Kuva iki gitekerezo cya Guverinoma ikorera mu buhungiro cyavuka hari bamwe batasobanukiwe. Ni initiative igamije guhuriza hamwe imbaraga zitavuga rumwe na FPR , bakaba babona ko koko aribo bagombye kuba bayobora igihugu ( qui réclament la légitimité du gouvernement). Iyo abaturage babujijwe uburenganzira bwo kwishyiriraho ubutegetsi , bashobora gushinga Guverinoma yabo igahangana n’iyo batemera.
Muri Kenya hari umugabo washinze Guverinoma ye bamaze kumwiba amajwi. Uretse ko we yari mu gihugu , iyo aza kwirukanwa agahunga, iyo Guverinoma yari kuba ibaye iyo mu buhungiro.
Usanga hari abantu batumva iyi innovation muri politiki nyarwanda bigatuma batinjira muri iyi Guverinoma. Hari n’abandi banga kandi bakarwanya iyi Guverinoma byonyine ngo kuko igitekerezo atari icyabo.
Ngaho nimumbwire:
1. Ni gute warwanya iyi Guverinoma ngo ntibibaho, ngo ni ukwikinisha, nyamara washinze ishyaka mu buhungiro, nk’aho ryo hari itegeko ribikwemerera?
- Ni gute wakwanga kwinjira muri Guverinoma nyamara ukinjira muri Rwanda Bridge Builders ? ( uretse ko basanze Nahimana Thomas yarabatanze idée ya Guverinoma – yabatanze umushi).
- Ni gute warwanya Guverinoma ikorera mu buhungiro kandi wowe ufite cg ushaka gushinga ingabo? ( ubundi Ingabo z’igihugu zagombye kuba zihagije)
Maze rero abantu bajye basobanukirwa ko yaba amashyaka ya politiki, yaba Guverinoma yo mu buhungiro, zaba ingabo, zose ni outils de résistance à l’oppression zishyirwaho mu bihe bidasanzwe nk’ibyo turimo. Cyakora koko niba ubona leta ya FPR ifite légitimité na légalité mu maso y’abanyarwanda, byo koko Guverinoma yindi ntiwayemera. Ushobora no kwanga kujya muri Guverinoma kuko yashyizweho n’umuntu udakunda ariko ibyo ni ibibazo hagati y’abantu kandi bibaho. Ahubwo ikimbabaza ni uko idakora cyane uko bikwiye.
Reka nifurize ishya n’ihirwe abagize Guverinoma nshya ya Rubanda ikorera mu buhungiro.