KWIZIRIKA KU BUTEGETSI NTACYO BIMAZE, UMUKURU W’IGIHUGU AGOMBA KUGIRA IGIHE NTARENGWA AYOBORA. BYEMEZWA NA HAGE GEINGOB, PEREZIDA WA NAMIBIYA.

KWIZIRIKA KU BUTEGETSI NTACYO BIMAZE, UMUKURU W’IGIHUGU AGOMBA KUGIRA IGIHE NTARENGWA AYOBORA. BYEMEZWA NA HAGE GEINGOB, PEREZIDA WA NAMIBIYA. ESE BA RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE, IBYABO BIFATWE BITE?

Umwe mu bacurabwenge b’Abanyarwanda basesengura iby’ibihe bizaza, Magayane, yagererenyije abategetsi bihambira k’ubutegetsi nk’ibisambo by’ibinyamururumba. Aho niho yahereye akoresha ijambo “Rwabujindiri rurya ntiruhage”. Uwasesengura amagambo ya Magayane, ahita yumva neza ko icyo yashakaga kwerekana, ari uwo mutegetsi wifashisha intebe n’ububasha afite, maze akikubira byose ntaho ashigaje. Mu banyagitugu bose babayeho kugeza uyu munsi, uzasanga bose bagera ku butegetsi ntacyo bafite, ariko mu kanya nk’ako guhumbya ugasanga barabarirwa mu bakire bakungahaye ku rwego rw’isi.

Ni muri urwo rwego uzasanga abo banyagitugu bazirana n’imitegekere iha abaturage ubwisanzure no kugira ijambo ndakumirwa mu miyoberere y’igihugu cyabo. Ijya kurisha ihera ku rugo, niko Abanyarwanda bavuga. Perezida Kagame yatangajwe n’ibinyamakuru nka za Forbès ko amaze kugera mu baherwe batangarirwa kw’isi. Nyamara inzego z’Igihugu ziranize ku buryo zidashobora kugenzura imvano y’ubwo bukire. Ni mugihe uwo mutegetsi azumvikana kenshi yikoma iby’imiyoberere ishingiye kuri demukarasi, agaragaza ko ari uburyo ba mpatsibihugu bakoresha mu kuvogera imiyoborere y’ibihugu bikennye. Abibuka neza, bazarebe ijambo Bwana Kagame yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi mu kwa kane kwa 2015 ubwo yavugaga ati “human rights, freedom of speech, democracy, it is a nonsense.” Ni kimwe kandi n’igihe avugana uburakari bw’umuranduranzuzi kubera dokimanteri “untold story” yari yatangajwe na BBC, maze akita ibitangazamakuru ko ari “ibiradiyo” bibomborekana gusa.

Kwibasira imiyoboro yose iha abaturage ubwisanzure, n’intwaro y’abanyagitugu baba batinya ko rubanda rubabaza ibyo bakora bishyira ubuzima bw’imbaga mu kaga n’ubukene. Ntibishobora kumvikana uburyo mu gihugu, abaturage barushaho gukena uko bwije n’uko bukeye, Perezida wabo we atumbagira mu bukire kugera aho abarirwa mu batunzi batangarirwa kw’isi. Aho rero niho Magayane ahera yita mwene abo ba bategetsi ba “Rwabujindiri rurya ntiruhage”.

Kutizirika k’ubutegetsi ni imwe mu mpamvu ituma igihugu gitekana kuko ntakurwanira gutegeka kuba gukenewe. Niba Perezida Truman wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaremererwaga gutegeka mandats zirenze imwe, ndetse arimo anabisabwa na benshi kuguma Ku butegetsi, ariko agahitamo kuvuga ko izo amaze ategeka zihagije, ni ikimenyetso cy’umuyobozi wumva akamaro k’amahoro. Igihugu cya Kenya, kivuye mu matora yashimishije benshi kubera ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, byagaragaje ko kwihambira ku butegetsi ahubwo aribyo nzitizi mbi ku mahoro rusange.

