examines claims of war crimes committed by Kagame’s forces and their allies in the wars in the Democratic Republic of Congo and allegations of human rights abuses in today’s Rwanda.

Continue reading

Erega njye “si ndi Umunyarwanda, ndi Umuhutu”J de Dieu MUSEMAKWELI

Kimwe mu byarangaga Umunyarwanda harimo kwanga umugayo. Kandi si Umunyarwanda gusa, ahubwo yari umuntu wese w’imfura, dore ko “ubupfura butagira ubwoko” nk’uko muri buri bwoko haba inyanda, imfunya n’imfura mbi. Kimwe mu byerekana ko Abanyarwanda bamwe batacyanga umugayo ni ziriya mbabazi abategetsi b’Abahutu bategetswe na Kagame gusaba ngo mu izina ry’Abahutu bose, kuberako ngo ari abicanyi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.

Ubona koko habure n’umwe, babiri se cyangwa batatu batinyuka kubwira Kagame bati “Oya ntitubikora, kubera ko ari amafuti, nushaka utuvane ku kazi, udufunge cyangwa se utwice” ? Rwose, habure n’umwe ? Ni akaga, ni ishyano u Rwanda rugushije. Nyamara mu mateka y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu byo ku isi, ntihabuze ingero bari kwibuka, bikabatera ubutwari bwo kuzikurikiza, rwose bakavanira Kagame inzira ku murima izuba riva.

Ese ntibabona ko mu maso ya Kagame icyaha cy’Umuhutu ari uko ari Umuhutu nyine ? Bisubiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, nk’uko Gashakabuhake wo muri Afurika y’Epfo yazizaga Abirabura ko ari Abirabura, nk’uko Hitler yazizaga Abayahudi ko ari Abayahudi. Iryo ni ryo rondakoko ry’ukuri, ngicyo ahubwo icyaha cy’inkomoko, ureke ibindi.

Gusaba imbabazi umuntu ukuziza icyo uri cyo ni uguta igihe no kumwoshya kuko ahubwo bituma akeka ko ari mu kuri. Iyo umaze gutuma akeka ko ari mu kuri, noneho “asya atanzitse”. Kera abagabo bagikubita abagore, hari abagore bamwe wumvaga bavuga bati “nankubite nyine, none se ko yankoye, byagenda bite ?”. Haba n’imvugo yabaga mu muco w’Abashinwa yagiraga iti Kubita umugore, niba utazi icyo umuhora, we aba akizi”. Imitekerereze nk’iyo ikomoka ku myumvire mibi y’icyo bivuga kuba umwari, umutegarugori, umusore, umugabo no ku myumvire mibi y’uko abashakanye bagomba kubana. Icyo gihe rero ntacyabuza umugabo gukomeza guhonda umugore, ndetse yashaka akamwica.

Iby’Abahutu mu Rwanda ni aho bigana. Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, kwica Umuhutu cyangwa kumwambura ibye nticyari icyaha. Igihe Abarabu n’Abazungu batundaga Abirabura bakajya kubagira abacakara (traite négrière, commerce des esclaves), abo Birabura bashoboraga gupfa uko bashatse, bagatumba bubeba (nk’imbeba), ibyo ntacyo byabaga bivuze. Ngaho rero aho Abahutu bo mu Rwanda bagiye gusubira.

Tugarutse ku bagore bakubitwaga n’abagabo, hari n’uwamaraga gukubitwa, umugabo akamubaza ati “wandakariye ?”. Umugore agasubiza ati “Nabarakarira nte se kandi mwankonsoraga ?” Iby’Abahutu bo mu Rwanda ni aho bigana. Kuva ubu ingoma ya Kagame izajya ifata Abahutu, ibakorere ibibi byose bishoboka, ivuge ngo iri kubakosora ubusembwa karande bavukana cyane cyane ubwo kuba abajenosideri. Abahutu bagiye gusubizwa kuri ya mvugo ya kinyarwanda ngo “Umwami yica so, ukamutura” kugirango nawe atakwica. Kandi koko ni ko byagendaga. Mu Rwanda no mu Burundi, iyo wajyaga gufata umurambo w’uwawe wiciwe ibwami, wagombaga kugenda useka kandi witwaje inka yo gushima, hato batavuga ngo warakariye umwami. Ngaho rero aho u Rwanda rusubiye.

Icyakora hari abandi bagore bihagararagaho, bakanga gukubitwa bakabwira abagabo bati Urashaka kunkubita, aha ngo urankosora ? Uragakosorwa n’inkuba ! Ngicyo igisubizo kigomba guhabwa ingoma ya Kagame.

Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, Abahutu barakubitwaga kakahava. Ikiboko cyararishaga. Ubwo kandi bakubitwaga ku kibuno, baryamye bubitse inda, bamanuye ikabutura, ipantalo cyangwa akenda babaga bambaye. Hari n’abakubitirwaga imbere y’abagore n’abana babo. Bamwe bahitagamo guhunga bakajya muri Uganda no muri Tanzaniya kuko ari ibihugu byakolonizwaga n’Abongeleza. Ntibajyaga i Burundi cyangwa muri Congo kuko naho hategekwaga n’Ababiligi’ kandi Ababiligi n’Abatutsi, “umwe yabaga ari icyitso, undi ari gatozi”. Igihe cyarageze ariko, Gahutu yanga gukomeza gukubitwa. Urebye uko ibintu biri kugenda bihindagurika mu Rwanda, noneho si ugukubitwa gusa, ahubwo agiye gusubira ku ngoyi, ayirambeho.

Muri uko gukubitwa kwabo, hari abandi bagore wumvaga bagira bati “ankubite se, ankubite igitenge, ankubite se akanyama ?” Kuba umugabo ahahira urugo bimuha uburenganzira bwo gukubita umugore no kubuza abana amahoro ? Oya rwose, habe na busa. Niba umugabo ari umutwe w’urugo, umugore ni umutima warwo. Kimwe kiryamiye ikindi, umubiri wose wahababarira, ndetse bikaba byawuviramo n’urupfu. U Rwanda rero ni ho rugana.

Iriya gahunda “Ndi Umunyarwanda” igejeje u Rwanda aho benshi mu Batutsi bumva ko aribo Banyarwanda bonyine. Umuhutu azajya aba umunyarwanda ari uko Abatutsi babimwemereye. Icyo gihe kandi nabwo, azaba ameze nk’inyana y’insindirano. Ngo “Ironka, ntitsimba”. Abatutsi bazajya bamugerera, bamuhe utuvungukira ku byiza by’u Rwanda, batumukubitireho, bagerekeho n’inshyuro aka wa mugani wa kinyarwanda ngo Umwana w’umuja akubitirwa ku mazi nyina yavomye.

Ni byo Kagame yatangiye avuga ko “u Rwanda rubana n’abarwishe”, ko muri leta ye harimo abajenosideri, ko nta kundi gufungura urubuga rwa politiki kuruta ibyongibyo. Ubu rero kugirango Umuhutu azabone ishuri cyangwa akazi mu Rwanda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwikorera ku giti cye, kugirango azabone uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda b’ukuri, ni ukuvuga Abatutsi, ni ineza azaba agiriwe. Ibyo nabyo si iby’ubu kuko ariyo mitekerereze dusanga mu mabaruwa 2 y’abagaragu b’ibwami yo mu w’1958, mu migambi n’imigabo (statuts) y’ishyaka rya UNAR, akaba ari nayo mitekerereze mu by’ukuri ya FPR-Inkotanyi.

Ngaho rero aho u Rwanda rugana. Kera Abatutsi n’Abahutu banenaga Abatwa. Bivugwa ko Umutwa yigeze kunyura munsi y’urugo rw’abandi bugorobye mu kabwibwi, nyiri urugo amwumvise arabaza nk’uko byagendaga mu muco wa kinyarwanda ati “Yewe muntu utambuka uri nde ?”. Undi arasubiza ati “Erega sindi umuntu, ndi Umutwa”. Igihe kiregereje rero ngo Umuhutu w’i Rwanda ajye avuga atiErega sindi umunyarwanda, ndi Umuhutu”. Kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, bazajya bavuga amakuru y’ahabaye impanuka y’imodoka bagira batiHakomeretse Abanyarwanda batatu n’Abahutu umunani

Umwanzuro

Niba hatabonetse bwangu abanyapolitiki bitanga ngo babogore uru Rwanda, nta handi Kagame arwerekeza hatari kuri mteremko ! Mu minsi mike iri imbere aha ibintu ntibizaba bigifite igaruriro.

Niba idaharitswe , iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” irasiga yoretse u Rwanda izuba riva.

Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Kigali

Gutabariza Abanyarwanda: Ibaruwa umusore yandikiye Paul Kagame ku bijyanye na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Image

“N’ubwo tubyina iyo gahunda, njye numva umutima unkomanga…sinabyihererana”

Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cy’ U RWANDA,

Impamvu: Gutabariza abanyarwanda.

Nyakubahwa,

Mbanje kubasuhuza mugire amahoro atagabanyije amwe ava ku Mana isumba byose Umuremyi w’isi n’ijuru kandi we nyiri biremwa byose.

Nyakubahwa, mbandikiye iyi baruwa ifunguye nyuma yo gukurikira neza ibiganiro bitandukanye bivuga kuri gahunda nshya ya Leta yiswe NDUMUNYARWANDA ku maradiyo atandukanye hano mu gihugu sinemeranyijwe niyo gahunda nshya. Iyo gahunda ntago nanyuzwe nayo nagato kuko nabonyemo gahunda zisubiza abantu bamwe inyuma mu mitekerereze no mu myitwarire bikaba byazamura umwiryane, ipfunwe no kwishishanya mu muryango mugali Nyarwanda. Nyakubahwa Itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho ribaha ububasha bwo kuba ari mwe mureberera abanyarwanda twese, mukaba kandi muhagarariye Leta y’Urwanda. Ni muri urwo rwego mbandikiye kugira ngo icyo gikorwa cyatangiwe kandi gihagarariwe na Leta muhagarariye mugihagarike kuko cyibasiye igice kimwe cy’abanyarwanda mushinzwe kuyobora no kureberera ubwisanzure ntayegayezwa bahabwa n’itegekonshinga kuko ari abanyarwanda.

