UMWIHERERO WA 12 W ‘ABAYOBOZI : “Kuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika ?” Paul Kagame.

umwiherero critics

Noneho nemeye ko Perezida Paul Kagame ari umunyabwenge bitangaje kandi ndahamya ko  atari impumyi(blind) nk’uko bamwe babikeka ahubwo akaba abona neza (aware) ikibazo gikomeye ubutegetsi bwe bufite.

Muri disikuru yakoze taliki ya 2 Gashyantare 2015 mu  mwiherero wa 12 imbere y’abayobozi b’igihugu basaga 300, Perezida Paul Kagame yavuze ibintu bikomeye kandi birimo ukuri kwinshi. Yerekenye ko afite umutima uhagaze kandi akaba yarashakaga ko abitwa abafasha be mu kuyobora igihugu bamufasha gusubiza umutima mu gitereko. Aha gusa umuntu yakwibaza niba koko Perezida Kagame yiteguye kwakira igisubizo nyakuri cy’ikibazo gifite ishingiro yibaza.

Muri iri sesengura rigufi, ndagerageza kwerekana ikibazo gikomeye Kagame yashyize ku meza ngo kiganirweho(I), nyuma ngaruke ku bisubizo byatanzwe n’abafasha be(II), nibutse igisubizo cyatanzwe na Kagame(III) , nsozereze ku gisubizo Ishyaka Ishema ritanga(IV).

I.IKIBAZO NI IKIHE?

Mu by’ukuri uyu mwiherero wari ufite ikibazo kimwe rukumbi cyari ku murongo w’ibyigwa. Nibyiza kukimenya no kugerageza kucyumva. Icyo kibazo gikomeye (the most important question) Perezida Kagame yibaza akanakibaza abafasha be ni iki : Ko hari byinshi bitagenda neza muri iki gihugu, biterwa n’iki ? Bipfira he?

Mu gusobanura , Paul Kagame yerekanye ko hirya y’iki kibazo kigaragarira amaso hari irindi hurizo rikomeye kurushaho rigomba guhabwa igisubizo:  Ibikorwa byiza by’iterambere twubatse  bishobora bite kuramba(sustainable) ? Twakora iki ngo twizere ko ibyo twagezeho bizagirira n’abana bacu akamaro ? Aho ntibizadushwemukira hejuru bidatinze ?

Niyo mpamvu Perezida Kagame yatinze ku mpungenge aterwa n’uko abona hari byinshi  bigenda nabi cyane ku buryo hatizwe neza igituma bipfa kugira ngo gikurweho amaherezo cyazahindura impfabusa ibyagezweho byose.

Perezida Kagame arasa n’uhaye umukoro abafasha be, kandi uwo mukoro urimo ibice bibiri : Bagomba gusesengura bakamenya “impamvu-nyirabayazana” kandi bagatinyuka kuyatura bakayivugira mu ruhame.

II.IGISUBIZO GITANGWA N’ ABAFASHA BA PEREZIDA  

Ibisubizo byatanzwe n’abari mu mwiherero birimo amoko atatu:

1. Muri rusange abayobozi  banyuranye bagerageje gukwepa ikibazo nk’uko basanzwe babigenza imbere y’abaturage ahubwo batanga cya gisubizo cya karahanyuze ,  ko bashyize ingufu nyinshi mu kugerageza gusana ibitarashoboye gutungana (Tubirimo , twaraye dukoze inama bigiye gukosorwa….).

Ibisubizo nk’ibi Paul Kagame yabiteye ishoti ababwira ko atari igisubizo cy’ukuri kuko kuvuga ngo turimo turabikosora kidasobanura impamvu abari bafite inshingano zo gukora ibintu batabikoze neza kandi ngo babikorere igihe. Yaberetse ko niba batazi impamvu nyakuri ituma ibintu byarapfuye, afite ubwoba ko bizakomeza no gupfa mu minsi itaha. Byagaragajwe kandi ko icyo abanyarwanda bakeneye ku bategetsi atari utugambo two kwisobanura tw’abayobozi  cyangwa ukubwirwa impamvu ibikorwa by’iterambere bidakorwa uko bikwiye , ngo icyo abenegihugu bategereje ni “resultats”, ni ukuvuga imbuto z’ibikorwa byatuganye. Ibi rwose ni ukuri kwambaye ubusa!

2.Ubwoko bwa kabiri bw’igisubizo bwagaragajwe n’umunyamakuru w’umugande witwa  Andrew MWENDA, wagerageje kuguyaguya Perezida  Kagame amwumvisha ko adakwiye gucika intege no kuganira ibitagenda gusa ko ahubwo akwiye kurangamira ibitangaza byakozwe na Leta ye mu rwego rw’iterambere . Mwenda yagerageje gushuka Perezida Kagame ngo ahindure ingingo yari ku murongo w’ibyigwa bityo ngo abayobozi biganirire ku kibazo kivuga ngo  “ Ni gute Leta ya Paul Kagame yashoboye kugeza u Rwanda kuri iryo terambere ry’agatangaza, ikaba ari intangarugero ku isi hose ?”

Perezida Paul Kagame yasutse umuriro kuri uyu munyamakuru  wari warigize icyamamare mu kubwira Kagame ibyo ashaka kumva maze Mwenda ahita agwa igihumura ! Perezida Kagame yamutunguye amubwira ko atagikeneye kumva ibisobanuro by’ubuhendabana, ko nta gaciro agiha  abamutera ibyotezo bamubeshya, ko indirimbo n’ibisigo bimusingiza bidakemura kiriya kibazo cyo kumenya impamvu ibintu bikomeza kugenda nabi mu gihugu. Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko ubu asigaye aterwa ishema no gutega amatwi abamunenga(Critics) akayima abamuvuga ibigwi bitariho. Kubera ko Mwenda yashakaga gukomeza guhazira no kwihagararaho by’umugabo wanyagiwe, Perezida Kagame yageze n’ubwo amukurira inzira ku murima ubwo yamubwiraga ngo ibyo bitangaza byakozwe na Leta ya FPR azabijyane muri Uganda abitangaze mu kinyamakuru cye cyitwa Independent cyandikirwa i Kampala, bityo ngo abantu bajye babisomera iyongiyo !!!! Kagame rwose yeruye avuga ko we atagikeneye kumva abamushuka kandi ibintu byarazambye mu gihugu.

Si ukubeshya, ni ubwa mbere(nizeye ko atari ubwa nyuma !)  mu buzima bwanjye nahaye Paul Kagame amashyi, kuri iki gisubizo yahaye Mwenda !!!!!!

Muri make amanota Mwenda yabonye muri uyu mukoro angana na zero ku icumi (0/10), yagaragaye nk’umushukanyi w’intagarugero, wa wundi ukorera imbehe gusa , akirengagiza ko hari  igihe iyo mbehe izabura ikiyijyaho !

3.Ubwoko bwa gatatu bw’igisubizo bwatanzwe n’umugabo wafashe ijambo akerekana ko igituma ibintu bitagerwaho kigomba gushakirwa muri systeme nyirizina. Yerekanye ko hari abantu bamwe “ bakomeye kuruta Systeme”, (bigger than the system), ko abongabo aribo bazambya ibintu,  kandi abo bakaba baboneka guhera mu nzego z’ibanze kugera mu rwego rw’igihugu.

Icyakora yapfuye kuvuga ko abo bantu babarizwa mu nzego z’ibanze no mu rwego rw’igihugu, Perezida Kagame ahita amwuka inabi, biba ngombwa ko uwo mugabo yisubiraho, avuga ko abo bantu koko bariho ariko ko baboneka guhera mu nzego z’ibanze kugeza kuri ba Ministers gusa !!!!!!!