Ubwo hari hegereje igikorwa cyo guhindura ItegekoNshinga ngo Kagame abone uko atsimbatazwa burundu ku butegetsi, hagiye hatangwa ingero z’uburyo Abategetsi nka Angel Merkel wahoze ari Chancelière w’Ubudage bagiye bategeka inshuro zirenze mandats ebyiri, bityo ngo na Kagame nta mpamvu atakora nk’ibyabo!! Nyamara ababivugaga birengagizaga imiterere y’ubutegetsi muri ibyo bihugu. Mu bihugu nk’Ubudage, Ubwongereza, Ububirigi, Ubuholandi n’ibindi, byubatse imitegekere ishingiye ku nteko inshinga amategeko. Ibyo bisobanuye ko umutegetsi w’igihugu atangwa n’ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko.

Aha bivuze iki? Bisobanuye ko ishyaka ryashoboye kugira ikizere cy’abaturage bakariha abadepite benshi, niryo rihabwa mandat noneho naryo rikitoranyamo uwo rishyira mu mwanya wa Ministri w’intebe. Byumvikane ko rya shyaka niribasha gukomeza kugira ikizere cy’abaturage mu myaka myinshi, rizaguma riri ku butegetsi, kandi naryo niriguma kwizera umuntu umwe ku mwanya wa Ministri w’intebe, uwo nawe azaba kuri iyo ntebe imyaka yose ishyaka rizaba ritsindira mandats. Nguko uko bimeze ubu mu Buholandi aho Mark Rutte amaze imyaka irenga icumi ari Ministri w’Intebe. Niko byari bimeze kuri Angel Merkel mu Budage. Igisobanura ko Ministri w’intebe aba adafite imbaraga zihambaye zatuma yitsimbataza ku butegetsi, ni uko ishyaka iyo rimutakarije ikizere aregura. Dufashe urugero rwo mu Bwongereza, ishyaka ry’abakozi(Labour Party) riheruka ku butegetsi ku bwa Tony Blair. Nyuma Ishyaka ry’abatsimbaraye ku bya kera(conservative party) niryo ritegeka kandi hamaze guhita ba Ministri b’intebe batatu bose begura: David Cameron, Theresa May, Boris Johnson. Nyamara conservative party yo iracyategeka. Izi ngero zirerekana uburyo igereranya abashaka gusobanura kwitsimbataza ku butegetsi kwa Kagame batanga, nta shingiro na rito rifite kuko ubutegetsi buba bufitwe n’Ishyaka ryizewe n’abaturage binyuze mu bwiganze mu nteko ishingamategeko aho kugirwa n’umuntu wigira igitangaza.

Mu Rwanda bati kudasimburana ku butegetsi ni uko aribwo buryo bwo kurinda ibyagezweho, hashingiwe ku mateka ashaririye u Rwanda rwagize!! Usoma iby’ingingo zemereye Kagame kwiyamamaza mu 2017, azabona ko aribyo bisobanuro byatanzwe. Mu minsi ishize nanone Kagame atangariza umunyamakuru w’umufaransa ko yiteguye gutegeka u Rwanda Indi myaka 20 kuko u Rwanda rufite uburyo bwarwo bwo kwishakira ibisubizo!! Ariko se koko Guhamana ubutegetsi kwa Kagame niko guhesha u Rwanda umudendezo? Oya kubera ko Kagame afite izindi mpamvu zibimutera:

-Amaraso ku biganza: imfu nyishi uhereye kuzagizwemo uruhare n’umutwe w’inkotanyi yayoboye nk’uko bigaragazwa na rapports zitandukanye, imfu zikomoka ku bitero bigabwa mu bihugu by’abaturanyi, imfu z’Abanyarwanda batandukanye uwo Kagame atabura no kwiyemerera, n’ubundi bugizi bwa nabi butandukanye akorera Abanyarwanda atinya kuzabazwa;

-Kwigwizaho umutungo w’igihugu bikaba byarashenye inzego z’ubukungu bw’igihugu ndetse n’urwego rw’abikorera rukaba rwarajegajeze kubera ko ahabyara inyungu hose hihariwe n’umuntu umwe gusa.