Nyakubahwa bamwe mu bayobozi bari gusobanura iyi gahunda hirya no hino mu bitangazamakuru bashishikariza abahutu bose ko bakwiye gusaba imbabazi abatutsi kubera Genocide ngo yakozwe mu izina ryabo. Nkumusore ukunda  igihugu kandi ukurikirana ibijyanye na politike y’igihugu cyacu, mbona ibi bihabanye nibyo mwakomeje gushishikariza abanyarwanda mu magambo mbwirwaruhame (Discours) mutahwemye kutugezaho mu bihe byashize ubwo kenshi mwadukanguriraga kwibona nk’abanyarwanda kuruta uko twakwibona aho twavuye (Imiryango, amoko, uturere ….), urubyiruko mbona twarakuranye koko uwo muco mwiza wo kumva ko tureshya ariko ibi byo byantunguye, rero nimba koko imvugo yanyu ariyo ngiro iyi gahunda mukwiye kuyihagarika kuko izazamura umwuka mubi mubo muyobora bikaba bishobora kuzateza ibindi bibazo nk’ipfunwe, agahinda no kwicuza ibyiza bamwe batanzeho umusanzu, igikomeye kurushaho amoko yari asigaye mubantu bakuru none n’abana bagiye kubyinjizwamo kandi uko babyinjijwemo si byiza kuko byerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi ari bwiza. Muri make impamvu nenga iyi gahunda ni uko yirengagiza nkana izi ngingo 6 zikurikira:

  1. Hari abahutu beza kandi benshi cyane badakwiye kwikorezwa uwo musaraba wo gukora Genocide, nabaha ingero: Nyuma ya Genocide hari Abana bigaga I Nyange b’abahutu (bashyizwe no mu ntwali z’igihugu kuko banze kwitandukanya na bagenzi babo b’Abatutsi) imiryango yabo kuri ubu nkeka ko yari ifite ishema ko yabyariye Igihugu intwali, none ko bagiye gusigwa ubusembwa bw’icyaha batakoze, batanatumye umuntu kugikora mu izina ryabo? Hari abahutu bakijije abatutsi muri Genocide bahigwaga, hari n’abandi bahutu bapfanye n’abatutsi muri genocide kuko banze kubatanga ngo bicwe urugero ruzwi cyane n’urw’umupadiri w’I Mukarange (Kayonza), Hari abahutu b’abanyeporitike barwanyije gahunda  za Leta yacyuye igihe zacagamo abanyarwanda ibice babarwanyiriza mu gihugu bashinga amashyaka bacishamo ibitekerezo byabo birwanya iyo politike mbi ingero hano ni nyinshi sinazirondora. Mwibuke ko hari n’ababiguye mo bashyinguye ku I Rebero imiryango yabo n’amashyaka yabo nkeka  bari bafite ishema ry’ibyo barwaniye none imiryango yabo nayo isabe imbabazi?, urugero rwanyuma natanga ni urw’abahutu bafashe iyambere nabo bakajya ku rugamba bagafatanya n’abandi bagahagarika Genocide. Mu by’ukuli nabo ibyo byagakwiye kubatera ishema, Nyakubahwa mumbabarire hano ntarugero mbaha kuko nziko mubazi kundusha kuko mwari mu ishyaka rimwe icyo gihe. Abo ni bamwe mu bahutu bafatwa nk’ ibyitegererezo byiza k’Urubyiruko rw’U Rwanda kuko bafashe imyanzuro ikwiye mu gihe byari bikomeye. Abatabarutse Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nemera ko barwaniye ukuli, arikose abakiriho bahumeka babarizwa mu byiciro navuze cyangwa imiryango yaba Nyakwigendera nabo bazagende basabe imbabazi kandi benshi baranabihombeyemo, bakicirwa imiryango…? Nyakubahwa icyaha ni gatozi nta bwoko bwabazwa ibyo abantu bandi bakoze ngo mu izina ryabo kuko ubwoko bwose ntibwaba bubi cyangwa bwiza.
  1. Abatutsi bose siko bahizwe muri genocide, amateka avuga neza ko abatutsi bose atariko bahizwe, abari barayobotse Muvoma ntakibazo bagize ingero zirahari kuko nk’Interahamwe uwari uzikuriye mu rwego rw’Igihugu yari umututsi. Kubw’ibyo mbona umuryango w’umututsi wakoze genocide nawo udakwiye gusabwa imbabazi kuko wagize uruhare mu mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kandi mubyukuli  abo na bo bafite abavandimwe bandi bazize Genocide bagomba gusabwaho imbabazi, ku rundi ruhande bakagira abahitanywe na bamwe mu muryango wabo; ubwo bo bazabarwa he?
  1. Generalisation niyo yoretse imbaga mu Rwanda: Imbarutso ya Genocide yabaye  mu ijoro ryo kuya 06/04/1994 ubwo indege yaritwaye uwari Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Juvenal Habyarimana yahanurwaga n’igisasu, Abatutsi nabitwaga ibyitso by’inyenzi batangira kwicwa bazira ko ngo bahanuye indege y’umubyeyi, umututsi wo mucyaro hasi ku mudugudu utazi gusoma no kwandika yewe utazi no kurashisha itopito yashinjwe iryo hanurwa ry’indege kandi yahanuriwe I Kigali hakoreshejwe misire. None muri iyi gahunda Umuhutu warwanye muri FPR, Uwahishe abatutsi bakarokoka ndetse n’uwarwanije ubutegetsi bwahozeho nabo bashyizwe mu gatebo kamwe ngo bihanire ubwoko bwabo Hutu bwakoze genocide? Iki se kibaye icyaha cy’inkomoko umuhutu wese azihana? NDUMUNYARWANDA se ibaye Batisimu abahutu bose bakwiye gucamo? Mbona harimo akarengane kuko leta yacyuye igihe abataragiye muri POWER yabise abagambanyi babuzwa amahoro, bicirwa imiryango, birukanwa kukazi abandi barapfa none no kuri ubu bagiye kwambikwa ubusembwa bwa Genocide batahwemye kurwanya? Bahungire hehe handi ko bari bageze igihe cyo gusoroma ibyo babibye? Numva gushyira mu gatebo kamwe (Generalisation) ari politike ishaje kandi mbi yatumazeho abantu kuyikoresha ubu ni ikosa rikomeye kuko ubwo amateka ntacyo yaba yaratwigishije! Nta bwoko bwaba bubi bwose.
  1. Uburemere bw’icyaha cya Genocide: Genocide mu mategeko mpuzamahanga ni icyaha gikomeye cyane kandi kidasaza kubw’ibyo uruhare rwose wayigiramo ntuba ukiri inyangamugayo amategeko agukuraho ubudahangarwa bwose. Numva mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye abaguye muri Genocide ari ukubaha ubutabera nyabwo mugahana ababigizemo uruhare bose kandi mwibuka ko imbabazi zitavanaho ibihano, nkaba numva uruhare rwose umuntu yakwiyemerera yakoze harebwa mu mategeko agahanwa. Ibiri gukorwa byashyirwa mu rwego rwo gufatanya icyaha n’abakoze amarorerwa, mbibutse ko hari abafunzwe kuko batatabaye abari mu kaga ubwo abandi nabo mbona abari kuzisaba aribyo nabo bakoze.
  1. Ninde uhagarariye Ubwoko ubwo aribwo bwose?: Nyakubahwa ubwo mperuka mu ngando (2011) nigishijwe ko amoko mu Rwanda atakibaho, ariko ikigaragara nanjye nemera mu kanwa byavuyemo, Munyandiko birahishwa, mu ndangamuntu ni amateka ariko mu mitima ntibyigeze bivamo. None Nyakubahwa muzemera ko hagira uhagararira ubwoko hutu, twa cyangwa Tutsi Kugirango asabwe cyangwa asabe imbabazi? Numva bitaba ari byo kuko uwo muryango cyangwa iyo groupe yaba ishingiye ku bwoko kandi Itegeko Nshinga ribuza umutwe uwo ariwo wose wavuka ushingiye ku bwoko,…. Byatandukanya abanyarwanda. Ubwo rero mbona iyi gahunda itararebye abazasaba n’abazasabwa imbabazi. Nkuko nabivuze igiye kugarura amoko mu bana batari bayazi kandi aze mu buryo bubi bwerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi bukaba bwiza.
  1. Imbabazi zigira umumaro nI izivuye ku mutima sizivuye mu gihiriri: Nyakubahwa, ubundi muri rusange imbabazi zisabwa umuntu wakorewe icyaha zigasabwa n’uwagikoze kuko amaze kumenya kandi yemera neza ko ibyo yakoze ari amakosa cyangwa ari icyaha akaba kandi yiteguye kutazongera gusubira mu ikosa ibyo abikora nta gahato ahubwo ari umutima nama we ubimwemeza. Uzitanga ntategetswe kuzitanga kungufu ahubwo areba koko uzisabye niba azikwiye kandi atazongera kumuhemukira yarangiza akazimuha kandi nyuma ntabimucyururire nawe ntagahato ashyirwaho mukuzitanga. None umuntu uzasabira undi imbabazi dore ko atanamutumye ni iki cyemeza ko uwo wabikoze atazongera agakora nkabyo dore ko atariwe uzisabiye? Uzitanze se n’iyihe garanti yagira imwemeza ko bitazongera? Dore ko dukwiye kwibuka ko uwakoze icyaha siwe uri gusaba imbabazi…  Nyakubahwa ndabona atariko bizagenda ahubwo birasa n’agahato, kuko umwanya munini utwarwa nuwo kubyigishwa (Gusaba imbabazi) ubundi bamwe bakemera kubera umwiherero tutamenya ibyawubereyemo. Nkabona rero nta mumaro izo mbabazi zagira igihe zitari gutangwa kubushake, uwakoze ikosa yishakire uwo yahemukiye amusabe imbabazi atabibwirijwe. Anaduhe garantie ko atazongera kudusiga icyo cyasha nk’abanyarwanda.

 

Nyakubahwa nsoza iyi baruwa natanga umusanzu wanjye mbagira inama zikurikira:

  1. Nyakubahwa Itegekonshinga ribaha uburenganzira bwo guhagararira abanyarwanda twese, amarorerwa yagwiririye u Rwanda ni ibyago bikomeye kandi icyasha cyagiye k’umunyarwanda wese, rero mbona ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA ikwiye kuza twese abanyarwanda hadaciwemo ibice tugakubitwa icyuhagiriro ndetse tukemera ko habaye Genocide yaduhesheje isura mbi mu ruhando mpuzamahanga iryo pfunnwe rikaba iryacu twese aho kuba irya bariya cyangwa bano dore ko buri gice nyarwanda ukijoye utakiburaho inenge, ubundi Nyakubahwa mububasha muhabwa n’itegeko bwo guhagararira u Rwanda n’abanyarwanda mukaduhagararira abakorewe n’abakoze Genocide izo mbabazi mukazisaba mu izina ry’abanyarwanda muhagarariye batavanguye kuko nyine TURABANYARWANDA ntituri ABAHUTU, ABATUTSI cg ABATWA ubundi mukizeza amahanga ko nta Genocide izongera kubaho dore ko itanashoboka hatabayeho inkunga ya Leta.