Aha ho narasetse ndigaragura, icyuya kirandenga, umwuka wenda kunshirana !!!!! Nasomye ku tuzi ngarura ubuyanja nuko nkomeza kumva ijambo rya Perezida !

Ahari uyu mugabo yakubise agatima kuri Rwigara Asinapoli na Dr Gasakure….ahita asubiza ubwenge ku gihe !Icyo navuga kuri uyu mugabo ni uko akwiye guhabwa amanota 6/10  ajyanye n’uko we yatsinze igice kimwe cy’ikibazo akaba yabonye ko ibintu byicwa n’abafite ubudahangarwa buzambya systeme. Ariko yatsinzwe no kubura ubutwari buhagije bwo kuba yakwemeza Perezida Kagame ko ashobora kuba ari we ubwe NYIRABAYAZANA nyakuri , uriho ashakishwa! Ariko uyu mugabo ntitwamuveba cyane, ntako atagize !

III. IGISUBIZO GITANGWA NA PAUL KAGAME

Igisubizo cya Paul Kagame cyari gisobanutse ndetse umuntu ashatse kukivuga muri make yagihinira muri kimwe mu bibazo byinshi yabajije abayobozi bari kumwe : kuki Abanyarwanda bagomba gukomeza kuba imbohe z’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika ? Why should the Rwandan people be hostage of your  individual horrible characters ?

Muri make, Perezida Kagame yerekanye ko abategetsi bakorana BOSE ( “it is all of us”), abakiri bato kimwe n’abasheshe akanguhe,  ari abatekamutwe, ko batitaye ku nyungu za rubanda . Yakoresheje amagambo akakaye yo kubavuga uko bari . Dore ibyo abashinja:

  1. Ntacyo bashoboye, “ You are good for nothing”, (abanyamahanga baza kubingingira kubafasha),
  2. Bararangaye, batangiza imishinga ntihagire ukora « suivi » cyangwa «  follow-up », « you have no time to think seriously »
  3.  Barishongora bakigira ba Nyiranzibyose: “You talk too much, nobody owns up”
  4. Buri wese yibera muri shuguri ze(self interests)
  5. Ruswa iri hose kugera no mu bucamanza

Niba Perezida Paul Kagame ubwe yivugira uko abona abo bakorana, agatangariza mu ruhame ko abagize inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu( Guverinoma, Intekonshinga mategeko, ubucamanza) batita ku nyungu rusange, bakaba birirwa biruka inyuma y’ utunyungu twabo bwite (self interests) , ntibigaragaje se ko igihugu cyose cyoramye kubera kubura ubuyobozi bushoboye ? Ninde wavuguruza Perezida Kagame kuri iyi ngingo ? Ninde wamurusha kubimenya ?

IV. IGISUBIZO CY’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

Ibyo Perezida Paul Kagame yavugiye muri uyu mwiherero bihuye neza neza n’ibyo natwe tubona kandi twakomeje gutangaza: Akaga u Rwanda rurimo gaterwa n’ubutegetsi budashoboye, bwiyubakiye ku KINYOMA, ITERABWOBA n’UKWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu. Abafasha ba Paul Kagame biganjemo “abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika” ! Bageze n’aho batekinika urugomero rutagira mazi , ni ukuri !!! Buriya ahari bibwiraga ko abaturage bo mu Gishoma/Rusizi bazajya birirwa bikoreye indobo basuka amazi mu rugomero se wa ?! Ikibazo gikomereye u Rwanda ni aha kiri : abategetsi bahindutse abashumba b’inda zabo gusa ! Impinduka Paul Kagame yifuza ni aha igomba gushingira.

Muri make, Ishyaka FPR ricyuye igihe, Umukuru waryo yarishyize ku munzani maze ariha amanota angana nk’aya MWENDA, ni ukuvuga zero ku icumi (0/10). Kandi rero uko Perezida Kagame aribona ni ko na RUBANDA iribona ! Nirizibukire ama” stories” y’ubutekamutwe, rimenye ko ntacyo rishoboye.

Ibyo Perezida Kagame yamaganye ubungubu twe twabiteye imboni kera, kandi byashenguye rubanda kuva hambere ! Kagame nawe aremera ko ikibazo kimaze nibura imyaka 12, kuko nyine ngo abategetsi bakomeje kubwirwa ntibumve ! Niyo mpamvu ABATARIPFANA bahagurutse bagashinga  umutwe wa politiki witwa Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, tukaba twariyemeje kuva mu buhungiro tukajya  gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo dutange umuganda wacu mu kubogora igihugu no kukiyobora mu nzira nshya. Ubutegetsi bubi ntibugira umuti. Bukwiye kuvaho hagashyirwaho ubwiza.

UMWANZURO

Niba koko Perezida Paul Kagame ashaka igisubizo cy’ikibazo yibaza, akaba yumva bidakwiye ko impinduka ikenewe na rubanda  yabaho imusize iruhande rw’inzira , ahubwo akaba yifuza ko yayigiramo uruhare, hari inzira ebyiri  yakwifashisha :

1.Mu gihe Manda ye ya kabiri itararangira, Paul Kagame nagaragaze ubutwari maze mu maguru mashya asese Guverinoma n’Inteko-nshingamategeko , hanyuma afungure urubuga rwa politiki, amashyaka yose abyifuza yinjire mu kibuga, abaturage bahabwe ubwisanzure mu kwitorera abayobozi bashaka kandi bashoboye, mu nzego zose zitorerwa.

2.Paul Kagame niyegure yegame atiriwe arangiza manda ye, hatorwe undi mukuru w’igihugu wabogora igihugu.

Nyakubahwa Perezida Kagame, ibyo abafasha bawe batinya kukubwira, Abataripfana bo ntibashobora kubica iruhande. Ukuri ntigukura ukundi : ibyo,  wowe Perezida Paul Kagame ,ushinja abafasha bawe ni wowe wa mbere bireba kuko “zitukwamo nkuru”Nanone ariko ntiwirengagize  ko wa “mwera uturutse ibukuru bugacya wakwiriye hose”, ariwo ukomeje kuzambya ibintu mu Rwanda. Perezida Paul Kagame, ukwiye gushakira igisubizo mu mikorere yawe bwite nk’umukuru w’igihugu : ubwo koko wahagarara ku maguru yombi ukemeza rubanda ko wowe udaharanira utunyungu twawe bwite kurusha guharanira inyungu rusange, bityo abafasha bawe bakaba badafatira urugero ku mutware wabo? Nuhinduka nabo bazahinduka ! Niba ushaka ko bahindura ingiro n’ingendo, banza wowe uhinduke kuko ari WOWE BAREBERAHO.

Nyuma y’ibi byose twizeye ko ibyo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga no kwiyongeza izindi manda birangiriye aho. Ko mudashoboye, mukaba mwivugira ko muri “good for nothing”, murashaka kwiyongeza manda zo gukora iki kindi mutakoze ?  Ndemeranya nawe, Perezida Paul Kagame, ko igihe cy’abategetsi b’abatekamutwe bigize inzobere mu gutekinika kirangiye, ko batagomba gukomeza kugira abanyarwanda imbohe (hostages).

Ngushimiye ko wavugishije ukuri, ahasigaye hakenewe IMPINDUKA….kandi dore ngiyi ntigitinze, mwabishaka , mutabishaka.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishaka Ishema ry’u Rwanda.