Mu kwirengera rero, Kagame ntakindi yakora uretse mu kudodadoda amategeko amurengera akanamuha ububasha bwo kwiharira ubutegetsi mu buryo butavugirwamo dore ko n’inzego zose z’imitegekere y’igihugu zambuwe ijambo kugira ngo Kagame uwo atagira ikimuvangira mu buryo yifuza gutegekeramo Abanyarwanda mu mwuka w’ubwoba.

Nonese abaririmba ko Kagame ariwe rufunguzo rw’amahoro n’iterambere tubabwire iki? Ntakindi abo bagomba kubwirwa, uretse kwerekwa ko mu myaka 25 Kagame amaze ku butegetsi, nta bwizerane buhari hagati y’abanyarwanda. Mu Rwanda haracyari Abanyarwanda bashimwa, n’abandi bahinduwe ibicibwa! Mu Rwanda, ubukene buranuma mu mubare munini w’abanyarwanda, kwigwizaho umutungo w’igihugu biracyari umuco, kwicwa ku mpamvu za politiki bikomeje kwiyongera ku rugero rukabije, abanyarwanda bategekewe mu mwuka w’ubwoba no kwitakariza ikizere cy’ejo hazaza, urubyiruko rw’u Rwanda nta kizere rutanga nk’umusemburo w’Iterambere, imibanire mibi n’ibihugu bikikije u Rwanda, ubwicanyi ndengakamere bupfukiranwa, ibinyoma mu myandikire y’amateka y’igihugu. Hamwe n’ibindi byinshi umuntu yarondora, Kagame kuguma kwitsimbataza ku butegetsi, biraganisha habi u Rwanda.

Dusoze tuvuga ko ibyo Perezida HAGE Geingob avuga ko umutegetsi agomba kugira igihe ntarengwa amara ku butegetsi, bifite ukuri kutagabanije, kuko utsimbarara ku butegetsi aba ashaka gusa umutaka yitwikiririmo gukurikiranwa ku byaha aba yarakoze, naho ubundi nta banga ry’iterambere riri mu kwigundiriraho ubutegetsi.

Hari uwasoma ibi, akajya gutanga ingero za Chine na Singapour ko ari abihugu byateye imbere kubera “strong men”!! Reka daaaa!! Communist party y’abashinwa ifite imbaraga zikomeye kuri Perezida. Za Singapour izo zifite icyo bita “soft authoritarian” aho imiyoborere ikarishye ishingira kuri structures zitaganzwa n’umuntu umwe mu nyungu ze bwite. Bitandukanye no mu Rwanda dufite “hard authoritarianism=Totalitarism” bivuze imiyoborere ishingiye ku muntu wigwizaho imbaraga zo kugenzura byose ntaho ashigaje. Na FPR ya KAGAME ntikibaho uretse cover y’inyuma gusa. Kugirango mwene iyo miyoberere ikunde, ubutegetsi bushingira ku itsinda ry’abicanyi bategekesha rubanda kubaremamo ubwoba gusa. Ng’uko uko bimeze muri Koreya y’amajyaruguru, kwa ba Vladimir Putin mu Burusiya, muri Eritrea ya Isais Afwerki, ingero Kagame afatiraho kuyobora u Rwanda.

Umuti u Rwanda rukeneye, ni ukumva no gusobanukirwa inama Perezida wa Namibiya atanga. NTA kindi gisubizo gishobora kuruhura imitima y’abanyarwanda yatindahajwe n’ubwoba bw’imitegekere bayoborewemo.

Valentin AKAYEZU

Jeannette Kagame ameze nka Mafiyeri wo mu Gatenga!

