Ngo Kabarebe yaba abyumva kimwe n’umuhanzi Butera Jeanne aka Knowless…ntawe udakama izo aragiye!?

Image

NI BYO SE KOKO? BUTERA KNOWLES, KABAREBE?

Ubu inkuru zigezweho i Kigali ni izijyanye no kwibuka birunvikana, hagataho iz’iburirwa irengero rya Kizito Mihigo ndetse n’uriya munyamakuru, ariko mu ba jeunes n’inkundarubyino za muzika, inkuru igezweho ni uy’urukundo rushyushye hagati ya Gen Kabarebe n’umucuranzikazi Butera Knowless.

Ubu i Kigali , inkuru ni kimenyabose ko Umucuranzi Butera Knowles ari we cyana (umukunzi) kigezweho cya Gen James Kabarebe.
Ababivuga bafite aho bahera kuko hari ibimenyetso byinshi kandi simusiga.
– Gen James Kabarebe ni umwe mu bantu bafite amafaranga atagira ingano mu Rwanda kandi akaba akunda guhenurura ingutiya kurusha abazima n’abapfuye.
– Ni umuntu wikundira utwana duto cyane cyane utwangavu kubera ko abapfumu be batumurangiyemo umuti, akaba ari nayo mpamvu afite abana benshi. Hose muri Kigali, kuva mu Rwampara ugasatira Nyakabanda, ugaca mu Biryogo ugana Muhima na Kimicanga , ukanyarukira Remera ku Gisimenti, mu Kabagari na Bannyahe, ndetse na Birmingham m’ubwongereza aho leta yaho imurerera umwana wumuhungu yabyaranye na murumuna w’umugorewe Fifi Mudenge,  aho hose uhasanga abana ba Gen Kabarebe!
– Nta muramu we n’umwe batabyaranye, na babyara be yashoboye kubona barabyaranye!

Esperance umugore wa Kabarebe we yarumiwe kuburyo ngo ungenge afite arizuko amaherezo Kabarebe azahurira nabahungu be muri utwo dukobwa. Ati narumiwe ntakundi nabigenza.

Mushobora kwibaza muti ni gute umuntu uzi ubwenge yajya mu bagore bangana batyo atajyanye agakingirizo!!! Reka da!!! Ahubwo umugambi we ni ukubiba ku buryo bushobotse bwose , imiswa ya Sida afite kuva kera, ikaba inagaragarira buri wese, yewe no ku mafoto!
Igihangayikishije ni uko ngo anatuma abasilikare kumuzanira abakobwa bato bemera guhembwa amadolari maze bakaryamana nawe.

Ikindi, ni uko inkuru dukesha uwahoze ari umukunzi wa Butera Knowles itumenyesha ko ngo nyuma y’aho Gen James Kabarebe amenyeye Butera Knwles kuri Television, we atongeye kumuca iryera! yagize ati “ntacyo nakora kuko Knowles nicyo yahisemo gukundana n’umuyobozi! Nk’iriya modoka Kabarebe yamuguriye se nakayikuye he?”Mu magambo make ahita akupa telephone. Imodoka yavugaga ngo niyo yasohoreyemo indirimbo reka ngukunde benshi bemeza ko umukunzi yavugaga ari Gen Kabarebe. Iyo ndirimbo iri muri za video hano muri video zigaragara hasi ku nyenyerinews.

Ntabwo ari Butera Knowles gusa , Gen James Kabarebe yikundira udukobwa tw’utunyogwe, nka Betty yaturaganyije akiri Kadogo, uko amuzamura ingutiya akamuza ipeti arinda amugeza ku rya Major.

Na Belina nawe niko byamugendekeye!!

Ikindi twashoboye kumenya, ngo ni uko mbere yo kwitaba Imana, nyirabukwe wa Kabarebe ( nyina wa Esperance Kabarebe) , yakundaga kuvuga ko agahinda azajyana ikuzimu ari uko umwana we yaharitswe urwanda rwose!! Ati “ubonye n’iyo abigenza atyo ariko abakobwa banjye bose ntabamarishe ubumara bwa Sida!!

Abajeni bo mu muti i Kigali nabo bari baratikiye Knowless bakabura aho bamuvana, si ukwiruhutsa bivuyeinyuma!! Bati burya yari yaraduhahamuriye ubusa ni ikiburabwenge umuntu utinyuka kwigaragura mu migera ya Kabarebe!!!

 

Inkuru dukesha Inyenyerinews.org kuwa 11 Mata 2014

Umucuranzi Kizito Mihigo Yaburiwe Irengero

Inkuru dukesha umunyamakuru w’inyenyerinews uri ikigali iravuga ko umucuranzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero. Kizito Mihigo umaze iminsi afitanye ibibazo na leta ya Kigali biterwa n’indirimbo ye Igisobanuro Cy’Urupfu benshi bemeza ko yateje ikibazo kugeza naho umukuru w’igihugu yikoma Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo

Benshi twaganiriye bemeza ko ikibazo cyatangiye kuva aho umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugaga ko ngo we ‘’Atari umucuranzi wifuza gushimisha impande za moko yose’’.

Kizito Mihigo umucuranzi wakomeje gusohora indirimbo nyinshi zibanze cyane k’ubumwe n’ubwiyunge bwa Banyarwanda, ndetse hafi yazose zibanda kuguhuza amoko yose ya Banyarwanda. Indirimbo aherutse gusohora yiswe Igisobanuro cy’urupfu yafunzwe mu minsi ishije naho iyo yahimbye akayigenera imyaka 20 ishije Genocide ibaye mu Rwanda, Kizito yategetwe kutayisohora kuko ngo yibandaga kumoko yose, no gusyira hamwe kandi leta ya Kigali yarifuzaga ko yibanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

 

Abanyarwanda bamwe beremeza ko ngo yahunze naho abandi bati yashimuswe naza maneko za leta ya Kigali.

Aho Kizito Mihigo ari hose turamusengera Imana Imukomeze.