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

Umva ijambo ryose rya Perezida Paul Kagame 

Uyu mwaka umunyakanadakazi niwe wahawe igihembo cyitiriwe Madame Ingabire Victoire

téléchargement (5)

Nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka, umuryango RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix) watanze igihembo cyitiriwe Madame Ingabire  Umuhoza Victoire. Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi kuwa gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2015 imbere y’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Igihembo cy’uyu mwaka cyegukanywe na Madame Judi Rever, umunyamakurukazi wo mu gihugu cya Canada.

Madame Judi Rever ni umunyamakuru wigenga akaba yibanda cyane ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibibazo by’impunzi  by’umwihariko izikomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Madame Rever guhera mu mwaka wa 1997 yakurikiranye akaga k’impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Goma. Nyuma yaje kugera Kisangani na Mbandaka. Yanakoze mu zindi nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi nko muri Sierra Leone, Guinée, Liberia na Palestine.

Kuva cyatangira gutangwa, iki gihembo kimaze guhabwa abantu bakurikira:

  1. Deogratias Mushayidi na Bwana na Madamu De Beule-Syoen (2012)
  2. Colonel Luc Marchal,  wari commandant wa Minuar  mu Rwanda na Bwana Monsieur Sylvestre Bwira(2013)
  3. Ms Ann Garrison na Bwana Pere Sampol i Mas.(2014)
  4. Madame Judi Rever (2015)

Iki gihembo gihabwa umuntu  wese witangiye ibikorwa byo guharanira amahoro na demokarasi ubwisanzure n’ibikorwa byubaka ubumwe, ubutabera n’uburinganire bw’abaturage mu karere k’ibiyaga bigari. Gisanzwe gitangwa ku munsi mukuru mpuzamahanga w’abari n’abategarugori.

Bamwe mu bahawe iki gihembo

téléchargement (3)

Deo Mushayidi:

Laureat_De-Beule-Syoen

De Beule

Laureat_Luc_Marchal

Col Luc Marshall

photo-Judi-fev-2015-300x277

Judi Rever

Why are there still so many hungry people in the world?

97b5f-umuntu2bmuri2bruzagayura-amavunja-Photo-Kayiranga-E_

Despite economic growth, extreme poverty is still ravaging.

The greatest challenge for the sustainable development goals (SDGs) is to eradicate poverty and hunger while maintaining sustainable food security for all in a crowded and dramatically unequal world. Although the world has succeeded in reducing poverty in accordance with the millennium development goal (MDG) targets, food security and adequate nutrition have not been achieved.

The MDGs failed to treat food as a human right. Experience shows us that neither markets nor governments protect access to sufficient and nutritious food for everyone. Only accountability by those who produce food and regulate society can hope to achieve this protection, and this means that access to food needs to be treated as a human right, and not just as a policy goal or an outcome of a productive economy. Several constitutions and courts in Latin America have recently moved in this DIRECTION by making the right to food a legally enforceable right, but the international system, including the UN, still lags behind.

According to the Food and Agriculture Organisation (FAO), almost 1 billion people suffer from chronic hunger and almost 2 billion are under- or overnourished.

Analysis What is the millennium development goal on poverty and hunger all about?
The first MDG set out to halve 1990 poverty and hunger rates by the end of this year. As the deadline approaches, we look at what progress has been made
Read more
Children are the most visible victims of nutritional deficiencies. Approximately 5 million children die each year because of poor nutrition. Access to adequate food during the first 1,000 days of life is vitally important for healthy future generations. Even a temporary lack of food during that crucial time has a negative effect on physical and intellectual development. I was shocked when told that in Haiti, even before the devastating earthquake that ruined the country, that small mud balls were being sold in the market to ease children’s hunger pangs.

Of the world’s hungry people, 98% live in developing countries. The root causes of food insecurity and malnutrition are poverty and inequity rather than shortages. FAO statistics CONFIRM that the world produces enough food to feed the 7 billion people living today, and even the estimated 9-10 billion population in 2050. Global agriculture produces 17% more calories per person today than 30 years ago, despite a 70% increase in population.

Advertisement

Despite this, for the 2 billion people making less than $2 a day – many of whom live in rural areas where resource-poor farmers cultivate small plots of land – most can’t afford to buy food. It is the economic system that is responsible for this prevalence of poverty and hunger. Recently, climate change has been added to the list of causes.

Smallholder farmers tell us that this is a lifestyle for them, not a business. When they have had to leave their land for financial reasons, they have never emotionally recovered. I have heard these stories in many places; not only in poor developing countries. It is a global phenomenon.

If the international community is serious about eliminating hunger, a shift is needed from a development model based on charity and aid to one based on human rights, reinforced by accountability mechanisms. Marginalised, disempowered and excluded groups previously locked out of development planning must have a place, including minorities, migrants, and poor, disabled, older and indigenous people. Non-discrimination and equality must underpin the entire SDG framework.

The role of women in development and food security is pivotal. Highlighting women’s rights in all other targets of the SDGs should be a priority. Of those suffering chronic hunger, 60% are women. This is especially ironic as women do most of the agricultural work in developing countries. Much of the work women do is unpaid and invisible, despite its indispensable role in feeding children and elderly people. Upholding women’s financial, educational and legal rights would be the best use of funds dedicated to eradicating hunger, poverty and child undernourishment.
Sustainable development goals: changing the world in 17 steps – interactive
Read more
Food security is dependent on the sustainability of food supply. A major effort is needed to avoid practices that exacerbate the negative impacts of food production and consumption on climate, water and ecosystems. The SDGs should make a healthy environment an internationally guaranteed human right.

The SDGs should encourage governments to work towards policy coherence: agricultural policies should be compatible with environmental sustainability and TRADE rules consistent with food security. This will not be easy to implement. It will require allowing national food markets in developing countries to compete successfully against cheap imported food. It means altering international trade rules to prevent interference with domestic policies in developing countries designed to eradicate hunger and poverty.

Placing human rights at the heart of the SDGs presupposes both a strong accountability framework and the will to enforce this. Transnational corporations can be part of the problem, tending to undermine the livelihood of locals, displacing them from their home and land, interfering with their access to natural resources, and causing environmental destruction. Responsibility for human rights violations must extend to the private sector. International law has traditionally been reluctant to do this. It is encouraging to note that some modest steps have been taken recently to encourage corporate responsibility, including the UN Guiding Principles on Business and Human Rights and Maastricht Principles for Extraterritorial Obligations (pdf). The SDGs could incorporate these documents in their policy guidelines, or adopt their own version.

The new goals should not be allowed to operate as easily ignored principles, but need to be given teeth. We can eradicate poverty, maintain food security and ensure the right to adequate and nutritious food for all. These fundamental aims were long ago set forth in the Universal Declaration of Human Rights, and repeated in the International Covenant of the Economic, Social and Cultural Rights. The task is huge, but the tools are there. The challenge is mainly a matter of fashioning political will strong enough to overcome entrenched interests in maintaining food insecurity.

Source: The Guardian

Imyanzuro ya Kongere idasanzwe y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Ishema congres men

Dushingiye ku itegekoshingiro ry’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryashyizweho umukono kuwa 28 Mata 2013 cyane cyane mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 zigena imiterere n’ububasha bwa Kongere y’ishyaka,

Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Kongere ya mbere y’ishyaka ISHEMA yateranye guhera tariki ya 7 kugeza kuya 9 Gashyantare 2014, mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa,

Twebwe ABATARIPFANA 25 twateraniye muri Kongere idasanzwe yabereye ku cyicaro cy’Ishyaka Ishema kiri mu mujyi wa Le Havre ho mu Bufaransa.