Ahantu kera twari dutuye mu Gatenga, twaravugaga ngo tugiye kuri video (kureba film) iyo twasohokaga tukajya ku muhanda. Buri gihe ntihaburaga activité isa nk’ibyo tubona muri entertainment ku ma TV na social medias ubungubu. Byaba igipfunsi, byaba action, byaba drama, byaba urukundo, byaba comedy byose ntago waburaga film ureba iyo wajyaga kuri video. Mbese byabaga ari nka film ibera muri real life. Twabyita ko byari LIVE TELEVISION cyangwa LIVE VIDEO ariko camera zikaba amaso yacu.

Rimwe rero kuri video habaye deal. Umugabo witwaga MAFIYERI (irihimbano kubera ukuntu yagendaga), agura uruhu rw’ihene n’umwana witwaga Wilson (WIRISONI). Ubwo rero MAFIYERI yanze kwishyura WIRISONI. Nuko WIRISONI rero si ukudukinira film akora imyigaragambyo umuhanda wose arawuhagarika. Ibyo kw’iseta bihinduka imyigaragambyo.

Continue reading →

THE US SECRETARY OF STATE’S VISIT TO RWANDA SHOULD SPARK THE OPENING OF THE POLITICAL SPACE

PRESS RELEASE N° ISH2022/08/006

THE US SECRETARY OF STATE’S VISIT TO RWANDA SHOULD SPARK THE OPENING OF THE POLITICAL SPACE

––––––––––––––––––––

On behalf of members of ISHEMA Party and on behalf of all Rwandans, we would like to welcome the United States (US) Secretary of State, Hon Antony BLINKEN to the country of a thousand hills, Rwanda.

On this occasion, it is imperative to raise some important issues faced by our people because of lack of good governance, violations of human rights, lack of an open political space, which, if not well managed are driving the country and the whole region into a chaotic end. The American government has played a major role in supporting the Rwandan Patriotic Front (RPF) despite its liberticide and warmongering nature in the Great Lakes region. While the RPF has a heavy responsibility, its partners, and donors such as the US cannot escape the public judgement. To confront these ills and correct what is popularly seen as mistakes of the past, a call to act is sent to the American People as well as to all the international community.

Continue reading →

RWANDA: Kuzahura ubukungu birasaba kuva mu marangamutima , kureka icyenewabo n’itekinika.

Ndatekereza ko mu gihe tugezemo, igihugu kidakwiye kuyoborwa bigendeye ku kuraguza umutwe, cyangwa uko umuntu yaramutse. Ibyemezo bifatwa bigomba kuba biturutse ku bushakashatsi buturutse kuri facts (empirical evidence) kandi hatarimo itekinika. Ibyemezo kandi bigomba kuba bihiswemo kuko ubushashatsi bwerekanye ko aribyo birusha inyungu ibindi byemezo byose byashoboraga gufatwa. Aha hakoreshwa icyitwa “cost-benefit analysis”, ni ukuvuga kureba buri cyemezo ibyo cyadusaba ushyize mu gaciro k’amafaranga n’inyungu cyatuzanira. Iyo inyungu ariyo iri hejuru icyo cyemezo nicyo gihitwamo. Urugero: Kugereranya hagati yo gushyiraho minisiteri cyangwa gushyiraho direction muri minisiteri isanzweho. Cyangwa se gushyiraho Komisiyo y’abadepite aho guha akazi bureau d’études,… Bityo bityo.

Continue reading →

Les FDLR et les interahamwe : un problème inter-rwandais

Il y a lieu de se demander où se situe la responsabilité de la RDC sur cette question. Il s’agit bel et bien d’une question rwandaise qui stipule une réponse appropriée du Gouvernement rwandais élude sa responsabilité depuis des décennies, la renvoyant paradoxalement au gouvernement de la RDC, avec la compréhension complaisante et la fuite en avant de la communauté internationale.

Faut-il rappeler, aussi douloureux que soit ce souvenir, que le génocide de 1994 au Rwanda, s’est passé entre Rwandais, sans aucune implication des Congolais.