2. Nyakubahwa ikindi mbona ko cyafasha, numva iki aricyo gihe hajyaho campain ku Murenge cyangwa ku Kagali yo kurata ubutwari bw’ababashije guhisha abandi bahigwaga muri uwo murenge cyangwa Akagali abahizwe bagatanga ubuhamya uko bahishwe ababahishe nabo bakavuga uko biyemeje gukora ibitari byoroshye, bakambikwa imidari yakwitwa izina kurwego rubishinzwe maze abana mu midugudu bagakura babona umuntu wakoze ibyo abandi batinye gukora, akabagira inama zo kwanga ikibi cyose kabone niyo baba ari ababyeyi be bagikora. Mbona byaba urugero rwiza aho kubereka ko hari ubwoko bwavukanye icyaha bukamara abantu. Ubundi kurwego rw’igihugu hakambikwa Imidende abanyapolitike bikuye umugati mu kanwa cyera bagatinyuka bakavuga ibitaragendaga muri icyo gihe bigatuma bangwa na benewabo, bagakurwa ku kazi, bagafungwa, bakitwa ibyitso… ndetse n’amashyaka yose yarwanije ibitekerezo bya cyera byavanguraga abantu nayo ntabure kuri uwo Mudende tukayamenya, tukayaratira abandi. Bityo Abasore n’inkumi bashaka kuba abanyaporitiki bakabona abo bagisha inama zo kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n’abo basangiye ishyaka. Bityo abasore n’inkumi tugakurana imihigo nk’iyizo ntashyikirwa zakoze ibitoroshye. Abo bakazaba abantu ndeberwaho bityo iyi gahunda ya NDUMUNYARWANDA isige umurage ku bana bato wo guharanira kwanga ikibi niyo byaba bigukura amata kumunwa cyangwa niyo byaba bikorwa na mwene wanyu ukabyanga wivuye inyuma. Bitabaye ibyo nkukombona iyi gahunda izasiga NDUMUHUTU, NDUMUTUTSI, NDUMUTWA aho gusiga NDUMUNYARWANDA NYAWE.

Amashyaka yarwanije ingoma mbi, abanyapolitike barwanije ibitekerezo bibi bya cyera byavanguraga abanyarwanda, abantu batabaye abandi bakabahisha cg bakajya muri opposition kurwanya ikibi ….. cyo nimuze abo bantu mvuze tubarinde kwicuza ibyiza bakoze ahubwo baterwe ishema n’uko batabaye abari bababaye bakabaha ubuzima.

 

Muhorane amahoro n’U Rwanda ruzira amacakubiri.

Umusore utuye mu ntara y’amajyepfo

Rwanda.

Niba ushaka kugira icyo usubiza uyu musore , wanyura ku buyobozi bwa Blog cyangwa ukatwandikira kuri addresse ikurikira: busenock@yahoo.fr

UMURONGO WA LUNARI N’UWA PARMEHUTU: N’UBU RURACYAGERETSE !


parmehutu (1)Mu isesengura ry’ubushize twabonye uburyo kamere ya politiki ituma hafi ya hose mu bihugu haba imirongo ya politiki ibiri y’ingenzi ihanganye. Ibi biterwa n’uko abantu bashaka guhuza imbaraga, buri wese akiyunga n’abo begeranye mu bitekerezo. Kugira ngo na none abantu bishyire hamwe, bisaba ko buri wese agira icyo yigomwa. Ibyo rero bituma imyumvire yari itatanye mu ntangiriro, igenda yegerana, ikaza kwibumbira mu mirongo ibiri minini. Hari impamvu ikomeye rero ituma haba imirongo ibiri, ntihabe itatu cyangwa ine. Ni impamvu ishingiye ku mibare.Iyo abantu biyegeranya ngo baronke ingufu, buri tsinda riba riharanira kuba irya mbere. Ayo mahirwe yo kuba imbere agenda yiyongera uko amatsinda aba make, akagenda ayoyoka uko amatsinda aba menshi. Dufate urugero rw’igihugu kirimo ibyerekezo bine bya politiki: A, B, C, D. Kuko bose baba ari cyo bagendereye, buri murongo wa politiki waba ufite amahirwe angana na 25% yo gutsimbura abandi ukajya imbere. Nyamara hagize babiri muri bo bihuza, hasigara amatsinda atatu, ya mahirwe yo kuba uwa mbere akazamuka akagera kuri 33%. Hagize abandi babiri bihuza, ya mahirwe agera kuri 50%. Aha rero ni ho hari ipfundo rituma henshi haba imirongo ibiri ya politiki.

Ujya muri politiki ntabwo aba afite gusa umugambi wo kugera ku butegetsi. Aba anifuza kuburambaho igihe kinini gishoboka. Aha rero ni ho demokarasi itandukanira n’izindi nzira. Abanyagitugu bafata ubutegetsi bakanaburambaho ku ruhembe rw’umuheto. Mu bya cyami ho bubaka ingengabitekerezo ko ngo nta wundi wayobora usibye abavukanye ubwo butore. Muri demokarasi ni ibindi. Utinda ku butegetsi igihe cyose ba nyirabwo (abaturage) bakibugutije. Ndetse n’iyo rubanda yaba igukunze cyane bakugenera umubare wa “Manda” udashobora kurenza.

Muri demokarasi rero, igipimo cy’amajwi gitanga icyo cyizere ni 50% n’imisago. Iyo ufite muri za 40%, ushobora gutegeka kuko uba warushije abandi. Amajwi asigaye n’ubwo aba ari menshi (60%) ariko aba atatanye. Nyamara rero ntiwabyizera, kuko bashoboye kwishyira hamwe, bahita bagira 60% bakaguhigika. Ni yo mpamvu iri rushanwa ry’ubutegetsi muri demokarasi riganisha kuri 50%, kuko buri wese aba azi ko narenzaho na 0,1% azatengamara, kuko abasigaye bose, n’aho bakwiyunga batamutsimbura. Ubu bushake bwo kwegera 50% rero butuma abantu bagenda biyegeranya bikarangira bibumbiye mu bice bibiri bihanganye. Amashyaka asigaye na yo yireba ahereye kuri iyo mirongo yombi, hakaba abo byitwa ko bayikuririza, abandi bakavugwa ko bayoroshya. Ni ho haturuka ibyo twumva ngo Centre-Gauche (koroshya) cyangwa ngo Extrême-Droite (gukabya).

N’iwacu mu Rwanda ni uko byagenze. Ibitekerezo bya politiki byagiye byiyegeranya kugera hasigaye ya mirongo ibiri gusa: uwa repubulika ishingiye kuri demokarasi (wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU) n’uwa gihake ishingiye ku murage n’amateka (wabimburiwe na UNAR). N’ubu rukigeretse. Amashyaka yacu wayarebera muri iyi mirongo yombi. Gusa na none, birashoboka ko hagira ayitarura ho gato, amwe akayikabiriza (Extrême), andi akayoroshya (Centre). Ariko murabona nyine ko na yo ari ya mirongo yombi aba yubakiyeho.

 

I. UKO IYO MIRONGO YOMBI IHAGAZE MURI IKI GIHE CYACU.

1. Umurongo wa UNAR.

Kuba FPR ari UNAR y’ubu byo si umugani. Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa, usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje. FPR kimwe na UNAR irwanira ishyaka ibitekerezo.

 Icya mbere FPR yashakaga si imyanya mu butegetsi.

Iyo FPR iza kuba igenzwa n’imyanya, i Arusha bari bayihaye irenze iyo yari ikwiye, yari gutuza. Gusa ibi byari bihabanye n’umurongo wayo wa politiki wo kumva ko ubutegetsi bufite ba nyirabwo: Indobanure zo muri FPR. Ni yo mpamvu FPR yakomeje intambara kugeza ibufashe bwose. Yanze gutatira wa murongo w’uko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye guhakwa.Iyo Kagame avuze ngo “twatakaje imyaka 30” ni ho aba yerekeza. Ni ukuvuga ngo Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabaye icyuho, kuko ubutegetsi bwari mu maboko y’abatabugenewe.

Muzumve amadisikuru y’ubu: u Rwanda rwabayeho kugeza 1959, hacamo icyuho cya jenoside yamaze imyaka 30 (Repubulika ya mbere n’iya kabiri), rwongera kubaho FPR ifashe ubutegetsi. Igisekeje ni uko ibi Kagame abivugira kuri Stade Amahoro atubatse, akabivuga aturutse mu Rugwiro atubatse, ari butahe mu Kiyovu atubatse n’ibindi. Ibyakozwe byose kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri bisa n’ibitabaho kuko nyine byakozwe n’abatagenewe kugira ubutegetsi. Kuri FPR, mu Rwanda ubutegetsi bufite ba nyirabwo. Si ubutegetsi butangwa, ni ubutegetsi butunzwe. Ni yo mpamvu yanze kubusangira n’abandi. Ibyo ntibivuguruzanya no kuba nyuma yo kubufata igenda ibukeberaho abo ishatse n’igihe ishakiye. Na ba Rwarakabije yarabakebeye. Gusa ibakebera izi, na bo bazi, ko ari ubwayo, bakagomba kwitwararika no kuyoboka. Ingaruka y’iyi myumvire ni uko ushaka kugira ijambo mu gihugu cye agomba kubanza GUHAKWAngo arihabwe, kuko rifite ba nyiraryo. Ngako akagobeko ko “kwihesha agaciro”. Iyo wumvise uku kuri, uba ubaye umuntu. N’iyo wari ufite “mandant d’arrêt” ukurikiranweno jenoside nka Rwigema Pierre Céléstin, bayigukuriraho, ugataha, babona uyoboka neza bakakugabira akanya. Naho iyo ugize uti nanjye ndi umwenegihugu ugashaka kwiha ijambo, FPR ikubika hamwe na ba Victoire, Mushayidi na Ntaganda, iyo ugize amahirwe ntigukurikize ba Rwisereka.

Aha kabiri FPR ibera umushibuka wa UNAR ni ku bo yubakiyeho.