  1.  Twasuzumye kandi twishimira ibyagezweho  mu rwego rwo kwitegura  kujya gukorera politiki mu Rwanda no kwitabira amatora yose ateganyijwe  mu mwaka wa 2017  hagamijwe gufatanya na rubanda kwishyiriraho ubuyobozi yibonamo,
  2. Twongeye kubabazwa no guhangayikishwa n’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gashyira imbere iterabwoba, ikinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu,
  3.   Twafashe umwanya uhagije wo gusesengura ubukana budasanzwe bw’ihohoterwa rikomeje gukorerwa bamwe mu benegihugu iyo bagaragaye nk’abagerageza kwisuganya ngo barusheho guharanira no kwimakaza inyungu rusange,
  4.   Twasanze akageso ka FPR-Inkotanyi ko gufunga no kwikubira urubuga rwa politiki ariko gakomeje guhembera umujinya ukaze mu mitima y’abenegihugu batsikamiwe kandi bakaba batangiye kugaragaza mu buryo bunyuranye ko batazihanganira kugirwa abacakara mu gihugu cyabo ubuziraherezo,
  5. Twagaye bidasubirwaho imikorere y’ishyaka FPR-Inkotanyi ryakomeje kwizeza Abanyarwanda iterambere, demokarasi n’imiyoborere myiza  ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko ryimakaje ikinyoma, igitugu no kwiharira ibyiza by’igihugu, ndetse bikaba bimaze kugaragarira abanyarwanda bose ko  imvugo ya FPR  atariyo ngiro,
  6. Twasanze umugambi mubisha wa FPR-Inkotanyi wo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo  Paul Kagame abone uko yihambira ku butegetsi ubuziraherezo, ariyo firimbi ya nyuma ihamagarira rubanda guhaguruka igasezerera bwangu abategetsi bakora nk’Abatekamutwe bigize inzobere mu “gutekinika”.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE TWEMEJE IBI BIKURIKIRA:

  1. Twongeye kwemeza ko tuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017 mu rwego rwo gukomeza inshingano ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryihaye yo gufasha rubanda kwishyiriraho abayobozi bashishikajwe koko n’imibereho myiza ya buri mwenegihugu.
  2. Twemeje umubare n’amazina by’abagize ikipe ya mbere izajyana n’umukandida w’ishyaka ISHEMA.
  3. Twongeye kwemeza ko bazasesekara mu Rwanda kuwa kane tariki ya 28 Mutarama 2016.
  4. Dushyizeho urwego rwa Komisiyo ishinzwe gukusanya no gucunga neza  umutungo uzakoreshwa  mu bijyanye n’amatora .
  5.   Tuzamuye mu ntera Umutaripfana Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA wari usanzwe ari umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Swaziland na Mozambique, akaba yinjijwe muri Komite Nyobozi y’Ishyaka nka  Komiseri  ushinzwe kuyobora iyo Komisiyo ivuzwe haruguru.
  6.   Turahamagarira Abanyarwanda bose basonzeye impinduka kutuba hafi no kudushyigikira.
  7.   Turashishikariza andi mashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR ko nayo yafata icyemezo cy’ubutwari cyo kwitabira amatora yo mu mwaka wa 2017, tugafatanya urwo rugamba, kuko nyine amatora adafifitse ariyo yasubiza rubanda ububasha bwo guhindura ubutegetsi  mu nzira y’amahoro.

Harakabaho  Repubulika ishingiye ku mahame ya demukarasi

Harakabaho Abanyarwanda bashishikariye kurengera uburenganzira bwabo

Bikorewe i Le Havre, France

Kuwa 1 Werurwe 2015

Chaste Gahunde

Umuvugizi wa Kongere

Belgium stands ready to contribute to a successful electoral process in the DR Congo

téléchargement        téléchargement (1)

The Deputy Prime Ministers Didier Reynders and Alexander De Croo, respectively Minister of Foreign Affairs and Minister of Development Cooperation, met with members of the government, the opposition and the civil society during their joint mission in the Democratic Republic of the Congo (DRC), from 21 to 25 February 2015, in Kinshasa and Goma (North Kivu).

Belgium closely followed the developments related to the adoption of the new election law, and welcomes the publication of the timetable for the provincial, urban, municipal and local elections in 2015 and for the parliamentary and presidential elections in 2016. The Ministers Reynders and De Croo insisted that everything should be done to ensure that the presidential and parliamentary elections in 2016 are not subject to any delay because of the provincial, urban, municipal and local elections. They reiterated that Belgium stands ready to contribute to a successful electoral process.

Didier Reynders welcomed the willingness of the DRC for a military intervention by the Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo (FARDC) against the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) in the eastern part of the country. Finding a solution for the problem of the armed groups is important, not only for the Congolese people, but also for the stability of the African Great Lakes region. In this context, Minister Reynders stressed the importance of a constructive synergy between MONUSCO, mandated by the UN Security Council, and the FARDC. Pragmatic solutions should be found to ensure the efficiency of the operations and the protection of the population.

The visit of both ministers to the DRC also underlined the continued support of Belgium for the development of the country. The objective is that everyone benefits from economic growth. The DRC is the largest beneficiary of Belgian development aid. Alexander De Croo confirmed this commitment, that favors a cooperation close to the people, particularly in the areas of education, rural development and health. In this context, Minister De Croo underlined that this partnership needs a greater involvement of the Congolese government. During the next months, Alexander De Croo wishes to develop a more integrated approach for the Belgian cooperation, where different actions are mutually reinforced and produce more results. He asked the Belgian Development Agency (BTC) as well as his administration to present proposals to develop this approach.

Didier Reynders and Alexander De Croo underlined that socio-economic development, as well as the rule of law and democracy imply respect for universally recognized human rights and fundamental freedoms. Following the events of January 2015 and the measures that have been taken, especially the freedom of the internet and the actions of the security forces were discussed with the Congolese government.

The working visit was also an opportunity to make progress on economic issues, in the aviation sector, port management and river transport. Individual consular cases were also discussed, in particular the situation of detained persons, including compatriots.

Security cooperation was discussed, with a mutual interest in preventing radicalization and violent extremism in Central and Eastern Africa.

Source:Diplomatie

Amatora ya 2017: Impamvu zatumye hajyaho ingingo ya 101 y’itegekonshinga ziracyahari.

téléchargement (3)

“Njyewe Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro…ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko…Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”

Muri iyi minsi hari ibiganiro mu Banyarwanda kimwe no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda byibanda ku mpinduka zo mu mwaka wa 2017 ubwo hateganyijwe amatora. Mu by’ukuri insanganyamatsiko y’ibi  biganiro ni ukumenya niba perezida Paul Kagame azubahiriza itegekonshinga nk’uko yabirahiriye cyangwa se niba azanangira umutima. Ingingo ya 101 y’itegekonshinga ryatowe mu mwaka w’2003 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Ubundi nta mpungenge zikwiye kubaho nta n’ikibazo cyakagombye kwibazwa iyo Paul Kagame aba azwi nk’umuntu w’inyangamugayo. Ariko rero Kagame yagaragaye kenshi akora ibintu binyuranyije n’ubunyangamugayo. Ibi byemezwa cyane cyane na bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze za hafi. Na Kagame ubwe ntiyihishira cyangwa se ngo agaragaze wenda ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma, ahita yiyerekana akabita amazirantoki, isazi,…n’andi mazina menshi umu gentleman atagombye gusohora mu kanwa ke. Ibi rero bituma abantu batekereza ko koko n’itegekonshinga yarikandagira akikomereza urugendo nk’aho nta cyabaye.

Nyamara Paul Kagame yarahiriye imbere y’Imana , abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko azubahiriza akanarinda itegekonshinga n’andi mategeko. Dore uko yabivuze:

«Jyewe, Paul Kagame, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:

     ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;

     ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;

3°     ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

     ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;

     ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;

     ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;

     ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.

 Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »

Kagame ashobora rwose kuba atakibuka ibyo yarahiriye kimwe n’uburemere bwabyo. Cyakora yabyibuka cyangwa atabyibuka, Imana ntizabura kubimubaza ndetse n’amategeko ntazabura kubimuhanira. Abamubeshya ko ari we bashaka ntibazamufasha guhanwa.

Abenshi mu nkundarubyino n’abazi kogeza bakomeje kuvuga ko itegekonshinga nta cyaribuza guhinduka, bagendera ku ngingo ya 193 y’itegekonshinga igika cyayo cya kabiri kigira kiti:

“(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”.

Nta mpamvu n’imwe ifatika itangwa yatuma ingingo ya 101 ihinduka cyangwa ngo ivanweho. Birababaje kumva abantu bagomba gusubira mu matora ya referendum ategurwa agatwara igihe n’amafaranga menshi mu gihugu gikennye kigendera ku mfashanyo, hagamijwe ikintu kimwe gusa: Kugira ngo umugabo umwe witwa Paul Kagame yice itegekonshinga yarahiriye kuzarinda no gukurikiza. Twibuke ko atigeze arahirira kuzarihindura!

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukuntu muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda, harimo abafite ubunararibonye, abafite imyamyabumenyi zihanitse,…habura undi muntu utorwa ndetse ngo ayobore igihugu. Ikindi Reka twibutse ko umuntu avuka agasanga igihugu kiriho, iyo abaye intwari atanga umusanzu we ngo uko yagisanze azasige ari cyiza kurushaho ubundi yarangiza agapfa kandi isi igakomeza igatembera. Igihugu ntigipfa ngo ni uko umuntu runaka atakiriho. Cyakora umuntu ashobora kwitwara nabi igihugu akagisiga ahabi haruta aho yagisanze, ndabona na Kagame ariho ashaka.

Uko byagenda kose nta muntu kamara ubaho, ndetse iri ni ihame Abanyarwanda bagomba gushyira mu mutwe wabo. Mu myaka ya za 1959 abanyarwanda benshi bari bafite impungenge ko u Rwanda rutazongera kugwamo imvura ngo ni uko nta mwami ruzongera kugira. Imvura si ukugwa ye ahubwo iyo batagira umuganda isuri yari ikoze ibara. Ikindi bari barabwiwe ni uko nta nka zizongera gukamwa ko ndetse nta mugore uzongera kubyara. Inka zarororotse ahubwo abantu baragenda bagira ibikumba n’ibikumba. Ababyeyi barabyaye rwose batega urugori uretse ko  abenshi muri bo intambara zabagize inshike.

Dore ahubwo icyari gikwiye kugibwaho impaka:

Impamvu yatumye hajyaho ingingo 101

Ubundi itegeko rigira impamvu ituma rishyirwaho ku buryo izo mpamvu iyo zitariho n’itegeko ritaba ngombwa. Kugeza uyu munsi abo bose basaba ko itegekonshinga rihindurwa cyane cyane iriya ngingo ya 101 ntibashobora gutinyuka kuvuga impamvu yatumye iriya ngingo ijyaho, ngo bityo wenda babe bahera aho batwereka ko izo mpamvu zavuyeho.  Reka twibutse ko iri tegekonshinga ryateguwe na FPR Inkotanyi ndetse uwari ukuriye komisiyo yo kurishyiraho akaba ari Mzee Tito Rutaremara uzwi nk’umwe mu bacurabwenge b’imena ba FPR.

Mu biganiro yazungurutse igihugu atanga, Honorable Tito Rutaremara yasobanuye impamvu iyi ngingo ya 101 yashyizweho. Yavuze ko kwari ukugira ngo u Rwanda ruce ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo.

Bityo byari byiza ko umuntu ajya ategeka manda imwe bamutora  bwa kabiri akongera akayobora indi imwe ubundi agacyura igihe, akaruhuka. Tito Rutaremara yongeragaho ko badashaka kuzongera kugira abategetsi nka ba Habyarimana bamaze ku ntebe imyaka irenga 20 bagakurwaho n’urupfu. Ikindi yongeragaho ni uko bwari uburyo bwo gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi.

Koko rero kuva mu gihe cy’ubwami kugeza n’uyu munsi U Rwanda ntirwagize amahirwe y’uko umukuru w’igihugu asimburwa adapfuye cyangwa atishwe. Mu gihe cya cyami umwami yimaga ari uko ise amaze gupfa. Habyarimana yagiye ku butegetsi  abwambuye Kayibanda ndetse aranamwica. Kagame yagiye ku butegetsi ari uko Habyarimana apfuye ndetse hari amakuru auga ko ari Kagame ugomba kubazwa iby’urwo rupfu.

Icyagaragaye ni uko imyaka 7 yari myinshi ugereranyije n’imyaka 5 igenwa n’amategeko yo mu bihugu duturanye. None yikubye kabiri bamwe bati ni ukongeraho indi, bakirengagiza impamvu yatumye iyo ngingo ijyaho.

Icyo nakwibutsa ni uko impamvu zatumye ingingo ya 101 ijyaho zitazigera zivaho. Izo mpamvu ni uguca ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo kimwe no gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi. Niyo mpamvu kuyikuraho cyangwa kuyihindura ari igikorwa kigayitse abakunda demokarasi bose bazarwanya bivuye inyuma.

Mbifurije ubushishozi n’ubutwari bwo kwanga kwica itegekonshinga.

Chaste Gahunde

PARIS: APPEL A LA MANIFESTATION DU 27/02/2015 CONTRE LA VENUE DU DICTATEUR PAUL KAGAME

109642234_640

POUR PROTESTER CONTRE LA VENUE A L’UNESCO DU DICTATEUR –SANGUINAIRE PAUL KAGAME CE 27 FÉVRIER 2015.

LES ASSOCIATIONS ET ORGANISATIONS DE LA COMMUNAUTÉ FRANCO-RWANDAISE

En partenariat avec les organisations et associations congolaises et rwandaises de France et de Belgique

ORGANISENT

UNE MANIFESTATION A PARIS

VENDREDI 27 FÉVRIER 2015 A PARTIR DE 13H00

Rassemblement à l’angle de l’avenue de Saxe et l’avenue de Ségur Métro Ségur et Cambronne

PROGRAMME:

Manifestations, déploiement de banderoles et de pancartes, distribution de tracts, REMISE de mémorandum au Directeur Général de l’UNESCO.

OBJET:

  • ALERTER l’opinion française et internationale sur les crimes contre l’humanité, les crimes de guerre et les actes de génocide commis par le FPR de Paul Kagame au Rwanda et en République Démocratique du Congo ;
  • PROTESTER contre la venue à l’UNESCO du président rwandais Paul Kagame, accusé des pires crimes contre l’humanité, au Rwanda et en RD Congo;
  • DÉNONCER les crimes graves en COURS au Rwanda et les immixtions politiques dans les procédures judiciaires engagées par le juge d’instruction français contre Kagame et ses proches collaborateurs dans l’affaire de l’attentat terroriste contre l’avion présidentiel le 6 avril 1994 ;
  • EXIGER que la France, pays des droits de l’homme et membre du Conseil de sécurité de l’ONU, apporte tout son appui politique et diplomatique au Rapport Mapping publié le 1er octobre 2010 par le Haut Commissaire des Nations Unies pour les droits de l’homme, lequel rapport accuse les troupes du général Kagame de crimes contre l’humanité, de crimes de guerre et d’actes de génocide en RDC de 1993 à 2003 et préconise la création d’un Tribunal international ad hoc chargé de poursuivre et de juger les criminels mis en cause par ce rapport ;
  • DEMANDER l’arrêt des harcèlements et assassinats d’opposants politiques ;
  • EXIGER l’expulsion immédiate des escadrons de la mort dits INTORE envoyés par Paul Kagame pour traquer ses opposants dans l’Hexagone et dans les autres pays de l’Union européenne ;
  • EXIGER la libération immédiate et sans condition de tous les prisonniers politiques ;
  • EXIGER l’ouverture du dialogue politique entre le gouvernement rwandais et son opposition y compris les FDLR en vue de résoudre définitivement le problème rwandais.