Source: http://www.inyenyerinews.org/politiki/umucuranzi-kizito-mihigo-yaburiwe-irengero/

Merchants of the Rwandan Genocide

Joweri Museveni and Paul Kagame

Metro, a London free paper, wrote on Tuesday, May 3, 2011 that ‘Kathryn Bigelow and Mark Boal have been left mulling over the script for their new film, Kill Bin Laden, after their subject’s death. The pair behind Oscar-winning The Hurt Locker based their script on a failed mission by the US military to capture the al-Qaeda leader. They are now said to be looking at possible changes in light of bin Laden’s death.

On the same day, Linda Melvern, an investigative journalist and author of ‘The Rwandan Genocide 1994: Distortion and Denial,’ presented a talk at the School of African and Oriental Studies about her book. She has widely written and published on what happened in Rwanda, particularly in 1994. The hall is full of international and British students with probably a particular interest in the subject covered. The Rwandan Ambassador in UK, Ernest Rwamucyo, is sitting on the front row.

The writer starts her narrative stating and describing with a dramatic tone the facts. It’s on April 6th and 7th, 1994. After a missile is shot on the presidential plane of Juvenal Habyarimana, which is landing at the International airport of Kanombe – Kigali, immediately the military goes to residences of high rank authorities they knew were in the opposition to the President and kill them. They go door to door searching for Tutsis and start a generalised slaughter. Road blocks are erected starting from that time. The same scenario is immediately replicated in all the provinces of the country. The death toll will be nearly one million of dead within three months. She emphasises the failure of the international community and condemns particularly the role of France with sometimes not pleasant anecdotes towards the French. If I had been French in the room, I would’ve been not very proud of my country.

The presentation is very shot but very effective in its impact on the audience. The planning and methodical execution of the genocide transpires in a visual way from the author’s narrative of events. I don’t think the Rwandan government could’ve done better. The story appears even much more plausible since it is told by somebody else who could be thought neutral. But the distortion of facts becomes clear when people apparently with some prior knowledge of what happened in Rwanda are given an opportunity to ask questions.

I had come to the talk with one specific question. I wanted to hear from an advocate of the Rwandan government’s views what she exactly knew about what I wanted to know. The question was about the significance of documented crimes by the Rwandan Patriotic Front between 1990 and 1994, and immediately after defeating the Hutu government on July 4th, 1994 and then in Democratic Republic of Congo. Latter crimes have been highlighted by the UN Mapping Report which was published on October 1st, 2010. I was planning to add as well the following other questions: Do PR mechanisms erase facts? Aren’t crimes still called crimes no matter how much propaganda is done to diminish their seriousness?

Since the author hadn’t mentioned anything about the situation prior to the assassination of Juvenal Habyarimana, Rwandan president until April 6th, 1994, I asked her instead the following question: ‘Could you tell us the context which was prevailing in the country between 1990 and 1994? To help her in her answer I stated the fact that there was already a civil war which lasted three to four years. I am sure if I hadn’t mentioned it she would’ve overlooked it and talked about something else. In fact, her story had like come from nowhere: people starting killing each other without any clear impulse to be in that state, at least to help understand or give a context to their actions. But I made sure she started by that fact highlighting that there was already a civil war. Unfortunately, she lacked exact elements to back up her narrative. For example she explained that the million of internally displaced who were at the outskirts of Kigali by March 1994, where they had been living in horrible conditions for two or three years, were Tutsi who had been chased by Hutus in 1959 and were returning home. Maybe that’s what the Rwandan government has told her. As we know, for foreigners not aware of prior circumstances of the country before 1994, it is difficult to get the truth out of what Kigali says.

The exact truth about the million of Rwandans which was living miserably around Kigali is that they were Hutu populations from mainly Byumba (North East of Rwanda) and partially Ruhengeri  (North) who had fled atrocities committed by the Rwandan Patriotic Front in areas it had controlled gradually since 1990. There were other questions that the writer avoided answering politely because objective answers would’ve jeopardised any future work she would have with Rwanda, particularly if she wanted to pursue her interests and visit again the country. As we remember, Alison Des Forges, researcher from Human Rights Watch, before her death, had been banned from entering Rwanda because she had started unveiling RPF’s crimes.

For almost ten years, Osama bin Laden has been on radar as an animal that was tracked by the West because of what he represented. Now he is dead. In the case of the Rwandan genocide, a narrative which has been very convenient for its effective planners has prevailed for the last seventeen years. Let’s remember that the International Criminal Tribunal for Rwanda is nearly to close without pointing a finger to the planners of the genocide for political reasons. Those that the tribunal has condemned so far, unfortunately in its one-sided trials, no one has been sentenced for planning the Rwandan genocide but other crimes they committed. When such time comes of knowing who really planned the Rwandan tragedy, the truth will become alive. There will be also reason to celebrate.

Posted on 

Merchants of the Rwandan Genocide

RWANDA: The Blood of Rwandan Hutu, is it RED?

The persecution of Hutu Rwandans did not begin yesterday or today. It is rooted in the Tutsi monarchy XVI th century and the period of African independence in the 1950s through the European colonization.

Indeed, the Hutu Rwandans have been subjected, abused, persecuted and massacred without thank you, the so-called civilized countries of the planet Earth and the so-called international community playing the role of interested observers. If one starts from the earliest period when the RPF and Inyenzi-INKOTANYI attacked RWANDA Monday, October 1, 1990 from Uganda, the report is damning. They called themselves inyenzi INKOTANYI RWANDA invaded from the customs in Kagitumba Prefecture BYUMBA giving border with Uganda. In three and a half years, the RPF-INKOTANYI had killed 650,000 innocent ethnic Hutu BYUMBA Prefecture alone without including others that were killed elsewhere in the prefectures of Ruhengeri, Gisenyi, Kibungo and Kigali . This carnage was perpetrated under the complacent eye of the so-called international community and the perpetrators of this grisly task were not worried to date!

In 1994, 6 April, the Presidents of Rwanda and Burundi MM. Juvenal HABYALIMANA and Cyprien Ntaryamira, attendants, pilots and those who followed them were killed by the RPF of Kagame supported by certain powers of this world. The book group of international experts, ” SILENT ON ATTACK “on page .67 stresses that” foreign power “that helped the RPF shoot down the plane was actually Uganda …. The first and second meeting was used to plan the attack took place in Uganda, respectively, in the towns of Kabale and MBARARA.Une third meeting in which Kagame was present took place in March 1994 in Bobo-Dioulasso in BURKINA FASO. “Until to date the major powers involved have not yet leaked about the RPF-Inkotanyi of Kagame.