N’ubwo ishuka abantu ngo abaturage bayikunda kurusha uko bikunda, n’umwana icyo nticyamufata. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ujye kubabyutsa saa cyenda z’ijoro n’imbunda ugira ngo ubatoreshe ku ngufu indorerezi zitarahasesekara. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ubavune ibikumwe ubatoresha ku ngufu, uwo badashaka. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo amajwi yabo uyate mu misarani. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo nyuma y’imyaka 19 intambara irangiye, ube ukibacungisha imbunda kugera muri nyumbakumi (positions z’abasirikari hose, lokodifensi, inkeregutabara n’ibindi). FPR yubakiye by’ukuri ku ndobanure nke. Abandi ni ugukurikira.Torture-FPR

Ikindi kirimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi ni“ukwikubira” ibyiza by’igihugu. FPR ikomereje aho UNAR yari igereje. Kera inka zari iz’umwami none zagiye muri Girinka(FPR). Ntiwayigurisha udahawe umuriro (uruhusa). Ubutaka ntibukiri ubw’abaturage ngo bwabaye ubwa leta (FPR). Ibishanga ni uko.Uhinze ibidategetswe waba uhungabanyije umudendezo wa leta (FPR). Usaruye ikigori mu byo bagutegetse huginga ukagaburira abana, ngo uba ukomye gahunda za leta (FPR) mu nkokora. Gutwara taxi byeguriwe abifite (FPR). Ntibitangaje kuba FPR iri mu mashyaka akize ku isi. Kera igihugu cyose cyari icy’umwami, none ubu cyose cyahindutse icya FPR. Icyo dusigaranye umwami mushya atarafata ni abagore. Ubanza na bwo biterwa no gutinya kwirahuriraho amakara kuko n’ababo babananiye. Umunsi umwe tuzakanguka dusange hatowe itegeko ko abagore bari abacu bahindutse aba leta (FPR) !

Ivangura riragenda rikagera hose. Mu bintu byose usangamo gahunda ebyiri: ireba rubanda rwa giseseka, n’ireba indobanure zo mu butegetsi. Ngo abana ba rubanda nibajye biga mu zuba ryo mu mpashyi, nyamara ab’indobanure za FPR biga Green Hills baruhuka Nyakanga na Kanama. Ngo abana ba rubanda nibige ku ngufu mu cyongereza (n’abigisha ntacyo bazi), nyamara muri Green Hills hari ishami ryiga kandi ryigisha mu gifaransa… Ngo Bourses zivuyeho ku bana ba rubanda, nyamara ab’indobanure bararihirwa ibya mirenge mu mahanga… Ni byinshi byerekana ko FPR na yo ifata abanyarwanda mu byiciro. Hakaba abavukanye uburenganzira n’abagomba kubusaba bagategereza kubuhabwa; hakaba abavukanye impagarike n’abavukanye inenge ngo yitwa ingengabitekerezo…ngayo nguko.

 2. Umurongo wa MDR-PARMEHUTU.

Umuromgo wa politiki wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU na wo ntiwazimye : Ubutegetsi ntawe ubuvukana butangwa na rubanda, ikabuha umwegihugu yishakiye hadashingiwe ku mavuko no ku bukire. Abenegihugu bose barareshya, nta wavukiye guhaka, ngo undi avukire guhakwa .

inama

Mu matora ya Kamarampaka yabaye le 25/9/1961 : Rubanda yasezereye Karinga n’izayo ihitamo ubutegetsi bwa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi.

Uyu murongo wa Parmehutu ntaho wagiye. Ubizi kuturusha ni UNAR/FPR bamye bahanganye. Mu mikorere yayo, FPR ihora yikanga umurongo wa politiki wa Parmehutu ikawuhoza mu ngororero (target). Ingororero cyari igiti bashingagaho intobo bitoza kumasha. Gufora umuheto rero babyitaga kugorora. Aha ni ho haturuka ijambo ingororero. FPR na yo rero ihoza MDR-PARMEHUTU mu ngororero. Mwumvise mu minsi ishize abacurabwenge bayo bateza ubwega ko bamaze kuvumbura bidasubirwaho ishyaka ricumbikiye PARMEHUTU y’ubu. Uku ni ko umucurabwenge wayo Tom Ndahiro abisobanura (mwihangane nimubona hari aho bitumvikana si amakosa yanjye. Imyandikire n’ubuhanga bwa Tom murabizi. Gusa nahisemo kubyandukurana n’amakosa yabyo ngo nubahe ibitekerezo by’undi harimo n’uburenganzira bwe bwo kwibeshya):

 “Amateka ariyanditse Bucyana Maritini abonye umusimbura. Uwo si undi ni Thomas Nahimana washinze ishyaka rye “Ishyaka/Parti Ishema—IshemaParty.” Ab’ingezi muri iryo shyaka ni aba: Padiri Thomas Nahimana, Mme Nadine Claire Kasinge, Bwana Jean Baptiste Kabanda, Dr. Deogratias Basesayabo, Bwana Chaste Gahunde, Dr, Joseph Nkusi, Bwana Venant Nkurunziza na Bwana Ernest NSENGA… Muri iryo tangazo biyerekana ko baharanira amahoro. Ariko imvugo ikoreshwa ikomoka mu ijambo ryavuzwe na Geregori Kayibanda ku itariki ya 10 Mata 1994. (Soma Kangura N0 40-Gashyantare 1993). Ibyanditse mu itangazo ry’ishyaka rya Padiri, usanga igitekerezo ari icya CDR n’abambari bayo. Ku rupapuro rwa mbere KANGURA N0 51 handitse ngo: “ABATUTSI BAKWIYE KURYOZWA IBY’INTAMBARA” ku urwa nyuma hari ifoto ya Bucyana Martini wari perezida wa CDR munsi y’ifoto ye handitse ngo: “ISHYAKA RYACU NIRYO RITEZWEHO GUKIZA RUBANDA, NIRYO RISHYAMIRANYE N’ARI KU BUTEGETSI. Icyo kinyamakuru ni icyo mu Ukwakira 1993. Mu itangazo rya Padiri Nahimana n’abo ayobora, ntibagaragaza Ku urupapuro rwa 3 rw’icyo kinyamakuru Kangura, hari inyandiko ifite umutwe: “KWITWA UMUPARMEHUTU SI IGISEBO NI ISHEMA”. Iryo zina ISHEMA rishyizwe ahagaragara kuli 28 Mutarama 2013 rifite icyo riganishaho. PARMEHUTU yakoreye kudeta i Gitarama kuli 28 Mutarama 1961. Ishema ryayo rivukiye i Paris, France nyuma y’imyaka 52. Niamateke reka dutegereze”.

(http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/29/hutu-power-mu-birindiro-i-paris/#more-1809)

 

Kubera amakosa menshi n’akajagari k’ibitekerezo, ntibyoroshye guhandura ubutumwa burimo. Reka ariko ngerageze n’ubwo ari nko guhinga umushike.

 

Muri make uyu mucurabwenge wa FPR akaba n’umwiru mukuru kwa Kagame (umujyanama) aragira ati:

  1.  Amateka arongeye yisubiyemo. Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris.
  2.  Ishyaka Ishema ryavutse taliki ya 28 Mutarama, itariki yibukwaho Kongere y’i Gitarama ubwo MDR-PARMEHUTU yahirikaga ingoma ya Cyami igakoma imbarutso y’ugutsindwa kwa LUNARI.
  3.  Ishyaka Ishema riri mu murongo wa PARMEHUTU ya Grégoire Kayibanda. N’ubwo rigaragaza ko riharanira amahoro, imvugo yabo ikomoka kuri Grégoire Kayibanda.
  4.  Abashinze iri shyaka nta bwoba batewe no kwitwa Abaparmehutu (kuri bo si igisebo ahubwo ni ISHEMA).
  5.  Aya ni amateka abanyarwanda bakwiye gukurikiranira hafi.

 Ubundi iyi nkundura yaherukaga gukariha muri 2003 ubwo FPR yari yanzikiye gusesa MDR. Nyuma byabaye nk’ibituje. Ubanza FPR yarumvaga PARMEHUTU yarapfuye buhambe. Ubu ariko itangiye kumva ko itanogonotse. None Tom ati “Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris”. Usibye no guteza ubwega ngo PARMEHUTU yazukiye mu Ishema, FPR izi ko umurongo wa politiki udapfa. Kuba kuva MDR yaseswa muri 2003 nta shyaka ryari rihagarariye umurongo wayo wa politiki, ntibivuze ko ibitekerezo wubakiyeho byari byarapfuye. Ibitekerezo ntibipfa, hapfa ba nyirabyo. Ndacyafite amatsiko yo kumenya uko abayobozi b’Ishyaka Ishema bakiriye iri sesengura rya FPR. Biramutse ari byo, politiki y’u Rwanda yaba iteye indi ntambwe. Ibintu byaba bibaye nk’ibindi umugani w’abiru. Ibi ndetse biduhaye akanya ko gusesengura isano iri hagati y’iriya mirongo ibiri yaranze politiki y’u Rwanda n’amashyaka agenda avuka ayishamikiyeho.

 II. IBISA BIDASABIRANA N’IBISABIRANA BIDASA.

1. UNAR NA FPR

Mu isesengura rishize twagarutse ku ngingo yo kutitiranya izina ry’ishyaka n’umurongo waryo wa politiki. Koko rero ntibihagije kubona izina ngo wemeze ko ishyaka iri n’iri rifite umurongo runaka. Ahubwo ushingira ku bitekerezo bya politiki rishyize imbere. Bifasha umuntu kumenya ibisa by’ukuri. Twabonye uburyo FPR ari UNAR y’ubu. Ibi byo biroshye kuko FPR yatangiye yitwa RANU (UNAR mu cyongereza). Nyamara rero hari aho bidahuza. N’ubwo biharanira umurongo umwe wa politiki, hari aho bitandukaniye. Iyo UNAR yemezaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye gutegekwa, yabikoraga nta buryarya. Ni ho imyumvire yari igeze. Usibye n’abatware bari mu butegetsi, hari na benshi muri rubanda babyumvaga batyo. Turamutse dushingiye ku myumvire y’ubu y’uko abantu bavuka bareshya mu burenganzira, maze tugacira UNAR urubanza rukakaye, twaba tuyirenganyije. Mu gihe cyayo yumvaga iri mu kuri. Si ko bimeze ubu kuri FPR. Ukurikije aho imyumvire igeze ku isi hose no mu Rwanda, kuba FPR ivangura abanyarwanda ni umugambi uteguye, wubakiye ku bushake bwo guhigika bamwe ugatonesha abandi. Aha rero ni aha mbere FPR itandukaniye na UNAR. Kuri iki , uwashinja FPR ubugome ntiyaba arengereye.

Byaba n’isesengura ryiza umuntu yibajije impamvu FPR, imaze gufata ubutegetsi, itacyuye wa “mwami” UNAR yarwaniraga ishyaka. Igisubizo twagishakira mu nzira ebyiri.

Ku ruhande rumwe, igikuru si umwami, si n’ubwami, ni ingengabitekerezo(idéologie) byubakiyeho, imwe ya gihake (ko bamwe bavukiye gutegeka abandi bakavukira guhakwa). FPR rero yafashe icyo kiri ingenzi (wa murongo wa politiki ko ngo ubutegetsi bufite ba nyirabwo) ibindi ntacyo byari biyunguye.