Fait à Paris le 23 février 2015.

Pour le Comité d’organisation,

Augustin Sebahakwa (sé)

Président du COVIGLA

Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la région de grands lacs africains.

Contacts France : +33615731510, +33620832528, +33659222780.  Contact Belgique     : +32485625007

E-mail : covigla@gmail.com

Amakosa ya Paul Kagame

Intangiriro

Buri wese mu bayoboye u Rwanda afite ibyiza ashimwa n’ibibi yagawa. Niyo mpamvu iyi nyandiko yashoboraga no guhabwa izindi nyito nyinshi nka : “Bose ni bamwe, Nyina ubabyara ni umwe, uwabaroze ntiyakarabye, amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe, gutwara ntawe byananiye kireka uwo batabihaye” n’izindi.

Icyo iyi nyandiko igamije si ukunegura, ahubwo ni ukwiga (gucukumbura) no kwigisha amateka y’u Rwanda. Abanyarwanda bose bakeneye kuyamenya kandi bakayakira uko ari batirengagije ibibi n’ibyiza byayaranze, ibibabaje n’ibishimishije. Abayoborwa bakeneye kuyamenya kugirango hatazagira ubabeshya cyangwa akabayobya kandi aribo ba “Nyirurwanda”.

Abayobora bakeneye kuyamenya kugirango bayobore neza, kandi birinde kugwa mu mitego n’ibishuko ababanjirije baguyemo. Ibyiza  umuyobozi akoze bituma abayoborwa bagubwa neza, bakagira ituze, bagatera imbere. Amakosa, amafuti n’ibibi by’umukuru w’igihugu byo bituma igihugu gicura imiborogo. Ubishidikanya yirebere aho u Rwanda rugeze (aharinidimuka), asubize amaso inyuma arebe ibyaruranze muri iyi myaka duteye umugongo.

Ahari mwakwibaza muti “iyi nyandiko izaba iteye ite ?” Izaba ari uruhererekane, urudaca rugizwe n’ibice byinshi bikurikiranye kandi bifite ikibihuza (sérei, sery). Turahera kuri Paul Kagame (2000 – ?), tumanuke (cyangwa tuzamuke) tujye ku uwamubanjirije ari we Pasteur Bizimungu (1994 – 2000). Hazakurikiraho Théodore Sindikubwabo (Mata-Nyakanga 1994), Juvénal Habyarimana ( 1973 – 1994), Grégoire Kayibanda (1961–1973), Dominique Mbonyumutwa (Mutarama 1961 – Ukwakira 1961), Jean Baptiste Kigeli wa 5 Ndahindurwa (1959-1961), Charles Léon Pierre Mutara wa 3 Rudahigwa (1931-1959), Yuhi wa 4 Musinga (1896-1931), Mibambwe wa 4 Rutarindwa (1895-1896), Kigeli wa 4 Rwabugiri (1853-1895), Mutara wa 2 Rwogera (1830 – 1853), …….  .    Tuzakomeza kugera aho dushoboye.

Byaba byiza namwe abasomyi mugize uruhare kuri iyi nyandiko. Nzagerageza kuvuga amakosa y’abayoboye u Rwanda uko bagiye bakurikirana ; ariko nshobora no kuva kuri umwe nkajya ku wundi ntubahirije uko bagiye bakurikirana mu gihe. Namwe rero abasomyi mushobora kuvuga icyo mutekereza (commentaires) ku ugezweho, ariko mushobora no gukora inyandiko kuri umwe cyangwa kuri benshi mubo niyemeje kuzagira icyo mvugaho. Uyu munsi turahera ku ngoma ya Paul Kagame. Mbifurije kunyurwa n’ibyo musoma.

I.       Paul Kagame (2000 – ?) : Igice cya 1

Ni nde wamenya igihe Paul Kagame yatangiriye kuyobora u Rwanda ? Kuva mu w’1994 kugeza mu w’ 2000 yari yungirije umukuru w’igihugu, akabifatanya n’indi mirimo ikomeye myinshi irimo : kuba umugaba mukuru w’ingabo, ministiri w’ingabo no kuba yungirije umuyobozi w’ishyaka FPR-Inkotanyi. Amahanga yose ndetse n’Abanyarwanda babonaga ko ari we “gikonyozi (homme fort)” mu Rwanda, kandi ni ko byari bimeze koko. Ntacyo umukuru w’igihugu yashoboraga gukora umwungirije atacyemeye. Ariko nk’uko tuzabibona mu minsi iri imbere, umwungiriza we yakoraga icyo ashatse cyose nta nkomyi. N’ikimenyimenyi, aho abereye umukuru w’igihugu mu mwaka w’2000, umwanya w’uwungirije umukuru w’igihugu wahereyeko uvaho.

Ikosa rikomeye Paul Kagame ari gukora muri iyi minsi, ni ugushaka kwihambira ku butegetsi amazeho imyaka myinshi kandi itegeko nshinga ryamuhaga uburyo bwo kwigendera ku neza. “Umuntu atinda mu rushya, akabyina nabi” kandi ngo “Icyicaro cyiza cyivanwamo n’umwana uzi ubwenge”. Harya ngo “ukuboko kwafashe ingoma ntikurekura kireka bagutemye” ? Ubu koko igihugu cyongere gicure imiborogo, gitembe imivu y’amaraso, kiyoborwe nabi kubera irari ry’umuntu umwe n’iry’agatsiko kamukikije ?

Ikosa rya 2 rikomeye Paul Kagame akomeje gukora ni umubano mubi n’amahanga cyane cyane n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Abantu baricwa umusubizo i Butembo-Beni ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abarokotse bakavuga ko baterwa n’abagizi ba nabi bavuga ikinyarwanda n’ilingala, ubwo benshi bagaherako bakeka ndetse bemeza ko Paul Kagame abiri inyuma. Mu minsi ishize mu Burundi hadutse umutwe w’inyeshyamba zitivuze izina. Ingabo z’u Burundi zagose abawugize, zibicira kubamara, kandi zibica nabi. Icyo gihe nabwo Paul Kagame yashyizwe mu majwi. Mu migi imwe n’imwe ya Tanzaniya hagiye gushira umwaka haba ibitero bimeze nk’iby’amabandi yitwaje intwaro, bikavugwa mu mfurapfuriko ko aho naho ari Paul Kagame ushaka kuhacana umuriro nk’uwo yakije mu Rwanda. Bashobora kuba bamubeshyera ! Ariko rero “Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa”. Umunsi abo baturanyi bagize bati “umuturanyi mubi arutwa n’itongo”, inzovu zizatsitsurana, maze utwatsi abe ari two tuhababarira.

Intambara ku mipaka, iterabwoba (terreur) imbere mu gihugu”, nguko uko u Bufaransa bwigeze kumera igihe gito bwamaze buyobowe na Maximilien Robespierre muri revolisiyo y’Abafaransa.