With the takeover of Kigali 19 July 1994 by the RPF-INKOTANYI, it has used the genocide to kill over 250,000 innocent Hutu Rwandans still under the complacent eye of the International Community (cfr YOUNG AMERICA No. 1822 07-13 December 1995 – Edition Black Africa ). A week later, then Prime Minister Faustin TWAGIRAMUNGU the RPF government-INKOTANYI himself said in BRUSSELS have “irrefutable evidence that more than 250,000 people had been killed since the RPF took power-Inkotanyi.”

The Massacre at Kibeho, Rwanda,

In 1995, April 22, at Kibeho in Gikongoro in southern RWANDA, five thousand (5000) war displaced Hutus were massacred in cold blood in broad daylight the soldiers of the Rwandan Patriotic Army (RPA) under the Kagame eyes of UN observers. (Cfr the book by Maurice NIWESE “THE PEOPLE OF RWANDA ONE FOOT IN THE GRAVE” (p.206). These Hutus were from the prefectures of Butare, Kigali, BYUMBA, Kibungo and GITARAMA. They are grouped in Kibeho from IDP camps Kaduha Musange Mbaza (Rukondo) Cyanika (KARAMA) KAMANA and Munin (Mubuga).

They were killed by RPF soldiers under the command of Col. FRED Ibinga, Commander of the axis Butare-Gikongoro CYANGUGU-then-by shooting, and nobody ever cared about the fate which was reserved, even the President of the Republic of the time Mr. Shepherd spoke BIZIMUNGU some three hundred (300) individuals! In 1995, KANAME (MAHOKO in the prefecture of Gisenyi), many thousands of Rwandan Hutus were massacred by the RPF-Inkotanyi of Kagame in the presence of the great of this world (cf. YOUNG AMERICA No.1811 21-27 September 1995 (p.11).

Rwandan Hutu refugees in DR Congo were massacred by the FPR-Inkotanyi, Read the Mapping Report

In 1996, the camps of Rwandan Hutu refugees in eastern Zaire (now DRC) contained more than two million (2,000,000) people. The RPF-INKOTANYI destroyed them with heavy weapons and many of these refugees have been massacred, others were forcibly repatriated in RWANDA. The 653,000 survivors were scattered in the jungles of Zaire as stipulated in newspaper ” WORLD “of February 26, 1997.

There are more than ten years a Western witness said in a report to the Security Council of the United Nations that the Tutsi rebels have carried out killings. Among these refugees escaped between 200,000 and 250,000 have reached TING TINGS and their fate remains unclear Hutu refugees, while 400,000 have failed to call for all had been massacred by the RPF-Kagame INKOTANYI of which boast the world and pretending be powerless. The Worse is that the RPF-Inkotanyi, Paul Kagame and his lieutenants who have committed these crimes in Rwanda where the Hutu were not prosecuted. By cons, Ignace Murwanashyaka and STRATON MUSONI, respectively President and Vice-President of the FDLR who were trying to speak for the voiceless survivors of the massacres of Hutu RPF-Inkotanyi is breaking with their families and eventually arrested by the great of this world. As referenced in the book HONORS Ngbanda Nzambo ” ORGANIZED CRIME IN CENTRAL AFRICA “(p.130), I quote:” If you do not join the RPF today, tomorrow will be too late when the body is in HABYALIMANA the streets of Kigali and his staff dragged before the courts told them Americans . Other people moving Goodwill understand the cause of the Rwandan Hutu are being hunted by the lobbying groups in the pay of the regime of Kagame.

In 1997, May 13, M’bandaka to many thousands of Rwandan Hutu refugees were slaughtered like cattle into the slaughterhouse by soldiers of the RPF-INKOTANYI of Kagame commanded by Commander the one who loved DAVID is called < > (Cf. the journal “LIFE” No.2722 of 30 October 1997 (p. Gilbert Perrin.

In 1998, in January-February, in the caves of Kaname and Mukingo, respectively in the provinces of West and North of RWANDA. More than 5,000 (five miles) Rwandan Hutus have been grouped, locked up and massacred by the RPF of Kagame. Until now no power in this world only wants someone mentions the plight of these innocent Hutus in Rwanda.

What to say Hutu languishing in jails Rwandan death houses since 1994 to date and without criminal records established?? Many people have lost their lives. Do not forget the Arusha tribunal (ICTR), which condemns the innocent on the basis of false testimony prefabricated and / or assembled from scratch by the RPF-Inkotanyi and its network of informers as Ibuka! Furthermore, those trying to flee the continued RWANDA, abused if not killed by death squads of DMI Paul Kagame in the country of refuge in BURUNDI, in UGANDA, KENYA, Belgium, etc … . Recall that these bully poor countries Hutu refugees once there, otherwise reject them forcefully in the face of their tormentors in RWANDA Oh! Great people of this world, international community and humanitarian organizations who take pleasure in such crimes of Kagame and his regime continue to let you destroy the Hutu Rwandan across the globe and is an open secret for now!

We urge you to reconsider your strategies if the history and God Almighty, the Great Judge, you will condemn leaders bloodshed of innocent Hutus.

Conclude with these words of Albert Einstein: ” The world will not be destroyed by those who do evil, but by those who look and refuse to act . “!

To all the people for the human misery and injustice to the poor and the weak, know that war does not build that simply exacerbate the hatred!

Story of a Rwandan, an eyewitness to the tragedy of his people.

Habimana Rukundo
University of Michigan
Michigan Indiana USA
Email: habimanarukundo@gmail.com
Facebook: https://www.facebook.com/habimana.rukundo
Twitter: https://twitter.com/HabimanaRukundo

French PM says Paris had no role in genocide

manuel-valls

Manuel Valls

IN SUMMARY

The shooting down of the president’s plane over Kigali late on April 6, 1994 was the event that triggered 100 days of meticulously-planned slaughter that claimed 800,000 lives, mainly of the Tutsi minority.