Ku rundi ruhande ndetse, ishobora kuba yaranze kwikururira ibintu byamaze guta imitemeri. Erega maye iby’umwami hashize igihe kirekire imbwa zarabirwaniyemo. Abatabizi reka mbibutse ko umwami wa nyuma w’u Rwanda yatanze tariki 25 nyakanga 1957. Kuva icyo gihe, nta mwami wongeye kubaho. Nimumbaze rero muti uyu Ndahindurwa akaba iki? Igisubizo: ntiyigeze aba umwami. Umwami yabaga we kuva ku munsi yimitsweho, hashingiwe ku nzira yabugenewe mu muco nyarwanda.

 

Abasomye ibisobanuro byanditswe na Alexis Kagame (umwiru mukuru wagombaga kumwimika) muzi ko Ndahindurwa atigeze yimikwa, kuko byananiranye kumvikana ku buryo bwari gukoreshwa mu mihango yo kwimika. Ngo bahisemo ko arahira. Nyumvira nawe ! Nk’uwuhe mwami wundi se muzi wabaye we binyuze mu ndahiro? Iyo ndahiro se yari iteganyijwe he mu nzira tuzi z’ubwiru? Ku muntu wumva ubwami icyo bwari cyo n’uko bwakoraga, kuvuga “umwami warahiye” birashekeje. Ni nko kuvuga “imbeho ishyushye” cyangwa “ikimasa gihaka”. Kagame Alexis, nk’umwiru uzi ibintu, iyo usomye uburyo avuga ibi byo kurahira, ubona ko na we mu gihe yabyandikaga ibitwenge byari byamwishe: abyita comédie supplémentaire(Kagame, A., Un abrégé de l’Histoire du Rwanda, de 1853 à 1972, Butare: EUR, p. 266). Ubusanzwe umuragwa yabaga umwami umunsi yimitsweho bikurikije inzira ya kane y’ubwiru ari yo Nzira y’Ubwimika. Ibindi ni urwenya. Cyakora birashimisha iyo ubonye abantu batakirwambaye ngo baraharanira gucyura umwami. Abanyarwanda rwose tugira amashyengo! Nibacyure simbabujije. Icyaruta ariko, byibuze bazadutumire babanze bamwimike. Ikindi bashobora gukora, ni ukutubwira ko bavumbuye inzira nshya ya 18 (ubusanzwe ubwiru bugira inzira 17). Bashobora kuyita Inzira y’Irahira, noneho bakatubwira ko ari yo Ndahindurwa yanyuzemo aba umwami. Cyakoze na none iby’iyi nkubiri ngo yo gucyura “umwami” hari icyo mbona bimaze. Byibuze bitanga gihamya ko burya imigani y’abanyarwanda igana akariho, nka wa wundi ugira uti “nta kigozi kibura icyo kizirika iyo kikiri kibisi”.

 2. MDR 59 NA MDR 91

Reka tunakomoze gato ku isano iri hagati ya MDR-PARMEHUTU yo muri za 59 na MDR yo muri za 91. Ni kenshi twumva abanenga MDR yo muri 91 ko ngo yatatiye igihango, ko ngo yagambanye umunsi yifatanyije na FPR mu kurwanya Habyarimana, no kwemera kujya muri guverinoma FPR imaze kwifatira ubutegetsi ku ngufu, n’ibindi. Abavuga ibyo babiterwa no kumva ko, ukurikije uriya murongo wa politiki wa MDR-PARMEHUTU 59, ari ishyano ko MDR 91 yiyunga na UNAR nshya ari yo FPR. Mu by’ukuri si byo. Kutumva itandukaniro hagati y’izi za MDR zombi bishobora gutuma dushinja MDR 91 amakosa itakoze.

Kuba amazina yombi asa bishobora kutuyobya tukibagirwa ko MDR 59 na MDR 91 byari bitandukaniye ku kintu cy’ingenzi. MDR 59 yarwaniraga ishyaka umurongo w’ibitekerezo. MDR 91 yarwaniraga imyanya mu butegetsi. Nerekanye uburyo kutarwanira imyanya byatumye MDR 59 idacikamo ibice kandi ntiyigurishe ku Mwami. MDR 91 yo ni ko byayigendekeye. Yari igendereye imyanya, biyitera kwigurisha iburyo n’ibumoso. Uko kurwanira imyanya kwabaye intandaro yo gucikamo ibice, kuko abenyegezaga ku mpande zose byaraboroheraga. Ngiyo MDR-Power, ngiyo MDR-Jogi, n’ibindi. Uku gucikamo ibice kwarayikurikiranye na nyuma ya 94. Muribuka umurava bamwe mu bari bayigize bagaragaje mu iseswa ryayo. Utabyibuka yabaza Safari Stanley na bagenzi be.

Nk’ishyaka rirwanira imyanya mu butegetsi ridashyize imbere umurongo wa politiki, kuba MDR 91 yarafatanyije na FPR ntibitangaje, nta n’ikosa ririmo. Iyo ushaka imyanya uyishakira ahashoboka hose no mu nzira zose. Igikuru ni ukubona icyo ushaka. Bagomba kuba baribwiraga bati reka FPR idufashe kugamburuza Habyarimana, tuzayikubita icenga tuyigobotore, cyangwa tuyereke igihandure mu matora. Basanze ibarusha imitego ibyungukiramo bo barahomba. Nka ya ndirimbo ngo “ndangura mpendwa ngacuruza mpomba”. Gusa MDR 91 nta wayitera ibuye, ku isi hose amashyaka arwanira imyanya mu butegetsi adashyize imbere umurongo w’ibitekerezo ni kuriya abigenza. Akadakora umwe ntikica ubukwe.

Dukurikije iriya mirongo ibiri ya politiki n’ibiyitandukanya, iyo MDR 91 iza kuba irwanira ishyaka umurongo wa politiki nka wa wundi wa MDR 59, ntibyashobokaga na gato “gukorana byahafi”(coalition) na FPR, kuko bari kuba bari mu byerekezo bihabanye kandi bihanganye. Ni imirongo igoye guhuza. Ngo “Bigirankana bya Nirwange yasomeje amata amatezano ati ibitajyanye ni ibi”! Nta hantu na hamwe wahuriza umurongo wa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi(ubutegetsi bwa rubanda) , n’umurongo w’ubuhake bushingiye ku bisekuru. Uko kuba mu byerekezo bivuguruzanya bituma nta hantu mwahera mufatanya bya hafi. Iyo uharanira umwe muri iyi mirongo, kimwe mu byo uba ugamije ni ukuzibira urwanira undi murongo ngo adafata ubutegetsi. Kuba rero MDR 91 yo yarashoboye kwibona muri gahunda za FPR birumvikana. Nta wavuga rero ko MDR 91 yagambaniye wa umurongo wa politiki wa MDR 59. Ntawo yagiraga. Yari ishyaka rishaka imyanya mu butegetsi, mu nzira zose. Ngo imbeba yakurikiye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati. Ikindi kimenyetso gishobora kuzadufasha muri iki cyerekezo, ni ugucukumbura icyo FPR yapfuye na ba Gapyisi igahitamo kubakuraho. None wasanga hari icyo FPR yumvikanyeho n’abandi uyu we akayitera utwatsi! Abacukumbura muzarebe aha, hapfunditse ibanga. But that is another story!

Ubutaha tuzafatanya kureba uko amashyaka y’ubu ahagaze ushingiye kuri iriya mirongo iranga politiki y’u Rwanda, ingaruka bifite ku cyifuzo cyo guhuza “opposition”, n’izo bishobora kugira ku ihinduka ry’ubutegetsi.

BIRACYAZA….

Edmond MUNYANGAJU.

 

Ihigwa bukware ry’Abanyarwanda muri Tanzania: Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

abirukanywe_tanzaniya-5ba9c

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania

Mu gihe ubu Abanyarwanda benshi barangamiye ibiri kubera ku mpunzi zirukanwa muri Tanzania, habuze umuyobozi muri Guverinoma ugira ijambo mbwirwaruhame ngo agaragaze icyo leta ya FPR ibitekereza ho. Ubusanzwe Leta ifite inshingano zo kurinda no kuvugira buri Munyarwanda wese aho ava akagera, ibi bigakorwa binyujijwe muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga na yo ikoresheje za Ambassades zayo hirya no hino. Ndetse FPR yo yemeza ko hari n’igihe ikoresha intwaro kugira ngo irwanire abantu n’ubwo baba atari Abanyarwanda ariko bakaba bavuga ikinyarwanda! FPR ivuga ko ibi ari byo byakuruye intambara zo muri Congo. Uretse ubu buryo bwa za ambassades kandi, Perezida wa Repubulika ni we wa mbere ushinzwe diplomacy y’igihugu cye. Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ashobora kubazwa icyo yakoze cyangwa se atakoze kuri ibi biri kuba ku Banyarwanda yari ashinzwe kurinda. Ahari wenda ashobora kuba atekereza ati ubundi se ko nta wantoye ndarwana n’iki? Namenye ko iyo wibye ubuyobozi uba wibye n’inshingano zabwo hamwe n’imvune zose zijyana na bwo.

Kuki FPR yaruciye ikarumira?

Ukurikiye ibivugwa n’Abategetsi ba Kigali urasanga nta kintu kigaragaza ko Leta yababajwe n’uko izi mpunzi zirukanwa igitaraganya. Ikivugwa ngo ni uko n’abasigaye bagomba kuza hakiri kare nyamara bakongeraho ko bazi neza ko impunzi zahawe igihe gitoya. Niba koko bizwi ko izi mpunzi zahawe igihe gitoya, Leta ikaba izi ko ibi bibangamiye Abanyarwanda, hakozwe iki kugira ngo nibura bahabwe igihe cyiyongereyeho? Leta yanze kugira icyo ibitangazaho ngo hato itaza kwitwa ko idashaka ko Abanyarwanda bagaruka mu gihugu cyabo. Nyamara iyo umwe mu bayobozi twavuze haruguru asaba Leta ya Tanzania guha igihe cyiyongereyeho kugira ngo Abanyarwanda babanze bitegure, abagurisha inka zabo babikore, abasarura imyaka yabo babone akanya,… nta cyemeza ko Tanzania itari gusuzumana ubwitonzi icyo cyifuzo. Iyo ibi biba Tanzania ikabyanga byari kujya ahagaragara nabyo tukabimenya.  Ikintu kiri mu mitwe y’Abategetsi ba Kigali ni “ Perezida Kikwete waTanzania ni umugome”.

gusura_-2-a2f0aCommission y’uburenganzira bwa Muntu yasuye Umunyarwanda warasiwe muri Tanzania