Ikosa rya 3 rya Paul Kagame turikojejeho imitwe y’intoki : ni iterabwoba imbere mu gihugu. Ingero zibyerekana ni nyinshi cyane, nta wazirondora ngo azirangize. Aho bigaragarira cyane ni mu ukwiyongera kw’indwara zibasira umutima n’ubwonko. Kuva Paul Kagame yatangira gutegeka u Rwanda, izo ndwara zikubye inshuro zirenga 100% mu gihugu. Ni byo koko abakurambere babivuze ukuri ngo “abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”.

Ejobundi le 24 Mutarama 2015, padiri Célestin Hakizimana yahawe ubwepiskopi, atangira umurimo yatorewe na Papa wo kuyobora diyosezi gatolika ya Gikongoro. Yavuze ijambo (disikuru) ryiza cyane, ariko naryo ryerekana ukuntu Abanyarwanda bahora mu bwoba. Icyambere cyo, ntiyigeze acisha uwamubanjirije, ari we Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago. Ingoma ya Paul Kagame yaramwangaga ku buryo benshi, n’ubwo nta gihamya ifadika babifitiye, bahamya ko yagize uruhare mu rupfu rwe rwaje rutunguranye le 12 Werurwe 2012. Musenyeri Célestin yatuye ubwepiskopi bwe abantu barimo na se umubyara witwaga Kagwiza. Yavuze ko yitabye Imana mu w’1994, ariko umubi ni uwahingutsa ko yishwe n’Inkotanyi. Narabirebye ngaruka kuri wa mwanzuro ko Abanyrwanda bose babaho mu iterabwoba bashyirwaho n’ingoma ya Paul Kagame.

Ikosa rya Paul Kagame turangirizaho uyu munsi ni ugukenesha abaturage abizi neza kandi abishaka. Ntihakagire ukangwa n’imiturirwa n’ibindi bishashagirana i Kigali no mu yindi mijyi, cyangwa n’imibare (ibaruzamibare, statistiques) ibeshya itangwa na leta  y’u Rwanda. Mu bice bimwe na bimwe by’iyo mijyi no mu cyaro abantu barashize, baricwa n’inzara. Nk’uko byavuzwe mu kanya, Paul Kagame yicisha Abanyarwanda inzara abizi neza kandi abishaka. Si bwo bwa mbere mu mateka y’isi ubutegetsi bw’igitugu bwicisha nkana abaturage inzara, ariko Paul Kagame we afite impamvu y’umwihariko ibimutera.

Iyo mpamvu niyo tuzaganiraho ubutaha. Bizadufasha kugira imbonerahamwe y’amakosa yose ya Paul Kagame. Ntawakomeza kuyarondora rimwe ku rindi ngo azayarangize kuko ameze b’ibidomo byo ku ruhu rw’ingwe cyangwa rw’imondo.

Jean de Dieu Musemakweli

BIRACYAZA…..

2017: The Famous Article #101 of Rwandan Constitution, Touch it at Your Own Peril

7BBBCA0D-80AB-422E-87DD-FD3F3D83CFCA_w640_r1_s

In his attempt to condone a wicked intention to sell the idea of a third term in favor of Paul Kagame at expense of democracy, Joseph Rwagatare wrote in the pro- government newspaper The New Times that not the term limits, rather the track record counts whilst determining who should and should not be elected or reelected. Rwagatare misses the point and, purposely or not, misleads the readers to make us believe that a political party means exclusively its leader. Far from the truth!

It is true that a particular political party could get reelected in subsequent campaigns. The leaders as individuals, however, must have limitations on electability because of main reasons that vary from one society to another.  I intend to explain below to underline once for all that in a society like ours, given our far and recent historical experience, the culture of peaceful political changeover must be privileged. It is imperative unless we forgot where we come from.

  1. The Law and its intention

Although the law is one thing necessary in a society, its applicability and implementation should remain in accord with its intention. For instance, here we are talking about the presidential term limit. All anyone can read in the constitution is that famous article #101 which states that

“The President of the Republic is elected for a term of seven years renewable only once. Under no circumstances shall a person hold the office of President of Republic for more than two terms”.

This is what the law says. It is the law. Much more however, is hidden behind that piece of information: the intention. Why did the people vote for the president to have no more than two terms? This is what Mr Rwagatare, the RPF, President Paul Kagame and his acolytes should be reminding the folks who ignorantly or forcedly are tirelessly calling for tampering with the constitution in order to reinstitute Kagame once or more times again.

To answer, let us remember: Going back into our history from the kingdom time via the first and second republics to the RPF’s regime, we were unlucky to experience leaders who wanted or were forced either by beliefs, entourage or greed, to be in charge until they die. Let me remind Rwagatare that no King could be enthroned in presence of his predecessor. The elder had to die either naturally or killed. The same tradition passed over into republican regimes. Habyarimana felt insecure in presence of Kayibanda. Kagame could not be in power in presence of Habyarimana. In fact, the RPF took up arms alleging Habyarimana amongst other things that he had remained in power for so long, although he was repetitively elected at 99%! Had we respected the Arusha peace accords, Habyarimana would have gained other good two terms. Trust me!

With that in mind, the 2003 constitution intended to avoid similar scenarios. It was considered that an individual is born and dead but a nation remains. Thus the nation can live, prosper and develop tremendously even without that particular individual.  That is why the article 101 intended to encourage leaders to respect the fact that no one is irreplaceable and to dissuade them to hold on power indefinitely because this could generate conflicts, wars and possibly genocides. Another important dream was that from that time on, Rwanda would have an ex president deservedly able to serve as a councilor owed to experience and with the hope to retire peacefully thereafter.

It is now I realize clearly that Kagame never dreamt of initiating good changes to set antecedence that further generations would follow. In fact the same Kagame who was there in 2003 when the constitution was in the making, the same Kagame who claimed that he will not be there as president come 2017, is the same one who thinks a third term is not a bad thing. Somebody say, “Shame on you Mr President”!

For some naïve observers and commentators, I hope Rwagatare is not among, “Kagame does not want it but the people want him”. Democracy is defined as a power of the people, by the people  and for the people. Hence, the people have a powerful capacity which is bestowed upon them especially on the day of elections: the capacity to choose a leader of their interests.  Everyone knows that in a police state like Rwanda the democracy does not exist, and so that capacity is banned not only via elections but also even during brainstorming of ideas to make policies that run the affairs of the nation. We have seen it every day; we saw it in reports that shouted out the RPF-led assassination of freedom of speech, strangulation of independent media and impediment to rights of association.

The capacity to choose leaders is also threatened by the dictatorial micro management groups, armed or not, whose role is to force the people to vote against their will and to rig elections using any form of strategy in favor of the incumbent. But now the RPF wants to show us that last night the people dreamt “well”, woke up and coincidently the government allowed them to speak out: “we want Kagame back”. Funny enough! That kind of games is known to us, thou shall not lie. If Kagame does not step down, the RPF will have wasted a golden opportunity to show that it can do at least one good thing during its lifetime.

  1. The human nature

If Rwagatare were promised a very beautiful gift on a condition that he reaches 200 years alive, he clearly would realize that the promise is untenable. Why? Because we know that in our days, no one lives for two centuries. It is the same for political parties and their leaders.

A political party is born, grows up and dies. When it is born it is too young to deliver, when it grows up it matures and performs well but after some time it gets too old to run the country. At that time, the party cannot offer anything. It starts deteriorating and fails its early and own principles which eventually attracted the people to trust it. Even when it claims to rejuvenate itself, the young minds are overshadowed by old folks who think they have experience, thus they should take the lead indefinitely.