Continue reading →

Congress to investigate Kagame’s spy actions against Americans with Pegasus

Last year, the world was shocked to learn that Rwandan President Paul Kagame was using Israeli spy software, Pegasus to spy on his perceived enemies. They include Americans. One American citizen he targeted is Carine Kanimba. She found out the security on her phone had been compromised when she was in Belgium advocating for her father’s release.

Kanimba said, “It was bad enough that they kidnapped my father, tortured him, and robbed him of his legal rights. Now we find out that they have listened to my conversations with the US State Department, Belgium Foreign Minister Sophie Wilmes, and our attorneys. This adds insult to injury.”

Continue reading →

Tito RUTAREMARA, jya umenya gusaza utanduranyije cyane.

Mu minsi ishize nabagejejeho inyandiko ngufi yamagana ibitekerezo bya Paul KAGAME byo kugundira ubutegetsi. Ibyo bitekerezo yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abafaransa yitwa France24, aho yavuze ko azongera kwiyamamaza imyaka 20. Nyamara itegekonshinga u Rwanda rugenderaho uyu munsi rimwemerera kongera kwiyamamaza manda ebyiri z’imyaka itanu, bivuze ko ari imyaka icumi gusa. Kuba Kagame ashaka kwiyamamaza imyaka 20 bivuga ko uyu mugabo afite gahunda yo guhonyora itegekonshinga. Abantu benshi bamaganiye kure aka gasuzuguro gakomeje gukorerwa amategeko kandi kagakorwa n’abashinzwe kuyarinda. Cyakora kubera ko ngo “nta murozi wabuze umukarabya”, umusaza Tito Rutaremara we aracurikiranya amagambo ashyigikira ubwo bukunguzi n’ubukozi bw’ibibi.

Continue reading →

Vénuste Nyombayire n’est plus accusé de génocide rwandais

Un juge d’instruction parisien a rendu un non-lieu au bénéfice de Vénuste Nyombayire, un Rwandais qui était accusé de massacres dans un orphelinat qu’il dirigeait pendant le génocide des Tutsis en 1994, a appris jeudi l’AFP de sources proches du dossier, confirmées par une source judiciaire. L’ordonnance de non-lieu a été rendue le 9 juin, selon la source judiciaire.

Continue reading →

Ibyifuzo bya KAGAME ni urukozasoni ku gihugu cy’u Rwanda, Turabyanze.

Mu minsi ishize Perezida Paul KAGAME yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Abafaransa izwi nka France24. Icyari kigamijwe kwari ukubaza Kagame ku bijyanye n’intambara u Rwanda ruherutse kongera gutangiza rugaba ibitero ku gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Koko rero, n’ubwo ibyo bitero byitirirwa umutwe wa M23, ibimenyetso byose byerekana ko ari u Rwanda rwateye Kongo, ndetse aya makuru agashimangirwa n’amashusho afatwa na Satelite z’Abanyamerika ndetse na Drones z’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Kongo, MONUSCO. Na Kagame ntiyigeze abihakana kandi ibi ntibyatuguranye. Igisa n’icyatunguye benshi ni ukongera kumva Kagame avuga ko ashobora kongera kwiyamamaza imyaka 20! Reka turebere hamwe uburyo ibi byifuzo ari urukozasoni ku gihugu n’abenegihugu.

Continue reading →

World’s ‘most inhumane’ jail where ‘prisoners eat bodies of dead lags to survive’

Rwanda’s Gitarama prison can lay claim to the dubious honour of being the filthiest, most overcrowded and most brutal jails on Earth, even though a former governor admits it’s ‘possible’ that some of its inmates are innocent.

Gitarama Prison is considered to be one of the most hellish places on Earth.

The brutal jail on the outskirts of Rwanda’s capital, Kigali, was built in 1960 as housing for British workers. It was later converted into a jail designed to hold around 400 prisoners.

It currently holds over 7,000, and at its peak after the horrifying Rwandan genocide of the mid-1990s, was estimated to hold closer to 50,000 inmates.

Continue reading →