Paris, Wednesday. France’s new Prime Minister Manuel Valls on Tuesday said his country could in no way be held responsible for the Rwandan genocide 20 years ago.

His comments came amid a bitter spat over allegations by Kigali of Paris’ complicity in the bloodshed. “I do not accept the unjust accusations suggesting that France was an accomplice in the Rwandan genocide,” Valls told parliament in his first policy speech since being named prime minister. He said France’s aim “had always been to separate the warring sides”. The row revolves around France’s role prior to the genocide as a close ally of the Hutu nationalist regime of Juvenal Habyarimana. The shooting down of the president’s plane over Kigali late on April 6, 1994 was the event that triggered 100 days of meticulously-planned slaughter that claimed 800,000 lives, mainly of the Tutsi minority. France is accused of missing or ignoring the warning signs, and of training soldiers and militia who carried out the killings. When the genocide was in full swing, France was accused of using its diplomatic clout to stall effective action. France maintains its deployment stopped the killings and saved thousands of lives. French officials insist that any guilt for failing to prevent the genocide is shared by the entire international community, and in turn accuse Rwandan President Paul Kagame of only raising the issue to distract attention from what they say is his own poor human rights record. (AFP)

“Nyuma y’imyaka 20, Jenoside yabaye Nzamwitakuze,…Abarokotse jenoside babaye Imbyeyi idateka.” Edmond Munyangaju

IMYAKA 20 NYUMA YA JENOSIDE: TWARI TWIZEYE KO…!

Par:Edmond Munyangaju

Tariki ya 7 mata, abanyarwanda twibutse ku nshuro ya 20 jenoside yaduhekuye. Iki gihe ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukamenya aho tuvuye n’aho tugeze, bikaba byanadushushanyiriza aho tugana. Mbere ariko yo gufatanya uyu umwitozo utoroshye, tubanje gufata mu mugongo uwo ari we wese wabuze abe muri jenoside no mu bundi bwicanyi butiswe jenoside. Muri iyi myaka 20 duteye umugongo, hari byinshi twari twizeye ko bijya ahagaragara, none turacyategereje ko izuba ribirasiraho. Hari n’ibindi twibwiraga ko umwijima wabipfukiranye burundu, none biragaragara ko utazatsinda urumuri. Reka tubirebere hamwe.

1. Jenoside yabaye Nzamwitakuze.

Mu kinyarwanda iyo umubyeyi yabyaraga apfusha, hari ubwo yageragaho umwana akamwita Nzamwitakuze. Ni nko kuvuga ngo iri zina ni iry’agateganyo, nakura nzamushakira irya burundu. Jenoside na yo yabaye nzamwitakuze. Loni ari na yo ifite inshingano zo kwemeza niba ubwicanyi ari jenoside, yatangiye iyita jenoside y’abanyarwanda. Byasobanuraga ko ari abayikorewe n’abayikoze bose ari abanyarwanda. Ni na byo koko, kuko nka jenoside y’abayahudi yakozwe n’abanyaburayi. Mu Rwanda ho ubutegetsi bwa FPR bwahisemo kuyihindura nzamwitakuze. Yabanje kwitwa itsembabwoko n’itsembatsemba, nyuma ihinduka itsembabwoko, irakomeza yitwa jenoside y’abatutsi, none ubu ni jenoside yakorewe abatutsi. Uwakwibeshya ni uwakwibwira ko noneho iretse kuba nzamwitakuze, ko urutonde rw’amazina rugiyeho akadomo. Urebye intambwe ya “ndi umunyarwanda” ushobora kwibaza niba tutazakanguka tugasanga bayise “jenoside yakozwe n’abahutu”, nibikomeza nk’uko Kagame yabitangaje muri iki cyumweru izaba “Jenoside yakozwe n’abahutu bafatanyije n’abafaransa”, nyuma ishobora kuba “jenoside yakozwe n’abahutu bafatanyije n’abafaransa na Kiliziya Gatolika ”, cyangwa “jenoside yakozwe n’interahamwe n’abafaransa”...inzira ya nzamwitakuze iracyari ndende.

2. Umubare w’abishwe n’abarokotse wabaye Vuguziga.

Mu kinyarwanda kwita umwana Vuguziga byashushanyaga ubushake bwo kuvuga ukuri ugera, ngo hatagira inyungu zawe zihangirikira, iteka ukagira icyo usiga inyuma. Dore bijya gutangira ubutegetsi bwa FPR bwatanze imibare muri Loni ko ngo jenoside yahitanye abantu 800.000. Aba barimo abatutsi n’abandi banyarwanda. FPR ku mpamvu izi yonyine yubakishije urwibutso hafi muri buri kagari n’imibare y’abahashyinguwe irandikwa. Byaje kuba urujijo kuko uteranyije iyo mibare usanga jenoside yarahitanye abasaga miliyoni enye. Nibwo hadutse Gacaca yaje yanzikiye gucukumbura, ihereye ku mibare yo kuri buri musozi. Hashize imyaka 2 irangiye. Nyamara ikibazo cy’umubare w’abahitanywe na jenoside n’abarokotse cyakomeje kuba Vuguziga. Umwanzuro wabaye gusiba imibare yanditse ku nzibutso, na none ku mpamvu zizwi na FPR n’abayo! Hagati aho imvaburayi Dogiteri Senateri Umwanditsi n’Umusesenguzi Bizimana Jean Damascène, mu kwezi gushize yashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ubushakashatsi rutsindangogo. Cyitwa “Inzira ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda”. Muri make ngo jenoside yahitanye abatutsi 1.364.020. (avec précision!). Igitangaje ni ukuntu Gacaca yakusanyije amakuru yaruciye ikarumira, none Bizimana aravumbuye. Ibi na byo utareba kure yagira ngo birarangiye. Nategereze ejo hazaza hahishe ibindi. Bizimana ni umusogongero, umusomyo nturaza.