Ikintu Abanyarwanda ari aba barimo kwirukanwa ari n’abandi babikurikiranira hafi bakwiye kwitondera ni uko bigaragara ko Perezida Paul Kagame yamaze gukora imibare ye neza. Ashaka kubiba urwangano hagati y’Abanyarwanda n’Abanyatanzania kugira ngo igihe yashaka abandi yohereza guhungabanya Tanzania bitazamurushya. Aha birumvikana ko uwo ari we  wese azaba avuga ati tugiye kurwanira imitungo yacu Abanyatanzania basigaranye, tugiye kugaruza amasambu yacu, n’ibindi. Mu by’ukuri mu gihe ku bareba hafi cyane bakeka ko barimo kurenganywa ndetse na Leta ikabumvisha ko barenganyijwe koko, hari ababifitemo inyungu kandi bafite umugambi mutindi bateguye. Dore uko uyu mugambi mutindi njye nywubona:

Amakuru aturuka ahantu hizewe yerekana ko u Rwanda rwohereje Abantu bagera ku bihumbi 35,000 mu gihugu cya Tanzania bagamije guhungabanya umutekano w’icyo gihugu  bitwaje ko ngo FDLR ishobora gutera ariho iturutse. Guhakanira FPR ntibyoroshye bitewe n’amateka ya vuba twese tuyiziho cyane cyane ashingiye ku kinyoma n’urugomo. Icya mbere FPR ifite ibibazo byo kuyoborwa n’umuntu umwe kandi bamwe mu bahoze bayirimo mu nzego zo hejuru bemeza ko uwo muntu atagira umugira inama. Yewe n’Abazungu bikekwa ko ari bo bamushyize ku butegetsi agera aho akabatuka akabandagaza. Yanashwanye na Museveni wamufashije igihe kitari gitoya. Ibi byose ikabihishira ikwiza ikinyoma cyaminuje. Icya kabiri ni uko FPR yakomeje kurangwa n’ubushotoranyi mu bihugu duturanye ku buryo nta wakwizera ko akabaye icwende ubu noneho kamaze koga.

Icyiyongera kuri ibi ngo ni ishyari Perezida Kagame yaba yaragiriye Perezida Kikwete kuva mu mwaka ushize aho yasabaga Perezida Obama kuzasura u Rwanda nyamara aho gusura u Rwanda akihitiramo gusura Senegal, Afurika y’epfo na Tanzania. Kagame we yifuzaga ko ari we mu Perezida ufatwa nk’inkundwa y’Amerika kugira ngo birusheho kumwongerera ubuhangange. Kagame amaze kubona ibi byose yaba yiteguye bidasubirwaho guhungabanya iki gihugu kandi kizwi ho kuba cyarabereye umuturanyi mwiza u Rwanda kuva mu mateka ya kera. Uyu mugambi wa Kagame nta muntu wo muri FPR washoboraga kuwushyigikira mu gihe barimo banamubaza impamvu bakomeje kohereza ingabo gupfira muri Congo. Maze kugira ngo Kagame ashake amaboko mu Banyarwanda aba yifashe ku gahanga ajya muri “mpangara nguhangare” yibasira Perezida wa Tanzania. Ibi Kagame si ibyamugwiririye kuko yabikoze inshuro zirenze imwe, iya mbere akaba yarabivugiye imbere y’Abasirikare mu Nyakinama, akomerezaho imbere y’urubyiruko i Kigali ari naho twese twaje kumenya ko Kagame umugambi yawurangije. Aha benshi mu ntore bamuhaye amashyi kuko mu byo batojwe harimo ko Intore nkuru yavuga ibyiza, yavuga ibibi, igomba guhabwa amashyi n’impundu.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo yavuze bitamucitse ngo asabe imbabazi dore ko we ahora abwira abandi ngo bazisabe n’ubwo baba batarakoze icyaha. Ndizera ko ba babandi bamaze kuminuza mu gusabira imbabazi abatabibasabye bakwiye kuzisabira Paul Kagame.  Paul Kagame yari azi neza ko Tanzania izagira icyo ikora kandi ko bizahungabanya Abanyarwanda benshi. Nyamara nyine ni byo yashakaga. Tanzania yo yakoze akazi kayo ko kwirinda. Biragoye ku muntu utari Umunyarwanda kumusobanurira ko hari Abanyarwanda babi n’Abanyarwanda beza. Ku baba mu mahanga ngira ngo mwarabibonye. Ube Umututsi, ube Umuhutu, ube Umutwa, mu gihe cyose ufite Ubunyarwanda kuri wowe ntukibeshye ko bazakwizera, bazahora bagukeka ko ushobora kugira nabi. Ibi bituruka ku mateka yacu atari meza y’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bwaranze Abanyarwanda. Kuri Tanzania biragoye kumenya abari muri bya bihumbi 35 byoherejweyo. Ikindi kibishimangira ni gahunda zimaze iminsi zikorwa mu Rwanda aho Abasore baba mu mahanga binyabya mu Rwanda bagakoreshwa imyitozo ya gisirikare bakongera bagasubizwa aho batuye mu mahanga. Ibi na byo birakemangwa cyane kandi aba basore si Abatutsi gusa si n’Abahutu gusa, bose baravanze. Birakomeye rero kugira ngo Tanzania imenye gutoranya ufite imigambi mibisha n’utayifite.

Icyo Abanyarwanda bakwiye kwirinda muri iyi minsi ni ukugirira inzika Abanya Tanzania kuko ibibabayeho bifite imvano. Ku mugani wa wa mukurambere aho kwica Gitera wakwica ikibimutera.

Bimwe mu by’ingenzi byaranze politiki y’u Rwanda muri Kamena 2013

Bimwe mu by’ingenzi byaranze politiki y’u Rwanda muri Kamena 2013

ubald

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

MicrosoftInternetExplorer4

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

MicrosoftInternetExplorer4

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

1. Ijambo rya Kikwete Perezida wa Tanzania

Ukwezi kwa Kamena kwatangiye hakivugwa byinshi ku Ijambo Kikwete yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia asaba ko abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagombye gushyikirana n’imitwe ibarwanya ariyo FDLR y’Abanyarwanda na ADL y’Abanya Uganda. Mu Rwanda abantu batangajwe no kumva iryo jambo ndetse abafite uburere bukeya batangira gutuka Perezida wa Tanzania nk’aho aciye inka amabere! Cyakora Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon we yashimye icyo gitekerezo ndetse atangaza ko azatumira inama muri Nzeri uyu mwaka kugira ngo icyo gitekerezo kinozwe neza. Umuryango SADC w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo nawo washyigikiye iki gitekerezo cy’uko FDLR yashyikirana n’u Rwanda na ADL igashyikirana na Uganda.

 2.Musenyeri Mbonyintege yaragaciye, Musenyeri Ntihinyurwa aramuruta, Papa Fransisko atumara impaka.

Mu ntangiriro za Kamena Abakirisitu bo mu bihugu binyuranye bakoze isengesho ry’iminsi 9 ryitwa “Neuvaine” ryo gusabira Abihayimana bishwe na FPR Inkotanyi I Gakurazo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Basabye Musenyeri Mbonyintege Simaragde kubafasha mu isengesho na we akabavugira agasengesho gatoya, cyane cyane ko mu bahaguye harimo Abasenyeri batatu ba Kiliziya Gatulika  kandi muri iki gihe Simaragde akaba ari Perezida w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda. Musenyeri aho kuvuga ko wenda bamutunguye cyangwa se ko afite imirimo myinshi yagize atya arihanukira ati: “Abanzi barabizi , simvanga amasengesho na Politiki”! Twese tugwa mu kantu.  Kuvugira isengesho abapfuye se bijemo politiki gute? Cyakora nyine abamuzi bavuga ko uyu Musenyeri ukunze kugaragara mu kuvuga amasengesho mu bikorwa byateguwe na FPR ashobora koko kuba yaragize ubwoba bwo gusabira abishwe nayo! Mu by’ukuri iyo ubabajwe n’abishwe mu yandi amagambo uba wamaganye ababishe. Musenyeri Mbonyintege rero rwose niba yaragize ubwoba, niba se yarabigize nkana yabuze intege zo gukora umurimo w’ibanze wa gisaseridoti wo guhuza Imana n’abayo. Kugira ngo atange igisobanuro yakekaga ko cyakwakirwa neza abyita politiki kandi atwumvisha ko umuntu nka Musenyeri atakora politiki. Nyamara byagaragaye ko  Musenyeri Ntihinyurwa we yemera gusabira izo nzirakarengane zatsembwe na FPR. Ndetse we niyatinye no gutanga ikiganiro kuri ubwo bwicanyi.

Icyakurikiye ibyo ni urujijo hagati y’Abanyarwanda cyane cyane Abakirisitu Gatolika. Bamwe bibazaga niba uwo bafataho urugero rwiza ari Musenyeri Mbonyintege cg se Musenyeri Ntihinyurwa. Impaka zamazwe na Nyirubutungane Papa Fransisko wakanguriye Abakirisitu kwinjira no gukora umurimo wa politiki,  ati “gukora politiki ni  ikimenyetso cy’ibanze cy’urukundo rwa gikirisitu kuko politiki iharanira imibereho myiza ya bose”. Ndizera ko Musenyeri Mbonyintege adashobora gukaraba ngo abyitarutse nka Pilato mu gihe cy’urubanza rwa Yezu.

 3. Inama mpuzamahanga ku Rwanda

Mu Bwongereza ahitwa Brighton hateraniye inama yari yatumiwemo Abanyamashyaka ya politiki na Leta y’u Rwanda hamwe n’abahagarariye amashyirahamwe atandukanye aharanira uburenganzira bwa muntu. Ibyavuye muri iyo nama bigaragaza ko Abanyarwanda bakeneye kuganira kenshi kugira ngo babone umurongo ngenderwaho ufatika wo guhangana n’ibibazo biri mu  Rwanda. N’ubwo Leta ya Kigali itohereje uyihagarariye bamwe mu bari mu nama berekanye ko hari ibyo bashima iyo Leta yagejeje ku Rwanda. Byaba byiza ubutaha iyo Leta nayo igiye yohereza umuntu akaza akayihagararira.

4.  Rukokoma yimwe viza yo kujya mu Rwanda Semushi agenda wenyine.

 Ikindi cyari kitezwe muri Kamena ni itahuka mu Rwanda rya Twagiramungu Faustin uzwi ku kazina ka  Rukokoma akaba na perezida w’ishyaka  RDI-Rwanda Rwiza, yari gufatanya urugenda na Karangwa Semushi Visi Perezida wa PDP –Imanzi. Abo bagabo bari bateguje ko bazajya I Kigali guhangana na FPR mu gihugu imbere, bakaba baragombaga kugerayo kuwa 21 Kamena. Uko babivugaga wagiraga ngo bamaze kubona ibisabwa byose. Nyamara siko byaje kugenda kuko ku munota wa nyuma Twagiramungu Faustin yaje kwemera ko burya bwose atigeze ahabwa visa kandi ko nta n’ubundi buryo yari yabonye bwo kugera mu Rwanda kuri iriya taliki. Ibi byatumye abantu bibaza byinshi kubyo Abanyapolitiki basezeranya ababafitiye icyizere. Karangwa Semushi nawe kuva yagera mu Rwanda nta wigeze amenya uko amerewe!