A leader gets too old as well and too tired to keep doing a good job (if he ever did any). That is a natural reality we are faced with. Accepting it does not mean you are not the hero you claim to be or that you are not loved by the people. By the way, it is not a matter of love given the tough and quasi impossible tasks assigned to the leader. If they loved him, they would let him retire and if he loved Rwanda, he would refuse to take an extra term.

In conclusion

The people of Rwanda should revisit the reasons that made them vote the constitution that included the article 101 (assuming they really voted for it). If Kagame does not step down, he will have satisfied his ego but at expense of all economic growth and other things he has been praised for. What if the people stepped in to say “no” to this man? As a matter of fact, they are ready, willing and able to take their destiny in hands. Friends of Rwanda (not of Kagame alone) have already demonstrated their undoubted support to the blowing wind of change.  A bon entendeur, salut!

Chaste Gahunde, BA, Dip Commonwealth of Learning (COL) London, UK

Abaturage bo mu karere ka Gasabo bigaragambije bahangana n’ubutegetsi.

DSC_0629-2-732a1
Abaturage bari barakaye cyane

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2015 mu Mudugudu wa Muhozi, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo nyuma y’ uko ubuyobozi bw’Umudugudu bufatanyije n’inzego z’umutekano (DASSO) basenyeye umuturage, abaturage bagenzi be bagumutse biyemeza guhangana n’ababasenyeye kugeza aho nabo bari bagiye gusenyera Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu, bashinja ubuyobozi bw’inzego zibanze ruswa ikabaje bigatuma barenganya mugenzi wabo.

Uyu mutegarugori witwa Bamurange Nadia wariraga cyane avuza induru, yadutangarije ko ubwo yari Kimironko akumva baramuhamagaye kuri telefoni ngo naze arebe inzu ye abagize Komite y’Umudugudu bari kuyisenya, ahageze asanga koko bamaze kuyishyira hasi.

Ubwo twahageraga twasanze abaturage benshi mu mihanda bugufi bw’ahari inzu, aho ingabo z’u Rwanda zitabajwe baje guhosha izo mvururu kuko abaturage basaga nk’abariye karugu bahiga Umukuru w’umudugudu, n’uwa Kagali, ari nako bari bamaze kubuzwa gutera amabuye ku nzu y’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu.

Nk’uko ababonye biba twahasanze babidutanagrije, abaturage bamaze kubona iyi nzu isenywe, bavuze ko uyu mudamu ari we wabonewe kuko nkuko babitweretse iyi nzu ikikijwe n’izindi ziri kuzamurwa mu buryo bumwe, we bikavugwa ko yajijijwe ko yanze guha abo bayobozi b’inzego zibanze ruswa igera kubihumbi 400 uteranyije. Ibi bikaba ari byo byahembereye uburakari bw’abaturage.

Ubwo abagize DASSO bahisemo gukuramo akabo karenge, umupolisi wari uhari yashatse kubakangisha imbunda abereka ko ashaka kurasa yakokingaga (to choke), ntibyabakanga bagahitamo kumwegera no kumusingira.

Aba baturage byagaragaraga ko bariye karungu, byabaye ngombwa ko hitabazwa ingabo z’igihugu ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge nawe yari amaze kuhagera bagerageza kwegera abaturage, berekeza aho inzu yasenywe, ari nabwo Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bubakoresha inama y’igitaraganya., nyuma y’umwanya munini ariko abaturage banze gutuza.

N’ubwo wasangaga abaturage bose bemeza ko ibyo byose biri guterwa n’umuyobozi mushya w’Umurenge Nduwayezu Alfred (kuko atarahamara igihe kigeze ku mezi abiri) ndetse bemeza ko bifuza ko harebwa ahandi ajyanwa kuyobora, nyuma yo gukorana inama nabo bagaragaje ko hari uko bari bamuzi atameze aho banamwibwiriye ko bamufataga nk’Igikoko.

Aba abaturage bavugaga ko abayobozi b’Imidugudu iyo baje kugira icyo babasaba gukora babawira ngo gira vuba “Umulasita atariyizira” (izina abo bayobozi b’imidugudu bahaye uw’Umurenge) ku buryo ngo abataramumenya bumvaga ateye ubwoba.

Uyu muyobozi yabasabye gushyiraho umunsi bumva bagahura bakaganira kuri ibyo bibazo ariko abanenga cyane ku kibazo cyo kwihorera bashatse kugaragaza, ababwira ko ikibazo cyose bagira bagishyikiriza inzego zibishinzwe, ariko bakirinda uwo muco wo kwihorera.

JPEG - 690.8 ko
Bamurange Nadia yicaye mu itongo arira

Mu kiganiro twagiranye na Bamurange nyiri ugusenyerwa ubwo twasanga arira cyane, yadutanagarije ko ibi byabanjirijwe n’umuyobozi w’Akagari wamuhamagaye akamubwira ngo bahurire muri Gare ya Kimironko baganire ku by’inzu ye yubatse nta byangombwa afite.

Bamurange ngo yahuye n’uyu Muyobozi ngo nyuma amusaba ko yaba amushakiye amafaranga ya ruswa ibihumbi 50 ariko undi yanga kuyamuha amubwira ko kubera ibikorwa byo kubaka ntayo yabona, akemeza ko hafi ya buri munsi yajyaga amuhamagara agamije kumwaka iyo ruswa, nkuko yabyerekanaga muri telefoni ye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo, Nduwayezu Alfred yadutangarije ko kubera ikibazo cy’uburyo Umujyi uri gukura kandi ari ahantu usanga hakiboneka ibibanza bya make, hari kuboneka ibibazo by’abahaza benshi bashaka gutanguranwa batura mu buryo butemewe n’amategeko nabo bagafatirana babakumira kugira ngo hubahirizwe igishushanyo- mbonera, ari byo bikurura ibi bibazo.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, ngo nibwo baje baramusenyera ariko bahirika uruhande rumwe rw’inzu, ariko nyuma nawe arongera araruzamura, aribwo ubu bongeraga kuyihirika yose.

Mu gihe Bamurange yiyemerera ko yubatse iyi nzu abizi ko nta byangombwa afite kubera amafaranga ngo yacibwaga agasanga atayafite, ahuza n’abaturanyi be bose bemeza ko hari izindi nzu ndetse zirimo n’izo begeranye bubakiye rimwe kandi nazo zidafite ibyangombwa ariko zo abamusenyeye bakababirinda kuzirebaho.

Kuba Ubuyobozi bw’Imidugudu bwaba buri mu bagira uruhare muri iki gikorwa byagarutsweho n’impande zose aho abaturage bagaragaza ko bakwa ruswa bakemererwa kubaka utayitanze ntiyemererwe. Aha byashimangiwe n’umuyobozi w’Umurenge wagaragaje ko bidashoboka ko inzu yubakwa ikarenda yuzura igasakarwa, igakingwa Umuyobozi w’Umudugudu atabizi.

Bamurange Nadia wasenyewe iyi nzu afite abana babiri n’umugabo, ubusanzwe akaba akodesha mu Murenge wa Kimironko. Inzu ye yasenywe yari imaze gusakarwa no gukingwa, ikaba yari ifite ibyumba bitatu na salo.

Urugi rumwe ndetse n’amabati 36 yari ayisakaye, nyuma yo kuyisenya abakoze iki gikorwa bahise babipakira imodoka babijyana ku Murenge.

JPEG - 626.3 ko
Inzu yose bayishyize hasi
JPEG - 577.5 ko
Amarira yari yose, Bamurange avuga ko yazize kwanga gutanga ruswa
JPEG - 775.4 ko
JPEG - 428.2 ko
Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo mu nama yo guhosha abaturage
Inkuru dukesha Makuruki.com 24/02/2015