3. Jenoside y’Imburagihe.

Ku bwa Loni, jenoside yatangiye tariki 1/1/ 1994. Icyemezo gishyiraho TPIR cyemeza ko ibyaha bizakurikiranwa ari ibyakozwe guhera kuri iyo tariki. Aha ni ho bamwe bahera bakibwira ko Loni yemeje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari yo ntangiriro ya jenoside. Kubyumva gutya byaba ari ukwihuta mu magambo. Ahubwo kuba ihanurwa ry’indege ari yo nsiriri ya jenoside, ni cyo gisobanura impamvu Loni yafashe itariki ya 1 mutarama 1994. Yari ifite amakuru rubanda rwa giseseka tutari tuzi nk’uko nyuma byaje kugaragara. Aho umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bourguière asohoreye raporo ye, yerekanye ko imyiteguro yo guhanura indege ya Habyarimana yakozwe hagati ya mutarama na mata 1994. Iyi rero ni imwe mu mpamvu zateye Loni gufatira intangiro ya jenoside ku itariki ya 1 mutarama 1994, kugira ngo n’ibikorwa bya FPR byaje kubyara ihanurwa ry’indege ari yo yabaye imbarutso bijye mu rutonde rw’ibigomba gukurikiranwa.

Ibya FPR kuri iki kibazo byo ni agatereranzambaUbu hemejwe kwibuka abatutsi ngo bazize jenoside kuva 1959. Na Senateri Bizimana abigarukaho. Igisobanuro ngo ni uko kuva icyo gihe jenoside yateguwe na MDR, ababiligi na Kiliziya, nyuma hiyongeraho abafaransa mu kuyishyira mu bikorwa. Ku bya Kiliziya ho ararye ari menge. Muri 1959, 95% by’abapadiri bari abatutsi. Ubwo ni bo bagize uruhare mu gutegura jenoside yagombaga guhitana ababo! Ahandi ho FPR yemeza ko ari yo yatangije jenoside umunsi itera u Rwanda. Mu Itegeko Nshinga ryo ku wa 26 gicurasi 2003, ingingo yaryo ya 14 iragira iti: “Leta, mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994, abantu bafite ubumuga, abatindi nyakujya, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira”.

Ni byiza kwibukiranya uko ibintu byakurikiranye muri iriya minsi. Tariki ya 1 ukwakira 1990, bamwe mu basirikari b’ingabo za Uganda baremye umutwe bise FPR Inkotanyi batera u Rwanda binjiriye Kagitumba. Bahanganye n’ingabo zari muri ako gace, ndetse bukeye bwaho bakubitwa inshuro bihindira muri Uganda. Ni uwo munsi Fred Rwigema yapfuyeho. Tariki 5 z’uko kwezi, ni ho Kigali hafashwe abantu barafungwa bashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi. Ibi mbyibukije ngira ngo nerekane ko nta kindi gikorwa cyabaye tariki 1 ukwakira 1990 twashingiraho dufata iyo tariki nk’intangiriro ya jenoside.

 

Biragoye kumenya uwashyize iriya ngingo mu itegeko nshinga icyo yari agamije. Iyo wenda aza kuvuga tariki 2 ukwakira 1990. Byari kwitwa ko intambara yateye noneho mu Rwanda bakihimura bica abatutsi. Ku itariki ya mbere ukwakira nta n’umututsi witsamuye, keretse uwari urwaye ibicurane. Uwahisemo iriya ngingo yari agamije iki?  Hari bibiri umuntu yakeka.

Birashoboka ko yashakaga kwemeza ko FPR ari yo yatangije jenoside. Ntibyaba bitangaje kuko FPR ifite abanzi benshi mu bo yita abanywanyi bayo. Nk’uko byanakunze kugaragara, hari abo ishyira imbere nyamara buje ubuswa no guhubuka, icyo kikaba ari kimwe mu biyigejeje aharindimuka. Ikindi gishoboka ariko, ni uko FPR yaba yarabikoze ibizi kandi ibishaka, ikaba yari igamije kuninora abatutsi ko ibyababayeho ari yo yabitangije. Si n’ubwa mbere FPR yishongora ku barokotse jenoside nk’uko nigeze kubyerekana mu yindi nyandiko. Uwumva arumve. Ngo Kadakenga yaranyereye avunika ugutwi, yongeye kunyerera avunika ijosi, ati urupfu rurancira amarenga nkaba umwana”. Ukuri kwa FPR ni uko jenoside yatangiye tariki 1 ukwakira 1990 itangijwe na FPR. Usibye igitero yagabye uwo munsi, nta kindi cyabaye cyatuma iyo tariki ifatwa nk’intangiro ya jenoside. Niba hari ufite ikindi gisobanuro, namubwira iki.

4. Icyunamo gihoraho n’ishyingura ritarangira.

Nyuma y’imyaka 20 turacyakora icyunamo. Mu kinyarwanda kimwe no mu yindi mico ku isi, icyunamo ni mwanya wo gusenyuka ku basigaye bitewe n’uwabo washoje urugendo. Impamvu ni uko uwacu ugiye burya haba hari igipande cyacu kijyanye na we: amateka twasangiye, imiruho n’ibyishimo…tuba dukeneye igihe cyo gupfana na we. Gusa na none, ikiba kigamijwe si uguheranwa n’urupfu. Tuba tugira ngo ibyo nibirangira tuzuke, tweguke dukomeze urugendo, kuko twebwe igihe tukiriho, tugomba kubaho. Ni yo mpamvu icyunamo kiba kigomba kugira aho kirangirira ngo abantu bongere biyubake. Ibyo ntibibabuza nyuma guhora bakibuka. Kwibuka aho bitandukaniye n’icyunamo, abantu ntibahuzwa no kuririra uwagiye, bibuka ubupfura bwe, ubwitange, umurava n’ibindi byose bidakwiye kwabagirana.