 Na none mu kwima Rukokoma viza yasabaga , Leta ya kagame yerekanye ko bya bindi bavuga ngo abantu nibatahe biba bitavuye ku mutima, biba ari urwiyerurutso ngo amahanga abarebe neza !

 5. Condo Gervais yiswe Kanyarengwe mushya

Mu kiganiro cyahise kuri Radio Ijwi rya Rubanda y’umugabo witwa Simeon Musengimana, kuwa gatandatu taliki ya 22 Kamena, Condo Gervais umwe mu Bayobozi ba RNC Ihuriro Nyarwanda yahaswe ibibazo ku mpamvu ngo ameze nk’uhishira ubwicanyi bwa  Nyamwasa na bagenzi be aho kubareka ngo bivugire ku bibazo Abanyarwanda batari bake babibazaho. Condo usanzwe adatinya kuganira yasobanuye ko atavugira ba Nyamwasa, cyakora asobanura uko abona ikibazo cy’Abantu b’abasiviri bishwe mu ntambara z’Abacengezi mu majyaruguru y’igihugu kandi bishwe n’Ingabo zari ziyobowe na Nyamwasa.  We ngo asanga kwica abo basivili byari ngombwa cyane mu rwego rwa “stratégie militaire”! Ngo ntiwatsinda intambara utishe abaturage bacumbikira umwanzi bakamuha n’ibyo kurya ! Mu gushinja Nyamwasa ibi, Abanyarwanda benshi bashingira ku ijambo yavugiye kuri imwe mu ma radio mpuzamahanga avuga ko we iyo yamanutse aba adashaka gufata imfungwa, ahubwo ko arasira kwica; ngo azarasa abanyaruhengeri na Gisenyi kugeza igihe bataye itama ryo kurwana!  Abantu 90% babajije ibibazo wasangaga bameze nk’ababurira Condo ko RNC izamukoresha nk’uko FPR yakoresheje Kanyarengwe. Hari n’abavuze ko, mu kurimbura abasivile benshi mu cyiswe intambara y’Abacengezi,  FPR yari ifite umugambi wihishe wo kugabanya umubare w’Abahutu  kandi ko ba Nyamwasa bari mu bateguraga iyo migambi, none ubu bakaba ntacyo batangariza Abanyarwanda.

Icyagaragaye muri iki kiganiro ni uko hari urwikwekwe rwinshi mu Banyarwanda, kandi koko ngo iyagukanze ntijya iba inturo. Bamwe basanga RNC iramutse igeze ku butegetsi ishobora gushyiraho amategeko akingira ikibaba Nyamwasa na bagenzi be kimwe n’abandi bicanyi bose maze Abahutu batigeze babona ubutabera mu myaka 20 ishize bakibagirana. N’ubwo bigoye kumenya Umuhutu ngo umutandukanye n’Umututsi ugendeye ku majwi, abakurikiye ikiganiro babashije kumva ko Abahutu bafite ikibazo kinini cyo kumva bararyamiwe. Hari abanyoherereje ubutumwa bagira bati reba nawe kuva muri 1994, Umuhutu ahigishwa uruhindu ngo ni umwicanyi nta présomption d’innocence ibaho ku Bahutu, bati  nyamara Umututsi nka Nyamwasa wamaze abantu akabyigamba abantu b’Abanyabwenge nka Condo bari kumwiruka inyuma bavuga ko akwiye présomption d’innocence. Bongeraho ko babona Umuhutu yemerewe présomption de culpabilité naho Umututsi akagira présomption d’innocence ibi bagasanga bikwiye gucika.

Abandi basanga Nyamwasa ari umuntu ufitiye opposition nyarwanda akamaro ko aramutse afashije guhirika FPR na Kagame nta kibazo cyaba kikiriho. Mu kiganiro cyahise kuri Radio Itahuka ya RNC kuwa kabiri taliki ya 25 Kamena, nabo 90% bahamagaye bashima Condo kuri bo ugaragara nk’umuhuru modéré: Bamushimiye ko agira ikinyabupfura ndetse bikoma cyane Simeon babona nk’Umuhutu w’intagondwa ngo kuko yatinyutse guhangara umu general nka Nyamwasa bo bemera. Hari  ndetse bamwe bagaragaje ko babona Simeon ngo akorera FPR akaba afite gahunda yo gutinza ukwibohoza Abanyarwanda bari hafi kugeraho. Gusa abazi Simeon bemeza ko adakorana na FPR, kuko kuri we FPR ari “un movement criminal” ikwiye guseswa.

Ikiganiro cyateguwe na Simeon cyatumye ntekereza ko mu gihe Abanyarwanda basonzeye ubuyobozi butarangwamo abantu bafite ibiganza bijejeta amaraso, ari ngombwa ko habaho ingamba zo kuganira ku bibazo by’Abantu bakekwaho ibyaha nyamara bakaba bagaragaza ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu gishya. Kuri iki kibazo Ishyaka Ishema ryagize icyo riteganya: Ingingo ya kabiri y’imigambi yihutirwa y’ishyaka Ishema mu gika cya e) igira iti: Hazategurwa  Ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose ku byerekeye IMBABAZI ZIDASANZWE cyangwa IBIHANO BYOROHEJE bishobora guhabwa abakoze ibyaha bikomeye, bakaba babyemera, babisabira imbabazi kandi bakaba biteguye gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu gishya. Uyu niwo muti w’ikibazo.

 6. U Rwanda ku rutonde rw’ibihugu umutekano ugenda ugabanuka.

Mu cyegeranyo  cya Global Peace Index(GPI) cyashyizwe ahagaragara muri uyu mwaka wa 2013, u Rwanda rugaragara mu bihugu bigenda bigaragaramo umutekano mukeya ku isi. Icyegeranyo cyerekana ko ku bihugu 162 byakozweho ubushakashatsi, u Rwanda ari urwa 135. Mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, Uganda iza ku mwanya wa 106, Kenya izaza kuwa 136 naho Tanzania ikaba ku mwanya wa 55, mu gihe Uburundi ari ubwa 144. Mu gihe ibihugu bya Georgia, Tchad na Haiti bigenda bitera imbere mu mutekano, Syria, Lybia n’u Rwanda byo biri ku rutonde rw’ibihugu umutekano ugenda urushaho kuba mukeya.

 7.  Ishyaka DGPR ryemerewe gukora Kongre ya mbere

Nyuma y’imyaka ine yose ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda(DGPR) risaba kwemererwa gukora kongre yo kuritangiza ku mugaragaro noneho muri uku kwezi ryashoboye kubona uruhushya. N’ubwo bwose iri shyaka rigeze ku ntambwe ya mbere ikomeye, ugukererezwa kwaryo kubonwa na bamwe nka wa muntu uguca amaguru yarangiza akaguha imbago ngo ngaho akugiriye neza. Ese wamushimira ko yabaye umugiraneza akaguha imbago cyangwa wamushimira ko yaguciye amaguru?

 8.  FPR mu mugambi wo gushimangira ipfunnwe mu Bahutu

Ku itariki ya 30 Kamena perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwari ruturutse mu gihugu cyose mu biganiro byerekeye amateka. Icyagaragaye kimwe no mu zindi gahunda za FPR, ni uko amateka avugwa igice cyane cyane hagamijwe kwerekana ko Abahutu aribo bonyine bazaniye u Rwanda umuvumo bityo bakaba bakwiye gusaba imbabazi.

Ubwabyo gusaba imbabazi si ikibazo kuko uwakoze icyaha yagombye kuzisaba kandi akagira umutima wicuza. Ikibazo kibaho iyo umukuru w’igihugu yumvisha abantu ko n’abatarakoze ibyaha bagomba gusaba imbabazi ngo kuko ababikoze bakoresheje izina( ubwoko). Kugira ngo bamushimishe, abasore benshi barahagurutse baritotomba ngo bene wabo b’Abahutu bakoze nabi ! Mbese kwishora muri jenoside byagizwe icyaha rusange ntikikiri icyaha gatozi.

Ikindi cyatangaje ni uko nta muntu n’umwe wo mu bwoko bw’Abatutsi wigeze asaba imbabazi ko yaba yarakoze nabi. Tuzi benshi mu Bahutu barenganyijwe haba mu gihe cy’intambara cyangwa se mu gihe cya gacaca. Muri urwo rubyiruko rwasabaga imbabazi harimo abana benshi barokokeye mu makambi y’impunzi, abarokotse agafuni ka FPR i Kisangani… abo bose nta n’umwe uhabwa agaciro ngo nibura hagire n’umusaba imbabazi.

Abenshi babonye ko icyari kigenderwe muri iriya nama  ari ugukomeza kurema igitekerezo mu mitima y’urubyiruko rw’Abahutu ko ari abicanyi ko rwose nta kindi bakwiye uretse kugirirwa ubuntu bakemererwa kuba mu Rwanda. Kagame yanagarutse ku rubuga rwa politiki. Ngo nta gihugu na kimwe ku isi gitanga urubuga rwa politiki kurusha u Rwanda. Ngo ahubwo kuri we u Rwanda rwarengeje ibipimo by’urubuga rwa politki ngo kuko “rwemera kubana n’abarwishe”! Kagame yongeye no kugaruka kubo yise abavugira Interahamwe na FDLR ngo n’ibigarasha bakorana,  ngo ubutumwa abaha ni uko hari umurongo ntarengwa. Gahunda nk’izi za FPR zirarushaho gutera urwikekwe mu Banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu kandi bishobora kuzagira ingaruka zitari nziza mu gihe kizaza.

 Uko byagenda kose ibi FPR ikora bikwiye guhinduka kandi nta kindi cyabirangiza uretse abantu bisuganyije bagakora revolisiyo izaha Abanyarwanda Ishema ryo kuba abo aribo aho guhora abantu bafite ipfunwe ry’ibyaha batakoze.