Mu rwa Gasabo ho FPR yashyizeho icyunamo kidashira. Nyuma y’imyaka 20 ngo turacyakora icyunamo cya buri mwaka. Igisobanuro ngo ni uko amahano yabaye arenze urugero (kandi koko ni byo) icyunamo cyayo kikaba kitamera nk’icy’urupfu rusanzwe. Uko wagoragoza kose, ni amahano kumara imyaka 20 mu cyunamo. Twakagombye kuba twaratangiye kwibuka. Mu rwego rwo gutinza iyo mpinduka, FPR yashyizeho ishyingura ritarangira. Hari imibiri imaze gutabururwa no kwimurwa incuro nk’eshanu. N’ubu kuyangaza imisozi ntibirarangira. Ikindi kidasanzwe ni ukwanika uduhanga tw’abantu ku nzibutso. Igisobanuro ngo ni ukugira ngo bitazibagirana. Ntaho byabaye. Kuko no gushyingurwa biri mu burenganzira bwa muntu. Ushatse ibimenyetso hari amafoto n’ubudi buhanga bwakoreshwa. FPR yo yarahiye ko abacu batazaruhukira mu mahoro igihe cyose igikeneye kubabyaza umusaruro. Abaganira na Kagame muzamubwire niba abishima, azatange urugero. Nka buriya afashe ibisigazwa bya nyirasenge Gicanda akabyanika ku muryango w’urwibutso rwa Nyanza twamenya koko ko ibyo akorera abandi atabikoreshwa n’izindi nyungu no gushinyagura. Cyakora ikibimutera turakizi: gucuruza ibyago n’amarira y’abandi!

5. Abarokotse jenoside babaye Imbyeyi idateka.

Uwashaka kumenya uburyo bamaze imyaka 20 bakamwa amafaranga akiza agatsiko, yasoma inyandiko yasohotse mu kinyamakuru igihe.com mu cyumweru gishize. Yerekanaga uburyo amafaranga ya FARG hari abanzikiye kuyarira kuyamara. Iyo nyandiko aragira iti:

“Ubugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Kwakira 2012 kugeza muri Mata 2013, bugashyirwa muri raporo yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, bugaragaza ko hari ibikoresho by’ishuri byaguzwe na FARG bigenewe abanyeshuri bacitse ku icumu byandagaye hirya no hino mu Turere bitigeze bishyikirizwa abo bigenewe nk’uko byari biteganyijwe. Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mafaranga yagenewe FARG agera kuri miliyoni 130 n’ibuhumbi 783 n’amafaranga 706, ubuyobozi bwa FARG butabasha gusobanura imikoreshereze yayo ndetse n’amafaranga arenga miliyoni 86 n’ibihumbi 854 n’amafaranga 947 yakoreshejwe indi mirimo idafite aho ihuriye n’ibikorwa biterwa inkunga na FARG. Ubu bugenzuzi kandi bukomeza bwerekana ko hari n’ibigo by’amashuri byo mu turere icyenda, FARG ibereyemo umwenda ungana na 41,810,138 biba byarahaye ubumenyi n’abana FARG ibereye umubyeyi ariko byakwandikira FARG byishyuza ikavunira ibiti mu matwi”.http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/farg-na-minaloc-ibisobanuro

Iyo ufashe miliyoni 130 zari zigenwe, ugakuramo 86 zakoreshejwe ngo ibitagize aho bihuriye na FARG. Hasigara miliyoni 44. Wakuramo miliyoni 41 zari zigenewe ibigo by’amashuri zitishyuwe (zagiye ahatazwi) hasigara miliyoni 3 gusa. Izi eshatu ni zo zageze ku barokotse. Niba hari uhakana ko ibi atari ugucuruza abarokotse jenoside natubwire uko we abyita.

6. TPIR isize amapfundo.

Ikindi cyaranze iyi myaka 20 ni urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho guca imanza, TPIR. N’ubwo rwari rufite inshingano yo gukurikirana ibyaha byose ku mpande zombi zarwanaga, rurangiye aba FPR bakidegembya. Benshi barugaya kubogama. Iyaba ibi byari ukuri, Kagame n’amashumi ye twakagombye kubabonana umucyo mu maso. Nyamara si ko bimeze. Uko bukeye barushaho guta umutwe kugeza n’aho ubakuriye Museveni yigamba ko bafite umushinga wo kurimbura “bantous”. Ku muntu witambukira mu nzira, TPIR yakingiye ikibaba FPR. Ku muntu ureba kure, TPIR isize imanitse ibya jenoside mu kirere. Bishobora guhanuka igihe icyo ari cyo cyose, kandi umwe mu bafite amahirwe menshi ko byamugwira ni FPR. Reka nisobanure.

Kugeza ubu ntawe urahamwa no gutegura jenoside.

TPIR isize yemeje jenoside itagira uwayiteguye. Byarabanje babyumvisha Kambanda ngo yemere ko guverinoma yari ayoboye ari yo yayiteguye, biyibagiza ko iyi guvernoma yagiyeho jenoside yaratangiye ! FPR yanditse mu Itegeko Nshinga ko ngo jenoside yatangiye ku ya 1 ukwakira 1990. Loni yo ngo yatangiye tariki 1 mutarama 1994. Ufashe ibya Loni igipindi gihita gisenyuka kuko Guverinoma y’abatabazi ntiyategura jenoside yayitanze kubaho ho amezi ane. Ufashe ibya FPR bwo waba ushyize ibintu i Rudubi. Uwari witezwe ni Bagosora. Urukiko rugiye kubyica rumuhamya ibyaha byose ariko rumuhanaguraho icyo gutegura jenoside. Nguwo umutego uzashibukana FPR ejo hazaza. Umunsi zahinduye imirishyo, iki cyuho cy’uwateguye tuzi uzakijyamo: FPR. Aha wahahera wumva icyo Mugesera azira. FPR irifuza ko yakwemera ko muri MRND bateguye jenoside. Yababereye ibamba. None amaso yaheze mu kirere.

Guverinoma y’abatabazi nta jenoside yakoze.

Ubivuze gutya abantu bashobora kwikanga, nyamara usesenguye imanza za Arusha ni wo mwanzuro ugeraho. Icyo urukiko rwa Arusha rwemeje, ni uko mu bari bagize guverinoma y’abatabazi hari abahamwa n’iki cyaha. Nyamara kibahama buri wese ku giti cye. Ntabwo gihama guverinoma muri rusange nk’itsinda. Gihamya ni uko babiri mu bari bayigize bagizwe abere. Abo ni Andereya Ntagerura wari minisitiri w’itumanaho no gutwara ibintu na Andereya Rwamakuba wari minisitiri w’uburezi. Kandi koko icyagaragaye mu manza, nta nyandiko, nta nama cyangwa ikindi kigaragaza aho guverinoma yateranye igashishikariza abantu gukora jenoside. N’abakatiwe byaturutse ku bikorwa byabo ku giti cyabo mu duce tunyuranye tw’igihugu. Mu yandi magambo, icyaha nticyabahamye nk’abaminisitiri cyabahamye nk’abantu ku giti cyabo.

Ingabo z’u Rwanda(FAR) jenoside ntizihama.

Uko byagendekeye guverinoma y’abatabazi ni na ko bimeze mu bari ingabo z’igihugu. Abahamijwe icyaha byaturutse ku bikorwa by’umuntu ku giti cye, ariko bitavuze ko hari umugambi ingabo zagize wo gukora jenoside. Ikimenyimenyi, ni uko abari bazikuriye ku nzego zo hejuru bagizwe abere. Twafata nk’urugero rwa Gratiyani Kabiligi wari G3, ni ukuvuga umuyobozi ku rwego rwa gatatu ushinzwe ibikorwa bya gisirikari. Twavuga na Ndindiliyimana wari uyoboye Jandarumori. Kugirwa abere kw’aba bantu ni ubutumwa bukomeye ko ingabo nta kigaragaza ko zagize umugambi, cyangwa amabwiriza yo gukora jenoside. Gusa hari abayishoyemo ku giti cyabo.

Ibi byose birerekana ko Arusha, n’ubwo yabogamiye ku Nkotanyi, nyamara isize umuryango ufunguye. Ibi biratanga uburyo ko mu gihe kiri imbere, FPR nimara guhirima, ibyuho byagaragaraga mu manza za jenoside byazagira uburyo bwo gusibwa. Ikindi ni uko kuba ingabo na guverinoma y’abatabazi jenoside itabahama muri rusange, ejo n’ejobundi bizafasha kumva neza amateka ya jenoside bitambutse uyu murongo ntayega waciwe na FPR.

7. Kagame imbeho iragenda irushaho kumubana ubutita.

Ibi byose tumaze kuvuga Kagame na FPR barabizi, n’amahanga arabibona. Wahera aha ukumva akato Kagame agenda yinjiramo buri munsi, n’impamvu arushaho guta umutwe no kuvuga amateshwa. Mu myaka yashize, mu cyunamo i Kigali byabaga ari uruvunganzoka rw’abashyitsi biganjemo abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma. Uwitegereje uyu mwaka yabonye uburyo byitabiriwe n’abayobozi bacyuye igihe kurusha abakiri mu mirimo. Nyamara FPR yari yatangije icyunamo mu kwa mbere mu kureba ko uyu mwaka wayibera umwihariko. Umwihariko warabaye ariko si uwari witezwe. Hari hitezwe abashyitsi batabarika, none haje mbarwa. Abanyaburayi bamaze gukuramo akabo karenge, keretse nka Blair Tony na we kubera imirimo arangiriza muri RDB. Abakuru b’ibihugu na guverinoma bari mbwarwa ( Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, na Hailemariam Desalegn wa Etiyopiya).

Ibi ntibiterwa n’uko amahanga atagiha agaciro jenoside, ahubwo arishisha Kagame n’ubucuruzi ayibyaza. Mu myaka yashize barahururaga kuko yari akibabeshya ko ari Nyirubutungane na Mukiza. Aho bamariye kuvumbura ko ari Bihemu na Kirimbuzi, ntawe ugishaka gusohoka ku ifoto imwe na we. Aho abayobozi bo ku isi, cyane cyane i Burayi na Amerika batangiye kumuhunga, yiyuburuyemo umwarimu wa za Collège zo muri Amerika. Kuko nyine abayobozi batakimutumira, arikora akazenguruka Amerika ngo atanga ibiganiro muri za Collège. Muribuka umwaka ushize ubwo yasiganwaga na Kikwete. Gusa ingendo zabo zari zihabanye. Mu gihe Kikwete yakirwaga n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Kagame yari muri College tutazi. Quelque part sur la terre!! Aho akigerageza gukandira ni muri EAC (East African Community). Na byo mu cyumweru gitaha tuzabereka uburyo bitarimo kumuhira nk’uko bamwe babikeka.

8. Abambari ba Kagame mu ihurizo rya Nzamugwinyuma.

Abambari ba Kagame na bo bageze mu gihirahiro. Umugani w’Abarundi, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Ku ruhande rumwe baramukeneye kuko bamuriraho. Ku rundi ruhande barabona ko amarembera agenda yagereza. Hagati ya Zibukira na Nzamugwinyuma (nzamugwimbere ku bwa minisitiri Mussa Fazil) ihurizo ni ryose. Mu kubafasha kwihangana no kuzirikana amaherezo yabo, reka mbature aka karirimbo ka nyakwigendera Georges Moustaki, yakise “Chanson cri” (Intabaza). Ndayandukura uko iri ngo ntamwicira inganzo, nyuma nyishyire mu kinyarwanda ku batumva ururimi rwa bene madamu:

Je veux que ma chanson soit comme un cri d’alarme

Entre un air à la mode et un chanteur de charme
Et même si je ne chante pas assez fort
Qu’on veuille m’écouter trois minutes encore…

Je dis que le bateau prend l’eau de tout coté

Il est temps qu’on essaye de le colmater
Victime ou criminel les deux sont concernés
Et s’il y a un coupable on est tous condamnés

 

Ndifuza ko iyi ndirimbo yanjye yababera nk’impuruza

Wenda ntigezweho cyangwa ngo ibashimishe

Ndabizi ko ijwi ryanjye ritarangurura bihambaye

Ariko nyabuneka nimunyumve byibura iminota itatu…

 

Dore ubwato buratobotse kandi amazi arabinjirana impande zose

Iki cyari igihe gikwiye cyo kubusana imitutu

Waba umwicanyi cyangwa urengana mwese birabareba

Kuko niba hari uwo icyaha gihama mwese muzafatanya kwishyura.

 

 

Mugire amahoro,

Edmond Munyangaju.

Ngo umuhanzi Kizito Mihigo yaba yaburiwe irengero?!