Rwanda : Le régime du FPR a toujours prononcé un « non catégorique » à la démocratie

Rwanda : Le régime du FPR a toujours prononcé un « non catégorique » à la démocratie

images
Au moment où le monde entier aspire toujours à la démocratie, les tactiques du FPR pour accéder au pouvoir n’ont jamais été démocratiques, aujourd’hui il en est de même pour le maintenir. Mais les Rwandais croient que « mûr ou non mûr, par la force de l’Ouragan, le fruit finit par tomber »1.
Pendant quatre ans (1990-1994) que la guerre du FPR a endeuillé le Rwanda, de multiples efforts sans succès, ont été essayés par les mêmes rebelles pour s’assurer d’une victoire militaire. Les accords de Paix d’Arusha signés par les représentants des belligérants ne donnaient pas du tout avantage à l’FPR quoiqu’il ait eu cinq portefeuilles au moment où d’autres partis allaient en avoir moins.
Ces accords n’étaient pourtant pas la destination finale : les élections démocratiques allaient se tenir pour choisir les dirigeants dignes de confiance. Qui peut affirmer que le FPR allait avoir plus de 2 % des voix ? Le FPR était non seulement incompétent, mais aussi il s’était créé d’ennemis pendant sa guerre depuis l’UMUTARA. A part leurs enjolivés discours, beaucoup de membres du FPR avaient encore l’idéologie-mythe, disant qu’au Rwanda, une ethnie était descendue du ciel pour régner et que les autres avaient été créées pour servir.
En expliquant sa raison d’être au monde entier, le FPR a remarqué que les politiques contemporaines devraient être régies par le grand mot « Démocratie » et pas par la mythologie. Le mot en soi semblerait romantique mais les conditions qui l’accompagnent font trembler le FPR. ‘Laisser au peuple le droit de se choisir les représentants et de les démettre au cas nécessaire’, a été l’une des raisons pour laquelle ce groupe n’a pas aimé la démocratie.
Le FPR, en essayant d’analyser le sens de la majorité citée dans les principes de la démocratie, a cru qu’à tuer les HUTUS, il aura trouvé une solution. Après les fusillades dans les préfectures de Ruhengeri, Byumba, Kibungo, Gikongoro (Kibeho), les penseurs du FPR ne dormaient pas, toujours avec la combinaison casse-tête : la démocratie, la voix de la majorité, élections. En fait, le FPR regroupant un grand nombre de TUTSIS en provenance de l’extérieur totalisant près de 8% de la population à l’âge de vote, étant devenu ennemi de tous les HUTUS en général et les Tutsis du pays qui l’accusent de les avoir sacrifiés pour d’égoïstes intérêts et de soif du pouvoir, rien ne donnerait –même pas aujourd’hui – aux Rwandais le courage de voter pour un candidat émanant du FPR. Les tueries dans les camps des réfugiés au Nord et Sud-Kivu, Kisangani, Ingende et Mbandaka en République Démocratique du Congo (Zaïre) ont scellé d’ineffaçables marques dans les cœurs des rapatriés.
Les penseurs ont découvert d’autres stratégies
dont :
1) La prison. Tout Rwandais qui, par chance, a bel échappé aux tirs du ‘Tout-Puissant des Grands Lacs’2 s’est vu en prison avec ou sans dossier. Le Rwanda avait droit au titre du Guinness World Records d’avoir pu emprisonner plus d’un dixième (140.000 personnes) de sa population. Notre cher média ne signalera rien d’autre que ce qu’il a recueilli des bouches des maitres du pays : « pendant le génocide qui a pris la vie à un million de personnes, tout hutu était impliqué». La vraie raison était de diminuer une majorité qui, tôt ou tard, pourrait réduire le pourcentage des voix pour FPR pendant les élections.
Dans le FPR le mot ‘génocide’ est aux lèvres, même celui accusé de génocide semble n’avoir aucun droit. Pour eux, l’accusé égale le (la) condamné(e). Voilà la mentalité FPRiènne : même un accusé qui est innocenté par les juridictions compétentes reste sur la liste des accusés recherchés. Le FPR va très loin jusqu’ à traiter les avocats de la défense des présumés acteurs de génocide de ‘génocidaires’ eux aussi ou de négationnistes de génocide des Tutsis3.
Il est indéniable que le génocide est à condamner avec toute énergie, tout comme aucun crime n’est à tolérer même s’il est commis par un ‘héro’ qui a arrêté le génocide. Les Organisations Non -Gouvernementales ont crié ‘au secours’, pour les prisonniers en disant que Kagame utilisait le génocide comme ‘vache à lait’ en accumulant les aides et coinçant ses opposants politiques au nom du même génocide4. Dans ce cadre, tout Hutu intellectuel ou économiquement influent est ‘cacheté’ de génocidaire. Les pays aveuglés par le FPR et qui patronnent le Rwanda ont conseillé qu’une solution soit trouvée, et imaginez l’issue.
2) Gacaca. Vérité, Justice, Réconciliation est le ‘motto’ des juridictions Gacaca. L’idée en soi n’est que magnifique mais sa mise en application a révélé qu’au sein du FPR les faits contredisent les dires. Les Penseurs ont envisagé que par Gacaca, les prisons allaient être vidées mais à condition : avouer les péchés. Ceci devrait être un grand avantage car les procureurs et substituts n’auraient plus à se gêner pour formuler les accusations (fausses) afin de justifier les arrestations et détentions illégales. La démagogie qui accompagnait la sensibilisation des prisonniers pour aveux n’expliquait pourtant pas le plan caché derrière ce cadeau empoisonné. A cause des souffrances et tortures aussi morales que physiques endurées pendant plus de dix ans dans ces camps de concentration, beaucoup de prisonniers se sont créés d’accusations pour sortir de l’enfer. C’est après avoir rempli les formulaires d’aveux qu’ils ont eu le droit de lire la loi des juridictions Gacaca qui stipule la musique que ces gens auront à danser :
a) Ils n’auront pas le droit de vote ou droit à n’importe quelle candidature.
b) ne pourront pas faire partie des forces de sécurité (armée, police, local défense,…),
c) ne pourront pas servir dans la Fonction publique,
d) ne pourront pas exercer les métiers de médecin et d’enseignant dans le secteur public ou privé,
e) n’auront pas droit à la parole (même pour un crime qui sera commis en leur présence, leur témoignage ne pourra pas être à la base de la conclusion du juge d’instruction)5.
Avec cette loi, le FPR s’est ainsi débarrassé d’une partie de la population. Mais il y avait un nombre non négligeable de la population qui avaient à ces décisions des penseurs du FPR. C’est ainsi que les lois supplémentaires ont vu le jour: la loi régissant l’idéologie génocidaire, et le divisionnisme. Ce qui est bizarre : pour le FPR , prononcer les mots ’’HUTU’’ ou ‘’TUTSI’’ est sans faute, mais pour Ingabire Victoire et moi, cela constitue un crime : divisionnisme et idéologie génocidaire.
Tout au long des années depuis 2000, les événements ont été créés pour emprisonner beaucoup de gens : on citerait le cas du PDR- Ubuyanja (Parti Démocratique pour Renaissance fondé par Bizimungu Pasteur ) qui a été accompagné d’arrestations de personnes qui pourtant ne savaient rien y relatif. Ici je ne rappellerais pas plusieurs cas de rescapés de génocide morts mystérieusement, et les arrestations y subséquentes.

Les plans envisagés par les penseurs du FPR pour s’assurer de la victoire à travers les élections ne tiennent pas toujours car :
1) Même si le FPR a tout fait pour réduire le nombre d’électeurs considérés non favorables, il n’a pas réussi. Bien sûr qu’à les détenir en prison ils ne peuvent pas produire d’enfants qui à l’avenir contreraient le même parti, le parti qui se croit au pouvoir à vie.
2) Certains membres principaux du FPR se sont lassés de rester sous contrôle d’un homme qui n’est ni plus intelligent, ni éloquent –s’il n’est qu’insolent-6, ni plus éduqué et ont préféré se dissocier.
3) Il y a un nombre significatif de Rwandais prêts pour les urnes et qui étaient âgés de moins de 14 ans au moment du génocide ; par conséquent ils ne peuvent pas être jugées pour génocide. Un autre nombre significatif est constitué de ceux qui étaient réfugiés pendant le génocide.
Conclusion :
Le FPR a peur de la démocratie, raison pour laquelle Ingabire Victoire présidente des FDU est privée de ses droits. Ingabire Victoire et Mushayidi Déo (qui est en prison aussi) font tituber le président Kagame. Le FPR (et spécialement son président) pourrait accepter la voie de la démocratie s’il aimait le peuple, or s’il aimait le peuple il ne l’aurait pas conduit à la misère qui ronge le Rwanda depuis deux décennies. S’il arrivait que ce même président considère la démocratie comme le monde entier la considère et non pas dans les sens propres à lui (Kagame)7 – ce qui exige une bravoure autre que celle des guerriers – il démissionnerait avant même les élections pour céder le trône à ceux qui en ont montré la capacité et le patriotisme. Comme ça il aurait le temps de préparer ses dossiers avant sa comparution devant les tribunaux en France, Espagne et devant la Cour pénale Internationale pour avoir tué deux présidents à la fois et plus de 6 millions Rwandais et Congolais. Quoiqu’il en soit, le peuple Rwandais mérite mieux. De la même manière que les médias n’ont cessé de couronner Kagame comme un héro qui a arrêté le génocide et de lancer les appels pour l’arrestation des génocidaires présumés, il semble sage, noble même, de dénoncer la tyrannie d’un « criminel » protégé par un poste de président de la République que personne ne lui a confié.
_______________________________________
1L’ouragan est un nom d’un vent violent qui, quand il vient, ne laisse aucun fruit, mûr ou non, sur l’arbre. L’expression est utilisée pour expliquer que rien n’est impossible quand il y a une détermination.
2Les habitants de la région des Grands Lacs (Rwanda, Burundi, R D Congo), après avoir vu les exploits de Kagame et ses atrocités impunies, savent que pour lui tout est possible. On l’appelle le tout puissant des grands Lacs (Omnipotent of Great Lakes).
3Vendredi le 28 Mai 2010, on appris que le pouvoir de Kigali a arrêté l’avocat américain Peter Erlinder. Ce juge est le président de l’association des défenseurs des accusés du génocide contre les Tutsis au sein du TPIR/ICTR à ARUSHA, et fait partie des avocats de la défense de Victoire Ingabire.
4 Constance Morrill, dans son article, « Show business and Lawfare in Rwanda », (Dissent Magazine, Summer 2006) explique comment le pouvoir du FPR utilise le génocide pour faire taire tout opposant politique.
5 La loi Organique des juridictions Gacaca. http://www.inkiko-gacaca.gov
6 Le président rwandais ne peut pas mesurer ses paroles et des fois, il insulte les opposants et se vante publiquement. Récemment il a injurié les réfugiés politiques (Rwanda News Agency 18/04/2010).
7Dans l’interview qu’il a donnée à Sarah Boseley, Paul Kagame confirme qu’il a sa façon particulière d’appliquer la démocratie : http://www.guardian.co.uk, Friday 28 May 2010