Ingeso mbi ntirara bushyitsi! Muri iki gihe cyo kwibuka génocide mu Rwanda ku ncuro ya 20 yatewe na Kagame Paul ubwe ubwo yagaba igitero ku Rwanda ku italiki ya 1/10/1990 akongera agakoma imbarutso ya rurangiza ahanura indege yarimo abakuru b’ibihugu 2 : Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Ntaryamira Cypriani w’igihugu cy’u Burundi, hagakurikiraho amahano y’ubwicanyi butagira izina bwakozwe n’interahamwe zivanzemo inkotanyi, nyuma FPR igakomeza ubwo bwicanyi mu Rwanda hose yica abahutu ikanabakurikirana muri Congo no mu bindi bihugu kugeza kuri uyu munota ikaba ikiri kwica , noneho kuri iyi ncuro ya 20 yo kwibuka ayo mahano yose Kagame Paul yakuye agahu ku…kuko ari kwica umuntu wese uri gutinyuka kuvuga ayo mahano yakoze n’abatutsi barimo! Reka tubahe ingero nke cyane ziri kuvugwa muri iyi minsi mike icyunamo gitangiye z’abamaze gupfa no kuzimira :

1.Nk’uko byumvikanye kuri radio itahuka kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Mata 2014, umunyamakuru Jean Paul Turayishimye yavuze ko kuva kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2014, Bwana Kizito Mihigo yaburiwe irengero.Nyuma y’uko Kizito ahamagajwe mu nama y’abakuru ba FPR agaterwa ubwoba cyane, DMI ngo yakomeje gucukumbura icyaba kihishe inyuma y’indirimbo ye « igisobanuro cy’urupfu », kuko Paul Kagame we ngo yumva ko nta kindi cyaba cyaramuteye kuririmba kuriya uretse impamvu za politiki.Amakuru arimo avugwa mu binyamakuru binyuranye ngo Jack Nziza yabwiye Paul Kagame, ko afite ibimenyetso ko Kizito Mihigo ngo yaba yarashinze umutwe urwanya leta mu ibanga. Ngo uwo mutwe wa Kizito ugizwe n’abasore n’inkumi, bahoze mu Rwanda ni ukuvuga abo bita « Abasopecya ».

2.Kuwa mbere  tariki ya 7 Mata 2014 nibwo Umuyobozi wa Radio ya Gikirisitu” ubuntu butangaje” benshi bita “Amazing Grace” Ntamuhanga Cassien  w’imyaka 35 yaburiwe irengero. Kuri uyu wa kabiri Polisi yadutangarije  ko yamenye iyi nkuru ndetse ikaba yatangiye iperereza. Imodoka ye yari amaranye amezi abiri ndetse yari ataramara kwishyura nk’uko tubikesha abayimugurishije,niyo yabashije kuzanwa n’abantu batazwi bayigeza ku kazi ke. Amakuru veritasinfo ifite ni uko uyu Ntamuhanga yari amaze iminsi ahatwa ibibazo na polisi y’u Rwanda byerekeranye n’uko amasengesho ye avuga kuri radio ayobora yumvikanamo no gusabira abahutu bishwe mu gihe cya génocide!

Yaba Kizito yaba Ntamuhanga bombi ni abatutsi bacitse ku icumu bihaye kuvuga ko n’abahutu bishwe nabo ari abantu kandi kubwa Kagame batagomba kwibukwa, ubusanzwe umututsi unyuranyije n’ibyifuzo bya Kagame ahabwa igihano cyo kwicwa. Ntabwo twakwemeza ko aba banyarwanda bombi bishwe ariko birazwi ko inzira ari 3 ku muntu washyizwe mu majwi na FPR: Kwicwa, Gufungwa cyangwa Guhunga! Imana ibarinde babe bakiri bazima aho gukomeza kongera amarira kuyandi abanyarwanda bamaranye iyi myaka 20 yose !

3.Uyu munsi kuwa kane taliki ya 10/04/2014 Umuntu utaramenyekana yabonetse mu kizenga cy’amazi yapfuye acuritsemo i Kigali. Polisi yashoboye gukura umurambo we mu mazi, gusa amazina ye ntaramenyekana. Polisi yasanze ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, kandi hari bamwe mu baturage bari bashungereye bavuze ko bari basanzwe bamubona akora nk’umukarani mu gakinjiro ka Gisozi. Umunyamakuru wa IGIHE aravuga ko yabonye uwo muntu asa n’uwakubiswe ikintu gikomeye inyuma ku mutwe.

https://i0.wp.com/www.igihe.com/local/cache-vignettes/L367xH336/arton50161-faca6.jpg

4.Umutaliyani Francesco benshi bakundaga kwita Franco, yasanzwe yapfiriye mu nzu yari anacumbitsemo ahitwa mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 9 Mata nibwo Franco, wari ufite akabari kazwi ku izina rya New Mangaroca mu mujyi rwagati, hafi y’ahitwa kwa Rubangura, yasanzwe mu nzu ifunze kandi yapfiriyemo. Twizere ko uyu mutaliyani atahawe utuzi twa Nziza kubera kugira ingengabitekerezo ya kiliziya Gatolika yateje génocide mu Rwanda! Gusa ikizwi ni uko uyu mutaliyani yafatwaga n’inzego z’iperereza za Paul Kagame nk’umuntu woherezaga hanze y’igihugu amakuru mu ibanga ku bikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Paul Kagame! Nta nubwo icyamwishe kizigera kimenyekana kuko bizwi nyine n’ubwo butegetsi gusa !

Ariko uko byagenda kose ,izi mpfu ntabwo ari ubusambo, ni impfu za politiki  yamenyerewe mu Rwanda yo kwica umuntu wese ubonwa ko afite imyumvire idahuje n’iyabayobora igihugu muri iki gihe! None se ibyo Kagame yivugiye sibyo ? les faits sont têtus ! Ibi byose biragaragaza aho agejeje u Rwanda akazarusiga mu muvu w’amaraso nk’uko yarufashe amaraso ari gutemba!

Imana ibe hafi y’abanyarwanda!

Ubwanditsi bwa Veritasinfo kuwa 10 Mata 2014.